Tag: Imyidagaduro

  • Birengagije amafaranga batunze bigira abafana… – #rwanda #RwOT

    Ufite telefoni ari kurwana no gucyura urwibutso ari na ko barusha kuririmba Boyz II Men kuko bisa nk’aho turi mu giterane hamwe buri mukristu aba azi indirimbo zo mu gitabo. Igitaramo cy’abakunda Boyz II Men kirarimbanyije. Cyabreye muri BK Arena kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023.

    Nibura umuntu ufite imyaka iri munsi ya 30 byagorana kwisanga yaryohewe kuko uhereye ku meza y’abajejetafaranga ari imbere y’urubyiniro agura Miliyoni 5 Frw kugeza ku myanya byitwa ko isanzwe itike yaho iragura 50,000 Frw mu gihe waba ukoresha ikarita ya BK Arena Prepaid wishyura 35,000 Frw. 

    Urebye abateraniye muri BK Arena ni abantu bakuze kandi batunze amafaranga afatika kuko rwa rubyiruko rwajyaga rwitabira ibitaramo bya ba bahanzi b’ubu ntabwo babasha kwigondera itike, nubwo bayigondera nta byishimo babona kuko umwuka uhari ni ukubyina uwa babiri (ingwatira) bitandukanye na bimwe tumenyereye byo kwikoza mu bicu no gusimbagurika. 

    Andy Bumuntu yuriye urubyiniro ahamagawe na Isheja Regis uyoboye iki gitaramo cy’amateka ku bariho muri za 1985. Ku rubyiniro yazanye ababyinnyi bamufashije gutarama. Yamaze iminota 50 ku rubyiniro ashimisha abantu batari binjira neza mu gitaramo kuko hanze baracyaza.

    Saa tatu zishyira saa yine z’ijoro, abantu baracyinjira. Ku itapi itukura baracyahanyura, abakeneye amafoto y’urwibutso ndetse aho bafatira ibyo kunywa naho haruzuye dore ko udafite ikintu mu ntoki kumuca iryera bigoye. 

    Ni igitaramo ubona ko umutekano wakajijwe bitandukanye n’uko bisanzwe. Hari aho umunyamakuru atemerewe kugera ndetse bamwe mu banyacyubahiro bamaze kugera muri BK Arena aho baje kureba Boyz II Men itajya ikora ibitaramo bihendutse. 

    Minisititi wa Siporo, Madamu Aurore Munyangaju Mimosa yakurikiye uko Andy Bumuntu yaririmbye. Si we gusa kuko yicaranye n’abandi banyacyubahiro. Andy Bumuntu ageze ku ndirimbo ‘Igitego”, yazanye itorero bacinya umudiho. 

    Ni umuhanzi ubona ko yateguye neza urubyiniro ku buryo ibyo tujya tubona abahanzi bo hakurya y’inyanja bakora ku rubyiniro yabikoze ndetse ubona ko abandi bahanzi bo mu Rwanda bakwiriye kumwegera akajya abafasha gutegura urubyiniro “stage preparation and performance”. 

    Yamaze iminota 50 yatangiye saa mbili kugeza saa 20:50, asoza ubona agishaka gutarama bitandukanye n’abahanzi baririmba iminota 10 bakahagira bitewe no kudakora imyitozo ngororamubiri no kutita ku majwi yabo.

    Urubyiniro rwubatse ku buryo bigoye ko umuhanzi yakora mu ntoki abafana keretse amanutse akabasanga. Ariko amajwi ameze neza nta makaraza ‘noise’ yumvikana. 

    Urabona ko ubuyobozi bwa East African Promoters bwateguye neza ibjjyanye n’amajwi, amatara ku rubyiniro, abantu bereka abafana aho bicara, hateguwe aho kugurira ibyo kunywa henshi ku buryo bigoye kwitwaza ko wabuze icyo kunywa. 

    21:24 Boyz II Men yuriye urubyiniro abaguze imeza ya Miliyoni 5 Frw bashyize hasi icyubahiro cyabo bahaguruka nta muntu ubibasabye. Abanyacyubahiro bibwirije barahaguruka kuko abahanzi bakunda bari bageze ku rubyiniro. 

    Ni abagabo bahuza ku majwi meza ku buryo baririmba ukagira ngo ni korali. Nararanganyije amaso muri BK Arena mbura umuntu wicaye. Bitandukanye n’ibyo nsanzwe mbona aho umuhanzi aba ari kuririmba abafana bibereye muri telefoni cyangwa barangaye. 

    Indirimbo za Boyz II Men abantu bari muri K  Arena barazibarusha. Ntabwo wamenya ko ari abafana wagira ngo bakoranye imyitozo yo kuziririmba. Boyz II Men bamaze imyaka 38 mu muziki. Ni itsinda rishimirwa guteza imbere R&B kandi bakaba barashyiriweho inyenyeri i Hollywood Walk of Fame.

    Ni ikimenyetso cyerekana ko icyamamare cyakoze ibikorwa by’indashyikirwa. Nta gihembo cyatanzwe mu bihe byabo badafite mu kabati. Bakoze album 15 baca uduhido two gucuruza ibihangano kuri miliyoni zirenga 60 ku isi hose. 

    Amatike yo kubareba akunze gushira mbere bitewe nuko n’ubundi urungano rwabo ari rwo rufite amafaranga menshi mu nguni zose z’isi. Imbere muri BK Arena biragoye kubona abantu bagendagenda kuko wagira ngo bakurikiye igiterane kiza kuberamo ibitangaza. 

    Boyz II Men ni urugero rwiza ku bahanzi bo muri iki kiragano bifuza gukora umuziki udasaza. Mbese ushaka kubaka ahazaza he yakwibanda ku muziki w’abanyamafaranga. 

    Hasohotse inkuru z’uko amatike ya 100,000 Frw yashize, abantu bagirango ni urwenya ariko intebe zigenewe abaguze amatike ya 100,000 Frw, itike za 70,000 Frw hari ababuze aho bicara kandi batari bujye kwicara ahasanzwe. Bahisemo guhagarara. 

    Nabanje kwicara mu myanya 70,000Frw mbona abantu inyuma yanjye babuze aho bicara. Ndebye ahandi mbona abahagaze bararuta abicaye. Boyz II Men yavuze ko “u Rwanda ni rwiza, turabashimira ko mwaje muri benshi”. 

    Ntabwo Boyz II Men iri kuvuga ngo abafana bumve kuko ni urusaku gusa rw’ibyishimo. Icyakora abakiri mu myaka y’ubuto byabacanze kuko abakuru baguye ahashashe. Mbese bari kuririmba za ndirimbo zabafashije kubyiruka zirimo The End of the road, A Song For Mama, n’izindi. 

    Ubundi byakugora kumva ko abantu bakuze bafana bavuza akaruru k’ibyishimo ariko ni byo biri kubera muri BK Arena. Boyz II Men barahenze kubatumira ku buryo u Rwanda ari igihugu cya 4 bajemo muri Afurika nyuma yo gutaramira muri Kenya, Uganda na South Africa. 

    Andy Bumuntu yatanze isomo ku bahanzi nyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135940/birengagije-amafaranga-batunze-bigira-abafana-basanzwe-ibiri-kubera-muri-bk-arena-bizavugw-135940.html

  • Abarenga 60 bazaririmba mu itangwa ryibihemb… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori bizayoborwa n'umunyamuziki ubimazemo igihe kinini D'Banj wo muri Nigeria ndetse n'umunyamideli Maria Borges wo mu gihugu cya Angola. Ni ubwa mbere aba bombi bagiye guhurira ku rubyiniro bayoboye ibirori nk'ibi by'umuziki mpuzamahanga.

    Trace Africa ivuga ko umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaririmbamo abahanzi barenga 60, harimo abahataniye ibihembo n'abandi batabihataniye. Ni ubwa mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda, kandi ababitegura bagaragaza ko bakuruwe n'ishoramari u Rwanda rwakoze mu kwagura ibikorwa binini byakira inama.

    Urutonde rw'abahanzi bazaririmba ruyobowe na Davido wo muri Nigeria, Nomcebo (South Africa), Yemi Alade (Nigeria), Mr Eazi (Nigeria), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Chriss Eazy (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast);

    Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde) ndetse na Tayc (France).

    Hari kandi Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana), Viviane Chidid (Senegal), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), Donovan BTS (Mauritius), Emma'a (Gabon) ndetse na Bamby (French Guiana).

    Ibi bihembo kandi bizaririmbamo GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Goulam (The Comores), Kader Japonais (Algeria), Krys M (Cameroon), K.O (South Africa), KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South Africa), Nadia Mukami (Kenya), Maureen (Martinique), Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Soweto Gospel Choir (South Africa).

    Urutonde rw'abazaririmba muri ibi bihembo kandi rwiyongereyeho Artmasta wo muri Tunisia, Ko-c (Cameroon), Odumodublvck (Nigeria), Pheelz (Nigeria) ndetse na Roselyne Layo (Ivory Coast).

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo kandi uzitabirwa n'abanyamuziki bakomeye barimo umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Benjamin Dube wo muri Afurika y'Epfo, BNXN wo muri Nigeria, DJ Illans wo muri Reunion, Josey (Ivory Coast), Juls (Ghana), Moses Bliss (Nigeria) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.

    D'Banj uzayobora ibi birori agiye kumara imyaka irenga 20 mu muziki. Agaragaza ko yatangiye kuwisangamo kuva mu 2000, kandi ashyira imbere gukora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeat, Afro-Pop n'izindi njyana.

    Ibitaramo yaririmbyemo, indirimbo yashyize hanze zirimo nka “Oliver Twist,” “Fall in Love,” “Scapegoat,” and “Mr. Endowed.” “Oliver Twist” n'izindi zatumye izina rye rikomera.

    D'Banj yavuze ko yishimiye guhabwa umwanya wo kuyobora ibirori byo gutanga ibi bihembo, bizahuriza hamwe abanyamuziki n'abafana bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Ati 'Niteguye kugera mu Rwanda mu muhango wo gutanga ibihembo bya Trace Awards.'

    Umunyamideli Maria avuga ko bishimishije kuri we, kuba yaratoranyijwe kuyobora itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards. Yagaragaje kuba agiye kuyobora ibi birori bigiye kubera mu Rwanda 'Igihugu gifite amateka akungaye' ari umwanya mwiza kuri we wo kwishimira n'ibyagezweho mu muziki w'u Rwanda. Ati 'Ni iby'icyubahiro kinini kuri njye ntashobora kwirengagiza.'

    Maria Borges ugiye kuyobora ibi birori byo gutanga ibi bihembo yavukiye kandi akurira mu Mujyi wa Luanda muri Angola. Impano ye yigaragaje cyane kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu birori by'imideli bya Elite Model Look byabereye muri Angola.

    Mu 2012, uyu mukobwa yasinye mu inzu ifasha abanyamideli ya Supreme Agency, nyuma y'icyumweru kimwe ategura ibirori by'imideli yakoranyemo n'abanyamideli 17. 

    Amaze kugaragara mu bikorwa by'imideli bikomeye ku Isi birimo Italian, British, Spanish, German, and Portuguese Vogue, German&Australian Harper’s Bazaar, Brazilian Marie Claire, French Numèro, V, W, i-D n'ibindi.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 21 Ukwakira 2023 uzatambuka imbona nkubone kuri Trace TV, ku rubuga rwa Youtube n'ahandi.

    Byitezwe ko bizakurikiranwa n'abantu barenga Miliyoni 500 bo mu bihugu birenga 190 byo ku Isi. Kwinjira muri uyu muhango ni ibihumbi 20 Frw.

    Trace Africa yatangaje ko abahanzi barenga 60 bazaririmba mu itangwa ry'ibihembo Trace Awards 2023 

    D’banj wamamaye mu ndirimbo ‘Fall in Love’, yumvikanishije ko atewe ishema no kuba agiye kuyobora itangwa ry’ibihembo Trace Awards 2023

    Mu 2013 na 2017, Borges ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 3 yagaragaye mu birori by’imideli bizwi cyane Victoria’s Secret Fashion Show-Ategerejwe i Kigali ku nshuro ye ya mbere 








    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135249/abarenga-60-bazaririmba-mu-itangwa-ryibihembo-bya-trace-awards-bizayoborwa-na-dbanj-i-kiga-135249.html

  • Ibyo mutabwiwe! Uko uwatumiye The Ben yafatiw… – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yagarutsweho mu kiganiro kitwa Classic Vibes gica kuri Pj Classic Fm gikOrwa na Edisson Ndayahoze na Claude Saga. Cyatambutse ku itariki 09 Ukwakira 2023 guhera saa 16H00 kugeza saa 18H00. Bagarutse cyane ku buryo Nishishikare Jean De Dieu nyiri Now Now yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ahitwa Gasenyi Nemba, Douane. 

    Muri iki kiganiro cy’iyi radiyo ikorera mu mujyi wa Bujumbura, aba banyamakuru basobanuye inzira yose yagejeje  Nishishikare Jean De Dieu  ku gufungwa  bati :” Uwitwa Nelly Nat, umunyamakuru wakoranye na John mu kwamamaza igitaramo ndetse binavugwa ko ari we wabasabiye uburenganzira bwo gukora igitaramo mu biro bya Mairie De Bujumbura yatanze ikirego kuri Polisi noneho ubwo John yari ageze ku mupaka arafatwa”. 

    Aba Banyamakuru bavuga ko John yahagaritswe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu. Polisi yamutwaye ku Cyumweru imukura i Kirundo imujyana i Bujumbura. Yahise asaba ko adafungwa ahubwo yagumye muri Hoteli . Polisi yamujyanye muri PJ (Police Judiciaire) kubazwa. Akihagera rero hahamagawe Big Fizzo ngo bamubaze niba hari umwenda John amufitiye. 

    Bigg Fizzo yahakanye ko rwose nta mwenda amufitiye. Bigg Fizzo yasobanuye ko ku itariki 01 Ukwakira 2023 mu gitaramo gikuru atigeze aririmba yaje yakererewe bityo nta kintu yishyuza John. Polisi ihamagaye Sat-B imubaza niba hari umwenda bamurimo yarahakanye. Niko byagenze kuri Landry Promoter ureberera inyungu za Lino G. Uyu we yavuze ko nta masezerano afitanye na John kandi ko Lino G ataririmbye ariyo mpamvu nta kintu yishyuza.

    Iki kiganiro cyamaze amasaha abiri havuzwemo umukobwa witwa Nelly Nat usanzwe uba mu myidagaduro y’i Burundi bamubajije niba koko John yarafashwe hanyuma yemeza ko yafatiwe ku mupaka mu Kirundo aje mu Rwanda. Nelly Nat yabwiye iyi radiyo ko John yabajijwe na Polisi kandi byose byagenze neza abo yari afitiye amafaranga bose byakemutse abandi bakaba bahakanye ko nta kibazo bafitanye. Uyu Nelly Nat yabwiye iyi radiyo ko hari umuvandimwe wa John  uba muri Sweden witwa Claude wamwoherereje amafaranga noneho akemura ibyo bibazo byose. 

    Kuva John yafatwa ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023 yasabye ko yajyanwa muri Hoteli aho gufungirwa muri gereza cyangwa se kasho. Nk’umukire, polisi yaramwumvise imurekera muri Hoteli ari kumwe n’umushoferi we wari wanze kumuva i ruhande avuga ko atari busige shebuja. Bwakeye ku Cyumweru aherekejwe na Polisi asubira i Bujumbura guhatwa ibibazo kugeza birangiye ararekurwa.

    Nelly Nat wasabye ko John afatwa ni we wakunze kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko u Burundi bufite amahirwe kuba hari abakiri bato batunze za Miliyali kandi bafite umutima mwiza. 

    Nelly Nat yajyaga ashimira u Burundi ko bufite amahirwe none kuri ubu bararebana ay’ingwe

    Nelly Nat ni we wasabye polisi gufata John

    Muri iki kiganiro bagarutse ku mafoto ya John na Nelly Natt aho yakunze kuvuga neza John agaragaza ko ari umugisha ku Burundi kuba bumufite. John yafatiwe ku mupaka tariki 7 Ukwakira 2023 ajya muri Hoteli kugeza bukeye ku Cyumweru tariki 08 Ukwakira 2023 yerekeza I Bujumbura kubazwa. Yari aje i Kigali mu Rwanda, igihugu afata nko mu rugo kuko yarahabaye anahigira amashuri yisumbuye ariko anahafite inshuti nyinshi.

    REBA HANO IKIGANIRO NA JOHN

    “>

    VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135244/ibyo-mutabwiwe-uko-uwatumiye-the-ben-yafatiwe-ku-mupaka-aje-i-kigali-135244.html

  • Lolilo yakebuye bagenzi be, atanga inama 8 za… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda , Lolilo umaze imyaka irenga 20 mu muziki   yagerageje guha abahanzi bakizamuka zimwe mu mpanuro zabafasha gukora umuziki kugeza igihe basezeye ku Isi, atari bimwe baza ugasanga umwaka umwe bashyize hanze indirimbo irakunzwe bidasanzwe, hanyuma  bahise baburirwa irengero; ikindi kandi akavuga ko nawe biri mu bintu byamufashije cyane, aho na n’ubu akiwukora kandi ugakundwa.

    1.Impano

    Avuga ko ikintu kiza imbere mu gufasha umuhanzi kuguma ku gasongero, harimo kuba afite impano birumvikana. Ahamya ko ikintu cyose ku Isi gikorwa, kugira ngo ubashe kurambana nacyo ni uko ugomba kuba ugifitemo impano. Ushobora kuba ufite amafaranga, ugakoresha ibyo bita Juju( uburozi) ariko ntibikore igihe cyose udafite impano.

    Ati”Hano hanze twagiye tubona abahanzi bakurira ku mihanda, nta bushobozi na buke bafite bwo kujya muri studio ngo biyishyurire indirimbo, ariko bagahura n’abagira neza bagashima impano zabo bakabafasha gato, mu minsi mike bakaba batangiye kumenyekana ku Isi hose. Ibi byose biterwa n’uko umuntu yakubonye, akabona ko hari ikintu ushoboye hanyuma agahita agufasha kugera kure. Nawe niba ufite impano ariko ukaba ubona ibintu bitaracamo uko ubyifuza, ntugire ikibazo igihe kizagera agatara kake”.

    2. Kubaha

    Buriya bajya bavuga ngo ikinyabupfura ni isoko ya byose ndetse ishobora no kukugeza kure. Inama abahanzi bagirwa hano ni ukubaha yaba umuto cyangwa umukuru nta bintu byo gusuzugura kuko ntabwo uba uzi uzaguha akazi muri bo.

     Ati” Ushobora gusuzugura buri wese ubonye; umufana, umuhanzi mugenzi wawe, utegura igitaramo, ukureberera inyungu n’undi uwo ariwe wese ubyita imikino, nyamara ntumenye ko urimo kwisibira amayira kuko biragoye gutera imbere utabasha kubaha abantu.

    Tuzi abahanzi benshi hano hanze bagerageje kuzana ibyo kubahuka kandi  bari bafite amazina aremereye  n’impano ariko nyamara ntibwateye kabiri tuba tubuze aho barengeye. Umuhanzi hano arasabwa kubaha buri wese”.

    3. Amafaranga

    Ikindi hano  Lolilo avuga gifasha umuhanzi kuguma ku ntebe y’ubwamamare mu muziki, harimo amafaranga. Twese turabizi ko ntaho bakorera indirimbo ku buntu, yaba amajwi cyagwa se amashusho; yewe no ku kijyanye no kwamamaza ibikorwa byawe bya muzika bisaba amafaranga, ikindi kandi tuzi ko amafaranga ari byose kuri iki gihe ndetse n’aho akubise hakoroha.

    Hano rero k’umuhanzi udafite mu mufuka haremereye , afite umuryango umufasha cyangwa se abamureberera inyungu bazajya bamushoramo ayo mafaranga kugira ngo akore ibikorwa runaka bya muzika, biba bigoye ko umuhanzi yamara kabiri kuko igihe kizagera nabura amafaranga yo gukora izo ndirimbo abireke, hanyuma natwe tumwibagirwe.

    4. Kwihangana

    Lolilo avuga ko ikintu cya kane hano kugira ngo umuhanzi abashe kuguma ku gasongero mu muziki we, harimo kwihangana. Mu muziki wawe uzahura n’ibigeragezo byinshi harimo abagusebya, abakwanga, abasebya ibihangano byawe, abagutuka ndetse yewe n’indirimbo zawe hari igihe zitazajya zikinwa. 

    Iki gihe nutagira ukwihangana ngo ukomeze uhatane, urwane n’ibyo bigeragezo, ukore cyane kurushaho, uzahita ubivamo burundu ucike intege.

    Ati”Tuzi abahanzi benshi hano hanze bivugira ko baciwe intege kenshi, bakabasebya, bakabarwanya ariko ntibave ku bintu bagakomeza bagakora ahubwo ibyiza kurushaho kugeza aho ubu bari mu bahanzi bafite idarapo ry’umuziki nyarwanda”

    5. Amahirwe:

    Kuri  iyi ngingo Lolilo avuga ko ikintu cya ny’uma hano kiza giherekeza ibyo twavuze byose haruguru, ni amahirwe. Mu by’ukuri udafite amahirwe mu buzima, nta kintu ushobora kugeraho, ushobora gukora neza, ugakora byinshi, ugakora ibibaho byose kabone n’ubwo waba ufite  n’ayo mafaranga angana gute ariko nta mahirwe ufite, wajya ukorera zero gusa( ubusa). 

    Ati”Ibyo twavuze haruguru rwose nubwo byose waba ubifite ariko utagira amahirwe, ukabona ukoze cyangwa se ugerageje ikintu inshuro zirenga hafi 100 utarakigeraho, aho biba bigoye cyane ko wazakigeraho n’ubundi kuko biba byamaze kugaragara ko nta mahirwe yo kuzakigeraho ufite”.

    Mu bindi byiyongera kuri ibi uyu muhanzi w’ubukombe yavuze byafasha abahanzi kuguma bemye mu muziki, harimo:

    6. Kwiyizera

    Uyu muhanzi avuga ko inama ya mbere abahanzi bagirwa ari ukwigirira icyizere bakumva ko ibintu babishobora kandi ko bishoboka, ntibatinye kugerageza. Niba yumva  impano ye  ari ukuririmba, agerageze  ashake uburyo bwose yajya abikoramo, ajye muri studio, agerageze gushaka ahantu habereye ibitaramo bamuhe performance y’akanya gato.

    Ati”Ibi bizagufasha kugenda wigarurira imitima y’abantu bake bake ndetse bibe byanatuma ugenda umenyana n’abo muhuje umwuga wo mu muziki”.

    7. Kumenya kuganira

    Ikindi avuga ko  kizafasha umuhanzi kutazima, ni ukumenya kuganira neza n’abandi. Hano bimufasha kuba yagenda uhabwa ibiraka bitandukanye kubera ko abakire bamwe na bamwe azaba yabashije kuganira nabo , bagahuza urugwiro, hanyuma igihe cyo gukoresha igitaramo ntabwo bazabasha gutumira abandi ngo we bamwibagirwe.

    Ati”Ntabwo ari utegura igitaramo gusa ushobora kukwishimira, Kubera ko n’umuhanzi runaka ashobora kukwishimira, hanyuma wazagerageza kusaba ko mukorana indirimbo ntibigorane”.

    Hano abahanzi bagirwa inama yo kumenya kuganira neza n’abantu bahuye.

    8. Kwaka nimero z’abantu ubona ko bazakubera ingirakamaro

    Lolilo avuga ko  niba  uri umuhanzi, uhuriye n’undi muhanzi ahantu runaka ukabona ko wenda ari ku rwego rurenze urwawe,mushobora guhurira mu gitaramo, mu bukwe, mu kabari cyangwa se mu kirori runaka, ati ”Icyo gihe rwose uragirwa inama yo kutazibagirwa kumwaka nimero ze, ni amahirwe akomeye kuko ntawamenya ushobora kuzamukeneraho service runaka, ishobora kuba kumusaba ko mukorana indirimbo, kuguhuza n’undi muntu ndetse n’ibindi ”.

    Lolilo ahamya ko umuhanzi  wagerageza gukurikiza izi nama, ukuri guhari ni uko 90% bizamufasha kugera kure mu muziki we ndetse anateze igihugu cye imbere. 

    Umuhanzi Lolilo yagerageje gucira mu mayange bagenzi be ibintu bishobora kubafasha kutazima mu muziki 

    Avuga ko nawe byamufashije akaba awumazemo imyaka 20

    Yamenyekanishije umuziki wa Afurika

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135230/lolilo-yagaragaye-ibintu-8-byafasha-umuhanzi-kutazima-135230.html

  • Juno Kizigenza na Ariel Wayz basimbujwe Abarundi Double Jay na Kirikou i Brussels #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko abahanzi Nyarwanda, Ariel Wayz na Juno Kizigenza batangaje ko basubitse ibitaramo bagombaga gukorera i Burayi, icyagombaga kubera i Brussels mu Bubiligi basimbujwe Double Jay na Kirikou.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo abahanzi Nyarwanda, Juno Kizigenza na Ariel Wayz batangaje ko ibitaramo bizenguruka u Burayi “Home Away From Home Tour” bagombaga gukora guhera muri uku kwezi babyigije inyuma, amatariki mashya bakazayatangaza vuba.

    By’umwihariko byari biteganyijwe ko tariki ya 4 Ugushyingo bagombaga gutaramira mu Bubiligi mu Mujyi wa Brussels.

    Nyuma yo kutajyayo, iyi tariki ya 4 Ugushyingo abatuye muri uyu Mujyi bakaba bazataramirwa n’abahanzi babiri b’Abarundi, Double Jay ndetse na Kirikou.

    Bakaba n’ubundi bazajyayo binyuze muri “Fusion Events” yateguraga ibitaramo bya Juno na Wayz.

    Ibitaramo bya Juno na Wayz

    Byari byitezwe ko aba bahanzi bagombaga gutaramira i Hannover ku wa 7 Ukwakira 2023, i Hambourg mu Budage ku wa 8 Ukwakira 2023.

    Ku wa 14 Ukwakira 2023 aba bahanzi bari bategerejwe gutaramira muri Norvège, ku wa 21 Ukwakira 2023 bwo bari bategerejwe gutaramira i Birmingham mu Bwongereza.

    Ku wa 28 Ukwakira 2023 aba bahanzi bari kuzatamira muri Suède, ku wa 4 Ugushyingo 2023 bakaba bari bategerejwe gutaramira mu Bubiligi.

    Ni ibitaramo byagombaga gukomereza mu Butaliyani ku wa 11 Ugushyingo 2023, muri Pologne ku wa 18 Ugushyingo 2023 bigasorezwa mu Bufaransa ku wa 25 Ugushyingo 2023.

    Kirikou na Double Jay nibo basimbuye Juno na Wayz mu Bubiligi

    Abarundi nibo bagiye gutaramira mu Bubiligi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/juno-kizigenza-na-ariel-wayz-basimbujwe-abarundi-double-jay-na-kirikou-i-brussels

  • Umuziki ntukibamo umufungo! Umuhanzi ukunzwe n’Abanyarwanda agiye kujya mu bindi bishya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuziki ntukibamo umufungo! Umuhanzi ukunzwe n'Abanyarwanda agiye kujya mu bindi bishya.

    Umuhanzi Mbosso agiye kujya gukina filime naramuka abonye abo bakorana.

    Umuhanzi Mbwana Yusuf Kilungi uzwi ku mazina ya Mbosso yavuze ko ubu yifuza gukina film nk'uwabigize umwuga.

    Mu kiganiro Mbosso yagiranye na Mo Radio Fm ikorera muri Kenya, yatangaje ko aramutse abonye kampani yamufasha gukina filime ndetse inamwishyura amafaranga yaba yifuza nta kibazo kirimo yakwemera ubwo busabe.

     

    Source : https://yegob.rw/umuziki-ntukibamo-umufungo-umuhanzi-ukunzwe-nabanyarwanda-agiye-kujya-mu-bindi-bishya/?utm_source=rss=rss=umuziki-ntukibamo-umufungo-umuhanzi-ukunzwe-nabanyarwanda-agiye-kujya-mu-bindi-bishya

  • Ubwo The Ben yaririmbaga indirimbo ye ‘Ntacyakunwara'(habibi), Pamella yari arimo abyina yicinya icyara – videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo The Ben yaririmbaga indirimbo ye habibi Pamella yari arimo abyina yicinya icyara.

    Zimwe mu ndirimbo The Ben yaririmbye ageze ku rubyiniriro harimo na 'Ntacyakunwara', imwe mu ndirimbo zakunzwe n'abatari bake.

    Ubwo yari arimo aririmba iyi ndirimbo, abantu bose bizihiwe cyane ndetse na Pamella aho yari ari yari yizihiwe birenze kubera uburyohe bwiyo ndirimbo.

    Amashusho.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ubwo-the-ben-yaririmbaga-indirimbo-ye-ntacyakunwarahabibi-pamella-yari-arimo-abyina-yicinya-icyara-videwo/?utm_source=rss=rss=ubwo-the-ben-yaririmbaga-indirimbo-ye-ntacyakunwarahabibi-pamella-yari-arimo-abyina-yicinya-icyara-videwo

  • Binjiye bafatanye agatoki ku kandi! The Ben na Pamella baserutse mu gitaramo Meet and greet bafatanye agatoki ku kandi – Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Binjiye bafatanye agatoki ku kandi! The Ben na Pamella baserutse mu gitaramo Meet and greet bafatanye agatoki ku kandi — Videwo

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri nibwo igitaramo cya mbere The Ben yagombaga guserukamo cyabaye. Iki gitaramo kiswe Meet and Greet cyabereye muri Eden garden.

    Muri iki gitaramo Pamella n'umugabo we The Ben bari bahabaye, videwo ikurikira igaragaza uko baserutse.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/binjiye-bafatanye-agatoki-ku-kandi-the-ben-na-pamella-baserutse-mu-gitaramo-meet-and-greet-bafatanye-agatoki-ku-kandi-videwo/?utm_source=rss=rss=binjiye-bafatanye-agatoki-ku-kandi-the-ben-na-pamella-baserutse-mu-gitaramo-meet-and-greet-bafatanye-agatoki-ku-kandi-videwo

  • Uncle Austin yakoreye ibitangaza mu gitaramo cya The Ben, ubwo yageraga ku rubyiniriro yakoze ibyo batakekaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uncle Austin nawe yakoreye ibitangaza mu gitaramo cya The Ben, ubwo yageraga ku rubyiniriro yakoze ibyo batakekaga

    Umuhanzi Nyarwanda Uncle Austin akaba n'umunyamakuru, nawe yari ari mu bitabiriye igitaramo cy'umuhuro wa The Ben n'abakunzi be bakomeye.

    Uyu muhanzi nawe yahawe umwanya asusutsa abari bari muri icyo gitaramo, ubwo yageraga ku rubyiniriro yatunguranye cyane aririmba indirimbo yatwaye imitima yabenshi, ' Nzakwizirikaho'.

    Amashusho.

     

     

    Source : https://yegob.rw/uncle-austin-yakoreye-ibitangaza-mu-gitaramo-cya-the-ben-ubwo-yageraga-ku-rubyiniriro-yakoze-ibyo-batakekaga/?utm_source=rss=rss=uncle-austin-yakoreye-ibitangaza-mu-gitaramo-cya-the-ben-ubwo-yageraga-ku-rubyiniriro-yakoze-ibyo-batakekaga