Tag: Iyobokamana

  • Diane wamamaye muri Healing Worship Team na T… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazi Diane cyane rimwe na rimwe kurusha n'amatsinda anyuranye yagiye aririmbamo akanayabera umutoza w’abaririmbyi mu bihe bitandukanye, kuri ubu akaba yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  aho agiye gutura.

    Mbere yo gufata urugendo abagize True Promise Ministries na Healing Worship Team bafashe umwanya wo kumwifuriza ishya n'ihirwe aho agiye, bamushima itafari rikomeye yashyize ku murimo w’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo.

    True Promises bagize bati:'Twifurije umuririmbyi wacu n'umutoza w'abaririmbyi Diane urugendo rwiza rwo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanze umugabo we Mpore Eric. Safe Flight ️ Diane. Ubutwari bwawe buzahoreho Iteka ryose kandi Uwiteka akomeze kugukoresha icyo yaguhamagariye. Turagukunda cyanee 🙏 ️.' 

    Healing Worship Team yanditse ku rukuta rwayo rwa Instagram ko Diane yababereye umugisha, bamwifuriza urugendo rwiza. Bati “Urugendo rwiza Diane Zebedayo, watubereye umugisha mu buryo tutabona uko tubisobanura, Uwiteka akwiture ibirenze ibyo wakoze. Turagukunda kandi tuzagukumbura”.

    Diane yatangiye kuririmba cyera cyane abana na nyina dore ko se yitabye Imana akiri muto.  Ageze mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2009, Diane ni umwe mu bantu bane batangije True Promise Ministries yaje gukomeza kugenda yaguka mu murimo ubwo yigaga muri Kaminuza bifata indi ntera atangira kumenyekana mu bantu benshi. 

    Mu mwaka wa 2017 ni bwo yasezeranye kubana akaramata n'umugabo we Mpore Eric bafitanye umwana umwe w’umukobwa. Umugabo we atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari nawe Diane yasanze ngo bakomeze kubaka urukundo n'urugo Imana yabahaye.

    Diane yasanze umugabo we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Zebedayo Famiy y’abo mu muryango wa Diane bamwifurije ishya n’ihirwe

    Diane n’imfura ye berekeje muri Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111627/diane-wamamaye-muri-healing-worship-team-na-true-promises-yagiye-gutura-muri-amerika-amafo-111627.html

  • Sion Awards, ibihembo bishya by’abahanzi bahimbaza Imana bigiye gutangizwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu minsi ya vuba mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya bizahabwa abahanzi n’amatsinda aririmbira Imana ahagaze neza mu gihugu hose.

    Ibi bihembo byiswe 'Sion Awards' byatekerejweho mu guha agaciro abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana, ubusanzwe baririmbira igihe kinini mu rusengero ariko ibyo bakora ntibabishimirwe mu ruhame.

    Amakuru yizewe ava mu Kigo cya Gikirisito kiri gutegura ibi bihembo ni uko bizaba bifite umwihariko ugereranyije n’ibisanzwe bitangirwa mu butaka bw’u Rwanda.

    Yagize ati 'Amakuru arambuye ku itangwa ry’ibi bihembo azatangarizwa mu kiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe mu minsi iri imbere.”

    'Sion Awards' ni ibihembo birimo amavugurura menshi ugereranyije n’ibisanzwe mu muziki uramya ukanahimbaza Imana.

    IGIHE.COM dukesha iyi nkuru yamenye ko usibye ibihembo bizatangwa, abazabihabwa bashobora no gufumbatizwa amafaranga yo kubiherekeza. Ibyiciro bizahembwa muri 'Sion Awards' ntibiramenyekana.

    Sion Awards igiye kwiyongera mu bindi bihembo bisanzwe bitangirwa mu Rwanda mu ruhando rw’abakora umuziki uhimbaza Imana. Ni nyuma ya Groove Awards yakunze kutavugwaho rumwe, SIFA Rewards ihemba ibigo n’abahanzi b’indashyikirwa ndetse na Rwanda Gospel Stars Live.

    Ibihembo bya 'Sion Awards' bizatangira muri uku kwezi k’Ugushyingo 2021 bisozwe muri Mutarama 2022, ari naho hazatangazwa ababyegukanye.

    Daniel@agakiza. org

    Source : https://agakiza.org/Sion-Awards-ibihembo-bishya-by-abahanzi-bahimbaza-Imana-bigiye-gutangizwa-mu.html

  • Rutahizamu Byiringiro Lague yabatijwe mu mazi magari mbere yo gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2021, kibera Nyarutarama.

    Lague yabatirijwe mu idini rya Philadelphi Rhema Church rya Kimironko ariko umuhango nyirizina ukaba wabereye muri piscine yo kuri Tennis Club Nyarutarama.

    Bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwabo bukaba buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.

    Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

    Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

    Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri abiri ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye 'casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

    Source : http://www.ukwezi.rw/spip.php?page=article&id_article=13763

  • Ibyifuzo 4 Imana ishaka ko uyifasha gusengera-Pst Habyarimana Desire #rwanda #RwOT

    “Nuko musenge mutya muti” ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk’uko biba mu ijuru.” Matayo 6:10;9

    Icyifuzo cy’Imana cya mbere, ni uko abantu bamenya Data wa twese

    Muri iki gihe mfite ubwoba, dufite generation y’urubyiruko batigeze biyakirira Yesu! Kandi Imana ntigira abuzukuru, igira abana. Mu bwami bw’Imana ntabwo ubiraga uwo uzabyara, agomba kwiyakirira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Kimwe mu byazanye Yesu, ni ukumenyesha abantu Data. Yaravuze ngo” Ntawe uzi Data usibye uzi Umwana, kandi ntawe uzi Umwana keretse uwo ashatse kumuhishurira”

    Dukwiye kwiyakirira Yesu ku giti cyacu, dukwiye gusobanukirwa ko Imana ari Data: Ni Data w’abakire n’abakene, w’abize n’abatarize, w’abazungu n’abirabura, w’abatuye mu mujyi no mu cyaro, uburenganzira kuri we turabunganya. Ni Data wa twese!

    Icyifuzo cya 2 cy’Imana, ni ukubaho ubuzima buyubaha

    Ikintu ab’isi bahora abakristo, ni ukubaho ubuzima budahuye n’ibyo tuvuga. Dukwiye kwiga kubaho ubuzima bwubaha Imana: Ukayubahisha amafaranga yaguhaye, imyenda utunze, ubusore ufite, ubwenge wize mu ishuri, ukabaho ubuzima bwubaha Imana.

    Imana ikwiye kubahwa ku bwawe, izina ryayo rikwiye kubahwa kubw’umugisha yaguhaye.

    Icyifuzo cya 3 cy’Imana, ni ukwamamaza Ubwami bwayo

    Dukwiye kugaragaza Ubwami bw’Imana muri buri gace kose turimo. Imana ifite inyota y’abantu bajya guhagararira Ubwami bwayo mu nzego z’ibanze, Imana ifite inyota y’urubyiruko rwajya mu gisirikare bakazaba Abajenerari bavuga mu ndimi nshya buzuye Umwuka Wera.

    Imana ifite inyota yo kubona abacuruzi mpuzamahanga bakomeye, bahagarariye Ubwami bw’Imana mu mafaranga. Imana ifite inyota y’abantu bahagararira Ubwami bw’Imana. Abo bantu, Imana izabagira umuyoboro w’ibyiza mu nzego zose kuko bahagarariye Ubwami bw’Imana mu isi.

    Ni gute uhagarariye Ubwami bw’Imana mu rugo rwawe? Hagati yawe n’ abo mu rugo rwawe, n’ abo mukorana?

    Icyifuzo cya 4 cy’Imana, Ubushake bwayo bukwiye kuza muri buri Domain

    Muri buri murimo ukora, ubushake bw’Imana bukwiye kuzamo. Ibi ni byo twaremewe, kandi dukwiye kubikora Imana igasubizwa. Bityo nawe Imana izakugirira neza, izagutsindira imigambi ya Satani. Igihe cyose ubereyeho inyungu z’Ubwami bw’Imana, ntizareka kukurwanirira.

    Source: Agakiza Tv

    Daniel@agakiza. org

    Source : https://agakiza.org/Ibyifuzo-4-Imana-ishaka-ko-uyifasha-gusengera-Pst-Habyarimana-Desire.html

  • Bamwe mu bayoboke b’itorero (Umuriro wa Pentekote) ngo ntibumva akamaro ko kwingiza COVID-19 #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda,bavuze ko ubuyobozi bw’iri torero butigeze bubashishikariza gufata urukingo bituma hari benshi muri iri torero batarafata uru urukingo .

    Umwe yagize ati: “Kuba ntarakingirwa ni uko ntabuze akanya, ariko igihe nikigera nzikingiza.”

    Undi yagize ati: “Akenshi umuntu aba afite uko ubukangurambaga yabwumvise kandi agafata icyemezo biturutse mu mutima we,nta rirarenga.”

    Umuyobozi w’iri torero,Pasitori Ntabanganyimana Elie, yavuzeko ibijyanye no kwikingiza atigeze abikangurira abayoboke kuko nawe ubwe atabyumva neza.

    Yagize ati: “Numvise ku bwanjye naba nihanganye nkabanza nkareba,uko bigenda uko bikingiye, nkashishoza nkabanza nkagira amakenga,njye umutima wanjye ndumva utarabimpa.”

    Hari amakuru ko bamwe mu bayoboke biri dini banga kwikingiza COVID-19 ahanini bitewe n’imyizerere yabo itabemerera gufata uru urukingo.Gusa izindi ngamba zirebana no ku cyirinda zirubahirizwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.Gatabazi Jean Marie Viannye, aheruka kubwira abagize amadini n’amatorero ko nta kintu nakimwe cyabuza umuntu kwikingiza ndetse ko n’ugumura abaturage akababuza kwikingiza biba ari icyaha.

    Yagize ati: “Kugumura abaturage ,kubabuza amahirwe y’ubuzima baba bafite,kubigisha ibintu byica ubuzima bwabo nabyo ubwabyo ni icyaha.Nagira ngo twibutse abantu baba bitwaza imyemerere ko imyemerere myiza ari iyirinda ubuzima.”

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare uzwi w’abikingije muri iri torero, mu basaga 2500 bahasengera.

    Source : https://imirasire.com/?Bamwe-mu-bayoboke-b-itorero-Umuriro-wa-Pentekote-ngo-ntibumva-akamaro-ko

  • Inkomoko y'Umunsi mukuru w'Abatagatifu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi mu batuye isi, baba abakirisitu Gatorika ndetse n'abandi, bakunda kumva Kiliziya Gatorika yizihiza umunsi mukuru w'Abatagatifu bose, ariko ntibasobanukirwe n'impamvu yawo, cyangwa n'icyo usobanuye mu buzima bw'abakirisitu bawemera. Muri iyi nkuru twagerageje gukusanya amwe mu mateka ndetse n'inkomoko y'umunsi mukuru w'Abatagatifu bose wizihizwa buri mwaka mu Ugushyingo.

    Inkomoko y'Umunsi mukuru w'Abatagatifu bose

    Mu ntangiriro, umunsi mukuru w'Abatagatifu bose wizihizwaga buri tariki 13 Gicurasi kuko aribwo Papa Bonifasi IV yari afashe icyemezo ko uyu munsi wajya wizihizwa mu mateka ya Kiliziya.

    Ubwo munsi nibwo yahaye Umugisha Pantewo(Pantheon), ingoro y'Abaromani yahinduwe imva y'abakurisitu bahowe Imana. Gusa icyo gihe Pantewo yahimbazaha ibigirwamana, mu gihe umunsi w'Abatagatifu bose ihimbaza Intungane zatunganiye Imana zikemera kumena amaraso yazo zibigiriye Kirisitu wazitangiye.

    Umunsi mukuru w'Abatagatifu bose, ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa n'abakirisitu Gatorika buri tariki ya 01 Ugushyingo. Ni umunsi washyizweho mu mateka na Papa Bonifasi IV, mu mwaka wa 610.

    Papa Bonifasi IV, yashyizeho uyu munsi mu rwego two guys icyubahiro abahowe Imana mu bakirisitu bo hambere, bagiye bicwa bazira kuyoboka idini ryemera Imana imwe, bituma batsembwatsembwa. Guhera mu kinyejana cya kane(4), abakirisitu bari barahaye icyubahiro abo bayoboke bishwe, bashimagiza ubutwari bwabi kandi bagahanahana ibisigazwa by'imibiri yabo.

    Ahagana mu mwaka wa 835, Papa Geregori IV yimuye umunsi mukuru w'Abatagatifu bose, awuvana ku itariki 13 Gicurasi wari usanzwe wizihizwaho, awushyira mu Ugushyingo tariki ya mbere. Ibi Papa Geregori IV yabikoze abitewe nuko ingoro ya Kiliziya yitiriwe mutagatifu Petero I Roma, yari yeguriwe urusange rw'abatagatifu bose n'umwe mu bashumba ba Kiliziya bamubanjirije.

    Guhamya umutagatifu bya Nyirubutungane Papa

    Kugirango bahamye umutagatifu, kenshi na kenshi byagiye bibaho ko abepiskopi babanza kwiyambaza bagenzi babo : guhamya umutagatifu bikozwe n'abepiskopi benshi cyangwa bikorewe mu nama y'Abepiskopi y'akarere cyangwa y'igihugu byarushagaho kwamamara kurusha uko bikorewe gusa muri Kiliziya yegereye imva y'uwo mutagatifu.

    Mu mwaka wa 993, Myr Lintolf, umushumba wa Osuburu (Augsbourg) yagize igitekerezo cyo guhamya ubutagatifu bwa Myr Yurici (Ulrich) wamubanzirije bikozwe na Nyirubutungane Papa ubwe. Mu Nama Nkuru ya Kiliziya yaberaga i Roma, iyobowe na Papa Piyo wa 15, Myr Lintolf yasomeye abashumba ba Kiliziya imibereho n'ubuzima bwa Myr Ulrich birabanyura. Nibwo rero Papa Piyo wa 15 yemeye guhamya ubutungane bwa Myr Ulrich.

    Iryo niryo hamya rya mbere ry'umutagatifu ryakozwe n'Umushumba Mukuru wa Kiliziya, ariko byagombye gutegereza umwaka w'1215 kugira ngo Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Latarani (Concile de Latran) yemeze ko Nyirubutungane Papa ari we wenyine ufite ububasha bwo guhamya ibigwi by'intungane kugira ngo Abakristu bamuhimbaze. N'ubwo bwose muri iyi Nama Nkuru y'i Latarani bateruye ngo babyite guhamya ubutagatifu, ariko rero nta tandukaniro ribirimo, byose ni kimwe.

    Urubanza ruhamya ubutagatifu

    Guhamya ubutagatifu bikozwe na Nyirubutungane Papa byabyaye urubanza nyirizina ruhamya ubutungane. Urubanza rumenyesha ubutungane bw'umukandida muri diyosezi yabayemo.

    Urwo rubanza rukagenzura ibikorwa by'ubutwari n'imico myiza byamuranze, kandi rukemeza koko ko habaye ibitangaza byakozwe n'uwo mukandida. Nyuma habaho urubanza nyakuri rubera i Roma ruyobowe n'Abakaridinari bashyizweho na Papa.

    Iyo imyanzuro y'urwo rubanza ishimishije, ikagaragaza koko ko ibimenyetso byatanzwe ku mukandida bifite ishingiro, Nyirubutungane Papa atumiza inama ibishinzwe (Consistoire) kugira ngo ifate icyemezo cya nyuma (gushyira mu rwego rw'Abahire no gushyira mu rwego rw'Abatagatifu.

    Ubwo uyu munsi mukuru rusange washyirwagaho, byatumye abayobozi ba Kiliziya Gatorika babumbira hamwe iyo mihimbazo yakorwaga uko abantu bishakiye, bahitamo ko itariki ya mbere Ugushyingo, Kiliziya Gatorika izajya ihimbaza umunsi mukuru w'Abatagatifu bose, Imana n'umunsi abemera bahimbaza Abahowe Imana bose baba abazwi n'abatazwi.

    Impamvu kandi hashyizweho uyu munsi w'Abatagatifu bose, ni uko hari namwe mu bahowe Imana bashyizwe mu bitabo bya Kiliziya, ariko bakaba n'abandi batigeze bashyirwa muri ibyo bitabo, ariko mu byukuri bari muri urwo rwego.

    Mubusanzwe kungira ngo ushyirwe murwego rw'abatagatifu,ni uko ugomba kuba warakoze ibikorwa by'ubutwari ndetse by'intangarugero cyangwa se ibitangaza mumaso ya Kiliziya.

    Mu Rwanda nta muntu n'umwe urashyirwa mu rwego rw'abatagatifu, ariko kugeza ubu hari abashyizwe mu rwego rw'abahire, bari gutegurirwa gushyirwa mu kiciro cy'abatagatifu. Abo ni Cyprian Rugamba ndetse n'umugore we, batakerejweho na Kiliziya liberal ibikorwa by'ubutwari bakoze, ndetse na magingo aya bikaba bigifasha benshi mu banyarwanda n'abatuye isi muri Rusange.

    Source : https://yegob.rw/inkomoko-yumunsi-mukuru-wabatagatifu/

  • Serge Iyamuremye yavuze impamvu yashikamye ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Serge Iyamuremye wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yataramiye abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival nyuma ya Israel Mbonyi na Aline Gahongayire baherukaga bo muri iki cyiciro cy’abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

    Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya gatatu, ryanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Serge Iyamuremye yabanje kuganirizwa n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana uzwi nka Lucky. Yamubajije uburyo yasobanura umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

    Mu gusubiza undi ati 'Nta kindi kintu nigeze nkora uretse umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana guhera mu 2012. Umuziki w’icyo gihe n’ubu biratandukanye. Mbere wajyaga kuririmba ahantu bakaguha amazi yo kunywa ariko ubu biratandukanye. Ibintu ntibikiri nka mbere. Amafaranga ari kuza buhoro buhoro mu muziki wo kuramya Imana.'

    Uyu muhanzi yanavuze ko impamvu yashikamye ku gukora umuziki wo kuramya Imana ari ukugira ngo abantu bakomeze kwizera Imana no kuyigandukira.

    Ati 'Intego yanjye; ni ukugira ngo abantu bizere ibyo turirimba, ibyo tuvuga n’ibyo tubabwiriza kuko twizera ko ari ukuri. Ntabwo nkuze cyane nakagombye kuba ndi ahandi hantu, kuba nariyemeje gutanga ubutumwa muri ubu buryo ni uko mbona hari ikintu bihindura mu buzima bwanjye.'

    Yahise aririmba indirimbo zitandukanye zirimo 'Biramvura’, 'Amashimwe’, 'Nta wundi nambaza’, 'Yesu agarutse’, 'Arampagije’ n’izindi zitandukanye.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Serge-Iyamuremye-yavuze-impamvu-yashikamye-ku-muziki-wo-kuramya-no-guhimbaza.html