Tag: Iyobokamana

  • Dore uburyo bwagufasha kwivura umunabi #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe ujya ubyuka ukumva ufite umunabi, ndetse ukirirwa utyo. Ugasanga ku kazi abo mukorana uri kubashihura, abana cyangwa se abo mubana ntimuri gucana uwaka, mbese ugasanga abantu bose ntimuri guhuza. Niba wemera Kristo, intambwe ya mbere ni ugusenga ugasaba Imana ikaguha amahoro yo mu mutima.

    Nubwo bimeze bityo nyamara, burya kugira umunabi nubwo akenshi tutamenya ikibitera ariko ngo nta kabura imvano.

    Bimwe mu bibitera harimo: Kwibuka ibibi byakubayeho mu gihe cyahise, kumva ko hari inshingano utubahirije, kutitabwaho no gusuzugurwa, gutinya gutsindwa, kuba nyakamwe, n’ibindi binyuranye bitera kumva ko uri wenyine.

    Mu buryo bwose ariko bushobora kugutera umunabi utiriwe wita ku kumenya icyawuguteye, hari ibyo wakora kugira ngo ubashe kuwirukana nuko usubire utekane umere neza nkuko tugiye kubibona muri iyi nkuru.

    Ibyagufasha guhangana no kugira umunabi

    •Gerageza gusohoka utembere

    Gutemberera ahantu hari akayaga keza nko mu gashyamba, ureba ibyaremwe, wumva amajwi y’inyoni, bizagufasha kumva utuje kandi unezerewe. Ubushakashatsi bugaragaza ko gutemberera mu gashyamba bituma umusemburo wa cortisol ugabanyuka, bikagabanya inshuro umutima utera, bikagabanya umuvuduko w’amaraso byose bigira uruhare mu kugira umunabi.

    Rero niba wabyutse nabi gerageza utemberere mu gashyamba cyangwa se isumo ry’amazi. Ndetse niba bigushobokera gerageza gutera ubusitani aho utuye, maze uko ubyutse ubutemberemo witegereza uburabyo burimo. Bizagufasha gusubira neza.
    Soma birambuye Iminota 12 ugenda n’amaguru yatuma uhorana akanyamuneza

    •Gerageza kumva umuziki

    Kumva umuziki ahanini utuje byagaragaye ko ari bimwe mu bifasha umuntu gusubira mu mutuzo ndetse bikanafasha umubiri gukora neza. Icyo usabwa hano ni ukumva umuziki wihitiyemo, ujyanye n’ibyo ukunda ndetse niba bishoboka ushake umuziki ujyanye n’ibihe urimo. Niba uri kwibuka ibihe bibi byahise wumve umuziki ujyanye nabyo.

    Uko uwumva ugenda wumva utuje nubwo hari igihe iyo ukiwumva umunabi wiyongera ariko uko ugenda umenyera wumva ubaye neza. By’umwihariko imiziki izwi nka 'musique classique' kuyumva iminota byibuze 10 birahagije gutuma wumva utuje.

    Soma hano akamaro ko kumva umuziki Akamaro ko kumva umuziki ku buzima

    •Kora icyo umunabi ugutegeka

    Nubwo bishobora kumvikana ukundi kuntu ariko, hari ibyo umuntu uwufite aba yumva yakora nko gusakuza cyane, kurira se, gukankamira abantu, gushwanyaguza ibipapuro, n’ibindi binyuranye. Nubwo byafatwa nko kwangiza ariko nabyo birafasha. Icyo ubona ko kitabangamira abandi kandi kikaba atari ukwangiza wagikora mu gihe wumva aricyo cyatuma utuza.

    •Ibaze ikibigutera

    Nubwo ahanini ushobora kubiburira igisubizo, gerageza wibaze uti 'ariko ubundi ibi byatewe n’iki, byaje bite, habaye iki'? Uko ubyibaza niko umubiri wawe n’intekerezo bizagenda bigira ubutumwa biguha. Nusanga ukeneye kuruhuka, uzahite ubikora, niba ari uwo mwagiranye ikibazo, umusange mugicoce kiveho, niba ari indi mpamvu usanze ibigutera ushake uko wayikuraho (niba ari impamvu yakosoka).

    •Ba umunyembaraga

    Usanga ahanini abantu baba abanyembaraga ndetse biyumvamo akanyabugabo babasha guhangana n’umunabi kurenza abandi usanga ari inabute mu bintu byose ndetse batigirira icyizere. Niba ari ibyagutesheje umutwe reba ibyo Wabasha guhangana nabyo ubikureho. Niba ari umunyamuryango urwaye bikaba byahinduye zimwe muri gahunda zo mu rugo, gerageza kuba aho Atari. Ndetse no kubyuka ku gihe ni bimwe mu byagufasha guhangana n’umunabi.

    •Gerageza kongera ubusabane

    Akenshi mu gihe ufite umunabi kuba uri kumwe n’inshuti ni kimwe mu bintu by’ingenzi byagufasha. Aho mwahurira hose, haba mu gusangira icyo kunywa, gukina imikino runaka nk’amakarita, tenisi, mbese imikino ikwemerera kuyikina unaganira, n’ubundi buryo bwose mwahuramo, ni ingenzi mu gutuma umunabi ugabanyuka.

    Ushobora no gufatanya n’uwo mubana cyangwa abo mubana mu kazi ko mu rugo utari usanzwe ukora, nko gufura,guteka se, nabyo bizagufasha.

    •Menyerana na wo

    Rimwe na rimwe ushobora kugerageza uburyo bwose tuvuze haruguru ariko bikanga umunabi ukagumaho. Icyo usabwa rero kindi ni ukumenyera ubwo buryo ubayemo.Wibukeko nta gahora gahanze, uko byamera kose umunabi ufite igihe kizagera ushire ibyishimo bigaruke.

    Mu kubimenyera ushobora guhitamo kureba filimi z’uruhererekane, cyangwa gukina imikino itinda kurangira ikinirwa kuri terefoni cyangwa mudasobwa. Bituma utamara umwanya munini witekerezaho nuko bikaza kurangira wa munabi ushize burundu.

    Source:umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-uburyo-bwagufasha-kwivura-umunabi.html

  • Meddy yaba yakiriye agakiza? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Meddy akomeje kuvuga amagambo agaragaza ko Imana yamuhinduriye ubuzima,ndetse ko yabaye umuntu mushya ibintu byatunguye bamwe batangira kwibaza niba yaba yaramaze kwakira agakiza,ndetse akaba ashobora no gutangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

    Tariki 28 Nyakanga 2021, Meddy yasangije abamukurikira ijambo ry'Imana ati; 'Wenda hari igihe muzaba mutakibuka indirimbo zanjye, ndasenga ngo muzibuke aya magambo'

    Muri iri jambo, uyu muhanzi yasabye abamukurikira kudahugira mu by'Isi ngo batere umugongo gukorera Imana, avuga ko Imana iriho ikora 'Irakuzi, iragukunda kandi irashaka ko nawe uyimenya.'

    Uyu muhanzi yavuze ko ibyo yanditse atari amagambo yo gutera akanyabugabo abandi, ahubwo 'Yesu/Yezu yahinduye ubuzima bwanjye n'uburyo ndebamo ibintu mu buzima. Uko ni ukuri.'

    Meddy yabwiye abatizera ibyo avuga kugerageza bagafata umwanya bagasenga, bavuga bati: 'Nyagasani ntabwo nizera ko ubaho kandi ntabwo nizera iby'Ijambo ryawe. Wanyiyereka.'

    Uyu muhanzi yavuze ko abanyamasengesho bashobora kuvuga ko iri atari isengesho 'ariko iri ni ryo sengesho Imana ikeneye kuri wowe.'

    Meddy yavuze ko hari abashobora kuba 'bari gusoma ubu butumwa' bakibaza 'ibiri kubera mu Isi ya Meddy muri aka kanya. [Yashyizeho emoji ebyiri ziseka]'

    Yavuze ko ibyo avuga ari ukuri, kandi asenga asaba Imana kwigaragariza n'abandi 'nk'uko nanjye wanyigaragarije.'

    Uyu muhanzi yavuze ko wenda ashobora kuba atari mu mwanya wo kubwiriza ijambo ry'Imana, ariko yemeza ko Yesu ariho, akora ibyo yemeye, agakora n'ibyo yavuze. Ati 'Ndi hano nk'umuhamya.'

    Yabwiye abamukurikira ko abakunda, abasaba kudashyuha mu by'Isi, ngo bakonje mu by'Imana.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu, Meddy yanditse kuri konti ye ya Instagram abakomeje kumushyigikira mu rugendo rw'umuziki we, asaba Imana kubuzuza urukundo mu mitima yabo.

    Yavuze ko asigaye agendana umutima 'ucyeye' kandi wuzuye urukundo. Avuga ko ibiganza 'bitanduye' n'umutima uboneye ari byo 'mpora nifuza.'

    Uyu muhanzi yavuze ko abwira inshuti ze ko ari icyaremye gishya ntibabyemere. Ati 'Mbwira inshuti zanjye ko ndi umuntu mushya wahindutse bagacyeka ko ndi gukina. Bavandimwe Yesu yahinduye ubuzima bwanjye.'

    Source : https://yegob.rw/meddy-yaba-yakiriye-agakiza/

  • Menya impamvu 7 ugomba kurwanya Satani wivuye inyuma- Ev. Adda Darlene Kiyange #rwanda #RwOT

    “Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.” Yakobo 4:7 Iri ni isezerano, ntabwo ari ibyo duhimba. Imana yatwemereye ko mu gihe tuzaba tugkiranukiye, tuyumvira, niturwanya Satani azahunga! Ibi kandi bigomba kuba umurimo wa buri munsi, si ibintu ukora rimwe gusa kuko Satani nawe atajya arambirwa.

    Mu minsi 10 yo gusenga “Tuyoboza Imana inzira” ku munsi wa 9, duhagaze mu kwizera kw’ijambo ry’Imana turirukana Satani!

    Ibintu 7 umubi Satani akora, ari nazo mpamvu ukwiye gushingiraho umurwanya buri kanya kuko nawe atagucira akarurutega! Ntugasoze isengesho ryawe utirukanye Satani n’abadayimoni, kuko nutabikora bo nihahandi bahora bakundwanya.

    Satani aroshya

    “Bukeye Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli.”1 Ingoma 21:1

    Murumva ko Satani ashobora guhagurukira abantu benshi, birashoboka! Yahagurukiye Abisiraheli ngo yoshya Dawidi. Yari umwami ajya kubara abantu kandi icyo gihe barabizize kuko Uwiteka yari yaramwihananvirije. Imana yabihoye Dawidi kuko yari amaze kwirata amaboko ye, aho gushima Imana aho yari imaze kugeza abantu bayo.

    “Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamaze koshya umutima wa Yuda Isikariyota mwene Simoni ngo amugambanire.”Yohana 13:2

    Rero ni ukuvuga ko Satani aroshya, nitujya kumwirukana ujye ubizirikana koshya ari kimwe mu byo akora bizajya bigutera imbaraga zo kumwirukana.

    Satani ashobora gusaba umuntu

    Mujya mubyumva bavuga ngo”Satani yamusabye”. “Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo. Maze Satani asubiza Uwiteka ati”Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa? Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.” Uwiteka asubiza Satani ati”Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe.” Nuko Satani aherako ava imbere y’Uwiteka.”Yobu 1:9-11

    Urumva ko Satani ashobora Kuba yatambuka nk’ahantu Imana iri, ni ko nbisobanura. Aha rero Yobu we Imana yaramwirase! Yabonye Satani aje Imana iramubaza iti wabonye umugaragu wanjye Yobu. Satani rero niko ku musaba ati ‘Ni uko afite biriya…’ Ati mupe” Satani rero ajya asaba umuntu.

    Satani ashobora kurega Umuntu

    “Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.” Zekariya 3:1

    Ahangaha murabizi Yosuwa yari umukozi w’Imana cyane, ariko ngo hari igihe yagaragaye ngo ikanzu ye iriho ibizinga. Hanyuma Satani ajya kumurega! Ati”Warebye ibintu akora, warebye ukuntu yambaye!”

    Satani agaragara ari kumurega, ariko Imana ntabwo yigeze yakira ikirego cya Satani, ntabwo byigeze byemerwa. Ahubwo Imana yategetse ko bambika Yosuwa indi myenda. Imana ishimwe! Ibyo Satani yakurega byose, menya ko dufite Yesu uduhagararira, Yesu ni we ushobora kudutsindishiriza nubwo ikanzu yaba iriho ibizinga. Iyo uhagaze imbere y’Imana ishobora kukubabarira, ibishimirwe!

    Satani agerageza guhangana n’imbaraga z’Imana

    “Yesu aramubwira ati”Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ “Matayo 4:10

    Satani nyine afite ukuntu adatinya cyane, nta bwoba bwinshi agira! Akumva yahangana n’imbaraga z’Imana pe! Ariko iyo dusenga tumanura umuriro, dutwika, tumwirukana, hari abadayimoni bashobora kugenda ariko hari n’abandi badashobora kugenda.

    Aho tubona ko Satani adatinya imbaraga z’Imana, ni aho yabwiye Yesu ngo namupfukamire, nta bwoba afite! Ntacyo atinya, none uwegereye Yesu amaze gusenga iminsi 40, ubwo azatinya wowe usenga rimwe na rimwe?

    Yesu we, yaramwirukanye akoresheje ibyanditswe byera, ati’ Jyenda! Ibyo uvuga siko handitse’. Aha Yesu atwereka ko igihe twishingikirije ijambo ry’Imana muri Bibiliya, dushobora kwirukana Satani. Iyo umwirukanye n’intege nke, arakomeza agahangana kuko tubona ko na Yesu yakomeje kumugerageza, ibi rero biradusaba kumwirukana tudacitse intege mpaka aduhunze.

    Satani ashobora kwiyoberanyiriza mu muntu

    “Arahindukira abwira Petero ati”Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.” Matayo 16:23

    Aha Yesu yari ari kubwira intumwa yuko azapfa rwose, ariko haboneka Petero aramuhakanira ati ‘Reka reka, ibyo ntabwo byashobora kukubaho’ Ni nk’aho yavugaga ko Yesu ibyo gucungura umuntu akwiye kubivamo!

    Yesu abirebye abona si we urimo kubivuga, Bibiliya iravuga ngo “Arahindukira abwira Petero” nubwo yabwiraga umuntu ariko amagambo yavuze yayerekezaga kuri Satani. Aho Yesu yabonaga Satani hose yaramwirukanaga, ntabwo bakorana! Iyo Satani ajyiye imbere, Yesu ahita amusubiza inyuma. Kandi natwe bitubaho mubyibuke, iyo dushaka gukora ibyiza Satani ashaka kudusubiza inyuma muri bya bindi twaretse.

    Ariko tugomba kumwirukana, ukamubwira ngo “Mva inyuma”, ashobora gukorera mu muntu mugenzi wawe, akaba yakubwira ijambo rikakugeza kure. Uba ugomba gutandukanya umuntu na Satani, kumenya ijambo Satani avuze n’iryo umuntu avuze, ukwiye kubitandukanya, iyi na yo ni impano ukwiye gusaba Imana. Ukirukana Satani ukoreye muri uwo muntu, nk’uko Yesu yabikoze kandi ntagire icyo atwara Petero, nawe ukwiye kureka uwo muntu amahoro ukarwanya Satani

    Satani ashobora guteza indwara

    “Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n’umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w’isabato?” Luka 13:16

    Yesu yakijije umuntu, hanyuma Abafarisayo n’abanditsi bararakara ngo ni kumunsi w’isabato! Ariko icyo twareba hano, ni uyu yakijie ngo wari umaze imyaka 18 aboshywe na Satani. Bisobanura ngo hari igihe umuntu aba afite uburwayi buturuka kuri Satani, aboshywe rwose! Aha rero haba hakeneye Kristo Yesu, kuko ari we wenyine ushobora kumukiza ubu burwayi.

    Satani ateza abantu gukora ibyaha

    “Petero aramubaza ati’Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu?” Ibyakozwe n’Intumwa 5:3

    Aya ni amakuru ya Ananiya na Safira. Igihe Yesu yari amaze kugenda, ngo bagurishaga ibyabo byose amafaranga bakayahuriza hamwe. Intumwa zikayabagabanya, Ananiya na Safira rero ngo nyuma yo kugurisha ibyabo bazanye igice. Ariko ngo Satani ni we watumye babeshya. Bose rero nk’uko Bibiliya ivuga, barahapfiriye. Kirazira kubeshya Umwuka Wera! Kandi ujye umenya ko amoshya yose ava kuri Satani, niwumva ugambiriye gukora icyaha, uzamenye ko Satani yarangije kwinjira mu mutima wawe, hanyuma umenye uko umwirukana. Twahawe ubutware bwo kumwirukana, Imana ishimwe!

    Ibidufasha kwirukana Satani, ni ijambo ry’ubutumwa bwiza

    “Nirya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.” Ibyakozwe n’Intumwa 10:38

    Ijambo rya Kristo ryabashije kubohora, ni ukuvuga ko niba umuntu ari mu buretwa bwa Satani, ijambo rya Kristo niryo ribasha kumubohora, Imana ishimwe!

    “Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.” Yakobo 4:7 Iri ni isezerano, ntabwo ari ibyo duhimba. Imana yatwemereye ko niturwanya Satani azahunga! ibi kandi bigomba gukorwa buri munsi kuko abadayimoni bo ntibacika intege cyangwa ngo baruhuke!

    Uyu ni umunsi wa 9, mu minsi 10 yo gusenga, “Kuyobiza Imana inzira “Kurikira hano ibyiza byose byaranze uyu munsi.

    https://youtu.be/VuGqjDlOmlE

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-impamvu-7-ugomba-kurwanya-Satani-wivuye-inyuma-Ev-Adda-Darlene-Kiyange.html

  • Sudan:Abakristo bishimiye igitangaza ko itegeko ry’ubuhakanyi ryakuweho #rwanda #RwOT

    By Ubwanditsi

    Abakristo baharanira uburenganzira bwa muntu bashimye iyo ntambwe igihugu cya Sudani cyateye yo gukuraho itegeko ryakandamizaga abakristo, ryashimangiraga ko Isilamu ariryo dini ryemewe, dore ko iri itegeko ritihanganiraga nagato umuyisilamu wahinduraga idini rye.
    Guverinoma ya Sudani yafashe iki cyemezo nyuma y’uko abakirisito bari bamaze imyaka myinshi batotezwa, ihitamo koroshya amategeko muri Mata ariko impinduka zatangiye gukurikizwa mu cyumweru gishize.
    Ivanwaho ry’itegeko rihana abayisilamu bahindura idini ryabo ryashyizwe mu bikorwa nyuma y’igitutu cy’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku isi,yagiye ishyira kuri Sudan kuva kera basaba ko habaho ubwisanzure bw’amadini muri icyi gihugu.
    Umuyobozi mukuru wa Release International, uvuganira abakirisitu batotezwa mu isi , Paul Robinson yagize ati: “Icyerekezo ubuyobozi bwo muri Sudani bwari bufite cyari kigamije kurushaho gukaza umurego ku mategeko ya kisilamu no kubuza umudendezo w’andi madini. Uyu munsi rero byahindutse . Hariho umudendezo muri Sudan ,Kandi bigomba no kugerwaho ku isi yose.”
    Mu myaka myinshi ishize , ntibyari byemewe kuva muri Isilamu winjira mu bukristo muri iki gihugu ndetse no guhirahira uganira kuyindi myizerere ishingiye ku yandi madini byashoboraga gutuma umuntu atabwa muri yombi. Igihano cyahabwaga umuntu wavaga mu buyisiramu yinjira mu bukristo ku butegetsi bwariho cyari urupfu.
    Mu 2014, nibwo amategeko y’ubuhakanyi muri Sudani yatangiye kuvugwa cyane ubwo umugore witwa Meriam Ibrahim, yakatirwaga urwo gupfa no gukubitwa inkoni 40 kubera ko ngo yakoze icyaha cyogushyingiranwa n’umukristu.
    Nubwo uyu mugore yari umukristo, yashinjwaga ubuhakanyi kubera ko ise yari umuyisilamu. Icyogihe yakatiwe urwo gupfa nyuma yo kwanga kuva mu myizerere ye ya gikristo. Icyakora kubwo igitangaza cy’Imana muri ibyo bihe kuko yari atwite yahise abyarira muri gereza biba ngombwa ko arekurwa ahita ahungira mu Butaliyani.
    Bwana Robinson yavuze ko guca burundu Itegeko ry’ubuhakanyi muri Sudani ari “intambwe ikomeye iganisha ku bwisanzure bw’amadini muri icyo gihugu abakirisitu bakunze gutotezwa mu imyaka myinshi yatambutse”
    Uyu muyobozi yanavuze ko mugihe abakrito batotezwaga hari imitungo yabo yafashwe n’abayobozi, akizera ko bazayisubizwa.
    Bwana Robinson yasabye kandi abakirisitu gusenga kugira ngo ubwisanzure bw’amadini busigasirwe muri Sudani, hagamijwe kugira ngo hatabaho kutavuga rumwe hagati y’abakristo n’ubutegetsi.
    Ati: “Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagomba gutegurwa kuko hari impungenge zuko ibintu bishobora gusubira inyuma. Abakristo mugomba gusenga cyane”.
    ” Nibyo musenge kugira ngo ubwisanzure bw’abakristo buhabwe intebe, ikindi abakristo bagire ijwi rikomeye kuri ubu butegetsi bushya. Nyamuneka kandi musenge kugira ngo leta isubize itorero imitungo myinshi y’abakirisito yagiye ifatirwa.”
    Impinduka zazanywe na Guverinoma y’inzibacyuho yasimbuye ubutegetsi bw’igitugu bwa Omar al-Bashir, wahiritswe ku butegetsi mu myaka yashize.
    Ku wa gatandatu, Minisitiri w’ubutabera wa Sudani yatangaje ko iki gihugu noneho kizemerera abatari Abayisilamu kwisanzura kandi ko hagomba kubuzwa guca imyanya ndangagitsina y’abagore.
    Source: www.christian today.com
  • Ubusanzwe, abantu bamwe bashobora gutekereza… #rwanda #RwOT

    By Ubwanditsi

    Ubusanzwe, abantu bamwe bashobora gutekereza ko nta kamaro ko kubana hamwe nk’abashakanye, ariko umugambi w’Imana ku gushyingiranwa ukwiye kubahirizwa kuko ubwayo yabonye ko ababiri baruta umwe. Urushako rufite umumaro kuko rwungura umuryango mugari, rwongera igihe cyo kurama, rufasha kandi mu guteza imbere amarangamutima hagati y’abashakanye.
    Kugirango habeho ubumwe burambye hagati yabashakanye, bisaba kwiyemeza gushyingiranwa niho abo bantu binjira mu isezerano ryo kuba indahemuka hagati yabo mu bihe byose mu buzima .Urushako ni intambwe y’ingenzi cyane mu kubaka urukundo rumara igihe kirekire.
    Urushako rwubaka umuryago mugari utajegajega
    Umuryango ni ikintu cy’ibanze cyubaka umuryango ukomeye. Ubumwe bw’umugabo n’umugore n’abana buzamura umutekano mu muryango mugari. Ubushakashatsi bwerekanye ko gushyingiranwa bigirira umumaro utangaje mu muryango mugari.
    Urushako rutuma habaho umutekano, ubwitange no gukorera mu mucyo bifasha kubaka ahazaza heza.Abashakanye bashora imari mu gukora cyane kugirango umuryango wabo ube indashyikirwa, biganisha ku ntsinzi nyinshi mukazi bityo bikazamura ubukungu bw’umuryango mugari n ‘igihugu muri rusange.
    Abana barezwe na se na nyina (bashakanye) baba bafite inyungu nyinshi kuko barangiza amashuri yabo, usanga akenshi aba bana bagira imyitwarire myiza kuko baba baratojwe uburere bwiza. Ikindi aba ntibakunze kwibasirwa n’indwara zo mumutwe nko kwiheba no kwiyahura.
    Urushako rufasha kugira ubuzima buzira umuze
    Abahanga bagaragaje ko abantu bashakanye barama igihe kinini. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bashakanye babaho igihe kinini kandi badakunze kwicwa n’indwara z’umutima.
    Mubyukuri gusabana no kubana neza n’uwo mwashakanye mugafatanya muri byose muhura nabyo, bikurinda kwigunga no kwiheba. Bidufasha kandi kurwanya agahinda gakabije no gupfa imburagihe.
    Urushako rugaburira amarangamutima ya muntu
    Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe ku muryango, bwagaragaje ko abashakanye aribo bantu bishimye cyane mu buzima.
    Mubyukuri abashakanye bahora batewe ishema n’ibyo bakora kuko baba bashyize hamwe.
    Gushakana bifasha abantu kugumana ubwenge! Abagabo n’abagore bubatse ntibahangayitse cyane, cyangwa ngo bihebe nk’abatubatse, urushako kandi rugabanya ibibazo by’umubiri kuko ubusabane hagati y’abashakanye burwanya indwara z’umutwe ndetse bigabanya kwiyahura kuko abantu bafatanya kwiga ku bibazo bibakomereye.
    Urushako ni umugambi w’Imana nk’uko Bibiliya ibivuga:
    Imana niyo yaremye urushako ishima ko abantu baba hamwe nk’umugore n’umugabo kugirango buzuze umugambi wayo kandi babeho bakundana.
    “Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugirango umugore nawe abone uko yubaha umugabo we (Abefeso 5:33)
    Mu gitabo cy’Umubwiriza 4:9-10 tuhasanga ijambo rigira riti:” Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo. Kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano.”
    Muri macye, Urushako ni ingenzi mu mibereho ya muntu, umuryango mugari ndetse n’igihugu muri rusange. Urushako ni umugambi w’Imana kandi ni itegeko ryayo ryabayeho kuva isi yaremwa. Nimucyo rero nk’abakristo twumve neza impamvu y’urushako kandi turushyigikire.
    Source: crosswalk.com
  • Nyagatare: Abayoboke b’itorero ry’Abadivantisiti n’andi matorero bagera kuri 49 batawe muri yombi #rwanda #RwOT


    Asia is 'new hotbed of Christian persecution' with situation in ...




    Ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwimiyaga mu Kagari ka Rwimiyaga ho mu Mudugudu wa Gakoma, Polisi yafashe abantu 49 bateraniye mu mazu basenga. 45 bari mu nzu y’umuturage witwa Mutoni Frola w’imyaka 40 naho abandi bane bari kwa Mukaremera Anitha utuye mu murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Gacundezi, Umudugudu wa Rukundo. Bose barazira kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19.
    Igikorwa cyo gufata aba bantu cyakozwe ku mugoroba wa tariki ya 07 Nyakanga 2020. Abafatiwe kwa Mutoni ni abayoboke b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi naho abafatiwe kwa Mukaremera ni abo mu matorero n’amadini atandukanye.
    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari nka saa tatu z’umugoroba, abaturage bakomeza kubona imodoka n’abandi bantu bagenda n’amaguru bajya mu rugo rwa Mutoni Flora w’imyaka 40. Nyuma y’iminota mike batangiye kumva baririmba, basenga bahita batanga amakuru kuri Polisi.
    CIP Twizeyimana yagize ati “Abaturage nibo baduhaye amakuru tujyayo dusanga ni abantu biganjemo urubyiruko bari mu cyumba cy’uruganiriro kwa Mutoni barimo gusenga banaririmba”. Yakomeje avuga ko bariya bantu 49 bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 yose uko yakabaye.
    Ati “Ahantu bari bateraniye nta ntera ya metero yari hagati y’umuntu n’undi, bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndetse bajya no kwinjira muri urwo rugo ntabwo bari bakarabye mu ntoki. Bariya bantu baturutse mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Rwimiyaga n’uwa Nyagatare ku buryo batamenya uwaba afite ubwandu bwa COVID-19”.
    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ibyo bakoze byose binyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye abarenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi.
    Ati“ Nta muturage n’umwe mu Rwanda uyobewe ko abantu batemerewe guteranira ahantu hamwe, byongeye bariya bari ahantu hafunganye begeranye cyane. Bari baturutse mu bice bitandukanye ndetse nta n’umuyobozi wari ubizi”.
    CIP Twizeyimana nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubivuga, yongeye gusaba abantu kujya basengera mu ngo zabo, abagize umuryango basengere mu nzu iwabo kugeza igihe Leta izatangira uburenganzira bwo guhurira hamwe bagasenga  nk’uko byahoze Koronavirusi itaraza.
    Abafashwe bose uko ari 49 babaye bashyizwe mu kato kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga kugira ngo bakurikiranwe.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/nyagatare-abayoboke-bitorero-ryabadivantisiti-nandi-matorero-bagera-kuri-49-batawe-muri-yombi/

  • Umuhanzi Semivumbi Daniel wakunzwe mu izina rya Danny Vumbi witegura kurmurika alubumu ye ya 3 yise Inkuru nziza

    By Ubwanditsi

    Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,basohoye indirimbo nshya bise “Mwami w’ibihe” bakaba barayanditse mu gihe cya Guma mu Rugo nyuma yo kubona abatuye Isi bose bafite ubwoba n’agahinda batewe n’icyorezo cya Covid-19.
    Fabrice Nzeyimana n’umufasha we Maya Nzeyimana bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: “Muremyi w’Isi”, “Yitwa Ndiho”, “Yesu Kiza”, “Ntawundi” n’izindi zitandukaye zakunzwe n’abatari bake,Ni abakirisitu kuri CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama ndetse Fabrice ni n’umucuranzi ukomeye muri iri torero. Bavuka i Burundi ariko bakaba bakorera umuziki wabo mu Rwanda.
    Mu ndirimbo yabo nshya basohoye ‘Mwami w’Ibihe’ hari aho bagira bati “Ibihe uko bibisanya, niko binyereka ko hari Imana, ubwoba n’agahinda kenshi byuzuye mu maso y’abo mu iyi Si.Inkuru nziza y’agakiza ni uko hari Umwami inyuma y’ibihe…’ Fabrice Nzeyimana n’umufasha we Maya ni couple ifite indirimbo zinyura benshi
    Aganira n’IGIHE, Fabrice Nzeyimana yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku bihe bikomeye Isi irimo muri iki gihe byatumye bamwe batakaza icyizere.
    Ati “Ni indirimbo nanditse turi muri gahunda ya Guma mu Rugo, kubyandika byaje ndi kureba ibihe abantu babayemo mu Isi, amarira y’abantu, umubabaro, abatakaje akazi, haba hafi yanjye cyangwa mu bindi bihugu.”
    Yakomeje agira ati “Nakomeje gutekereza ku mwana w’umuntu, ukuntu kenshi yifata nk’ushoboye byinshi akirengagiza Imana, abantu bafite imitekereze myinshi ariko ibi bihe byaje kugaragaza ko hari byinshi umwana w’umuntu adafitiye ubushobozi.Naho hari ibihe dushyira ku ndangabihe kuko tubishoboye hari ibindi tutazi ko bizaza. Iyi ndirimbo rero ntije kuvuga ibihe ariko ije kutwibutsa ko hari uba inyuma yabyo.”
    Ubutumwa buyikubiyemo bwerekana neza ko Uwiteka ariwe Mwami w’ibihe kuko we nta tangiriro n’iherezo agira.
    Maya Nzeyimana yakomeje ati “Ikindi iyi ndirimbo ije kutwibutsa n’uko hari ibindi bihe by’inyuma y’urupfu nabyo dukwiye kubitekerezaho tugafata ingamba uyu munsi zatuma ibyo bihe nitubigeramo tutazasanga naho harimo ibibazo tutiteguye guhangana nabyo.”
    Video y’indirimbo “Mwami w’ibihe” wayisanga hano:

    Source: igihe.com
  • Kwiyoroshya, imyitwarire ishimisha Imana ikazanira umugisha nyirayo #rwanda #RwOT

    Kwiyoroshya ni imwe mu ndangagaciro ziranga imfura mu muco w’Abanyarwanda. Uwiyoroshya yakirana buri wese urugwiro, ntiyirata, ntiyikuza, ntashaka ibyubahiro, ashyira mu gaciro, kandi atega amatwi ibitekerezo bya buri wese.

    source https://igihe.com/iyobokamana/article/kwiyoroshya-imyitwarire-ishimisha-imana-ikazanira-umugisha-nyirayo

  • Arabie Saoudite yategetse ko nta munyamahanga uzajyayo mu mutambagiro mutagatifu

    Ubuyobozi bwa Arabie Saoudite, bwatangaje ko uyu mwaka umutambagiro mutagatifu wa Kiyisilamu uzwi nka Hajj, uzaba ariko nta munyamahanga ugomba kuwitabira mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
  • Guhera kuwa 16 Kamena 2020, Gushyingirwa mu rusengero biremewe. #rwanda #RwOT

    By Ubwanditsi

    Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “ si byiza ko uyu muntu aba wenyine, Reka muremere umufasha umukwiriye”(Itangiriro2:18) Uyu ni umwe mu mirongo yo muri Bibiliya ikunze kwifashishwa n’Abapasitori mu muhango wo gushyingira utari uherutse gukorwa. Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri iyi tariki iyobowe n’umukuru w’igihugu Paul kagame, yemeje ko kuva kuwa 16/6/2020 gushyingirwa mu rusengero byemewe.
    Ku itariki ya 13 Werurwe nibwo umurwayi wambere wanduye COVID19 yagaragaye mu Rwanda. Guhera ubwo ingamba zitandukanye zahise zifatwa, zirimo gufunga insengero. Birumvikana ko ibikorwa n’imihango inyuranye ibera mu nsengero byahise bihagarara. Uko icyorezo cyagiye kigabanuka mu gihugu Niko kandi hagiye hakomorwa ibikorwa bimwe nabimwe gusa insengero zo zigakomeza gufungwa.
    Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 16 Kamena iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Hafashwe ingamba nshya mu rwego rwo gukomeza kwirinda Covid-19. Muri izi ngamba hemejwe ko gusezeranya abageni munsengero byemewe ariko umubare nturenge abantu 30. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikazatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.
    Hatanzwe icyizere ko nyuma y’iminsi 15, insengero zishobora gufungurwa:
    Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize Ihuriro ry’ amadini n’amatorero mu mu Rwanda, RIC, ryandikiye Urwego rw’Imiyoborere (RGB), ryerekanazimwe mu ngambaryiteguye kubahiriza hirindwa icyorezo cya Coronavirus, mu gihe Leta yaba ibakomoreye bagakomeza ibikorwa byo gusenga.
    Kuwa 28 Gicurasi uyu mwaka, Iri huriro ryandikiye Minisitiri w’ Intebe risaba ko amateraniro yo gusenga n’ibindi bikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere byakoroherezwa kugira ngo nabyo bitangire gukora.
    Tariki 5 Kamena uyu mwaka, habaye inama yahuje abahagariye Guverinoma n’ubuyobozi bwa RIC, yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase. Iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku byifuza bya RIC bijyanye n’ibikorwa byo gusenga muri iki gihe cya Coronavirus.
    RIC yasabwe gutegura no kwerekana ingamba zigaragaza uko biteguye kwirinda Coronavirus mu nsengero, kiliziya n’imisigiti, kugira ngo zisuzumwe n’inzego za Leta.
    Kuri iyo ngingo kandi inama y’abaminisitiri yemeje ko insengero zizakomezagufunga. Abanyamadini bagashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda COVID19, Mu rwego rwo kwitegura kuba insengero za fungurwa mu minsi 15 iri mbere, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.
    Umwanditsi: Daniel Byiringiro