Tag: Imyidagaduro

  • Irebere ubwiza bw’inzu z’ibyamamare hano mu Rwanda -Amafoto #rwanda #RwOT

    Bimaze kuba nk’akamenyero ko Abanyarwanda bamaze kugira ubushobozi bw’amafaranga, mu bitekerezo byabo hahita hazamo no kubaka inzu zo guturamo.

    Abahanzi iyo baririmba turanezerwa cyane, abakinnyi batsinda ibitego tugafatikanya kubyishimira (celebration), nyamara ntitumenye aho ibi byamamare dukunda bitaha.

    Muri iyi nkuru, turakugezaho amafoto y’inyubako za bamwe mu bakinnyi mu mikino itandukanye, baba abakina hano mu Rwanda n’abakina hanze yarwo, ndetse n’amafoto y’inzu za bamwe mu bahanzi (abaririmbyi) b’Abanyarwanda.

    Inyinshi muri izo nyubako ntizubatse mu mujyi wa Kigali, bivuze koi bi byamamare bidakunda gutura rwagati mu mujyi, ahubwo byahisemo kwiturira mu nkengero cyangwa mu yindi mijyi yunganira uwa Kigali.

    Abakinnyi

    1. Umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame)

    Iyi ni yo nzu Bakame n’umuryango we babamo

    Uyu mugabo ukinira ikipe ya AS Kigali nk’umunyezamu, ari mu bakinnyi bafite inzu z’akataraboneka.

    Kwa Bakame

    Bakame kandi ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yaranakiniye andi makipe ya hano mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, n’andi.

    2. Haruna Niyonzima

    Inyubako ya Haruna Niyonzima

    Haruna Niyonzima, ubusanzwe ni muramu wa Bakame, kuko Bakame yashakanye na mushiki wa Haruna.

    Aba bombi batuye mu gace kamwe, ndetse inzu zabo ziregeranye. Haruna ubu akinira ikipe ya AS Kigali nk’umukinnyi ukina hagati. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akanayibera kapiteni (captain).

    Kwa Haruna Niyonzima

    Ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe y’igihugu Amavubi. Na we yamaze kuzuza inzu ye nziza hafi y’iya muramu we Bakame.

    3. Hakizimana Muhadjiri

    Inyubako ya Muhadjiri Hakizimana

    Hakizimana Muhadjiri, ubusanzwe we avukana na Haruna Niyonzima. Birumvikana ubwo na we ni muramu wa Bakame.

    Muhadjiri ubu umukinnyi mpuzamahanga, ukinira ikipe ya Emirates Football Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

    Kwa Muhadjiri

    Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inyubako y’akataraboneka hafi y’aho mukuru we Haruna Niyonzima na muramu we Bakame bubatse.

    4. Bizimana Djihad

    Inzu ya Djihad Bizimana

    Bizimana Djihad, ni umukinnyi mpuzamahanga ukina mu bataha izamu mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu gihugu cy’u Bubiligi, yagiyemo avuye muri APR FC.

    Ubusanzwe ni mwishywa wa Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri, kuko aba ba bamubereye ba nyirarume kuko bavukana na nyina umubyara.

    Uyu musore ukinira n’ikipe y’igihugu Amavubi, na we afite inzu y’agatangaza hafi y’aho babyara be (Haruna na Muhadjiri) ndetse na muramu we Bakame bubatse.

    5. Jacques Tuyisenge

    Inzu ya Jacques Tuyisenge

    Uyu rutahizamu w’ikipe ya Petro Atletico de Luanda muri Angola, na we ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamaze kuzuza inzu z’akataraboneka hano mu Rwanda.

    Tuyisenge ni n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    6. Areruya Joseph

    Inyubako ya Areruya Joseph

    Areruya Joseph ni umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga. Yegukanye Tour du Rwanda yo muri 2017.

    Uretse gutwara Tour du Rwanda 2017, yatwaye Tour de l’Espoir 2018, na La Tropicale Amissa Bongo 2018, bimuhesha amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Delko Marseille Province yo mu Bufaransa.

    Uyu musore na we ni umwe mu bakinnyi bafite inyubako nziza hano mu Rwanda.

    Abahanzi (Abaririmbyi)

    1. Ama G The Black

    Kwa Ama G The Black

    Ama G The Black, ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bamaze kwiyubakira inzu zigezweho.

    Uyu mugabo aririmba injyana ya Hip Hop, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda.

    2. Butera Knowless na Ishimwe Clement

    Kwa Ishimwe Clement na Butera Knowless

    Uyu muryango w’abahanzi (umuririmbyi n’utunganya imiziki- producer), na wo utaha mu nyubako nziza cyane.

    3. Platini (Dream Boys)

    Inyubako ya Platini wo muri Dream Boys

    Nemeye Platini ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys, na we ni umwe mu bafite inzu nziza. N’ubwo itaruzura neza, ariko bigaragarira amaso ko izaba ari inzu y’igitangaza.

    4. TMC (Dream Boys)

    Inyubako ya TMC

    Mujyanama Claude uzwi nka TMC, na we abarizwa mu itsinda rya Dream Boys, akaba na we ari umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

    Inzu ye yegeranye neza n’iya mugenzi we babana mu itsinda rya Dream Boys

    5. Tom Close

    Kwa Tom Close

    Dr. Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close muri muzika, na we ni umwe mu bahanzi bafite inzu nziza.

    SOURCE: KIGALITODAY
    http://dlvr.it/RZxd5N

  • Uko Mimi Mirage yabeshye itangazamakuru ko yahaye miss josiane imodoka #rwanda #RwOT

    By Twahirwa Emmy
    Amakuru amaze Iminsi Avugwa ariko bamwe Ntibayemere ndetse na Josiane akaba yarayagize Ibanga Nuko Mimi Mirage yakoresheje Iturufu abeshya ko azagurira Josiane Imodoka nyuma yamusabye ko atagomba gutangaza Umubare wa mafaranga yamuhaye yitaga ayo kugura Imodoka.
    Amakuru dufite kandi yizeye nuko amafaranga yahawe Josiane atarenga amayero 600 amaze kuyamuha Mimi yamusabye ko atangomba kuvuga umubare wayo bitewe nuko Josiane yakorewe icyo twakwita Surprise nawe yagiriye Ibanga Mimi Mirage.
    Kugeza uyu munsi Josiane nta modoka agira ndetse twagiye tubigarukaho cyane ariko benshi ntibabyemere ko ntamodoka uyu Miss yahawe na Mimi wari wayimwemereye,
    Ese Mimi yabikoreye iki ubusanzwe uyu mukobwa yashakanga kwamamara cyane mu Rwanda Dore ko ariyo gahunda yarafite na Mbere y’uko aza mu Rwanda yifuzanga ikintu cyatuma Mimi yamamara akamenyekana ibi nibyo byatumye abeshya Josiane ko azamugurira Imodoka.
    Gusa Josiane nawe yamugiriye Ibanga kugeza ubwo twakomeje gukurikirana aya makuru ubu rero tukaba twamaze kumenya ukuri kwabyo ko ntamodoka Mimi yaguriye Josiane ni kenshi twagiye duhamagara Josiane tumubaza Imodoka yaguriwe akavuga ko amafaranga yayakoreshejemo ibindi ariko Umuturanyi wa Josiane tutavuze amazina yaduhamirije ko Josiane yababwiye ko Mimi yamuhaye Amayero 600 atagura Imodoka.
    NGAYO NGUKO IBYA MIMI NA  MISS JOSIANE.
  • Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’umuhanzikazi Knowless na clement #rwanda #RwOT

    By Twahirwa Emmy
    Umuhanzikazi Butera Knowless ubu ubarizwa muri label ya Kina Music iyoborwa n’umutware we, Ishimwe Clement, ni umwe mu bahanzi bakize cyane hano mu Rwanda. Mu minsi ishize, Knowless n’umutware we, Clement, baherutse kuzuza umuturirwa wabo mu Karere Ka Bugesera ari naho basigaye baba kugeza ubu. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto agaragaza ubwiza budasanzwe bw’inzu ya Butera Knowless na Clement.

    Inzu ya Knowless na Clement ni etage igeretse rimwe ndetse ifite na piscine
    Knowless ava kuri piscine azamuka mu gikari.
    Knowless ava kuri piscine azamuka mu gikari
    Inzu ya Knowless na Clement yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Inshuro 100’ ya Knowless
    Clement arimo afata akayaga kuri bingalo y’inzu ye
    Igor Mabano, umwe mu bahanzi bari muri Kina Music ubwo yarari kumwe na bagenzi be mu gihe cya Lockdown biberaga kwa Producer wabo Clement
    Abahanzi bose bagize Kina Music bari kwa producer wabo, Clement, mu gihe cya Lockdown
  • Abakinnyi 5 ba mbere ba filime bahembwa menshi mu nganda za Nollywood. #rwanda #RwOT

    By Francois Nshimiyimana
    Hariho bamwe mu bakinnyi ba filime mu nganda za Nollywood bahembwa menshi kurusha abandi ukurikije ubudahwema n’uburambe mu nganda za sinema zo muri Nijeriya.

    5 Ramsey Nouah.

    Umukinnyi wa Nollywood, Ramsey Nouah atwara miliyoni N1.2 nziza kuri firime. Ibi bituma aba umukinnyi wa gatanu uhembwa menshi muri Nijeriya.

    4 Chidi Mokeme.

    Chidi Mokeme numwe mubakinnyi beza muri Nigeriya. Afata miliyoni 1.3 yo gukina film.

    3 Jim Iyke.

    Umuhungu mubi wa Nollywood atwara miliyoni 1.5 kuri firime.

    2 Desmond Elliot.

    Kugira ngo ushukishe Desmond gukina muri firime yawe, ugomba kuba witeguye gukorora miliyoni 1.7.

    1 Richard Mofe-Damijo.

    RMD numukinnyi wa Nollywood uhembwa menshi kandi izina rye rivuga byinshi kubyerekeye amafaranga yishyuza. Afata miliyoni 2 kuri firime.
    Src:w
  • Dr Habyarimana wigisha muri Kamunuza y’u Rwanda yashyize hanze indirimbo itabariza abari mu kaga #rwanda #RwOT

    By UKWEZI

    Indirimbo ‘Mana tabara’ ya Dr Habyarimana Deogratias, yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2020.
    Dr Habyarimana ubusanzwe ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi Kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga. Ibintu avanga no gukora umuziki cyane ko ari n’Umukristu muri Kiliziya Gatolika.
    Yavuze ko indirimbo ye ‘Mana tabara’ ayikoze muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Korona Virusi (COVID-19), icyorezo cyateje imfu nyinshi, ibintu bikangirika, mbese ubuzima bugahagarara mu nzego zose, Isi ikeneye gutabarwa.
    Indirimbo “MANA TABARA”, ni indirimbo ifatiye kuri Zaburi 16, itanga ubutumwa bw’ihumure kandi igakangurira buri wese kwiringira, gutabaza no gutabariza abari mu kaga ku Mana kuko ariyo buhungiro bwizewe.
    Uyu muhanzi asaba abantu gutabariza abihebye nk’abarwayi, abafunze, abarengana n’abibasiwe n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye.
    Yakomeje avuga ko “Nta wundi watabara abatuye Isi icyo cyorezo n’ingaruka za cyo, usibye Uhoraho wenyine. Niho havuye igitekerezo cyo guhimba Indirimbo itabaza Imana yitwa Mana tabara.”
    Indirimbo ‘Mana tabara’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro ndetse na Aime Pride bombi bakorera muri Universal Record,imaze kwamamara mu gutunganya indirimbo by’umwihariko izo muri Kiliziya Gatolika.
    Dr Habyarimana yize mu Iseminari Nkuru, imyaka itandatu aza kubivamo ajya muri Kaminuza yiga icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu.
    Yakoze mu bigo bya leta bitandukanye ndetse n’ibyigenga ariko kuri ubu ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
    Yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akiri mu mashuri abanza, aho yayoboraga korari y’abana yaririmbaga Misa z’abanyeshuri, muri paruwasi ya Nkanka muri Diyosezi ya Cyangugu.
    Dr Habyarimana kandi yakomereje umuziki Mu mashuri yisumbuye, aho yayoboraga Korari z’abanyeshuri muri GS St Joseph Nyamasheke.
    Ni umwarimu w’umuziki aho yigishije umuziki mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi na Nyakabanda.
    Yanigishije mu Isaminari nto ya St Aloys ya Diyosezi ya Cyangugu no mu makorari atandukanya mu maparuwasi ya Diyosezi ya Cyangugu, niho natangiye no guhimba indirimbo zitandukanye.
    Uyu muhanzi amaze guhimba indirimbo zigera ku 100, harimo 25 zasohotse Ku ma CD, n’izindi mu bitabo bya Nyakibanda, no ku mpapuro zikoreshwa mu makorari. Dr Habyarimana Deo ni umuhanzi akaba n’umwarimu w’umuziki
    Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Mana tabara’
  • KIMENYI YVESS YAHAYE UMUKUNZI WE IMPANO MUYANGO CLOUDINE IBYISHIMO BYAMURENZE:AMAFOTO>>> #rwanda #RwOT

    Couple ya Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves iri muri couple zigezweho muri Showbiz Nyarwanda muri iki gihe, iyi couple rero ikaba idahwema kugaragaza ko urukundo rwabo ruhagaze bwuma doreko kuri ubu banibanira mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo.
    Uyu munsi rero Muyango akaba yirirwanye ibyishimo bisanzwe abitewe n’impano Kimenyi yamuguriye.
    Nkuko bigaragara muri video yasangije abafana be kuri Snapchat, Muyango akaba yaguriwe n’umukunzi we amapantalo atandukanye. Iyi impano ikaba yamushimishije cyane nkuko yakomeje kugenda abigaragaza kuri snapchat.
    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV
  • Miss Albina aterwa agahinda n’abamwita indaya y’abazungu #rwanda #RwOT




    Miss Albina Sydney Kirenga yamenyekanye nyuma yo kuba Miss Popular Elegance Rwanda 2016, akaba avugako ubusanzwe yikundira bantu batari ibikara ati: “Nkunda abantu binzobe cyangwa imibiri yombi ati byaba akarusho akaba ari umuzungu.” Mu kiganiro yagiranye na Isimbi akaba yahishuye ko ikintu cyimubabaza cyane ndetse kikamutera agahinda, ari kuba abantu bakunda kumwita indaya y’abazungu.

  • Amakuru Adafite Ivumbi,Uwo Shaddy boo yahaye urukundo yakundaga Meddy Saleh Nguyuuu:AMAFOTO>>

    Mu minsi ishize nibwo Shaddyboo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yasabye abafana be kumubaza ibibazo byose bifuza ndetse nawe avuga ko nta kabuza yiteguye kubasubiza. Umwe mu bafana be yamubajije abantu 5 akunda kurusha abandi mu buzima bwe, niho yavuzemo umuhanzi Shaffy, uyu akaba ari umusore w’umunyarwanda ubu muri leta zunze ubumwe za Amerika.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW.RW/TV

     60 total views,  60 views today

    The post Amakuru Adafite Ivumbi,Uwo Shaddy boo yahaye urukundo yakundaga Meddy Saleh Nguyuuu:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/16/amakuru-adafite-ivumbiuwo-shaddy-boo-yahaye-urukundo-yakundaga-meddy-saleh-nguyuuuamafoto/

  • Diamond Platnumz yahishuye ko abakobwa bakundanye ari bo batumaga abaca inyuma #RwOT











    Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afurika, yahamije ko kugira ngo umugabo ace inyuma umukunzi we ahanini biterwa n’imyitwarire ye ngo kuko nta mugabo ujya mu rukundo ashaka guheheta.

    Uyu mugabo w’abana 4 ku bagore batatu bose batandukanye, bose bagiye bamushinja ko ari umuhehesi abaca inyuma.
    Mubyara w’uyu muhanzi, Juma Lokole yashyize hanze post ivuga ko kugira ngo umugabo ace inyuma umugore we biba byatewe n’imyatwarire y’uwo mugore.
    Yagize ati“abagabo ntabwo bajya mu rukundo bizeye ko bazaca inyuma abo bakunda. Imyitwarire y’abagore ni yo ituma umugabo aguma ari umwizerwa.”
    Diamond na we akaba yaje agahita avuga kuri iyi post mu magambo make ati“Uko ni ukuri.”
    Abantu bakaba bahise basubiza uyu muhanzi ko ari ugushaka uburyo yikuraho ibyaha yagiye ashinjwa n’abo bahoze bakundana bakaza gutandukana, bakaba baramushinja ubuhehesi.
    Diamond Platnumz amaze gutandukana n’abagore 3 bose babyaranye kandi bakamushinja ubuhehesi, yatandukanye na Zari babyaranye abana babiri, atandukana na Hamisa Mobetto babyaranye umwana umwe, ni mu gihe aherutse gutandukana na Tanasha Donna na we babyaranye umwana w’umuhungu.
    Mobetto na Diamond bakanyujijeho mu rukundo

    Yabyaranye abana 2 na Zari baza gutandukana

    Tanasha na we nyuma yo gutandukana na Diamond yavuze ko yicuza kuba atarafatiye isomo kubamubanjirije
  • Umwami w’Aba-Slay Queen mu Rwanda Kayitare Wayitare Dembe yagaragaje uburyo yishimiye igikorwa umwamikazi we agiye gukora[AMAFOTO] #MondayMotivation #Africa #rwandan #RwoT

    Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye mu muziki ku izina rya Kayitare 
    Wayitare Dembe uherutse kwemeza ko ari we Mwami w’aba-Slay Queen mu Rwanda 
    akanimika Shaddy Boo nk’umwamikazi we,yishimiye igikorwa agiye gukora.

    Shaddy Boo kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ISIMBI Tv,yatangaje ko afite umushinga agiye gukora wo gushinga Restaurant aho ari na we uzajya yigira mu gikoni agateka,uyu mushinga ukaba washimwe na Kayitare Wayitare Dembe na we uherutse kwiyimika nk’Umwami w’aba-Slay Queen.
    Kayitare Wayitare Dembe abicishije ku mbuga ze nkoranyambaga akaba yagaragaraje uburyo yishimiye uyu mushinga wa Shaddy Boo yise ’Love On The Plate’ mu kinyarwanda bivuze ngo ’Urukundo ku isahani’.
    Kayitare Wayitare Dembe yanditse agir’ati “Ndashimira byimazeyo #Umwamikazi Shaddy Boo ku gitekerezo cyiza yagize cyo gutekereza ku mushinga yise URUKUNDO KU ISAHANI🍜 [LOVE ON THE PLATE🍝],Mu by’ukuri uyu mushinga wa SHADDY Boo ndawushyigikiye cyane kuko usanga zimwe mu ngo z’ubu ahanini usanga zisenywa no kutereka umugabo wawe rwa rukundo wamwerekaga muri bya bihe byo guteretana,aho wasangaga umwe atekera undi ndetse ibiryo biryoshye,mugahurira ku meza imwe muhanahana,mbese urukundo rukaganza!! So,mureke Urukundo twongere turushyire ku #ISAHANI #LOVEONTHEPLATE #QUEENOFSLAYQUEENS #SHADDYBOO😍😍🍽🥣🍛🍝🍜🥘🥗”.

    Uyu mushinga wo kujya mu gikoni Shaddy Boo agateka,ngo yawutekerejeho bitewe n’uko 
    ubusanzwe afite impano yo guteka neza,ku buryo ngo n’uwahoze ari umugabo ’Meddy Saleh’ 
    babyaranye abana babiri b’abakobwa afite yari yaramushyize mugikoni kugira ngo ajye andya i
    byo yatetse.
    Shaddy Boo akaba yakomeje avuga ko mu byo azajya ateka ari ibiribwa byera mu gihugu cy’u 
    Rwanda.Uyu mushinga we ngo akaba ateganya kuwutangira kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena.
    Ku itariki 23 Gicurasi 2020,nibwo umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yagiranye ikiganiro na 
    Afrimax maze ahamya ko ubu ari we Mwami w’aba-Slay Queen kuko ngo yabigizwe n’abakobwa 
    beza basobanutse kandi bumva ibintu vuba bityo bituma ananirwa guhakana uwo mwanya yari 
    ahawe,bituma na we yimika Shaddy Boo nk’Umwamikazi we ngo bitewe n’ibikorwa bye by’indashyikirwa yagiye akora.

    ShaddyBoo agiye gukora Business yo gutekera abantu

    Umwami w’aba-Slay Queen Kayitare Wayitare Dembe yashimye umushinga wa ShaddyBoo

    Source : Umuryango.com