Tag: Iyobokamana

  • Ntibisanzwe! EAR Gahini igiye kwakira abasaga… – #rwanda #RwOT

    Iki giterane ngarukamwaka cy’ububyutse gisanzwe kibera i Gahini ahatangiriye ububyutse, gifite intego iboneka mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma:12:1 havuga ngo “Mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana ari ko kiyikorera kwanyu gukwiriye.” 

    Mu guhitamo iyi ntego, Bishop Dr Gahima Manasseh, Umushumba Mukuru wa Diyoseze ya Gahini mu itorero Anglican mu Rwanda, yasobanuye ko nk’uko basanzwe bagira ibiterane nk’ibi buri mwaka, nyuma yo kubona ineza Uwiteka yabagiriye babonye igihe ari iki ngo batange imibiri yabo babe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, bayikorera ibikwiye harimo no kuba abanyarwanda bakwiye.

    Bishop Gahima ntiyashatse guhita atangaza ababwirizabutumwa bateganijwe kuzigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane kuko si cyo cy’ingenzi kuri we ahubwo icya mbere ni uko abantu babasengera bakazayoborwa n’Umwuka w’Imana, aho yavuze ngo “Njye amatsiko mfite abantu bose bakwiye kugira ni ukugendererwa n’Umwuka Wera”. 

    Bishop Manasseh yakomeje avuga ko umwihariko wa mbere w’iki giterane ari umubare w’abantu bazacyitabira cyane ko kuva cyatangira ari bwo bwa mbere cyigiye kwitabirwa ku rwego rwo hejuru. Agashya ka kabiri muri iki giterane, ni uko abantu bamaze amezi abiri mu biterane mu maparuwasi agize iyi Diyoseze bacyitegura.

    Yagize ati: “Buzuye imbaraga, buzuye ubushake bw’Imana bazaza buzuye kandi hari abahisemo kwitanga bakazaza n’amaguru bakagera hano i Gahini”. Muri iki giterane Imana igiye kuboneramo ko hari abantu “bamenye Imana yabo,” hatirengagijwe ko muri iyi minsi isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo ubutinganyi, gukuramo inda, ibiyobyabwenge n’ibindi.

    Uyu mushumba yagize ati: “Mwese muzaze tugaragarize isi ko nubwo yanduye, nubwo yuzuye ibyaha bibi abantu batabasha kurondora hari abari kumwe n’Imana yabo batatakaye kandi abo nibo bazavuga ubutumwa kugeza Kristo agarutse. Tuzatendeleza, tuzahimbaza Imana!”.

    Yakomeje avuga ko bazaba bashima Imana ku bw’ibyo Imana yabakoreye by’umwihariko muri iyi diyoseze ya Gahini n’igihugu muri rusange, anakomoza ku banyamahanga bamaze iminsi bari kugera i Gahini baje muri iki giterane cy’ububyutse. 

    Ati: “Igihe kigiye kongera Imana yongere imanure izindi mbaraga z’ububyutse bushya kandi bizaza muri context turimo, ku buryo abantu bazatsindwa bakihana ibyaha, urwego baba barimo urwo arirwo rwose imirimo y’Imana itangire bushyashya.”

    Bishop Gahima yamaze abantu impungenge ku mutekano wabo kuko nka Diyoseze bari gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo abantu bazatangire igiterane banagisoze batekanye, ndetse ko n’amacumbi bazazaramo iyo minsi yose ateganijwe. 

    Abiyandikishije haba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga nibo bazitabira iki giterane ku mpamvu z’umutekano, aho aba mbere batangiye kugera aho cyizabera tariki 03 uku kwezi nk’uko yabitagarije Radio Inkoramutima.

    Bishop Gahima umushumba wa Diyoseze Angilikani ya Gahini

    BISHOP GAHIMA YATANGAJE BYINSHI KU GITERANE CY’I GAHINI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134051/ntibisanzwe-ear-gahini-igiye-kwakira-abasaga-ibihumbi-10-mu-giterane-ngarukamwaka-cyububyu-134051.html

  • Alex Dusabe, James&Daniella,Josh Ishimwe,Domi… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyitabiriwe n'inzago   z'abantu zitandukanye,yaba iza leta,iz'abikorera,abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'abizera bo mu matorero atandukanye.

    Kuwa 2 Nzeri 2023 nibwo habaye igiterane cyari gitegerejwe iminsi itari mike ,hagamijwe guhimbaza Imana,kwamagana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge,inda ziterwa abana bakiri bato,agahinda gakabije kangiza intekerezo z'urubyiruko n'abakuze bitewe n'ubuzima bananiwe kwakira n’ibindi.

    Karinijabo Issa Noël Umunyamakuru wa ISANGO Star yayoboye iki giterane,asaba buri wese guturiza imbere y'Imana akakira ijambo ryayo kuko ihora yiteguye kumva abana bayo no kubagirira neza.

    Umunezero winjiye mu mitima y'abitabiriye,ubwo abahanzi bakunda batangiraga kuririmba.Alex Dusabe umaze imyaka irenga 20 mu muziki,yatangije igiterane aririmba indirimbo zakunzwe cyane zirimo iyitwa Mfite Umukunzi,Ni nde wavuguruza n'izindi.

    James na Daniella itsinda ry'abahanzi bakaba n'umuryango ukundwa na benshi,bongereye umunezero wa benshi ubwo baririmbaga indirimbo zabo  arizo 'Barihe? ,Narakijijwe',benshi babyinira Imana bahamya ko amahoro y'Imana yabatashyemo ku bwo guhitamo Yesu ‘nkuko indirimbo y'iri tsinda ibivuga.

    Umuhanzi ukiri muto Josh Ishimwe uririmba injyana gakondo,yaserutse ku rubyiniro n'itsina ribyina neza,maze aririmba zimwe mu ndirimbo zikunzwe n'abamukurikira umunsi ku munsi zirimo Reka ndate Imana Data n'izindi.

    Dominic benshi bamenye nka Ashimwe kubera indirimbo ye yakunzwe cyane,yagaragaje ibyishimo nyuma yo kuba muri bamwe bahisemo ngo baririmbe muri iki giterane.
    Ubwo yaririmbaga,yahereye ku ndirimbo 'Ashimwe' abitabiriye banezezwa no kuririmbana nawe.Umuhanzi Dominic Nic yakiriwe neza,kuko byagaragaraga ko yari akumbuwe n'abatari bake.

    Iki giterane cyasize impinduka nyinshi zirimo gutaramira abantu bakanezerwa,umubare munini w'abantu biganjemo urubyiruko bihannye bakakira agakiza,guhuza abantu bavuye mu madini atandukanye bagafatanya kuramya n'ibindi.

    Umugabura w'ijambo ry'Imana ,Twahirwa Lemond yigishije ijambo ry'Imana rikubiyemo ubuhamya bwe,akora ku mitima ya benshi ariko benshi basobanukirwa n'ibitangaza by'Imana.

    Yagize ati 'Ndashimira Imana yankijije kuko nanjye nari umwe mu babaswe n'ibiyobyabwenge birimo n'urumogi,nari inzererezi ku muhanda,ariko ukuboko kw'Imana kunkoraho ndakizwa mba umwe mu bayivugira'.

    Yasabye abantu bakiri mu byaha,ababuze ibyiringiro,ababaswe n'ingoyi za Satani,gusanga Imana bagahabwa icyerekezo kizima.

    Umuyobozi wungirije  w'Umujyi wa Kigali akaba n'umushyitsi mukuru wari utegerejwe mu giterane, Martine Urujeni,yashimye Imana,ndetse ashimira iryo vugabutumwa ryakozwe hagamijwe kwegera Imana no kuvuga kugira neza kwayo,ndetse yitsa no ku ntego idasanzwe yacyo yo kurwanya ibiyobyabwenge mu bantu cyane cyane urubyiruko.

    Yagize ati 'Iri vugabutumwa ryakozwe rirahindura imico ya benshi harimo na bamwe babaswe n'ibiyobyabwenge nk'urubyiruko'.

    Abitabiriye batashye batabishaka,ku bwo kumva bakomeza kwiyumvira indirimbo nziza zanyuze imitima yabo ndetse bagakomeza kubyinira Imana yabo yabahaye umunsi mwiza wo kuyiramya.


    Umuyobozi w’igiterane akaba n’umunyamakuru wa ISANGO Star,Karinijabo Issa yasabye urubyiruko kubahiriza inama bahawe ntizibe amasigaracyicaro

    James na Daniella,mu ndirimbo yabo “Barihe?” bagaragarijwe urukundo n’abafana babo

    Alex Dusabe n’itsinda bafatanya kuririmba  bagaragaje imbaraga ziva mu kwizera Imana binyuze mu ndirimbo nziza baririmbye

    Dominic Nic yakoze ku mitima y’abakunzi be ubwo yaririmbaga ” ashimwe” indirimbo yatumye amenyekana

    Dogiteri Nsabi ukundwa na benshi yitabiriye kandi afatanya n’abandi guhimbaza Imana

    Abarimo Aline Gahongayire,Miss Nyambo bizihiwe mu giterane baramya Imana

    Josh Ishimwe akaba umuhanzi mu njyana gakondo,afatanije n’itsinda rye,bahamije gukiza kw’Imana

    Abantu binubiye gutaha kuko bifuzaga  gukomeza gutarama bagakesha ijoro

    Impinduka zasizwe n’igiterane harimo kwihana kwa benshi bakakira agakiza,kunezerwa no kwakira ijambo ry’Imana n’ibindi

    Igiterane ntikizibagirana mu mitima y’abitabiriye kuko bamenye kugira neza kwayo

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YAFATIWE MU GITERANE CYA EAST AFRICA GOSPEL FESTIVAL

    https://www.flickr.com/photos/195392601@N08/sets/72177720310928328/

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133956/alex-dusabe-jamesdaniellajosh-ishimwedominic-nic-bafashije-abantu-kwegerana-nimana-amafoto-133956.html

  • Ibyo utabwiwe ku mateka ya Rev Dr. Antoine Ru… – #rwanda #RwOT

    Mu mashuri abanza, yize imyaka ibiri mu mwaka umwe (muwa 1 no muwa 2) ahita ajya muwa gatatu kuko yatangiye kujya ku ishuri azi gusoma ariko atazi kwandika.

    Ati: 'Nize umwaka wa mbere n'uwa kabiri mu mwaka umwe njya mu wa gatatu. Ubwo sinzi uwo ntize. Nagiye kwiga nzi gusoma ariko ntazi kwandika, gusoma nari narabyiyigishije nkoresheje igitabo cy'Igifaransa nari naratoraguye, nkajya mbaza abana nti iyi nyuguti yitwa ngwiki bakambwira hanyuma nkaziteranya.'

    Yize amashuri yisumbuye mu iseminari nto ya Zaza aho yakuye impamabumenyi, akomereza muri kaminuza nkuru y'u Rwanda no mu zindi kaminuza zitandukanye, mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Kugeza ubu, afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bijyanye n'imiyoborere (Global Leadership) yakuye muri Fuller Theological Seminary muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akanagira impamyabumenyi y'ikirenga muri Tewolojiya. 

    Muri kaminuza y'u Rwanda yize indimi, nyuma aza kubona Master’s mu kwigisha icyongereza yakuye muri Kaminuza ya North Wales, mu Bwongereza.

    Pasiteri Antoine Rutayisire, yasobanuye impamvu atabaye padiri kandi yarize mu iseminari, ibyo yise 'imitingito yo mu busore' nk’uko yabitangarije IGIHE.

    Ati: 'Ibyo kutaba Padiri ni impamvu zanjye bwite […] Sinjya mbeshya ngo mvuge ngo ni uko numvaga ubupadiri ntabishaka. Urabizi iyo umuntu afite imyaka 19 ari umuhungu, hari imitingito iba imaze kuba myinshi mu mubiri kandi wareba hanze ukabona inkumi zose zabaye nziza. 

    Ukareba kuzaba ingaragu y'umupadiri, inkumi nziza hariya, imitingito mu mubiri nkumva bitazahura. Rero aho kugira ngo mbe padiri w'umutindi ugenda nkabyara abana ngasambana n'abagore b'abandi, mpitamo kujya aho barongora.'

    Rutayisire avuga ko yakiriye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza w'ubugingo bwe, mu 1983 ahita atangira umurimo w'ivugabutumwa. 

    Kuva mu 1990, yaretse akazi yari afite k'ubwarimu, yinjira mu murimo wo kwigisha ijambo ry'Imana kugeza mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi. 

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rutayisire yayoboye Umuryango w'Ivugabutumwa, AEE, naho muri 2008 yayoboye Paruwasi ya Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora Paruwasi ya Remera aheruka gusezererwamo mu cyumweru gishize agiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Akiri mu nshingano, yagiye arangwa n'inyigisho zuzuye ukuri, zisunikira abantu kwegera Imana no kwicisha bugufi, ibyo yakundiwe n'abatari bake.

    Pasiteri Rutayisire yakoze indi mirimo no hanze y'itorero, irimo kuba Komiseri muri komisiyo y'igihugu yari ishinzwe ubumwe n'ubwiyunge, akaba n'umwarimu mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

    Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yasezerewe kuba umushumba w'Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera tariki ya 4 Kamena 2023, asigira inkoni pasiteri Emmanuel Karegesa, yavuze ko nubwo agiye mu kiruhuko cy'izabukuru, azakomeza kubwiriza Ijambo ry'Imana kuko ari wo umuhamagaro we, nk'uko Kigali Today ibitangaza.


    Pasiteri Antoine Rutayisire n’umugore we Pasiteri Kayitesi Peninah, bamaranye imyaka 32 mu rushako.

    Ati: 'Ntabwo umuntu ajya mu kiruhuko cy'izabukuru kubera ko ananiwe ikigomba guhinduka nuko ntazaba nyobora Paruwasi ariko imiromo yose ya Pasiteri nzakomeza kuyikora. 

    Nubwo nsezeye muri Paruwasi nkajya mu muryango wanjye bivuze ko nsezeye ku ntebe y'ubuyobozi, ubu ngiye kuba umukirisitu, ariko nzakomeza imirimo mu itorero, nasezeye ariko ntaho ngiye.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130241/ibyo-utabwiwe-ku-mateka-ya-rev-pastor-dr-antoine-rutayisire-uherutse-kujya-mu-kiruhuko-cyi-130241.html

  • Abagore batatu bo muri Korali Christus Regnat… – #rwanda #RwOT

    Uwanyirigira Monique wagize igitekerezo cyo guhuriza bagenzi be muri iyi ndirimbo 'Ubumuntu' yabwiye InyaRwanda ko bayihanze mu rwego rwo gukangurira abantu kugira ubumuntu mu migirire yabo ya buri munsi.

    Ati 'Impamvu twihurije muri iyi ndirimbo twagirango tubashe gutambutsa ubutumwa buri muri iyi ndirimbo nise 'Ubumuntu' kuko buri umwe uko aririmba igitero cye kigiye gifite n’ubutumwa bwacyo.'

    Aba bagore uko ari batatu basanzwe baririmba muri Korali Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, aho baririmba mu ijwi rya Soprano.

    Ni gacye mu muziki w'u Rwanda, hagiye kumvikana amatsinda y'abagore bihurije hamwe bagakora indirimbo nk'itsinda, n'abagiye babigerageza baratandukanye; yaba mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana ndetse n'indirimbo zizwi nk'iz'isi 'Secullar'.

    Monique yabwiye InyaRwanda ko batangiye urugendo rwo gukora indirimbo bihurije hamwe, kandi ko ibihangano by'abo byishimiwe, bishobora kuvamo gushinga itsinda bagakora umuziki.

    Yavuze ko ubushake n'ubushobozi buhari biganisha ku kuba bakihuriza hamwe. Avuga ati 'Mu by”ukuri ntabwo ari itsinda, ni abamama nsanzwe ndirimbana n'abo mu ijwi rya 1 (soprano) muri Chorale yitwa Christus Regnat, ariko muri njye ibihangano byanjye bikomeje gukundwa igihe cyagera tukaba itsinda rikomeye kuko ubushake burahari.'

    Muri rusange, iyi ndirimbo iravuga ku bumuntu, ko umuntu nyamuntu agomba kugira ubumuntu, ko kandi buvukanwa, ndetse bugakurira muri uwo muntu bikagaragazwa n’ibikorwa by’urukundo uwo muntu agirira muntu, bigaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo nko gufasha abababaye, ukanabatega amatwi n'ibindi.

    Umuhoza Marie Claire waririmbye muri iyi ndirimbo 'Ubumuntu', asanzwe ari inshuti ya Monique, ni umubyeyi baririmbana muri Chorale Christus Regnat akaba akunda kuririmba. Hari n'indirimbo yo kuri Valentine’s day yitwa Uri Igitangaza “Valentine’s day” bakoranye.

    Mukundwa Laurence nawe ni umubyeyi baririmbana muri korali, akaba ari inshuti ya Monique, yemeye kumufasha bakaririmbana indirimbo 'ubumuntu'.

    Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo Hirwa Junior, umuhungu wa Monique nawe basanzwe baririmbana muri korali we n'ubundi bakorana indirimbo ze.

    Nawe ari mu ndirimbo ya 'Valentine’s day' yitwa Uri igitangaza. Monique ati 'Mbese indirimbo zanjye zose aramfasha.'

    Uyu mubyeyi Monique afite umwana witwa Queen Audrey uherutse gukorera indirimbo Madamu Jeannette Kagame amwifuriza isabukuru y'amavuko. 

    Uhereye ibumoso: Mukundwa Laurence, Umuhoza Marie Claire na Uwanyirigira Monique bakoranye indirimbo bise 'Umuntu'


    Uwanyirigira Monique avuga ko ibihangano by'abo bikunzwe bashobora gushinga itsinda-Ahari ari kumwe na Mukundwa Laurence

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUMUNTU'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130323/abagore-batatu-bo-muri-korali-christus-regnat-bahuriye-mu-ndirimbo-yitsa-ku-bumuntu-video-130323.html

  • Zion Temple Ntarama yatumiye abaramyi bakunzw… – #rwanda #RwOT

    Hamwe n'abakozi b'Imana batandukanye bazabwiriza muri iki giterane, ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse n'ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana, byitezwe ko iki giterane kizagirira umumaro abakristo/abizera ndetse n'abaturage muri rusange haba mu murenge wa Ntarama ndetse n'ahandi hose.

    Usibye ibyo bikorwa bishingiye ku ivugabutumwa risanzwe muri iki giterane “In His Dwelling” hazanaba irushanwa ryo gusiganwa ku maguru, ryiswe “Run For Jesus” aba abasiganwa bazazenguruka bimwe mu bice bigeze i Ntarama, kuri gahunda iri siganwa rikaba rizaba tariki 17, buri buke igiterane kigasozwa.

    Iri ni isiganwa ry'abanyamaguru rigamije kubungabunga imibereho myiza y'umubiri no kumererwa neza mu Mwuka. Intego yibanze ya Run 4 Jesus ni ugushyiraho uburyo abantu bashobora kwishimira/kwamamaza ukwizera kwabo no kwerekana uruhare rwabo mu guteza imbere umuryango ufite ubuzima buzira umuze. 

    Iri siganwa kandi rizaba umwanya w'ubukangurambaga mu kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ndetse n'inda zitateganijwe mu rubyiruko.

    Umushumba Mukuru wa Zion Temple Ntarama, Pasiteri Olivier Ndizeye yemeje ko iri siganwa rizaba riri ku rwego rushimishije kuko rizaba ririmo n’ibihembo. 

    Yagize ati “Ngirango mwese murabizi akamaro ka siporo ku muburi w’umuntu. Turashaka gufata ako kamaro tukongeraho ivugabutumwa, ubundi bikagenda neza. Iri siganwa rizaba rimeze neza kuko hazasiganwa ibyiciro bigera kuri 3. 

    Icyiciro cya mbere, kibaza kirimo abana batarengeje imyaka 12 icyiciro cya kabiri kibemo abatarengeje imyaka 17, naho icyiciro cya 3 kibemo abantu bakuru. 

    Ibyo byiciro 2 bya nyuma, bizaba birimo ibihembo bisanzwe kuko uwa mbere azahabwa 50,000 Frw nk’igihembo, naho abakiri bato bazahembwa ibikoresho by’ishuri bigendanye n’uko abenshi baba bakiri bato kandi ari abanyeshuri.”

    Pastor Ndizeye mu kiganiro n’itangazamakuru

    Pasiteri Olivier Ndizeye ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, yemeje ko ahantu hose bishoboka kuhanyuza ivugabutumwa kandi hakagira abizera n’abemera agakiza k’Umwami Yesu. 

    Ku bijyanye n’isiganwa ry’abanyamaguru, yavuze ko  imyiteguro igeze kure, ndetse abantu batangiye kwiyandikisha. Ati: “Ubu navuga ko imyiteguro tuyigeze kure, abantu batangiye kwiyandisha kuva tariki 4  Kamena”.



    Gahunda yose y’igiterane “Mu buturo bwe” ni uku iteye


    Pastor Theogene n’abaramyi bakunzwe bazitabira iki giterane


    Iki giterane kizaberamo isiganwa ry’abanyamaguru ryiswe Run For Jesus


    Iki giterane kizaberamo n’igikorwa cy’urukundo cyiswe Tubaremere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130305/zion-temple-ntarama-yatumiye-abaramyi-bakunzwe-mu-giterane-kizaberamo-isiganwa-rya-run-for-130305.html

  • Hoziana choir yateguye igitaramo kidasanzwe i… – #rwanda #RwOT

    Hoziana ni korali ifite amateka maremare kandi aremereye ku bw'imyaka itari mike imaze mu murimo w'Imana, ikaba ikunzwe n'abantu benshi ku bw'ibihangano byayo binyura imitima ya benshi birimo Tugumane, Hashimwe Imana n'ibindi byinshi. 

    Yatangijwe na Pasitori Kayihura Jacques mu 1968, itangira ari itsinda ry'abaririmbyi 5, batangira bakorera umurimo w'Imana kuri ADEPR Gasave. Ubu, ni umuryango mugari ugizwe n'abaririmbyi babarirwa mu 145, harimo ababa mu Rwanda n'abari hanze y'igihugu.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, ubuyobozi bwa Hoziana choir, bwatangarije abanyamakuru ko iyi korali iri gutegura igitaramo nyuma y'icyorezo cya Covid-19, kizatangira ku itariki ya 10 Kamena 2023 kigasozwa ku cyumweru ku wa 11 Kamena 2023, kikabera kuri ADEPR Nyarugenge guhera saa cyenda.

    Umuyobozi wa Hoziana choir, Nsabiyumva Emmanuel yagize ati: 'Nubwo icyorezo cyatwaye ubuzima bwa benshi, kikangiza byinshi ariko umurimo urakomeje. Niyo mpamvu twifuje kubagaragariza aho duhagaze kugeza ubu, tukabategurira igitaramo twahaye inyito ya 'Tugumane live concert', twakuye ku ndirimbo dusanganwe yitwa 'Tugumane'. 

    Nk'uko n'ubundi Ijambo ry'Imana risanzwe ari umusingi w'ubuzima bwacu, iki gitaramo twagishingiye ku Ijambo ry'Imana riboneka muri Yohana:14:23.'

    Nsabiyumva Emmanuel Perezida wa Hoziyana choir

    Uyu muyobozi wa Korali Hoziyana yongeyeho ko usibye ivugabutumwa rizakorerwa muri iki gitaramo, hazafatirwamo n'amashusho y'indirimbo bazaririmba icyo gihe zigize umuzingo wabo wa 13.

    Ati: 'Hirya yo kuvuga ubutumwa bwiza mu buryo bw'indirimbo ndetse n'ijambo ry'Imana, mu rwego rwo kubika ibihangano byacu no kugeza ibikorwa byacu kure, turategura no gufatiramo amashusho y'indirimbo kugira ngo ibihangano byacu bikomeze kugera kure hirya no hino ku isi.'


    Hoziyana ifite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda 

    Iki ni cyo gitaramo cya mbere iyi korali igiye gukora nyuma ya Covid-19 kibimburira ibindi bikorwa byinshi bari gutegura, birimo ingendo zitandukanye izakora hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.  


    Hoziyana yaganirije abanyamakuru ku gitaramo iri gutegura


    Hoziyana choir ifite igitabo gikubiyemo indirimbo zayo


    Pastor Rushema umwe mu barambye muri Hoziyana choir


    Hoziyana choir igiye gukora igitaramo gikomeye 

    “Tugumane Live Concert” ni cyo gitaramo Hoziyana choir igiye gukora nyuma ya Covid-19

    Ev. Ndamukunda Patrick niwe wayoboye ikiganiro n’abanyamakuru

    Reba Imwe mu ndirimbo za Hoziana Choir zakunzwe cyane


    Umwe mu baririmbyi ba Hoziyana Choir yatangaje ko ari ubuntu bugeretse ku bundi kuba aririmbana n’abaririmbyi bakuru kandi barambye muri iyi korali

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130031/hoziana-choir-yateguye-igitaramo-kidasanzwe-130031.html

  • Israel Mbonyi agiye kumurika album ya gatanu… – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije InyaRwanda kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2023 aho yavuze ko iyi album ye nshya izajya hanze 'mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2023'. Israel Mbonyi uzwi mu ndirimbo nka 'Umukunzi' avuga ko ataranzura indirimbo zizaba zigize iyi album, ariko ko mu minsi iri imbere bizaba byasobanutse.

    Uyu muhanzi atangaje ibi mu gihe ari kwitegura gukorera ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa, bizabimburirwa n'igitaramo azakora ku wa 11 Kamena 2023.

    Ibi bitaramo byateguwe na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Brussels mu Bibiligi ihagarariwe na Justin Karezi.

    Mu rwego rwo gutegura ibi bitaramo, Muyoboke Alex na David Bayingana bamaze iminsi mu bihugu by'u Burayi birimo u Buholandi aho bagiye gutegura ibi bitaramo.

    Israel Mbonyi aherutse kwandika amateka avuguruye mu muziki w'u Rwanda, nyuma y'uko ku wa 25 Ukuboza 2022, akoze amateka aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuzuza inyubako ya BK Arena.

    Ni mu gitaramo yari yatumiyemo James na Daniella, Danny Mutabazi, Annette Murava uherutse kurushinga na Bishop Gafaranga, n'abandi.

    Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo nyuma y'imyaka itanu yari ishize adataramira abakunzi be. 

    Ni igitaramo cyari cyihariye. Kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri; harimo album ya kane yise 'Icyambu' yasohoye mu mpera z'umwaka ushize.

    Album ye ya kane yise 'Icyambu' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Yigeze kuvuga ko yahisemo iri zina kubera ko 'ari ubuhamya bw'ukuntu Imana yamuhamagaye, imubwira ko azamamaza ingoma y'Imana.'

    Ati 'Ni ubuhamya kubera ko Imana ivuga. Imana impamagara yarambwiye ngo si witwa 'Mbonyicyambu' Imana irambwira ngo nzakugira icyambu cy'abantu benshi kuri iyi si… Sinari nzi icyo byari bivuze muri icyo gihe ariko naje kumenya ko ari ukunyura mu byo izankoresha cyangwa ibyo Imana izanyuzamo…'

    Hari kandi album ya gatatu yise 'Mbwira' yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise 'Number One' yagiye hanze mu 2015, iya kabiri yayise 'Intashyo' yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali. 

    Israel Mbonyi yatangaje ko mu mpeshyi ya 2023 azashyira hanze album ye ya Gatanu


    Israel Mbonyi avuga ko ataramenya neza indirimbo zizaba zigize album ye nshya


    Israel Mbonyi ari kwitegura gukorera ibitaramo mu Bubiligi no mu Bufaransa

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOU WON'T LET GO' YA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127729/israel-mbonyi-agiye-kumurika-album-ya-gatanu-nyuma-yo-gukora-amateka-127729.html

  • Sarah Sanyu yakoze indirimbo yise umunsi mus… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wamenyekanye ku izina rya Sarah Sanyu uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yongeye gushyira ahagaragara indirimbo yise 'umunsi mushya' yuzuyemo ishimwe rikomeye, ndetse na byinshi yifuza ku Mana.

    Sarah yamenyekanye muri Chorale Ambassadors of Christ, ibarizwa mu Itorero ry'Abadiventiste  b'Umunsi wa 7. Ijwi rye ryiza ritangaje ryakunzwe na benshi, nyuma atangira kuririmba indirimbo ze bwite.

    'Umunsi mushya' ni indirimbo ikubiyemo isengesho risaba kudapfusha ubusa amahirwe ahawe mu buzima, no gusaba imbaraga zo kunesha imitego umwanzi atega.

    Iyi ndirimbo yibutsa ikanakangurira abantu guha agaciro ibyo bakorerwa n'Imana, harimo kuba babonye umunsi mushya, umugisha bahabwa ku buntu, n'ibindi.

    Yagize ati 'Umunsi mushya Data umpaye ndashimye, uyu mwuka untije ni ukuri Data ndashimye, reka ribe itangiriro ry'ubuzima bushya, nshiye bugufi Data unyumve'.

    Sanyu wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Mwana wanjye', 'Nitashinda', 'Ahora hafi yawe' yakoranye na musaza we Manzi ndetse n'umugore we Eunice', 'Mukunzi we' n'izindi.

    Mu kiganiro Sarah Sanyu yagiranye na InyaRwanda yavuze ku ndirimbo ye nshya yamaze kujya ahagaragara, avuga no kumikoranire ye na Kina music.

    Yavuze ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushima Imana ku mahirwe iba yabahaye, kandi yibutsa abantu kuzirikana ko hari benshi baba batagize ayo mahirwe kandi ntacyo babarusha.

    Akomeza avuga ko ku bijyanye no kuba yarahisemo gukorera indirimbo ye muri Kina Music byatewe n'uko Kina Music iri muri Label nziza mu Rwanda mu gukora umuziki neza, kandi ko yishimira uruhare igira mu gufasha abahanzi.

    Yagize ati 'Kina Music iri muri Label zikora production neza, ndetse ni abanditsi beza. Ikirenze kuri ibyo batanga serivise nziza'.


    Avuga ko gukorera indirimbo muri Kina Music ntako bisa, kuko basobanukiwe no gukora umuziki mu buryo bwiza kandi bugezweho.

    Umuramyi w'indirimbo ziramya Imana, Sarah abwira abakunzi b'ibihangano bye ko bagomba kwitega ubutumwa bwiza buhembura, yiteguye kunyuza mu bihangano bye.

    Sanyu Sarah ashimira abakunzi be bakomeza kumuba hafi, yaba abo mu Itorero ry'abadiventiste  b'umunsi wa 7 n'abo mu yandi madini. Indirimbo ze avuga ko zitagenewe abantu runaka ahubwo zigenewe abantu bose, kandi ko ubutumwa buzikubiyemo bufasha imitima ikeneye kumenya Imana.


    Sarah Sanyu avuga ko uburinzi bw’Imana buduhoraho amanywa n’ijoro, turiho kubwayo.  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “UMUNSI MUSHYA” YA SARAH SANYU

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126727/sarah-sanyu-yakoze-indirimbo-yise-umunsi-mushya-ikorwa-na-kina-music-video-126727.html

  • Healing Worship Team yahinduye izina itangaza… – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’uko aba baririmbyi bahinduye izina, yatangajwe ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu mu itangazo ryo kumenyesha ryanditswe tariki 03 Werurwe 2023. Ubuyobozi bw’iri tsinda bwahamirije inyaRwanda aya makuru bunakura igihu ku mwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri iri tsinda.

    Healing Worship Team yatangaje ko ubu isigaye yitwa HEALING WORSHIP MINISTRY. Aba baririmbyi batangaje ko kuva kuwa Gatanu tariki 03 Werurwe, babaye Minisiteri (Ministry). Basobanuye ko impamvu bahisemo kuba Minisiteri, ni “ku bw’impamvu zo kwagura umurimo”.

    Izi mpinduka muri iri tsinda rifite izina rikomeye mu Karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, zamenyeshejwe abakristo ba Power of Prayer Church, andi matorero muri rusange ndetse n’umuryango mugari wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Industry). 

    Ubusanzwe, kugira ngo ube umuririmbyi wa Healing Worship Team, byasabaga ko uba uri umukristo wa Power of Prayer Church, ariko nyuma y’uko bahinduye izina bakaba Minisiteri “Healing Worship Ministry”, bagiye kujya bakira n’abandi baririmbyi bo mu yandi matorero nk’uko inyaRwanda yabihamirijwe na Kadogo (Byiringiro Eric) Umuyobozi w’indirimbo muri iri tsinda.

    Healing Worship Team yahinduye izina ihitamo kwitwa Healing Worship Ministry

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126708/healing-worship-team-yahinduye-izina-itangaza-ko-izajya-yakira-nabo-mu-yandi-matorero-126708.html

  • Urukundo twerekwa rutugaragariza ko Imana yat… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, kibere muri Camp Kigali. Kuva saa cyenda z’amanywa, imiryango izaba ikinguye. Ni igitaramo bagiye gukora nyuma yo kuva i Burayi aho bakoreye ibitaramo mu bihugu binyuranye, berekwa urukundo rwinshi.

    Yaba ku mbuga zabo nkoranyambaga, mu biganiro batumirwamo mu itangazamakuru, n’ahandi bahurira n’abakunzi babo, Papi Clever na Dorcas bagaragarizwa ko bakunzwe cyane. Ibi babikesha ibihangano byabo biryohera benshi n’uburyo bicisha bugufi mu buzima bwa buri munsi.

    Imibare ya Youtube igaragaza ko baza ku isonga mu baramyi bafite ibihangano byarebwe cyane mu mwaka wa 2022 mu Rwanda, ndetse bakaba baza muri batanu ba mbere mu bahanzi bose barebwe cyane mu Rwanda. Ibi bishimangira igikundiro bafite uyu munsi wa none.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Ingabire Dorcas wo mu itsinda rya Papi Clever & Dorcas, yabajijwe uko bakira urukundo bagaragarizwa n’abakunzi b’umuziki n’icyo bisobanuye ku muziki wabo, avuga ko bibaha umwenda wo kurinda umuhamagaro n’ubuhamya bwabo.

    Dorcas ati “Urukundo twerekwa rutugaragariza ko Imana yatubikije ikibitsanyo gikomeye kandi ari umwenda wo kurinda umuhamagaro n’ubuhamya kugira ngo tutagaragarwaho umugayo bikaba inkomyi y’ubutumwa bwiza dutanga”.

    Dorcas wa Papi Clever

    Uyu mubyeyi w’abana babiri, yagize icyo asezeranya abakunzi b’umuziki wabo, ababwira ko nta na rimwe Papi Clever & Dorcas bazasubira inyuma kuko bashishikajwe no kugabura ibyo Imana ibaha. “Icyo tubizeza ni ukudasubira inyuma, duhora dushishikajwe no kubaha iby’Imana iduha mu buryo bwiza kandi bunoze”.

    Kuki kwinjira mu gitaramo cya Papi Clever na Dorcas ari ubuntu?

    Ku nshuro ya mbere Papi Clever na Dorcas bagiye gukora igitaramo bise “Yavuze Yego Live Concert” kizabera muri Camp Kigali kuwa 14 Mutarama 2023. Kwinjira ni ubuntu, gusa hari na Invitation [ubutumire] zihabwa buri wese ufite umutima wo gushyigikira umurimo w’Imana aba baramyi bakora binyuze ku kuririmba.

    Papi Clever yabwiye inyaRwanda ko “Iyo aba ari ibishoboka ‘concert’ yose twakayigize ubuntu ku bwacu n’imitima yacu. Impamvu ni uko hari abantu benshi batabasha kubona amafaranga yo kwishyura ama concerts, ugasanga kandi nabo babikeneye pe”.

    Yunzemo ati “Ariko kandi nta concert y’ubuntu ibaho, buriya haba hari abishyuye costs zose [ibikenwe byose], niyo mpamvu rero twatekereje gushyiraho ‘invitations’ ku bantu babona ubushobozi bwo gu supporting [gushyigikira] uyu murimo w’Imana kugira ngo dukore ibintu byiza kandi abantu bose bibonyemo”.

    Papi Clever & Dorcas bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo

    Papi Clever yavuze ko mu gaseke k’uruhisho bafitemo “indirimbo nshya” n’ibindi bitandukanye bizanyura imitima y’abazitabira iki gitaramo cyabo. Ati “[Tubafitiye] indirimbo zisanzwe zacu n’izindi zo mu gitabo zitamenyerewe cyane ndetse n’Umuziki mwiza amajwi meza, ibintu biteguye neza”.

    Muri iki gitaramo cyatewe inkunga n’abarimo Rwanda Forensic Laboratory [RFL], Papi Clever na Dorcas bazaba bari kumwe na Ben & Chance, Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo “Amamara”, umutaramyi Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

    Kwinjira ni ubuntu, gusa hari n’abazinjirira kuri ‘invitations’ [Ubutumire]. ‘Invitation’ yo mu myanya isanzwe ni 10, 000 Frw, muri VIP ni 30,000 Frw naho muri VVIP ni 50,000 Frw. Ubutumire buri kuboneka kuri ishema.rw cyangwa ukifashisha telefone yawe ukandikamo: *797*30#.

    Papi Clever na Dorcas bateguye igitaramo gikomeye

    Papi yavuze ko mu byo bahishiye abakunzi babo harimo n’indirimbo nshya

    Dorcas arashimira cyane abakomeje kubereka urukundo

    Dorcas avuga ko urukundo berekwa rubatera kurushaho kurinda umuhamagaro Imana yabahaye

    Papi Clever na Dorcas barushinze mu 2019, ubu bafitanye abana babiri

    Bateguye igitaramo bise “Yavuze Yego Live Concert”

    “NEZERWA CYANE WA SI WE” INDIRIMBO NSHYA PAPI CLEVER NA DORCAS BAHERUKA GUSOHORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124713/urukundo-twerekwa-rutugaragariza-ko-imana-yatubikije-ikibitsanyo-gikomeye-dorcas-wa-papi-c-124713.html