Tag: Imyidagaduro
-
Shaffy yatangiye gusohora filime igaragaza uko gucana inyuma kw’abashakanye bigira ingaruka ku bana babo #rwanda #RwOT
Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy yatangiye gushyira hanze filime y’uruhererekane yitwa ‘Gashugi’ igamije gukangurira abashakanye kwirinda gucana inyuma kuko bigira ingaruka mbi kuri bo no ku bana babo. -
Ubuzima butangaje bwa Kanyombya mu gisirikare yamazemo imyaka 10(VIDEO) #rwanda #RwOT
Ndjoli Kayitankore wamamaye muri sinema n’itangazamakuru nka Kanyombya, ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kuboora igihugu aho yamazemo imyaka 10.Kanyombya yinjiye mu gisirakare mu 1992, aganira na ISIMBI avuga ko atabitewe no gushaka amafaranga ahubwo byatewe no gukunda igihugu, yumva yafatanya n’abandi bitewe n’ibihe yabonaga u Rwanda rurimo.Yinjira mu gisirikare akaba yarinjiriye ku Murindi wa Byumba, ubu ni mu Mujyaruguru mu karere ka Gicumbi.Avuka ko ikintu gikomeye yigiye mu gisirikare ngo ukutareba ku nyungu ze gusa ahubwo akareba no ku nyungu z’abandi.Yagize ati“ikintu gikomeye nigiyemo ni ukwiyobora ariko nkayobora n’abandi, si ukureba ku nyungu zanjye ahubwo nkareba no ku nyungu z’abandi, bivuze ko ndiho kugira ngo n’abandi babeho ntabwo ndiho kugira ngo mbeho njyenyine.”Mu myaka 10 yamazemo ikintu atazibagirwa ari uburyo we n’inkotanyi babohoye igihugu aho yibuka cyane indirimbo bazaga baririmba.
Kanyombya yamaze imyaka 10 mu gisirikareRena ikiganiro na Kanyombya -
Supersexy ahangayikishijwe n’ubwinshi bw’abagabo bakomeje kumwifuza #rwanda #RwOT
Umunyarwandakazi Supersexy ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko ku rubuga rwa instagram.
Mu minsi ishize twababwiye ko Supersexy yatangiye gahunda yo gukora amashusho y’urukuzasoni mu kiswe onlyfans akaba yaranatangiye kwinjiza amafaranga menshi mu minsi mike yari atangiye kubikora. Birumvikana ko Supersexy yatangiye kubona umubare munini w’abagabo bamwandikira bashaka ko baryamana.
SupersexySupersexy abinyujije kuri story ya instagram yatangaje ko yatangiye kubona umubare munini w’abagabo bashaka kuryamana na we.

-
Afrobeat Superstar Tiwa Savage Returns With Brand New Single “DANGEROUS LOVE #rwanda #RwOT
Nigerian-born singer, songwriter and fashion icon TIWA SAVAGE – widely regarded as the ‘Queen of Afrobeats’ – releases her brand new single, “Dangerous Love,” via Motown Records. The song is the first official single taken from her long-awaited fourth studio album ‘CELIA’, aptly named after her mother. Listen to “Dangerous Love” HERE.Produced by Cracker Mallo and recorded in Tiwa’s home city of Lagos, Nigeria, “Dangerous Love” is the perfect blend of R&B and Afrobeats.With a powerful, enchanting chorus and silky ‘afro’ beat throughout, the mid-tempo record is a representation of Tiwa’s musical growth and preview to her upcoming project.“Dangerous Love is such a vibe! It’s a song that is basically about a girl who is dipping in and out of a ‘relationship’ with a guy that really doesn’t deserve her time or attention. She knows that he is bad for her but she gambling with her heart anyway.” Says Tiwa Savage. “I feel like every girl and maybe guys too can relate to this one.”
Savage’s fearlessness in combining various genres has paid off, earning her abundance of award wins and recognitions.In 2018 she made history by becoming the first female to win the MTV European Award for ‘Best African Act’. She has since earned four Channel O Music Video Awards nominations, five World Music Award nominations, MTV Africa Music, BET & MOBO Award nominations and many more.In 2019 she signed an exclusive recording contract with Universal Records and in September released her first global single titled ’49-99’ under Motown Records.In May, 2020, Tiwa Savage graced the cover of Billboard Magazine’s first issue devoted entirely to Africa alongside Afrobeat superstars Davido and Mr Eazi.Tiwa was born in Lagos, Nigeria, where she lived until the age of 11 when her parents decided to move to London.In her early days, like most families, she would attend church with her parents and soon developed a love for performing and relocated to London. At the age of 16, Tiwa found herself singing backing vocals for George Michael.As a result of that session, Tiwa quickly found further work over the years with the likes of Mary J. Blige, Kelly Clarkson, Emma Bunton and Blu Cantrell.Despite having already completed a degree in Business Administration at the University of Kent, she was focused to continue pursuing music and received a scholarship at the esteemed Berklee College of Music in Boston, Massachusetts.With her newfound strength to push forward with music, Tiwa moved from London to New York City and began taking meetings with various producers and industry professionals.Inspired and stimulated by the lack of true female superstars in her home country, she moved back to Nigeria.Savage has also been active in her philanthropic endeavors, supporting various youth engagement organizations and breast cancer screening projects across Nigeria and further afield.Tiwa also is very active in #JusticeForUwa, loudly voicing her disgust at the rape of a young girl in a church in Nigeria, and creating an instagram page @WeAreTiredNg where rape victims can speak out. -
Alubumu inkuru nziza ya Danny vumbi igiye kugurishwa mu buryo budasanzwe #rwanda #RwOT
Umuhanzi Semivumbi Daniel wakunzwe mu izina rya Danny Vumbi witegura kurmurika alubumu ye ya 3 yise Inkuru nziza yatangiye kuyigurisha kubayifuza ku giciro cya 100.000 frw
Mu kiganiro na Uhujimfura Claude umwe mu bayobozi ba KIKAC Music yatubwiye ko nubwo bashyize kw’isoko alubumu mbere y’uko igitaramo ubwayo kiba babaye batanze uburyo bwo kuyigeza ku bakunzi ba Danny Vumbi ahoashobora kuyibona byoroshye kuri email, Flash cyangwa CDS. Iragura 100 000frw.
Uhukimfura Claude umwe mu bayobozi ba KIKAC Music Uhujimfura yakomeje agira ati “Kugeza ubu uretse indirimbo zagiye hanze, izindi zose ntabwo zizigera zijya kuri Youtube, n’uzashaka kuzishyiraho nta burenganzira ntabwo bizamuhira. Tugiye kuzishyira ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki nka Spotify, iTunes n’izindi.”Yavuze ko abibaza niba iyi album ihenze bibeshya kuko nibura mu ndirimbo ziriho zose ugiye uzibarira amafaranga nta nimwe yakozwe n’amafaranga bagurisha album yose. Ati “Tugomba kurwanira ishya umuziki wacu.”Album nshya ya Danny Vumbi iriho indirimbo 12. Umunani zakozwe na MadeBeats, Bob Pro akora eshatu mu gihe Element ugezweho muri iki gihe yakozemo imwe.Zimwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ya Danny Vumbi ni ‘Abana babi’, ‘Yibare’ ndetse na ‘Umugozi’ aherutse gukorana na Bruce Melodie. Hariho izindi zitarajya hanze nka ‘Kabiri’, ‘Babahe’, ‘Inenge’, ‘Sezera’ n’izindi.Indirimbo zagiye hanze, izindi zose ntabwo zizigera zijya kuri Youtube, n’uzashaka kuzishyiraho nta burenganzira ntabwo bizamuhira. Tugiye kuzishyira ku zindi mbuga zigurishirizwaho umuziki nka Spotify, iTunes n’izindi.”Alubumu Inkuru nziza ya Danny Vumbi iriho indirimbo 12 zagiye zikorwa n’aproducer bakunzwe hano mu Rwanda nka MadeBeats, Bob Pro ndetse na Element.Biteganyijwe ko igitaramo cyo kurmurika Alubumu inkuru Nziza kizaba kw’itariki 17 Nyakanga 2020 kizanyura kuri Murandasi ku urbuga rwa youtube ya MK1 Tv ndetse no kuri Genesis TV .
Muri iki gitaramo Danny Vumbi azafatanya n’abahanzi barimo; Bruce Melodie, Fireman, Mico The Best, Uncle Austin ndetse na Marina bose bazaba biyemeje kumutera ingabo mu bitugu bacurangirwa n’itsinda rya Neptunez Band. -
Dore filime z’uruhererekane ‘Series’ zigezweho ushobora kureba kuri YouTube #rwanda #RwOT
Umwaka wa 2018 wasize benshi mu bakinnyi ba filime bashyize mu ngiro imishinga yo gukora ‘series’ ukorerwa mu ngata na 2019 yasize izi filime zigize igikundiro kinini n’abandi bakinnyi barayoboka.Kuri ubu iyo ugiye ku rukuta rwa YouTube, uhasanga ‘Series’ zitandukanye haba mu butumwa buzigize ndetse n’abakinnyi bazibarizwamo. Urutonde ni rurerure kandi inyinshi ni nziza.Muri iyi nkuru turakugezaho urutonde rwa filime twaguhitiyemo ushobora kureba igihe wabonye uburyo bwo kujya kuri YouTube ukeneye filime yagufasha kuruhuka neza.Ntabwo zitondetse hakurikijwe ikintu icyo aricyo cyose ahubwo twagiye dufata izo tubona ahanini dukurikije uko zikunzwe cyangwa se ubutumwa buzirimo.Papa SavaNi filime y’uruhererekane ya Niyitegeka Gratien ari nawe uyikinamo ari umukinnyi w’imena akaba yitwa Papa Sava ari naryo zina ryitiriwe iyi filime y’uruhererekane.Ubutumwa buri muri iyi filime akenshi bugaruka ku buzima abantu babamo buri munsi, aho abakinnyi bayo n’abayitegura muri rusanga bakunze kuyikinira mu cyaro cyangwa se kugaragaza ubuzima bwo mu cyaro.Filime y’uruhererekane ya Papa Sava yageze kuri Shene ya Youtube, ku wa 21 Nyakanga 2018.Uretse Niyitegeka Gratien ukina nka Papa Sava harimo andi mazina azwi cyane nka Ndimbati ndetse n’andi mazina akunzwe na benshi.Uramutse rero ushaka kuruhuka mu mutwe, guseka ndetse no kwiga binyuze muri filime wareba ‘Papa Sava’.BamenyaNi filime ikinamo abarimo Benimana Ramadhan ukina yitwa Bamenya ari nawe mukinnyi w’imena, Mazimpaka Willson ukina yitwa Kanimba [Ni shebuja wa Bamenya muri iyi filime].Harimo kandi Uwase Delphine ukina yitwa Soreil, Mukayizeri Djaria [Kecapu] ndetse na Munezero Aline [Bijoux].Yatangiye uwitwa Soreil akunda Bamenya uba ari umukozi we wo mu rugo.
Si urukundo rusanzwe ahubwo yari atwite ‘atwariza’ umukozi wo mu rugo. Yabaye nk’uhurwa umugabo we bituma mu rugo havuka amakimbirane ndetse kubera amakosa y’umugabo we, inda yavuyemo.Filime y’uruhererekane ya “Bamenya” yageze kuri Youtube, ku wa 31 Mutarama 2019.Kuri ubu rero ushaka kureba filime igufasha kuruhuka ariko unakuramo inyigisho wareba ‘Bamenya’ kuri YouTube.Izindi filime zigezweho kuri YouTube ushobora kureba1. Mbaya2. Impanga3. Makuta4. Bavakure5. Twitonze6. Ubutumwa Bugufi -
Hamisa Mobeto yavuze ko nta bujyanama akeneye mu rukundo #rwanda #RwOT
Umunyamideli wamamaye ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz bakaza no kubyarana umwana w’umuhungu, Hamisa Mobeto yavuze ko nta muntu yagira inama mu rukundo kimwe n’uko na we nta muntu akeneye uyimugira.Uyu munyamideli yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Risasi cyo muri Tanzania aho yavuze ko ubundi urukundo nta nama ibamo, ngo imibanire iragora.Yagize ati“nta nama nkeneye mu rukundo, nta n’imwe pe. Mu rukundo nanjye sinshobora kugira uwo ngira inama yaba inshuti yanjye kabone n’iyo yaba umuvandimwe, ni ikintu gikomeye kugira ngo umuntu akumve, ni byiza ko buri muntu abyiyoboramo.”Muri 2018 ni bwo Hamisa Mobeto yavuzwe mu rukundo na Diamond batamaranye igihe ariko bakaba barabyaranye.
Mobeto ngo nta nama akeneye mu rukundo -
Kanye West aratangaza ko yiyamamariza kuba Perezida #Rwanda #Rwot #Kanye
Ku wa gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga, Kanye West yatangaje ko yiyamamariza kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika akazahangana na Perezida Donald Trump na Joe Biden. Ati: “Tugomba noneho kumenya amasezerano ya Amerika twizeye Imana, duhuza icyerekezo cyacu kandi twubaka ejo hazaza. Ndimo kwiyamamariza kuba perezida wa Amerika!
-
Clarisse Karasira yahaye impano Jules Sentore amaranye umwaka #rwanda #RwOT

Ubwo yakoraga igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’, igitaramo cyabaga ku nshuro ya kabiri, Jules Sentore yaje gutungurwa n’umuhanzi Clarisse Karasira bafatanyije muri iki gitaramo amuha impano.
Inganzo yaratabaye ni igitaramo Jules Sentore yiyemeje kujya akora buri tariki ya 4 Nyakanga, ubu kikaba cyaraye kibaye ku nshuro ya kabiri.
Iki gitaramo cyanyuze kuri televiziyo Rwanda, bakaba bacurangiwe na Kesho Band.
Clarisse Karasira wabanje ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo 2. Yahise atungura uyu muhanzi amubwira ko afite impano yifuza kumuha mu rwego rwo kumushimira ko yakomeye ku muco nyarwanda binyuze mu bihangano bye.
Yavuze ko iyi mpano amuhaye yari ayimaranye umwaka kuko yari kuyimuha umwaka ushize ariko igitaramo ntiyakibonekamo.
Yagize ati“ umwaka ushize mu gitaramo cya mbere cya Sentore nari nzi ko ndi bugeyo, nashakaga kumushimira ariko nza kurwara, hari impano nari namugeneye kandi n’ubu ngifite. Ni umwe mu rubyiruko rwaharaniye gukomera ku muco cyane bigafasha n’abandi. Ndashaka kukwereka ko ibyo ukora bidukomeza cyane.”
Iyi mpano yageneye Jules Sentore akaba ari ifoto yanditseho amagambo agira ati“ ni ukukwibutsa ko inganzo yawe ikomeje injishi z’umuco wacu, ikubaka benshi, turagushyigikiye.”
Impano Jules Sentore yahaye Clarisse Karasirasource http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yahaye-impano-jules-sentore-amaranye-umwaka
-
Uwahoze ari umugore Katauti yavuze akaga arimo ahurira nako kuri murandasi muri iyi minsi #rwanda #RwOT

Irene Uwoya [Oprah], wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti wakiniraga Amavubi, avuga ko abantu muri iyi bamubangamiye cyane kuri murandasi bitewe n’amagambo amukomeretsa bakomeje kumubwira.
Ibi yabitanaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IJUMAA cyo muri Tanzania, aho uyu mukinnyi wa filime muri Tanzania avuga ko bantu muri iyi minsi bamutangaza cyane kuko ngo hari abatuma abaha agaciro bitewe n’amagambo ababaje bakomeza kumubwira.
Yagize ati“abantu benshi muri iyi minsi barambabaza pe! Baba bavuga ngo mfite amagambo menshi. Ukuri ni bo banyigishije kuvuga kuko nta myitwarire yo kuvuga ku bantu nagiraga, bahora bankurikirana kuko bazi ubwoko bwanjye, uko nteye ko nibamvuga ntari buceceke. Birambabaza cyane mu nukuri.”
Irene Uwoya akaba avuga ko yafashe umwanzuro wo kutazigira ikintu na kimwe yongera kuvuga, n’ubwo yajyaga avuga bitewe n’uko yacokojwe, ariko ngo uko byaba bimeze kose ubu yafashwe umwmanzuro wo kwicecekera.
Irene Uwoya yahisemo guceceka
