Tag: Iyobokamana

  • Stars For Jesus 2022: Umwana wo muri Kiliziya… – #rwanda #RwOT

    Abahanga bavuga ko ibyo umwana atojwe mu buto bwe, akenshi ari byo akora akuze. Aha ni ho havuye n'ubundi igitecyerezo cyo gutangiza amarushanwa ya Stars For Jesus ariko na none hanashingiwe ku iyerekwa rya Rev. Pastor Alain Numa nyiri NumaTok itegura iri rushanwa.

    Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kane, rikaba kuva ryatangizwa mu byiciro bitatu birigize ari byo; Gucuranga, Kubwiriza no Kuririmba. Abanyempano benshi bamaze kuryitabira. Kuri uyu wa 03 Nzeri 2022, ni bwo hamenyekanye abahize abandi muri Stars For Jesus 2022.

    Igikorwa cyo gusoza aya marushanwa cyabereye kuri Shiloh Prayer Mountain Church i Nyamirambo. Nyuma y'ibikorwa birimo kunyura ku itapi y'umutuku, gusangira ijambo ry'Imana no kurushanwa, abana bagera ku icyenda ni bo begukanye ibihembo, batatu muri buri cyiciro.

    Mu cyiciro cyo gucuranga, umwana witwa Igiraneza Gilbert ufite imyaka 14 wo muri ADEPR Samuduha ni we wahize abandi, akurikirwa na Ishimwe Mucyo Prince w'imyaka 15 wo muri ADEPR, naho uwitwa Gabiro Muhire Kevin w'imyaka 11 usengera mu itorero ry'Abadivantisiti b'umunsi wa 7, aba uwa gatatu.

    Mu kuririmba, itsinda ry'abaririmbyi bato bavukana rya The 4 Brothers ni ryo ryahize abandi. Aba bana basengera mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa 7. Iri tsinda ryakurikiwe na One Family One Vision yo muri Bethesda Holy Church – Gisozi, naho umwanya wa gatatu wegukanwa na Irakoze Naomie wo muri ADEPR.

    Mu cyiciro kubwiriza, Uwikunda Anne Anais ni we ari wabaye uwa mbere. Uyu mwana ni umukirisitu wo mu idindi Gatolika. Yakurikiwe na Shimwa Akaliza Gaella wo EPR Karugira naho Imanirakiza Jeanine wo muri ADEPR Kacyiru aba ari we wegukana umwanya wa gatatu.

    Abatsinze bose bagiye bagira amanota rusange wabarira hejuru ya mirongo 80%. Umwana wa mbere muri buri cyiciro, yahawe ibihumbi 100 Frw, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 60Frw naho uwa gatatu ahabwa ibihumbi 40Frw.

    Itangwa ry'ibi bihembo ryitabiriwe n'ababyeyi b’aba bana, abavandimwe babo n'abakunzi b'umuziki usingiza Imana. Mu bitabiriye kandi harimo Murindahabi Irene umunyamakuru akaba n'umujyanama w'abahanzi barimo abakobwa bakiri bato Vestine na Dorcas. 

    Murindahabi Irene na Peace Nicodem wa Magic Fm mu bitabiriye isozwa rya Stars For Jesus, hano bari kumwe na Akaliza Gaella wabaye uwa kabiri mu kubwirizaAbitabiriye bose bagize umwanya wo kunyura ku itapi y’umutukuMugisha, umuhungu wa Alain Numa yari mu bayobozi ba gahunda kuva icyiciro cya kane cy’iri rushanwa cyatangiraRev.Pastor Alain Numa watangije amarushanwa ya Stars For JesusUwikunda Anne Anais yabaye uwa mbere mu kubwiriza ashyikirizwa sheki y’ibihumbi 100Frw nk’igihembo nyamukuruThe 4 Brothers baheruka gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere babaye aba mbere mu kuririmba – Jacky Flower abaha ururabo mu kubashimira

    Byari ibyishimo ku mpande zombi yaba ku babyeyi bitabiriye n’abarushanijweUbwo M.Irene yakurikiranaga uko abana biyerekana

    Ifoto y’urwibutso y’abana 3 bahize abandi muri buri cyiciro

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abagabo gusa

    Stars For Jesus ni irushanwa riba buri mwaka

    Ifoto y’urwibutso y’abegukanye ibihembo muri Stars For Jesus 2022 na bamwe mu bitabiriye iki gikorwa

    Stars For Jesus imaze kugaragaza impano z’abana batandukanye

    KANDA HANO UREBE IBIRORI BYOSE BY’ITANGWA RY’IBIHEMBO BYA STAR FOR JESUS SEASON 4


     AMAFOTO: Feddy Rwigema- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120626/star-for-jesus-2022-umwana-wo-muri-kiliziya-gatolika-yabaye-uwa-mbere-mu-kubwiriza-the-4-b-120626.html

  • Burera: Abihaye Imana biyemeje guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abihayimana bo mu matorero abarizwa mu Karere ka Burera, baremeza ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze umusanzu ufatika, mu guca ibiyobyabwenge byugarije (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-abihaye-imana-biyemeje-guca-ibiyobyabwenge-mu-rubyiruko

  • UR-Huye: Singiza Music yakoze igitaramo cy’ub… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gitaramo mbonekarimwe muri UR-Huye, abaririmbyi bagize Singiza Music Ministries bafashe umwanya uhagije bayobora abitabiriye iki gitaramo mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana mu Kuri no mu Mwuka. Bakoresheje indirimbo zabo zakunzwe mu bihe binyuranye ndetse n’iz’abandi baramyi. Serge Rugamba wari waturutse i Kigali, nawe yahawe umwanya agaragaza ko ari umuhanga bidashidikanywaho mu ijwi rye rizira amakaraza. 

    Nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe na Paradise Tv, uyu muramyi uri mu bahanga cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu, yabanje gukora ibyihariwe n’abaramyi b’abahanga gusa, acuranga umuziki uryoheye amatwi akoresheje mikoro yonyine. Yakurikijeho indirimbo ivuga ngo “Wanshyizemo ubuturo, amavuta asa n’izahabu y’imyerayo antembamo. Mu rwihisho rw’Isumbabyose nahagizemo ubuturo, amavuta asa n’izahabu y’imyerayo atembamo”.

    Pacifique Hirwa Perezida wa Singiza Music Ministries, aherutse gutangariza inyaRwanda.com ko bateguye iki gitaramo mu gufatanya n’abakunzi babo kuramya Imana mu Kuri no mu Mwuka, ubwiza bw’Imana bukuzura mu mitima yabo ndetse no muri UR-Huye Campus. Insanganyamatsiko yacyo yaragiraga iti “Jesus  the only truth that sets free” [Yesu ukuri konyine kubohora].

    Iki gitaramo cyabaye tariki 05 Kanama 2022 kibera muri UR-Huye. Kije gikurikira ikindi cyabaye kuwa 20/11/2021 aho bari batumiye James na Daniella na Bishop Dr. Masengo Fidele. Ni igitaramo cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Jesus is the way, the truth and life; John 14:6’, bikaba bisobanuye ngo ‘Yesu ni inzira n’ukuri n’ubugingo’, ikaba iboneka muri Yohana 14:6. 

    Singiza Music Ministries igizwe n’abanyeshuri biga muri UR-Huye, ikaba yaratangiye mu 1997. Ni umuryango wareze abaramyi benshi kandi bakomeye. Inshingano yabo ni ukubaka igicaniro cyo kuramya no guhimbaza Imana no gukwirakwiza impumuro nziza yo kuramya Imana binyuze mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana. Igizwe n’abanyamuryango 30 biga muri UR Huye n’abandi basoje Kaminuza, bagahuzwa n’ibikorwa by’ivugabutumwa mu buryo butandukanye.

    REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO CYA SINGIZA MUSIC

    AMAFOTO + VIDEO: Keefa Jacques – Paradise Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119984/ur-huye-singiza-music-yakoze-igitaramo-cyuburyohe-yatumiyemo-serge-rugamba-na-elite-band-a-119984.html

  • Abasaga 200 bamaze umwaka bibera ku Musozi mu masengesho #rwanda #RwOT

    Abantu barenga 200 biyomoye ku Idini ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi mu Burundi, birukanwe ku musozi wa Ruhero mu Ntara ya Cibitoke aho bari bamaze umwaka baba basenga.

    Abayobozi muri iyo Ntara batangaje ko badashobora kwemera ko abantu bata ingo zabo bagakura abana mu ishuri bitwaje Imana.

    Uwo musozi muremure wa Ruhero uri hagati y'amakomine ya Mugwi, Mabayi, Mugina na Rugombo nko ku birometero 50 uvuye mu Mujyi wa Cibitoke.

    Umwe muri abo bakirisitu babaga kuri uwo musozi, Ciza Gérard , yavuze ko basangiriraga hamwe barangiza bagasenga nkuko ibyanditswe bibivuga mu rwego rwo kurushaho kwegera Imana.

    Abana bari kumwe n'ababyeyi babo kuri uwo musozi wa Ruhero ntibajyaga ku mashuri. Cimpaye Nelly, umwe mu babyeyi bari bari kuri uwo musozi, yavuze ko abana babo bari bafite uko babigisha.

    Kuri uyu wa gatanu, guverineri w'intara ya Cibitoke Bizoza Carême, ari kumwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze muri komine zavuzwe haruguru, n'abashinzwe umutekano bazindukiye mu gikorwa cyo kwirukana abo bakirisitu kuri uwo musozi.

    Guverineri akaba yamenyesheje ko badashobora kwemera ko haba abantu mu ntara ayoboye bakora ibyo bishakiye bakarenga ku mategeko y'igihugu.

    Ni mugihe ibwirizwa rigenga insengero mu Burundi mu ngingo yaryo ya 31 agika cya 14 rivuga ko amadini n'amatorero rivuga ko kuba abayoboke bayo bagomba gusenga hubahirijwe isuku, ubuzima bwiza, umutekano n'ibindi bidahungabanya abenegihugu.

    Estella Irankunda ari mu bagiye gusengera kuri uwo musozi kugira barindire Yesu nk'uko bavyivugira, amenyesha ko ibibashikira vyose bitabatera ubwoba kuko ngo biba vyarahishuwe.

    Buramateri Bizoza yasavye abanyagihugu b'aho i Ruhero gufashanya n'abajejwe intwaro n'abajejwe umutekano bagiye kuhacumbika kugira ntihagire abantu basubira kubinjirana bitwaje gusenga.

    @VOA

     

    The post Abasaga 200 bamaze umwaka bibera ku Musozi mu masengesho appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/08/abasaga-200-bamaze-umwaka-bibera-ku-musozi-mu-masengesho/

  • Miss Naomie n’abavandimwe be babatijwe mu mazi menshi (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie n'abavandimwe be bazwi cyane ku izina rya Mackenzies babatijwe mu mazi menshi kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-nabavandimwe-be-babatijwe-mu-mazi-menshi-video/

  • Rubavu: Abakristo ba ADEPR biyemeje gukusanyiriza Mituweli imiryango isaga 600 #rwanda #RwOT

    Abakristo b’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Ryabizige, batangije ubukangurambaga bwo gukusanya Mituweli yo kuzishyurira imiryango 640 itishoboye yo mu murenge wa Busasamana.

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwaboneyeho gukingira icyorezo cya Covid 19 kuko mu munsi umwe bakingiye abakristo 516 bakomoka mu matorero atandukanye banakusanya mituweri z’abantu 300.

    Umuyobozi w’itorero rya ADEPR ururembo rwa Rubavu, Pasiteri Uwambaje Emmanuel, yavuze ko uretse gukusanya Mituweli, hari n’imiryango ifite abana bari mu mirire mibi bifuza gufasha.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yashimye iki gikorwa, avuga ko kizatuma abaturage bose bishyura mituweli ku gihe.

    Ati 'Ndabona mu minsi ya vuba abagomba kwishyura ubwishingizi mu kwivuza bazaba barangije kwishyura 100%. N’abo leta yishyurira birumvikana ko izaba yamaze kubishyurira ibi bikorwa byankoze ku mutima kandi natwe ubuyobozi turabizeza ubufatanye aho muzadukenera hose.'

    Imibare y’Akarere ka Rubavu igaragaza ko abaturage bagera kuri 23,390 (bangana na 5,9% by’abatuye aka karere bose) bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé wa 2021/2022.

    Mu bwisungane mu kwivuza 2021/2022 Akarere ka Rubavu kari kuri 94,1% aho mu baturage 399,704 bari bateganijwe kwishyura abamaze kwishyura ari 376,314,abasigaye akaba ari 23,390.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Rubavu-Abakristo-ba-ADEPR-biyemeje-gukusanyiriza-Mituweli-imiryango-isaga-600.html

  • Rev. Dr Laurent Mbanda yongerewe manda #rwanda #RwOT

    Inama ya Sinode y'Itorero Anglican ry'u Rwanda 'AER' yemeje ko Rev. Dr Laurent Mbanda yongererwa manda y'imyaka itatu n'amezi ane yo kuyobora iri Torero nk'Umwepisikopi Mukuru.

    Iyi nama yateranye muri uku kwezi k'Ukuboza yemeje ko ko Rev. Dr Laurent Mbanda yongerewe manda guhera  tariki 25 Kamena 2023 kugeza tariki 25 Ukwakira 2026 ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko.

    Ubuyobozi bw'Itorero Anglican ry'u Rwanda (AER) kandi bwatangaje ko bwatangaje ko hashinzwe Diyoseze nshya ya Nyaruguru, umuhango wo kuyitangiza uteganyijwe tariki 28 Kanama 2022.

    Tariki 10 Kamena 2018 nibwo Rev. Dr Laurent Mbanda yahawe inkoni y'Ubushumba muri AER.

    Kuva icyo gihe kugeza ubu, iri Torero ryageze kuri byinshi mu bijyanye n'Iterambere mu buryo bw'Umwuka no mu buryo bw'umubiri, dore ko ryungutse n' Ishuri Rikuru (kaminuza) ryitwa East African Christian College (EACC), inyubako z'ubucuruzi zitandukanye zubatswe mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali n'ibindi bikorwa by'iterambere bitandukanye.

    [email protected]

     

     

     

    The post Rev. Dr Laurent Mbanda yongerewe manda appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/22/rev-dr-laurent-mbanda-yongerewe-manda/