Tag: Imyidagaduro

  • Niragire Marie France yavuze umuti wibibazo… – #rwanda #RwOT

    Inyandiko igenewe abanyamakuru, igaragaza ko Niragire yungirijwe na Murayire Protais ndetse n'umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi. Mu matora kandi, Harerimana Ahmed yabaye Umunyamabanga naho umubitsi agirwa Rwagasani Braddock Le Sage.

    Niragire yatowe asimbura Janvière wari umaze imyaka ibiri ari ku buyobozi mu buryo bw’agateganyo. Uyu mugore ariko yari asanzwe ari Visi-Perezida mu Ihuriro ry’abatunganya filime, ari na Perezida w’Ihuriro rya filime.

    Yavuze ko kuba mu ihuriro ry’abatunganya filime, ari byo byamufashije kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Art Council.

    Avuga ko hari byinshi byasabwaga birimo nko kuba afite uburambe n’ubumenyi byasabwaga-ibi byose byamuhaye amahirwe yo kugera ku mwanya wa Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi.

    Avuga ko imyaka ibiri yari ishize badakora amatora kubera ibyangombwa byo muri RGB byaburaga, bityo ko bafashe igihe cyo kubanza kubitegura.

    Agiye ku buyobozi mu gihe muri ‘Art Council’ havuzwemo ibibazo binyuranye birimo nko kwirukana abakozi ‘bidakurikije amategeko’, ibirego binyuranye byagiye bitangwa mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abitabaje Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) n’ibindi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Marie France yavuze ko yiteguye kubakira ku byari bimaze gukorwa no guha umurongo ibyifuzwa n’abanyamuryango. Ati “Ahantu uyu munsi aho bigeze ku guhangana na byo, tuzarebera ukuri, kuko niba harimo abakozi harimo ‘Contract’ […] Tuzareba ku mategeko agenga ‘contract’ n’abakozi’.

    Yagaragaje ko bimwe mu bibazo biri muri Art Council bizwi, kandi bizakemurwa hisunzwe amategeko agenga iri huriro. Ati “Tuzareba uko dukemura ikibazo cy’abakozi.”

    Niragire yavuze ko mu gihe cy’imyaka itanu azamara ku buyobozi, ashyize imbere ibiganiro n’abahanzi bijyana no gusaba buri wese kubanza gutekereza ku bikorwa byabo mbere y’uko abishyira hanze.

    Ati “Ikibazo ni twebwe abahanzi, ntituramenya agaciro k’ibihangano byacu.” Hagomba kubanza kubaho ubukangurambaga ku buhanzi…”

    Yavuze ko bazahuza imbaraga na Minisiter y’Urubyiruko ndetse n’ubuhanzi, mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi. Ati 'Art Council' ikora ubuvugizi mu guhuza abahanzi, guverinoma n’izindi nzego.'

    Niragire anavuga ko muri iki gihe bagiye gukora ubukangurambaga buzatuma abahanzi binjira mu mahuriro anyuranye, kuko ‘iyo umuhanzi ari hanze aba yigenga’. Ati “Ntabwo uba umufiteho uburenganzira. Nibazamo ibibazo bakabicishamo aho ngaho, ibibazo birahagera.”

    Yavuze ko kubarizwa mu ihuriro bifite inyungu nyinshi, kuko hari ababarizwa muri cinema bakenera kujya kwiga hanze, cyangwa se kuhafatira amashusho bikaborohera cyane kurusha cyane iyo bataba bari muri iri huriro.

    Niragire Marie France yavuze ko mu gihe cy’imyaka itanu ashaka guteza imbere ubuhanzi mu buryo bwose. Ati “Ikintu cya mbere abahanzi dukeneye ni ukunga ubumwe, kuko nitugira ijwi rimwe tuzagira imbaraga, bujya nta muhanzi uba umwe….”

    Akomeza ati “Numva icya mbere ari ubumwe no gukorera hamwe. Icya kabiri ni uburyo twabyaza umusaruro ibihangano byacu, icya gatatu umuhanzi yahabwa agaciro gute? Kuko ukurikije sosiyete yacu n’umuco wacu bigeze ku rwego rwiza ariko rutari rwiza cyane.”

    Yavuze ko umubare utaraba munini w’abantu bumva ko ubuhanzi ari akazi nk’abandi, biri mu byo bagomba kwitaho mu kumvikanisha ko ubuhanzi ari akazi.


    Amaze imyaka itatu ariwe mugore watangije Televiziyo

    Muri Kanama 2021, nibwo Niragire Marie France yabaye umugore wa mbere mu Rwanda watangije ku mugaragaro Televiziyo yigenga, kuva icyo gihe yinjiranye ibiganiro byibanda cyane ku guteza imbere Cinema n’ubuhanzi.

    Yabwiye InyaRwanda ko urugendo rw’imyaka itatu ishize ruherekejwe no kwiga amasomo ajyanye n’ubushabitsi bwa Televiziyo.

    Yavuze ati “Imyaka itatu ku isoko uba uri gufata amasomo, kuko iyo utangiye ‘Business’ uza usanga hari abandi bayikoraga ariko n’ubwo uba warakoze ubushakashati, uba warakoze ku byo bamaze igihe bakora ariko atari ibyo bagiye gukora cyangwa se ibyo bari gukora kuko byo uba utarabibona…”

    Asobanura ko imyaka itatu ishize Genesis Tv iri ku isoko bizera neza ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, nabo bazaba bafite abandi babigiraho.

    Uyu mugore yavuze ko yatangije Televiziyo kubera ko yashakaga urubuga rwihariye rwajya ruteza imbere umuziki na Cinema, na gahunda ya Made in Rwanda.

    Ariko kandi anavuga ko yatangiye Televiziyo kubera ko yashakaga kugira ahantu he bwite ho gutambukiriza filime ye y’uruhererekane yise ‘The Little Angel’.

    Muri we avuga ko atashakaga ko filime ye itambuka kuri Youtube nk’ibindi bihangano, kuko yifuzaga urubuga rushobora kugera kure, kandi nawe bikamufasha kwiteza imbere yaba muri cinema no mu buhanzi.

    Ariko kandi intangiriro ntiyari yoroshye ‘kuko urumva hari ukuntu uba ufite ibihangano uri umuhanzi, ukina filime, ukora filime, iyo ureba itangazamakuru cyangwa Televiziyo uba ubona byose ariko iyo ugezemo ari ‘Business’ nibwo ubona ko ikeneye kubanza gufata imbaraga mbere y’uko ushyiraho cya gihangano kindi watekerezaga’.

    Niragire Marie France yavuze ko yabanje gufata igihe cyo gutegura neza ibikorwa yagombaga gushyira ku isoko, kandi atangiza urubuga ruzamufasha kwiteza imbere no guteza imbere ibihangano bya bagenzi be.

    Kuri we, avuga ko yinjiye mu ishoramari rya Televiziyo adashyize imbere amafaranga mu bihangano, ariko yari afite intumbero yo kunguka mu gihe kiri imbere cyo kimwe n’abandi. Ati “Ni ukunguka mu gihe bya bihangano byabo byateye imbere. Iyo n’iyo ntego yanjye.”


    Cinema yayishyize ku ruhande?

    Hari abavuga ko kuva Niragire yashinga Televiziyo atongeye kugaragara cyane muri filime.

    Asobanura ko inshingano za Televiziyo zatumye atabona umwanya uhagije mu gukina filime, ariko kandi na cinema isaba umwanya uhagije ari nayo mpamvu yabanje kwita ku guteza imbere igitangazamakuru yashinze mbere y’uko akomeza urugendo rwa filime.

    Marie France asobanura ko habaye kujanisha buri kimwe, abanza kwita kuri ‘Business’ ya Televiziyo mbere y’uko akomeza gukina muri filime ze n’iz’abandi.

    Yavuze ko ajya yumva abantu bavuga ko gukina muri filime kwe bihenze, ariko kandi siko bimeze. Ati “Ntabwo ndi umukinnyi uruhanya, icyo ni kimwe. Ntabwo ndi umukinnyi utubahiriza amasaha, ndi umukinnyi uri buguhe umusaruro ku mwanya wampaye.”

    Niragire yavuze ko filime ‘Inzozi’ yakinnyemo yitwa ‘Sonia’ yamwubakiye izina, kandi umwanya yakinnyemo wafashije benshi, inatinyura abakinnyi bashya ba filime bashakaga kwinjira muri cinema.

    Anasobanura ko iyi filime yafashije cyane cyane abagore bashakaga kwinjira muri cinema. Ati “Uruhare yagize ni runini cyane, ku buryo nzi abantu binjiye muri cinema cyangwa bakoze cinema nyuma y’uko filime yanjye isohotse.”

    Niragire asobanura ko igihe cyose umukinnyi yakinnye umwanya yahawe, bigatuma sosiyete imufata bijyanye n’umwanya yakinnye, bigaragaza ko yashyize mu bikorwa ibyo yagombaga gukina.

    Yavuze ko mu gihe yatangiraga urugendo rwo gukina filime, nta bicantege byarimo nk’aho abakobwa basabwa ruswa y’igitsina n’ibindi.

    Ahubwo ko byagiye bivugwa cyane muri Cinema, nyuma y’uko abantu babonye ko harimo amafaranga no kuba umuntu yashobora kwiteza imbere. 

    Niragire Marie France ‘Sonia’ ni umwe mu bakinnyi ba filime bigaragaje cyane mu Rwanda akaba ari nawo mwuga yubakiyemo izina 

    Niragire yagize izina rikomeye muri Cinema abicyesha filime 'Inzozi' yakinnyemo yitwa 'Sonia'


    Niragire yavuze ko imyaka itatu ishize ashinze Televiziyo ari urugendo rw’ubumenyi n’ibishoboka

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NANIRAGIRE MARIE FRANCE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138102/niragire-marie-france-yavuze-umuti-wibibazo-yakirijwe-mu-nama-yigihugu-yabahanzi-nimihigo–138102.html

  • Zari Hassan yahaye gasopo abari kumugira umukecuru #rwanda #RwOT

    Umunyamideri Zari Hassan uri mu Rwanda mbere yo kujya mu gitaramo yihanangirije abafata amafoto ye bakayagira uko bashaka.

     

    Uyu mugore w'abana batanu n'imyaka 46 yongeye gusubira mu magambo yabwiye abanyamakuru bo muri Uganda ubwo bafataga amashusho ye asa n'umukecuru ngo bakayakorera 'Edit' kugira ngo bamusebye.

     

    Zari anyuze kuri 'Story ya Instagram' ye , yagaragaje ko kumuvuga nabi ari ishyari riba ririkubarya bibaza impamvu ari gutera imbere akanakora cyane bigatuma batekereza uburyo bakoresha ngo bamushyire hasi.Zari Hassan yavuze ko ari mwiza kandi ko azahora ari mwiza.

     

     

    Mu magambo ye yagize ati:'Ikibazo ni kuki mukomeje kubangamirwa nuko ngaragara.Guhindura amafoto yanjye  mugamije guhaza inkuru zanyu nta hantu na hamwe bizigera bimpindura.Niba mukomeje kubabazwa nabyo mujye gushaka ubuvuzi.Mukomeza mwibaza ngo kuki ari gutera imbere kuki ari gutsinda , ndabizi kandi muvugane n'Imana kuko sinjye kubazo'.

     

    Uyu mugore yahise atumira abo bantu kujya muri The Wave Lounge kujya kumureba mu gitaramo afite uyu munsi cya All White Party.Zari yishingoye agaragaza ko ntawabasha kumushyira hasi kuko ngo Imana yamusize amavuta.

    The post Zari Hassan yahaye gasopo abari kumugira umukecuru appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zari-hassan-yahaye-gasopo-abari-kumugira-umukecuru/

  • Bushali yavuze inkomoko y’izina rye n’ukuntu… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bushali wari umutumirwa mu gitaramo cy’abanyarwenya kizwi nka Gen Z Comedy kibera ahazwi nka Camp Kigali, yagaririje abiganjemo urubyiruko ku rugendo rwumuziki we, n’ibyamukomeje bigatuma ahinduka umuraperi mu bakunzwe bo mu Rwanda.

    Uyu muhanzi nyarwanda wakiriwe mu gace kitwa ” Meet Me Tonight” yasobanuye byinshi ku muziki we wamuhaye izina, ariko yatangiye bigoye adashyigikiwe n’ababyeyi.

    Bushali yakundaga umuziki kuruta ishuri akabipfa n’ababyeyi

    Bushali yatangaje ko yinjiye mu muziki akiri ku ntebe y’ishuri, ababyeyi be ntibabyishimire, ndetse bikagira ingaruka ikomeye mu myigire ye, kuko yakundaga gustindwa akabona amanota mabi, yahindura ikigo bikamusaba gukoresha indangamanota kugirango yemerwe ku kindi kigo.

    Ati” Ku ishuri bahoraga banyirukana nahindura ikigo ngakoresha bulletin [Indangamanota] kugirango bamfate”.

    Yatanze inama ku bitabiriye biganjemo urubyiruko 

    Umuraperi uzwi nka Bushali yamenyekanye mu muziki nyarwanda muri 2013, nyagasani aramusekera nk’uko yabitangaje. Ati” Natangiye umuziki mu 2013, nibwo nyagasani yansekeye. Gusa nari naratangiye kuririmba kera muri korali nkiri umwana, nyuma nza gutangira gukora ibihangano byanjye”.

    Uyu muhanzi wiyeguriye umuziki mu bwana, yavuze ko imbogamizi yahuye nayo ari ugufatisha itangazamakuru no kumenyekanisha ibihangano bye ahantu hatandukanye. Yavuze ko gutinda kubona inzira yo kumenyekanisha impano bye aribyo byamubereye imbogamizi ikomeye.

    Ubwo yabazwaga imvano y’izina rye Bushali, yavuzeko iri zina rye rifite amateka yihariye kuko rikomoka mu muryango we. Yatangaje ko, iri zina  yarikuye kuri Sekuru, nyuma yo kuvuka akaryitwa.

    Yanasobanuye ko ariwe wimenyeye ibihangano bye ndetse ko ashima Imana yamufashije kugera ku byo afite. Bushali watanze inama ku biganjemo urubyiruko, yabasabye gukora cyane no kutarambirwa nk’uko nawe yihambiye ku muziki we kugeza umuhiriye.

    Atangaza ko gukora cyane arirwo rufunguzo rwakugeza ku nzozi. Ati” Gukora cyane nibyo bituma ugera kure!Rubyiruko ntabwo wakora aka kanya ngo uhite ugera ku nzozi biragoye”.

    Yagarutse ku byiza yakuye mu muziki avuga ko yasanze burya ubuhanzi bwagutunga bukaguhindukira akazi kakugaburira umunsi ku wundi.

    Ubwo yataramiraga abitabiriye biganjemo abafana be, yabifurije guhirwa mu mwaka mushya ugiye gutangira wa 2024, no kugera ku nzozi zabo binyuze mu gukunda ibyo bakora no gukora cyane, batibagiwe kwihangana.

    Abitabiriye bishimiye uburyo Bushali yabaganirije

    Abitabiriye bigishijwe ko bakwiye gukora cyane mu byo bashoramo imbaraga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138081/bushali-yavuze-inkomoko-yizina-rye-nukuntu-umuryango-wamucaga-intege-mu-muziki-138081.html

  • Byaramurakaje ! Diamond Platnumz yahishuye yategetse ko bashaka uwamwibiye isapo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Afurika Diamond Platnumz uherutse kwibirwa isapo i Dodoma mbere y'uko atarama muri Wasafi Festival, yavuze ko impamvu yabuze amahwemo akanga kugenda atayibonye ari uko yiyumvise nk'usuzuguwe.

     

    Yagaragaje uburakari bukomeye cyane ndetse yanga kuva mu modoka yahise ajya kwicaramo atarabona isapo ye.Uyu muhanzi ubusanzwe amenyereye abafana n'urugomo rwabo gusa, akimara kwibwa isapo , yabaye nk'ushatse gusubirayo, abwira abarinzi be gushaka utwaye isapo kugeza bamubonye.

     

    Benshi bavuze ko ari uguteka imitwe , gusa n'ubwo byaba byo, ntabwo yaterwa amabuye na cyane ko aribwo buryo arimo gukoresha muri iyi minsi.

     

    Diamond yavuze ko yababajwe n'uko uwo mufana ataje ngo amusabe kuneza aho gukora igikorwa kigayitse cyo kumukora k'umutwe akamwambura isapo ye.Yavuze ko uwo mwanya yahise yiyumva nk'umuntu usuzuguwe cyane , kuko yari yambaye imyambaro ijyanishije.

     

    Mu mashusho yashyizwe kuri Channel ya WASAFI TV, uyu muhanzi yavuze ko yababaye cyane,Ati:'Abantu batangajwe cyane n'uko nkurikiye isapo, gusa iyo umuntu akwibye aba akweretse ko agusuzuguye.Nubaho ko mwamfashije , ariko nanone niba hari icyo umuntu arasaba, kandi sinimana'.

    The post Byaramurakaje ! Diamond Platnumz yahishuye yategetse ko bashaka uwamwibiye isapo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/byaramurakaje-diamond-platnumz-yahishuye-yategetse-ko-bashaka-uwamwibiye-isapo/

  • Harimo itike igura ibihumbi 130Frw! Bruce Mel… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 22 Ugushyingo 2023, ni bwo uyu muhanzi wakuriye i Kanombe yanditse amateka avuguruye mu muziki we, aririmbira 'bwa mbere' muri Amerika.

    Ni nyuma y'uko afashijwe na Shaggy kuririmba mu bitaramo ngaruka mwaka 'iHeart Radio Jangle Ball' bifasha Abanyarwanda n'abandi gusoza neza umwaka.

    Uyu muhanzi ari kwitegura kugaruka mu Rwanda, aho agomba guhurira ku rubyiniro na Kendrick Lamar mu gitaramo 'Move Afrika Rwanda' kizaba ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023 muri BK Arena.

    Mbere yo kugaruka i Kigali, yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

    Ni igitaramo azakora nyuma yo gutumirwa na kompanyi ya Innox Entertainment LLC isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.

    Ku rubuga rwo gucururizaho amatike rwa Eventbrite.com, bagaragaza ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hagati y'amadorali 60 n'amadorali 100.

    Amatike y'amadorali azarangira gucuruzwa tariki 29 Ukuboza 2023. Ariko ku rubuga bagaragaza ko muri rusange wishyura amadorali 65.87 [Ni ukuvuga 82,059.59 Frw].

    Amatike ya VIP y'amadorali 100 azarangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ku rubuga bagaragaza ko ari ukwishyura amadorali 108.55 [Ni ukuvuga 135,229.53 Frw].

    Hari n'amatike y'amadorali 70 wongeyeho 6.54 bikaba amadorali 76.54 [Ni ukuvuga 842,820.68 Frw] ariko yo azatangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023.

    Afite ishimwe ku mutima:

    Mu butumwa bwo kuri Instagram, Bruce Melodie yavuze ko yakuriye i Kanombe nk’abandi bana, ariko ko atigeze atekereza ko azagera ku ntera y’urugendo rw’ubuzima agezeho muri iki gihe.

    Yavuze ko nk’abandi bose biyumvamo impano, yagiye agerageza amahirwe anyuranye kugira ngo abashe kwinjira, kandi igihe cyarageze inzozi ziba impamo.

    Avuga ko nyuma y’ibihe byiza n’imiraba, imirimo yakoze yatangiye kubyara inyungu. Yabwiye abahanzi bakiri bato batangiye urugendo nk’urwo yanyuzemo kudacika intege, no gukurikira inzozi zabo, kandi bakanoza neza ibyo bashaka guha abantu.

    Mu butumwa bwe yashimye Perezida Kagame ku bw’intambwea amaze guteresha u Rwanda, avuga ko nk’umunyarwanda biteye ishema kubona aho ugeze hose ukavuga ko uri umunyarwanda wakwiranywa ubwuzu kandi ukishimirwa.

    Kandi avuga ko buri wese wumvise u Rwanda agaragaza inyota yo gushaka kumenya byinshi ku Rwanda.

    Uyu munyamuziki yashimye cyane abafana be, itangazamakuru, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano n’abandi bose batumye aba uwo ariwe muri iki gihe. Yanashimye kandi Shaggy wamuciriye inzira. Ati “Nzahora mbashimira.”

    Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Bruce Melodie 

    Bruce Melodie yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azataramira muri Maine


    Ni ubwa mbere Bruce Melodie agiye gukorera igitaramo cye bwite muri Amerika


    Bruce avuga ko afite ishimwe rikomeye kuri Shaggy wamufashije kuririmbira muri Amerika


    Bruce Melodie yashimye Perezida Kagame ku bw'intambwe amaze guteresha u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137215/harimo-itike-igura-ibihumbi-130frw-bruce-melodie-agiye-gukorera-igitaramo-cye-muri-amerika-137215.html

  • The Ben yavuze ko umubyeyi we yatewe ubwoba nuko agiye mu muziki , abwira amagambo akomeye uwamwise umunebwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mugisha Benjamin , yavuze ko abantu bamwita umunebwe batazi neza ko afite indi mirimo abamo umunsi ku munsi arinayo imugira uwo ari we kuri uyu munsi.Ibi The Ben yabitangarije muri Canada nyuma y'ikibazo yari maze kubazwa na Ally Soudy.

     

    Munama ya Rwanda Youth Convention , yabereye muri Canada niho The Ben yatoboreye aya magambo yari yaririnze kuvuga na mbere ndetse anagaruka ku mpamvu atajya apfa kumvikana avuga amagambo menshi mu itangazamakuru cyangwa ngo ashake kugaragaza guhangana gukomeye.

     

    The Ben umaze imyaka irenga 15 muri muzika ,  yagaragaje ko ibintu bifasha umuhanzi kubirambamo ari ukugira ikinyabupfura no kurangwa n'imyitwarire myiza.The Ben yagize ati:'Ntabwo ndi intungane , inshuti zanjye nyinshi zinziza ko mba ndwana nabyo no kwitwararika ku myitwarire , ngerageza guharanira kugira ikinyabupfura , kubaha no guca bugufi'.

     

    Ubwo The yagarukaga kukindi kintu cyafasha umuhanzi , yabaye nk'uwibuka abigeze kuvuga ko ari umunebwe we na Meddy, maze agira ati:'Hari abantu benshi , nubwo navuga ko atari benshi cyane , usanga bavuga ngo The Ben na Meddy muri abanebwe.Ikintu nababwira , dushobora kuba abanebwe mu maso y'ibyo mutubonamo, ariko dufite ibindi dushyiramo imbaraga kandi dukora cyane'.

     

    Uyu muhanzi yasobanuye ko ikibazo gikunze kubaho ari uko abantu bitiranya ibintu.Ati:'Benshi mutuzi nk'abahanzi bakora indirimbo zigasohoka, ibyo bigatuma mudufata nk'abakora cyane,ariko ni kuri kimwe. Twe rero dufite ibindi bintu dukora bitajya hanze, kandi bifite akazi karuta ibyo.Ibyo nibyo bidufasha bikaduha imbaraga zo gutera imbere mu buryo butandukanye'.

     

    Uyu musore witegura kurushinga, yavuze ko gukunda Imana no kuyubaha ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge biri mu byafasha umuhanzi kuramba muri muzika.Yagize ati:'Nkijya mu muziki, umubyeyi wanjye yagize ubwoba, yumva ko naba ngiye mu murongo mubi,kimwe rero mu byo niyemeje ni uko ntazaba umuntu yatekerezaga ko ngiye kuba we.Ikintu rero nirinze cyane ni ibiyobyabwenge'.

     

    Mugisha Benjamin yavuze ko kwirinda ibiyobyabwenge biri mu bimufasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

    The post The Ben yavuze ko umubyeyi we yatewe ubwoba nuko agiye mu muziki , abwira amagambo akomeye uwamwise umunebwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/the-ben-yavuze-ko-umubyeyi-we-yatewe-ubwoba-nuko-agiye-mu-muziki-abwira-amagambo-akomeye-uwamwise-umunebwe/

  • Judithe Niyonizera akomeje gushimirwa umutima mwiza yeretse Samusure #rwanda #RwOT

    Umugore wamamaye mu myidagaduro Nyarwanda , Niyonizera Judithe , akomeje gushimirwa umutima mwiza yeretse Samusure akamwishyurira ideni nk'uko byagiye bigarukwaho.

    Nyuma yo kujya hanze kw'inkuru zivuga ko ariwe wishyuye ideni ryatumye Samusure ahunga , Judith yashize hanze ifoto kumbuga nkoranyambaga ze yandikaho amagambo agira ati:' Utagushima yaba yitwa nde, y'aba akomoka kwande ? Uko nzajya nibuka ineza yawe , nzajya ngushima'.

     

    Nyuma yo kwandika ayo magambo , benshi bamuhaye ibitekerezo, bagarutse kuri Samusure, bavuga ko urukundo bamukundaga rwahise rwiyongera.

     

    Uwitwa Jean Peter yagize ati:' Sha urwo nagukundaga rwahise rwiyongera , kuva aho utabariye uriya musore Samusure. Sinzi impamvu numva ari wowe muntu wa Mbere numvise nkumva Roho yanjye ikunezerewe birenze.Habwa umugisha Imana isubize aho wakuye ntukabure abantu'.

     

    Mugisha Kevin yagize ati:' Nkunda umutima wakimuntu ugira, uri muri bake basigaranye umutima nk'uwawe simbishidikanyaho kandi utakuzi yarahombye'.

     

    Uwitwa Niyibizi Sada yagize ati:' Nagukundaga ariko inkuru ya Samusure itumye rwikuba, Allah ajye yivanga mu byawe ! Mu byeyi'.

     

    Benshi mu batanze ibitekerezo bashimiye Judithe ndetse bamusabira umugisha ku Mana no gukubirwa.

    The post Judithe Niyonizera akomeje gushimirwa umutima mwiza yeretse Samusure appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/judithe-niyonizera-akomeje-gushimirwa-umutima-mwiza-yeretse-samusure/

  • Urwango rukomeje kwiyongera hagati ya Rayvanny na Harmonize bapfa umukobwa n'imishinga #rwanda #RwOT

    Abahanzi bamamaye murizika ya Tanzania ,  Harmonize na Rayvanny ntabwo bari kujya imbizi nyuma y'aho aba bombi bikomeje kuvugwa ko urwango  rwabo rwaturutse kuri Paula Kajala no kubihangano bishya bafite muri muzika.

     

     

    Aba bahanzi bombi bafitanye amateka.Harmonize na Rayvanny bombi batangaje ko bazashyirira hanze imishinga yabo icyarimwe.Rayvanny yatangaje ko hari umushinga w'indirimbo 5 '5.4.U' yari bushyirire hanze rimwe  tariki 24 Ugushyingo 2023, mu gihe na Harmonize yari yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo yise 'Visit' Bongo' nano kuri iyo tariki.

     

     

    Ubwo yatangazaga ibyizo ndirimbo Rayvanny yagize ati:'Indirimbo 5 zanyu tariki 24 Ugushyingo 2024'.Uyu muhanzi agitangaza ibi abafana ba Harmonize ntabwo bamworoheye kuko yahise atangira kwibasirwa cyane bamubwira ko ashaka kwigana umuhanzi wabo.

     

     

    Umufana umwe yaragize ati:'Wananiwe gushaka indi tariki nanone urimo kwigana Konde [Harmonize]'.Undi ati:'Ikibi cyawe ni uko iyo wumvise ko Konde yashyize hanze indirimbo nawe uhita uyitangaza'.

     

     

    UBYO GUPFA UMUKOBWA

    Aba bahanzi bombi bagiye bumvikana bapfa Paula Kajala umukinnyikazi wa Filime muri Tanzania , akaba umwana Fridah Kajala wakundanga na Harmonize.

     

     

    Mu gihe kimwe, ubwo Harmonize yakundanaga na Fridah Kajala, na Rayvanny yakundanaga na Paula gusa nanone bikavugwa ko Harmonize nawe yakundaga Paulah ndetse akamufatanya na nyina kugeza no mu gihe Rayvanny yasubiraga kwa Fahyvanny wamubyariye.

     

     

    Ibi nabyo byakuruye urwango rukomeye hagati yabo bombi  kugeza na magingo aya.Mu minsi yashize ubwo bahuzwaga n'igitaramo cya Wasafi , byagaragaye ko basubiranye ariko bisa n'aho urwishe yambwa rukiyirimo.

    The post Urwango rukomeje kwiyongera hagati ya Rayvanny na Harmonize bapfa umukobwa n'imishinga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/urwango-rukomeje-kwiyongera-hagati-ya-rayvanny-na-harmonize-bapfa-umukobwa-nimishinga/

  • Inama ya Acces itangirwamo ibihembo ku bany… – #rwanda #RwOT

    Abategura iyi gahunda basobanura ko ari urubuga rugamije guteza umuziki Nyafurika binyuze mu kungurana ibitekerezo no kuvumbura impano nshya. Iki gikorwa gikunze kuba mu kwezi k'Ugushyingo buri mwaka.

    Bavuga ko iyi gahunda y'uru rubuga igiye kubera i Kigali biturutse ku biganiro bagiranye n'Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau, RCB) n'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, byabaye mu mwaka w'2018.

    Music Africa iherutse gusohora amashusho agaragaza Manzi Christian ukora muri RCB atanga ikaze buri wese uzitabira iyi gahunda ya Acces mu Rwanda mu 2024.

    Icyo gihe yari mu nama ya Acces yabereye muri Tanzania. Manzi avuga ko nk'u Rwanda bishimiye kwakira iki gikorwa, akumvikanisha ko iyi nama izaba ari amahirwe yo kongera guhura kw'abari mu buhanzi. Yashimye Acces ku bw'inama yari yateguye n'uburyo Tanzania yabakiriye.

    Akomeza ati 'Reka mbonereho umwanya wo kubaha ikaze mwese mu Rwanda. Bizaba ari ibihe bidasanzwe n'amahirwe ku bari mu bahanzi bose muri Afurika yo kongera guhura. Rero ikaze mwese, kandi twiteguye kubakira.'

    Muri iyi gahunda ya Acces habaho kuganira ku muziki, ibitaramo by'abahanzi, kumenyana no kuganira mu bijyanye n'imikoranire, haba amahugurwa, imurikagurisha ry'ibihangano no gukorana ibihangano kubitabiriye.

    Iyi nama ya 'Acces' ibera mu Mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika, kuri iyi nshuro izabera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere.

    Music Africa.net ivuga ko iyi nama ihuriza hamwe intumwa zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi ikamara igihe cy'iminsi itatu.

    Yitabirwa n'abanyamuziki, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by'umuziki, abanditsi b'ibitabo, abacuranzi, abaterankunga, abafata ibyemezo n'imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi.

    Iyi nama kandi itanga amahirwe ku bayitabiriye yo gusura Inganda Ndangamuco z'ingenzi mu Mujyi wayakiriye. Kandi hatangwa amahugurwa ku bantu barimo abafata ibyemezo mu muziki n'abandi.

    Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu bikorwa bya Music In Africa Foundation's AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia.

    Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiwe n'abantu bo mu bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w'icyamamare muri Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.

    Muri 2017, Acces yatangijwe nk'igikorwa Mpuzamahanga gihuza abakitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w’icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.

    Muri 2018, iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho cyaherekejwe n'imurikagurisha n'ibiganiro byatanzwe na Mr. Eazi wo muri Nigeria, Blinky Bill wo muri Kenya, Blick Bassy wo muri Cameroon, Rikki Stein wo mu Bwongereza n'abandi.

    Iki gikorwa kandi cyabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana mu 2019. Icyo gihe cyahuje abanyamuziki mu ngeri zinyuranye batanze ibiganiro barimo umuraperi Sarkodie wo muri Ghana, Sway Dasafo (UK), Efya (Ghana), Samini (Ghana), Skales (Nigeria) ndetse n'umuyobozi Mukuru uri mu bashinze ikigo 'Ditto Music', Lee Parsons wo mu Bwongereza.

    Mu 2021 iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo, aho bakoranye n'abahanzi barimo Busiswa, Abidoza, Yugen Blakrok, Priddy Ugly n'abandi.

    Ni igikorwa kandi kitabiriwe n'abari bahagarariye ibigo bikomeye ku Isi birimo nka Tik Tok, Reeperbahn Festival, Sony/ATV, Ditto Music, Africori, Linkfire, Believe n'abandi.

    Gahunda ya Acces inaherekezwa no gutanga ibihembo 'Music In Africa Honorary Award' hashimirwa abari mu bahanzi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika.

    Umunyamuziki Baaba Maal wo muri Senegal niwe wabaye uwa mbere mu guhabwa iki gihembo yashyikirijwe mu 2017, Eric Wainaina wo muri Kenya yashyikirijwe iki gikombe mu 2018.

    Music Africa ivuga ko iki gikorwa cya Acces gikorwa mu rurimi rw'Icyongereza, Igiswahili ndetse n'Igifaransa muri buri gihugu cyakiriye.

    Kitabirwa n'abantu barenga 2000 bo mu bihugu 50, kandi kikaririmbamo abahanzi barenga 100. Kitabirwa kandi n'abavuga rikijyana n'abashoramari barenga 70. Ni igikorwa gikurikirwa n'abantu barenga Miliyoni, kandi haba hari abatanga ubumenyi barenga 150. 

    Ubwo Umuyobozi wa Music in Africa Foundation, Maïmouna Dembélé yashyikirizaga igikombe Minisiteri y'Umuco, Ubuhanzi na Siporo muri Tanzania ku bwo kwakira igikorwa cya Acces mu 2022/2023. Igikombe cyakiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri, Hamis Mwinjuma 

    Music In Africa Foundation yahaye igikombe Ishyirahamwe ry'abahanzi muri Tanzania (Basata) ku bw'uruhare mu kwakira inama ya Acces ya 2022/2023. Iki gihembo cyakiriwe n'umunyamabanga w'iri shyirahamwe, Dr. Kedmon Mapana

    Gahunda ya Acces ihuza abahanzi mu ngeri zinyuranye bakungurana ibitekerezo

    Umuhanzikazi Sho Madjozi wo muri Afurika y'Epfo aherutse kuririmba mu gikorwa cya Acces 2023



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136545/inama-ya-acces-itangirwamo-ibihembo-ku-banyamuziki-igiye-kubera-i-kigali-136545.html

  • Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yishyuye ideni ryatumye Samusure ahungira hanze y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuherwe Niyonizera Judith washakanye n'umuzungu nyuma yo gutandukana na Safi Masiba byemewe n'amategeko, yishyuye ideni ryari ryaratumye Samusure wamamaye muri Cinema Nyarwanda ahungira hanze.

     

    Mu masaha make ashize, Samusure yari amaze kumvikana avuga ko abayeho nabi ndetse ko kugira ngo agaruke mu Rwanda byamugora.

     

    Nyuma y'izi nkuru, hari andi makuru , yavuze ko uwahoze ari umugore wa Safi Judith , yamaze kwishyurira uyu mugabo ideni ryamutumye ahunga.

    Inyarwanda yatangaje ko uyu mugore yishyuye M, Bayisabe Irene wakurikiranye ikibazo cya Samusure igihe kirekire

    The post Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yishyuye ideni ryatumye Samusure ahungira hanze y'u Rwanda appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/niyonizera-judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-yishyuye-ideni-ryatumye-samusure-ahungira-hanze-yu-rwanda/