Tag: Imyidagaduro

  • Usher yashyigikiye Jay Z uherutse kunenga ibi… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Amerika, Usher Raymond, umaze imyaka irenga 25 akora umuziki, akomeje kugira ibihe byiza ari nako avugwa cyane nyuma yaho ukwezi kwa Gashyantare agukozemo amateka yo gusohora album nshya yise ‘Coming Home’ hamwe no gukora ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire Jennifer Goicoechea.

    Igitaramo Usher aheruka gukorera mu mikino ya Super Bowl cyarebwe n’abantu miliyoni 123.4

    By’umwihariko uyu muhanzi aherutse gukora igitaramo simusiga mu mikino ya ‘Super Bowl  LVII 2024’ agahita aca agahigo ko kuba umuhanzi warebwe n’abantu benshi ku isi aririmba dore ko yarebwe na miliyoni 123.4 mu minota 15 yaririmbye muri iyi mikino.

    Usher yashimiye Jay Z wamuhaye ikiraka cyo kuririmba muri Super Bowl, anashyigikira ibyo yavuze anenga ibihembo bya Grammy Awards

    Kuri ubu Usher yagiranye ikiganiro kihariye na People Magazine aho yagarutse kuri byinshi mu muziki we harimo no ku mukunzi we Chili bakanyujijeho kera, ndetse yanafashe umwanya ashimira Jay Z wamuhaye ikiraka cyo kuririmba muri Super Bowl. 

    Ku batabizi, Jay Z kuva yagira imigabane myinshi muri NFL itegura iyi mikino niwe wahise atangira guhitamo abahanzi baririmba muri iyi mikino ndetse kuva yatangira guhitamo yazanye abahanzi b’abirabura gusa.

    Uyu muhanzi yavuze ko kuba Jay Z yaranenze ibihembo bya Grammy yakoze neza kandi ko ibyo yavuze byari ukuri

    Usher yagarutse kuri Jay Z wamugiriye ikizere cyo kuririmba muri iyi mikino maze anakomoza ku ijambo yavugiye mu birori bya Grammy agira ati: ”Nanjye ibyo yavuze niko mbibona. 

    Yavuze ukuri kwari gukeneye kuvugwa rwose, Jay Z ahubwo twese dukwiye kumushimira kuko biriya ntiyabyivugiye kuko we aho ageze ntagihembo na kimwe agikeneye ahubwo yavugiraga twebwe”.

    Uyu muhanzi umaze gutwara ibihembo 8 bya Grammy Awards yakomeje agira ati: ”Nakunze ijambo rya Jay Z kuko ryahangaye abo benshi batinya, ibihembo bya Grammy biracyarimo ibibazo byinshi kandi bidakosowe byarangira ibi bihembo bisuzuguwe ntawukibyitayeho”.

    Kuri we abona ibihembo bya Grammy bidakosoye amakosa bifite bizarangira bisuzuguwe na benshi

    Usher w’imyaka 45 y’amavuko yasoje avuga ko ibihembo bya Grammy Awards bikomeje uko bimeze gutya byava ku mwanya wa mbere mu muziki. 

    Yagize ati: ”Ubu turacyabyitabira tukabivuga kuko bikiri ku mwanya wa mbere ariko badakosoye amakosa bafite bazasubira inyuma kuburyo tuzareka kubijyamo. None se abahanzi tubyanze twese bahemba bande? Abantu babyanze se baba bari gukorera bande?”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139759/usher-yashyigikiye-jay-z-uherutse-kunenga-ibihembo-bya-grammy-awards-139759.html

  • Bwiza yasinye amasezerano n’Abaskuti – AMAFOT… – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono ku isaha ya saa cyenda zo ku wa 16 Gashyantare 2024 nyuma y’ibiganiro byamaze isaha ku mpande zombi ziganira kuri iyi mikoranire.

    Uruhande rw’umuhanzi binyuze muri Sosiyete ireberera inyungu ze Kikac Music ihagarariwe na Claude Uhujimfura n’umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, basinye igihe kingana n’umwaka ariko uzajya wongerwa bitewe n’ibikorwa bazaba barimo gukora.

    Umuyobozi wa Kikac Music, yagize ati “Kugeza ubu ntabwo navuga ngo dufitanye amasezerano angana gutya, ahubwo tuzajya twiha intego mu mwaka, nituyigeraho, tuzajya twiha indi ari nako twongera amasezerano”.

    Kikac Music ivuga ko gutera ibiti, byari intego za Bwiza kuva mbere cyane ko asanzwe ari umunyamuryango w’Abaskuti mu Rwanda.

    Bwiza yagize ati “N’ubundi njyewe nsanzwe ndi ‘Umuskuti’ kandi tugira intego yo gusiga Isi ari nziza kurusha uko twayisanze, rero gukorana n’Abaskuti kandi nanjye ndi umuskuti kandi nari mfite umugambi wo gutera ibiti, rero byaroroshye gukora nabo”.

    Kikac Music yatangaje ko Bwiza akimara gukwegukana irushanwa rya Next Diva ryatumye asinyishwa muri iyi nzu, yihaye intego yo kuzatera ibiti by’umwihariko imbuto zo kurya muri gahunda ya Leta ya ‘Igiti mu rugo’.

    Abaskuti bo mu Rwanda bafatanyije na Bwiza bazatera ibiti ibihumbi magana abiri mu gihe kingana n’umwaka.

    Bwiza yasinye amasezerano n’umuryango w’Abaskuti

    Bwiza n’umujyanama we Claude Uhujimfura basinye amasezerano n’umuryango w’Abaskuti

    Umushinga wo gutera ibiti ibihumbi 200 uzatangizwa ku munsi w’ejo tariki 17 Gashyantare 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139761/bwiza-yasinye-amasezerano-nabaskuti-amafoto-139761.html

  • Aherekejwe n’umugore we, The Ben yageze Uganda yakirwa mu modoka iriho ibirango by’izina rye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wanditse izina muri muzika nka The Ben, yamaze kugera muri Uganda aho yitabiriye igitaramo cy’abakundana agomba gutaramiramo abakunzi b’umuziki we muri iki gihugu.

    Iki gitaramo cya ‘Valentines Show’ kigomba kuba uyu munsi ku wa 14 Gashyantare 2024, umunsi w’abakundanye.

    Ni igitaramo agomba guhuriramo n’umuhanzi w’umugande, Sheeba Karungi kikaba kiri bubere muri UMA Show Grounds mu Mujyi wa Kampala.

    The Ben akaba yamaze kugera muri UGanda aho yagiye aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella bakoze ubukwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

    Amashusho abagaragaza bageze ku Kibuga Mpuzamahanaga cy’Indege cya Entebbe ‘Entebbe International Airport’, bigaragara ko uyu muhanzi yari yateguriwe imodoka iriho ibirango by’izina rye, ahakwiye kujya ‘plaque’ hari hariho The Ben.

    The Ben agiye gutaramira muri Uganda nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washngton D.C aho yataramiye Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day.

    The Ben afite igitaramo uyu munsi muri Uganda

    The Ben na Pamella ubwo bari bageze Entebbe

    Imodoka yagendeyemo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/aherekejwe-n-umugore-we-the-ben-yageze-uganda-yakirwa-mu-modoka-iriho-ibirango-by-izina-rya

  • Sheebah Karungi yaryumyeho ku gitaramo cya Th… – #rwanda #RwOT

    Amasaha arabarirwa ku ntoki kugirango umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , The Ben, ataramiye abakundana mu gitaramo cyiswe ‘The Ben live in Kampala’.

    Ni igitaramo uyu muhanzi azahuriramo n’umuhanzikazi Sheebah Karungi bakoranye indirimbo mu myaka irindwi ishize. Iki gitaramo kizaba ku wa 14 Gashyantare 2024 mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza umunsi wabo wa “Saint Valante”.

    Kugeza ubu abiganjemo abanyarwenya bazagaragara ku rubyiniro, bakomeje gufatanya n’abarimo The Ben na Alex Muhangi (watumiye The Ben) kwamamaza iki gitaramo gusa  Sheeba Karungi we  nta kintu na kimwe aratangaza.

    Mu gihe igitaramo kimaze iminsi kizwi ko kizaba byumwihariko The Ben uzahaguruka ku wa 13 yerekeza i Kampala, akomeje gushyiramo imbaraga nyinshi mu kukimenyekanisha.

    Iyo uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzikazi haba kuri X, Instagram, Snapchat n’ahandi, ubona ataratangira kwamamaza iki gitaramo. Hakibazwa impamvu uyu muhanzikazi yaba yaryumyeho ku kwamamaza iki gitaramo azagaragaramo.

    Usibye kuba ataracyamamaza, nta n’ubwo arahamya ko azakitabira, uretse kuba izina rye ryarashyizwe munsi y’ifoto ya The Ben, bavuga ko nawe azaba ahari.

    Icyakora umunyarwanda niwe wavuze ati ‘Ntawuvuma iritararenga’. Aha yashakaga kuvuga ko isaha n’isaha ibintu  bishobora byahinduka, bityo ko nta gutera amabuye uyu muhanzikazi ko ashobora kuza kubikora kuri uyu wa 12, 13 Gashyantare cyangwa se ku wa 14, umunsi nyirizina w’igitaramo.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Alex Muhangi watumiye The Ben ariko ntitwabasha kumufatisha kugirango tumubaze impamvu Sheebah yaba ataratangira kumenyekanisha iki gitaramo.

    Kugeza ubu The Ben arimo kubarizwa mu Rwanda nyuma y’iminsi avuye gutaramira muri Rwanda Day, akahava yerekeza i Dubai aho yari asanze umugore  we Uwicyeza Pamella wari urimo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

    The Ben aritegura gutaramira Abagande mu gitaramo cy’abakundana 

    The Ben amaze igihe ateguza iki gitaramo ndetse n’ubu aracyagiteguza

    Sheebah Karungi ntacyo aravuga ku gitaramo azahuriramo na The Ben

    Sheebah Karungi byitezwe ko azagaragara mu gitaramo cya The Ben n’ubwo ntacyo arabivugaho

    Sheebah Karungi agaragara ku bazafatanya na The Ben i Kampala 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139593/sheebah-karungi-yaryumyeho-ku-gitaramo-cya-the-ben-i-kampala-139593.html

  • Uko igitaramo cya Ally Soudy cyabaye imvano y… – #rwanda #RwOT

    Kiriya gitaramo 'Ally Soudy & Friends Live Show', Ally Soudy yagikoze yizihizaga urugendo rw'imyaka irenga 15 ishize ari mu itangazamakuru.

    Ni igitaramo cyahuje abavuga rikijyana mu ngeri zinyuranye z'ubuzima, cyane cyane abahanzi ndetse n'abakoranye na Ally Soudy mu bihe binyuranye.

    Ben Kayiranga wari witabiriye kiriya gitaramo, yavuze ko byabaye amata yabyaye amavuta, kuko yahahuriye na Mico The Best nyuma y'igihe yumva ibihangano bye akifuza ko igihe kimwe bazakorana.

    Kuri iki Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, nibwo Ben Kayiranga yashyize hanze indirimbo bakoranye nyuma y'igihe cyari gishize bayikoraho.

    Yabwiye InyaRwanda, ko yakunze ibihangano bya Mico The Best ku buryo yahoraga yifuza guhura nawe. Ati 'Mico The Best nakomeje gukunda indirimbo ze, nkumva n'ibiganiro agirana n'itangazamakuru bitandukanye nkifuza kumubona.'

    Avuga ko nyuma yo guhurira mu gitaramo cya Ally Soudy, yamubwiye ko ari umufana we kandi yifuza ko ubushuti bw'abo babubyaza umusaruro.

    Avuga ati 'Ejo bundi nje mu Rwanda twahuriye mu gitaramo cya Ally Soudy, ndamubwira nti muvandimwe nkunda indirimbo ze, kuva ubwo duhita dupanga uko twakorana indirimbo.'

    Ben Kayiranga avuga ko yahuje na Mico The Best mu mikorere kandi nawe yatunguwe n'imyitwarire ye mu buzima bwa buri munsi.

    Ati 'Mico The Best twarahuje, yarambwiye ati 'nari nziko uri umubyeyi wifunga cyane none burya uriyoroshya. Mico ubu ni umuvandimwe wanjye.'

    Benjamin Kayiranga [Ben Kayiranga] yagize izina rikomeye mu muziki abicyesha indirimbo 'Freedom'. Uyu mugabo abana n'umuryango we Mujyi wa Orsay hafi y'Umurwa Mukuru w'u Bufaransa Paris, umwibuke mu ndirimbo nka 'Uruhimbi' yakoranye na Miss Shanel, 'Nyaruka' na Knowless Butera, 'Isezerano' na Dream Boyz, 'Nahisemo' na Frankie Joe n'izindi nyinshi.

    Turatsinze Prosper [Mico The Best] yatangiye kuririmba muri 2007 gusa nk’uko we abyivugira indirimbo ye ya mbere yamenyekanye ni iyitwa 'Umuzungu' yakozwe na Nyakwigendera Dr Jacques muri F2K Studio.

    Uyu mugabo yakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa zirimo nka: Umuzungu, Umugati, Umutaka, Akabizu, Kule kimwe n'izindi nyinshi.

    Ben Kayiranga yatangaje ko igitaramo cya Ally Soudy ari cyo cyabaye imvano y'indirimbo ye na Mico The Best 

    Ben Kayiranga avuga ko yakunze ibihangano bya Mico The Best kugeza ubwo yifuzaga guhura nawe

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LETTRE' YA BEN KAYIRANGA NA MICO THE BEST

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139606/uko-igitaramo-cya-ally-soudy-cyabaye-imvano-yindirimbo-ya-ben-kayiranga-na-mico-the-best-v-139606.html

  • Usher arikumwe nabarimo Alicia Keys na Ludac… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z'umwaka wa 2023 byatangazwa ko umuhanzi Usher ariwe uzaririmba mu mikino irebwa na benshi ya 'Super Bowl' mu gice cyitwa 'Halftime Show', benshi bishimiye aya makuru ndetse bahamya ko Usher azatanga ibyishimo dore ko asanzwe azwiho imibyinire irangaza benshi.

    Mu ijoro ryakeye, Usher yabashishe kwitwara neza ntiyatenguha abari bamuhanze amaso maze akora igitaramo kidasanzwe muri uyu mukino wabeyere i Las Vegas muri Sitade ya Allegiant Stadium aho ikipe ya Kansas City Chiefs yatsinze ikipe ya 49ers ku manota 25 kuri 22.

    Usher niwe muhanzi waririmbye mu mikino ya Super Bowl 2024

    Bidatinze Usher yaje ku rubyiniro imbere y'imbaga y’abitabiriye uyu mukino barimo n'ibyamamare maze aririmba indirimbo zigera kuri 11 mu gihe cy'iminota 15 yahawe ndetse anahamagara n'abandi bahanzi bafatanya kuririmba.

    Yinjiriye mu ndirimbo ye yaciye ibintu yitwa ‘Caught’ akurikizaho ‘Burn’

    Uyu muhanzi yanageze aho yiyambura umwenda wo hejuru yari yambaye

    Usher waririmbye indirimbo ze zakanyujijeho kera nka 'Caught', 'Burn', 'Confessions',  yahise azana Alicia Keys baririmbana indirimbo ebyeri bakoranye zakunzwe arizo 'My Boo' na 'If Ain't Got You' maze bahabwa amashyi menshi dore ko hari hashize igihe bataziririmba.

    Usher yahamagaye umuhanzikazi Alicia Keys ku rubyiniro batanga ibyishimo

    Bafatanije kuririmba indirimbo bakoranye zirimo nka ‘MY BOO’

    Uyu muhanzi wahinduye imyenda inshuro 4 yahise azana abarimo Ludacris, Will.I.Am, Lil Jon, Jermaine Dupri hamwe na H.E.R wamucurangiye gitari bafatanya gutanga ibyishimo mu ndirimbo bakoranye mu myaka yashize.

    Usher kandi yafatanije n’abaraperi barimo Ludacris, Will.I.Am, na Lil Jon 

    Usher aririmbye muri Super Bowl Halftime Show 2024 ahita yinjira ku rutonde rw'abahanzi barimo Micheal Jackson, Beyoncé, Rihanna, Dr.Dre, Eminem, Lady Gaga na Bruno Mars bazwiho kuba baranditse amateka muri ibi bitaramo ngaruka mwaka bihuzwa n'imikino itegurwa na NFL ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Amerika

    Usher yakoze igitaramo cy’amateka mu mikino ya Super Bowl 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139596/usher-arikumwe-nabarimo-alicia-keys-na-ludacris-yanditse-amateka-muri-super-bowl-halftime–139596.html

  • Cyusa Ibrahim agiye gukorera igitaramo mu Bwo… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyateguwe n'Abanyarwanda batuye mu gihugu cy'u Bwongereza byumwihariko abatuye Umujyi wa New Castle ari naho igitaramo kizabera, babifashijwemo n'Ubuyobozi bw'Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu.

    Ni igitaramo Nyarwanda ahanini kizarangwa no gutarama, ndetse  hazanatangwa inyigisho zibereye urubyiruko zijyanye no kubakundisha umuco Nyarwanda.

    Kizaba ku wa 24 Gashyantare 2024, ubwo Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bazaba bizihiza Umunsi w'Umuco.

    Ni ubwa mbere Cyusa Ibrahim agiye gutaramira mu Bwongereza. Yabwiye InyaRwanda  ko binejeje umutima we kuba agiye gutaramira abavukarwanda.

    Ati 'Ni ibyishimo bikomeye kuri njye. Kuba abanyarwanda batuye mu Bwongereza barampisemo kujya kubataramira mu ndirimbo zivuga kandi zibakumbuza u Rwanda. Ni umugisha kuri njye, ari nayo mpamvu natangiye imyiteguro nshingiye ku bihangano byanjye byakunze.'

    Uyu muhanzi aritegura kujya gutaramira mu Bwongereza, mu gihe aherutse gutangaza ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite yitiriye indirimbo ye 'Migabo' yahimbiwe Perezida Paul Kagame mu rwego rwo kumushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda.

    Ati 'Nacyitiriye izina 'Migabo' kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame, kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu. Ni igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.'

    Akomeza ati 'Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza gutera ikirenge mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita 'Migabo Live Concert'.

    Cyusa asobanura iki gitaramo kizanaranga urugendo rw'imyaka irenga 10 ari mu muziki, kandi azifatanya n'abandi bahanzi bakorana injyana gakondo nkawe.

    Ati 'Ni cyo gitaramo cya mbere ngiye gutegura nk'umuhanzi. Kandi kizaba ari igitaramo kigari, ubundi ibyo nakoraga kenshi byabaga ari muri za Hotel n'ahandi, wenda abantu bakaza kundeba, ariko ubu nzatumira n'abahanzi bandi, batari benshi cyane bose ba gakondo.'

    Mu gitero cya nyuma cy'iyi ndirimbo 'Migabo', Cyusa Ibrahim yahimbiye Perezida Kagame aririmba agira ati 'Twiririmbire umuvunyi; koko atwara umuronko wananiye abaswa. Komeza utsinde nyagutsinda,komeza ugabane nyakugabana; Twagurire amarembo dukomeze Kwanda; abatunenaga ubu badutira icyansi!!'

    Cyusa ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n'injyana Gakondo. Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989.

    Ni mwene Rutare Pierre, se w'umuhanzi w'umubiligi 'Stromae' usigaye ubifatanya no kumurika imideli. Stromae avuka kuri nyina w'Umubiligikazi Miranda Marie Van Haver mu gihe Cyusa avuka kuri nyina w'umunyarwandakazi.

    Cyusa yavuze ko mu gitaramo cye azita ku ndirimbo nshya abantu batarumva, ndetse azaririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ze zabanje.

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe' yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe n'abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n'itorero rye 'Cyusa n'Inkera' n'ibindi.

    Cyusa Ibrahim ariko agaragaza ko gukurira mu itorero afite imyaka 5 y'amavuko, ndetse no kumva ibiganiro byibanda ku muco byatambukaga kuri Radio Rwanda, byabaye imvano yo gukora umuziki wubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda kugeza n'uyu munsi.

     

    Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Bwongereza 

    Cyusa Ibrahim yatumiwe n'Abanyarwanda batuye mu Bwongereza mu kwizihiza Umunsi w'Umuco 

    Cyusa aherutse gutangaza ko tariki 1 Kamena 2024 azakora igitaramo cye bwite    

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUTONI' YACYUSA IBRAHIM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139600/cyusa-ibrahim-agiye-gukorera-igitaramo-mu-bwongereza-139600.html

  • Rusine Patrick na David Bayingana mu byamamar… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka kuwa 14 Gashyantare isi yose yizihiza umunsi w'abakundana. Mu Rwanda naho ni uko kuko usanga ari umunsi wihariye aho haba hateguwe ibikorwa byihariye muri za hoteli, ahantu hahurira abantu benshi.

    Usanga abahanzi nabo baba barakoze mu nganzo bagasohora indirimbo zihariye zishobora gufasha abari mu rukundo baba babana cyangwa bari kwigana ngo barebe ko bazashobokana.

    Tugiye kugaruka ku byamamare nyarwanda kugeza ubu bigezweho mu nkuru z’urukundo harimo abakoze ubukwe, abari mu rukundo rweruye, abambikanye impeta n’abandi.

    Aba bose batangaje byeruye inkuru y’urukundo rwabo nyuma ya Saint Valentin iheruka, ubu bagiye kwizihizanya uyu munsi amavuta mashya.

    David Bayingana na Nadia Umutesi

    Ukwezi kwa Gashyantare 2024 ni ko kwazamuye inkuru z'urukundo rwa David ukorera Radio B&B Umwezi na Nadia Umutesi uri mu nkumi zanyuze muri Miss Rwanda 2017.

    David ni we ubwe washatse gusangiza isi ko ari mu rukundo rutavangiye ahamiriza Nadia ko batazigera batandukana kandi ko amukunda bitavangiye.

    Akaliza Amanda na Jonas Carter

    Imyaka irenga itanu irashize Akaliza na Jonas bamenyaniye muri London mu Bwongereza biyemeje gutangira urugendo rw’urukundo. Umwaka wa 2023 wasize bemeranije kuzabana.

    Jonas yambitse impeta y’integuza Akaliza mu ntangiriro za 2024, banakora umuhango wo gufata irembo witabiwe na Tito Rutaremara Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye.

    Kimenyi Yves na Uwase Muyango

    Inkuru yabo irarambye kuko guhera muri 2019 yavugwaga bakaba banafitanye umwana w'umuhungu. Binjiye mu mwaka wa 2024 mu buryo bwihariye basezerana mu mategeko n'imbere y'Imana banakira inshuti n'abavandimwe mu birori by'agatangaza byitabiwe n'ibyamamare binyuranye.

    Mugisha Benjamin [The Ben] na Uwicyeza Pamella

    The Ben na Pamella nabo si bashya mu birena n'urukundo ariko Ukuboza 2023, uku kwezi kwasize biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore.

    Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] na Kunda Alliance Yvette

    Kenny Sol ari mu bahanzi bafite imyaka micye ariko bamaze gushinga imizi. Mu ntangiriro za Mutarama 2024 yatunguye abakunzi be asezerana kubana mu mategeko na Kunda Alliance bari bamaze igihe kitari gito bakundana bucece.

    Rusine Patrick na Uwase Nizra

    Umunyarwenya ubihuza n'itangazamakuru kuri Kiss FM yamaze kwerekana ko ari mu rukundo na Uwase ndetse amakuru ahari akaba ari uko bitegura kurushinga mu bihe bya vuba.

    Niyonshuti Yannick [Killaman] na Umuhoza Shemsa

    Aba bamaranye imyaka igera 8 ndetse urukundo rwabo rwamaze gutanga imbuto z'abana 2, gusa kuwa 08 Gashyantare 2024 ni bwo basezeranye imbere y'Imana no mu mategeko.

    Kayumba Darina na Kimzer

    Uvuze ko umwaka wa 2024 aba bombi bawinjiyemo mu buryo budasanzwe ntiwaba ubeshye kuko mu bihe bitandukanye baba basangiza ababakurikira ibihe byiza bagiranye ndetse bakanajyana mu bikorwa bitandukanye.

    Umwiza Phiona na Munana Eric

    Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020, Umwiza Phiona yagaragaje ko ari mu rukundo rumaze gukomera n'umusore witwa Munana Eric, aba bombi bakaba bamaze imyaka igera kuri 3 bakundana.

    Ossama Massoud Khaled [Okkama] na Teta Trecy

    Kamena 2023 yasize Okkama abaye umubyeyi nyamara ikibazo gikomeza kuba uwo babyaranye kuko atari yaramutangaje. Mu minsi micye ishize yamaze amatsiko abamukurikira n'abakunda umuziki nyarwanda.

    Yahishuye ko umukunzi we banabyaranye ari Trecy Teta yanifashishije nk’umu Video Vixen mukuru mu ndirimbo 'Aba Baby' iri mu zirimo inkuru yihariye y'urukundo by'umwihariko rw'ibyamamare.

    Nishimwe Naomie na Michael Tesfay]

    Amezi ya mbere y’umwaka wa 2022 ni bwo byamenyekanye ko Miss Rwanda 2020 ari mu rukundo na Michael Tesfay. nyuma y'ibihe byiza bakomeje kugirana banafashanya mu bikorwa bitandukanye, binjiye muri 2024 bagaragaza ko biteguye kubana.

    Uyu musore ukomoka muri Ethiopia yambitse impeta y'integuza Miss Nishimwe ndetse bikaba byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure bazakira inshuti n'imiryango mu birori by'ubukwe bwabo.

    Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] na Miss Iradukunda Elsa

    Inkuru yihariye y'urukundo rwa Prince Kid na Miss Elsa yaravuzwe guhera muri 2022 bigeza muri Kanama 2023, Imana ica inzira batera intambwe yo kubana mu birori byanyeganyeje imyidagaduro nyarwanda.

    Uwineza Kelly na Nsengiyumva David

    Ubukwe bwa Uwineza Kelly [Kelly Madla] na Lt Nsengimana David buri mu bwagarutsweho cyane ahanini bishingiye ku byihariye kuri aba bombi n'uburyo bwitabiriwe.

    Kelly Madla ari mu bagize Mackenzie itsinda ribarizwamo ibyamamarekazi mu myidagaduro nyarwanda mu gihe Lt Nsengimana ari mu banyeshuri basozanije amasomo ya gisirikare na Cpt Ian Kagame.

    Ubukwe bwa Kelly na Lt Nsengimana bukaba bwari bwihariye dore ko bwitabiwe na Perezida Kagame n'umuryango we.

    Hari kandi n'abandi barimo abahanzi, ba Nyampinga n’abanyamakuru bitezweho ko iyi Saint Valentin bazayizihiza mu buryo bwihariye bitewe nuko ariyo ya mbere bagiye kwizihiza kuva bakoze ubukwe cyangwa bibarutse.

    Muri abo twavuga nka Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine, Bahati Makaca na Unyuzimfura Cecile, Muheto Bertrand na Keza Nailla, Murenzi Emmanuel [Emmalito] na Umwali Liliane, Bigirimana Aime [Real Beat] na Iratunejeje Phoebe;

    Habiyaremye Zacharie [Bishop Gafaranga] na Annette Murava, Nkurikiyimana Charles [Umukonyine] na Kayirangwa Josiane, Nkota Elysee na Sebihogo Kazeneza Merci.

    Urukundo rugeze kure hagati ya Kayumba Darina n’umuraperi Kimzer ufite inkomoko muri Tanzania n’UbudageRusine Patrick ugezweho mu rwenya n’itangazamakuru aritegura kurushinga na UwaseOkkama aheruka gushyira hanze EP yise “Ahuii” yifashishijemo Teta Trecy bafitanye umwana mu ndirimbo anaboneraho kumwereka abakunzi beKelly Madla na Lt Nsengimana banibarutse imfura yabo bagiye kwizihiza Saint Valentin ya mbere babana nk’umugabo n’umugoreThe Ben na Uwicyeza batarama amezi abiri babanye nk’umugabo n’umugore bazizihiriza Saint Valentin mu gitaramo bazakorera muri Uganda Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, Umwiza Phiona yeretse isi yose ko ari mu munyenga w’urukundo na MunanaMiss Nishimwe Naomie agiye kwizihiza Saint Valentin ya mbere yambitswe impeta na Michael TesfayKillaman nyuma y’imyaka umunani abana na Shemsa bafitanye abana bagiye kwizihiza umunsi w’abakundana nyuma y’iminsi micye basezeranye imbere y’Imana n’amategeko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139548/rusine-patrick-na-david-bayingana-mu-byamamare-nyarwanda-byitezweho-gutigisa-saint-valenti-139548.html

  • Kim Kardashian aravugwa mu rukundo na Odell B… – #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian kabuhariwe mu mideli no mubushabitsi, wahoze ari umugore w’umuraperi Kanye West banafitanye abana bane (4), kuva batandukana yagiye ajya mu rukundo n’abasitari batandukanye barimo n’umunyarwenya Pete Davidson baherutse gutandukana.

    Magingo aya inkuru zivuga ko Kim Kardashian ari mu rukundo na Odell Beckham Jr. zikomeje kuba nyinshi yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’imyidagaduro nka TMZ, People Magazine hamwe na Daily Mail byose byamaze gukora inkuru zemeza ko aba bombi bamaze amezi 6 bakundana.

    Kim Kardashian aravugwa mu rukundo na Odell Beckham Jr.

    Aya makuru avuga ko Kim Kardashian na Odell Beckham Jr. ukina kuri nimero 3 mu ikipe ya Baltimore Ravens, bahoze ari inshuti za hafi gusa ngo ibyabo byaje kuvamo gukundana kuva muri Nzeri ya 2023. Ngo iby’urukundo rwabo bakomeje kubigira ibanga kuko Odell atakunda gushyira hanze ubuzima bwe bwite.

    Daily Mail ivuga ko amakuru yizewe aturuka ku bantu bahafi ya Kim na Odell yemeza ko bakundana gusa bakaba barahisemo kubigira ibanga cyane ko uyu munyamideli yabibajijwe akanga kugira icyo abivugaho. 

    Aba bombi baba baratangiye gukundana kuva muri Nzeri ya 2023

    Mu kiganiro The Kardashians cyerekana ubuzima bw’umuryango wa Kim uvukamo ibyamamare kinyura kuri Hulu, yagarutse kubivugwa ko akundana na Odell maze agira ati: ”Sinzi impamvu abantu babitindaho kandi ari ibintu bisanzwe. Ntibyaba ari bibi dukundanye kuko tumaze igihe turi inshuti”. Kim Kardashian w’imyaka 43 arusha Odell Beckham imyaka 13 dore ko we afite imyaka 31 y’amavuko.

    Kim Kardashian arusha imyaka 13 Odell Beckham Jr.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139531/kim-kardashian-aravugwa-mu-rukundo-na-odell-beckham-jr-139531.html

  • Bruce Melodie yongeye gushotora The Ben #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie yongeye gusa nushotora The Ben avuga ko ari we wongeye gutuma avugwa ubwo yamushoragaho ibyo benshi bise ‘Amatiku’.

    Hari hashize iminsi hatumvikana amagambo aganisha ku guhangana k’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] na Itahiwacu Bruce [Bruce Melody].

    Inshuro nyinshi Melodie yagiye yumvikana avuga ko The Ben akwiye kuva mu kibuga akamubisa na we agakora kuko yashaje.

    Ibi benshi babifashe nk’ihangana Melodie yari ashoje kuri The Ben, gusa byacubijwe n’uko The Ben we atigeze yifuza kugira byinshi abivugaho, avuga ko ahubwo abantu barekeraho kubahanganisha ahubwo bakunze ubumwe bagategura igitaramo bombi bahuriramo bagashimisha abakunzi ba bo.

    Melodie yongeye gusa nushotora uyu muhanzi mu kiganiro yaganiraga n’abakunzi be kuri Instagram ariko akaba yari yagihuriyemo na Kasuku na Dumba.

    Itahiwacu Bruce yatangiye avuga ko yatunguwe n’uburyo The Ben yamuhobeyemo ubwo bahuriraga Washinton D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyaherekeje Rwanda Day yabaye tariki ya 2-3 Gashyantare 2024 bombi banitabiriye.

    Ati 'Nahuriye na The Ben muri 'Back Stage’ ahita anyambira, ariko nkajya numva ntabwo ari kundekura. Ndavuga nti ko unkanda mwa (yahise aseka)…'

    Dumba uzwi ku mbuga nkoranyambaga ariko akaba aba Canada, yavuze ko The Ben nubwo aheruka gusohora indirimbo ‘Ni Forever’ ariko yazimye.

    Aha ni ho Melodie yahise amuca mu ijambo ati “Nagende n’ubundi nta tuzi yamvomeraga.'

    Gusa yahise yungamo abaza Dumba ati 'Nonese izo yakoze wari wazimuhaye wowe?'

    Bruce Melodie akaba yaciye amarenga ko amatiku yashoye kuri The Ben ari yo yatumye yongera kubyutsa umutwe aravugwa cyane.

    Ati 'Iyo amatiku atabaho ntabwo ibintu byari kumworohera ko ahita agaruka ngo asakuze cyane. Ibi ng’ibi bihita bifasha impande zombi…'

    Kasuku na Dumba bamwendereje bamusaba kuba yabaririmbira indirimbo imwe byibuze ya The Ben, arabatsembera ndetse avuga ko ubu yibagiwe indirimbo z’abandi bahanzi bose.

    Bruce Melodie yongeye gushotora The Ben

    The Ben ngo arimo kubyina avamo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yongeye-gushotora-the-ben