Tag: Imyidagaduro

  • Mwiseneza Josiane yabwiye amagambo akomeye Mimi Mirage wamuguriye imodoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Mimi Mirage wamamaye ubwo yavugaga ko agiye kugurira imodoka Mwiseneza Josiane, yagize isabukuru y'amavuko. Mwiseneza Josiane ni umwe mu bamuzirikanye ku isabukuru ye y'amavuko maze afatanya n'izindi nshuti za Mimi kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

    Abinyujije kuri story ya instagram ye, Mwiseneza Josiane yanditse amagambo agira ati ” Happy birthday my dearest sister, may all your dreams come true on your special day!! @mimi.mirage “.

    Aya niyo magambo Mwiseneza Josiane yanditse kuri story ya instagram ye

    Mimi Mirage na Mwiseneza Josiane

    Source : https://yegob.rw/mwiseneza-josiane-yabwiye-amagambo-akomeye-mimi-mirage-wamuguriye-imodoka/

  • Anita Pendo yavuze ku urugendo rwe rutari rworoshye igihe yaratwite umwana we wa kabiri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi Tariki ya 5 Ukwakira 20201 nibwo umuhungu wa Anita Pendi witwa Gisa Ryan yamwifurije isabukuru nzia y'amavuko y'imyaka 3.

    Mu butumwa burikumwe n'ifoto atwite Ryan yanyujije kuri konti ye ya Instagram yagize ati “
    Flash back…..uyu munsi byari .. 1st.09.2018 ntwite Ryan.

    Hari ahantu nari nagiye mumateraniro mvuyeyo tugeze munzira numva ndisonzeye mbona boutique yaraho ndicara nti aga fanta nako uru fanta runini n'irindazi ryari ribishye kubi ariko nabyibutse ndimaze,🤣🤣🤣🤣 nuko dukomeze urugendo rwacu hari kure kandi nta moto nta modoka🤣🤣🤣 N.B aho nari maze nka 7months ndi single 🤣🤣🤣🤣🤣 ibyange ni birefu ariko igihe kimwe inzozi zanjye nzazigeraho hanyuma mbasangize urugendo rw'ubuzima bwanjye mu gihe gikwiye..ariko witegereje ubona ko nari naniwe kumaso no kumutima 💜❤💙🖤.abakobwa or abamama bari mubihe nkibyo mukomere kandi mwikomeze ku Mana nemezako ishoboye byose.Amen'

    Ryan Gisa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/anita-pendo-yavuze-ku-urugendo-rwe-rutari-rworoshye-igihe-yaratwite-umwana-we

  • Umunyarwenya Taikun Ndahiro yinjiye mu itanga… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yamenyekanye muri 'video' ze zitandukanye harimo iyo avuga kuri Covid-19 ari mu isanduku, akavuga ko n'ubwo yapfuye ahangayikishijwe na Coronavirus. Muri iyo 'Video' avugamo ko yapfuye yambaye ikabutura ya Eric.

    Taikun yanateye urwenya ku kuntu umusirikare atereta n'ukuntu Pasiteri atereta.

    Kuri Radio/Tv10, Taikun azajya akora ibiganiro byibanda ku myidagaduro cyane cyane agaruka ku makuru yo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ndetse azajya akora n'ibiganiro by'urwenya, bizajya bitambuka kuri Radio/Tv10 mu bihe bitandukanye.

    Yabwiye INYARWANDA ko yatangiye urugendo rw'itangazamakuru nyuma y'igihe abiharanira, ashaka kugera ku nzozi ze. Ati 'Ninjiye mu itangazamakuru kuko nabyize. Ikindi, ninjiyemo kuko nararikundaga kuva cyera. Nishimiye kuba muri Radio/Tv10.'

    Uyu musore wavutse mu 2001, avuga ko yatangiye gukora urwenya mu 2015 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye, ari nabwo yiyemezaga gukomeza impano ye.

    Taikun avuka mu muryango w'abana batanu, ni ubuheta. Aherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza muri Tanzania, aho yize ibijyanye n'itangazamakuru. Uyu musore yivuga nk'umuntu 'ukunda kugira uruhare mu byishimo by'abantu'.

    Uyu musore yize amashuri abanza mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, akomeza ayisumbuye mu karere ka Ngoma n’ubundi, ahereye ku ishuri ryitwa ASPEK nyuma yimukira ku ishuri rizwi nka ‘Les Hillondere’ mu mwaka we wa kabiri.

    Nyuma yaje kuhava ajya kwiga muri Agape mu mwaka wa gatatu, arangije atangira umwaka wa kane mu karere ka Kayonza ahazwi nka Nyamirama ari naho yarangirije amashuri ye yisumbuye.

    Amashuri ye ya kaminuza yahise ajya kuyiga mu gihugu cya Tanzania ahitwa Saint Augustine University of Tanzania iherereye mu Mujyi wa Mwanza.

    Taikun uri gukina muri filime yitwa 'Ndahiro na nyina' yahawe ikaze mu muryango mugari wa Radio/Tv10 

    Taikun yavuze ko yakuze akunda itangazamakuru binatuma ari byo yize muri Kaminuza

    KANDA HANO UREBE FILIME TAIKUN NDAHIRO ARI GUKINAMO MURI IKI GIHE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110074/umunyarwenya-taikun-ndahiro-yinjiye-mu-itangazamakuru-110074.html

  • Abafana ba Sam Karenzi biteye mu bicu bumvise ko bagiye kumwumva kuri radio nshya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino ukunzwe mu gihugu, Sam Karenzi uherutse gusezera kuri Radio 10 yari abereye umuyobozi yashimishije abafana be ubwo yabararikiraga ikiganiro gishya kuri radio agiye gukoraho ya Fine FM.

    Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b'imikino bakomeye mu Rwanda, benshi banyurwa n'ubusesenguzi bwe ahanini kubera kudaca ibintu k'uruhande.Kuri ubu agiye gutangira ikiganiro gishya kuri uyu wa mbere nk'uko yabitangaje kuri Twitter.

    Sam Karenzi yagize ati:'Aho infura zisezeraniye niho zihurira!
    Radio: #FineFM
    Umurongo: 93.1
    Youtube: #FineTVRwanda
    Itariki: 4/10/2021
    Isaha: 10h-13h
    Tubafitiye #Ubwino bwinshi.
    #Nimudufashe guhitamo #Operation twaheraho kuko twabuze amahitamo. '

    Abafana be bshise bishima cyane batangira kumwereka ko bamushyigikiye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-sam-karenzi-biteye-mu-bicu-bumvise-ko-bagiye-kumwumva-kuri-radio-nshya/

  • Miss Muyango yagaragaye yishimanye n’imfura y… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri instagram, Muyango yagaragaye yishimanye n’imfura ye na Kimenyi, akaba ari umwana umaze ukwezi kumwe kurengaho micye cyane abonye izuba. Muyango yagize ati:”Sinabona urukundo rwawe rwuzuye Kimenyi Miguel Yanis.” Ibi akaba abivuze nyuma yuko kuwa 02 Nzeri 2021 aribwo yashimye Imana atangazan’itariki yanise yavutseho.

    Agira ati:”29 Kanama 2021 reka iyi nkuru nyigire ntoya, Uwiteka ngufitiye ishimwe.” Yongeye kandi kugaragaza ko azakumbura ibihe byo gutwita kwe maze umugabo we amugaragariza ko yishimiye kuba yarabyaye umuhungu.

    Kimenyi na Muyango bibarutse imfura yabo Yanis kuwa 29 Kanama 2021

    Urukundo rwa nyina w’umuntu ntirujya rushira, uburinzi bwa se w’umuntu buhoraho –  Muyango akomeje kuryoherwa no kuba umubyeyi 

    Kimenyi Muguel Yanis imfura ya Muyango na Yves Kimenyi 

    Ishimwe rya Kimenyi kuri Muyango wamuhaye imbuto y’umuhungu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110040/miss-muyango-yagaragaye-yishimanye-nimfura-ye-kimenyi-miguel-yanis-amafoto-110040.html

  • Dore ibyo Dj Bissosso, Gitego na Anita Pendo bakoze nyuma yo kuzana icyokezo muri studio (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Friday Flight cyaraye giciye kuri RTV ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ukwakira 2021, Dj Bissosso, Gitego na Anita Pendo bari bazanye icyokezo muri studio. Gahunda yari uguha agaciro no kuzirikana abakozi bo mu kabari bakora ibijyanye no kotsa inyama.

    Dore uko byari bimeze mu mashusho:

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyo-dj-bissosso-gitego-na-anita-pendo-bakoze-nyuma-yo-kuzana-icyokezo-muri-studio-video/

  • Amafoto y'abanyarwandakazi yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo gusoza, abanyarwandakazi batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abanyarwandakazi yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. Miss Uwase Muyango ateruye imfura ye

    2. Sacha Kate

    3. Miss Keza Joannah na Cyuzuzo

    4. Miss Musana Teta Hense

    5. Miss Umwaliwase Claudette

    6. Miss Jordan Mushambokazi 

    7. Supersexy 

    8. Shazz

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabanyarwandakazi-yaciye-ibintu-kuri-instagram-muri-iki-cyumweru/

  • Ni Album cyangwa ni Integuza y’ubukwe?: The B… – #rwanda #RwOT

    Mu mashusho uyu muhanzi yashyize kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, The Ben yagaragaraga nk'uri kwifotoza ndetse bisa nk’aho hari ikintu kidasanzwe ari gutegurira abakunzi b'umuziki nyarwanda n'abanyarwanda muri Rusange.

    The Ben ashyiraho ayo mashusho mato yanditse abwira abakunzi be ko hari ikintu cyiza kiri hafi gushyirwa hanze vuba cyangwa se gutangazwa. Nyuma y'ubwo butumwa umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella yanditse mu byishimo byinshi agira ati “AMEN” (Bisobanuye ngo ‘Bibe gutyo’), maze akurikizaho emoji y’umutima mu kugaragaza urukundo akunda uyu muhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben.

    The Ben amaze igihe ararikira abakunzi be ndetse n'abakunzi b'umuziki nyarwanda umuzingo w'indirimbo yitegura gusohora ndetse abenshi bahamya ko ari umuzingo uzaba uriho indirimbo zikuzwe kandi zihuriweho n'abahanzi batandukanye bo muri Afurika. Ibi bikaba byatumye hibazwa niba ikintu cyiza The Ben yavugaga ari Album amaze igihe ategura ariko nanone ukibaza impamvu umukunzi we Miss Pamella yanditse ahamanya n'ibyo uyu muhanzi yakoze.

    Mu ijambo Miss Pamellla yavuze ko ibyo The Ben yatangaje byaba bityo ibintu bihura neza n'urukundo rwabo igihe rumaze ukibaza niba bwaba ari ubukwe buri gutegurwa cyane ko urukundo rwabo rushimwa na benshi. Ibyo batangaje ariko babikoze mu buryo buzimije kuko batigeze berura ngo bavuge icy kintu cyiza cyane kigiye gushyirwa hanze.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

    Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga. Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

    The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana. Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    The Ben na Pamella bari mu munyenga w’urukundo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109949/ni-album-cyangwa-ni-integuza-yubukwe-the-ben-yahishuye-ikintu-kiza-kigiye-gushyirwa-hanze–109949.html

  • Ibyo uyu mwana muto yakoze byatumye Umugore wa Meddy amwifuza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana muto yifashe amashusho arimo kumva indirimbo Queen of Sheba ya Meddy maze bituma Mimi, umugore wa Meddy amwifuza. Aya mashusho y'uyu mwana muto arimo kumva indirimbo Queen of Sheba, yashyizwe hanze kuri story ya instagram y'umuhanzi Meddy aherekejwe n'amagambo agira ati ” @itsmimiali woman Come and get ur little dramatic daughter 😄… she is cute, can't lie 😂 “.

    Nyuma yuko Mimk abonye amashusho y'uyu mwana muto, yahise yandika amagambo agira ati ” SHE SAID WHAT SHE SAID 😎😌 Super cute! Can I have her😩🥺 “.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-uyu-mwana-muto-yakoze-byatumye-umugore-wa-meddy-amwifuza/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Uwase Muyango ateruye umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Nzeri 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu wa 28 Nzeri 2021 ni iya Miss Uwase Muyango Claudine ateruye umwana we. Ni ifoto twabakuriye mu mashusho Miss Uwase Muyango yashyizwe hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-uwase-muyango-ateruye-umwana-we/