Tag: Iyobokamana

  • Igice cya 2 : Ibyo wibaza kuri Mariko wanditse ubutumwa bwiza bwa Yesu #rwanda #RwOT

    Mariko wakurikiye Yesu ubwo yari agiye kubambwa abandi bamuhanye, umwihariko w’ubutumwa bwe, mama we wari umukire agafasha itorero, byose ni byo twifuje kugarukaho muri iki gice cya kabiri cy’amateka ya Mariko wanditse ubutumwa bwiza bwa Yesu.

    Kuba Mariko atarabanye na Yesu, ni ibintu bitarti guhita bimworohera kugira ngo ubutumwa bwe bwemerwe. Umwanditsi witwa Nelson yandika kuri Mariko yavuze ko mama wa mariko(Mariya wundi) yari umukire. Tubona ko Bibiliya ivuga Mariya Magadarene(nyina wa yakobo na Yohana), Mariya nyina wa Yesu, na Mariya wundi, nyina wa Mariko. Uyu rero ngo yari umukire kuko inzu barimo gusengeramo ubwo petero yari afunze yari iye, si n’ibyo gusa kandi kuko bavuga ko uyu mu mama yaba yaragize uruhare m gushyigikira umurimo w’Imana mu itorero rya mbere.

    Yewe ngo n’igihe Kristo yabaga ari mu ivugabutumwa ngo uyu Mariya mama wa Mariko yajyaga atanga inkunga ye, kugira ngo Yesu akore umurimo neza. Uyu mubyeyi kandi ngo yari afite ubuhamya bwiza! Mariya kandi ngo yakomeje no gutanga ubufasha ku bakomeje gukorera umurimo w’Imana i Yerusalemu. Ngo yajyaga abaha ibyo kurya, yari yaranaratanze umukozi(Roda) wo kubafasha mu mirimo yabo ya buri munsi, dore ko no mu bantu ngo bagendanaga na Yesu uyu mumama na we yabaga ahari.

    Uyu rero Mariko witwaga Yohana, bavuga ko yaba yarafashije benedata umurimo. Ngo yari umuntu ubandikira amateka( A recorder), ikindi ngo yabafashaga kubwiriza no gukurikirana abakijijwe. Bavuga kandi ko ngo uyu Mariko ashobora kuba yari ari no mu bigishwa 72 Yesu yahaye ubutware ngo bajye kubwiriza. Abashakashatsi bavuga ko ngo ubutumwa bwiza Mariko yaba yaranditse, ko ari ibitekerezo bya Petero: Ibyo yumvise abwiriza, cyangwa se avuga muri cya gihe bagendanaga ndetse akanandika n’uko yabonaga umurimo bakoraga.

    Igishobora guhamya ibi, ni uko kuva mu gice cya mbere cy’Ibyakozwe n’Intumwa kugeza ku cya 12 mwibuke ko umurimo wakorerwaga iwabo mu rugo ari ho babaga. Umwe mu bakuru b’itorero Piyasi rero we ashimangira ko ubutumwa bwiza bwa bwa Yesu uko bwanditswe na Mariko, yabushingiraga cyane ku nyigisho za Petero, dore ko ngo yari n’umuhanga mu kubyandika.

    Banavuga kandi ko umuntu waba warafashije Mariko kuva mu kigero cy’ubwana ko ari Petero, bagiranga n’umubano wa bugufi cyane. Ikindi ngo ni uko Petero yamuhuguye yigiye ku makosa nawe yakoraga. Mu mwaka wa 185, umwe mu bakuru b’itorero witwa Irenias we yise Mariko umusemuzi wa Petero. Mariko ngo yari umuntu uzi gufata mu mutwe, icyo yumvise ngo nticyapfaga kumuvamo!

    Igitabo cy’ubutumwa bwiza bwa Mariko cyanditswe ryari, umwihariko wacyo ni uwuhe?

    Ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Mariko, iki gitabo cyanditswe guhera mu mwaka wa 55 kugera mu mwaka wa 59, bakavuga ko ubundi ngo ubwo butumwa bwari bugamije kubwirwa abantu b’Iroma. Ubu butumwa bwa Mariko kandi ngo bwabanjirije ubwa luka, bukagira umwihariko wo kugira ngo bubwirwe abantu batari abayahudi by’umwihariko abanyeroma. Mariko yari agamije gufasha Pawulo mu kubwiriza abanyamahanga.

    Mariko yitondeye cyane gusemura izi nyandiko za Pawulo kugira ngo yorohereze abazaoma inyandiko ze. Mariko 15:21 hagaragaza uko ari we wenyine mu butumwa bwe uvuga umugabo witwaga Simoni w’umunyakureni watwaje Yesu umusaraba, kumwandikaho ngo ni ukubera yari papa w’uwitwaga Rufo. Uyu yamenyekanye cyane mu itorero rya mbere i Roma.

    “Batangira umugenzi waturukaga imusozi witwaga Simoni w’Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhata ngo yikorere umusaraba wa Yesu”. Mariko 15:21. Si ibintu byari byoroshye kumwandikaho byasabaga ubucukumbuzi ntabwo kwari uguhita amwandikaho, nk’uko amateka abivuga.

    Kuba rero ngo Mariko ubutumwa bwe aribwo butoya ugereranyije n’abandi banditsi, ngo ni uko we yagerageje kwerekana intego yazanye Yesu abantu babasha guhita bumva. Ntabwo yitaye cyane kugushyiramo amasekuruza y’ibya Yesu n’bindi by’amateka nk’uko abandi babigenje.

    Mariko ngo ni we wenyine wakurikiye Yesu bwa nyuma, ubw’abandi bigishwa bari bagiye kwihisha

    “Maze abe bose baramuhana barahunga. Nuko umusore umwe amukurikira yifubitse umwenda w’igitare, baramufata basigarana umwenda we, ahunga yambaye ubusa.” Mariko 14:50

    Mu bushakashatsi bwa Guina yakoze, yavuze ko uriya musore uvugwa yari Yohana Mariko. Nubwo nawe atabihamije neza, ariko avuga ko mu butumwa bwiza Mariko yanditse nta hantu yigera yigaragaza, ko ahubwo agerageza kwerekana Kristo Yesu gusa. Ngo yivuga gusa mu gice cya 14:51-52. Uwo musore rero wagendaga nijoro ubwo abandi bari bahanye Kristo bamaze kumufata, ngo ni Mariko.

    Ngo abari bafashe Yesu bambuye uwo musore umwenda yari yiteye, asubirayo yambaye ubusa. Impamvu bashingiraho bavua ko uwo musore ari mariko, bavuga ubwo abayahudi bafataga Yesu mama wa Yohana Mariko yari arimo yitegereza uko bamufata. Amateka rero akavuga ko Mariya nyina wa Mariko ngo yaba yarategetse umuhungu we, akamubwira kubakurikira akareba aho bajyanye Umwami Yesu Kristo

    Bagakomeza bavuga ko ngo uwo musore bari bamubyukije mu ma saa cyenda z’ijoro, nibwo rero abayahudi baje kuvumbura ko hari umusore ubakurikiye, kuko bari babi cyane bamugirira nabi ni ko kumwambura umwenda yari yiteye! Asubira iwabo yirukanka ariko yambaye ubusa hejuru, uretse ko ngo nta n’icyo byari bimubwiye nk’umuntu wari ukiri muto(teenager).

    Yohana Mariko yakoze umurimo w’Imana muri Africa mu Misiri yakera, ngo haje no kuvuka itorero rikomeye cyane ryaje no kujya kubwiriza mu burayi. Ngo yaje kandi kubwiriza no muri Aziya. Yaje kandi no kurwanya inyigisho z’ubuyobe zigeze kwaduka muri Tuniziya, aho bavugaga ko ngo Yesu atabambwe.

    Umva hano amateka ya Yohana wanditse ubutumwa bwiza, umenye n’umwihariko w’ubutumwa bwe

    Source: Bibiliya Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Igice-cya-2-Ibyo-wibaza-kuri-Mariko-wanditse-ubutumwa-bwiza-bwa-Yesu.html

  • Comfort People Ministries bakoranye indirimbo… – #rwanda #RwOT

    'Ubutunzi' ni indirimbo ya gatatu iri tsinda risohoye ifite amashusho izaba iri kuri Album yabo ya mbere bataratangaza izina. Iri tsinda rifite intego yo gukora ibikorwa byinshi by'ihumure babicishije mu butumwa buhimbaza Imana.

    Bafite imishinga myinshi yo gukora, bagashima Jay Polly na Gisa bahuje imbaraga mu gukomeza gutanga ihumure muri ibi bihe Isi yugarijwe na Covid-19.

    Ndayishimiye Jean Damascene Damas, Perezida wa Comfort People Ministries, yabwiye INYARWANDA ku ntego iri muri iyi ndirimbo ari ukubwira abantu ko nta handi babonera ubutunzi atari muri Yesu Kristo.

    Ubutunzi bavuga muri iyi ndirimbo ni agakiza, kuko ufite agakiza Kristo ari muri we, aba afite byose; amahoro, kunyurwa n'ibindi. Bavuga ko iby'isi bizashira ariko ubutunzi bwo kugira Kristo bunorerwamo agakiza ntibuzashira.

    At 'Turashaka kubwira abantu, iyo ufite Yesu uba ufite ihumure aribwo butunzi kandi no guhumuriza abantu tubabwira ko warira uyu munsi ejo ukishima. Imana igiye kuduhoza amarira twarize muri ibi bihe hariho ibyorezo, indwara n'ibindi.'

    Damas yavuze ko muri uyu mwaka bafite imishinga myinshi harimo no kurangiza album yabo ya mbere ndetse no gukomeza ibikorwa by'ihumure. Avuga ko bahamagarira abantu batandukanye kubashyigikira kugira ngo bakomeze gukora umurimo w’Imana.

    Iri tsinda ryavuze ko ritorohewe no gufata amashusho y'iyi ndirimbo bakoranye na Jay Polly na Gisa cy'Inganzo kuko bayafashe inshuro ebyiri, ariko Imana irabashoboza birangira bayasoje.

    Comfort People Ministries ni itsinda ry'abaramyi rigizwe n'abantu babarizwa mu matorero atandukanye. Rifite isura nshya n'impinduka mu mikorere, cyane ko rigizwe n'abantu bakomoka mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Bafite intumbero yo kwagura imipaka no guhuza abantu batari abo mu gihugu kimwe gusa ahubwo muri Afurika no ku Isi yose. Bagamije gutanga ihumure no gushyira imbere kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yezu Kristo.

    Jay Polly na Gisa cy'Inganzo baririmbye mu ndirimbo ya Comfort People MinistriesComfort People Ministries batangaje ko indirimbo 'Ubutunzi' yabaye iya Gatatu kuri Album yabo nshya

    Itsinda rya Comfort People Ministries ryatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu 2016 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUTUNZI' YA COMFORT MINISTRIES NA JAY POLLY NA GISA CY'INGANZO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108409/comfort-people-ministries-bakoranye-indirimbo-na-jay-polly-na-gisa-iri-kuri-album-yabo-ya–108409.html

  • Nyamagabe: Abanyamadini bagobotse abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yakusanyijwe na EAR Diosezi Kigeme, Cartas ya Diosezi Gatolika ya Gikongoro ndetse n’abakozi b’Ibitaro bya Kigeme, yatanzwe ku wa 6 Kanama 2021. Igizwe n’ibishyimbo, ifu y’ibigori, umuceri, ingano, amasabune n’ibindi.

    Umushumba wa EAR Diocese ya Kigeme, Mgr. Assiel Musabyimana, yavuze ko ari inshingano z’amatorero n’amadini kwita ku bababaye.

    Yagize ati “Iki ni igikorwa muri rusange amatorero n’amadini biri mu nshingano zacu, ntabwo ari ikidasanzwe kuko ubundi mu nshingano z’itorero tugomba kwita ku bababaye, abashonje n’abatishoboye, ubu rero ku bwanjye mba numva nshimira Imana ko turi mu nshingano zacu.”

    Kuri ubu mu Karere ka Nyamagabe, imirenge iri muri Guma mu Rugo ni Gasaka, Kamegeri, Kibumbwe na Mugano. Gasaka niw o murenge w’Umujyi, indi itatu iri mu bice by’icyaro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yashimye ubufatanye buri hagati y’Akarere ndetse n’amadini n’amatorero by’umwihariko muri ibi bihe hari abaturage bari muri Guma mu Rugo kuko bizabafasha gukomeza kwirinda iki cyorezo.

    Yagize ati “Turashima ingamba ziriho cyane cyane muri iyi Mirenge iri muri Guma mu Rugo uburyo abantu bitabiriye kuzishyira mu bikorwa no gufatanya harimo n’ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye; biraduha icyizere. Hari ibi ngibi twakusanyije ariko hari n’ibigenda bikorwa mu midugudu no mu masibo hirya no hino kandi bidufasha mu gutuma abantu baguma mu rugo bidateye impungenge nyinshi.”

    Umuyobozi w’Akarere yashimye ko mu kwegeranya ibi biribwa, abakozi b’Ibitaro bya Kigeme babigizemo uruhare bitanga amafaranga yaguze bimwe muri byo.

    Yagize ati “Turashima ubwo bufatanye, uwo mutima utabara by’umwihariko abaganga kuko ntibagisinzira bita ku barwayi na bo ugasanga hari abarwariyemo, turabashima cyane rero ubwo bufatanye kugira ngo duhangane n’iki cyorezo, twizere ko n’abaturage bazabona ko bakwiye guhindura imyitwarire.”

    Yongeyeho ko ubu bufatanye bukwiye kujyana no guhindura imyumvire ku buryo abantu bose bubahiriza amabwiriza batabibwirijwe n’abayobozi.

    Mu byatanzwe harimo n’ibikoresho by’isuku

    Bimwe mu bigize ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo

    Umushumba wa EAR Diocese ya Kigeme, Mgr. Assiel Musabyimana, yavuze ko ari inshingano z’amatorero n’amadini kwita ku bababaye

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigeme, Dr Nzabonimpa Epraim na Padiri Felicien Hategekimana uyobora Cartas Gikongoro

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yashimye ubufatanye buri hagati y’Akarere ndetse n’amadini n’amatorero

  • Benshi bashenguwe n’urupfu rwa Padiri wa Cyahinda waguye mu mpanuko ikomeye #rwanda #RwOT

    Uyu Padiri Buhanga Jean Claude yaguye mu mpanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Kanama ubwo imodoka nto yari arimo yagwiriwe n’ikamyo yari itwaye umucanga.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Rukamba Philippe akaba n’Umuvugizi w’Inama y’Abapisikopi mu Rwanda yashyize hanze itangazo ribika Padiri Jean Claude Buhanga.

    Rigira riti 'Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare n’Abapadiri b’iyo diyoseze hamwe n’abo mu muryango wa Padiri Jean Claude Buhanga, baramenyesha inshuti n’abavandimwe ko Padiri Jean Claude Buhanga yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021 azize impanuka.'

    Ababonye amafoto yagiye atambuka ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo iriya mpanuka yari iteye ubwoba, bashenguwe n’urupfu rw’uyu wari warihaye Imana.

    Yaguye mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Kibeho, Akagali ka Mubuga ubwo ngo yabonaga ikamyo ihorera na we agahagarara ngo ayibererekere ariko ikaza ikagwa hejuru y’imodoka yari arimo.

    Padiri Buhanga Jean Claude wari mu modoka nto voiture RAC 493N yagwiriwe n’ikamyo IT 402 RG yavaga i Kibeho yerekeza Ndago.

    Padiri Buhanga wayoboraga Paroisse ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru yahise apfa uwo bari kumwe arakomereka cyane.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Benshi-bashenguwe-n-urupfu-rwa-Padiri-wa-Cyahinda-waguye-mu-mpanuko-ikomeye

  • Inkuru ibabaje: Umupadiri yaburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, Buhanga Jean Claude, yaguye mu mpanuka y'imodoka kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2021.

    Iyo mpanuka yabereye mu Kagari Mubuga mu Murenge wa Kibeho, aho yari mu modoka y'ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Carina yagwiriwe n'ikamyo yavaga i Kibeho yerekeza i Ndago. Padiri Buhanga yahise yitaba Imana naho uwo bari kumwe arakomereka cyane.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kubisikana nabi kw'imodoka.

    Ati 'Impanuka bishoboke ko yatewe no kubisikana nabi n'uwari utwaye ikamyo.'

    Umurambo wa Padiri Buhanga wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Munini; ni nabyo biri kuvurirwamo uwo bari kumwe mu modoka wakomeretse.

    Umushoferi wari utwaye iyo kamyo we ntacyo yabaye ariko yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake.

    Padiri Jean Claude Buhanga akimara kwitaba Imana, Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Cyangugu bwahise bushyira ahagaragara itangazo ryo kubika.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-umupadiri-yaburiye-ubuzima-mu-mpanuka-ikomeye/

  • Tumbira Yesu #rwanda #RwOT

    Yesu arahagarara arababwira ati 'Nimumuhamagare.' Bahamagara impumyi barayibwira bati 'Humura, haguruka araguhamagara.' Mariko 10:49.

    Tekereza kuba impumyi kuva ukivuka, umunsi umwe mu buryo bw’igitangaza ukisanga wongeye kureba, maze isura ya mbere ubonye ikaba ni iya Yesu!
    Ni byo byabaye kuri Barutimayo. Yesu yanyuze aho yahoraga yicaye asabiriza buri munsi. Amaze kubona ko ayo ari amahirwe y’ubuzima bwe, yatakambye asaba ubufasha kugeza abuze umwuka.

    Rimwe na rimwe, isengesho ryiza ntirihagije. Ku bibazo bikomeye, nk’uburwayi n’ibindi. Rimwe na rimwe, ugomba gutakambira Imana bivuye ku mutima wawe. Mariko 10:49 haratubwira: Igihe Barutimayo yatakambye ati: “Yesu mwene Dawidi!.” Reka Induru yawe ijye ikurura Imana.

    Dawidi avuga muri Zaburi 30.3, ati: “Uwiteka Mana yanjye Naragutakiye urankiza.” Ntushidikanye, gira icyizere. “Reka rero twegere intebe y’ubuntu dufite ibyiringiro kugira ngo tubone imbabazi kandi tubone ubuntu, kugira ngo tubone gutabarwa” (Abaheburayo 4:16).

    Dore iherezo ry’iyi nkuru: “Uyu musore w’impumyi yajugunye umwenda we, asimbukira kuri Yesu” (Mariko 10.50). Yabikoze kubw’impamvu ebyiri: Icya mbere, ikote rirerire cyane ryashoboraga kumutega akarikandagira. Ikindi yambaraga imyenda y’abasabirizi. Kugira ngo wegere Yesu, ugomba kuba witeguye gukuraho ibintu byose bigutega: isoni, gutsindwa kw’ahahise, amakosa n’ibindi.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Data wo mu ijuru ndakwinginze umpe imbaraga zo gutunga umutima uguhanga amaso muri byose, ndeke gutumbira no kwishingikiriza ku bantu ahubwo nkwizere wenyine. Kuko ubwami n’ububasha n’icyubahiro ari ibyawe none n’iteka ryose. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Tumbira-Yesu.html

  • Wasobanukiwe ibintu 3 biranga umugambi w’Imana ku buzima bwawe?-Pasiteri Jean Jacques Karayenga #rwanda #RwOT

    “Ndamubaza nti 'Ngire nte, Mwami?’ Umwami aransubiza ati 'Haguruka ujye i Damasiko, ni ho uzabwirirwa ibyo ugenewe gukora byose.” Ibyakozwe n’Intumwa 22:10

    Ese guhinduka kwa Pawulo cyaba cyari ikintu gitunguranye, cyangwa cyari umugambi w’Imana na mbere? Pawulo Imana yari yaramuteguye kuzamukoresha uhereye kera. Bibiliya iravuga ngo” Umwami aramusubiza ati 'Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli.” Ibyakozwe n’Intumwa 9:15

    Umugambi w’Imana ku buzima bwawe, wawibazaho byinshi: Ese Imana ifite umugambi ku buzima bwanjye, niba ariko bimeze se, nabigenza gute ngo nywugenderemo? Imana ifite umugambi n’intego ku buzima bwa buri mwana wayo.

    Niba twe tujya kubaka tugakora plan turi abantu batazi uko ejo hazaba hameze, murumva bitoroheye umuntu wese kumva ko Imana ari Imana ikorera kuri gahunda kuruta cyane uko twebwe tuyikorera? Iyo turebye Aburahamu(Mu Baheburayo 11: 8-10) ukareba ibye uko yahagurutse iwabo n’ibyavuyemo, ukareba Mose(Mu Baheburayo 11:24-27) uko yarerewe kwa Farawo Imana igamije kuzahamutuma ngo akure ubwoko bwayo muri Egiputa.

    Iyo urebye uko Imana yavuze ibya Dawidi ikabisohoza mu 1Ingoma 17:7, ukareba Yeremiya 1:5-8 aho Imana imubwira ngo” 'Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.' Nuko ndavuga nti 'Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!' Ariko Uwiteka arambwira ati 'Wivuga uti 'Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.' Ni ko Uwiteka avuga.

    Tubona ko imibereho y’aba tuvuze n’abo tutavuze ko itari impanuka, bityo n’iyacu ikaba atari impanuka. Mu Befeso hongera kubisobanura neze ngo ' Turi abo yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo'. Uhereye kuri aba bose rero n’abandi tutavuze, uhita ubona ko Imana ifite umugambi kuri buri mwana wayo.

    Umugambi w’Imana ku buzima bwacu urangwa n’ibintu 3 by’ingenzi

    Umugambi w’Imana ni uw’umuntu ku giti cye

    “Ibyakozwe n’Intumwa 9:4, havuga Sawuli ku giti ke nubwo yari kuwe n’abandi benshi. ” Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti 'Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?' Aramubaza ati 'Uri nde, Mwami?' Na we ati 'Ndi Yesu, uwo urenganya.”

    Wagombye kumenya ko rero ari nta wundi uvugwa atari wowe, ariyo mpamvu umugambi w’Imana kuri wowe wihariye kandi ureba wowe wenyine. Hari intego Imana igomba kugeraho muri uwo mugambi ku buzima bwawe itagerwaho hakoreshejwe ubuzima bw’undi.

    Umugambi w’Imana kuri wowe ni mwiza

    “Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” Abaroma 12:2

    Umugambi(ubushake)by’Imana ku mwana wayo, ni byiza kandi bitunganye! Imana ni nziza, kamere yayo ni urukundo, ni cyo gituma n’umugambi wayo ari mwiza.

    Umugambi wayo ni umugambi ushoboka mu bikorwa

    Ntabwo Imana yaguteguriye umugambi w’amagambo udashoboka, cyangwa udashobora kujya mu bikorwa nk’imwe mu migambi ijya itegurwa hano mu isi. Uyu mugambi kandi, ushyirwa buri munsi mu bikorwa mu buzima bwawe, si umugambi uvugitse neza cyangwa wumvikana neza mu matwi gusa, ahubwo ni umugambi usohora nk’uko twabibonye kubatubanjirije. Uwo yari afite kuri Aburahamu, Dawidi, Yeremiya, nabwo iyo migambi yose Imana yarayisohoje. Niyo mpamvu nawe umugambi Imana igufiteho ari umugambi ushoboka kandi wasohora.

    Guhishurirwa umugambi w’Imana n’intego yayo ku buzima bwawe, ni cyo kintu cy’ingenzi

    Nubwo ibi byagiye bigora benshi mu bavuga ko ari abakristo bikabagora kubyumva, kubaho kwawe ntabwo ari impanuka ahubwo hariho umugambi n’intego bituma uriho none. Kutabimenya kwawe, bituma ubaho ubuzima burangwa no kwiheba, kutagira icyerekezo ndetse no gutsindwa. Nta kinejeje rero nko kumva ko urimo kugendera ku ntego kandi ko n’ibyo ukora byose birimo gusohoza iyo ntego, atari ku bwacu, ahubwo bishingiye ku bushake bwa Data wo mu ijuru udukunda. Umuntu wese utarakizwa abaho ubuzima bujyanye n’uko abyumva n’uko ashaka, nk’uko na Pawulo yari ameze mbere yuko yemerera Yesu kumuhindura.

    Ikibabaje ni uko hari n’abakristo bibereyeho ubuzima uko babwumva, bakabaho biyobora, bagafata ibyemezo uko babyumva ku iherezo bagasanga baribeshye bakagwa mu mitego mibi. Ndagira ngo nkubwire rero mwenedata, irinde kubaho ubuzima bwo kwiyobora, gukora ibyo ushaka, irinde gufata ibyemezo uko ubyumva, ahubwo icyo ugiye gukora cyose ubanze urebe niba ari cyo Imana ikwemerera gukora, niba kiri mu bushake bw’Imana. Nibwo uzabaho ubuzima butekanye butarimo umubabaro.

    Ni ryari twinjira mu bushake bw’Imana, umugambi w’Imana?

    Twinjira mu mugambi w’Imana igihe twemeye kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wacu. Pawulo yatangiye kwinjira mu mugambi w’Imana igihe yicishaga bugufi. “Babashyira imbere y’intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza. Nuko ijambo ry’Imana rikomeza kwamamara, umubare w’abigishwa ugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.” Ibyakozwe n’Intumwa 9:6

    Niba ushaka kwinjira mu mugambi w’Imana, reka kuba umunyedini nk’uko Pawulo yari ameze mbere, ahubwo wakire Yesu akwihishurire mu buzima bwawe ukizwe, nibwo uzaba utangiye umugambi w’Imana mu bugingo bwawe. Iyo tugendera mu mugambi w’Imaa, tugenda duhishurirwa umunsi ku wundi, nk’uko Yesu yabwiye Pawulo ko azamwereka ibizakurikiraho nyuma yo kwemera guhinduka.

    Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Jean Jacques Karayenga kuri Agakiza TV, yose wayikurikira hano

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wasobanukiwe-ibintu-3-biranga-umugambi-w-Imana-ku-buzima-bwawe-Pasiteri-Jean.html

  • Ese ugira ishyari? #rwanda #RwOT

    Kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk’abantu? 1Abakorinto 3:3.

    Umunsi umwe, ubwo nari ndimo kuganira n’abo mu rugo, nafashe ijambo kugira ngo mbahe ubuhamya n’amarangamutima y’igitangaza Imana yari imaze gukora mu muryango wacu. Umuhungu n’umukazana bacu bari barifuje kuba ababyeyi imyaka myinshi. Ibisubizo bya muganga bijyanye n’uburumbuke bwabo byari birimo ikibazo kandi umwanzuro wa nyuma babahaye wari uko bazigera bashobora kubyara bisanzwe. Mbega igikuba ku mitwe yabo!

    Ariko, nyuma yamasaha 48, uwo mugore ukiri muto, abonyeko atinze kubona imihango, yahisemo kwipimisha inda, ibisubizo byagaragaje ko atwite! Ndababwiza ukuri nari nikoreye uyu mutwaro mu masengesho igihe kirekire. Umutima wanjye wari wuzuye gushima Imana. Mugihe nabwiraga abantu iyi nkuru nziza, nari niteze ko bose iza kubashimisha.

    Ariko umuntu yarantangaje ku buryo butunguranye kugira ngo arwanye ubuhamya bwanjye. Ambwira ko n’ubwo yahanuriwe ndetse agasengerwa bikomeye nta mwana azabyara. Mbega kugwa mu kantu! Njye, nizeraga kwinjira mugihe cyo guhimbaza Imana ikura ibishoboka mu bidashoboka.

    Intego yanjye ntabwo ari ugucira urubanza uyu mugore wagaragaje ububabare, ahubwo ni ugutekereza ku ishyari. Bibiliya mu Baroma 12:15 iraduhamagarira kwishimana n’abishimye. Birashoboka ko ubungubu umutima wawe uremerewe; nyamara, niba umuturanyi wawe afite ibihe bidasanzwe byo gutera imbere, gukorakora ku Mana, kuki utashyira ku ruhande ibyiyumvo byawe bwite hanyuma ukitabira ibirori, nta mpamvu zikomeye?

    Ishyari ni isoko y’uburakari, umujinya, kunegura; rirasenya: Ishyari ryateje urupfu rwa Kayini, kugurishwa nk’umucakara kwa Yozefu, gushaka kwica Dawidi n’ibindi byinshi. Mu bihe byo hambere Imana yaremye umuntu imwitezeho ko azayubahisha, ariko abantu barushijeho kugomera Imana. Yesu araduhamagarira kutagirira ishyari umuturanyi wacu ati: 'Mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’ (Matayo 20.15)

    Buri wese muri twe amenye ko Imana ari Yo cyitegerezo cyacu kandi ko yahamagariwe kwera imbuto: Reka tureke kwigereranya n’umuturanyi wacu, twifuza umuhamagaro we, umuryango we, umwuga we, ibintu bye, impano z’ubuhanzi n’ibindi. Ntugahangayikishwe na gahunda Imana ifitiye umwe cyangwa undi. Yesu aratubwira ati: Yesu aramusubiza ati 'Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira.' (Yohana 21.22)

    Isengesho ry’uyu munsi

    “Urakoze Mwami ku bw’iyi nyandiko inyereka ishyari n’ingaruka zaryo mbi. Mfasha kurinda umutima wanjye kuruta ibindi byose birindwa. Ubwami n’ububasha n’icyubahiro ni ibyawe iteka ryose. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ugira-ishyari.html