Tag: Imyidagaduro

  • Fiancée w'umuhanzi Emmy yakorewe ibirori bya Bridal Shower (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Emmy witwa Umuhoza Joyce yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka 'Bridal Shower '

    Mu gihe ubukwe bw'aba bombi Emmy Nsengiyumva (Emmy) n'umukunzi we Umuhoza Joyce biteganyijwe kuba ku wa 19 ukuboza 2021.

    Ubukwe bwabo buzabera muri Tanzania mu mujyi wa Dar Es Salaam.

    Source : https://yegob.rw/fiancee-wumuhanzi-emmy-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-amafoto/

  • Dore ibyabaye kuri wa mukobwa Higa Sharon nyuma yo kubyinana na Rema muri Kigali Arena – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo mu gitaramo cyari cyatumiwemo umuhanzi Rema cyabereye muri Kigali Arena haje kugaragaramo umubyinnyikazi Higa Sharon waje kubyinana na Rema. Kuri ubu amashusho n'amafoto ya Higa Sharon abyinana na Rema aracyacicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Higa Sharon nyuma yo kubyinana na Rema yaje guhura n'ingaruka nziza ubwo konti ye ya instagram yiyongeragaho abasaga ibihumbi 3 mu minsi 2 gusa. Kuwa 6, konti ya instagram ya Higa Sharon yakurikirwagwa n'abantu basaga ibihumbi 115 none kuri ubu arimo gukurikirwa n'abantu basaga ibihumbi 118.

    Uko byari bimeze mbere
    Uko bimeze ubu

    Kubyinana na Rema muri Kigali Arena byatumye Higa Sharon yunguka umubare w'abasaga ibihumbi 3 bahise bamukurikira kuri instagram ye.

    Higa Sharon

    Higa Sharon

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyabaye-kuri-wa-mukobwa-higa-sharon-nyuma-yo-kubyinana-na-rema-muri-kigali-arena/

  • Miss Albina ushinjwa ubutinganyi agize icyo abivugaho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho Miss Albina Sydney Kirenga waje kumenyekana muri 2016 nka Miss Popular Elegance Rwanda, ashyize hanze amafoto ari kumwe n'umukobwa Mutesi Sharon bamwe bavuga ko ariwe mukobwa bakundana nk'uko bivugwa, aha Albina mu bitekerezo yagaragaje ko ari byo ahandi akibasira bamwe bamubwiye nabi.

    Hari hashize igihe uyu mukobwa ashyirwa mu majwi ko akundana n'umukobwa bahuje igitsina ibizwi nk'ubutinganyi, gusa nta gihamya gihari kuko nawe ntarerura ngo abitangaze. Yaje kunyarukira ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza amafoto ari kumwe n'umukobwa mugenzi we Mutesi Sharon benshi bacika ururondogoro bamwibasira , gusa mu gusubiza abagiye bamubaza nimba koko akundana n'uwo bahuje igitsina , ntabwo yigeze ahakana , yagaragazaga ko aribyo.

    Source : https://yegob.rw/miss-albina-ushinjwa-ubutinganyi-agize-icyo-abivugaho/

  • Inyogosho nshya ya Ndimbati yasekeje abafana be (ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ndimbati yasekeje abafana be benshi nyuma yo gushyira hanze ifoto ye aho yagaragazaga inyogosho ye nshya. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Nyuma yo gushyira hanze iyi foto ye bamwe mu bafana be batangaje ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/inyogosho-nshya-ya-ndimbati-yasekeje-abafana-be-ifoto/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Dj Iraa yambaye ikabutura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Dj Iraa aho yari yambaye ikabutura. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-dj-iraa-yambaye-ikabutura/

  • Ni izihe nyungu Miss Ingabire Grace yungukiye… – #rwanda #RwOT

    Miss Ingabire Grace yitabiriye iri rushanwa nyuma y'uko umwaka waribanjirije nta munyarwanda waryitabiriye. Nyampinga w'u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie niwe wari kwitabira ariko ntibyakunda, kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye amarushanwa menshi y'ubwiza ku rwego rw'isi asubikwa.

    Mu busanzwe uwabaye Miss Rwanda mubyo aba yemerewe nk'igihembo haba hanarimo guserukira igihugu mu irushanwa rya Miss World riba muri buri mpera z'umwaka.

    Aya mahirwe yaciye Miss Nishimwe Naomie mu myanya y'intoki kuko icyorezo cya COVID-19 cyatumye iri rushanwa ryari kubera muri Thailand risubikwa.  Muri uyu mwaka wa 2021, icyorezo cya Covid-19 gisa nk'icyagenjeje make bityo irushanwa rya Miss World kimwe n'ayandi birasubukurwa.

    Amwe yagiye aba hifashishijwe uburyo bw'iyakure (online), andi aba imbonankubone, harimo na Miss World igiye kubera muri Puerto Rico.

     Miss Ingabire Grace, Nyampinga w'u Rwanda 2021, niwe wagiye mu gihugu cya Puerto Rico guhagararira u Rwanda muri Miss World, rimwe mu marushanwa akomeye cyane ku isi y'ubwiza, ndetse binavugwa ko ari ryo rya mbere rikomeye muri ayo ane akomeye ku isi yose. Ibi bisobanuye ko iri rushanwa ryaba ari ryo rya mbere rikomeye kurusha andi marushanwa y'ubwiza ku isi yose.

    Kugeza ubu iri rushanwa riri kubera muri Puerto Rico, rikaba riri kuba ku nshuro ya 70, aho rihurije hamwe abakobwa 116 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Umukobwa uzahiga abandi azasimbura umunya-Jamaica, Miss Toni-Ann Singh umaze imyaka 2 yambaye  ikamba rya Miss World (2019) kuko umwaka ushize ritabaye.

    Guhura na Miss w'isi wa 2018 na Miss w'Isi wa 2019, Miss Ingabire Grace ni amahirwe akomeye kuko abitabiriye aya marushanwa hari ibyo batigeze bageraho, ndetse ntibitinyuke kurusha uko Miss Ingabire ari kubikora.

    Miss Ingabire Grace na ba Nyampinga bose

    Miss Ingabire Grace umaze kugaragaza ko azi kubana n'abandi neza si abo gusa bari kumwe kuko ni benshi yagiye agaragaza ko bishimanye, harimo nk'abo babana mu cyumba kimwe ndetse n'abandi nka Nyampinga w'isi mu gihugu cya Cameroon.

    Guhura n'aba ba Nyampinga mbere y'irushanwa kuko bihita byumvikana ko atavuyeyo amaramasa ahubwo baganiriye ku ibanga bakoresheje, kugira ngo abatuye isi babashe kubahitamo no gukomeza kugirirwa ikizere.

    Ku wa 19 Ugushyingo 2021, ni bwo Miss Ingabire Grace yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Puerto Rico.

    Nyampinga w’u Rwanda na Nyampinga w’Isi 2018 Vanessa

    Ku kibuga cy'indege yaherekejwe na Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri.

    Mbere y'uko ahaguruka, ku wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, Minisitiri Bamporiki yaramwakiriye amushyikiriza ibendera ry'Igihugu.

    Miss Ingabire Grace yashimiye Bamporiki wamwakiriye akamuha impanuro zizamufasha mu butumwa yoherejwemo n’Igihugu. Asaba abanyarwanda kuzamushyigikira mu byiciro byose by’irushanwa.

    Nyampinga w’u Rwanda na Nyampinga w’isi 2019 Toni-Ann

    Uyu mukobwa yavuze ko kwakira ibendera ry’Igihugu byamweretse ko ashyigikiwe, kandi atagiye wenyine ahubwo ajyanye n'Igihugu.

    Bamporiki yanditse kuri Twitter agira ati 'Nyampinga w'u Rwanda wa 2021. Mwari w'umuco, ubwenge n'ubwiza nk'uko wabitorewe. U Rwanda ruguhaye umugisha kandi Rwandiye aho utumwe. Cyo seruka kandi uzaseruke nk'uwatojwe n'intore. Nk'uko wema umu, uzeme n'aho ugiye umwo. Gwiza ibigwi.'

    Miss Ingabire Grace na ba Nyampinga batandukanye bafata agafoto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111763/ni-izihe-nyungu-miss-ingabire-grace-yungukiye-mu-guhura-na-ba-nyampinga-bisi-bimyaka-itand-111763.html

  • Ibi ni ibintu byumumaro kuri njye-Alliah C… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize, Alliah Cool aherutse guhagurutsa benshi mu byamamare nyarwanda aho byahuriye kuri Canal Olympia, aho yamurikiye filimi ivuga ku buzima bwe butoroshye yanyuzemo mbere y'uko ahirwa no gukina filime.

    Yongeye guca agahigo azamuka mu mbaga y'ibihumbi by'ibyamamare nyafurika, mu birori byatangiwemo ibihembo bya AFRIMA akanahabwa umwanya wo gushyikiriza ibihembo abarimo Fire Boy wegukanye icy'umuhanzi wakunzwe cyane n'abafana muri Africa.

    Alliah agaragaza ibyishimo bye yanditse agira ati:'Ejo hashize nahawe icyubahiro cyo gutanga ibihembo mu byiciro 4 bitandukanye muri AFRIMA 2021 ndi kumwe na Mr Macaroni, ibi ni bintu by'umumaro kuri njye.'

    Alliah Cool uretse kuba yatanze ibihembo, yanagaragaye atemberana ku rubyiniro na D'Banj agenda amutakagiza, banafata n'umwanya bakata umuziki karahava.

    D’Banj yawukatanye na Alliah Cool 

    D’Banj yaratiye Alliah Cool ibyamamare byari byitabiriye AFRIMA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111756/ibi-ni-ibintu-byumumaro-kuri-njye-alliah-cool-yahishuye-ko-yanyuzwe-no-gushyikiriza-ibihem-111756.html

  • Urukundo ni rwose hagati ya nyirasenge wa Miss Naomie n’umuhanzi Cyusa Ibrahim #rwanda #RwOT

    Jeanine Noach akaba nyirasenge wa Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, urukundo rugeze aharyoshye n’umuhanzi nyarwanda ukunzwe mu ndirimbo gakondo, Cyusa Ibrahim.

    Aba bombi bamaze iminsi baca amarenga y’urukundo, ni nyuma y’uko baherutse kugirira ibihe byiza mu Kirwa cya Zanzibar aho bari kuri Gold Zanzibar Beach House and Spa

    Gusa n’ubwo byavuzwe ko bari mu rukundo, bari birinze kuba bagira byinshi babitangazaho.

    Uyu munsi nibwo bose baciye amazimwe, binyuze kuri Instagram aho buri umwe yagarageje ibyiyumviro bye kuri mugenzi we.

    Cyusa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto bari kumwe maze iherekezwa n’amagambo agira ati 'Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.'

    Jeanine we yagiz ati 'Urukundo rushobora kumara ubuziraherezo rutaraboneka ariko kuva urwacu rwavuka ntabwo ntewe ubwoba n’ahazaza.'

    Amakuru avuga ko ubusanzwe Jeanine aba mu Bufaransa aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ndetse no kuruhuka.

    Cyusa Ibrahim n’umukunzi we Jeanina Noach, buri umwe yahamije urwo akunda mugenzi we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/urukundo-ni-rwose-hagati-ya-nyirasenge-wa-miss-naomie-n-umuhanzi-cyusa-ibrahim

  • Bwa mbere Cyusa Ibrahim yeruye atomora umukunzi we Jeanine Noach [ Amafoto] #rwanda #RwOT

    Cyusa mu butimwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram yatomoye uyu mubyeyi rukundo mu magambo arimo ikinyarwanda kizimije

    Mu magambo yanditse yagize ati 'Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y'umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk'ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n'abakuzi ingingo. Uw'imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-cyusa-ibrahim-yeruye-urukundo-rwe-na-jeanine-noach-amafoto

  • ShaddyBoo yakije umuriro nyuma yo kuvuga ko atunze akayabo ka miliyoni 240. – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo ,umwe mu bagore bakunze gutwika imbuga za interneti kuri ubu yongeye kwatsa umuriro, ubwo yavugaga ko afite millioni 240 z'amanyarwaanda.

    Ni amagambo yanditse kuri Website ye, aho asobanura uwo ariwe, ibyo akora akagera n'aho avuga agaciro k'umutungo we. Gusa uyu mugore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga ntagaragaza neza aho yakuye aka kayabo.

    Ibihumbi 240$ si amafaranga menshi ku bayasanganywe ariko si make ku Munyarwanda ubarirwa umusaruro mbumbe w'amadolari 800 (ibihumbi 800 Frw) ku mwaka.

    Ubundi iyo umuntu avuze ngo umutungo mbumbe wanjye ni miliyoni runaka, akenshi ntaba avuga ayo atunze kuri konti ahubwo usanga avuga imitungo atunze, ubushabitsi akora n'ibindi.

    Jay-Z atunze miliyari y'amadolari, ariko bizwi neza ko afite imigabane muri Tesla, Uber, Armand de Brignac n'ibindi. Gusa Shaddyboo we, bimeze bite?

    Uyu mugore asanzwe akora ubushabitsi burimo kwamamariza ibigo bitandukanye, gusa hari abahamya ko aya mafaranga yavuze ko atunze ari menshi, bakanajya kure bagaragaza ko ntaho yaba yarayakuye mu gihe nta gikorwa gikomeye kizwi afite mu gihugu.

    Amakuru avuga ko Shaddyboo nta nzu cyangwa imodoka ye bwite atunze mu buryo buzwi cyane ko kenshi akunze kugenda muri Taxi Voiture. Inshuti ze za hafi zinavuga ko n'inzu atuyemo i Kibagabaga ayikodesha.

    Ku rundi ruhande ariko, ni abakire benshi batagira inzu zabo bwite, batanafite n'imodoka zibanditseho kuko wenda inyungu bayikura mu kuba batabifite.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yakije-umuriro-nyuma-yo-kuvuga-ko-atunze-akayabo-ka-miliyoni-240/