Tag: Imyidagaduro

  • Beyonce, Rihanna na Lady Gaga bakorewe ibibum… – #rwanda #RwOT

    Inzu ndangamurage yitwa Madame Tussauds imenyereweho gukora ibibumbano by'abantu bafite izina rikomeye mu myidagaduro no muri politiki, niyo yakoze ikibumbano cy'umuhanzikazi w'icyamamare Beyonce. 

    Iyi nzu yashinzwe n'umunyabugeni kabuhariwe Madame Marie Tossauds ukomoka mu Bufaransa, ayishinga mu 1835, kuri ubu imaze gufungura amashami 24 mu mijyi itandukanye.

    Kuri ubu iyi nzu ndangamurage ishami riri mu mujyi wa Orlando muri leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yamuritse kumugaragaro ibibumbano 3 bya Beyonce, Rihanna hamwe na Lady Gaga mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

    Benshi banenze ikibumbano cya Beyonce ngo ntaho gihuriye n’uyu muhanzikazi

    Ikibumbano cyakorewe Beyonce ntabwo cyavuzweho rumwe na benshi dore ko bavuga ko kidasa n’uyu muhanzikazi, mu gihe icyakorewe Rihanna basa neza ndetse bacyambitse imyambaro itukura imeze nkiyo yari yambaye mu gitaramo cya ‘Super Bowl Half Time Show’ yakoze muri Gashyantare ya 2022.

    Ikibumbano cyakorewe Lady Gaga nacyo cyakiriwe neza n’aabakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko iki kibumbano gisa neza na Gaga gusa basaba ko icyakorewe Beyonce cyakosorwa. Si inshuro ya mbere aba bahanzikazi bakorewe ibi bibumbano dore ko Beyonce na Rihanna bamaze gukorerwa ibi bibumbano inshuro eshatu. 

    Mu mafoto reba ibibumbano byakorewe Beyonce, Rihanna na Lady Gaga:

    Ikibumbano cyakorewe umuhanzikazi Rihanna

    Utitegereje neza ushobora kwibeshyako ari Rihanna wa nyawe

    Ikibumbano cya Beyonce kitavuzweho rumwe

    Ubwo basigaga ibirungo by’ubwiza ikibumbano cya Beyonce

    Ikibumbano cyakorewe umuhanzikazi Lady Gaga

    Iki kibumbano cya Lady Gaga nacyo kirasa neza nkawe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139510/beyonce-rihanna-na-lady-gaga-bakorewe-ibibumbano-byashyizwe-nzu-ndangamurage-amafoto-139510.html

  • Zeo Trap yifatiye ku gahanga Coach Gael udako… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe amazina ye ni Byiringiro Francois ariko amaze kwamamara mu njya ya HipHop yo mu bwoko bwa Trap nka Zeo Trap. Ni umwe mu batanga icyizere mu muziki Nyarwanda kuva yatangira urugendo rwa muzika wenyine atandukanye na Byina Trap, itsinda yamenyekaniyemo.

    Muri 2021 nibwo itsinda Byina Trap yabarizwagamo ryatandukanye nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo 'Amazi y'Abasoda, Byina Dril ' n'izindi.

    Nyuma yaho Zeo Trap yafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rwa wenyine, akora indirimbo zirimo 'Akaradiyo [Dior freestyle], Si sawa ndetse na Elee' yamubereye ikiraro akamenyekana ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu baraperi bahagaze neza muri muzika nyarwanda.

    Uyu musore aherutse kugaragaza ko atemeranya n'umunyemari Gael Karomba uvuga ko abaraperi bagira imyitwarire itari myiza rwose ku buryo yakorana nabo.

    Zeo Trap ati 'Nabonye Coach Gael avuga ko atakorana n'umuhanzi, abantu bamubajije kiriya kibazo nibo bakoze amakosa. Umuntu nk'uriya {Uri smart} ntumubaza iby'abaraperi kuko ntabyo aba azi rwose!'.

    Zeo Trap yavuze ko kuba umujyanama w'umuhanzi bisaba kuba ubifiteho ubumenyi bitandukanye no kuba ufite amafaranga gusa.

    Ati ' Mu Rwanda noneho ikibazo cyaho, umuntu ufite amafaranga ahita aba ntakorwaho kandi ntago aba abifiteho ubumenyi. Byonyine kuba uri umujyanama w'abahanzi, ukwiriye kuba wumva buri muziki wose. Ariko we yavuze ko atajya awumva'.

    Zeo Trap yavuze ko uko yari yiteze Coach Gael atariko yamubonye bitewe n'ibyo yavuze ndetse avuga ko nta gishya Coach Gael yavuze kuko n'ubundi iyo myumvire ariyo isanzwe mu Banyarwanda.

    Zeo Trap avuga ko Coach Gael atari akwiriye kuvuga kuriya kuko yaciye intege abantu benshi basanzwe bafasha abaraperi  kuko bitewe n'amafaranga afite bituma abantu benshi bamufatiraho urugero.

    Uyu muraperi avuga ko n'abaririmbyi bagira imyitwarire mibi ariko bahishirwa ariko umuraperi wakoze ikosa agasamirwa hejuru.

    Coach Gael yavuze ko atakorana n’abaraperi ubwo yari abajijwe impamvu 1:55 am itabarizwamo umuraperi n’umwe. 

    Coach avuga ko bitashoboka kubera imyitwarire itari myiza yabo, ibintu byarakaje Zeo Trap.


    Zeo Trap avuga ko Coach Gael nta makuru afite ku njyana ya HipHop bityo adakwiriye kuvuga ko Abaraperi badashobotse

    Coach Gael aherutse kuvuga ko atabasha gukorana n’abaraperi kubera imyitwarire yabo idahwitse bagira

    Reba ikiganiro yagiranye na Inyarwanda

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139493/zeo-trap-yifatiye-ku-gahanga-coach-gael-udakozwa-abaraperi-video-139493.html

  • Ibitaravuzwe ku itandukana rya Mr Kagame na H… – #rwanda #RwOT

    Mu 2020 nibwo umuhanzi Mabano Eric uzwi nka Mr Kagame n'ikipe ye bashinze Sosiyete ifasha abahanzi ikanareberera inyungu zabo ya Hi5 Mzee, izina uyu musore yari akunze kuvuga mu ndirimbo ze kuva 2016.

    Usibye Mr Kagame, nta wundi muntu wagaragaye ngo avuge ko ariwe nyiri iyi kompanyi ndetse amakuru akavuga ko ari iy'uyu muhanzi ariko akaba ayifatanyije n'abandi bantu bamushoyemo imari.

    Binyuze muri iyi sosiyete, bashinze studio itunganya imiziki bayita Hi5 studio. Iyi studio yatangiye ikoreramo Santana Sauce na X on the Beat.

    Mr Kagame yahakoreye indirimbo zitandukanye zakunze zirimo 'Amadeni, Sembela, Mpa Power' n'izindi zakunzwe.

    Gusa nyuma y'imyaka itatu hatangiye kuvugwa amakuru ko Mr Kagame yaba yavuye muri Hi5 Mzee byavugwaga ko ari muri ba nyirayo.

    Uyu muhanzi yamaze igihe kinini ntaho ahurira n'itangazamakuru ngo abe yabibazwaho ndetse akajya acishamo agakorera indirimbo zimwe na zimwe ariko yarasezeye.

    Kuri ubu Umunyamakuru wa InyaRwanda yafashe urugendo agera ku biro na studio bya Hi5 Muzee kugirango amenye byimbitse ibya Mr Kagame wavuye muri lebal yashinze.

    Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yageragayo, yahasanze umugabo witwa Leo, umuyobozi  wa Hi5 Mzee. Uyu mugabo yavuze ko atari umushoramari ahubwo ari umuyobozi w'ibikorwa bya Hi5 Mzee.

    Leo abajijwe ku byavuzwe ko Mr Kagame yaba yaratandukanye na Hi5 kandi ari mu binkingi byayishinze, yavuze ko uyu muhanzi yari yarasinye imikoranire nabo ariko amasezerano yarangiye bagatandukana.

    Yagize ati ' Nawe yari umuhanzi wasinye muri label nk'uko abanda bahanzi basinya amasezerano yabo yarangira bakagenda, nawe twaratandukanye. Ubu ngubu dufite abandi bahanzi bashya twasinyishize, murabamenya vuba aha'.

    Leo abajijwe ku kuba izina Hi5 Mzee ryarakoreshwaga na Mr Kagame bityo ko hari icyo baba bamugomba mu buryo bwa gihanzi, yavuze ko iri riza ryamaze kwandikwa mu kigo cy'Igihugu cy'iterambere RDB ariko bagiranye ubumvikane.

    Yagize ati 'Mu gushingwa kwayo nawe yabigizemo uruhare, niwe muhanzi twari dufite kandi umuhanzi aba akeneye ahantu yisanzura akorera ibikorwa bye, rero mu kwita izina studio, nawe abigiramo uruhare tuyita Hi5. Ni uko byarangiye'.

    Umunyamakuru wacu yahise abaza ikibazo cyibaza niba iyi sosiyete yanditswe kuri Mr Kagame ku buryo yaba yarishyuwe akayigurisha cyangwa se niba baratoraguye ingoma mu giteme ku buryo baba barasanze iryo zina ritabarujwe.

    Leo yagize ati 'Habayeho kumvikana, iyo kompanyi ibayeho, irandikishwa muri RDB, rero yaduhaye ubwo burenganzira [Twarabyumvikanye]. Urumva nawe hari ibikorwa bye byakorewemo hano kandi n'ubu Mr Kagame iyo ashatse gukora indirimbo hano, araza rwose!'.

    Uyu mugabo yakomoje ku mushinga wo gusimbuza Mr Kagame bageze kure cyane ko bari hafi gutangaza abahanzi bashya baherutse gusinyisha.

    Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yandikaga iyi nukuri, yahamagaye Mr Kagame ubugira kabiri ku murongo wa telefone ariko ntiyabasha kwitaba. Icyakora uyu musore yahise aboneka [ahamagaye].

    Uyu musore yumvikanaga nk'uri muri studio ku buryo kumvikana byamusabye gusohoka hanze gato.

    Abajijwe ku byo gutandukana na label ye, yavuze ko byaba byiza abivizeho mu minsi iri imbere kuko atavuga nta bikorwa afite.

    Yagize ati 'Ibyo bintu ndumva nabivugaho mu minsi iri imbere kuko nibwo nzaba nanashyize hanze imishinga maze iminsi nkoraho. Ntekereza ko aribyo byaba byiza'.


    Leo, umuyobozi wa Hi5 yahozemo Mr Kagame


    Leo avuga ko Mr Kagame yari yarasinye nk'abandi bahanzi basinya muri label, amasezerano yabo yarangira bakagenda

    Muri Hi5 hakoreramo producer X on Beat


    Mr Kagame yirinze kuvuga cyane ku itandukana rye na Hi5 icyakora aracyakoresha iri zina ku mbuga nkoranyambaga ze


    Mr Kagame aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Sinzagaruka”

    Reba ikiganiro InyaRwanda yagiranye n’umuyobozi wa Hi5

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139499/ibitaravuzwe-ku-itandukana-rya-mr-kagame-na-hi5-video-139499.html

  • Mutesi Jolly arifuza kuzayobora ibirori bya G… – #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016, yatangaje ko yifuza kuyobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards nibiramuka bitangiwe mu Rwanda umwaka utaha, aboneraho no kubaza ababitegura icyo bisaba kuba umuntu runaka yabiyobora.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X [Twitter], Miss Jolly udakunze kugaragara mu birori by'imyidagaduro yagize ati: 'Ntabwo nsanzwe ndi umunyabirori cyane ariko numvise ko u Rwanda rufite amahirwe yo kwakira #Grammys 2025. Ntabwo nzi neza icyo bisaba ngo umuntu ayobore cyangwa afatanye n'undi kuyobora iki kirori ariko ndi mu myiteguro.'

    Yakomeje avuga ko naramuka ahawe aya mahirwe cyangwa akayabura azaba yiteguye kuko uko byagenda kose natayobora ibi birori ateganya ko azatambuka ku itapi itukura izaba yateganyijwe.

    Jolly kandi, yongeyeho ko yatangiye no gutekereza ku ikanzu azaserukana kuri uwo munsi nubwo mu by'ukuri ibiganiro ku mpande zose bitaremeza niba koko u Rwanda aricyo gihugu kizakira Grammy Awards mu 2025.

    Ati'Nindamuka ntatumiwe kandi, nzakomeza mbikire ikanzu yanjye ikindi kirori. Insh Allah.'

    Ubu butumwa bwe bwazamuye amarangamutima ya benshi bashyigikiye ko ibi bihembo byatangirwa mu Rwanda umwaka utaha, yabusoje avuga ko ubuzima bw'abakunzi b'imyambarire nawe arimo, ari uguhora bategura imyambaro yo kwambara mu birori biri imbere.

    Mutesi Jolly atangaje ibi, mu gihe umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Nelly Mukazayire yatangaje ko yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Recording Academy itegura Grammy Awards, Bwana Panos Panay bigamije gukomeza urugendo rwo guteza imbere impano z'abari mu Inganda Ngandamuco mu rwego rwo kurema akazi, hahangwa imirimo.

    Nelly Mukazayire ari mu bihumbi by'abantu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo mu muhango wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024, mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu mwaka, ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards 2024 byabereye muri sitade ya Crypto Arena mu mujyi wa Los Angeles biyobowe n’umunyarwenya Trevor Noah. Ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 66, byatanzwe mu byiciro 94 byihariwe n'ab'igitsina-gore.

    Mu Ukwakira 2023, urubuga 'Africa Intelligence' rwasohoye inkuru ivuga ko umugabane wa Afurika ugiye kujya wakira ibirori bya Grammy Awards binyuze mu mushinga wa Recording Awards uzatangira hagati ya 2025 na 2026.


    Miss Mutesi Jolly yiteguye kuyobora Grammy Awards bivugwa ko ishobora kwakirwa n’u Rwanda mu 2025


    Yatangaje ko ari gutegura ikanzu azambara muri ibi birori

    Miss Jolly agaragaje icyifuzo cye nyuma y’uko hatangajwe ko ibiganiro birimbanije hagati ya RDB na Recording Academy itegura Grammy Awards

    Hari icyizere ko ibihembo bya Grammy Awards bishobora gutangirwa mu Rwanda ibiganiro nibiramuka bigenze neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139472/mutesi-jolly-arifuza-kuzayobora-ibirori-bya-grammy-awards-bishobora-kubera-mu-rwanda-139472.html

  • Ibyo wamenya kuri Gwladys Watrin wahawe kuyob… – #rwanda #RwOT

    Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, risubiramo ko Trace Rwanda ari ‘ishami ry’ikigo Trace Group’, gisanzwe giifite insakazamashusho (Televiziyo) za Trace zikorera mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Afurika.

    Bavuze ko Trace Rwanda iri mu biganza bya Gwlady Watrin izaba ifite inshingano zo guteza imbere urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda.

    Ni mu gihe Trace Academia ari urubuga rwa Internet rwifashishwa mu kwigisha no guhugura urubyiruko rwo muri Afurika, U Burayi, u Buhinde na Brazile ku kwihangira imirimo n’ubundi bumenyi bw’ibanze.

    Umuyobozi Mukuru wa Trace Group’, Olivier Laouche yahaye ikaze Gwladys, avuga ko hamwe n’ubunararibonye yakoranye imirimo inyuranye bamwitezeho gufasha ‘Trace kugera ku ntego zayo zo gutanga ibyishimo no guteza imbere abaturage’.

    Gwladys Watrin asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Umubano w'Abashoramari n'Iterambere ry'Ubucuruzi Ushinzwe Uburayi, Amafurika y'Amajyaguru mu kigo 'Rwanda Finance Limited'.

    Iki kigo gishinzwe guteza imbere no kugaragaza u Rwanda nk'ahantu heza h'ishoramari Mpuzamahanga ndetse n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Afurika.

    Afite uburambe bw'imyaka irenga 15 muri serivisi z'imari Mpuzamahanga cyane cyane mu bucuruzi n'iterambere ry'isoko, muri Banki, imari rusange, ubwishingizi n'itumanaho.

    Mbere yo gukora mu ikigo Rwanda Finance Limited, yakoze imirimo inyuranye mu rwego rw'Amabanki y'ishoramari mu Bufaransa, aho yakoze muri Banki ya CM-CIC, itsinda rikomeye rya serivisi z'imari mu gihugu cy'u Bufaransa, aho yayoboye amashami menshi hirya no hino mu bucuruzi n'amabanki y'ishoramari ku bigo bito n’ibiciriritse ndetse n'amatsinda atangira.

    Gwladys afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's' muri 'Management' yakuye muri SKEMA Business School yo mu Bufaransa, anafite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri (Bachelor's Degree) yakuye muri Kaminuza ya NEOMA yo mu Bufaransa mu ishami ry'ubucuruzi.

    Mu 2023, u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards. Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, byumwihariko abo muri Afurika.

    Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n’itabirikwiye.

    Ibi bihembo ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by’umwihariko abubakiye inganzo y’abo ku muziki wa Afrobeat.

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena, mu gitaramo gikomeye cyaririmbyemo abahanzi barimo nka Diamond Platnumz, Davido, Rema, Bruce Melodie, n'abandi.

     

    Gwladys Watrin yagizwe Umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda, ishami rishya ry'Ikigo Trace Group


    Gwladys Watrin yavuze ko yishimiye inshingano yahawe zo kuyobora Trace Academia, kandi yiteguye gufatanya n'abandi kugaragaza impano z'abanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139470/ibyo-wamenya-kuri-gwladys-watrin-wahawe-kuyobora-ishami-rya-trace-group-mu-rwanda-139470.html

  • Kuki abahanzi bo muri Ghana bari kwishimira n… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka yashize, abahanzi bo muri Nigeria n’abo muri Ghana wasangaga bahora barebana ay’ingwe, bapingana aho buri umwe yahoraga avuga ko arenze mugenzi we. 

    Ibi byatangiye cyera cyane kugeza naho abahanzi bo muri Nigeria bigeze kubwira abo muri Ghana ko ‘badashobora kuzuza inzu ziberamo ibitaramo batabitabaje’. Ibi byari ukuri kubera ko buri muhanzi wo muri Ghana iyo yajyaga gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye, yifashishaga uwo muri Nigeria.

    Abahanzi bo muri Ghana bakoranaga indirimbo n’abo muri Nigeria kugira ngo babashe kwibona ku isoko ry’umuziki wo muri Afurika. Ibi byose ariko gitera yabyo nta yindi, ni uko injyana yo muri Ghana bise ‘Highlife’ batabashije kuyisigasira ngo bashore amafaranga mu kubaka uruganda rwa muzika.

    Ni mu gihe muri Nigeria bashoye akayabo k’amafaranga menshi mu kubaka uruganda rwabo rwa Muzika binyuze mu njyana yabo ya ‘Afrobeats’, birangira Ghana yisanze inyuma nk’ikote, kugira ngo bavugwe mu muziki wa Afurika, bakabanza kwifashisha abo muri Nigeria.

    Kugeza na n’ubu abahanzi bo muri Ghana ntabwo bariyumvisha ukuntu Nigeria yabakubise inshuro ikabasiga inyuma, kuri ubu bakaba bakomeje kwamamara amahanga yose ndetse akaba ari nabo bahagarariye Afurika mu bijyanye na muzika binyuze mu njyana yabo ya Afrobeats, nyamara muri abo bahanzi bo muri Nigeria bakomeje kwamamara ku isi yose, harimo n’abafashijwe n’abahanzi baturuka muri Ghana.

    Higeze kubaho intambara ikomeye y’amagambo hagati y’abahanzi bo muri Nigeria na Ghana. Icyo gihe Shatta Wale uturuka muri Ghana byarangiye yibukije Burna Boy ko ibyo yigira byose  adakwiriye kumumenyera na gato kuko ari we wamugize uwo ariwe. 

    Shatta Wale yabwiye Burna Boy ko ariwe wamufashije mu itangira ry’umuziki we, ibintu bitaracamo ataramenya aho ava n’aho ajya, akamutunga, akamwereka uko amafaranga akorerwa, muri make akamufasha buri kimwe cyose yabaga atabasha kwikorana.

    Abahanzi bo muri Ghana usanga bahora bashinja kandi bananenga abaturage babo ku bwo gukunda imiziki yo muri Nigeria kurenza iy’abahanzi babo. Ibi bikomeza kuzamura umujinya w’abahanzi bo muri Ghana bakarakarira abo muri Nigeria kuko bavuga ko bibaca intege ndetse bikanabereka ko baba bari kugosorera mu rucaca.

    Kuba abahanzi bo muri Nigeria bakomeje kwamamara Isi yose bagasiga abo muri Ghana nyamara baratangiriye muzika igihe kimwe, nabyo bikomeza kubarya mu mutwe cyane.

    Kuva umunsi abahanzi bahatanye mu bihembo bya Grammy ku nshuro ya 66 bajyaga hanze mu mpera za 2023, muri Ghana bashidutse nta muhanzi waho n’umwe ubashije guhatana muri ibi bihembo kandi nyamara bamwe muri bo bari baratanze indirimbo zabo kugira ngo zizatoranywe zibashe guhatana muri ibi bihembo.

    Bagiye kubona babona ahubwo hagiyemo abahanzi benshi bo muri Nigeria ndetse bamwe banahatanye mu byiciro birenze bibiri nyamara muri Ghana harimo ababuze na kimwe. 

    Ikirenzeho, ukuntu aba bahanzi bo muri Nigeria bahabwaga amahirwe yo kwegukana ibi bihembo bikomeye ku isi, ni byo byakomezaga kurya mu mutwe abo muri Ghana.

    Uretse umuhanzikazi Tyla ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo wabashije guca agahigo ko kwegukana bwa mbere igihembo cya Grammy mu mateka ya Afurika, abahanzi bo muri Ghana bumvaga ko nihagira uwo muri Nigeria ugitwara bwa mbere muri Afurika noneho bazaba baciye impaka ko nta hantu bagihuriye.

    Tyla niwe muhanzi wa mbere utwaye Grammy muri Afurika

    Ku munsi witangwa ry’ibi bihembo, benshi muri Ghana baraye badasinziriye kugira ngo barebe uko noneho Nigeria igiye kubakubita inshuro bazana Grammy muri Afurika.

    Itangwa ry’ibi bihembo ryarangiye nta muhanzi n’umwe wo muri Nigeria uhamagawe ku rubyiniriro, birangira batashye imbokoboko kabone nubwo bamwe muri bo bari baranateguye imbwirwaruhame yo kuvugira imbere y’abantu nyuma yo gutwara Grammy.

    Ibi bihembo byasize muri Nigeria bitotomba cyane bavuga ko bibwe, bamwe bagashinja Recording Academy itegura ibi bihembo gukoresha abahanzi bo muri Nigeria nko mu buryo bwo kwimenyekanisha nyamara bikarangira babibye ntibanabahe ibihembo kandi ibimenyetso byaragaragaga ko bigomba kuba ibyabo. 

    Muri Ghana si uko byari bimeze kuko babyiniraga ku rukoma. Umuhanzi Shatta Wale uvuga ko yanafashije Burna Boy mu muziki we ariko akaba atarigeze agira na rimwe amahirwe yo kujya muri Grammy Awards, avuga ko ibintu byo kwishyiramo ko uba ugomba gutwara igihembo biba bidakwiye, ahubwo uba ugomba no guteganya ko uri butungurwe, uri butenguhwe n’ibyo wizeraga ikindi kandi byongeyeho ko ushobora no gutsindwa rugeretse.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Facebook yagize ati: “Niba ushaka kwiga gutwara ibihembo muri uru ruganda rwa Muzika, ugomba no guhora witeguye guhura n’ibihe by’akababaro kubera ko hari igihe uzajya urira amarira bikurenge”.

    Shatta Wale avuze ibi mu gihe mbere yitangwa ry’ibi bihembo abantu bose bahaga amahirwe abahanzi bo muri Nigeria angana na 80% yo kwegukana ibi bihembo, nyamara biza kurangira batashye amara masa.

    Shatta Wale avuga ko abahanzi bagomba kwikuramo icyizere cyo guhora batwara ibihembo kuko byakurwaza umutima

    Nubwo Burna Boy yatahiye aho ariko ntibyamubijije gushimisha abitabiriye itangwa ry’ibi bihembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139447/kuki-abahanzi-bo-muri-ghana-bari-kwishimira-nta-munya-nigeria-watwaye-grammy-award-139447.html

  • Umuntu utazwi akomeje kwiyitirira Makonikoshwa akinjirira ibyamamare #rwanda #RwOT

    Umuntu utazwi akomeje kwiyitirira umuhanzi Makonikoshwa ahamagara abiganjemo ibyamamare ababwira ko arembye nk’inzira yo kubakuramo amafaranga.

    Uyu muhanzi akaba ntabyo yari azi ariko yabimenye ubwo umuhanzi Uncle Austin ndetse na Producer Bob Pro bamuhamagaraga bamubaza uko ameze.

    Uyu mutelamutwe akaba ahamagara aba bantu akoresheje nimero ibaruye ku muntu witwa Mutesi Zainabu.

    Makonikoshwa wamenyekanye cyane mu myaka yashize nko mu ndirimbo ‘Agaseko’, arateganya gukora igitaramo ku munsi w’abakundanye tariki ya 14 Gashyantare 2024.

    Makonikoshwa akomeje kwiyitirirwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuntu-utazwi-akomeje-kwiyitirira-makonikoshwa-akinjirira-ibyamamare

  • Indirimbo 20 zigezweho mu Karere zahuriwemo n… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka micye cyane itagera kuri ibiri abahanzi nyarwanda bagiye bakorana  indirimbo kandi zagiye zitanga umusaruro ku mpande zombi.

    Abahanzi bakomeje kugaruka cyane baturuka mu gihugu cy'u Burundi bakoranye n'abahanzi nyarwanda.

    Abo barimo Double Jay, Kirikou Akili, Alvin Smith, Vania Ice, Big Fizzo na B Face. Mu gihe abanyarwanda barimo Kivumbi King, Bwiza, Alyn Sano, Isimbi Dee, Kenny Sol, Davis D na Bruce Melodie.

    Indirimbo zakozwe uretse kuba zifite umusaruro mwiza ku mbuga zicururizwaho umuziki nka You Tube, ariko usanga zaranafashe mu mitima y'abakunzi b'umuziki Nyarwanda na Ndundi.

    Ibi bikaba bigaragarira mu bitaramo, ibirori n'uburyo zigenda zikinwa kuri Radiyo na Televiziyo.

    Ntawamenya ariko niba bizakomeza kugenda nk’uko byari bimeze mu gihe u Burundi bwaba bukomeje gufunga imipaka ibuhuza n'u Rwanda yari igiye kumara imyaka 2 ifunguye.

    Twabegeranirije zimwe mu ndirimbo zigezweho zigera kuri 20 zikomeje kugira igikundiro cyo hejuru.

    Indirimbo 20 zigezweho z'Abanyarwanda n'Abarundi

    Yalampaye-Kivumbi King ft Kirikou Akili

    Inzoga n'ibebi-Double Jay&Kirikou Akili ft Bruce Melodie

    Lala-Kirikou Akili ft Chriss Eazy

    Ndakwikundira-B Face ft Alyn Sano

    Truth or Dare (Remix)-Davis D ft Big Fizzo

    Akadaje-Alvin Smith ft Juno Kizigenza

    X Love-Isimbi Dee ft Drama T

    Too Much-Juda Muzik ft Alvin Smith

    Cakula-DJ Phil Peter ft Drama T&Daddy Andre

    Your Love-DJ Paulin ft Drama T&Juno Kizigenza

    Pyramid-Kevine Kade ft Drama T&Kivumbi King

    No Body-Bwiza ft Double Jay

    Energy-Don Brighter ft Social Mulla, Vania Ice&D-One

    Quality-Kenny Sol ft Double Jay

    I Dey-Vania Ice ft Kivumbi King

    Gutwika-Alvin Smith ft Da Rest

    Turajana-Alvin Smith ft Bwiza

    Medecine-Wiz Designer ft Kenny Sol

    Body-D One ft Social Mulla

    Loaded Gun-Riderman ft B Face

    Indirimbo zitandukanye zagiye zihuriramo abahanzi nyarwanda n’abahanzi ndundi zikomeje kunyura abatari bacyeKirikou Akili na Kivumbi King bari mu bahanzi bahuje imbaraga mu bihugu nk’u Burundi n’u RwandaDouble Jay ari mu bahanzi bakoranye n’abanyarwanda banyuranye barimo Bwiza Abahanzi nyarwanda bakunze kwiyambazwa cyane mu bitaramo bitandukanye i Burundi, n’Abarundi bakaza mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138614/indirimbo-20-zigezweho-mu-karere-zahuriwemo-nabanyarwanda-nabarundi-video-138614.html

  • Shaddyboo na Uncle Austin ni nde wakoresheje… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye guterana amagambo kwa Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddyboo ndetse na Austin Luwano (Uncle Austin) bapfa ko uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin yitambitse uyu mugore ubwo yajyaga gukodesha inzu, akayihesha undi nyamara ngo yakabaye abimugiramo ngo ayegukane.

    Ni inkuru zabaye kururukururu by’umwihariko ku rubuga rwa X (Twitter) aho aba bateraniraga amagambo, kugeza ubwo Uncle Austin yavuze ko Shaddyboo n’akomeza kwangiza izina rye kuri uru rwego, bashobora kwiyambaza ubutabera.

    Icyakora nyuma y’ibyo, Uncle Austin yahise ashyira hanze indirimbo nshya “It’s Owkeey” benshi batangira kuvuga ko ibibazo bye na Shaddyboo byari byarapanzwe, ibizwi ku izina ry’Agatwiko’.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Uncle Austin yateye utwatsi abavuga ko yari yagambanye na Shaddyboo kugira ngo batwikire iyi ndirimbo nshya nk’uko bisanzwe bikorwa muri Showbiz. Yagize ati “Njyewe ntabwo nkiri mu myaka yo gutwika, oya rwose. Dukeneye gukora ibintu byiza bidakeneye gutwika'.

    Uncle Austin yavuze ko ari abantu bagiye mu matwi Shaddyboo ariko bagenzuye basanga ni abantu babateranyije. Yagize ati 'Ni abantu bamugiye mu matwi kuko twabajije n'uwo nyiri inzu dusanga ntabyo azi'.

    Austin yavuze ku byo kuba Shaddyboo yaba yaramwifashishije kugira ngo yongere avugwe cyane ko yari amaze iminsi agerwa amajanja ko yazimye. Uncle Austin yagize ati 'Njyewe ntabwo mbyumva kimwe n'abavuga ko yashaje, ntabwo nzi igihe cyo gusaza k’umuntu.

    Kuba yaba yarankoresheje ngo avugwe byo simbizi, icyo nzi cyo ni uko twiyunze'.

    Yavuze ko bavuganye kuri telefoni bagacoca ibibazo byabo ndetse bagapanga uko bahura ariko ku bw'akazi kenshi Austin ntiyabasha kubahiriza gahunda.

    Icyakora Uncle Austin abajijwe niba bariyunze ku rwego yanamwakira, bagakora ikiganiro, yabihakaniye kure avuga ko ntacyo baba bavugaho kuko ngo we yakira abahanzi kandi we ntaririmba. Ati 'Naba mwakira ngo akore iki? Njyewe nakira abahanzi kandi we ntaririmba'.

    N'ubwo ibi bimeze bityo, bamwe mu baba mu ruganda rw'imyidagaduro, bemeza ko bombi bungukiye muri iyi ntambara y'amagambio ndetse bagahamya ko bari babyumvikanyeho, bitaba ibyo ukaba wari umugambi w'umwe muri bo.

    Umwe uzwiho gusesengura amakuru y'imyidagaduro ariko utifuje ko tuvuga izina, yagize ati 'Biragaragara ko kari agatwiko. Ubuse ntureba ko bose babyungukiyemo? Shaddyboo ntiyari akivugwa none yongeye kwandikwaho kandi na Uncle Austin arimo kurebwa cyane kuri Youtube.

    Ni urubanza rw'abana, babiganiriyeho cyangwa umwe akaba yarakoresheje undi. Nonese Shaddyboo wabonaga bitarimo kugorana kugira ngo avugwe koko?'.

    Uyu musesenguzi, yavuze ko bose babyungukiyemo kandi nta gikuba cyacitse muri showbiz. Yavuze ko na ba Diamond Platnumz ari byo byabagize ibyamamare [gutwika].

    Kugeza ubu indirimbo 'It's Owkeey' yashyize hanze, imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi mirongo ine na bitanu [45k] mu masaha atandatu gusa.

    Shaddyboo na Uncle Aistin bamaze iminsi batongana

    Shaddyboo yongeye kugarukwaho mu bitangazamakuru nyuma y’igihe bimugora

    Uncle Austin yahise ashyira hanze indirimbo nshya

    Kanda hano usome inkuru bifitanye isano

    Reba indirimbo ya Uncle Austin yise “It’s Owkeey”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138610/shaddyboo-na-uncle-austin-ni-nde-wakoresheje-undi-138610.html

  • Godfrey Legend yacyeje The Ben wamwinjije mu… – #rwanda #RwOT

    Godfrey Legend wabaye n’umunyamakuru mu bijyanye n’Iyobokamana, akamara imyaka 7 atumvikana mu muziki, ariko ubu akaba awugarukanyemo imbaraga aho yateguje indirimbo nyinshyi ziri mu Cyongereza, ahamya ko agarutse ndetse akaba ari igihe cye cyo gukorera Imana mu muziki.

    Yavuze ko indirimbo ye nshya “Don’t cry” ari ‘amashimwe akomeye kuri njye n’umuryango wanjye’. Kuba atangiye umwaka wa 2024 ashyira hanze indirimbo nshya, ibintu bimaze gukorwa n’abahanzi mbarwa mu Rwanda, Godfrey Legend yavuze icyo bisobanuye ku muziki we.

    Ati “Indirimbo yanjye nyituye imfura yanjye yitwa Joshua, bivuze ko ntangiranye umwaka n’indirimbo nshya mu mutima wanjye; ngirango iryo jambo turisanga cyane muri bibiliya yera mu gitabo cya zaburi rigira riti: “Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya naza neberu n’inanga’.

    Uyu muramyi w’umuhanga wo guhangwa amaso, avuga ko mu kuyandika yisunze icyanditswe kiri muri Yesaya: 40:1 aho kivuga kiti “Muhumurize abantu banjye”; bityo asobanura muri iyi minsi ya none nta handi umuntu yaruhukira atari muri Yesu.

    Ati “Niwe utanga umunezero mu mutima amafaranga n’ibindi by’agaciro dushaka kugira ngo tubeho bidatanga umunezero usibye Yesu wenyine uturemamo icyizere agatanga n’ ihumure mu mutima”.

    Yabajiwe umwihariko w’iyi ndirimbo ye asubiza ko “urebye nta mwihariko udasanzwe indirimbo yanjye ifite imeze nk’izindi ndirimbo musanzwe mwumva; gusa ngira ngo uranzi kuva cyera ndi umuramyi nkunda indirimbo zituje kuko ziramfasha cyane”.

    Godfrey Legend yashimye Producer Santana Souce wamukoreye iyi ndirimbo, ati “Arashoboye, niwe wantunganyirije iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi, kandi Imana nica inzira ndateganya gukorana nawe igihe kirekire naramukunze ni umwana mwiza azi ibyakora”.

    Avuga ko nubwo asohoye amajwi gusa, azi neza ko amashusho nayo ari ngombwa, akaba ateganya gushyira hanze video yayo vuba aha, ati “Ndizera ko izabera benshi umugisha”. Yanahishuye ko mu 2024 afite imishinga myinshi cyane ateganya gukora.

    Ati “Ndashaka gukorera Imana kurusha mbere kuko aya ni amahirwe yandi mpawe benshi tungana ntabwo bakiriho, abandi b’urugano rwanjye ndimo ndabasengera ngo baze kwa Yesu Kristo kuko araryoshye erega ibibengerana byose si zahabu”.

    Avuga ko Gospel igeze ahantu hashimishije kuko “yateye imbere ugereranyije na cyera ku buryo bamwe mu bahanzi hano iwacu bakora Gospel music batunzwe n’impano zabo, ibi tugomba kubishimira igihugu cyacu kuko gifite Good Leadership”.

    Uyu mugabo wabayeho umunyamakuru wa Rc Nyagatare, yabajijwe niba yarabivuyemo burundu. Ati “Nigeze kubaho umunyamakuru igihe kimwe, ni byo nza kubihagarika njya mu zindi nshingano, ariko igihe nikinyemerera nzabisubiramo kuko ndabikunda cyane”.

    Godfrey Legend yashyize hanze indirimbo nshya yanditse yisunze Yesaya 40:1-2

    Godfrey Legend yanagarutse ku muhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] biganye mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kayonza mu ishuri ryitwa Groupe Scolaire de Gahini, ahishura byinshi abantu batari bazi kuri uyu muhanzi w’icyamamare mu Rwanda na Africa.

    Nk’umuntu biganye mu kigo kimwe, agatangira umuziki amureba n’amaso ye, bagasengana, bakarara mu nyubako imwe (Dortoire), avuga ko hari byinshi azi kuri The Ben ndetse akaba ashima Imana ku rwego rwiza amaze kugeraho yaba mu muziki no mu buzima busanzwe burimo no gushinga urugo.

    Yavuze ko The Ben ari umuntu ugira ubuntu bwinshi, akaba yitonda bidasanzwe ndetse akaba akunda no gufasha. Avuga ko ari inshuti ye cyane “kuko mu gihe twiganaga namukuyeho ‘inspiration’ zijyanye n’umuziki wo kuramya Imana”. Yahishuye ko hari ubwo yajyaga ashima Imana, agasaba The Ben ko baririmbana indirimbo y’Imana.

    Abazi The Ben kuva kera, bazi ko yatangiriye muzika muri Gospel. Nawe ubwe akunze kubigarukaho akavuga ko igihe kimwe azakorera Imana. Ni ibintu Godfrey Legend ashimangira mu kwizera kwe, akavuga ko The Ben azakorera Imana, akaba ari ibintu avuga atarya indimi dore ko ari na The Ben wamwigishije amajwi.

    Nzaramba Godfrey ari we Godfrey Legend anavuga ko kuba The Ben akunze kuganzwa n’amagaramutima agasuka amarira yaba mu rusengero n’igihe ari mu ruhame, abibona nk’umuhamagaro [wo kuririmbira Imana] uba urimo kumugurumanamo. Ati “Ni umuhamagaro uba urimo kumwataka. Umwanya arimo ntabwo ari wo yakabaye arimo”.

    Yavuze ko “twagiranye ibihe byiza byo gukorera Imana igihe twiganaga” ndetse yigeze no kumugabira inka. Yasoje amwifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rwe rushya dore ko aherutse kurushinga na Miss Pamella Uwicyeza, anamuhamagarira kugaruka mu murimo w’Imana kuko “gukorera Yesu ntako bisa”.

    Godfrey Legend yatuye imfura ye indirimbo nshya yise “Don’t cry”

    REBA INDIRIMBO “DON’T CRY” YA GODFREY LEGEND WINJIJWE MU MUZIKI NA THE BEN

    REBA INDIRIMBO Y’IMANA “THANK YOU” THE BEN YAKORANYE NA TOM CLOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138600/godfrey-legend-yacyeje-the-ben-wamwinjije-mu-muziki-anagaruka-kuri-dont-cry-yatuye-imfura–138600.html