Tag: Iyobokamana

  • Ben na Chance bateguye igitaramo bise 'Yesu arakora’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahanzi Ben & Chance bateguye igitaramo bise 'Yesu arakora’, bagendeye ku bitangaza Imana yabakoreye kugira ngo bahumurize imitima (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Ben-na-Chance-bateguye-igitaramo-bise-Yesu-arakora

  • Ben na Chance bateguye igitaramo bise ‘Yesu arakora’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahanzi Ben & Chance bateguye igitaramo bise ‘Yesu arakora’, bagendeye ku bitangaza Imana yabakoreye kugira ngo bahumurize imitima (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/ben-na-chance-bateguye-igitaramo-bise-yesu-arakora

  • Tumaini Byinshi yashyize hanze indirimbo nshy… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Tumaini Byinshi yagize ati “Umwambi, Inspiration [inganzo] yayo yavuye mu Ijambo ry'Imana ryanditse muri 1 Samweli 3. Ni ndirimbo ya nyuma igize album yanjye ya mbere nise “ABAFITE IKIMENYETSO”. Iyi ndirimbo nayikoreye muri Leta ya Utah, Salt Lake City ku nyanja y’umunyu”.

    Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yamutwaye imbaraga nyinshi kuko “nifuza ko iba video iri ku rwego rwiza kandi ndashimira Imana ko byagenze nk’uko nabyifuzaga. Kuko yakiriwe neza cyane, abantu bayishimiye barimo barampamagara tukaganira, nkumva ko yabakoze ku mutima.”

    Iyi ndirimbo igiye hanze mbere gato y’igitaramo afite mu mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana kizaba ku cyumweru tariki ya 16/10/2022. Ni muri Touryise #IkimenyetsoTour, igamije kuzenguruka America yose ndetse ikazakomereza hanze yayo.

    “Mbwira ko ari wowe umpamagayee!. Mbwira ndi kumva ijwi sinkubone. Ndabaza ko hari uwumvise iryo jwi bati reka ntawe uguhamagaye. Ni wowe mwami ntegereje nyambika intwaro zikwiriye ntazakorwa n’isoni mu isi yabizera” Amwe mu magambo agize indirimbo “Umwambi”.

    Tumaini Byinshi yamamamaye mu ndirimbo “Abafite Ikimenyetso”

    Tumaini Byinshi hamwe n’umugore we

    REBA HANO INDIRIMBO “UMWAMBI” YA TUMAINI BYINSHI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121905/tumaini-byinshi-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-umwambi-yakoreye-ku-nyanja-yumunyu-video-121905.html

  • Pappy Patrick yatangiye kuririmba mu ndimi z’… – #rwanda #RwOT

    Nkurunziza Patrick [Pappy Patrick] utuye muri Canada ari naho akorera umuziki, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo ye nshya iri mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda, yayikoze mu buryo bwa ‘Video Lyrics’ kugira ngo abantu bayirebe atari ukumva gusa.

    Yavuze umwihariko wayo, ati “Niyo mpereyeho mu zo ndirimba mu ruzungu (indimi z’amahanga) kuko dukeneye gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu mahanga yose nk’uko byanditswe. Yavuze ko ari we ubwe wakoze umudiho (Beat), Melody (Ururirimbo). Kwandika no kuririmba nabyo ni we wabikoze.

    Arakomeza ati “Nakoze iyi Zouk mu kanya mba ntafitemo akazi nk’uko ubizi ibintu byinshi ni kuri computer (mudasobwa), waba ufite interineti yihuta bikaba akarusho. Indirimbo zo turazandika, tukazibika uko tubonye umwanya n’uburyo mu gihe gikwiye hamwe no gusenga tukazisangiza isi”.

    Ati “Ubutumwa nyamukuru bukubiyemo, bushingiye ku ijambo nasomye mu Abakorinto ba mbere igice cya cumi, umurongo wa mirongo itatu numwe (1 Corinthians 10:31), urebye naba ndi kurya cyangwa ndi kunywa njye ngira umuco wo gusenga kuri buri kimwe, buri gihe kandi ni umwitozo mwiza wo kuba hafi y’Imana twirinda amoshya n’ibigusha”.

    Yavuze ko uko ukora ikintu cyane kigera aho kikaba ubuzima (Lifestyle) ntibibe umutwaro cyangwa agahararo ngo ejo ubivemo. Ati “Guhozaho ni urufunguzo, abenshi turarambirwa ariko gutegereza no gukora cyane twihanganye bituvana ku rwego rumwe bikatugeza ku rundi.”

    Yungamo ati “Rero iyo ucitse intege ku bwo kudahozaho, ni wowe uba wizize. Ni hamwe kuri wa munsi namwe mutayobewe bamwe bazavuga bati ‘Mwami twarakuririmbiraga, Mwami twafashaga abantu, Mwami twarasengaga, twarahanuraga tukabwiriza inkuru nziza’, nawe ati ‘Sinigeze mbamenya na gato’”.

    Pappy Patrick yashyize hanze indirimbo iri mu Cyongereza

    Uyu muramyi avuga ko igihe umarana n’inshuti zawe cyangwa umryango wawe cyangwa igihe umarana n’Imana, ni cyo kerekana uburemere n’agaciro uba wabihaye. Ati “Niyo mpamvu mu ruzungu bavuga “Time isi monet” [Igihe ni amafaranga], rero igihe cyawe watanze ku bintu runaka cyangwa umuntu runaka ndetse n’Imana ni uko bimeze”.

    Arakomeza ati “1 Corinthians 10:31 Imana iba iduhugurira guca bugufi kuko kenshi iyo itugaburiye, ikatwambika, benshi nanjye ndimo twibagirwa vuba ntitube tukibasha no gusenga, bikagenda bigabanuka keretse iyo ugiriwe ubuntu Mwuka Wera akagusanga uaragera kure mu gutana”.

    Avuga ko muri byose isengesho riza imbere. Ikindi ni uko ikibazo atari aho umuntu asengera cyangwa abo basenga ahubwo ni “wowe hamwe n’Imana”. Ati “Turashimira Imana ko hasigaye iminsi itagera kuri 90 days ko dusoze uyu mwaka. Hari bennhi bitakunze ariko twe byarashobotse tuba tukiri kuririmba Imana tunavuga ubutumwa mu buryo bushobotse”.

    Yakomeje ishimwe rye ku Mana ati “Duhimbaza Imana tubikunze nta kindi tubitezemo atari umutima wishimiye ubyo ukora kandi ukabohora abakeneye ubutumwa bwiza. Dushobora kugaragara ukundi mu maso y’abantu ariko igikuru ni uko umutimanama wacu uhamanya n’Imana ko turi guharanira kwera umunsi ku wundi kuko turi mu isi yanduye”.

    Yavuze ko Isi iri ku muduko udasanzwe mu ikoranabuhanga n’ibindi byinshi ariko ikintu “nasorezaho ni uguhanura abakristo kumenya kwifata, kumenya kwirinda no gushungura cyane”. Aragira ati “Singombwa ngo umuntu avuge cyane cyangwa akwereke byinshi ahubwo reka tugire ubwenge butari ubw’isi ndtese n’amaso atarareba ibigaragarira n’igitamabambuga”.

    Yatangiye kubwiriza amahanga mu buryo bweruye yisunze ururimi rukorshwa na benshi ku Isi

    Pappy Patrick yasabiye buri umwe wese kuzasoza umwaka amahoro ndetse no kuzayoborwa n’Uhoraho umwata utaha wa 2023. Yunzemo ati “Wenda mbibifurije kare ariko njye mbitekerazoho mbere y’uko biba nta kintu gitungura usenga ndetse n’Imana”.

    “Rero ni byiza kwitegurira ijuru ntibibe ibintu bitunguranye ngo usigare cyangwa wisange habi kandi iyo utegura wari kuba nibuze uzimo duke mu twagufasha kwegera Imana ahazaza ndetse no kubera umumaro abakuri iruhande muri uru rugendo rwo ku isi”.

    Yashimiye abantu bose bakunda umuziki wa Gospel, ati “Nshimiye muri rusange abakunda indirimbo zihimabza Imana bose aho bava bakagera, ariko banasenga mu kuri no mwuka, ndetse n’abatarava mu mwijima ndabasabiye umugisha ku Mana ndetse no guhindukira bakaza mu mucyo”.

    Mu guzoa, yashimiye itangazamakuru, ati “Namwe murakoze banyamakuru bose mudufasha Imana ijye iborohereza ibahe umugisha mu kazi kose mukora mu gusakaza inkuru nziza ku bantu. Muri umuyoboro mwiza wo gucishamo ubutumwa bugasakara kuri beshi Imana ijye ibibibukira”.

    Gusenga Imana ni cyo yifuza abantu bose gushyira imbere

    Akunzwe mu ndirimbo yise “Ku murongo”

    Akorera umuziki muri Canada

    Kuticisha irungu abakunzi be ni byo yiyemeje

    REBA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA PAPPY PATRICK IRI MU RUZUNGU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121476/pappy-patrick-yatangiye-kuririmba-mu-ndimi-zamahanga-ahera-kuri-whatever-i-do-pray-121476.html

  • Impinduka mu gitaramo cya Vestine na Dorcas k… – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa bamamaye mu ndirimbo zirimo 'Papa', bari baherutse gutangaza ko ku wa 18 Ukuboza 2022, ari bwo bazakora iki gitaramo cyabo cya mbere kizaranga urugendo rwabo mu muziki.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, inzu ireberera inyugu z'abahanzi ya M. Irene Entertainment ari nayo ifasha Vestine na Dorcas, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga ko iki gitaramo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 kubera 'gahunda y'ingengabihe y'amashuri yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi ku wa 9 Nzeri 2022.’

    Umunyamakuru Murindahabi Irénée ufasha aba bakobwa mu muziki, yabwiye InyaRwanda ko itariki ya mbere batangaje yari kuzahurira n'igihe abanyeshuri bazaba bakiri ku ishuri, kandi abahanzi nabo ubwabo ni abanyeshuri.

    Yavuze ati “Harimo impamvu y'uko twatangaje itariki [Y'igitaramo] hatarasohoka ingengabihe y'amashuri. Twari twatangaje tariki 18 Ukuboza 2022 kandi kuri izo tariki abanyeshuri bazaba bakiri ku ishuri, kandi abahanzi ubwabo ni abanyeshuri. Biragoye gukora igitaramo abandi bari ku ishuri nabo bari ku ishuri. Ni uko tugishyize [Igitaramo] ku itariki 24 Ukuboza, kuko bazataha tariki 23 Ukuboza 2022.'

    Murindahabi yavuze ko nta mbogamizi zizabaho mu kuba Vestine na Dorcas bakwitegura iki gitaramo, kuko muri ibi biruhuko by'ishuri bakomeje imyiteguro y'iki gitaramo bazakora mu Ukuboza 2022. Ati 'Ikiruhuko cyose bakimaze muri 'repetition'.'

    Ni cyo gitaramo cya mbere aba bakobwa bagiye gukora kuva mu myaka ibiri ishize binjiye mu muziki. Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Iri tsinda ryamamaye mu gihe gito binyuze mu ndirimbo bakoze zirimo nka 'Nahawe ijambo' bitiriye album ya mbere bazanamurika muri iki gitaramo, 'Adonai', 'Si Bayali', 'Ibuye' n'izindi zitandukanye. 

    Vestine na Dorcas batangaje ko igitaramo cyabo kizaba ku wa 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali 

    Vestine na Dorcas bavuze ko igitaramo cyabo bacyise 'Nahawe Ijambo' ari nayo ndirimbo bitiriye album yabo ya mbere


    Imyaka ibiri ishize, Vestine na Dorcas binjiye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana 

    Vestine na Dorcas bavuze ko bitewe n'ishuri bahisemo guhindura itariki y'iki gitaramo

    VESTINE NA DORCAS BAHERUTSE KURIRIMBA MU GITERANE GIKOMEYE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NAHAWE IJAMBO’ YA VESTINE NA DORCAS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121152/impinduka-mu-gitaramo-cya-vestine-na-dorcas-kubera-ishuri-121152.html

  • Bagutanze mu kidendezi kuko bari bafite abar… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo irimo amagambo akomeye ahumuriza abari mu bihe bitoroshye. Umwe mu bakunze iyi ndirimbo yanyujije ubutumwa bwe kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo ati “Urakoze cyane, umunsi umwe, [Imana] izaterura abanzi idimbe hasi. Nyirubwite yiyizire pe”. Undi ati “Amen. Mbega indirimbo nziza! Mutuzaniye Nyirubwite yiyizire rwose,.. imbere cyane mukozi w’lmana”.

    Muri iyi ndirimbo “Umuriro Urotsa”, Theo Bosebabireba aragira ati “Ni ikibazo cy’igihe, naho ubundi gutabarwa ko uzatabarwa. Bagutanze mu kidendezi kuko bari bafite ubajugunyamo, bagutanze mu kidendezi kuko bari bafite abarwaza. Noneho rero ikorere uburiri bwawe utahe, nyirubwite ariyiziye kandi ni we ubitegetse”. 

    “Mirongo itatu n’umunani (38) irahagije, baguca hejuru bagukandagira bakagutangamo. Nyiri ubwite ntiyakubaza amashuri wize, Nyiri ubwite ntiyakubaza aho ukomoka, Nyiri ubwite ntitakubaza ibyo utunze, Nyiri ubwite ntiyakumva amabwire y’abantu,..”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Theo Bosebabireba yavuze ko kwita indirimbo ye ‘Umuriro urotsa’ yashakaga gusaba abantu ko kujya bakinisha ibindi “ariko Imana bayitondere, bayubahe, ntabwo ari iyo gukinisha cyangwa se ntabwo ari iyo kumenyera”. 

    “Hari ibintu abantu bakora utakwita nk’ibyaha bikomeye nk’uburyo bwo kwishyira hejuru, uburyo bwo gusuzugura abantu, ndavuga nti nabyo si ibintu byiza, abantu bajye bakina n’ibikinika. Kugereranya rero n’umuriro, inshuro nyinshi hari ahantu Imana yagiye irwanisha umuriro. Umuriro uri mu bintu byagiye bigaragara ko Imana iwukoresha”. 

    Theo Bosebabireba ari mu bihe byiza cyane muri iyi minsi, na ADEPR igiye kumufungurira imiryango yongere kuririmba mu nsengero zayo

    Yavuze ko Imana nayo ari umuriro akurikije ingero ziboneka muri Bibiliya. Yatanze urugero rwa Eliya ari ku musozi Karumeri aho yasenze hakamanuka umuriro ugatwika igitambo, ariko yarabanje aravuga ati ‘Mana nzi ko usanzwe unyumva’. Yatanze urundi rugero kuri Meshaki, Saduraka na Bedenego, ubwo bari bajugunywe mu muriro hakazamo undi wa gatatu. 

    Yavuze urugero rwa kane aho Eliya yari yarahuze Umwami, bamwoherereza ingabo ngo zimurwanye, akavuga ati ‘Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ubatwike’, umuriro ukamanuka. Theo ati “Urumva rero Imana nayo ni umuriro. Abantu bajye bakina n’ibindi, umuriro utazabotsa!”.

    Theo Bosebabireba ukubutse i Burundi, magingo aya ari kubarizwa mu Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu Karere ka Kirehe ahitwa i Gahara ni ho yakoreye ivugabutumwa ejo kwa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022. Yavuze ko igiterane yatumiwemo gikomereza i Gasarabwayi mu Karere ka Kayonza kuri iki Cyumweru.

    Avuga ko i Burundi byagenze neza cyane mu biterane bitatu yari yatumiwemo yaba icyabereye i Muramvya, Kibogoye (hafi y’aho bita mu Bugarama) aho yamaze iminsi ine kuva kuwa kane kugeza ku Cyumweru ndetse n’i Makamba mu Itorero ry’Abangilikani mu biterane binini cyane byitabiriwe n’abantu ibihumbi.

    Yakomereje ivugabutumwa i Nyabunyegeri mu Mujyi wa Bujumbura muri Komine yitwa Mutimbuzi ahakorera igiterane cy’iminsi ibiri, gusa w avuga ko umunsi wa mbere yahageze bwije bityo akaba abara umunsi umwe. Yahakoreye igitaramo gikomeye anahafatira amashusho y’indirimbo ye “Umuriro urotsa”. Yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze mu mpera z’icyumweru gitaha.

    Theo Bosebabireba ategerejwe muri Mozambique mu giterane yatumiwemo n’umukozi w’Imana witwa Prophet Eric Uwayesu, uyu akaba ari umunyarwanda utuye muri icyo gihugu. Ni igiterane kizamara imnsi itatu kuva tariki 16 Nzeri kugeza tariki 18 Nzeri 2022. Azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bagera ku munani (8) b’amazina akomeye mu muziki wa Gospel muri Mozambique.

    Bosebabireba avuye i Burundi ahafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya “Umuriro Urotsa”

    “Umuriro Urotsa” niyo ndirimbo nshya ya Theo Bosebabireba

    Theo Bosebabireb agiye kujya muri Mozambique ku itike ya Prophet Eric Uwayesu

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “UMURIRO UROTSA” YA THEO BOSEBABIREBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120836/bagutanze-mu-kidendezi-kuko-bari-bafite-abarwaza-theo-bosebabireba-mu-ndirimbo-umuriro-uro-120836.html

  • Canada: Ev. Bella Kabirigi yateguye igiterane… – #rwanda #RwOT

    Bella Kabirigi yibwira abatamuzi ko ari umukobwa “ukunda cyane Imana na Mwuka Wera” ndetse akaba yaramaramaje mu kuyikorera. Ni umuramyi ariko cyane cyane ni umuvugabutumwa, ni zo ‘domain’ z’umuhamagaro akoreramo kuva Imana yamuhamagarira kuyikorera. Akorera umurimo w’Imana muri Canada mu Mujyi wa Montréal mu Itorero Reedemed Gospel Church.

    Ev. Bella ukorera Imana mu mpano zitandukanye, kuri ubu yateguye igiterane kidasanzwe yise “The Smoke of Worship” bisobanuye mu Kinyarwanda “Umwotsi w’Umubavu wo Kuramya Imana”. Insanganyamatsiko yacyo yayikuye muri Zaburi 86:9 havuga ngo 'Mwami, amahanga yose waremye azaza, akwikubite imbere akuramye, kandi bazahimbaza izina ryawe.'‭‭

    Iki giterane kizaba tariki 01/10/2020 kibere muri Canada muri Montreal [1871 rue Saint Louis Montréal. Qc.] Kizatangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroza kugeza saa Yine z’ijoro. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Bella avuga ko iki giterane kitazaba inshuro imwe, ahubwo azakomeza kujya agitegura mu bihe bitandukanye.

    Ni igiterane kizakorwamo imirimo itandukanye ariko mu rwego rwo kuramya Imana hamwe n’abaramyi batandukanye b’amazina azwi barimo Kimberly Adé uzaba avuye i Toronto, Moses Mugisha uzaba uvuye muri Ottawa ndetse na Miriam Budju Hunter wo muri Montréal.

    Kimberly Adé uri mu bahanzi bazaririmba muri iki giterane, ni umuhanzikazi ukomeye muri Canada ndetse aherutse gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo Sinach ufatwa nk’umuhanzikazi nimero ya mbere mu muziki wa Gospel ku mugabane wa Afrika. Igitaramo yatumiyemo Sinach cyabaye tariki 19/08/2022. Ni igitaramo cyiswe “Sinach Live in Concert”.

    Ev. Bella Kabirigi yabwiye inyaRwanda.com ko afite kwizera kwinshi ko ubuzima bw’umuntu wese uzitabira iki giterane butazongera kuba uko bwari bumeze. Yavuze ko hari uruhisho [surprise] ku bazitabira bose. Ati “Turizeye neza tudashidikanya ko ubuzima bwawe butazongera kuba uko bwari ukundi kubera Imana. Hari ibyo itubikiye muri iki giterane. Ibindi ni surprise z’Imana”.

    Bella Kabirigi ni umuramyi akaba n’umuvugabutumwa

    Ev. Bella Kabirigi yinjiye mu ruhando rw’abategura ibiterane by’imbaraga

    Kimberly Adé uzaririmba mu giterane cya Ev. Bella, aherutse gutumira Sinach

    Ev. Bella yatumiye Kimberly mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana

    Ev. Bella Kabirigi yateguye ku nshuro ya mbere igiterane kidasazwe yise “The Smoke of Worship Conference”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120835/canada-ev-bella-kabirigi-yateguye-igiterane-gikomeye-yise-the-smoke-of-worship-yatumiyemo–120835.html

  • Byongeye kunkura ivumbi ku maso – Pappy Patri… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 ni bwo Pappy Patrick yarokotse impanuka y’imodoka ariko Imana ikinga ukuboko. Yari kumwe na bagenzi be b’ubyiruko basengana berekeza ku mupaka wa Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ati “Twari tugiye muri camp y’ijoro rimwe n’itsinda ry’urubyiruko rw’abakristo ahantu bita Mclaren island, Long sault”.

    Avuga ko kubera kutamenyera uwo muhanda n’amakorosi menshi ndetse n’imodoka nyinshi zikagendera ku muvuduko wo hejuru, yaje kurenga umuhanda ariko ntiyagira icyo aba. Ati “Narenze umuhanda ngongana n’ibiti bikikije umuhanda, ariko mvamo ndi muzima”.

    Asobanura ko ibi byamubayeho byose “mu kanya nk’ako guhumbya ku buryo abo twari kumwe twahungabanyeho gato mu mutwe kubera ‘unexpected inconvenience’ [ibyo batari biteze]”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Pappy Patrick yashimye Imana mu buryo bukomeye. Yavuze ko impanuka yakoze, yamuhumuye amaso abasha kubona imbaraga z’Imana kuri we. 

    Ati “Imana yahabaye, turayishimira harimo nanjye kandi byongereye cyane kunkura ivumbi ku maso kugira nitegereze neze impuhwe n’imbabazi z’Imana bikinzigamye. “It is a wake up calling” niba hari ibyo ntari gutunganya neza niminjiremo agafu kuko igihe n’igihe nagenda nk’abandi bose”.

    Pappy Patrick yasutse amarira y’ibyishimo nyuma yo kurokoka impanuka

    Avuga ko yabonye isomo rikomeye. Ati “Nacishijwe bugufi nanone no kwibuka ko iri cumbi ntazi igihe nzarivamo nkataha mu ijuru. Ubuzima bwacu burangira mbere y’uko tubimenya. Twitegure kuko n’abakomeye urupfu rurabapfukamisha bakabyemera kuko nta kujurira, urubanza ruba rwakaswe, icyemezo kuri wowe kuva ku Mana cyasinywe, aho niho rero mbonera ko ari “Nyakubahwa’”.

    Uyu musore uhimbaza Imana mu njyana zitandukanye akomeza avuga ko Imana “Idufiteho ububasha ariko twe ntabwo tuyifiteho”. Ati “Mucyo tuyigandukire rero nk’uko umugeni agandukira umukwe. Umuntu yagenda ariko urwibutso rwiza rwasigara iteka”. 

    Arakomeza ati “Igikuru reka ijwi ryacu rizahore rishimira rihimbaza Imana no mu gihe ururimi rwanze kuvuga cyangwa mu gihe umubiri watashye, ubuhamya bwawe imusozi buzasigare bwirangira nk’aho nyirubwite akihibereye”.

    Pappy Patrick ati “Umenya agaciro k’ikintu iyo kikubayeho, ni na yo mpamvu abanyarwanda baca umugani ngo; “Ntawutinya ishyamba atinya icyo bahuriyeyo”, kandi ngo “Igiti ntikigutokora ijisho kabiri”. Kuba tukiriho ni amasengesho yanyu n’ubushake bw’Imana, turabishimiye”.

    Pappy Patrick amaze imyaka irenga 5 atuye muri Canada

    Uyu muhanzi avuga ko nyuma y’indirimbo ‘Nyakubahwa’ aheruka gushyira hanze mu buryo bw’amashusho, ubu arimo kwisuganga ngo akore izindi. Avuga ko gukora indirimbo kuri we ari ugusenga kuko bituma yumva “wakwiherera ukaririmbira Imana wenyine indirimbo nyinshi nshya”.

    “[Kabone] naho yaba nta n’umuntu nu’mwe uhari, ugacurangira Imana, biruhura umutima kandi gusenga si ugusaba gusa. Indirimbo idufasha kumva wegereye aheza cyane kandi unyuzwe unishimiye Imana, Yesu Kristo, naho utasenga ngo uhanure, cyangwa uvuge indimi. Buri wese agira uburyo bwe aganira n’Imana, igikuru ni uko iba imwe y’ukuri nyayo Yesu”.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda.com, Nkurunziza Patrick ari we Pappy Patrick yavuze ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yise “Nyakubahwa”,  yatekereje ukuntu umuntu aba ku isi akidegembya akora ibyo ashaka kandi hejuru ye hari “Nyiri Ububasha” wavuga rimwe hakagira ikiba, cyaba cyiza cyangwa ikibi kijya kuba Imana yavivuye.

    Yavuze ko yiyemeje gucinyira inkoro Imana. Ati “Maze kubona aho umupira uri kurengera namenye ubwenge bw’aho kuwurengurira mbifashijwemo n’Imana. Umuvuno wanjye ni ugucinyira inkoro “Nyakubahwa Uhoraho Nyiribihe” nkamubyinira mu bwana, mu busore ndetse no mu masaziro uko azaba akinzigamye kose mu buzima nzaba mbayemo kuri iy’isi”.

    Arakomeza ati “Ubuzima nta formula bugira, ni yo mpamvu nkangurira buri umwe kwegera Imana kuko tutazi isaha n’umunsi kandi amaso aberaho kubona”. 

    “Ingero zirahari nyinshi z’abicuza gukorera no kwigiraho inshuti y’Imana bitagikunze cyangwa se bagashaka guhindukirira Uhoraho byimazeyo kubera ko ibyo bari biringiye bibatengushye. Si uguca urubanza ahubwo ibanga ni uko iyo uri kumwe nayo [Uhoraho], ntakigutungura cyangwa kigutere ubwoba kuko yanesheje n’urupfu”.

    Pappy Patrick aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Nyakubahwa”

    Avuga ko Imana ari Nyakubahwa ashingiye ku kuba ari yo ishoboye byose

    Yakoze impanuka y’imodoka ubwo we na begenzi we bajyaga ku mupaka wa Canada na USA

    REBA HANO INDIRIMBO “NYAKUBAHWA” YA PAPPY PATRICK

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120828/byongeye-kunkura-ivumbi-ku-maso-pappy-patrick-arashima-imana-yita-nyakubahwa-yamurokoye-im-120828.html

  • Kigali: Abanyamerika bakijijwe ibiyobyabwenge… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko itsinda ry'abagize Teen Challenge Oklahoma bageze mu Rwanda kuwa 03 Nzeri 2022, bagasanganirwa na Teen Challenge Rwanda ihagarariwe na Pastor Willy Rumenera unayihagarariye muri East Africa, batangiye ibikorwa byo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu Rwanda.

    Tariki 8 Nzeri 2022 bakoreye ibikorwa byabo mu Karere ka Musanze ahahuriye abagera kuri 400 baje gukurikirana ibikorwa byabo n’ibanga ryafasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo burundu. 

    Kuwa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 bakomereje ubu bukangurambaga ahitwa mu Kove muri Kimisagara mu mujyi wa Kigali. Abagera kuri 700 biganjemo urubyiruko ni bo bitabiriye iki gikorwa, bumva ububi bw’ibiyobyabwenge n’uko Yesu ari inzira yo gutandukana nabyo burundu. 

    Urubyiruko rwaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’urwo mu Rwanda, rwahoze mu bubata bw'ibiyobyabwenge, rwatanze ubuhamya bw’uburyo rwahindutse rukabivamo kubera Ijambo ry’Imana.

    Abitabiriye iki gikorwa bumvise ijambo ry'Imana banakurikirana ibihangano by'abahanzi bavuye mu biyobyabwenge babarizwa muri Teen Challenge Rwanda. Intero kuri bose yari “Ibiyobyabwenge oya mu izina rya Yesu”.

    Pastor Willy yagize ati: 'Amadayimoni y'ibiyobyabwenge n'ubusinzi ahunge mu izina rya Yesu kandi Imana yabohoye abashyitsi bacu kuva muri Oklahoma ikize ababameze batyo bose.'

    Deborah waje ayoboye itsinda ry'abavuye muri Amerika na we yagize umwanya wo kubwiriza, gusa mbere abanza guha umwanya Seth umwana w'imyaka 14 wabaye imbaga y'ibiyobyabwenge kuva akiri muto cyane kugeza amenye Yesu ubwo yageraga muri Teen Challenge, akiyemeza kubivamo.

    Seth ati: 'Mfite imyaka 14, nakuriye mu muryango w'Abakirisitu, gusa mu bwana bwanjye nagize inshuti mbi zatumye ntangira gukoresha ibiyobyabwenge byinshi. Nahereye ku rumogi, ngenda nzamuka, nkoresha ibikomeye birimo Xanax, birenga ibyo ntangira no kujya mbigurisha. Nahoraga mu bibazo ku ishuri nkahora ngirana ibibazo n'ababyeyi.'

    Akomeza agira ati: 'Ababyeyi banjye bari barankuyeho amaboko, mpora mfatwa n'inzego z'umutekano kugera ubwo bajyanye muri Teen Challenge bamenyesha inkuru nziza ya Yesu Kristo, ubu maze amezi 7 ntakoresha ibiyobyabwenge.'

    Deborah yongeye gufata umwanya atangira agira ati: 'Dufite abakobwa n’abahungu biganjemo abafite imyaka iri hagati ya  14 na 17. Iyo baje batugana baba bafite ibibazo byinshi byiganjemo iby'ubusambanyi, kwitakariza icyizere, bikabatera gushaka kwiyahura biyangiza umubiri.

    “Ikirenze kuri ibyo, ntibaba bumva ibyo tubabwira kuko baba bavuga ko batemera Imana barayitereye icyizere bibaza aho yari iri ubwo bageraga mu bibazo. Nubwo biba bitoroshye ariko twizera imbaraga za Yesu Kristo bityo biradufasha tukabigisha ijambo ry'Imana kuko ryo rishoboza byose.' 

    Muri ubu bukangurambaga bw kurwanya ibiyobyabwenge bakinnye umukino ufite igisobanuro cy'ubuzima umuntu anyuramo kuva avutse. Ni umukino ugaragaza ko yaba mu byiza n’ibibi, Yesu wabambwe aba ateze amaboko ngo yakire umwizera amurangamiye yifuza ko amufasha.

    Uyu mukino washimangiwe n’icyigisho cyiza cya Deborah watanze ingero ku bantu bari abanyabyaha ruharwa barimo Umusamaliyakazi na Sawuli waje guhinduka Pawulo ariko bose Yesu Kristo arabigaragariza ahindurira ubuzima bwabi bubi buba ubw'amashimwe.

    Si abavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa batanze ubuhamya kuko na Ndahayo Espoir w'imyaka 24 ubarizwa muri Teen Challenge Rwanda yasangije abantu urugendo yanyuzemo ruteye ubwoba kuva mu mwaka wa 2012. Yavuze ko yakoresheje urumogi akajya yitera inshinge, acura amafaranga, aranafungwa.

    Ku bw’ubuntu bw’Imana, yaje kumenya Imana, biba akarusho ubwo yisangaga muri Teen Challenge kuko yahise atandukana burundu b’ibiyobyabwenge. Yavuze ko ubu ari umusore ushima Imana akaba ari n'umugabo wo guhambya ibyo Imana ikora.

    Muri iki gikorwa hasengewe abarwayi n’abemeye kwakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza wabo.

    Ibikorwa bya Teen Challenge Rwanda n'abashyitsi bayo baturuka muri Oklahoma bahoze bakoresha ibiyobyabwenge ariko bakaza kubireka, bikazakomereza i Kabuga mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri na tariki 11 Nzeri 2022.

    Deborah yatanze ubuhamya bw’ukuntu Yesu yamufashije kuva mu biyobyabwenge

    Byari ibyishimo ku bitabiye gahunda ya Teen Challenge bumvise ubuhamya bagira n’umwanya wo gusirimba ivumbi riratumuka

    Bafashe n’umwanya wo kubyinira Imana

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael – INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120817/kigali-abanyamerika-bakijijwe-ibiyobyabwenge-na-yesu-kristo-batanze-ubuhamya-bukomeye-mu-b-120817.html