Tag: Iyobokamana

  • Umugabo yarize ayo kwarika kubera pasiteri wamutwariye umugore avuga ko ari umwuka wera wabimutegetse #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Bright Ben, ukomoka muri Nigeria,yarize amarira yo kwarika nyuma y'aho pasiteri we witwa Moses Adeeyo amutwariye umugore basezeranye mu mategeko witwa Tina Adeeyo,yitwaje ko ari umwuka wera wabimutegetse.

    Uyu mugabo yavuze ko Pasiteri yabeshye ko yabwiwe n'Imana kwegukana Madamu Tina niko kumwegukana bajya kwibanira.

    Abinyujije kuri Facebook yagize ati 'Umupasiteri wo ku rusengero rwacu yantwariye umugore abeshya ko ari umwuka wera wabimusabye.'

    Yakomeje ati 'N'ubusambanyi.Nubwo biteye isoni kubivuga,ibi n'ukuri.Pasiteri wanjye yantwariye umugore.Nari maze imyaka 12 nshyingiranwe na Tina,dufitanye abana 2,umuhungu n'umukobwa.

    Twashyingiranwe gakondo ni ibya kizungu hanyuma ndamutwara njya kumwereka pasiteri Moses Adeeyo.'

    Uyu mugabo yavuze ko ubwo yari yagiye mu kazi,umugore we yafashe abana be arabatwara yisangira uyu mupasiteri byatumye ata umutwe ubwo yari agarutse mu rugo akabashaka akababura,bigatuma ashakira hose.

    Ubwo yabonaga amafoto y'umugore we ari mu munyenga w'urukundo n'uyu mupasiteri,yamubajije impamvu yamutwariye umugore undi amusubiza ko umwuka wera ariwo wabimusabye.

    Uyu mupasiteri n'uyu mugore w'abandi bakoze ubukwe kuwa 08 Kanama 2021.

    Pasiteri Moses Adeeyo ni pasiteri mukuru wa Word Bank Assembly International Church.Yatandukanye n'umugore we kugeza ubwo yiyemeje kwitwarira Tina bashyingiranwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yarize-ayo-kwarika-kubera-pasiteri-wamutwariye-umugore-avuga-ko-ari

  • Dore uburyo 6 wamurikirwamo n’Itabaza (Ijambo ry’Imana)-Pst Habyarimana Desire #rwanda #RwOT

    “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye.” Zaburi 119:105

    Iri tabaza iyo rikumurikiye bwa mbere usobanukirwa ko uri umunyabyaha

    Urasobanukirwa ukagira agahinda gatera kwihana kuticuzwa. Kuva Adamu akoze icyaha kugeza uyu munsi umuntu ni umunyabya, ni mubi kuva kuri Adamu. Yesu yaje ari itabaza rimurikira abari mu mwijima. Yona igice cya mbere haravuga ngo 'Yaje ari umucyo, ariko umwijima ntiwabasha kwakira uwo mucyo. Ngo Yaje mu be ntibamwakira'. Ariko abamwemeye, abamwizeye, abamwiringiye, yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana.

    Muri Kristo Yesu ni ho honyine umuntu ashobora kumurikirwa, akamenya ko ari umunyabyaha. Iyo umuntu ataramurikirwa ngo amenye ububi bwe akubwira ko ari umwere kandi ubuzima ariho ntacyo butwaye! Ariko iyo yamurikiwe n’iri tabaza, asobanukirwa ko ari umunyabyaha.

    Kwezwa no guhiduka ku ngeso

    Kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ntabwo bihagije. Abantu benshi barakijijwe ariko ntibarahinduka ku ngeso. Hari igihe idini ritubwira ko twera, rikatubwira ko turi abatagatifu, abapasiteri bo wagira ngo twungirije Imana! Ariko nagira ngo mbamenyeshe ko kwezwa biratureba twese, uhereye ku bashumba kugeza ku munyagice waje uwo munsi. Kuko umuririmbyi yararimbye ngo' Ngerageza uko nshoboye kwibuza inama mbi z’ibyaha nkajya mbyibonamo, aravuga ngo buri munsi jya umboneza. Ingeso za wa mubi zihora zishaka kubyuka uzirimbure uzice pe! Mpore nihariwe n’ibya Yesu.”Kwezwa nta muntu n’umwe bitareba.

    Iyo umuntu yinjiye mu nzira yo kwezwa no guhinduka, amenya ingeso ze zitari nziza akazibamba ku musaraba kugira ngo arusheho kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu. Aha hantu naho, ujye ubwira Yesu uti'Umurikire n’ahatabona, aho umwijima uba, umpe umutima ukangutse uzinutswe ibyaha'.

    Gukira imvune zo mu mutima

    Yesu ntakiza ibyaha gusa, avura n’imvune zo mu mutima! Mu yindi mvugo tubyita ibyumba by’umwijima. Nzi abantu benshi biyanga kubera ubuzima baciyemo: Hari abantu bambara ibijipo bikubura ukagira ngo ni uko Umwuka wabibategetse, ari uko bamubwiye ko utuguru twe tumeze nk’uduti. Hari abantu banga uko bateye bitewe n’ibikomere bakuye mu miryango no muri sosiyete, bakabaho baremerewe. Uzarebe abarokore benshi bafite ibyishimo bike mu maso, ukibaza ko twageze aho Imana itangira ibyishimo kuki tutishima?

    Barakijijwe yego, ariko hari ibyumba by’umwijima, hari ibintu bagendana kubera amateka banyuzemo. Hari inkuru nziza ko Yesu adakiza ibyaha gusa, ahubwo yaje no kuvura imvune zo mu mutima.

    Kumenya ko waremewe gukora imirimo myiza muri Kristo Yesu

    Hari abantu benshi babaho batazi ko Imana yabaremeye gukora imirimo myiza muri Kristo Yesu. Akabaho ubuzima bwe akubanganya no kunywa no kurya, kurongorwa, kurongora, no kubaka inzu gusa, ntamenye ko turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza yose kandi muri Kristo Yesu. Hari umunsi tuzahagarara imbere y’Idacurwakibera, itubaze icyo yadutumye gukora mu isi niba twaragikoze!

    Niba udasobanukiwe icyo Iman ayakuremeye ngo unagikore, uzaba uhombye cyane kuko uwo munsi nugera imbere y’Imana uzabibazwa. Iyo iri tabaza(Ijambo ry’Imana) rikumurikiye uhita usobanukirwa icyo waremewe kandi Imana ikaguha imbaraga zo kugikra. Ese waba warasobanukiwe icyo Imana yakuremeye? Niba utaragisobanukirwa Imana iguhe ubwo buntu uzaba ugiriwe neza.

    Imana itumurikira idukura mu bibazo, itujyana mu bisubizo

    Urugero: Abisiraheli bamaze imyaka 430 muri Egiputa, umunsi umwe irababwira iti 'Igihe cy’umubabaro wanyu kirarangiye, muzamuke mu gihugu cy’isezerano! Kumanywa yababereye inking y’igicu, nijoro ikababera inking y’umuriro, irabamurikira kugeza mu gihugu cy’isezerano. Hari umunsi umwe Petero yaraye aroba ijoro ryose ntiyagira icyo afata, hanyuma umucyo w’Itabaza Umwana w’Imana, Yesu araza arababaza ngo 'Bana hari icyo kurya mufite?' Arababwira ngo nibakure urushundura ibumoso, berekeze iburyo bararoba. Bararoba ifi nyinshi!

    Bwari bwo bwa mbere barobye amafi angana nk’ayo barobye. Igitangaje iyi nyanja ya Garilaya kuva umunsi Yesu avuga ngo barobe kumanywa, baracyaroba kubera ijambo Yesu yavuze! Iyo tumurikiwe n’ijambo rya Kristo Yesu, Imana idukura mu bibazo.

    Kumurikirwa kudukura mu bujiji, kutujyana mu bwenge

    Murabizi ko kubaha Uwiteka aribwo bwenge, ariko hari ubundi bujiji tubitse mu buzima bwacu, Yesu iyo atumurikiye tubuvamo. Abaroma 12:2 haravuga ngo'

    Ntimwishushanye n’abikigihe nyamara muhinduke rwose', izindi Bibiliya ziravuga ngo ' Muhindure imyumvire'. Kera muntu yajyaga kubwiriza yitwa misiyoneri, ari pastieri atwaye Bibiliya. Ariko nitudahindura imyumvire, ntabwo pastieri bikigezweho, no kuba misiyoneri ntabwo bikigezweho ahubwo ikigezweho ni ukugenda witwa dogiteri ugiye kuvura, ugatwara ijambo ry’Imana.

    Ni ukugenda uri umwubatsi, ukagenda uri umu misiyoneri wo mu mutima, ni bwo bazakwakira. Muri iki gihe isi iri ku muvuduko uri hejuru, biradusaba guhindura imyumvire.

    Wareba hano iyi nyigisho yose

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-uburyo-6-wamurikirwamo-n-Itabaza-Ijambo-ry-Imana-Pst-Habyarimana-Desire.html

  • Ubufaransa:Ibivugwa ku munyarwanda waketsweho gutwika kiliziya ya Nantes uri no gushinjwa kwica padiri #rwanda #RwOT

    Umurambo wa Padiri Olivier Maire wabonetse mu cyaro cya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu gitondo cyo ku wa mbere.

    Kuri Twitter, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubufaransa Gérald Darmanin yanditse ati:

    “Nifatanyije n'abagatolika bose bo mu gihugu cyacu nyuma y'iyicwa ridasanzwe rya padiri mu karere ka Vendée”, avuga ko yerekejeyo.

    Umuntu uri bugufi y'abakora iperereza, utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko mbere yaho umugabo yari yagiye kuri polisi ikorera mu mujyi wa Mortagne-sur-Sèvre akavuga ko yishe padiri.

    Yongeyeho ko uwo mugabo yari asanzwe akurikiranirwa hafi n'ubucamanza ku bijyanye n'inkongi yibasiye Katederali ya Nantes mu kwezi kwa karindwi mu 2020.

    Kuri Twitter, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko no mu maso ya Padiri Olivier hagaragaragamo “kugira ubuntu no gukunda mugenzi wawe”, avuga ko yifatanyije n'abanyagatolika bose bo mu Bufaransa.

    Uwo muntu uri bugufi y'iperereza yavuze ko uwo padiri, wari ufite imyaka 60, hari hashize amezi menshi aha ikaze uwo mugabo muri Kiliziya ye.

    Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko uwo mugabo w'imyaka 40 ucyekwaho kwica Padiri, yitwa Emmanuel Abayisenga.

    Bivugwa ko yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes iri hafi aho, yubatse mu buryo bw'inyubako ndende z'ibirahure byijimye zo mu kinyejana cya 12 – buzwi nka 'gothic' (gothique).

    Itwikwa ryayo ku itariki ya 18 y'ukwezi kwa karindwi mu 2020 ryatumye Ubufaransa bushya ubwoba.

    Mbere yari yabaye afunzwe, nyuma aza kurekurwa akajya akurikiranirwa hafi n'ubucamanza.

    Marine Le Pen, umunyapolitiki w'ibitekerezo bikarishye, yashinje leta kugira intege nke ku bijyanye n'abimukira, ashaka gufatirana ibyo byabaye, avuga ko mu Bufaransa “ushobora kubaho rwihishwa, ugatwika katederali, ntiwigere na rimwe wirukanwa mu gihugu, ugakora ubusubiracyaha wica padiri”.

    Minisitiri Darmanin yahise amushinja “guteza impaka atazi ibyabaye”, avuga ko uwo mugabo atashoboraga kwirukanwa mu Bufaransa mu gihe cyose yari agikurikiraniwe hafi n'ubucamanza.

    Ikibazo kijyanye n'abimukira cyitezweho kuba ingingo ikomeye izagarukwaho ubwo mu matora yo mu mwaka utaha Le Pen azaba ahatanye na Perezida Macron wo mu murongo wa politiki w'ibitekerezo byo hagati na hagati.

    Ishya rya Katederali ya Nantes ryabaye hashize amezi 15 umuriro wibasiye Katederali ya Notre-Dame i Paris mu 2019, bituma habaho kwibaza ku mpungenge ku mutekano w'izindi Kiliziya zo mu Bufaransa zibumbatiye amateka ya kera.

    Nubwo abazimya inkongi bashoboye guhagarika umuriro kuri Kiliziya ya Nantes hashize amasaha abiri gusa bakarokora igice cy'ingenzi cyayo, igice kizwi cyane cyayo cyo guhera mu mwaka wa 1621 cyari cyararokotse impinduramatwara yo mu Bufaransa n'ibisasu byo mu ntambara ya kabiri y'isi, cyo cyarasenyutse.

    Ibindi byangijwe n'iyo nkongi birimo imitako y'agaciro kanini n'amarangi yayo, harimo n'igishushanyo cyakozwe n'umunyabugeni Jean-Hippolyte Flandrin wo mu kinyejana cya 19, n'amadirishya yijimye yari afite ibisigarira byo mu kinyejana cya 16. Byitezwe ko gusana iyo Kiliziya bizamara imyaka myinshi.

    Uwo mugabo, Umunyarwanda usaba ubuhungiro wari umaze imyaka myinshi aba mu Bufaransa, yari asanzwe akora nk'umukorerabushake kuri iyo Kiliziya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubufaransa-ibivugwa-ku-munyarwanda-waketsweho-gutwika-kiliziya-ya-nantes-uri-no

  • Abayisenga Emmanuel wivuganye umupadiri mu Bufaransa,yari yarahawe umugisha na Papa Francis mu 2016 – #rwanda #RwOT

    Yitwa Abayisenga Emmanuel, afite imyaka 40 y’amavuko akaba ari na we ukekwaho kuba yaratwitse Cathédrale ya Nantes, iherereye mu Majayaruguru y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa, muri Nyakanga 2020.

    Umupadiri wishwe yitwa Fr. Olivier Maire w’imyaka 61 y’amavuko akaba ari we wari uhagarariye umuryango w’abihayimana b’abamisiyoneri ba Montfort.

    Urupfu rwe rwatangajwe kuri uyu wa 9 Kanama 2021 na Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Gérald Darmanin.

    Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Bufaransa, yasohoye itangazo rivuga ko Abayisenga yabanaga na Fr. Olivier Maire muri komine ya Saint-Laurent-sur-Sèvre ihereye mu Karere ka Vendée aho yiciwe.

    Ifoto yagiye ahagaragara, yafashwe ku ya 11 Ugushyingo 2016, yatangajwe bwa mbere n’Ikinyamakuru La Croix cya Kiliziya Gatolika, yerekana umugabo witwa Abayisenga asuhuza Papa Francis, ubwo yagiranaga umubonano n’abantu bo mu cyiciro giciriritse i Vatican.

    Iki kinyamakuru kigaruka ku rupfu rwa Fr. Maire, cyemeje ko Abayisenga ari we wabonanye na Papa nk’uko agaragara muri iyo foto, mu 2016.

    Hari mu muhuro w’abantu badakunda guhabwa agaciro wari wateguwe n’umuryango witwa Fratello, ubwo hizihizwaga Yubile y’umwaka w’impuhwe muri Kiliziya Gatolika, witabiriwe n’abo mu Bufaransa, Poland na Roma.

    Ikinyamakuru la Croix gikomeza kivuga ko icyo gihe Abayisenga yitabiriye uyu muhango avuye i Nantes ari kumwe n’itsinda ry’abandi bantu.

    Uy mupadiri yari yaramugiriye neza kuko nyuma y’aho Abayisenga afunzwe akekwaho gutwika kiliziya ya Nantes akaza gufungurwa kuko inzego z’ubutabera zasanze atari mutaraga mu mutwe, Padiri Olivier Maire yamwakiranye yombi ndetse anamuha icumbi mu nyubako z’umuryango yayoboraga. Nyuma y’ineza yamugiriye, yahisemo kumwivugana mu buryo bwa kinyamaswa.

    Abayisenga Emmanuel ubwo yahuraga na Papa Francis i Roma mu 2016

  • France: Abayobozi bavuga ko Umunyarwanda ukekwaho gutwika Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes yishe Padiri #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda w'impunzi ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize, aracyekwaho kwica umupadiri gatolika mu burengerazuba bw'Ubufaransa.

    Umurambo wa Padiri Olivier Maire wabonetse mu cyaro cya Saint-Laurent-sur-Sèvre mu gitondo cyo ku wa mbere.

    Kuri Twitter, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu w'Ubufaransa Gérald Darmanin yanditse ati:

    'Nifatanyije n'abanyagatolika bose bo mu gihugu cyacu nyuma y'iyicwa ridasanzwe rya padiri mu karere ka Vendée', avuga ko yerekejeyo.

    Umuntu uri bugufi y'abakora iperereza, utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko mbere yaho umugabo yari yagiye kuri polisi ikorera mu mujyi wa Mortagne-sur-Sèvre akavuga ko yishe padiri.

    Yongeyeho ko uwo mugabo yari asanzwe akurikiranirwa hafi n'ubucamanza ku bijyanye n'inkongi yibasiye Katederali ya Nantes mu kwezi kwa karindwi mu 2020.

    Kuri Twitter, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko no mu maso ya Padiri Olivier hagaragaragamo 'kugira ubuntu no gukunda mugenzi wawe', avuga ko yifatanyije n'abanyagatolika bose bo mu Bufaransa.

    Uwo muntu uri bugufi y'iperereza yavuze ko uwo padiri, wari ufite imyaka 60, hari hashize amezi menshi aha ikaze uwo mugabo muri Kiliziya ye.

    Uwo Munyarwanda usaba ubuhungiro ucyekwaho kwica Padiri, mu mwaka ushize yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes

    Uwo mugabo w'imyaka 40 ucyekwaho kwica Padiri, watangajwe nka Emmanuel A., yemeye ko ari we watwitse Kiliziya ya Nantes iri hafi aho yubatse mu buryo bw'inyubako ndende z'ibirahure byijimye zo mu kinyejana cya 12 — buzwi nka 'gothic' (gothique).

    Itwikwa ryayo ku itariki ya 18 y'ukwezi kwa karindwi mu 2020 ryatumye Ubufaransa bushya ubwoba.

    Mbere yari yabaye afunzwe, nyuma aza kurekurwa akajya akurikiranirwa hafi n'ubucamanza.

    Marine Le Pen, umunyapolitiki w'ibitekerezo bikarishye, yashinje leta kugira intege nke ku bijyanye n'abimukira, ashaka gufatirana ibyo byabaye, avuga ko mu Bufaransa 'ushobora kubaho rwihishwa, ugatwika katederali, ntiwigere na rimwe wirukanwa mu gihugu, ugakora ubusubiracyaha wica padiri'.

    Minisitiri Darmanin yahise amushinja 'guteza impaka atazi ibyabaye', avuga ko uwo mugabo atashoboraga kwirukanwa mu Bufaransa mu gihe cyose yari agikurikiraniwe hafi n'ubucamanza.

    Ishya rya Katederali ya Nantes ryabaye hashize amezi 15 umuriro wibasiye Katederali ya Notre-Dame i Paris mu 2019, bituma habaho kwibaza ku mpungenge ku mutekano w'izindi Kiliziya zo mu Bufaransa zibumbatiye amateka ya kera.

    Nubwo abazimya inkongi bashoboye guhagarika umuriro kuri Kiliziya ya Nantes hashize amasaha abiri gusa bakarokora igice cy'ingenzi cyayo, igice kizwi cyane cyayo cyo guhera mu mwaka wa 1621 cyari cyararokotse impinduramatwara yo mu Bufaransa n'ibisasu byo mu ntambara ya kabiri y'isi, cyo cyarasenyutse.

    Ibindi byangijwe n'iyo nkongi birimo imitako y'agaciro kanini n'amarangi yayo, harimo n'igishushanyo cyakozwe n'umunyabugeni Jean-Hippolyte Flandrin wo mu kinyejana cya 19, n'amadirishya yijimye yari afite ibisigarira byo mu kinyejana cya 16. Byitezwe ko gusana iyo Kiliziya bizamara imyaka myinshi.

    Uwo mugabo, Umunyarwanda usaba ubuhungiro wari umaze imyaka myinshi aba mu Bufaransa, yari asanzwe akora nk'umukorerabushake kuri iyo Kiliziya.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/10/france-abayobozi-bavuga-ko-umunyarwanda-ukekwaho-gutwika-kiliziya-nkuru-yo-mu-mujyi-wa-nantes-yishe-padiri/

  • Umuramyi Nice Ndatabaye yasohoye indirimbo ns… – #rwanda #RwOT

    Nice Ndatabaye ubarizwa muri Canada ndetse akaba aherutse guhabwa ubwenegihugu bw’iki gihugu amazemo igihe kitari gito, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya “ifite ubutumwa buhamya ko Imana idahwema gukora”. Yongeyeho ati “Kandi ko twe Abizera za mbaraga Imana yazurishije Yesu Kristo (imbaraga z'Umwuka Wera), ko yaziduhaye kandi zikorera muri twe”.

    Nice Ndatabaye uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda, yavuze ko iyi ndirimbo ye ‘Za mbaraga’ ihumuriza abantu bibwira ko Imana itabazi. Ati “Irimo n'ihumure ku baba bibaza ko Imana itabazi, nasoje mbibutsa ko Imana yatumye amazina isi itarabaho”. Benshi mu bitekerezo batanze kuri Youtube, bishimiye iyi ndirimbo, bagaragaza ko ibafashije kongera kwizera imbaraga z’Isumbabyose. Ndatabaye ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’amezi 3 asohoye iyo yise ‘Amaraso’ yagiye hanze mu bihe bya Pasika.

    Mu gitaramo yakoreye mu Rwanda mu 2019, Nice Ndatabaye yasabiwe umugisha wo gukomeza guhesha umugisha ubwoko bw’Imana binyuze mu ndirimbo akora

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘ZA MBARAGA’ YA NICE NDATABAYE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108447/umuramyi-nice-ndatabaye-yasohoye-indirimbo-nshya-za-mbaraga-ihumuriza-abantu-bibwira-ko-im-108447.html

  • Pastor Bugembe yizihije isabukuru mu buryo bu… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 08 Kanama ni bwo Pastor Wilson Bugembe, Umushumba Mukuru w’Itorero Worship House Nansana, yujuje imyaka 37. Buri mwaka, ku isabukuru ye y’amavuko, Wilson Bugembe akora igikorwa cy’urukundo agashima Imana iba imwongereye umwaka wo kubaho. Ni na ko byagenze ku isabukuru ye yo muri uyu mwaka aho yahaye abaturage baturanye nawe ibikoresho byo kwirinda Covid-19 ndetse anatanga ibyo kurya ku miryango itishoboye. Iki gikorwa cyakoze ku mitima ya benshi bamusabira umugisha ku Mana banasaba abandi kumufatiraho urugero.

    Pastor Bugembe yatanze ibiribwa ku batishoboye mu gushima Imana yamwongereye iminsi yo kubaho

    INKURU WASOMA: Pastor Bugembe yahishuye ko yatindijwe gushaka n'igikomere yatewe n'umukobwa uba muri Amerika wamuteye indobo

    Wilson Bugembe, umupasiteri ukiri ingaragu wakuriye mu buzima bw’ubupfubyi dore ko ababyeyi be bapfuye akiri umwana muto, yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko isabukuru ye y’amavuko ari umunsi w’amashimwe kuri we kuko atiyumvishaga ko yageza iki gihe akiriho. Yavuze ko imyaka 37 yujuje ari ishimwe rikomeye ku Mana na cyane ko ababyeyi be batabashije kuyigeza dore ko Se yitabye Imana ku myaka 33 naho nyina akitaba Imana ku myaka 27. Ibi bisobanuye ko ubwo Wilson Bugembe yari afite imyaka 4, ari bwo Se yitabye Imana, hanyuma ku myaka 10 akagira ibyago byo gupfusha nyina. Nyuma yaho yabaye mu buzima bushaririye ajya no ku muhanda.

    Pastor Bugembe ati “Sinatekerezaga ko naba ndi hano na cyane ko imyaka y’ubuto bwanjye yaranzwe cyane no kubona abantu benshi bapfa barimo n’ababyeyi banjye. Ndashima Imana ku bw’ubuzima bwanjye”. Yavuze ko ibanga rimufasha muri byose ari uko 'yabaye inshuti n’Intare', aha akaba yavugaga 'Yesu Kristo”. Mu gushima Imana ku bwa byinshi yamukoreye, buri mwaka ku isabukuru ye akora igikorwa gikomeye cy’urukundo agasangira n’abatishoboye nk’uko uyu mupasiteri yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga ndetse bikagarukwaho n’ibinyamakuru byo muru Uganda.

    Nk’uko twabikomojeho haruguru, muri uyu mwaka Bugembe yatanze ibiribwa ku batishoboye anatanga ibikoresho byo kwirinda Covid-19 ku bantu bamugaye ndetse n’abasaza batuye muri Nansana. Ku munsi we w’isabukuru, hari abantu benshi cyane bari bishimiye kwifatanya nawe ibi birori. Mu bitabiriye, harimo n’abahanzi b’ibyamamare muri Uganda nka Fresh kid, Spice Diana, Patricia wa Ghetto Kids na Catherine Kusasira. Mu ijambo rye yatangiye mu rusengero ku munsi w'amavuko, Bugembe yasabye abantu bose bafite icyo batanga, gufasha abatishoboye muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19 cyane cyane bagafasha abamugaye n'abakene.

    Wilson Bugembe ni umupasiteri ubifatanya n’umuziki ndetse magingo aya afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane dore ko ari nawe watoranyijwe mu 2020 ngo yakire kuri stage icyamamare Don Moen i Kampala. Mu muziki, akunzwe mu ndirimbo; Wanaaza ft Rhoda K, Mukama njagala kumanya, Ebintu bya Mukama bibuza buza, Ani?, Tembeya Njiri, Bamuyita Yesu, Amen, Ojanga nosaba ft Bobi Wine, Yellow (Yabaswaza) n’izindi. Hejuru y’ibyo ni n’umuvugabutumwa mwiza akaba n’inshuti y’akadasohoka y’ibyamamare byo muri Uganda. Aheruka mu Rwanda mu 2019 mu gitaramo yari yatumiwemo na Kingdom of God Ministries. Afitanye indirimbo ‘Living water’ n’umuhanzikazi nyarwanda Beza Deborah.

    Buri mwaka ku isabukuru ye y’amavuko akora igikorwa cy’urukundo

    Bugembe niwe wakiriye Don Moen kuri stage y’i Kampala

    Pastor Bugembe akunzwe n’abatari bacye muri Uganda

    REBA HANO ‘OMWOYO’ INDIRIMBO NSHYA YA WILSON BUGEMBE

    REBA HANO INDIRIMBO ‘LIVING WATER’ YA BEZA DEBORAH FR BUGEMBE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108445/pastor-bugembe-yizihije-isabukuru-mu-buryo-budasanzwe-afasha-abatishoboye-amagana-abaha-ib-108445.html

  • Israel Mbonyi uzaririmba muri Iwacu Muzika Fe… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Ku marembo y'Ijuru' ni we utahiwe gususurutsa Abanyarwanda mu gitaramo azakorera kuri Televiziyo y'u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 guhera saa mbiri n'iminota 45'.

    Ni mu ruhererekane rw'ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ni ku nshuro ya kabiri agiye kuririmba mu ibi bitaramo, nyuma y'igitaramo gikomeye yakoze mu 2020 agahesha 'ubwoko bw'Imana' umugisha.

    Yabwiye INYARWANDA ko yarangije imirimo yo gutegura indirimbo nshya azasohora, nyuma yo kuririmba muri Iwacu Muzika Festival.

    Hari hashize amezi atanu adasohora indirimbo, nyuma ya 'Baho' yakunzwe mu buryo bukomeye.

    Israel Mbonyi yanavuze ko agiye gusubukura irushanwa ry'abanyempano mu muziki bazamufasha kuri Album ye yise 'Cross and Songs'.

    Avuga ko we n’ikipe bakorana bamaze guhitamo abanyempano 50 bagiye guhatana mu cyiciro cyo kuririmba imbona nkubone, hanyuma bagahitamo abo azakoresha.

    Ati 'Nditegura gusohora indirimbo mu cyumweru gitaha nziz no gutangira ya 'Project' yacu ya 'Cross and Song' yakomwe mu nkokora na Covid-19 na Guma mu Rugo, twabaye tuyisubitse ho gato ariko mu gihe iminsi izaba imeze neza tuzatangira 'Live session' y'abahatanye bacu twamaze gutoranya 50 ba mbere. Abo rero 50 nibo bazaza bagakora 'Live session' tugatoranyamo rero abo tuzakorana nk'uko twari twabisezeranyije.'

    Muri Gicurasi 2021, ni bwo Israel Mbonyi yatangije igikorwa cyo gushakisha abanyempano bazamufasha kuri Album ateganya gusohora mu mpera z'uyu mwaka hatagize igihinduka.

    Abahatanye muri iri rushanwa basabwaga kwifata amashusho buri wese aririmba indirimbo ihimbaza Imana, ubu bagiye guhatana mu gice cy'aho buri wese aririmba imbona nkubone.

    Israel Mbonyi agiye kuririmba muri iki gitaramo nyuma ya Bruce Melodie waciye ibintu mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 7 Kanama 2021.

    Israel Mbonyi umaze imyaka irenga umunani mu muziki azwi mu ndirimbo zirimo 'Intasho', 'Ku musaraba', 'Number One', 'Hari ubuzima' n'izindi zitandukanye.

    Uyu muhanzi afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana kubera ukuntu indirimbo ze zihembura imitima ya benshi.

    Israel Mbonyi agiye kuba umuhanzi wa munani uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival 

    Israel Mbonyi yavuze ko mu cyumweru kiri imbere azasohora indirimbo nshya Israel Mbonyi yavuze ko agiye gusubukura irushanwa ry'abanyempano bazamufasha kuri Album ye yise 'Cross and Songs'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108431/israel-mbonyi-uzaririmba-muri-iwacu-muzika-festival-yahisemo-50-bazavamo-abazamufasha-kuri-108431.html