Tag: Imyidagaduro

  • Bushali na Shemi bazahurira na The Ben mu git… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi ukomeye mu Rwanda, Bushali wamaze kwigarurira imitima y'abatari bake abikesha umuziki mwiza uhujwe n'injyana yiremeye ya KinyaTrap, azaba ari mu gihugu cy'i Burundi aho azataramana n'icyamamare mu muziki w'u Rwanda, The Ben.

    Usibye Bushali, umuhanzi Shemi umwe mu mpano zitangaje mu Rwanda, ufite indirimbo “Peace of Mind” yakunzwe n'abatari bake, nawe azaba ataramira mu mujyi wa Bujumbura ku nshuro ye ya Gatatu.

    Amakuru inyaRwanda.com yamenye ni uko Bushali na Shemi bongereweho undi muhanzi umwe mu gihugu cy'u Burundi, Lino G, unaherutse gukora indirimbo “Legend” yasubiranye na bamwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihugu.

    Bushali ni umwe mu barapri bakunzwe mu Rwanda ndetse bamenyereweho gushimisha abakunzi b’umuziki ku rubyiniro dore ko we ahamya ko atajya ajenjeka na rimwe iyo yagiye gutaramira abakunzi be mu bihe bitandukanye.

    Mu masaha make The Ben yemeje bidasubirwaho ko azataramira mu gihugu cy'u Burundi, aho yerekanye ko azanyura buri umwe uzaba uri mu gitaramo azakorera muri iki gihugu gituranyi.

    Kugeza ubu imiterere y'iki gitaramo, The Ben azabanza gusabana n'abakunzi be ku itariki 30 Nzeri 2023, aho itike ya make azaba ari ibihumbi 100 by’amarundi, Miliyoni 2 z’amarundi ugahitamo shampanye ebyiri ushaka.

    Hazaba hari kandi n'itike yiswe iya Presidential izishyurwa miliyoni 10 z’amarundi. Hasobanuwe ko iyi tike izaba irimo buri kimwe; kurya no kunywa no gusurwa na The Ben.

    Ku munsi w'igitaramo nyirizina kizabera kuri Jardin Public, kwinjira ni ibihumbi 10 by’amarundi ahasanzwe, 50,000Bfw muri VIP, itike y'abaterankunga izaba igura ibihumbi 500 ndetse na Table ya Miliyoni n'ibihumbi 500 ugafatamo shampanye ebyiri wihitiyemo.


    The Ben ategerejwe i Burundi  


    Bushali azataramira  Bujumbura ku nshuro ya Kabiri


    Shemi azataramira i Bujumbura ku nshuro ya gatatu


    Bushali na Shemi ku nshuro yambere bahurira i Burundi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134083/bushali-na-shemi-bazahurira-na-the-ben-mu-gitaramo-i-burundi-134083.html

  • Ibintu ari kubishyira ku rundi rwego! Kuzabon… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2023, ahazwi nka Panoramique, abateguye iki gitaramo basobanuye imiterere yacyo.

    Kompanyi isanzwe itegura ibitaramo mu burayi ya Now Now ari nayo yatumiye The Ben muri iki gitaramo, yavuze ko ari ubwa mbere igiye gukorera igitaramo mu Burundi, ariko ko ari intangiriro yo gufungura ibikorwa byabo.

    Muri iki kiganiro cyahuje itangazamakuru ryose ryo muri iki gihugu, hasobanuwe impamvu bahisemo The Ben, ibiciro byo kwinjira n'aho igitaramo kizabera.

    Bavuze ko The Ben ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro gitangaje, ndetse ko 90% bamuhurijeho nk'umuhanzi wabataramira bigatinda.

    Ku bijyanye n'ibiciro, The Ben azabanza gusabana n'abakunzi be ku itariki 30 Nzeri 2023, aho itike ya make kwinjira azaba ari ibihumbi 100 by’amarundi, miliyoni 2 z’amarundi ugahitamo shampanye ebyiri ushaka ndetse n'itike yiswe iya Presidential izishyurwa miliyoni 10 z’amarundi.

    Iyi tike hasobanuwe ko izaba irimo buri kimwe kurya no kunywa ndetse no gusurwa na The Ben.

    Ku munsi w'igitaramo nyirizina kizabera kuri Jardin Public, kwinjira ni ibihumbi 10 by’amarundi ahasanzwe, 50,000Bfw muri VIP, itike y'abaterankunga izaba igura ibihumbi 500 ndetse na Table ya Miliyoni n'ibihumbi 500 ugafatamo shampanye ebyiri wihitiyemo.

    The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bamaze imyaka myinshi bafite igikundiro gitangaje mu karere.

    The Ben ategerejwe i Bujumbura

    The Ben, igikundiro cye kirihariye 

    Integuza y'igitaramo azakorera mu Burundi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134059/ibintu-ari-kubishyira-ku-rundi-rwego-kuzabona-the-ben-i-burundi-hari-abazishyura-miliyoni–134059.html

  • AmaG The Black agiye kumurikira abanya-Musanz… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka “Nyabarongo”, yabwiye InyaRwanda ko amaze igihe ari gutekereza gukorera igitaramo muri aka karere mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi’ b’ibihangano bye bamukunze mu bihe bitandukanye.

    Avuga ko ashaka kumurika indirimbo zigize album no guhura n’abafana. Ati “Maze igihe ndi gushaka abafatanyabikorwa twafatanya muri uru rugendo. Ni igitaramo nateguye mu rwego rwo kumurika indirimbo zigize album yanjye ariko no kwegerana n’abafana n’abakunzi b’umuziki wanjye.”

    AmaG The Black avuga ko azakora iki gitaramo ku wa 8 Nzeri 2023 kuri Sitade Ubworoherane guhera saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kandi kwinjira ni ubuntu.

    Ama G asobanura ko iyi album yahisemo kuyita ‘Ibishingwe’ nyuma yo kubona ko hari ‘ibintu biba bifite agaciro abantu ntibabibone’.

    Abigereranya na Zahabu iyo igitabye mu gitaka abantu baba batarabona agaciro kayo, ariko iyo yogejwe ivuye muri icyo gitaka ivamo ibuye ry’agaciro rihenze kandi ryihagezeho ku Isi yose.

    Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, anatanga urugero rw’uburyo abantu batajya batekereza ku bakozi bakoresha mu rugo, kenshi usanga aribo bamara igihe kinini mu nzu, ku buryo utagakwiye kuvuga ko iyo nzu ari iyawe wenyine.

    Ati “Nubwo wiyemera ngo ni iyawe, ayiraramo kukurusha, ayirirwamo kukurusha,’ akurerera abana wowe wakareze ariko kubera akazi kagutwaye ukanamuhemba, (warangiza) ukamufata nk’ibishingwe.”

    Muri rusange, Ama G avuga ko yatekereje iri zina yahaye iyi album, mu rwego rwo kugaragaza ko nta muntu uri hejuru y’undi muri ubu buzima bushira.

    No gufasha abantu kongera gusubiza amaso inyuma bakareba urugendo rw’ubuzima banyuramo. Ati “Ubuzima ni magirirane.”

    Iyi album iriho indirimbo 10. Hariho indirimbo nka ‘Isi’ yakoranye na Yago, ‘Ibitendo’ yakoranye na Muuv, Trizzie98&Real, hari kandi ‘Irobo’ yakoranye na Roddy n’izindi.

    Ku wa 1 Nyakanga 2023, uyu muhanzi yamurikiye iyi album ye abanya-Kigali mu gitaramo yakoreye muri Gift Restaurant iherereye muri Kigali City Tower.

    Mu kumurika iyi album yari yiyambaje abahanzi benshi ariko abarimo Bruce Melodie, Bosebabireba, Papa Cyangwe, Mico The Best na Riderman ntibigeze bagera aho yari yakoreye igitaramo. 

    Inkuru bifitanye: Udushya twaranze igitaramo AmaG The Black yamurikiyemo album ye ya mbere


    AmaG The Black yatangaje ko agiye gutaramira i Musanze amurika album ye 'Ibishingwe'

    AmaG yavuze ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu mu rwego rwo gusabana n'abafana be 

    Iki gitaramo kizaba ku wa 8 Nzeri 2023 kuri Sitade Ubworoherane

    KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO 'IBISHINGWE' AMAG YITIRIYE ALBUM YE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo Ama G The Black yamurikiyemo Album ‘Ibishingwe’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134052/amag-the-black-agiye-kumurikira-abanya-musanze-album-ye-134052.html

  • Impamvu B Threy na Keza bakoze ubukwe batag… – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe ni bwo B-Threy yarongoye mu bukwe bwabaye mu ibanga rikomye  ariko nk'undi muhanzi wese buramenyekana nubwo gufata amashusho bitari byemewe.

    Ubukwe bwabo bwabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events, bwitabirwa n'abahanzi batandukanye barimo na Cyusa Ibrahim waburirimbyemo.

    B Threy na Keza ntibagiye mu Murenge?

    Byari ibirori bibereye ijisho ku babashije kuhagera ariko nanone biba ibirori by'igice kubakurikiza amategeko y'Urushako.

    B Threy na Keza bakoze ubukwe bataragiye gusezerana mu Murenge (Imbere y’Amategeko ) ku mpamvu z'uko Keza atari yujuje imyaka y'ubukure Leta y' u Rwanda yemereraho umugore n'umugabo gusezerana.

    Indi mpamvu yateye uku kutajya mu Murenge, ni uko B Threy yari yarateye inda Keza, wari ufite imyaka 20 ariko gusezerana byo bitemewe kuko amategeko agena imyaka 21 y’ubukure.

    Gusa nubwo bimeze gutyo aba bombi bahagaze ku ijambo ndetse berekana ko urukundo rwabo ari igitabo kizahora gisomwa, aho  kuri ubu rwanabyaye imbuto cyane ko yashibutsemo umwana baherutse kwibaruka.

    Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B-Threy yizihizaga isabukuru y’amavuko, Keza Nailla yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

    Yagize ati “Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza rukundo rwaniye.Ndagukunda cyane.”

    B-Threy nawe yahise amusubiza ati “Nanjye ndagukunda.”

    Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo hagiye hanze integuza y'ubukwe bwabo.

    B-Threy yigeze kuvuga ko yiyumvisemo impano akiri muto, yaririmba nyirakuru akamubwira ko ari byiza.

    Yakomeje guterwa imbaraga na babyara be ndetse ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri mu 2008, yakoranye indirimbo ye ya mbere n’abasore biganaga bayihuriramo ari batanu.


    Uretse kujya mu Murenge, B Threy izindi nzira zose yarazikurikije


    B Threy na Keza ku munsi w’ubukwe bwabo

    B Threy ubwo yambikaga impeta Keza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134037/impamvu-b-threy-na-keza-bakoze-ubukwe-batagiye-mu-murenge-134037.html

  • Bruce Melodie na Bwiza mu bahanzi nyarwanda bazaririmba muri 'Trace Awards' i Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi ubuyobozi bwa Trace Awards butangaje urutonde rw'abahanzi bahatanira ibihembo bya Trace Awards, bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ubu hamaze kumenyekana urutonde rw'abahanzi barenga 25 biganjemo abaririmba injyana ya Afrobeat  bazaririmba muri uyu muhango, uru rutonde rugaragaraho abahanzi nyarwanda babiri gusa.

    Ni urutonde rurerure rugizwe n'abahanzi barimo: Davido, Asake, TayC, Benjamin Dube, Kizz Daniel,  Bamby , Black Sherif , Blxckie , Didi B, Dystinct , Janet Otieno , Josey ,Kalash , Lisandro Cuxi ,Locko , Mikl , Perola , Plutonio , Princess Lover , Ronisia , Rutshelle Guillaume , Soraia Ramos ,Terell Elymoor ,Viviane Chidid,hakiyongeraho Bruce Melodie na Bwiza bo mu Rwanda.

    Ibirorii by'itangwa ry'ibi bihembo bikaba byarahujwe n'iserukiramuco rizabanza kubera mu Rwanda mbere y'umunsi nyir'izina wo gutanga ibi bihembo.

    Ni ibihembo abahanzi baturuka mu bihugu bisaga 30 bahatanyemo mu byiciro bigera kuri 22.Abahanzi bari guhatana barimo abo muri Algeria, Angola, Brésil, Cameroon, Cap-Vert, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, Guyane Française, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Côte d'Ivoire, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Ile Maurice, Maroc, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Sénégal, Afurika y'Epfo, Eswatini, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.

    Bikaba biteganyijwe ko abandi bahanzi bazagaragara muri iki gitaramo bazamenyekana mu minsi iri imbere

    Bitewe nuko u Rwanda aricyo gihugu kizakira iri serukiramuco n'itangwa ry'ibi bihembo, abahanzi nyarwanda bakaba barashyiriweho  icyiciro cyihariye, abahatanye muri iki cyiciro barimo: Bruce Melodie, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol na Chriss Eazy.

    Trace Awards and Festival ni ibirori byo gutanga ibihembo bizakomatanywa n'iserukiramuco. Ibi bikorwa byombi bizamara iminsi itatu bibera mu Rwanda. Biteganyijwe ko bizitabirwa n'ababarirwa hagati ya 7000 na 10.000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku isi.

    Ibi birori bigiye kuba ku bufatanye na RDB ibicishije muri Visit Rwanda. bizabimburirwa n'Iserukiramuco rizamara iminsi ibiri ku wa 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena.

    Bikaba byaranahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 trace group itegura itangwa ry'ibi bihembo imaze itangiye gukorera mu bihugu bitandukanye ibinyujije kuri shene za televiziyo zayo zitandukanye zirimo:Trace Africa, Trace Muzik, Trace Urban, Trace Gospel, Trace Hits n'izindi.

    Biteganyijwe ko ibi birori bizakurikirwa imbonankubone n'umubare munini w'abatuye isi binyuze ku bitangazamakuru bya Trace bikurikirwa n'abarenga miliyoni 350 bari mu bihugu 180 na shene za televiziyo zisaga 29, amaradiyo arenga 100 n'ababakurikira ku mbuga nkoranyamabaga barenga miliyoni 22.

    Sam Kwizera

    The post Bruce Melodie na Bwiza mu bahanzi nyarwanda bazaririmba muri 'Trace Awards' i Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/09/05/bruce-melodie-na-bwiza-mu-bahanzi-nyarwanda-bazaririmba-muri-trace-awards-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bruce-melodie-na-bwiza-mu-bahanzi-nyarwanda-bazaririmba-muri-trace-awards-i-kigali

  • Anne Kansiime agiye gutaramira i Kigali avang… – #rwanda #RwOT

    Arazwi cyane kuva mu myaka irenga 16 ari mu rugendo rwo gutera urwenya. Hari bamwe bamufata nk'umwamikazi w'urwenya ku Mugabane wa Afurika, ahanini biturutse ku buryo agaruka ku ngingo zinyuranye z'ubuzima agatembagaza benshi.

    Kansiime Kubiryaba Anne [Anne Kansiime] 'Video' zinyuranye yagiye akora zahererekanyijwe mu bihe bitandukanye n'abandi ku mbuga nkoranyambaga, bimwubakira izina mu buryo bukomeye kandi asaruramo amafaranga.

    Uyu mugore w'imyaka 36 y'amavuko ategerejwe mu gitaramo cya Seka Live kizaherekeza ukwezi kwa Nzeri 2023, aho azataramira abakunzi be ahuza urwenya n'umuziki, aho azaba afashijwe n'itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi bazazana i Kigali.

    Afite indirimbo zirimo nka “My Africa”, “Kigezi”, “Romeo and Juliet” yasubiyemo ya Johnny Drill, “Mwanjari” n'izindi.

    Yaherukaga i Kigali muri Nzeri 2022. Icyo gihe yatembagaje abantu yisunze ingingo zijyanye n'uburyo yahuye n'umukunzi we Abraham Tukahiirwa [Skylanta] barwubakanye muri iki gihe kugeza abyaye  imfura ye.

    Muri iki gihe Kansiime ashyize imbere kugaragaza impano z'abanyarwenya bakizamuka muri Uganda, ari nayo mpamvu byinshi mu bitaramo yitabira ahitamo abo bajyana.

    Ubwo muri Nzeri 2022 yataramiraga i Kigali, uyu mugore yazanye Dr. Okello Hillary arigaragaza muri Seka Live, bituma yongera gutumirwa muri Gen-Z Comedy ndetse na Seka Live yakurikiyeho.

    Icyo gihe hari hashize imyaka itanu abanyarwanda batamuca iryera. Ageze ku kibuga cy'indege yabwiye itangazamakuru ati 'Ndumva nishimye birenze. Ndabinginze, namwe mutekereze ku byo nateguye mu myaka itanu ishize. Ndashaka kubamenyesha ko hari byinshi byahindutse.'

    Kuri iyi nshuro Kansiime azaza i Kigali ari kumwe n'abazamufasha gutera urwenya anaririmba ndetse azaba ari kumwe n'abanyarwenya bashya bazigaragaza.

    Anne ni umunya-Uganda w'umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umushyushyarugamba akaba n'umushabitsi ubimazemo igihe.

    Ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika bimwita 'Africa's Queen of Comedy'. Ni umwe mu banyarwenya batunze agatubutse muri Afurika.

    Afite akabyiniro kitwa Kubby's Club gaherereye mu gace ka Naalya akagira na Hoteli iherereye mu gace ka Kabale. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo n'amashimwe yegukanye yahawe n'abarimo Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II.

    Yabonye izuba ku wa 13 Mata 1986, avukira mu Mujyi wa Mparo mu Karere ka Rukiga mu Burengerazuba bwa Uganda.

    Se yari umukozi wa Banki n'aho Nyina yitabye Imana muri Kamena 2021. Amashuri abanza yize i Kabale naho ayisumbuye yize Bweranyangi.

    Afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere mu bijyanye na 'Social Science'.

    Mu 2007, nibwo yatangiye urugendo rwo gutera urwenya ubwo yari muri Kaminuza ya Makerere. Ni umwe mu bari bagize itsinda ry'abanyarwenya 'Theater Factory', ryasusurukije ibirori bikomeye muri Uganda n'ahandi.

    Yaje kuva muri iri tsinda ajya mu itsinda 'Fun Factory' ryakoraga ibitaramo buri wa Kane. Bimwe mu byo bakinaga byatambukaga kuri Televiziyo NTV ya Uganda.

    Kansiime yanakoraga ikiganiro 'MiniBuzz' afatanyije na Brian Mulondo cyatambukaga kuri NTV, aho baganiraga n'abaturage mu muhanda ku ngingo zinyuranye.

    Mu 2014, nibwo Kansiime yatangiye kunyuza kuri Youtube ibiganiro by'urwenya yakoraga, kuva icyo gihe atangira guhangwa amaso na benshi, ibitekerezo birisukiranya ku mpano ye.

    Impano n'igikundiro byabaye mahwi nyuma y'uko Televiziyo yo muri Kenya Citizen imuhaye akazi atangira gutambutsa ikiganiro cy'urwenya yise 'Don't' mess with Kansiime' ubundi miliyoni y'abantu barenga batangiye kumuhanga ijisho, impano ye irakura.

    Kansiime yatanze ibyishimo mu bitaramo yakoreye i Blantyre, Gaborone, Kigali, Kuala Lumpur, Lagos, Lilongwe, London, Lusaka, Harare n'ahandi.

    Ni Ambasaderi wa Wild Aid yo muri Afurika, DSTV bakoranye mu 2016, Sasuza Visa, Lato Yoghurt, Mukwano Indusrties, Chipper Cash n'abandi.

    Mu 2013, Kansiime yarushinze na Gerald Ojok mu birori byari binogeye ijisho, Ariko mu 2017 baratandukanye buri umwe aca inzira ze.

    Yabaye mu bihe bikomereye umutima, akira ibikomere mu 2017 arushinga n'umunyamuziki Tukahiirwa Abraham [Skylanta] bafitanye umwana bise Selassie Ataho.

    Ikinyamakuru Flash Ug News cyo muri Uganda, kivuga ko Anne Kansiime atunze Miliyoni 1.5$. 

    Anne Kansiime agiye gutaramira i Kigali nyuma y'umwaka ushize atanze ibyishimo

    Kansiime muri iki gihe ashyize imbere kugaragaza impano z'abanyarwenya bashya muri Uganda
     

    Kansiime azataramira i Kigali ahuza urwenya n'umuziki mu gitaramo cya Seka Live

    REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY AFRICA' YA ANNE KANSIIME

    “> 

    KANSIIME YAFATANYIJE N'UMUGABO WE BASUBIRAMO INDIRIMBO 'ROMEO AND JULIET'

     “>

    UMWA HANO INDIRIMBO 'MWANJARI' YA  ANNE KANSIIME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134030/anne-kansiime-agiye-gutaramira-i-kigali-avanga-nurwenya-numuziki-134030.html

  • Ba Nyampinga b’u Rwanda batitabiriye ubukwe b… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabereye mu Intare Conference Arena ariko bikaba byari byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wari wabereye mu busitani bwa Jalia i Kabuga.

    Ntabwo turi bugaruke kuri ibi birori byombi kuko byatambutse mu nkuru zacu zabanje, ahubwo reka twitse ku babyitabiriye tunatinde ku bandi batarabibonetsemo.

    Umuhango w’ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa witabiriwe n'abagize imiryango ku mpamde zombi.

    Witabirwa n'inshuti ariko wararanganya amaso mu cyumba cyaberagamo ibirori ukabonamo abamazina akomeye kandi azwi mu myidagaduro hano mu Rwanda twavuga nka Riderman [Prince Kid yamubereye Parrain mu bukwe bwe na Agasaro Nadia], Kate Bashabe, David Bayingana, Muyoboke Alex, n’abandi.

    Iyo wakomezaga kuraranganya amaso wahitaga ubona imeza iri mu gice cy’iburyo ahagana inyuma yicayeho abakobwa babiri babitse amakamba y’ubwiza iwabo ari bo Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Miss Meghan Nimwiza wabaye Miss Rwanda 2019.

    Mbere y’uko irushanwa rya Miss Rwanda rihagarikwa, hari hamaze gutorwa ba Nyampinga 11 muri bo hari abari mu buzima busanzwe hanze y’igihugu twavuga nka Miss Aurore Kayibanda, Miss Grace Bahati, Akiwacu Colombe na Miss Kundwa Doriane..

    Icyakora hari n’abandi bari mu buzima busanzwe i Kigali nka Miss Mutesi Jolly, Miss Naomi Nishimwe, Miss Nshuti Muheto Divine na Miss Grace Ingabire.

    None ni iki cyatumye bamwe mu bari mu gihugu batitabira uyu muhango w’ubukwe?

    Ubukwe bujyanye n’umuco nyarwanda butegurwa mu ngeri nyinshi zitandukanye, icyakora bugahuriza ku gutumirwa.

    Habaho n’ubwo haba iyengayobora aha niho mu kinyarwanda bagira bati “Nta bukwe butagira abavumbyi”.

    Kuvumba ni igihe wumvise ahabereye ibirori ukagira uti ariko n'ubwo ntawantumiye reka mpace ndebe uko bimeze. Uhereye kuri ibyo wakweza ko kuvumba atari amahano ahubwo ari umuco.

    Biragoye kumenya niba ba Nyampinga twavuze haruguru baratumiwe ntibitabire ariko ikigoye cyane ni ukumva ko niba bataratumiwe bari kuvumba, byo bisa nk'ibidashoboka.

    Reka turebe ibyo bari bahugiyemo umunsi nyirizina w’ubukwe n’icyo imbuga nkoranyambaga zabo zivuga.


    1. Miss Nshuti Muheto Divine

    Ni Nyampinga w’u Rwanda 2022, 2023 n'indi myaka ishobora gukurikiraho nihaba ntagihindutse, ngo Leta ikomorere amarushanwa y'ubwiza.

    Icyangira umuntu gitera agahinda koko. Iyo biza kuba ibikunda Miss Nshuti Muheto Divine yakagombye kuba ari mu myiteguro yo kwerekeza i Kashmir mu gihugu cy’u Buhinde guhagarira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World, icyakora ntibizashoboka.

    Ugendeye ku bigaragara ku mbunga nkoranyambaga z’uyu mukobwa ndetse n'indi miyoboro itandukanye y’amakuru y’imyidagaduro, ubwo habaga umuhango w’ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa Iradukunda, byahuriranye no kumurika ikinyamakuru cyizibanda ku makuru y'imideli 'Sens Magazine' uyu mukobwa agaragaraho.

    Uyu muhango wabereye kuri Onomo Hotel mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023 n'ubwo uyu mukobwa atabashije kuwubonekamo.

    Ifoto yuyu mukobwa yambaye ikamba rya Miss Rwanda igaragara ku gifuniko cy'imbere cy'iyi magazine, hanyuma urupapuro rwayo rw'inyuma rugaragaraho indi foto ye yambaye ikanzu y’umweru.

    Ugendeye ku mbunga nkoranyambaga za Miss Muheto Divine, wahamya cyangwa se ugacyeka ko ntacyo yigeze amenya ku bukwe bwa Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid. Nta butumwa bw’ihirwe n'ishimwe yigeze anyuzaho.

      

    2. Miss Naomi Ishimwe

    Ni Nyampinga w’u Rwanda wa 2020. Kuva yatorwa kugeza abonye umusimbura umubano we n'ikigo cya Rwanda Inspiration Backup cyari gishinzwe ibijyanye na Miss Rwanda ntiwigeze uba mwiza namba akenshi bikaba byari bishingiye ku mirongo y’imikoranire uyu mukobwa atemeraga.

    Akaba ari nayo mpamvu Ku wa 17 Werurwe 2020 yanditse itangazo rigufi rimenyesha abantu ko ari we ubwe uzireberera akigenzurira umushinga we yari yamuritse mu irushanwa.

    Ugendeye ku mbunga nkoranyambaga z’uyu mukobwa, ku wa Gatanu ubwo abandi bari mu bukwe bwa Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid, we yari mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena akurikirana umukino wa Basketball wahuzaga APR na REG.


    3. Miss Ingabire Grace

    Ni Nyampinga w’u Rwanda wa 2021. Biragoye kumenya amakuru y'uyu mukobwa kuko ntakunda kugaragara mu ruhame. Ni imbuga nkoranyambaga bigaragara ko atari ibintu bye.

    Nk'ubu ifoto ye ya nyuma ku rubuga rwa Instagram ni iyo ku wa 08 Werurwe 2023, igaragara ari kumwe na Miss Lilian Iradukunda, Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid.

    Icyo gihe yagira ati 'Urukundo, guseka no guhora mwishimye ni byo mbifurije”. Abantu 9, 6 57 bagaragaje ko bakunze iyo foto (ibyitwa gukanda like) hanyuma 87 bayitangaho ibitekerezo.

    Mu batanze ibitekerezo harimo uwitwa Mugwaneza Dativa wanditse ati “Ntureba Miss ahubwo!!! Iyo aba ari wowe bahoraga batora naho abandi apuu.'

    Biragoye kumenya aho Miss Grace yari aherereye igihe ubukwe bwa Miss Elsa na Prince Kid bwagaga cyane ko ubuzima bwite bw’uyu Nyampinga buhora ari ibanga.

    Hari amakuru avuga ko yabashije kugera mu muhango wo gusaba no gukwa, ariko ntiyabonetse mu muhango wo gusezerana imbere y'Imana wabereye mu Intare Conference Arena ukayoborwa na Rev Pastor Alain Numa.

      

    4. Miss Mutesi Jolly

    Ni Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, akamenya gutanga ibitekerezo by’ubwenge bamwe mu rungano rwe n'abato kuri we bakamufatiraho urugero.

    Birasa nk'aho bitari byitezwe cyane ko Miss Jolly aboneka muri ubu bukwe, iyo unararanganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa nta butumwa bw’umwihariko yageneye uyu muryango mushya.

    Mu muhango wo gusaba no gukwa, hari shene ya Youtube yasohoye ikiganiro yahaye 'title' ivuga ko 'Miss Jolly atunguranye mu bukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa'. Yashakaga 'views' kuko uyu mukobwa atigeze akandagira muri ubu bukwe.

    Saa tatu z’umugoroba wa tariki ya 1 Nzeri 2023, Miss Jolly yanditse amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza kuri konti ye ya Instagram ugenekereje agira ati 'Hari igihe kuba umugore w’umunyembaraga bisaba gukurikirana inzira imwe idafite andi mahitamo.'

    Abandi ba nyampinga bagize icyo bavuga ku bukwe bwa Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid barimo Mutesi Kayibanda aho abinyujije kuri Instagram yafurije aba bombi kuzagira urugo ruhire.

    Undi ni Miss Kundwa Doriane, Nyampinga w’u Rwanda wa 2015 akaba na Miss Popularity w'icyo gihe.

    Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse amagambo ari mu rurimi rw’igifaransa agira ati “Mwishyuke mwembi babiri. Imana ihe umugisha usendereye urugo rwanyu”.

    Bahati Grace, Nyampinga wa 2009 we yagize ati 'Mwishyuke Ishimwe na Iradukunda. Urukundo ni ikintu cyiza urwanyu rwo rurihariye. Imigisha itagabanyije kuri kuri wowe Igikomangoma n’Igikomangomakazi cyawe.' 


    Ku wa 31 Kanama 2023, Prince Kid yasabye anakwa umukunzi we Miss Iradukunda Elsa 


    Ku wa 1 Nzeri 2023, Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa basezeranye imbere y’Imana





    KANDA HANO UREBE UKO UBUKWE BWA PRINCE KID NA MISS ELSA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133987/ba-nyampinga-bu-rwanda-batitabiriye-ubukwe-bwa-mugenzi-wabo-miss-elsa-bari-mu-biki-133987.html

  • Yishyuwe Miliyoni 40Frw! The Ben agiye gukore… – #rwanda #RwOT

    Nta byinshi birajya hanze kuri aya makuru, gusa amakuru yizewe inyaRwanda.com ifite ni uko iki gitaramo kizaba ku itariki ya mbere Ukwakira 2023, ndetse kikaba cyarigijwe inyuma bitewe nuko uyu muhanzi yari ari mu bihe bikomeye byo kubura umubyeyi we.

    Inzozi zibaye impamo ku Barundi bose nyuma y'imyaka myinshi bifuza ko The Ben yabataramira ariko bikanga ahanini bitewe no kutumvikana ku mafaranga yahabwaga uyu muhanzi bityo ibyo kuhataramira bikagenda biguru ntege.

    Mu myaka yashize humvikanye amakuru avuga ko The Ben agiye gutaramira mu gihugu cy'u Burundi ariko bikarangira ayo makuru aburijwemo kuko nta na rimwe yigeze ataramira Abarundi nk'uko byabaga byatangajwe. Gusa kuri ubu Abarundi bashonje bahishiwe!

    Mu ibaruwa iherekejwe na Kontaro inyaRwanda.com ifitiye kopi yavanye muri bamwe bategura iki gitaramo muri iki gihugu, gituranyi, hagaragaro arenga ibihumbi 35 b'amadorari ya Amerika, akabakaba miliyoni 40 z'amanyarwanda, akaba ariyo yishyuwe The Ben.

    Umuhanzi nyarwanda The Ben utuye muri Amerika, ni we muhanzi rukumbi umaze guhabwa akayabo mu gihugu cy’u Burundi, ugereranyije n'abandi bahanzi bagiye bataramira muri iki gihugu nk'uko igenamiterere y'uburyo abahanzi bishyuwe mu Burundi ibigaragaza.

    The Ben umaze imyaka myinshi atanga ibyishimo, afite igikundiro gikomeye mu Burundi, aho kuva ku ndirimbo “Wigenda” (Mvuze iya Vuba) kugeza kuri “Why” aheruka gukarana na Diamond, zigifite umwanya ukomeye muri iki gihugu.

    The Ben ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu Burundi

    The Ben agiye gukorera igitaramo cye cya mbere i Bujumbura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133992/yishyuwe-arenga-miliyoni-40frw-the-ben-agiye-gukorera-igitaramo-mu-burundi-133992.html

  • Miss Iradukunda Liliane agiye gukora ubukwe – #rwanda #RwOT

    Iradukunda yari mu Magana y'abantu yatashye ubukwe bwa Ishimwe Dieudonne na Iradukunda Elsa bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu Intare Conference Arena.

    Ibirori byo kwakira abatumiwe byabanjirijwe no gusezerana imbere y'Imana mu muhango wayobowe na Rev. Alain Numa wo mu Itorero Shiloh Prayer Mountain church.

    Uyu mukozi w'Imana ni nawe wabatije mu mazi menshi Iradukunda Elsa mbere y'uko asezerana kubana akaramata na Prince Kid bamaze igihe bakundana.

    Ubwo imihango y'ubukwe yaganaga ku musozo, Iradukunda Elsa yasezeye ku bakobwa b'inshuti ze babyirukanye maze yifashishije ururabo ahitamo ugomba kuzatera ikirenge mu cye.

    Iradukunda Elsa yabashije gusimbuka asumba bagenzi be aba ariwe wakira ururabo, ariko bisa n'aho rwaciye mu ntoki Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019.

    Muri aba bakobwa kandi bahanganiraga kuvamo umwe uzatera ikirenga mu cya Miss Elsa, harimo Martina Albera ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), abavandimwe ba Miss Elsa, inshuti ze n'abandi bamaze igihe baziranyi.

    Miss Iradukunda Liliane akimara kwakira ururabo yasanganiye umukunzi we witwa Imfura Kennya barahoberana by'akanya kanini, ndetse umusore yabaye nk'utera ubuse ameze nk'ushaka kwambika impeta umukunzi we yihebeye, ariko ntibyabaye.

    Miss Iradukunda Elsa yahise abasanganira arabahobera abereka y'uko atewe ishema n'uyu muryango mushya ugiye kwihuza ukureka ibirori imiryango.

    Ni gacye Miss Iradukunda Liliane yerekanye mu itangazamakuru umukunzi we. N'iyo yamushyiraga ku mbuga nkoranyambaga ntiyifuzaga ko bigarukwaho.

    Ariko imiryango yombi irabizi! Muri Nyakanga 2022, yifashishije konti ya Instagrama ye, Iradukunda yabwiye Kenny ko amukunda. Ati 'Mukundwa ndagukunda.'

    Kuva icyo gihe abantu batangiye gucyeka ko aba bombi bakundana byeruye, ariko bamwe bagashidikanya.

    Byashimangiwe n'uko kuri Saint Valentin ya tariki 14 Gashyantare 2023, Iradukunda yifurije Kenny kugira umunsi mwiza w'abakundanye. Yagize ati 'Umunsi mwiza wa St Valentin.'

    Uyu mukobwa yakunze kumvikanisha ko Kenny ariwe muntu yishimira kurusha abandi, kandi akifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza urwo yamukunze.

    Anifashishije urubuga rwa Tit Tok yagiye agaragaza ibihe by'umunezero n'urwibutso yagiye agirana n'uyu musore.



    Miss Iradukunda Liliane yasigiwe 'igifunguzo' agaragaza ko yiteguye kurushinga na Imfura Kenny



    Muri Nyakanga 2022, nibwo 'bwa mbere' Iradukunda yagaragaje umukunzi we


    Iradukunda yakunze kugaragaza ko Kenny ariwe musore waruse abandi bose yamenye 


    Rutayisire Eric uyobora Forzza Bet niwe wasabye umugeni, amusabira Prince Kid


    Mushyoma Joseph washinze East African Promoters (EAP) ni we ‘Parrain’ wa Prince Kid



    Iradukunda Elsa yasigiye igifunguzo iradukunda Liliane agaragaza ko atewe ishema nawe



    Prince Kid na Miss Elsa basezeranye imbere y'Imana biyemeza kubana gikirisitu









    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133917/miss-iradukunda-liliane-agiye-gukora-ubukwe-133917.html

  • Yanabaye DJ mu bukwe bwe! Amafoto ateye ubwuzu utabonye y’ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] nyuma y’amasaha make asabye akanakwa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 bahise banashyingiranwa.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023, ni nyuma y’uko ku wa Kane ari bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa.

    Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabereye mu Intare Conference i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

    Prince Kid yari yagaragiwe na Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou mu gihe Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.

    Muri ubu bukwe bwe, Prince Kid yatunguranye maze asaba DJ Ira akanya wususurutsaga abantu maze aba ari we noneho abavangavangira umuziki.

    Ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo nibwo Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko.

    Muri 2022 ubwo Prince Kid yafungwaga akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura, nibwo Miss Iradukunda Elsa yagaragaje urwo akunda uyu musore.

    Yazengurutse mu bakobwa abasaba ko basinya ko Prince Kid atigeze abahohotera, yaje kubifungirwa kuko byafashwe nko kubangamira iperereza. Prince Kid ubwo yari afunguwe yaje kumwitura kumugira umugore kuko ari nabwo basezeranye imbere y’amategeko. Ni inkuru yashimishije benshi bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda.

    Miss Iradukunda Elsa n’abakobwa bari bamugaragiye

    Maze bafata ibirahure birimo umuvinyo bahereza abari aho, bati “mwakire munywe ku bw’ubuzima bushya bwacu tugiye gutangira”

    Byari ibyishimo bikomeye

    Amureba mu maso maze mu ijwi rituje ati “ndagukunda, nzagukunda iteka ryose rukundo rwanjye, wowe umusonga wanjye ubuza gusinzira, wowe utagoheka mpangayitse!”

    Prince Kid amarangamutima yamufashe maze n’amosozi wa mugani w’Umurundi ashoka ku maso

    Elsa yamuhobeye maze mu kanyamuneza kenshi ati “ari ibishoboka sinakurekura tukigumira gutyaaaaa”

    Alain Numa ni we wabasezeranyije

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yanabaye-dj-mu-bukwe-bwe-amafoto-ateye-ubwuzu-utabonye-y-ubukwe-bwa-prince-kid-na-miss-elsa-amafoto