Iki gikorwa cyaranzwe n'ibihe bitandukanye byabimburiwe n'ibiganiro byahuje abahanzi, abamurika n'abandi bafite aho bahuriye n'imideli.
Ni ibirori byabereye muri IPRC Kigali kuwa 29 Ukuboza 2023. Iyi kaminuza yakiriye ibi birori isanzwe ifite ishami rijyanye n'ubuhanzi ririmo by'umwihariko ibirebana n'imideli.
Umwe mu bayoboye ibi biganiro unasanzwe ari umwarimu muri IPRC, Hategekimana Uwayo Maximilien Kolbe umaze imyaka irenga 10 mu ruganda rw'imideli, yagarutse ku cyo abona Gorilla Fashio Week izanye.
Ati: 'Iyi gahunda izazamura abahanga n'abamurika imideli ibahuze n'abashoramari inabazamure mu buryo bw'ubucuruzi ibafasha kubona amasoko yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.'
Agaragaza imbogamizi uruganda rw'imideli rugifite ati: 'Haracyari ibibazo birimo kubasha kubona ibyo kwifashisha mu guhanga ibyo bifuza, hakaza kandi n'ibibazo bijyana n'ubushobozi hamwe n'amasomo.'
Mu byo kwishimira Maximilien yagaragaje harimo kuba kugeza ubu abantu baramaze kumva akamaro ko kwambara imyambaro ikorerwa mu Rwanda.
Bamwe mu bayoboye gahunda yabereye muri IPRC Kigali kuwa 29 Ukuboza 2023 uhereye iburyo: Eveline Gonzebach, Irina Beslavets, Gikundiro Joyeuse na Kolbe Maximilien
Umunyamabanga Mukuru wa RFMU yongeye kugaruka ku ntego ya Gorilla Fashion Week ati' Icyo Gorilla Fashion Week igamije ni uguteza imbere ubukerarugendo noneho no kuzamura ubumenyi mu mpano z'abanyamideli binyuze mu kubatoza no kubereka inzira iboneye bakwiriye kubikoramo banahanga udushya.'
Abantu bitabiriye ikiganiro cyabereye muri IPRC Kigali harimo abahanga n’abamurika imideli
Mbere y’uko Gorilla Fashion Week itangira habanje gutoranywa abamurika mideli bazayitabira aho abarenga 150 bitabiriye, hatoranywamo 45 barimo abanyarwanda n'abanyamahanga.
Umunsi wo kuwa 30 Ukuboza waranzwe no kumurika imyambaro y'abahangamideli batandukanye aho Duri fashion, Groovy Collection na H Gennes Design ari zo zabanje kwiyerekana.
Buri muhangamideli wigaragaje muri iki gikorwa yari afite umwihariko we yaba mu buryo bwa gakondo nyafurika cyangwa no mu buryo bwa kizungu ariko bunagendana n’aho ibihe bigeze.
Bamwe mu bitabiriye ibirori byo gusoza Gorilla Fashion Week byabereye Century Park
Uwitwa Muheto Design yerekanye imyambaro yihariye cyane harimo ifite amababa indi ikoze mu buryo bwo hambere harimo n’igaragaza ibirango by'ibendera ry'u Rwanda, ibyo bakora byose bikaba bishingiye kuri gakondo nyarwanda na Afurika.
Hari abahanzi b'imideli bagaragaje amarangamutima yabo nka Nishimwe Anais nyiri Rimba Designs imaze imyaka igera kuri 5 ikora, wagize ati: 'Iyi Fashion Week yanyunguye ibintu byinshi hari ibitekerezo n'ubundi bumenyi binyunguye nizera ko umwaka utaha bizaba ari byiza kurushaho.'
Nyiri Sami Fashion na we yagaragaje ko yishimiye cyane ibikorwa bya Gorilla Events avuga ko ije kubafasha gukomeza guteza imbere ibyo bakora agaruka kandi kubyo akora.
Ati'Mvanga amabara y’amatise atandukanye kuko kuri njye numva ko umuntu arimo amabara menshi n'umwenda mukora mu mabara atandukanye, nkaba mfite imyambaro nita 'Zip Fashion' y'umwihariko umwenda wose uba uri zip.'
Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye ibirori by’imideli muri Gorilla Fashion Week
Hamuritswe imyambaro y’ubwoko butandukanye yatunganijwe n’abahanzi b’imideli b’abahanga
Abamurika mideli bo mu mahanga nabo bitabiriye Gorilla Fashion Week, uyu ni Eveline wo mu Busuwisi

Imyambaro yuje udushya yamuritswe n’abamurikamideli yaba abasore n’inkumi

Byari ibihe byiza bitanga icyizere cy’ahazaza ha Gorilla Fashion Week
Ubwo ubuyobozi bwa IPRC Kigali na RFMU baganiraga n’itangazamakuru batangaje ko intego bihaye ari ugutuma imideli itera imbere kandi ko bashyize imbaraga mu gufasha impano zitaramenyekana
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranaze Gorilla Fashion Week ya IPRC Kigali na RFMU
AMAFOTO: Iyakaremye Emmanuel, Dieudonne Murenzi na Steven Noheli-inyaRwanda




:max_bytes(150000):strip_icc():focal(749x0:751x2)/asghari-spears-1-3138ff3920524b098603685c76380feb.jpg)
Icyamamarekazi mu muziki no muri Sinema, Ariana Grande nawe ntiyorohewe n’urukundo kuko nawe gatanya yamugezeho. Mu Ukwakira yahanye gatanya na Dalton Gomez bari bamaranye imyaka 2 barushinze. Kugeza ubu Ariana Grande yamaze kubona undi mukunzi witwa Ethan Slater ukina filime.
Urugo rw’abaraperi babiri bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika narwo 2023 isize irusenye. Muri uku kwezi ni bwo Cardi B yatangaje ko ibye n’umugabo we Offset byarangiye ndetse ko batakibana mu rugo rumwe.Â
Nyuma yaho umunyamideli kabuhariwe Kim Kardashian ahanye gatanya n’umuraperi Kanye West, yahise ajya mu rukundo n’umunyarwenya Pete Davidson.Â
Umuhanzikazi Taylor Swift wahiriwe n’uyu mwaka mu muziki, byageze mu rukundo bisa nkibigorana. Muri Mata nibwo Taylor Swift yatandukanye n’umukinnyi wa filime Joe Alwyn bari bamaranye imyaka 6 bakundana. Aba bombi batandukanye nyuma yaho Joe yanze gukora ubukwe na Taylor mu gihe aribyo uyu muhanzikazi yifuzaga.
Urundi rugo rw’ibyamamare rwari rukomeye i Hollywood rwasenyutse uyu mwaka ni urw’umuhanzi Joe Jonas n’umwongerezakazi Sophie Turner ukina filime.Â
Umuraperi w’icyamamare Jay Jenkins uzwi nka Jeezy mu muziki nawe aherutse gutandukana n’umugore we Jeanie Mai w’umunyamakuru. Aba bombi barushinze mu 2021 batandukanye bamaranye imyaka 2 n’igice. Kugeza ubu Jeezy aherutse kurega mu nkiko Jeanie amushinja kumwima guhura n’umwana wabo.
Icyamamarekazi muri Sinema, Lupita Nyong’o nawe ntiyahiriwe n’urukundo uyu mwaka. Mu Ukwakira Lupita akoresheje Instagram ye, yatangaje ko yamaze gutandukana na Selema Masekela umunyamakuru wo muri Africa y’Epfo. Aba bombi bari bamaranye umwaka n’igice mu rukundo.



























Ubwo Zari yasohokaga mu modoka agana muri The Wave Lounge
Akanyamuneza kari kose kuri Zari yinjira bafotora yaba abafana n’abafotozi b’umwuga
Zari aganira n’Umujyanama we Galston Antony mu byicaro byiza byari byateguriwe uyu muherwekazi
Zari ari mu bagore bahiriwe n’Ubushabitsi by’umwihariko bushingiye ku myidagaduro
Nubwo hamaze iminsi hacicikana amafoto amugaragaza nk’ushaje, ariko umwegereye wese atungurwa n’ubwiza afiteÂ
Yafashe amafoto n’abakunzi be bari baje babucyereye mu myenda y’ibara ry’umweru
Miss Muyango ari mu bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Zari All White Party
Nyiri The Wave Lounge, Pio n’umugore we bifotozanije na Zari
Galston amaze iminsi i Kigali mu gukurikirana gahunda za Zari abereye umujyanama kugira ngo azahagere inzira zaraharuwe
Zari ari kugendera mu modoka igezweho, iki ni ikizuru cyayo n’ikirango cyacyo
Miss Muyango yishimiye guhura na Zari umunyabigwi mu myidagaduro by’umwihariko mu gutegura ibirori, ibyo na we akoraÂ
Nabari bafite imirimo barimo bayivuyemo bajya kwihera ijisho Zari ari nako bafata na telefone zabo amashusho n’amafoto y’uyu muherwekazi y’urwibutso
Uyu mugore wamamaye mu myidagaduro kuva akiri umuririmbyi kugeza n’ubu yinjiye mu bushabitsi bwimbitse yari yabucyereye
Yinjiye acungiwe umutekano n’abasore b’ibigango bo muri The Wave Lounge
Nyiri The Wave Lounge, Pio n’umugore we bafata ifoto y’urwibutso na Zari Hassan
Miss Muyango uri mu myiteguro y’ubukwe numwe mu bafashishije Zari mu mitegurirwe y’ibirori byabambaye ibyera i Kigali
Amatsiko yari yose kubitabiye ibirori byabambaye ibyera bya Zari The Boss Lady umwe mu bagore babacuruzi mu myidagaduro bavugisha abarimo Rick Ross bakanaterwa inkunga mu bihe bitandukanye na kompanyi zikomeye nka Belaire na Ciroc
Minisitiri Dr Utumatwishima yemereye Bushali ko bazahura nyuma y’ikiganiro uyu muraperi asaba ko bazahura
Bushali uri mu baraperi bahagaze neza uheruka gutangaza ko yifuza za Minisitiri yabyemerewe




