Tag: Imyidagaduro

  • Ibyo utamenye ku buzima bwa Rose Muhando uteg… – #rwanda #RwOT

    Rose Muhando ni umuririmbyi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba akomoka mu gihugu cya Tanzania. Yavutse mu mwaka w'1976, avukira mu Mudugudu wa Dumila. Yavutse ari umuhererezi iwabo, avukira mu muryango w’aba Islam. Se umubyara yari Sheikh.

    Yakuze arererwa mu muryango we kandi anakurikiza amahame y’idini rya Islam. Yakundaga kwizera kwe kandi yishimira gukurikiza amategeko y'idini rye. Umuziki we wahinduye benshi bakira agakiza, abandi barahembuka mu buryo bw’Umwuka.

    Gusakugeza mu 1989 yaje kurwara cyane indwara imutera ububabare bukabije bw'umubiri. Ababyeyi be nabo ntibasinziraga. Bagerageje uburyo bwose kugira ngo umwana wabo akire aho baje gushaka n'abaganga gakondo ngo barebe ko hari ubuvuzi bamuha agakira, gusa naho byaje kwanga.

    Igihe kimwe Rose Muhando nyuma y’imyaka Itatu arwaye, ubuvuzi bwaranze, ubwo yari aryamye yaje kumurikirwa n'umucyo uturutse mu Ijuru, abona ukuboko ugufite urumuri imbere yumva ijwi rivuga riti'Ndi Yesu, naragukijije, kuva ubu ugire ubuzima bwiza, uhaguruke kandi unkorere'.

    Iri jwi ryavuze aya magambo inshuro eshatu. Nyuma ubwo Rose Muhando yakangukaga, umubiri we wari wabaye mwiza kandi wakize. Ni ibintu byemezwa n'ababyeyi be nubwo iryo ijwi bataryumvise ariko babonye gukira k'umwana wabo.

    Mu 2022 ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Kigali, yaragize ati “Narwaye hafi umwaka wose sinabasha gukira n'amashuri ndayareka. Ababyeyi banjye baramvuje bacika intege. Umunsi umwe nari ndyamye mu cyumba gikinguye papa na mama bandeba. Nabonye umucyo unyura mu nkingi.

    Uwo mucyo uramanuka kugera aho nari ndi mbona ukuboko nk'ukumuzungu harimo ikintu kirabagirana. Ikiganza kinkora mu mutwe ni naho nari ndwaye hava amazi menshi.

    Ijwi rivuye muri iyo nkingi riravuga riti ndi Yesu ndagukijije byuka unkorere. Iryo naryumvise gatatu. Wa mucyo uragenda kuva ubwo ndakira.'

    Kuva icyo gihe yahise ahinduka umukristo yizera Yesu nk’Umwami n'Umukiza we. Avuga ko nyuma yo kubona Kristo, yabonye icyerekezo kizima kandi gihamye.

    Rose Muhando ntabwo yigeze ashyingirwa ariko yahawe umigisha w'abana batatu. Asobanura ko gushaka bishobora gutuma adakorera Imana neza kubera inshingano nyinshi z’urugo.

    Rose Muhando avuga ko iyo ari mu Rwanda aba ameze nk'uri mu rugo kuko nyina ari ho yavukiye. Ati 'Reka mbabwire abantu b'i Kigali, ibyishimo byanjye ni uko mama yavukiye muri iki gihugu, iyo ndi hano mba numva meze nk'uri mu rugo, ndishimye cyane.'

    Mu kiganiro n'igitangazamakuru cya 'Citizens' muri Tanzaniya mu mwaka w' 2019, Rose Muhando yasangije byinshi ku mateka ye n'urubyaro rwe.

    Yasobanuye ko impano y'imfura ye irimo yiga amategeko muri kaminuza ya Tumaini, umwana wa kabiri Nicholas akaba ari umunyeshuri mu bijyanye n'imari naho Milan uheruka kuvuka yari akiri mu mashuri yisumbuye.

    Rose Muhando bwa mbere agira uruhare rugaragara mu muziki, ni igihe yari umutoza wa korari ahantu hatandukanye. Ariko yagaragaye cyane ari umutoza mu itorero ry' Anglican i Kilimanjaro.

    Mu gihe yari ari kumwe na korari ubwo yari umutoza, yatangiye kwandika indirimbo ze abenshi bakunda ubuhanga zabaga zandikanye, atangira kuzibonaho amafaranga, aza gutangira gusohora umuzingo w'indirimbo we wa mbere ari wo 'Uwe Macho'.

    Mu ntangiriro ya 2000 ubwo yinjiraga byeruye mu muziki, abahanzi b'indirimbo zo kuramya Imana, ntabwo bari bahari icyo gihe, bikaba byaratumye umuziki we wakirwa neza kandi, arakundwa bikomeye.

    Indirimbo ze zakunzwe harimo; Kiatu Kivue, Ni Bebe, Nkaza Mwendo, Wololo, Pendo La Yesu, Nipe Uvumilivu n’izindi. Mu myaka irenga 10 amaze akora mu ruganda rw’umuzika, yakoze alubumu nyinshi zirimo; Uwe Macho, Jipange Sawa Sawa, Utamu wa Yesu, Tazama Mungu Anacheka n’izindi.

    Mu 2005, Muhando yakiriye ibihembo bya muzika bya Tanzaniya harimo kugira indirimbo nziza ya Gospel “Mteule Uwe Macho” hamwe n'umuhanzikazi mwiza w’umwaka. Yaje guhabwa ikindi gikombe mu mwaka wa 2008 cya Groove Awards (irushanwa ryo muri Kenya) cy'umuhanzi mwiza w'ubutumwa bwiza muri Africa.

    Rose Muhando ategerejwe mu Rwanda

    Rose Muhando agiye kuza mu Rwanda mu biterane bikomeye bizabera mu Ntara y’Iburasirazuba. Azasangira uruhimbi na Theo Bosebabireba. Aha hose, kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

    Igiterane cya mbere kizabera i Rukomo muri Nyagatare tariki 7-9 Nyakanga 2023 kuva saa munani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Igiterane cya kabiri kizabera mu Karere ka Bugesera kuwa 14-16 Nyakanga 2023.

    Ni ibiterane by’Ibitangaza n’Umusaruro byateguwe na “A Light to the Nations” iyoborwa ku rwegp rw’Isi na Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe uzabwiriza muri ibi biterane nk’uko inyaRwanda yabitngarijwe na Pastor Dr. Ian Tumusime, Perezida wa A Light to the Nations Africa Ministries.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130308/ibyo-utamenye-ku-buzima-bwa-rose-muhando-utegerejwe-i-nyagatare-ni-bugesera-mu-biterane-bi-130308.html

  • Umunyarwenya Eric Omondi yibarutse imfura ye – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amashimwe ni yose ku munyarwenya Eric Omondi w'imyaka 36 wahishuriye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yamaze kwibaruka imfura ye nyuma y'uko umwaka ushize yiteguraga kwibaruka ariko umwana we akitaba Imana mu gihe cyo kubyara.

    Ni amagambo uyu munyarwenya yashyize ku mbuga nkoranyambaga ayaherekesheje amafoto y'umugore we atwite.

    Ati 'Byantwaye imyaka 41 ariko amaherezo Imana yampaye umugisha mu byanjye, imbuto zo mu rukenyerero rwanjye. Ndi kwiyumva nka Sara wa Aburahamu bo muri Bibiliya kuko nawe yategereje ubuzima bwe bwose umwana we. Urakoze mwana wangize papa, kandi Mana urakoze kudusubiza umwana.'

    Ku rundi ruhande Eric Omondi yashimiye Imana yamusubije umwana kuko mu 2022 yiteguraga kwibaruka imfura ye icyakora ntibyagenda neza. Icyo gihe umugore we yibarutse umwana wamaze kwitaba Imana nyuma y'amasaha arenga atanu abaganga bagerageza kumwitaho.

    Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi batari bake muri Afurika y'Iburasirazuba, uyu ukunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda, ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga kuko ari ibintu yatangiye kuva mu 2008.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-eric-omondi-yibarutse-imfura-ye

  • Biravugwa ko Harmonize yateye inda mushiki wa mucyeba we Diamond – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bikomeje kuvugwa muri Tanzania ko umuhanzi Harmonize ashobora kuba yarateye inda mushiki wa Diamond Platnumz batandukanye habura gato ngo batane mu mitwe.

    Ibinyamakuru bitandukanye muri Tanzania bikomeje kwandika inkuru zivuga ko Harmonize ashobora kuba yarateye inda Esma Platnumz, mushiki wa Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we muri Wasafi Records bakaza gutandukana bashwanye.

    Simulizi Na Sauti ivuga ko Esma Platnumz wavuzwe mu rukundo n'Umuhanzi Harmonize usanzwe ari umwanzi karundura wa musaza we Diamond Platnumz akaba umuyobozi mukuru w'ikigo Wasafi Group gifite ibitangazamakuru, inzu ireberera inyungu z'abahanzi n'ikigo gitega ku mikino.

    Iki kinyamakuru kivuga ko gishingira ku magambo Esma Platnumz yatangarije ku rubuga rwa Instagram ko atwite umwana kandi ko azibaruka hagati y'ukwezi kwa Nzeri cyangwa Ukwakira 2023. Tariki 06 Gicurasi Esma yagize ati 'Ryoherwa n'iyi mvura uri kumwe n'umukunzi wawe. Mu mezi atatu cyangwa ane turibaruka umwana'

    Icyatangaje abantu benshi nuko uyu mukobwa ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania yarengejeho ko uwo mwana azibaruka ari uw'umugabo ukomoka mu gace ka Mtwara muri icyo gihugu kandi ariho uyu muhanzi Harmonize bavuzwe mu rukundo akomoka.

    Asoza ubutumwa yatambukije kuri Instagram yagize ati 'Turibaruka umwana kuva i Mtwara' iyi mvugo niyo benshi bari gushingiraho bavuga ko uyu mukobwa yaba ariwe ntandaro yo gutandukana kwa Harmonize na Kajala Frida biteguraga kubana.

    Bivugwa ko Kajala Frida akimara kumenya ibanga ry'uko Harmonize yari amaze kongera guha amahiwe ya kabiri banitegura kurushinga, yateye inda umukobwa uvukana na Diamond Platnumz yahise asesa umubano wabo ndetse atangaza ko bitari bikwiye kongera guha amahirwe uyu musore uharaye Yolo The Queen.

    Ku rundi ruhande ariko Harmonize akimara gutandukana na Kajala yahise ashyira hanze indirimbo 'Single' ikomeje kumwambutsa imipaka, ikagira ubutumwa bugaragaza ko uyu mugore Frida ashobora kuba yaramucaga inyuma, kandi we yari amaze kumwiyegurira yifuza ko banashinga urugo bakubaka umuryango.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/biravugwa-ko-harmonize-yateye-inda-mushiki-wa-mucyeba-we-diamond

  • Ni ukwisazura! Ibyamamare bikomeye ku Isi bik… – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi ubona hanze aha hari abagabo bakuze cyane batereta abakobwa bakiri bato cyangwa abagore bikundira abasore bato. Ibi abenshi bakunze kubyita ‘Kwisazura’ kuko ngo ababikora baba bashaka kuryamana n’abakiri bato ngo nabo biyumve ko bagifite amaraso y’ubuto.

    Ibi kandi bikunze kugaragara mu byamamare mpuzamahanga aho usanga byinshi byifitiye abakunzi bakiri bato. Byumwihariko hari abagabo b’abasitari bashesha akanguhe usanga bafite abakunzi b’abakobwa bato kuburyo bababera abuzukuru.

    Ibinyamakuru bitandukanye by’imyidagaduro birimo Buzzfeed, Hollywood Reporter n’ibindi byasohoye urutonde rw’ibyamamare by’abagabo bikundana n’abakobwa barusha imyaka iri hejuru ya makumyabiri (20) kuzamuka. 

    Uru rutonde kandi rwakozwe nyuma yaho amakuru ya Al Pacino amenyekanye ko agiye kubyarana n’umukobwa arusha imyaka 54.

    Dore urutonde rw’abagabo b’ibyamamare mpuzamahanga bakundana n’abakobwa bakababereye abuzukuru:

    1.Al Pacino 

    Al Pacino we Noor arusha imyaka 54 bagiye kwibarukana

    Icyamamare muri sinema Alfred James Pacino, wamamaye ku izina rya Al Pacino w’imyaka 83, amaze iminsi agarukwaho nyuma yaho atangarije ko yishimiye kuba agiye kubyarana n’umukunzi we Noor Alfallah w’imyaka 29. 

    Al Pacino urusha imyaka 54 umukunzi we, batangiye gukundana mu mpera z’umwaka wa 2021. Iyi couple ikaba ikomeje kuvugisha benshi kubera ikinyuranyo cy’imyaka kiri hagati yabo.

    2. Dolph Lundgren

    Dolph Lundgren n’umukunzi we Emma arusha imyaka 40

    Umukinnyi wa filime ukundwa na benshi muri filime z’imirwano, Dolph Lundgren watangiye kwamamara kuva mu 1980, ari mu bagabo bakurikiranywa cyane mu isi y’imyidagaduro. 

    Uyu mugabo w’imyaka 65 ari mu rukundo n’inkumi y’imyaka 25 yitwa Emma Krokdal yanambitse impeta y’urukundo mu 2022. Dolph akaba arusha imyaka 40 umukunzi we Emma. Batangiye gukundana ubwo Emma yarafite imyaka 23.

    3.Lionel Richie

    Lionel Richie arusha imyaka 40 umukunzi we Lisa Parigi

    Umuhanzi w’icyamamare unamaze igihe mu muziki Lionel Richie w’imyaka 73 ari mu rukundo n’umunyamideli Lisa Parigi w’imyaka 33 ukomoka mu gihugu cya Switzerland. Lionel urusha imyaka 40 Lisa, batangiye gukundana kuva mu 2019 kugeza ubu bari mu byamamare bigarukwaho cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    4. Dennis Quaid

    Umukinnyi wa filime, Dennis Quaid wamamaye muri filime zinyuranye zirimo nka ‘The Parent Trap’, ‘The Day After Tomorrow’, ‘On A Wing and a Prayer’ n’izindi, nawe afite umukunzi arusha imyaka 39. Dennis w’imyaka 69 n’umukunzi we Laura Savoie w’imyaka 30 batangiye gukundana mu 2019 nyuma yaho uyu mugabo yaramaze gutandukana n’umugore we wa kabiri.

    5.Nicolas Cage

    Icyamamare muri sinema, Nicolas Cage umenyerewe muri filime z’imirwano, nawe ari mu bagabo bikundira abakobwa bakiri bato. Kugeza ubu ari mu rukundo n’uwitwa Riko Shibata w’imyaka 28. Nicolas Cage w’imyaka 59 yatangiye gukundana na Riko arusha imyaka 31 kuva mu 2021.

    6.Jeff Goldblum

    Jeff Goldblum n’umukunzi we Emilie Livingston arusha imyaka 30

    Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Jeff Goldblum w’imyaka 70 wamamaye muri filime zikorwa na ‘Marvel’s’, amaze igihe kitari gito akundana n’umubyinnyi kabuhariwe Emilie Livingston w’imyaka 40 ukomoka muri Canada. Umubano wabo watangiye guca ibintu kuva mu 2014. Jeff Goldblum akaba arusha imyaka 30 umukunzi we Emilie.

    7.Eddie Murphy

    Eddie Murphy arusha imyaka 25 umukunzi we Paige Butcher

    Umunyarwenya w’icyamamare Eddie Murphy ufite abana 11 y’abyaranye n’abagore 4 batandukanye, kuri ubu amaze igihe atengamaye mu rukundo na Paige Butcher w’imyaka 36. Eddie Murphy w’imyaka 61 urusha imyaka 25 umukunzi we Paige, aherutse gutangariza People Magazine ko ntakibazo abona ku kinyuranyo cy’imyaka ye na Paige kuko ngo kuriwe urukundo ntirugendera ku myaka.

    8.Tommy Lee

    Umuhanzi Tommy Lee w’imyaka 60 wamamaye mu itsinda rya ‘Motley Crue’, ryaciye ibintu mu njyana ya Rock n Roll, amaze imyaka ine akundana n’umunyarwenyakazi Brittany Furlan w’imyaka 36. Tommy Lee akaba arusha imyaka 24.

    9.Bruce Willis

    Bruce Willis n’umukunzi we Emma Hemming arusha imyaka 23

    Icyamamare muri sinema Bruce Willis w’imyaka 68,uherutse gusezera gukina filime kubera ikibazo cy’uburwayi bwo kwibagirwa, nawe afite umukunzi arusha imyaka 23 witwa Emma Hemming. Aba bombi kandi banafitanye abana b’impanga b’abakobwa.

    10. Leonardo DiCaprio

    Uyu mugabo w’imyaka 48 ufite izina rikomeye muri sinema yubakiye kuri filime yitwa ‘Titanic’ yakinnye mu 1996, akunze gukarukwaho cyane bitewe n’ibyo yitangarije ko yikundira abakobwa bakiri bato. Uyu mugabo wanivugiye ko adashaka gushaka umugore ngo abyare, yavuze ko iyo agiye gushaka umukunzi areba ufite hagati y’imyaka 21 kugeza kuri 25.

    Leonardo DiCaprio azwiho kwikundira abakobwa bakiri bato batarengeje imyaka 25

    Leonardo DiCaprio yavuze ko adashobora gukundana n’umukobwa uri hejuru y’imyaka 25 kuko aba ashaka gukundana n’abari munsi y’ayo kuko aribo batuma yiyumva nkaho nawe akiri muto. Mu bakunzi uyu mugabo yagize bazwi ntanumwe warurengeje imyaka 25. Muri bo bamenyakanye harimo nk’umunyamideli Camilla Morrone, Nina Adgal, Kendal Schuler, n’abandi. Abo bose bakundanye ntanumwe warurengeje imyaka 25.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130285/ni-ukwisazura-ibyamamare-bikomeye-ku-isi-bikundana-nabakobwa-bato-bakabaye-abuzukuru-babo-130285.html

  • Yabashotoye: Amafoto agaragaza ubwiza bwa Miss Nyambo Jesca yatumye abantu bamuhundagazaho imitima (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Nyambo Jesca uzwiho kugira ubwiza bushotora benshi yatumye ahundagazwaho imitima.

    Mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na mwenyewe Nyambo Jesca yamugaragaje asa neza cyane maze abakunzi be bamukurikira kuri uru rubuga nabo ntibaripfana.

    Amafoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona amafoto ya Nyambo Jesca:

    Source : https://yegob.rw/yabashotoye-amafoto-agaragaza-ubwiza-bwa-miss-nyambo-jesca-yatumye-abantu-bamuhundagazaho-imitima-amafoto/

  • “Imba naraguhereyeho iyomba ndya imbwa”: Abagabo batembagaje abantu imbavu zirabarya mu misango y’ubukwe (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo batembagaje imbaga y'abantu ubwo bari mu misango y'ubukwe bitewe n'amagambo bakoreshaga.

    Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga z'abantu batandukanye hano mu Rwanda harimo n'umunyamakuru akaba n'umushyushya rugamba Anita Pendo yaragaragaje abagabo babiri bari mu misango y'ubukwe bari gukoresha amagambo asekeje ku rwego rwo hejuru.

    Na we ihere ijisho amashusho:

    Source : https://yegob.rw/imba-naraguhereyeho-iyomba-ndya-imbwa-abagabo-batembagaje-abantu-imbavu-zirabarya-mu-misango-yubukwe-video/

  • Bahati uheruka kubatizwa agiye kurushinga n'Umudiyasipora – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi akakira Yesu nk'umwami n'umukiza Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yateguje ubukwe bwe n'umukunzi we witwa Unyuzimfura Cecile, usanzwe utuye hanze y'u Rwanda.

    Ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 27 Nyakanga 2023 na Tariki 5 Kanama 2023 nk'uko integuza zabwo zibigaragaza.

    Gusaba no gukwa bizabera ahitwa Prime Garden i Gikondo ku wa 27 Nyakanga 2023.
    Gusezerana imbere y'Imana ni ku wa 5 Kanama 2023 mu busitani bwa St Paul ari naho hazakirirwa abatumiwe muri ibi birori.

    Mu gushaka amakuru, umwe mu nshuti za hafi z'uyu muhanzi yavuze ko agiye gukora ubukwe n'umukobwa uba muri Canada.

    Amakuru avuga ko bombi bamaze igihe bamenyanye ndetse mu minsi yashize bahuriye hanze y'u Rwanda, ari nabwo bemeranyije ibyo kubana, Bahati akamwambika impeta.

    Ku rundi ruhande amakuru avuga ko nyuma y'ubukwe, Bahati azahita atangira gushaka ibyangombwa byo kwimukira muri Canada aho umugore bagiye kurushinga asanzwe atuye.

    Si Bahati gusa uzaba wimukiye hanze y'u Rwanda mu bo babanye mu itsinda rya Just Family kuko Kim Kizito asigaye atuye i Burayi, Jimmy na Chris baherutse kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Croidja atuye muri Afurika y'Epfo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahati-uheruka-kubatizwa-agiye-kurushinga-n-umudiyasipora

  • Abarimo Ish Kevin batanze ibyishimo mu gitara… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu taliki 2 Kanama 2023 impande ya sitade, igitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager cyaririmbwemo n’abahanzi bakomeye barimo B-Threy, Kevin Kade na Ish Kevin.

    Guhera saa munani nibwo imiryango yahabereye iki gitaramo yari yafunguwe ari nako abambere bahise batangira kwinjira. 

    Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi cyane haba abatuye mu karere ka Huye ndetse n’abaturutse hirya no hino mu gihugu baje kwitegura imikino yanyuma y’igikombe cy’Amahoro izakinwa ejo.

    MC Tino niwe wakiyoboye naho DJ Sonia avanga umuziki wishimirwaga n’abari aho bose gusa n’umushyushyarugamba Lucky Nzeyimana nawe yanyuzagamo agatungurana.

    Ubwo abantu biniiraga ku muryango,byasabaga kugura amacupa 2 gusa y’icyo kunywa cya SKOL

    B.Threy niwe wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniriro, yinjiye aririmba indirimbo Nihe yafatanyije na Trozzie 96 maze abafana bikoza ibicu. Indirimbo nka 250 ndetse na Bibi zo yazirimbanye n’abafana maze ageze kuri Nicyogituma biba ibindi bindi.

    Kevin Kade niwe wakurikiyeho arikumwe n’ababyinyi ,yinjiriye mu ndirimo Kao benshi bamumenyeho ndetse ikaba yaranakunzwe n’abatari bake. Yakomeje gutanga ibyishimo asoreza ku ndirimbo Amayonga ndetse na Umuana zabyinwe n’abatari bake.

    Umushyushyarugamba Luck Nzeyimana uzwi nawe yahise anyuzamo nyuma ya Kevin Kade aza ku rubyiniro ashyushya abafana afatanyije na DJ Sonia ndetse ari nako bisomera ku binyobwa bya SKOL. Indirimbo zirimo iza Yvan Bruvan ndetse n’iza Jay Poly bitabye Imana zabyinwe karahava.

    Ish Kevin ukunzwe n’abatari bake yahise akurikiraho,yageze ku rubyiniro aririmba No Cap maze n’abafana bari bari inyuma bigira imbere batangira kubyina cyane. Ageze ku ndirimbo Clout yayiretse iririmbwa n’abafana ari nako bakomeza kumwereka urukundo rudasanzwe.

    Iki gitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager kiranakomeza kuri iki cyumweru aho hari abandi bahanzi bakomeye bategerejwe,muri abo harimo BULLDOG, FIREMAN, PAPA CYANGWA,ZEO TRAP,PFLA  na NEG-G THE GENERAL.

    MC Tino ashushya abari bitabiriye iki gitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager

    DJ Sonia avanga umuziki wishimiwe n’abose

    B.Threy yabimburiye abandi ku rubyiniro

    B.Threy yashimishije abantu cyane

    Ababyinnyi bari bari kumwe na Kevin Kade

    Kevin Kade aririmba 

    Ibyishimo byari byose ku bakunda B Threy

    Umushyushyarugamba Luck Nzeyimana yatunguranye ku rubyiniro

    MC Tino, Luck Nzeyimana na DJ Sonia basangira ibyishimo n’abari bitabiriye iki gitaramo

    Ish Kevin yagendanaga n’abakunzi be mu kuririmba

    Kevin Kade abyinisha abakobwa yari yajyanye nabo ku rubyiniro

    Abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL bajya kubireba ngo binywere

    Abantu bitabiriye iki gitaramo cya Nyega Nyega na Skol Lager batashye bose banyuzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130097/abarimo-ish-kevin-batanze-ibyishimo-mu-gitaramo-cya-skol-lager-i-huye-amafoto-130097.html

  • Rumaga yahurije mu gitaramo abahanzi bakorany… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, ni bwo Rumaga yararitse abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange, iki gitaramo azakora ku itariki ataratangaza.

    Yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cye cya mbere kizaba kiganjemo cyane ubusizi, kandi kizagaragara bamwe mu bahanzi bakoranye kuri album ye.

    Ati 'Ni igitaramo kizaba kiganjemo cyane ubusizi gusa. Kizagaragaramo abandi bahanzi barimo abo twakoranye kuri album yanjye 'Mawe' ya mbere nzaba ndi kumurika.'

    Uyu musizi wamenyekanye mu bisigo birimo nka 'Umugore si umuntu', avuga ko yatekereje gukora iki gitaramo nyuma y'ubusabe bwa benshi bashaka kumubona imbona nkubone.

    Ati 'Ni igitekerezo nagize nyuma yo kubisabwa n'abakunzi benshi. Bambwira ko bifuza kumbona no kumva mbatura ibisigo mu buryo bw'imbonankubone n'inyumva nkumve.'

    Uyu musore avuga ko ari gutegura buri kimwe, ku buryo abantu bazabona ibyo amaso yabo atarabona. Ati 'Ni 'Performance' amaso y'abo atarabona, icyo ni kimwe. Ibindi, ni amabanga azagenda ahishurwa buhoro, buhoro.'

    N’ubwo atavuze abahanzi azifashisha muri iki gitaramo cye cya mbere, ariko ibisigo amaze gushyira hanze yakoranye n’abandi bahanzi birimo ‘Narakubabariye’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Ivanjiri II’ yakoranye na Alpha Rwirangira;

    ‘Umwana araryoha’ yakoranye na Riderman na Peace Jolis, ‘Mazi ya Nyanja’ yakoranye na Alyn Sano, ‘Kibobo’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Ntakundi’ na Chrisy Neat n’ibindi.

    Rumaga ni umusore umaze kwigarurira imitima y'abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n'impano idasanzwe agaragaza haba mu biganiro bye muganirana ndetse no mu bihangano bye 'Ibisigo' aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mubyo avuga.

    Ubusizi ni icyiciro cy'ubuvanganzo cyari kigenewe gusingiza mbere na mbere Umwami n'abo mu muryango we. Umusizi yari umuhimbyi w'ibisigo Nyabami, Uwabifataga mu mutwe atarabihimbye bamwitaga 'Umwikirizi '.

    Junior Rumaga ari mu kiragano gishya cy'abakora ubu buvanganzo. Shene ye ya Youtube iriho nka ibisigo nka 'Wumva ute?', 'Ub Breakable Promise', 'Nzakurambaho', 'Nzoga', n’ibindi.

    Uyu musore ukiri muto afite n'izindi mpano zimutunze. Ni umutahira, umushyushyarugamba, umusangiza w'amagambo mu bukwe, umwanditsi w'ibitabo, umwanditsi n'umukinnyi wa filime n'ikinamico akaba n'umutoza wa siporo wabigize umwuga.

    Rumaga avuga ko atamenya neza inkomoko yacyo ariko ko akunda gutebya no gutera ikiringo n'abakuru, batumye muri we amenya bihagije ikinyarwanda akoresha cyane.

    Ubusizi ni inganzo isa nkiyari imaze kugenda biguruntege yewe hafi yo kwibagirana kubera umubare nkene wababukora mu gihe buzwi nka Nyina w’izindi nganzo.

    Gusa, biragaragara ko bushyigikiwe abakizamuka bagashyigikirwa urukundo n'ubwitanjye babufitemo bwatuma abantu bongera kuryoherwa n’iyi nganzo nk’uko byahoze. 


    Rumaga yatangaje igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere

     

    Rumaga Junior ari kumwe n'umuhanzikazi Alyn Sano mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Mazi ya Nyanja' 

    Rumaga ari kumwe na Bruce Melodie bakoranye igisigo bise 'Narakubabariye' 

    Rumaga yavuze ko bamwe mu bahanzi bakoranye iyi album bazagaragara mu gitaramo cye- Aha ari kumwe n'umuraperi Riderman ndetse na Peace Jolis

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAWE' YITIRIYEALBUM YE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130092/rumaga-yahurije-mu-gitaramo-abahanzi-bakoranye-kuri-album-yibisigo-130092.html

  • Zari yahishye itariki azakoreraho ubukwe inshuro ya Gatatu – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko we n'umukunzi we Shakib Lutaaya basezeranye imbere y'Idini ya Islam, Zari Hassan yavuze ko mu mpera z'uyu mwaka ari bwo indi mihango y'ubukwe bwabo izaba.

    Muri Mata 2023, ubwo Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, ni bwo Zari Hassan na Shakib bari bamaze igihe kitari kinini bakundana bakoze imihango y'ibanze y'ubukwe bwabo yabereye muri Afurika y'Epfo.

    Kuri ubu Zari w'abana 5 yavuze ko imihango y'ubukwe bwatambutse yagombaga kuba mu bwiru kandi yagenze uko babishakaga, ubu bakaba barimo bategura ubukwe bwabo aho buzitabirwa n'abambaye imyeru (white wedding) kandi bukabera muri Uganda.

    Ati 'ubukwe bwacu bwari ibanga kandi byagenze nk'uko byari biteguye. Imana n'ibishaka mbere y'uko uyu mwaka urangira tuzakora ubukwe bwacu aho ari ukwambara imyeru (white wedding). Twamaze guhitamo Uganda nk'aho buzabera bitewe n'ababyeyi bacu ko ari ho batuye.'

    Zari kandi aherutse gutangaza ko Shakib yamuhaye igitabo cya 'Quran' nk'inkwano, ngo impamvu yayihisemo ni uko no yabasha kwigurira buri kimwe cyose ku Isi gishoboka.

    Zari Hassan afite abana 5 barimo babatu yabyaranye n'uwahoze ari umugabo, Ivan Semwanga ndetse n'ababiri yabyaranye na Diamond Platnumz.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yahishye-itariki-azakoreraho-ubukwe-inshuro-ya-gatatu