Tag: Iyobokamana

  • MINALOC yakomoreye abana kugaruka mu nsengero mu mabwiriza mashya yasohoye #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y'insengero muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19, yemerera abana bose kwitabira amateraniro ariko bakaba baherekejwe n'abantu bakuru.

    Aya mabwiriza mashya agenga insengero MINALOC yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021, asimbura ayari yatangajwe ku wa 2 Mata 2021 ndetse akaba ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa nk'uko Minaloc ibivuga.

    Bimwe mu bishya byatangajwe nukoabana bose bemerewe kwitabira amateraniro ariko mu gihe bari kumwe n'ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru.

    Ikindi ni uko imihango yose y'idini cyangwa itorero yemewe uretse umwihariko washyizwe ku muhango w'umubatizo wo mu mazi menshi aho ababatizwa, ubatiza n'abamufasha bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu masaha atarenze 72 mbere y'umubatizo.

    Insengero zemerewe gukora mu Rwanda zizakomeza gukora ariko zikakira abantu batarenze 50% y'ubushobozi bwazo.

    Amadirishya n'inzugi by'ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije kandi hagati y'iteraniro n'irindi hagomba kujyamo umwanya uhagije, ungana n'isaha imwe kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y'uko irindi teraniro rikorwa.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko uburenganzira bwo gufungura insengero buzakomeza gutangwa n'ubuyobozi bw'Uturere nyuma y'aho igenzura rihuriweho n'inzego z'ibanze, iz'umutekano, abahagarariye amadini n'amatorero ryemeje ko insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minaloc-yakomoreye-abana-kujya-mu-nsengero-mu-mabwiriza-mashya-yasohoye

  • Mu buzima bwawe ubayeho ukurikije ikihe kitegererezo?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Uku ni ko kuremwa kw’icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe: uhereye ku ndiba yacyo n’uburabyo bwo kuri cyo cyaremwe mu izahabu icuzwe. Uko icyitegererezo cyari kiri Uwiteka yeretse Mose, aba ari ko Mose akiremesha. Kubara 8:4

    Mu guhuza urugendo rw’Abisiraheli n’urw’Itorero uyu munsi wa none, Pasiteri Desire Habyarimana aradufasha guhuza Ihema ry’ibonaniro n’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Umuntu agizwe n’ibice 3: Umwuka, Ubugingo, n’umubiri. Ihema ryari rigizwe n’ibice 3: Hanze, ahera, n’ahera cyane.

    Abantu benshi bigishijwe kuza mu rusengero, ntibabwirwa ko nabo ari urusengero hanze y’urusengero. Bakubaha Imana bari mu nkuta 4 z’urusengero, bagera hanze bakitwara uko bashatse. Ariko nusobanukirwa ko nawe uri ihema inyuma y’ihema, ubuzima bwawe buzahinduka.

    Kubaho kw’Imana kuzajyana nawe mu bucuruzi, mu muryango, mu gihugu,…

    Mose yubatse ihema, akurikije ikitegererezo cy’ibyo yakuye mu i Juru. Imana yamweretse igishushanyo mbonera kivuye mu ijuru. Kugira ngo inzu yubakwe barabishushanya, hanyuma bakubaka bakurikije igishushanyo.

    Ikibazo ngira ngo mbaze: Harya twebwe ibyo dukora tubikurahe? Wubaka urugo ukurikije iki? Uyobora abantu ukurikije iki? Ubusore bwawe ubutwara ukurikije iki? Urambagiza ukurikije iki?

    Iyo wahindutse ihema, ugahinduka urusengero rw’Imana wubaka ukurikije ikitegererezo cy’ibyo mu i Juru. Ahari wakumva ko ijuru riba kure, ariko riri muri Bibiliya. Imana yandikishije ijambo ryayo, irabitwegereza.

    Urugero: Iyo umuntu akoze smartphone, ahita asohora agatabo Kavuga uko ikoreshwa. Tereviziyo ni uko, firigo ni uko, nta gikoresho na kimwe kitagira kataroge(Catalogue)

    Imana yatubwiye uko tuzatwara ubuzima, ikurikije ijambo ryayo(Catalogue), ariko kubisoma byaranze! Dushobora kuzira rero ko tudasoma, dushobora kuzira ko tutabifitiye umwanya, cyangwa tukazira ko tutabihaye agaciro. Ntabwo Imana yigeze ibishyira ahantu hatagerwa, yabiduhaye mu ijambo ryayo.

    Mose yubatse ihema akurikije ikitegererezo cy’ibyo yakuye mu ijuru, ntabwo yigeze akurikiza ibyo mu bwenge bwe.

    Igihe cyose tuzakora ibidahuye n’ibyo Imana yaduhaye(Mu jambo ryayo, Bibiliya), tuzakora bibi! Tuzakora ibivuye mu bwenge bwacu, tuzakora ibivuye mu nyungu zacu, tuzakora amakosa.

    Harya twebwe twubaka dukurikije iki?

    Urugo wubatse udakurikije urugo Imana yatangiye mu ngobyi ya Edeni, ruzakunanira nta mahitamo! Ubusore utwara udakurikije ba Yozefu uko bitwaye, buzakugora. Nuba umupfakazi ntukurikize Ana uko yitwaye mu myaka 84, bizakugora. Nuba Umutambyi ntukurikize Simiyoni, bizakugora. Nuba umucuruzi ntukurikize Dorukasi, bizakugora.

    Nuba umuyobozi mu buryo bwa politike ntukurikize Danyeli uko yitwaye mu bihugu 127, bizakugora. Nuba mwiza mu maso ukagira uburanga ntukurikize Esiteri, bizakugora! Nuba umukoresha w’ikoro ntukurikize Zakayo, bizakugora. Nutinda kubona urubyaro ntukurikize Aburahamu, bizakugora.

    Nta na kimwe Yesu yasize atavuze. Twebwe ihema ryacu turyubaka dukurikije iki? Buri gice cyacu cy’ubuzima, hari abahamya bagiciyemo kandi babyitwaramo neza. Hanyuma baravivura ko ari inyangamugayo, babaduhaho ikitegererezo.

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mu-buzima-bwawe-ubayeho-ukurikije-ikihe-kitegererezo-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Hari igihe Imana imbuza amahoro: Tonzi yasoho… – #rwanda #RwOT

    Hashize amasaha macye cyane Tonzi ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Umugisha’ yakoze yisunze icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani 10:22 havuga ku mugisha Imana itanga. Ni indirimbo yakozwe bigizwemo uruhare na kompanyi y’umugabo we yitwa Alpha Entertainment Events- Production. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Mok Vybz naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Eliel Filmz. 

    “Umugisha wawe ni wo mpora nsaba, umugisha utanga ubeshaho, wowe soko y’imigisha, ndudubizaho iyo migisha, mbere abandi umugisha. Mwami wanjye mwiza, mpa umugisha wawe, nanjye mbere abandi umugisha. Umugisha utanga uratungisha. Umugisha utanga nta mubabaro wongeraho. Umugisha wawe ni wo umbeshejeho”. Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya ‘Umugisha’ ya Tonzi yagiye hanze mu mpera z’iki cyumweru. 

    Tonzi yakoze mu nganzo asaba Imana umugisha kugira ngo nawe abere abandi umugisha 

    Iyi ndirimbo ‘Umugisha’ ya Tonzi igiye hanze nyuma y’ibyumweru bine (ukwezi kumwe) ashyize hanze iyitwa ‘Ndagushima Mana’ nayo yari yagiye hanze nyuma y’ukwezi kumwe hasohotse iyitwa ‘Ubukwe’. Mu mezi 11 gusa Tonzi amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 7. Ni ibintu bishimangira ko ari gukorana imbaraga nyinshi cyane dore ko hari umuhanzi ushobora kumana umwaka nta ndirimbo nshya akoze. Abenshi usanga bamara amezi agera kuri 5 nta ndirimbo nshya bafite, ariko biragoye ko Tonzi yamara ukwezi adakoze mu nganzo.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Uwitonze Clementine (Tonzi) twatangiye tumubaza ku muvuduko ari gukoraho umuziki niba se yaba afite igihe yiyemeje agomba kujya ashyirira hanze indirimbo nshya. Mu gusubiza, Tonzi yagize ati “Nsohora indirimbo ryari? Igihe Imana inshoboje ndabikora, buriya haba hari impamvu too, hari igihe Imana imbuza amahoro nkumva ni cyo gihe ngomba gukora, iyo Imana impaye amahirwe ndayakoresha, sinjya nkunda ko hari umunota wanjye utakara kandi hari imbuto nakagombye kuba mbiba cyane cyane ko biba biva ku Mana ari nayo inshoboza, rero navuga ko intore mu nzira y’inzitane ishaka ibisubizo”. 

    Tonzi avuga ko n’ubwo Koronavirus yakomye mu nkokora ibikorwa byinshi birimo n’ubuhanzi, ariko yafashije benshi kumenya uburyo bushya bw’imikorere. Yagize ati “Covid-19 yaje ari ikintu kije kuduhungabanya ariko Imana yaduhaye ‘Strategie’ yo kudahera mu mazu ngo twihebe, imitima yihebe, Imana yatugwirije indirimbo, yaduhaye amashimwe, ni cyo kintu nkundira Imana kuko yo ntijya ibura uko ibigenza. Mu gihe ibintu byari bifunze Imana yaduciriye akandi kadirishya tuvuga ubutumwa, atari njye ngenyine n’abandi bahanzi yagiye idushoboza”. 

    Tonzi arashimira Imana yiyeretse benshi mu bihe bya Guma mu rugo 

    Arakomeza ati “Kuri njyewe nanavuga ngo mfite ‘package’ nini cyane, burya iyo Imana yaguhaye umuhamagaro mugari iguha n’imbuto nyinshi. Ndashima Imana kuri icyo cyizere ikananshoboza,..nanjye imbere birarenze, mfite indirimbo nyinshi nyinshi cyanee ahubwo hari igihe mba mvuga ngo ejo nongere nsohore, ariko impamvu ni uko buriya Imana iba izi impamvu. Iyo usohoye buri ndirimbo ukabona hari uwo igenewe, ahanini iyo ngewe nkoze bwa butumwa nkabona hari umuntu bwafashije, hari umuntu umpaye umuhamya, mpita mvuga nti ‘Mana iyi ndirimbo yari iy’uriya muntu, hari impamvu wambujije amahoro nkakora kiriya kintu nkabiba none amatunda akaba yabonye ba nyirayo ndetse nanjye ubwanjye’”.

    Yavuze ko buri uko Imana imushoboje ahita akora igihangano gishya. Ati: “Imana ni ubutunzi bukomeye, Imana ni ubutunzi butagereranywa, Imana iruzuye, yaje kuduha ubugingo bwinshi, rero ku wayisogongeyeho nta nyota, Imana ihora itwuzuza, ihora iduha ibishya, ntabwo nanjye mbizi, buri gihe uko Imana inshoboje ndayikorera”. Yavuze ko afite amashimwe menshi ku Mana bitewe n’uko Covid-19 irimo gutanga agahenge ibintu bikaba biri kugenda bijya mu buryo. Arayishimira kandi kuba ari gushyira hanze indirimbo uyu munsi, ejo hakaboneka undi muhanzi mugenzi we wasohoye indi. 

    Tonzi afite ishimwe rikomeye ku Mana 

    Yunzemo ati: “Reka inkuru nziza yamamare, reka icyiza kiganze ikibi, reka content nziza ziganze, abana b’Imana bahumeke ibyiza, bumve ibyiza, babe mu byiza kuko ni cyo Imana yatugeneye muri iyi si”. Yavuze ko umuntu uzumva iyi ndirimbo ye yazayigira isengesho. Ati “Umuntu wumva iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwinshi ariko namusaba ribe isengesho, umugisha Uwiteka atanga ni wo numva yakumvamo cyane, utawufite akomeze awusabe, uwufite akomeze ashime Imana, kugira ngo Imana ikomeze kutubera umugisha”. 

    Ati “Ubu se reba igihe tumaze tudakora tuba mu mazu ariko kubera umugisha w’Imana waradutunze utubeshaho ukabona Imana iragutunguye mu buryo utamenya, Imana iratangaje! Yumve ko afite Imana itanga umugisha, kandi ko nyuma y’umugisha Imana itanga nta mubabaro yongeraho, nta kurikizi. Habaho umuntu uguha ikintu akirirwa akikwishyuza, yaguha impano akajya ahora ayigucyurira ariko Imana yo ibyo iduhaye nta terabwoba riba ririmo”. 

    Tonzi avuga ko umugisha Imana itanga nta mubabaro yongeraho

    Tonzi yabwiye abantu bose muri rusange ko aho bari hose, aho bakora hose, Imana ishobora kuhabatungurira ikabaha umugisha. Yanavuze ko Imana ishobora gukoresha abantu utatekerezaga. Ati “Yumve ko afite Imana imufitiye imigisha myinshi kandi itagerekaho incyuro, itagerekaho ibindi, ahubwo iba yiteguye kumwongera ibindi. Ikindi numva yakuramo, igikorwa cyose waba urimo (Mu Biro, Gym n’ibindi) Imana yakigutunguriramo ikahaguhera umugisha, kandi igakoresha abantu utatekerezaga ko ari bo bakubera umugisha.” 

    Ati “Sometimes yumve ko hari aho tujya duhanga amaso nk’abana b’abantu ukumva ko umugisha wanjye cyangwa se igisubizo cyanjye kiri muri kanaka wahagera ugaswata ariko mu byo ukora byose ishyire Imana imbere, ishobora kugutungura uri muri ‘Activity’ (mu kazi) runaka, Imana ishobora kugutungura uryamye, ikagutangaza ikakunezeza. Twizere Imana itubeshejeho izanakomeza kutubeshaho. Kandi ikindi tuyinezererwemo ayumvemo intsinzi, ayibyine (indirimbo ye ‘Umugisha’) yiyaturiraho ariya magambo kuko nanjye ni isengesho ryanjye”.

    Tonzi arasaba abantu kumva iyi ndirimbo ye nshya ikababera isengesho rya buri munsi 

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘UMUGISHA’ YA TONZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110489/hari-igihe-imana-imbuza-amahoro-tonzi-yasohoye-indirimbo-umugisha-anavuga-impamvu-ashyira–110489.html

  • Serge Iyamuremye ahataniye igihembo mu irusha… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize muri za 2014 na nyuma yaho, iri rushanwa ryabereye mu Bwongereza mu mujyi wa London, gusa kubera icyorezo cya Covid-19 umwaka ushize ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibihembo by’umwaka ushize byatanzwe mu Ukwakira 2020. Kuri ubu hari gutorwa abahataniye ibihembo byo muri uyu mwaka, bishobora nabyo kuzatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Irushanwa ry’uyu mwaka ririmo ibyiciro binyuranye birimo: Cover song Award, Media choice wow Gospel, Next Big Thing, Media choice Gospel Hype, Male Artiste, Femele Artiste, Contemporary artiste, Break Through artiste, African artiste, n’ibindi bitaratangazwa.

    Serge mu cyiciro cy’umuhanzi w’umunyafurika w’umwaka wa 2021

    Serge Iyamuremye uri mu bahanzi bakunzwe bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, ni we muhanzi nyarwanda rukumbi ugaragara ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya GT Music Awards 2021. Ari mu cyiciro cyitwa ‘African Artiste of the year’ mu kinyarwanda bikaba bisobanuye ‘Umuhanzi w’umunyafurika w’umwaka’. Ni icyiciro ahatanyemo n’abandi bahanzi bagera kuri 7 aribo: Timi Dakolo (Nigeria), Onos (Nigeria), Ohemaa Mercy (Ghana), MOG Music (Ghana), Jimmy D Psalmist (Nigeria), Diana Hamilton (Ghana) na Abby Chams (Tanzania).

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Serge Iyamuremye umaze kwegukana ibihembo bitandukanye mu muziki akora wa Gospel, yadutangarije ko kuba yarashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibi bihembo ari ibintu bishimishije kuko ubutumwa atanga budakwiye kugarukira mu Rwanda gusa. Yagize ati “Ni byiza kandi kuko byatumye numva ko ubutumwa ntanga butagarukira iwacu gusa. Kwibona muri urwo rutonde njye ntabwo mbifata nk’ibintu biri aho, byampaye icyizere”. Kuri ubu amatora arakomeje, akaba ari kubera ku rubuga rw’iri rushanwa ari rwo: www.gtmusicawards.com. GT Music Awards ni irushanwa mpuzamahanga rishimira abahanzi ba Gospel baba mu Bwongereza n’ahandi.

    GT Music Awards ni irushanwa mpuzamahanga rishimira abahanzi ba Gospel baba mu Bwongereza n’ahandi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110438/serge-iyamuremye-ahataniye-igihembo-mu-irushanwa-gt-music-awards-mu-cyiciro-cyumuhanzi-mwi-110438.html

  • Nta kabuza, nudacika intege uzagera ku cyo Imana yagusezeranije-Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT

    Icyo Imana yakuvuzeho kiruta icyo amateka yawe yamaze kukwandikaho, kiruta ibyo abantu bavuga, kikaruta icyo Satani akugambiriraho. Nasanze Uwiteka atangaje cyane! Ongera uzirikane ko Yosuwa na Karebu bamwiziritseho bigatuma bakandagira mu Gihugu cy’isezerano.

    Nta kabuza, nudacika intege uzagera ku cyo Imana yagusezeranije kuko ntibeshya!

    Hari Icyo Imana yakuvuzeho mbere yuko ubaho, hari icyo Imana yibwira ku mibereho yawe, niyo mpamvu igusaba guhora imbere yayo kugira ngo uhishurirwe urutonde rw’ibyiza igufitiye byose. Kwegera Imana ni ko kwiza kuri njye nawe!

    Ndakwifuriza ubuzima bwiza bwuzuye imbaraga zo guhangana n’ibikurwanya, ibigoye inzozi zawe, umuhamagaro wawe, ndetse n’ubuzima bwawe.

    Icyo Imana yakuvuzeho kiruta icyo amateka yawe yamaze kukwandikaho, kiruta ibyo abantu bavuga, kikaruta icyo Satani avuga. Nudacika intege uzagera ku cyo Imana yagusezeranije. Kuko ntibeshya!

    Ubutumwa bwa Dominic Ashimwe yasangije kuri Instagram

    Reba hano indirimbo: NDACYAGUKUNDA – Dominic Ashimwe | Official Music Video

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nta-kabuza-nudacika-intege-uzagera-ku-cyo-Imana-yagusezeranije-Dominic-Ashimwe.html