Tag: Iyobokamana

  • Gukorana umwete, Urufunguzo rwo gusohoza icyo waremewe #rwanda #RwOT

    Umurimo wawe wose werekejeho amaboko yawe uwukorane umwete, kuko i kuzimu aho uzajya nta mirimo nta migambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge (Umubwiriza 9:10)
    Isi yuzuyemo abantu bashaka gukora bike bishoboka, bakurikiza itegeko ryo kugendera ku muvuduko wo hasi aho usanga kwitwa abanebwe ntacyo bibabwiye. Nyamara igihe kirahenze kandi iyo gitakaye nta muntu ushobora kukigarura.
    bunebwe abenshi babuterwa n’ibinezeza by’igihe gito cyangwa ibikenewe by’igihe runaka aho usanga abantu bashaka kwakira ibintu byose ntacyo batanze. Ariko Bibiliya itubwira ko ubunebwe bushobora kuzanira umuntu kurimbuka, Kandi gukenera inyungu utaruhiye bishobora kugukururira akaga (Umubwiriza 10:18)
    Intumwa Pawulo mu rwandiko yandikiye 1Abakorinto 9:24-27, Yibutsa abakristo kubaho ubuzima bumeze nk’amarushanwa ya siporo aho abakangurira gukora ibi bikurikira:
    1. Gukora cyane
    2. Gusiganwa kugirango utsinde
    3. Gutumbira intego
    Ibyo dukora byose, Dukwiye kubikora hagamijwe guhesha Imana icyubahiro:
    Nk’uko Pawulo yabyandikiye 1Abakorinto :10:31, Imirimo yose dukora mu buzima bwa buri munsi ikwiye kuba igamije guhesha Imana icyubahiro kuko twaremewe kuyihimbaza mu byo dukora byose.
    Iyi mvugo ihindura imyumvire uko byagenda kose. Bisobanura ko dukora ibintu byose mu izina ry’Imana, Byose tukabikorera muri yo, Dushishikajwe no gushaka ubunyangamugayo kandi dufite ishyaka ryo kuba indashyikirwa tukareka kuyoborwa n’amahame gusa, ahubwo imvugo ikaba ingiro.
    Umurimo wose dukora ukwiye kutubera amahirwe yo kubaha Imana no gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya hagamijwe kwitoza gukoresha impano twahawe. tugomba kandi gufata uwo muco mu byo dukora haba mu muryango, mu rusengero ndetse no mugihe cyo kwidagadura (loisirs)
    Mubyukuri Ntabwo turi abacu ngo twigenge, Duhagarariye Imana hano ku isi niyo mpamvu tugomba gukora neza n’iyo haba mu gihe kibi ntiducogozwe n’ibibazo duhura nabyo.
    Mu rwego rwo rwo gushyira mu bikorwa icyo twahamagariwe,Turasabwa gukorana umwete buri kintu cyose tukamenya ko ariwo mwanya wo kuramya Imana. Ni ngombwa gukoresha neza impano twahawe hamwe n’imbaraga zacu zose bizatuma tugera ku mugambi mwiza Imana yaturemeye.
  • Umuvugizi Wungirije wa ADEPR yasabiwe gufungwa imyaka irindwi #RwOT

    Umuvugizi Wungirije wa ADEPR yasabiwe gufungwa imyaka irindwi
    Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano zirimo imyamyabumenyi ebyiri; iyo muri Uganda na Philippines, mu gihe yiyamamarizaga kuyobora ADEPR.
    Mu Ugushyingo 2019, nibwo yakatiwe gufungwa by’agateganyo ahita ajyanwa muri gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere, bivuze ko agomba kuburana afunzwe.
    Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, nibwo yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aburanishwa muri uru rubanza aregwamo n’Ubushinjacyaha.
    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Karangwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite impamyabumenyi (Bachelor’s).
    Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.
    Urukiko rwasabye ubushinjacyaha ibimenyetso nabwo bugaragaza inyandiko zanditswe n’urwego rubifitiye ububasha ari rwo Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), aho yagaragaje ko ishingiye ku bisubizo byavuye mu kigo cya Uganda gishinzwe uburezi cyahakanye ko iryo shuri ntariba muri Uganda.
    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko igisubizo cyavuye muri Philippines Association of Colleges and Universities Commission, nacyo cyaje gihakana ko ishuri Karangwa John, avuga ko yizeho rya Farcorners International Theological Seminary, ritaba mu mashuri yo mu gihugu cya Philippines.
    Karangwa ahakana ibyo aregwa akavuga ko yahize akagaragaza ibimenyetso birimo urutonde n’ifoto ahabwa impamyabumenyi (graduation) yakuye kuri Google.
    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bimenyetso bitakwemerwa kuko nta rwego rubifitiye ububasha bwabitanze.
    Nyuma yo kwiregura kwa Karangwa John, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
    Urukiko ruvuga ko rugiye gusuzuma ibimenyetso rukazasoma urubanza tariki ya 30 Kamena 2020 saa cyenda.
    Source : Ukwezi.com