Godfrey Legend wabaye n’umunyamakuru mu bijyanye n’Iyobokamana, akamara imyaka 7 atumvikana mu muziki, ariko ubu akaba awugarukanyemo imbaraga aho yateguje indirimbo nyinshyi ziri mu Cyongereza, ahamya ko agarutse ndetse akaba ari igihe cye cyo gukorera Imana mu muziki.
Yavuze ko indirimbo ye nshya “Don’t cry” ari ‘amashimwe akomeye kuri njye n’umuryango wanjye’. Kuba atangiye umwaka wa 2024 ashyira hanze indirimbo nshya, ibintu bimaze gukorwa n’abahanzi mbarwa mu Rwanda, Godfrey Legend yavuze icyo bisobanuye ku muziki we.
Ati “Indirimbo yanjye nyituye imfura yanjye yitwa Joshua, bivuze ko ntangiranye umwaka n’indirimbo nshya mu mutima wanjye; ngirango iryo jambo turisanga cyane muri bibiliya yera mu gitabo cya zaburi rigira riti: “Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya naza neberu n’inanga’.
Uyu muramyi w’umuhanga wo guhangwa amaso, avuga ko mu kuyandika yisunze icyanditswe kiri muri Yesaya: 40:1 aho kivuga kiti “Muhumurize abantu banjye”; bityo asobanura muri iyi minsi ya none nta handi umuntu yaruhukira atari muri Yesu.
Ati “Niwe utanga umunezero mu mutima amafaranga n’ibindi by’agaciro dushaka kugira ngo tubeho bidatanga umunezero usibye Yesu wenyine uturemamo icyizere agatanga n’ ihumure mu mutima”.
Yabajiwe umwihariko w’iyi ndirimbo ye asubiza ko “urebye nta mwihariko udasanzwe indirimbo yanjye ifite imeze nk’izindi ndirimbo musanzwe mwumva; gusa ngira ngo uranzi kuva cyera ndi umuramyi nkunda indirimbo zituje kuko ziramfasha cyane”.
Godfrey Legend yashimye Producer Santana Souce wamukoreye iyi ndirimbo, ati “Arashoboye, niwe wantunganyirije iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, kandi Imana nica inzira ndateganya gukorana nawe igihe kirekire naramukunze ni umwana mwiza azi ibyakora”.
Avuga ko nubwo asohoye amajwi gusa, azi neza ko amashusho nayo ari ngombwa, akaba ateganya gushyira hanze video yayo vuba aha, ati “Ndizera ko izabera benshi umugisha”. Yanahishuye ko mu 2024 afite imishinga myinshi cyane ateganya gukora.
Ati “Ndashaka gukorera Imana kurusha mbere kuko aya ni amahirwe yandi mpawe benshi tungana ntabwo bakiriho, abandi b’urugano rwanjye ndimo ndabasengera ngo baze kwa Yesu Kristo kuko araryoshye erega ibibengerana byose si zahabu”.
Avuga ko Gospel igeze ahantu hashimishije kuko “yateye imbere ugereranyije na cyera ku buryo bamwe mu bahanzi hano iwacu bakora Gospel music batunzwe n’impano zabo, ibi tugomba kubishimira igihugu cyacu kuko gifite Good Leadership”.
Uyu mugabo wabayeho umunyamakuru wa Rc Nyagatare, yabajijwe niba yarabivuyemo burundu. Ati “Nigeze kubaho umunyamakuru igihe kimwe, ni byo nza kubihagarika njya mu zindi nshingano, ariko igihe nikinyemerera nzabisubiramo kuko ndabikunda cyane”.

Godfrey Legend yashyize hanze indirimbo nshya yanditse yisunze Yesaya 40:1-2
Godfrey Legend yanagarutse ku muhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] biganye mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kayonza mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire de Gahini, ahishura byinshi abantu batari bazi kuri uyu muhanzi w’icyamamare mu Rwanda na Africa.
Nk’umuntu biganye mu kigo kimwe, agatangira umuziki amureba n’amaso ye, bagasengana, bakarara mu nyubako imwe (Dortoire), avuga ko hari byinshi azi kuri The Ben ndetse akaba ashima Imana ku rwego rwiza amaze kugeraho yaba mu muziki no mu buzima busanzwe burimo no gushinga urugo.
Yavuze ko The Ben ari umuntu ugira ubuntu bwinshi, akaba yitonda bidasanzwe ndetse akaba akunda no gufasha. Avuga ko ari inshuti ye cyane “kuko mu gihe twiganaga namukuyeho ‘inspiration’ zijyanye n’umuziki wo kuramya Imana”. Yahishuye ko hari ubwo yajyaga ashima Imana, agasaba The Ben ko baririmbana indirimbo y’Imana.
Abazi The Ben kuva kera, bazi ko yatangiriye muzika muri Gospel. Nawe ubwe akunze kubigarukaho akavuga ko igihe kimwe azakorera Imana. Ni ibintu Godfrey Legend ashimangira mu kwizera kwe, akavuga ko The Ben azakorera Imana, akaba ari ibintu avuga atarya indimi dore ko ari na The Ben wamwigishije amajwi.
Nzaramba Godfrey ari we Godfrey Legend anavuga ko kuba The Ben akunze kuganzwa n’amagaramutima agasuka amarira yaba mu rusengero n’igihe ari mu ruhame, abibona nk’umuhamagaro [wo kuririmbira Imana] uba urimo kumugurumanamo. Ati “Ni umuhamagaro uba urimo kumwataka. Umwanya arimo ntabwo ari wo yakabaye arimo”.
Yavuze ko “twagiranye ibihe byiza byo gukorera Imana igihe twiganaga” ndetse yigeze no kumugabira inka. Yasoje amwifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rwe rushya dore ko aherutse kurushinga na Miss Pamella Uwicyeza, anamuhamagarira kugaruka mu murimo w’Imana kuko “gukorera Yesu ntako bisa”.

Godfrey Legend yatuye imfura ye indirimbo nshya yise “Don’t cry”
REBA INDIRIMBO “DON’T CRY” YA GODFREY LEGEND WINJIJWE MU MUZIKI NA THE BEN
REBA INDIRIMBO Y’IMANA “THANK YOU” THE BEN YAKORANYE NA TOM CLOSE
Byari ibyishimo kuri Miss Marsh uhwo yatangazwaga ko ari we wegukanye ikamba rya Miss America
Irushanwa rya Miss America, Marsh yegukanye rimaze imyaka 102 n’ibiri ritangiye kuko ryatangiye mu 1921
Miss Marsh amaze kwitabira amarushanwa y’ubwiza atandukanye nubwo ari umusirikare kandi uri mu kazi
Yabaye Miss America mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2024 bivuze ko ari we uzahagarira Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Miss World
Uyu mukobwa yakuze ko akunda amasomo arebana n’ibirebana n’ikirere, byanamutumye yinjira mu gisirika mu mutwe  w’ingabo zirwanira mu Kirere
Mu marushanwa y’ubwiza ni gake wasanga umusirikare ukiri mu kazi yayitabiye kandi akabasha no kuyegukanaÂ
Marsh yabaye urugero rwiza ku bandi bakobwa usanga bakora imyuga yihariye ko ushobora kuyikora kandi ugakomeza no gukora ibyo ukunda











Kabarokore Yvonne ni we uzahagararira u Rwanda muri Miss Planet International 2024
Uyu mukobwa asanzwe yifashishwa na kompanyi zitandukanye mu kwamamaza ibikorwa bitandukanye 
CAMU Collection ya Miss Umukundwa Cadette ni bamwe mu bamaze gukorana na we 
Yasoreje muri Green Hills Academy mu 2017,ubu ari kwiga mu Budage ku mbuga nkoranyambaga yitwa ‘Shy_doll_’
Tricia ni we wayoboye isengesho ribanziriza umunsi w’ubukwe ku ruhande rw’umusoreÂ
Tom Close yabaye Parrain wa The Ben mu bihe byo gusezerana kwe imbere y’Imana
Mbere y’ubukwe n’ibirori byo gusezerana imbere y’Imana kwa The Ben hibazwaga uko umubano we na Tom Close waba uhagaze
Mu birori by’ubukwe byabereye muri Kigali Convention Center Tom Close yari yicaranye n’abarimo Ommy Dimpoz na Ishimwe Clement
The Ben na Pamella basoje umwaka wa 2023 barushinze mu birori by’amateka byashibutse ku rugendo rw’urukundo rwabo rwari rumaze imyaka igera kuri Itanu
Chriss Eazy na Umuhoza Pascalline, urukundo ruravuza ubuhuha







Element ari kumwe na se na nyina mu ntangiriro za 2024 ibintu byamukoze ku mutima avuga ko ari umugisha ukomeye
Ibyishimo byari byose mu ntangiriro z’umwaka Element ari kumwe n’umuvandimwe we
Imwe mu mafoto yavugishije benshi mu bakunzi ba Element kubera uburyo yafashwemo hagati y’umuhungu na Se


Ubwo Zari yageraga i Kigali yakiriwe n’abarimo Galstony umujyanama we wari umaze iminsi mu Rwanda ashyikirizwa indabo na Inzora Protocol n’abasore b’inkorokoro bashinzwe umutekano bo muri The Wave Lounge
Zari akanyamuneza kari kose ubwo yinjiraga muri The Wave Lounge aho yakoreye ibirori byitabiwe n’abanyabirori b’abasilimu b’i Kigali
Ibirori bya Kigali Boss Babes by’abambaye umukara byateguwe mu gihe gito bisa nk’ibyatumye benshi mu byamamare babura amahitamo nubwo baba barabonaga ko kugirana ubucuti na Zari hari icyo byabungura

Nubwo abafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda babaye iyanga kwa Zari, abantu barakubise baruzura abasilimu barishyura kugera no ku meza ya Miliyoni 1.5Frw
The Ben ntiyakandagiye mu birori bya Zari kandi byari bizwi ko bafitanye ubucuti bukomeye na cyane ko yakoranye indirimbo na se w’abana be, Diamond, wamuhaye amahirwe yimye abandi bahanzi nyarwanda mu myaka 10 ishize

Ntawavuga ko gushyigikirana ari bibi ariko nta n’uwahakana ko hari amahirwe yanyuze mu myanya y’intoki ibyamamare byo mu Rwanda
Uwicyeza yazirikanye abakunzi be mu ntangiriro z’umwaka abifuriza ishya n’ihirwe
Miss Nishimwe yeretse abamukurikira ko yatangiriye umwaka mu maboko meza ari kumwe n’uwo yihebeyeÂ
Element yashimye Imana ku bwa 2023 avuga ko 2024 azarushaho gukora kandi yizeye ko izabimushoboza
Kate Bashabe yinjiranye muri 2023 amashimwe yifuriza abantu imigisha myinshi no kuzahirwa
Miss Cadette yashimye Imana ku byo yaboneye mu mwaka washyizweho akadomo avuga ko afite icyizere ko 2024 azarushaho gutera imbere