Tag: Iyobokamana
-
TWABASUYE: Uruhisho rwa Chorale de Kigali ku… – #rwanda #RwOT
Iyi konseri izaninjiza abantu mu byishimo bya Noheli, bitegura gusoza umwaka wa 2021. Ibyishimo bya Noheli byigisha kuba abanyamahoro n'umutima w'amahoro.
Chorale de Kigali, iritegura gukora igitaramo yise “Christmas Carols Concert 2021” ikora buri mwaka. Kuri iyi nshuro, kizabera muri Kigali Arena ku wa 19 Ukuboza 2021.
INYARWANDA yasuye abaririmbyi b'iyi korali aho bakorera imyitozo ibaganisha ku munsi wa nyuma w'iki gitaramo gikomeye, ibera muri Saint Paul.
Ni imyitozo bakora basubiramo indirimbo zabo, iz'abandi zakunzwe mu bihe bitandukanye bifashishije abacuranzi babo n'umutoza wabo, kugira ngo bahuze neza amajwi n'ibyuma bazifashisha mu gitaramo cyabo.
Iyi myitozo imara hafi amasaha ibiri, isiga buri wese yumvise neza kandi afashe mu mutwe uko indirimbo iririmbwa n'amagambo ayigize!
Umuyobozi wa Tekiniki muri Chorale de Kigali, Shema Patrick yabwiye INYARWANDA, ko tariki 19 Ukuboza 2021 itinze kugera ngo bataramire abakunzi babo, kuko bafasha igihe cyo kwitegura basubiramo indirimbo baririmba ziri hagati ya 20 na 30.
Iki gitaramo avuga ko bagihaye umwihariko kuko gitandukanye n'ibindi byabanje bakoze. Avuga ko buri mwaka bakora igitaramo barushaho 'kuzamura amarangamutima y'abakunzi ba Chorale de Kigali'.
Ati 'Ku buryo buri wese ukunda Chorale de Kigali witabira ibitaramo bya Chorale de Kigali yiyumva muri iyo konseri.'
Uyu muyobozi avuga ko bakunze kubona ibitekerezo by'abakunzi babo babasaba ko babaririmbira n'izindi ndirimbo ziri mu ndimi zitandukanye, bityo ko kuri iyu nshuro batekereje kuri abo bose, bategura indirimbo ziri mu ndimi zose zikoreshwa mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Patrick avuga ko bahisemo indirimbo nziza zose. Ati 'Ntabwo twapfuye guhitamo indirimbo tubonye yose.'
Anavuga ko muri iki gitaramo batekereje ku bakunzi babo bakunda kuramya, ku buryo kuri iyi nshuro bateguye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazafatanya kuririmba n'abakunzi babo.Â
Ati 'Mu ndirimbo twateguye, nta muntu n'umwe uzaba uri Arena uzasohoka atumvisemo ebyiri cyangwa eshatu turirimbana.'
Ikindi, uyu muyobozi avuga ko batekereje ku bantu baba batazi neza amagambo y'indirimbo, ari nayo mpamvu amagambo ya buri ndirimbo yose bazaririmba muri iki gitaramo azaba atambuka ku nyakira amashusho ziri muri Kigali Arena.
Kugeza ubu, abantu bakomeje kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Kigali. Kuva ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 kugeza tariki 19 Ukuboza 2021, ushobora kugurira itike kuri St Michel no kuri Ste Famille.
Igitaramo cya Chorale de Kigali kikazatangira i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kikageza i saa tatu. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya yo hejuru, ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya yo hagati;
Ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) mu myanya yo hasi n'ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw) ku meza azicarwaho n'abantu batandatu aho buri mwanya ari ibihumbi makumyabiri na bitanu (25 000 Frw).
Mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Covid-19, Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buributsa abazitabira kwipimisha kandi akitwaza igisubizo kitarengeje amasaha mirongo irindwi n'abiri (72h).
Inzira yo kugura itike ya Christmas Carols Concert 2021 (CCC 2021) unyuze kuri www.ticqet.rw
1.Fungura link yatanzwe haruguru
2.Kanda kuri “Book”
3.Kanda mu kazu kari hepfo wemera “terms and conditions”
4.Kanda kuri “Continue”
5.Ongera ukande kuri “Continue”
6.Toranya “Ticket categories”
7.Toranya igihande ushaka kwicaramo, ahagaragara mu ibara ry’ubururu
8.Kanda kuri “view seats”
9.Toranya intebe mu ziri “available”
10.Kanda kuri “check out”
11.Uzuza amazina yawe yombi ahabugenewe
12.Shyiramo ’email address” yawe
13.Kanda kuri “Proceed”
14.Kanda kuri “Continue”
15.Toranya uburyo ushaka kwishyuramo (Momo, airtel, master card, Visa …)
16.Shyiramo numero ya telephone yawe
17.Kanda kuri “Confirm Payment”
18.Kanda kuri “Continue”
19.Emeza kubikuza cash
20.Shyiramo Pin yawe
21.Reba kuri e-mail ticket waguze.
Umuyobozi wa Tekiniki muri Chorale de Kigali, Shema Patrick yavuze ko biteguye gutaramira abakunzi babo, kandi ko bazirikanye ubusabe bwabo
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakomeje imyiteguro y'igitaramo kizinjiza abantu mu byishimo bya Noheli kizaba tariki 19 Ukuboza 2021Mu baririmbyi barenga 100 iyi korali ifite, siko bose bagaragara imbere mu gitaramo
Chorale de Kigali isaba buri muntu kuzaba yipimishije Covid-19 mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugeraKANDA HANO UREBE IMYITEGURO Y'IGITARAMO CYA KORALI DE KIGALI
“>AMAFOTO+VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM
-
Da Promota yashyize hanze indirimbo nshya ‘IS… – #rwanda #RwOT
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Da Promota yavuze uko yagize igitekerezo cyo gukora iki gihangano. Ati “ISENGESHO ni umushinga nagize hari kuwa Gatandatu ndi mu rugo ubwo natangiraga gusenga ngira ibihe byiza, nza gutekereza kuba nahita nkoramo indirimbo ariko kandi nkabikora mu buryo butamenyerewe kuko akenshi njye nkunda guhimba ikintu gishya abantu batarumva cyane mu matwi. Ni bwo naje kuyandika nza kumva ko haburamo irindi jwi ryiza riryoshye kugira ngo ISENGESHO ryanjye ryumvikane neza ari na bwo naje kwifashisha umwe mu basore b’abahanga mu Rwanda uzwi ku mazina ya Sean Brizz”.Â
Yavuze ko afite indirimbo nyinshi cyane yamaze gutunganya, ubu igisigaye akaba ari ugufata amashusho yazo, akagenda azishyira hanze. Ati “Muri Gahunda mfite gusohora indirimbo nyinshi cyane aho zimwe zarangiye hasigaye kugenda nkora amashusho yazo nkanazishyira hanze indirimbo ku buryo bw’amajwi”. Yakomeje ati “Yakozwe n’umusore umfasha hano witwa Big Boy ndetse ikorwaho na Sean Brizz ari na we wanayiririmbyemo, ku bijyanwe n’amashusho, yafashwe n’umusore uzwi nka Kavoma hamwe na BJC official”.
![]()
Da Promota yageneye impano ya Noheli abakunzi b’ibihangano bye
Da Promota yashimiye cyane ab basore bamufashije gutunganya iyi ndirimbo, ati “Ni abantu nshimira cyane kuko nababonyeho ubuhanga ndetse na Discipline cyane mu byo bakora kuko ntibigeze bandushya”. Yagize icyo asaba abakunzi b’umuziki we n’abandi bose, ati: “Nkaba nsaba abantu kuntega amatwi kuko ngiye kubaha ibintu byiza byinshi bakanakora ‘Subscribe’ kuri channel yanjye nshya ariho nzajya nyuza ibihangano byanjye”.
Da Promota, ni izina ryamenyekanye kuva mu myaka yashize ubwo uyu musore yari agituye mu Rwanda, ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Da Promota wanabayeho umunyamakuru, yagize uruhare mu kuzamura impano z’abahanzi banyuranye barimo Mandela n’abandi benshi. Indirimbo yakoze zikanyemekana cyane harimo ‘Ndagushima’ Ft Mandela yatumbagije izina rye, ‘Ingabire’ Ft All Starss, ‘Ucyakora Mana’ yakoranye na Mandela & Yvan, ‘Ngerina’ Ft Mandela & Kamikazi, n’izindi.
![]()
Sean Brizz ari mu bahanzi batanga icyizere mu muziki nyarwanda
![]()
Indirimbo ‘Isengesho’ ya Da Promota na Sean Brizz iri ku mbuga zikomeye ku Isi mu zicuruza umuziki
REBA HANO ‘ISENGESHO’ YA DA PROMOTA FT SEAN BRIZZ
-
Chorale de Kigali yoroheje uburyo bwo kugura… – #rwanda #RwOT
Kuva mu mpera z'Ugushyingo 2021, iyi korali yateguje abakunzi babo igitaramo yise 'Christmas Carols Concert' kizaba tariki 19 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.
Ni igitaramo ngarukamwaka kizamura amarangamutima ya benshi banogerwa n'umuziki w'umwimerere kandi w'ubuhanga utangwa n'iyi korali.
Iki gitaramo kizafasha abantu kwinjira neza mu byishimo bya Noheli ari nako basoza neza umwaka 2021.
Kuva batangaza ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo, hari abagiye bagorwa no kuyagura ku rubuga rwa www.ticqet.rw ari nayo mpamvu iyi korali yiyemeje gushyiraho ubundi buryo abantu bashobora kwifashisha.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, iyi Chorali yasohoye itangazo rivuga ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 kugeza tariki 19 Ukuboza 2021 ushobora kugurira itike kuri St Michel no kuri Ste Famille.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko 'Amasaha y’akazi ni 8h00 kugera 17hoo buri munsi, naho tariki 19/12 ni ukugera 12hoo’.
Igitaramo cya Chorale de Kigali kikazatangira i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kikageza i saa tatu. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya yo hejuru, ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya yo hagati.
Ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) mu myanya yo hasi n'ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw).
Ku meza azicarwaho n'abantu batandatu aho buri mwanya ari ibihumbi makumyabiri na bitanu (25 000 Frw).
Mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Covid-19, Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buributsa abazitabira kwipimisha kandi akitwaza igisubizo kitarengeje amasaha mirongo irindwi n'abiri(72h).
Inzira yo kugura itike ya Christmas Carols Concert 2021 (CCC 2021) unyuze kuri www.ticqet.rw
1.Fungura link yatanzwe haruguru
2.Kanda kuri “Book”
3.Kanda mu kazu kari hepfo wemera “terms and conditions”
4.Kanda kuri “Continue”
5.Ongera ukande kuri “Continue”
6.Toranya “Ticket categories”
7.Toranya igihande ushaka kwicaramo, ahagaragara mu ibara ry’ubururu
8.Kanda kuri “view seats”
9.Toranya intebe mu ziri “available”
10.Kanda kuri “check out”
11.Uzuza amazina yawe yombi ahabugenewe
12.Shyiramo ’email address” yawe
13.Kanda kuri “Proceed”
14.Kanda kuri “Continue”
15.Toranya uburyo ushaka kwishyuramo (Momo, airtel, master card, Visa …)
16.Shyiramo numero ya telephone yawe
17.Kanda kuri “Confirm Payment”
18.Kanda kuri “Continue”
19.Emeza kubikuza cash
20.Shyiramo Pin yawe
21.Reba kuri e mail ticket waguze.
Guhera kuri iki Cyumweru ushobora kugurira itike yawe kuri St Michel no kuri Ste Famille
Â![]()
Igitaramo 'Christmas Carols Concert” cya Chorale de Kigali kizaba ku itariki ya 19 Ukuboza 2021
-
Imana ikuraho igitutsi bikemera- Dominic Ashimwe #rwanda #RwOT
Wisanga mu bihe bisharira, bya bihe uburira izina ubyita: Gusuzugurwa, kurenganywa no gutotezwa, kwiturwa inabi n’abo wagiriye neza, ubukene budashira,… Mbese bya bihe bitera ipfunwe ku buryo uhora wiyumva nk’uri munsi y’abandi.
Kuko agahinda katarobanura, ntibitinya kugera ku muntu wese, ku muryango, ku bwoko no ku batuye igihugu runaka. Uyu mumsi mfashijwe n’ijambo rivuga ngo”Imana ikuraho igitutsi bikemera”
“Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye. Asama inda abyara umuhungu ati”Imana inkuyeho igitutsi.” Amwita Yosefu ati”Uwiteka anyongere undi muhungu.” Iangiriro 30:22-24
Wowe uri mu gisuzuguriro, utinze mu gisebo, baguhimbira ibinyoma bakubeshyera, ntako utagira ngo ugirire neza bose ariko inyuturano n’amarira. Ibibazo ni uruhuri, urumva gupfa bikurutiye kubaho!
Ndakwibutsa ko guhindukiza ibihe bibi bikaba byiza, ku Mana ni nko guhumbya! Imana ya yakobo igukureho igitutsi mu izina rya Yesu/Yezu!
Aya ni yo magambo nkwaturiyeho aka Kanya, uyakire wizeye bikubere isengesho rya nonaha. Ugire umunsi mwiza w’umugisha, mu zina ry’Umucunguzi wacu Yesu, Amen!
Ubutumwa bwa Dominic Ashimwe.
Source : https://agakiza.org/Imana-ikuraho-igitutsi-bikemera-Dominic-Ashimwe-8514.html
-
Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki? (Zaburi 11:3)- Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT
Iyo utacyumva Yesu, iyo utakiba mu mwuka, iyo iby’Imana bitakikuryohera kandi ari byo bintu wakundaga. Iyo impano zawe zasinziriye: Iyo utakirota ngo bibe, iyo utagisenga ngo wumve amavuta, iyo kubaho kw’Imana utakikumva mu buzima bwawe. Ibyo ni byo rufatiro.
Iyo ibyo bintu bisenywe, ese umukiranutsi yabigenza ate? Buri muntu yasubiza uko abyumva. Ariko mu ijambo twabonye haruguru, iyo imfatiro z’umukiranutsi zisenywe umukiranutsi icyo yakora, ni uko azahagarara ashikamye mu byo yigeze kwizera.
Bya bindi yigeze kwemera, nubwo bitarimo bikora uwo mwanya ugomba gupfa kubyizera. Ni cyo cyonyine kizatuma aca muri ibyo bihe arimo. Yobu yaravuze ngo “Nubwo Imana yanyica, nzapfa nyiringiye”
Nawe abaririmbyi bararirimba ukumva ntacyo bivuze, ijambo ry’Imana riratambuka ukumva ntacyo wumva, iyo byagenze gutyo kandi ibibazo bikakubana byinshi, umuntu wigeze kwitwa umukiranutsi icyo akora ni ukubihagararamo. Nibyo byitwa guhagarara mu kwizera.
Kwizera ntaho guhuriye na reality(Ibifatika): Ibifatika bikwereka ko Urwaye kandi umubiri ukakurya, ukarara wigaragura ariko kwizera kukakubwira ngo warakize! Ibifatika bikakubwira ngo ntanzu ugira, kandi koko ni byo kuko mu nzu ucumbitsemo bahora bakwirukana, kwizera ko kukavuga ngo ‘Inzu urayifite’
Kwizera guhabanye n’ibifatika: Ibifatika bikubwira ko abantu bose bakwanga! Kwizera kukakubwira ngo baragukunda kandi ni umuryango! Kwizera ni ukwemera neza udashidikanya ko ibyo utarebesha amaso biriho. Ibyo urimo gucamo si byo bisobanura uwo uriwe, ahubwo ibyo wizera ni byo bisobanura wowe.
Iyo ibintu byasenyutse tutakirimo tubona ibintu uko twabibonaga, dukwiye kugumana kwizera.
Source : https://agakiza.org/Niba-imfatiro-zishenywe-Umukiranutsi-yakora-iki-Zaburi-11-3-Dr-Paul-Gitwaza.html
-
Baramaze! Ikunyagira izahita n’ubwo irimo in… – #rwanda #RwOT
Uwiringiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] uri mu baramyi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live wagiyemo asimbuye Vestine & Dorcas bikuyemo ku mpamvu zabo bwite, yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo nshya nyuma yo kuva muri Uganda akaza gutura mu Rwanda, ariko kuri ubu yakoze mu nganzo ahumuriza abantu bacitse ururondogoro kubera ibibazo binyuranye bibugarije, abasaba kwisunga Uwiteka kuko azabagirira neza ‘bakumirwa’!. Ni ubutumwa yatanze bunyuze mu ndirimbo ye nshya yise ‘Baramaze’ yageze hanze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.
Nk’ibisanzwe, umukono we uryohera benshi! N’iyi ndirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze, yakoze ku mitima ya benshi nk’uko babigaragaje mu nyunganizi batanze kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo. Ni indirimbo irimo amagambo akomeye ari nayo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru. Theo Bosebabireba ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’igihe gito abwiye InyaRwanda.com ko ahishiye byinshi abakunzi b’umuziki we – ibi yabitangaje ubwo hari hashize amasaha macye ageze ku butaka bw’u Rwanda avuye mu gihugu cya Uganda yagiriyemo ibihe bibi dore ko yakubitiweyo, Imana ikamurokora.
AMAGAMBO AGIZE INDIRIMBO NSHYA ‘BARAMAZE’ YA THEO BOSEBABIREBA
![]()
“Intsinzi iri mu biganza byawe, Imana iri mu ruhande rwawe, impundu zisimbuye induru. Ikunyagira izahita n’ubwo ubona irimo amashayi, ikunyagira izahita n’ubwo yaciye imikoki, ikunyagira izahita n’ubwo irimo inkuba n’imirabyo,…Araje abihindure noneho, igiti atateye akirimbure, araje abihindure wumirwe. N’ubwo wacitse ururondogoro kubera ibibazo, ukabura uwo utakira kandi isi yuzuye abantu, gusa batagira umutima wa kimuntu, araje abihindure wumirwe.Â
Bavuga byinshi, bavugira henshi, baramaze! Barasakuza, bavuza induru, baramaze!. Njyewe n’inzu yanjye tuzakorerera Uwiteka udaharara ngo ahararuke. Ahemba neza Umwami wanjye ntiyambura, ntawamukoreye ngo akorwe n’isoni, nta wamwiringiye ngo abure uko agira, niwe gisubizo cy’ibibazo byananiranye kandi ni we uzahanagura aya marira atemba ku matama ya benshi. Ururimi ruvuga abandi rugira imbaraga, rurashyuhaguza, ruranyaruka, nyamara nawe uwakugenzura yasanga utari shyashya.
Ujye utinya abantu bavuga ko Yesu atazutse, bagahanyanyaza bakavuga ko atavutse. Abavuga ko uri umukene, abavuga ko ntacyo ugira, abavuga ko uri injiji mbi, baramaze! Ntacyo bamvuze cyambujije kurya, nta n’icyo bamvuze cyambujie kuryama, impundu nizivuge induru ziceceke. Abantu bakwanga urunuka, Imana ikagukunda ururenze igipimo. Njyewe ndumiwe, ndumiwe nukuri, abantu bahararuka vuba, byagera ku bapagani bigahumira ku murari, njye ndumiwe…Izina ryiza ni Yesu, ni ryo riruta ayakomeye, ni ryo rimara umubabaro, amavi yose azaripfukamira indimi zose zature ko ari umwami w’abami. Uri ibyiringiro byanjye Mana ya Aburahamu, Mana Yera”.
Theo Bosebabireba yahumurije abugarijwe n’ibibazo
![]()
Theo Bosebabireba hamwe n’umugore we aherutse gushimira cyane kubera kwihangana kwamuranze
![]()
Muri iyi minsi Theo Bosebabireba ari kugaragaza cyane ko yahindutse mushya akirundurira mu Mana nyuma ya byinshi byagiye bimuvugwaho byanatumye ADEPR imuhagarika ariko nyuma akaza guhabwa imbabazi na ADEPR Uganda
![]()
Mu buhamya atanga hirya no hino ndetse no mu ndirimbo ari kwandika Theo Bosebabireba arashimira Imana yagiye ibana nawe mu bibazo by’ingutu yanyuzemo








