Tag: Imyidagaduro

  • Umugore wa Tom Close yavuze amagambo akomeye ku mukobwa we w'imfura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tricia Ange Niyonshuti, umugore wa Tom Close, yavuze amagambo akomeye ku mwana ww w'imfura Ella. Ni nyuma yuko Tricia yari amaze gushyira hanze ifoto ya Ella abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Tricia ashyize hanze iyi foto ya Ella, yayiherekesheje amagambo agira ati ” MAHORO 💗 @ella_tclose Maman t'aime fort “.

    Tricia ateruye Ella

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-tom-close-yavuze-amagambo-akomeye-ku-mukobwa-we-wimfura/

  • Uganda: Doreen Kabarebe yibasiwe n’abafana ny… – #rwanda #RwOT

    Umunyamideli watsindiye ibihembo byinshi muri Uganda, Doreen Kabareebe avuga ko nta buryo na bumwe ku isi watekamo ibishyimbo ngo abirye mu buzima bwe. Mu kiganiro na NBS TV, uyu munyamideli yatangaje ibintu bigoranye kubyumva ariko ashimangira ko ari ko kuri guhari rwose ko ibishyimbo abyumva gutyo, atarabirya.

    Doreen yavuze ko n’iyo umuntu yagerageza guhinga ibishyimbo bikamera nk’inyama z’inka cyangwa inkoko atabumbura akanwa ke ngo abirye. Abakurikira ikiganiro kuri Television yabitangarijeho bohereje ubutumwa bamushinja kwiyemera no kwirata kuko nta muturage wo muri Uganda utararya ibishyimbo kuko ahanini ari byo biryo byaho nk’uko Mbu ibitangaza.

    Doreen Kabarebe ni umunyamideli ukomeye muri Uganda

    Uyu munyamideli avuga ko kutarya ibishyimbo ntacyo byamutwara aramutse abiriye, ahubwo ngo kuba we yariyemee ko bitazamugera mu kanwa yabitewe no kuba yaravutse abona Se atabikunda nawe birangira abizinutswe atyo. Mu mezi ashize ni bwo Doreen yatangaje kandi ko kuva yavuka nta muntu uramusoma. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109947/uganda-doreen-kabarebe-yibasiwe-nabafana-nyuma-yo-kuvuga-ko-kuva-yavuka-atararya-ibishyimb-109947.html

  • Wa mukobwa watumye Davis D na Kevin Kade bafungwa yavuze ibyamubayeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shazz yavuze ibyamubayeho ubwo yamaraga gukora ikiganiro avuga ko ariwe watumye Davis D, Kevin Kade na Thierry bafungwa. Shazz yavuze ko akimara gukora ikiganiro yabonye abantu benshi bamwandikira ku mbuga nkoranyambaga ze bamusaba imbabazi kubera amagambo atandukanye bari baravuze ku mbuga nkoranyambaga bakimenya ko Davis D na bagenzi be bafunzwe. Ngo nawe yabonye ibyo abantu benshi bari bavuze bataramenya ko ariwe wafungishije Davis D na bagenzi be biramubabaza gusa kuko yumvaga nta kintu yishinja ntabwo yabitinzeho cyane.

    Aho akoreye ikiganiro asobanura uko byose byagenze yabonye inshuti nyinshi zimusaba imbabazi ku bw'ibyabaye byose.

    Shalon (Shazz)

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-watumye-davis-d-na-kevin-kade-bafungwa-yavuze-ibyamubayeho/

  • Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nk'”Igisupusupu” agiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kiramuruzi, nk'uko amakuru dukesha IGIHE abivuga.

    Nsengiyumva watawe muri yombi ku wa 30 Kamena yaburanaga ifungwa n'ifungurwa, ariko urukiko rwafashe umwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

    Icyemezo cyo gufunga mu buryo bw'agateganyo Nsengiyumva cyafashwe hashingiwe ku kuba ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka ibiri ku muntu wabihamijwe.

    Uyu muhanzi uri mu bigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b'umuziki mu 2019, binyuze mu bihangano bye bibyinitse, ubu afungiye muri Gereza ya Rwamagana.

    RIB yatangaje ko ibyaha Nsengiyumva akuriranyweho yabikoreye mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

    Aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho yahanishwa ibihano bitandukanye birimo n'igifungo cya burundu. Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k'uri munsi y'imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Icyaha cyo gukoresha imirimo y'agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n'ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk'umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze 15 n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

    Nsengiyumva François yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ''Mariya Jeanne'' yamenyekanye nka ''Igisupusupu'', ''Icange Cange'' na ''Rwagitima''.

    Mu 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk'umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umuhanzi-nsengiyumva-francois-uzwi-nk-igisupusupu-agiye-gufungwa-iminsi-30-y

  • Umuhanzi Umutare Gaby nyuma y'imyaka 4 yagarutse mu muziki mu ndirimbo nshya[Video] #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo kwigisha abantu gucisha make no kubaha buri wese kuko umuntu agirwa n'abandi.

    Hari aho agira ati 'Mbona rirasa nta bundi bufindo, n'ubwo iminsi idasa tubana nayo. Utamenyera iposho andinde n'ijambo, uwo arutwa n'umugambanyi wangaburira. Mutima soma ku tuzi umanure agahinda, nzakurinda umwijima. Abantu niwe muntu, kandi umuntu niwe bantu.'

    Umutare Gaby usigaye abarizwa muri Australia n'umuryango we, yaherukaga mu muziki mu myaka ine ishize aho yasize ku isoko indirimbo eshanu: 'True Love', 'Urangora', 'Mesa kamwe', 'Ntunkangure' ndetse na 'Ntawundi' igaragaramo umunyamideli Shaddyboo, yabaye intangiriro y'umuziki we.

    Uyu muhanzi yagiye mu mahanga asize umuvandimwe we Andy Bumuntu yinjiye mu muziki, ndetse ari mu bahagaze neza. Kuva yakora ubukwe, Umutare ntiyongeye kumvikana mu muziki kugeza ubwo mu ntangiriro za Nyakanga 2021, yatangazaga ko igihe kigeze kugira ngo agaruke mu muziki.

    Mu minsi icyenda ishize, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko igihe gikwiye cyari iki ngo agaruke mu muziki. Ni indirimbo avuga ko 'yitezeho gucengera no mu misokoro y'abantu'.

    Asohora iyi ndirimbo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki ko aho abagabo basezeraniye ariho bahurira. Ati 'Ng'ibyo ibyo nabasezeranyije bantu banjye.'

    Muri iyi ndirimbo avuga ko 'abantu ari we muntu kandi umuntu ari we bantu'. Akabuza abantu kwigira nyirandabizi, ko hakenewe ibikorwa kurusha amagambo.

    Mu gice cyibanza kigaragaramo umugore we, amubwira ko azamurinda agahinda. Ati 'Mutima mutima soma kutuzi umanura agahinda. Ibindi nawe uzirwanaho.'

    Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo yakozwe na The Major ukorera muri studio 'Back Stage Studio' naho 'Official Lyric video' yakozwe na Bjc Official.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-umutare-gaby-nyuma-y-imyaka-4-yagarutse-mu-muziki-mu-ndirimbo-nshya

  • AMAKURU NYAYO!DIAMOND AIYE KURUSHINGA N’UMUNYARWANDAKAZI ESE NIBYO?? INKURU #rwanda #RwOT

     

    By Uwineza Vanessa

    Nasibu Abdul Juma Issack umunyamuziki w’icyamamare hano muri Africa ndetse no ku isi hose wamenyekanye nka Diamond Platnumz wakunze kuvugwa murukundo n’abakobwa benshi batandukanye biganjemo abo muri aka karere u Rwanda narwo ruhereyemo biravugwa ko yaba yaramaze gutanga inkwano ndetse imihango yo gukora ubukwe bwe n’umunyarwandakazi imyiteguro igeze kure.

    Diamond agiye gukora ubukwe

    nkuko tubikesha ikinyamakuru Inyarwanda.com nuko nyuma yamezi asaga atandatu uyu muhanzi atandukanye nuwari umukunzi we tanasha Donna ndetse akaba yaratandukanye nawe nyuma yuko babyaranye umwana umwe biravuga ko uyu mugabo arimbanyije imyiteguro yo gushaka undi mugore ndetse yewe akaba azaba ari umunyarwandakazi nubwo amazina ye nyakuri atari yatangazwa.

    inyarwanda ikomeza ivuga ko ubwo mukwezi gushize kwa karindwi Diamond yari mugitaramo yakoreye dodoma muri tanzania  nubundi yaganirije abari aho ndetse abatangariza ko umukunzi ahari ndetse yewe ko nimyiteguro ayigeze kure vuba agombva kubatumira nanone dore ko ubukwe bwo si ubwambere yaba abukoze.

    Subwambere yaba akoze ubukwe

    ibindi binyamakuru kandi byo muri aka karere dutuyemo byanditse bivuga ko ubu bukwe butari mu magambo gusa ndetse ko uyu mugabo yaba agiye kurushinga n’umunyarwandakazi ndetse yewe unaturuka mu muryango ukomeye nko tubikesha inyarwanda.com

    ibinyamakuru bikomeza bishimangira kandi ko ushinzwe gutegura ibiori muri WASAFI kazimoto Hellen ndetse nuwahoze ahagarariye polisi ya dar es salaam paul Makondo aribo bari gutegura ubu bukwe.

    ibi kandi bishimangirwa namagambo Diamond ubwe yitangarije ubwo yavugaga ko azizihiza isabukuru y’imyaka 31 n’umwe afite umugore  ibi bibaye ari ukuri byaba bisobanuye ko atazarenza ukwezi kwa cyenda adakoze ubukwe kuko isabukuru ye izaba tariki ya 02 z’ukwezi kwa cumi (ukwakira).

    Mbabazi Shadia  ariwe shaddyboo niwe byakunze kuvugwa ko yaba ariwe mukunzi mushya wa Diamond platnumz ibi bikaba byarashingirwaga kumubano wakunze kugaragara hagati yabo bombi haba mugihe uyu muhanzi yazaga mu Rwanda ndeste no mungendo shaddyboo yagiye agirirra mugihugu cya Tanzania.

    shaddyboo yakunze kugaragaza umubano hagati ye na diamond

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

      40 total views,  40 views today

    The post AMAKURU NYAYO!DIAMOND AIYE KURUSHINGA N’UMUNYARWANDAKAZI ESE NIBYO?? INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

  • ShaddyBoo na Bruce Melodie batawe muri yombi #RwOT #Rwanda

     Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus hamwe n’ajyanye no kwirinda gukwirakwiza urusaku.

    Ati “Barafunze kubera ibintu byo gucuranga bagasakuriza abaturanyi n’ibintu byo kujya kunywa inzoga muri ibi bihe. We [ShaddyBoo] n’uwitwa Bruce Melodie]. Bari bagiye gusura uwitwa Rwema, baracuranga basakuriza abaturanyi. Ibyo kujya kunywa nabyo muri iki gihe ntibyemewe.”

    Yakomeje agira ati “Gusakuriza abaturanyi urabizi nabyo bijyana n’ibintu byo kwirinda urusaku, nabyo ntibyemewe.”

    Bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama. Uwo munsi ShaddyBoo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe gusa ubwo butumwa yahise abusiba hashize akanya gato.

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe aho afite nyinshi mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Muri zo harimo nk’iyo yise Saa Moya isigaye iharawe cyane ndetse n’indi yise Katerina ikunzwe hanze y’u Rwanda cyane muri Kenya.

    Ni mu gihe ShaddyBoo usibye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aherutse kumvikana avuga ko yatangiye ubushabitsi bwa restaurant aho agemurira abantu amafunguro mu ngo zabo.

    Reba indirimbo yitwa Saa moya ya Bruce Melodie

    ShaddyBoo akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi

    Bruce Melodie na ShaddyBoo bafunzwe bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi
  • Passy wahoze muri TNP na Puff G basohoye amashusho y’indirimbo bafashijwemo na Kamichi #rwanda #RwOT




    Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP na Rukundo Patrick wamenyekanye mu muziki nka Puff G bahuje imbaraga bakora indirimbo ikubiyemo isezerano umusore ashobora guha umukobwa amwereka ko atazamuba kure.

  • “Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari” Bull Dogg wakiriye agakiza #rwanda #RwOT

    By Jean Felix BIZIMUNGU

    Shukulani ya Bull Dog
    Ndayishimiye marik Bertrand wamenyekanye mumuziki mu njyana ya hip hop nka bull Dogg abenshi bita iyumujinya,iyi njyana yagiye ikemangwa n’abatari bake bashinja abayikora imyitwarire idahwitse.
    Bull Dogg nawe ubwe mundirimbo ze yagiye agaruka kubamushinjije ingeso mbi aho yumvikana asa Inugusha kubamushinjaga ubusambanyi,ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge,Gusa we muburyo bwa gihanzi akumvikana asa nubihakana.
    Uyumunsi yumvikanye kugitangazamakuru cya hano mu Rwanda yihamiriza ko yakiriye agakiza akaba Kandi yanasobanuye Iby’indirimbo 3 zihimbaza Imana naho byahereye ko atari ibije ubu.
    Ati ”Guhera na cyera nahoze numva ngomba kuzakorera Imana, igihe cyawe rero iyo kigeze ibintu birikora pe.”
    Nubwo ariko yahinduye ubuzima akaba agiye gushyira imbaraga mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ngo azajya ananyuzamo akore indirimbo zisanzwe.
    Abajijwe niba hari ikintu cyaba cyaramubayeho cyatumye yiyemeza guhindura imibereho, Bull Dogg yagize ati” Urebye ubuzima mu muziki usanzwe tubamo, by’umwihariko muri Hip Hop, noneho njyewe nagiye mvugwaho ibintu bitari byiza kandi arinjye biturutseho, icya mbere ni ukwirinda ibyo bintu kugira ngo ntangire inzira nziza.”
    “Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari, nshobora kuba narapfuye kubera impanuka turi mu muhanda kubera ubusazi twasinze, byarashobokaga ko nari kwandura ibirwara kubera kujya mu bagore, nashoboraga kujya mu biyobyabwenge bikampitana. Kuba bitarabaye ntabwo ari ku bwanjye ahubwo ni uko hari umugambi Imana yari imfiteho.”
    Bull Dogg avuga ko igihe yakoreye ibyo bibi byose byabaye ariko kugeza ubu yahindutse yabaye umuntu mushya.
    Ati”Narabihagaritse nabivuyemo cyera cyane. Bitewe n’imyaka umuntu aba agezemo, hari igihe usubiza amaso inyuma ugasanga hari ibyo wakoze ngo wemeze abantu ariko wareba neza ugasanga ntacyo wakoze rwose. Rero umuntu agomba guhindura.”
  • Shaffy yatangiye gusohora filime igaragaza uko gucana inyuma kw’abashakanye bigira ingaruka ku bana babo #rwanda #RwOT

    By igihe

    Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane yitwa ‘Gashugi’ igamije gukangurira abashakanye kwirinda gucana inyuma kuko bigira ingaruka mbi kuri bo no ku bana babo.