Tag: Iyobokamana

  • Agakiza ni ak’umuntu ku giti cye, ntabwo ari ak’abantu-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry’Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we. Yari yarahanuriwe n’Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w’Umwami Imana. Ajyanwa n’Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk’uko umuhango w’amategeko wari uri, Simiyoni aramuterura ashima Imana ati 'Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’uko wabivuze, Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, Ako witeguye mu maso y’abantu bose, Kuba umucyo uvira amahanga, No kuba ubwiza bw’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli.'Luka 2:25-32

    Simiyoni yabayeho hashize imyaka 400, nta jwi ry’Imana nta buhanuzi, nta n’iyerekwa ijambo ry’Imana ryarabaye ingume. Ni imyaka yo guceceka cyangwa gutabwa n’Imana kw’Abisiraheli, ni nayo mpamvu biriya bitabo abantu bagiye bandikamo hagati aho bitigeze bihabwa agaciro. Nubwo byari bimeze bityo, ibanga rikomeye ni uko Imana yari isigaye ibana n’abantu ku giti cyabo!

    Riwe na rimwe hari igihe twumva agakiza ari ak’abantu, tukumva ububyutse buzatangirira muri za nsengero zacu nini nziza. Yego ni byiza ko tugira isuku nziza y’ahantu duteranira, ariko ububyutse ni ikindi: Bushobora gutangirira ahantu hatazwi, bushobora gutangirira ku muntu ufite umutima wagutse ufite inyota y’Imana, ni nayo mpamvu Yesu atavukiye mu rusengero rwiza rw’i Yerusalemu, ntabyarwe n’umutambyi mukuru akabyarwa n’umukobwa w’umuhinzi, akavukira mu kiraro cy’inka, kandi ububyutse bwari butangiye.

    Rimwe na rimwe abacuruzi ba Supermarket bahora barwana n’abazunguzayi, kuko bo babigusangisha aho biri, akakubwira ibyiza byabyo. Nibyo aba ateze ho amaramuko, bitanu bye yashoye aba azi ko aribukureho Magana atanu ari bumutunge uwo munsi. Ariko Supermarket we yashoye amamiliyoni araho, ntabwo yirirwa yinginga uraza cyangwa ukabireka. Aba yarashyizeho ibiciro ibintu bimanitse, aba abizi ko bari buze bakamugurira.

    Iyo urebye abanyamadini ukuntu bakora, tuzi ko abantu bari buze mu rusengero Imana barayikeneye, baraza cyangwa barorere nta gusanga abantu aho bari. Ariko mbibutse ko ubutumwa bwiza ntabwo ari ‘Nimuze’, ahubwo ni ‘Nimugende’ muhindure abantu kuba abigishwa mubabatize! Harya iyo wicaye mu rusengero utegereje abakwizanira utazi uwababwirije, uba uzi ko hari buze bande? Amatorero manini amwe namwe ntagifite inyota y’abantu rwose ku buryo yabasha gusanga umunabyaha aho ari. Nyamara Yesu si ko yabigenzaga, yajyaga asanga umunyabyaha aho ari.

    Muri iyi myaka 400 igihe Abisiraheli batumvaga Imana, amadini yaruzuraaga, amatorero rwose abantu barazaga bagaterana ariko nta jwi ry’Imana, nta buhanuzi, nta yerekwa ijambo ry’Imana ryarabaye ingume! Iki gihe cyacu sinavuga ko kimeze nk’icyo gihe, ariko navuga ko kirimo kwegera hafi aho.

    Nubwo byari bimeze gutyo rero, Imana yari ikibana n’abantu ku giti cyabo. Hano nagira ngo nkwibutse ko agakiza ari ak’umuntu, ntabwo ari ak’abantu. Hari igihe umuntu yizera ngo mu rusengero rwacu, muri korari yacu, muri kominote iyin’iyi,…,

    Hoya ahubwo jya ubanza urebe ngo ubanye gute n’Imana. Umubano wanjye n’Imana umeze gute, nsabana nayo gute? Ni gute mpura n’ibyanditswe byera, ni gute ubuzima bwanjye bumeze?

    Mu i Juru nta zina ry’ikigo runaka bazahamagara: Wenda ngo bahamagare izina ry’idini cyangwa iry’itorero. Nta nubwo bazahamagara bakurikije uko twebwe tubipanga, ngo bahere ku mushumba mukuru. Ngo bahere kuri Beshop na Apostle, bahere kuri Nyirubutungane,… Hoya! Ntabwo ariko bazabigenza. Bazahamagara umuntu mu izina rye, niyo mpamvu umubano wawe n’Imana ukwiye kuba wihariye. Yego ni byiza guterana n’abandi ukajya mu rusengero, ugaterana ukaramya Imana ariko ntukajye ugendera mu kigare ngo kuko ufite abantu muterana, ubwo mu fite urusengero rwiza rugezweho, ngo wumve ko ibyo ari byo gakiza. Hoy! Agakiza ni ak’umuntu ku giti cye!

    Numva nakubwira ngo wahuye na Yesu, Yesu yahinduye ubuzima bwawe, akubera Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwawe?. Niba ari uko bimeze Imana iguhe umugisha, ariko niba atari uko bimeze nagira ngo nkwibutse ko agakiza ari ak’umuntu ku giti cye.

    Pasteri Desire Habyarimana mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kuri Agakiza Tv, inyigisho yose wayireba hano

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Agakiza-ni-ak-umuntu-ku-giti-cye-ntabwo-ari-ak-abantu-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Kigali: Uwahoze ari umubikira yahishuye ubut… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi ntituri bugaruke ku myirondoro ye, gusa yahamije ko mu kibikira hakorerwamo ubutinganyi kandi yabyiboneye n’amaso ye ubwo yari we ati; “Bibaho narabyibonye n’amaso yanjye ibyo mvuga ntabwo ari ibintu nagiye numvana umuntu. Njye ni byo niboneye n’amaso yanjye, gusa wenda nshobora guhishira uwo nabibonye ho kwanga kumuteza Isi!”.

    Yashimangiye ko yabyibonye n’amaso ye

    Yongeye kubishimangira ati: “Narabyiboneye mbibona, umuntu naryamye ku gitanda, ndyamye ku cyo hejuru nawe aryamye ku cyo hasi afite ibikoresho byose yarabyiteguye abikora mbireba kandi yari umuyobozi. Yari umuyobozi wanjye kandi nawe arabizi kuko n’uyu munsi arankurikira, iyo duciye inyuma aranyandikira tukaganira nkamubirwa nti ibi uzabivemo”.

    Uyu mubyeyi yavuze ko hari benshi babiretse yagiye yigisha mbese abagira inama ati “Ndashima Imana ko kuva natangira kuvuga ubutumwa hari ababikoraga babiretse n’ubwo harimo abatabyumva ariko abatabyumva ni abakirisitu kuko bahishwe byinshi bazi ko bitabaho”. Agaruka ku cyatumye ava mu kibikira yagize ati: “Kubivamo si uko nasambanye. Hari n’abagiye bavuga ngo wenda mvuga ubutinganyi bwo mubihaye Imana nkabagutinze. Ntawantinze ariko narabibonye”.

    Yakomeja gira ati: “Kandi namwe muba mwandika komanteri mwigiza nkana murabizi hari n’amakuru n’abagenda babivuga ni ukuvaga rero ibyo byose n’ibigenda bikorwa hari uburyo ugera mu kintu, icyo wagiye ugiye gushaka ntube aricyo ubona uko wigishwa ijambo ry’Imana ntabe ariko urihabwa”.

    Yakomeja abisobanura neza ati: “Ni nyota nari mfite yo gusenga ndebye nsanga uburyo basengamo imbere birutwa n’uko nabaho ndi umukirisitu Gatolike, ndi umukirisitu wo ku Cyumweru usanzwe”. Yongeyeho ko hariya bagira inshingano nyinshi zitabemerera gusenga ibi rero bikaba byaratumye afata umwanzuro wo kuva mu kibikira ubu akaba ari umu pantekote.

    Mu gipantekote yagiyemo yari amaze imyaka itanu ari umukirisitu. Yongeye gushimangira ko atavuye mu kibikira atagiye gushaka umugabo nk’uko wenda hari abashobora kubitekereza. Yabajijwe uko yakira kuba yarigeze kuba umubikira ubu akaba yitwa mama w’abana, asobanura byinshi ashimangira ko anyuzwe no kuba yaravuye mu kibikira ubu akaba yubatse afite n’abana b’abahungu batatu.

    Yagize ati: “Imana ijya ihamagara, igahamagara kandi ikanatoranya ariko hari n’igihe umuntu agutoranya Imana itagutoranyije kuko gushaka ni isezerano Imana yatanze, yaravuze ngo mubyare mwororoke, kandi kubyara ukororoka ni uko habaho Adam na Eva. Imaze kurema Adam yaravuze ngo si byiza ko abaho wenyine”.

    Yakomeje avuga ko no mu iremwa ry’isi, Imana yashyizeho Adam na Eva nyuma hakazaho abana, ibi bikaba bifite igisobanuro gikomeye. Aha niho yahereye avuga ko kuba yavuga ko yubatse ndetse afite n’abana ari ishema kuri we. Ibi byose yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BigTown TV ikorera kuri Youtube.

    REBA HANO IKIGANIRO CYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110270/kigali-uwahoze-ari-umubikira-yahishuye-ubutinganyi-bukorwerwamo-yiboneye-anatangaza-icyatu-110270.html

  • Kwenda(kwakira)umutsima mu ijoro wagambaniwemo #rwanda #RwOT

    “Nuko icyo nahawe n’umwami kumenya nicyo nabahaye namwe,yuko umwami yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima.” 1Abakorinto11:23

    Nifuje kubasangiza iri jambo mwese bakristo mukunda uru rubuga, ni iryo kwenda (Gufata) umutsima mu ijoro Satani yakugambaniyemo, kandi impamvu y’akagambane iruta akagambane ubwako. Ubusanzwe amajoro agenda agira ireme kubera ikiyarimo, gusa twibukiranye ko ijoro ridakunze gutinyukwa na buri wese, kandi umwifato w’umuntu mu ijoro uhinduka bitewe n’uririmo ndetse nuko rimeze.

    Pawulo yandikira Abakorinto yababwiraga ko Yesu yafashe umutsima mu ijoro bamugambaniyemo. Ijoro ririmo umugambanyi(Satani) ritandukana n’andi majoro kandi umugambanyi nta kindi kimuzana keretse kwiba ,kwica no kurimbura (Yohana10:10).Mu ijoro Abayuda bagambaniwemo bafashe umwanzuro barasenga iminsi itatu babwira Imana yemera kubarengera, amatangazo yari yaramanitswe arahinduka. Morodekayi ijoro Satani yamusabiyemo anyuze muri Hamani ni ryo Imana yamwigaragarijemo kubera kuguma kwizera no guhamya Imana (Esiteri6:1-3).

    Hari imyanzuro ifatirwa mu isi y’umwuka ikatugiraho ingaruka mu isi y’umubiri (Yobu1:6-). Imana yatanze Yobu ngo ageragezwe ariko ibika ubugingo bwe, hari igihe Imana yemera kudutanga tukageragezwa mu buryo butandukanye ariko dukwiye kugaragaza ko dukunze Imana no mu byago ndetse tukagumana kristo (Jambo=Mutsima). Benshi, iyo bageragejwe bahita bava mu byizerwa kandi ni ho Imana ibonera ko tuyikunda by’ukuri kuko tuba dufatanije na kristo imibabaro(1Petero4:12-).

    Hari abantu bagira inyoroshyo bigatuma batumva ijoro, cyangwa bakagira ababarwanaho. Ku kidendezi cy’i Betesida hari umuntu wari uhamaze igihe kirekire arwaye yarabuze umujugunyamo nk’uko abandi byagendaga, ubwo Malayika yazaga agahinduriza amazi. Iyo ijoro warigambaniwemo, abantu bakuvaho, ibyishingikirizo bikavaho ukagumana na Yesu uhoza abarira. Pawulo yaravuze ngo “Ubwo itimanye umwana wayo izabura ite kumuduhana n’ibindi byose”. Sisiteme ya malayika iratinda hagenda umwe, udafite umuntu akahatinda ariko hahirwa abafite intwari ya Yakobo ho umutabazi, ntibakangwa n’igikome, ahubwo bagihindura ahantu ah’amasoko, imvura y’umuhindo ikacyambika (Icyibaya kitwa Baka) umugisha, abo bagenda bagwiza imbaraga umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’imana isiyoni (Zaburi 84:7-).

    Iyo Yesu aje arategeka ukikorera ingobyi ukagenda, ntihabaho ufite umuntu umujugunyamo ahubwo habaho ufite Yesu kuko we arategeka bikamwumvira, bamwe biringira amagare n’amafarshi ariko twebweho twiringiye uwiteka Imana yacu, niyo izakora ibikomeye izategeka isi yose, tuzanesha nidusaba.

    Imana ikunda umuntu uhagarara mu cyuho nubwo yaba ari wenyine. Abisiraheri barwanye urugamba n’Abafirisitiya baraneshwa maze barahunga bose, ariko Eleyazari we arahaguruka yica Abafiristiya, ukuboko kwe kugwa ikinya ariko kumiranwa inkota…(2Samweli 23:10-). Kunanirwa kumuntu warwanye si ikibazo, warwana ukuboko kukagwa ikinya ariko wirinda guta inkota (Ijambo ry’Imana).

    Mu gihe unaniwe mu rugendo rwawe rebesha ukwizera ibiri mu i Juru, usabe Uwiteka agufashe nawe ntatinda. “Ufite uwo mwana afite ubugingo, umwizera naho yaba yarapfuye (Yohana 11:25). Nubwo wananirwa, guma muri position y’urugamba ugumane inkota mu ntoki ariyo Jambo ry’Imana, Satani agira ngo uracyakomeye, wibuka icyo Abayuda babikijwe barusha abandi, Yesu niwe Mutsima w’ukuri umufite afite ubugingo buhoraho ntazapfa.

    Mwene data ukwiriye kutita ku urugamba warwanye rutarangira, n’urwo bagushyizeho wenyine ngo ujugunye inkota (Ijambo), ahubwo yigumane mu ntoki Satani atakubona urwaho, kandi igihe kirageze burenda gucya, nimuze dutegereze igitondo twiringire Imana yacu niyo izakora imirimo, Amen! Iman ibahe umugisha yari Mwene so Ev. MAOMBE THEOGENE

    Source: Cepurnyarugenge.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kwenda-kwakira-umutsima-mu-ijoro-wagambaniwemo.html