Tag: Imyidagaduro

  • Umusore yabyinishije umunyamakurukazi wa ISIBO TV abantu barumirwa(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yabyinishije bikomeye umunyamakurukazi wa Isibo Tv witwa Bianca maze abantu birabatangaza.Hari mu gitaramo cya Omah Lay uyu mukobwa yari yajemo nka MC asusurutsa abari bacyitabiriye.Mu myambaro y'umweru kandi migufi bamubyinishije karahava

    Reba videwo y'uburyo byari bimeze:

    Source : https://yegob.rw/umusore-yabyinishije-umunyamakurukazi-wa-isibo-tv-abantu-barumirwavideo/

  • Imitoma Umunyamakuru Gicumbi Benjamin Abwiwe n'Umugore We Yatuma Ingaragu zikora Ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Delphine umuhoza ukorera ikinyamakuru B&B FM Umwezi abinyujije kuri Instagram yabwiye amagambo meza y'urukundo umugabo we Benjamin Gicumbi basanzwe bakorana. Delphine yashimye umugabo we kubyo amukorera byose maze ashimangira ko ari umugabo w'agatangaza kuri we, ndetse anamutura isengesho amusabira Ku Mana kugirango arusheho gutera imbere mu kazi nomu bikorwa bye byaburi munsi.

    Delphine yagize ati 'Mugabo wange Benjamin Gicumbi, Amagambo ntabwo ahagije kugirango ngushimire ibintu byose unkorera kuko ukomeza kuntungura buri munsi! Ndagushimira ko uri umugabo wagatangaza! ndumunyamahirwe uhambaye kubwo kukugira m'ubuzima bwanjye. Uranyumva neza kurenza uwariwe wese kandi utuma niyumva nk'umuntu udasanzwe.'

    Yakomeje agira ati 'Mpora nsenga ngo Uwiteka aguhe ibyo ukeneye byose mukazi kawe, Akuyobore mu byemezo byawe, aguhe ubwenge no gusobanuka. Agufashe kugirango ibikorwa byawe kukazi bigaragaremo ubunyangamugayo. Abo mukorana bakurebereho kandi wishimire akazi wakoze neza, arusheho kwigirira icyizere kuko imbaraga nibyiza bituruka kuri wowe Imana.'

    Source : https://yegob.rw/imitoma-umunyamakuru-gicumbi-benjamin-ambwiwe-numugore-we-yatuma-ingaragu-zikora-ubukwe/

  • Urukundo Ntirwihishira!! Umuhanzi Cyusa Ibrahim na Nyirasenge wa Miss Naomi Bari Kugirana Ibihe Byiza (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi uzwi mu ndirimbo za gakondo, Cyusa Ibarahim, n'umukobwa uzwi nka Jeanine Noach bajyanye kurya ubuzima muri Zanzibar.

    Aba bombi bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bari mu byishimo ahitwa Gold Zanzibar Beach House and Spa.

    Aya mafoto yagiye hanze nyuma y'aho bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo kubera amashusho aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, buri wese abwira undi ko amukumbuye.

    Reba amashusho ubwo aba bombi bari bari kurya ubuzima muri Zanzibar

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ntirwihishira-umuhanzi-cyusa-ibrahim-na-nyirasenge-wa-miss-naomi-bari-kugirana-ibihe-byiza-video/

  • Ibyo abanyamakuru bakorewe mu gitaramo cya Omah Lay birababaje (video ) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Nigeria omah lay kuva yagera mu Rwanda yanze kuvugana n'itangazamakuru byatumye abanyamakuru badahabwa agaciro mu gitaramo yakoze mu ijoro ryashize.

    Umwe mu banyamakuru witwa Moise yanyarukiye Kuri kigali arena kureba uko igitaramo kigenda nku munyamakuru afate amashusho yuko igitaramo cyagenze gusa akigera kigali arena ntabwo batumye yinjira.

    ibi byabaye ku banyamakuru bagenzi bacu byababaje benshi bamwe banga kuri pfana aho umunyamakuru M Irene yanyujije ubutumwa Kuri Twitter buvuga buti

    Ubusanzwe si bintu bisanzwe gushyira itangazamakuru bizwi ko ariryo rishyigikira mu kwamamaza igikorwa runaka.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-abanyamakuru-bakorewe-mu-gitaramo-cya-omah-lay-birababaje-video/

  • Miss Uwase Muyango yazamuye amarangamutima y'abatari bake nyuma y'amafoto yashyize hanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n'amafoto(Miss Photogenic 2019) akaba n'umukunzi wa Kimenyi Yves ,yazamuye amarangamutima y'abafana be batangira kumwereka ko bamukunda kubera amafoto yari amaze kubasangiza harimo igaragaza imiterere y'amabere ye.

    Muyango yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze ashyiraho amafoto ye abiri .Nyuma y'aya mafoto abafana be bakomeje kumwereka urwo bamukunda binyuze mu butumwa bashyiraga muri comment bakongeraho utumenyetso tw'imitima.

    Source : https://yegob.rw/miss-uwase-muyango-yazamuye-amarangamutima-yabatari-bake-nyuma-yamafoto-yashyize-hanze/

  • Ukuri ku mafoto akomeje kurikoroza ya Bruce Melodie yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Benshi mu bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga aya mafoto, baribaza niba Bruce Melodie yaba yasezeranye n’umugore we banafitanye abana cyangwa yaba ari azagaragara mu mashusho y’indirimbo ye.

    Mu minsi yashize hari hagiye hanze amafoto y’umusore witwa Rocky usobanura Film amugaragaza ari gusezerana n’umukobwa ndetse bamwe bemeza bashize amanga ko uriya musore yakoze ubukwe bwa nyabwo.

    Gusa nyuma byaje kumenyekana ko yari amafoto yo mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe yakoranye na Social Mula ubu yanamaze kujya hanze.

    Aya mafoto ya Bruce Melodie na yo ntagushidikanya ni agaragara mu mashusho y’indirimbo nshya y’uyu muhanzi igiye kujya hanze.

    Aya mafoto agaragaza Bruce Melodie yambaye isuti y’urwererane ndetse n’umugenzi we mu gihe uri kubasezeranya ari Umuhanzi Ziggy 55 na we wakanyujijeho

    Amakuru yizewe avuga ko indirimbo izagaragaramo ariya mashusho, ari iy’urukundo ifite aho ihuriye n’ubukwe mu gihe uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise Sawa sawa yakoraye n’umuraperi w’ikirangirire muri Tanzania uzwi nka Khaligraph Jones.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ukuri-ku-mafoto-akomeje-kurikoroza-ya-Bruce-Melodie-yakoze-ubukwe

  • Andi mafoto mutabonye yo mu birori byo gusaba no gukwa kwa Miss Keza Joannah – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo nibwo Miss Keza Joannah yasabwe akanakobwa. Ni ibirori byabereye mu busitani bwa Garden iherereye ku Gisozi. Twifuje kubereka amwe mu mafoto yaranze ibyo birori mutari mwarigeze mubona.

    Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/andi-mafoto-mutabonye-yo-mu-birori-byo-gusaba-no-gukwa-kwa-miss-keza-joannah/

  • Inama Y'Umunsi: Knowless Butera arakubwira uko wakwitwara mu buzima kugirango ubeho neza (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Knowless Butera ari mu bakunzwe mu Rwanda ndetse n'ibihugu birukikije. Numwe mu bahanzi bafite byinshi bagezeho yaba mu muziki cyangwa mu buzima busanzwe bijyanye niterambere. Kuba yaratangiye gukora umuziki ari umukobwa ukiri muto akaba nubu akiwukora ari umudamu, afite uko abona ubuzima ndetse n'inama yatanga y'uburyo umuntu yakwitwara kugirango abeho neza mu buzima bwa buri munsi.

    Reba iyi video, wumve icyo Knowless avuga kubijyanye nuko wakwitwara mubuzima kugirango ubeho neza.

    Source : https://yegob.rw/inama-yumunsi-knowless-butera-arakubwira-uko-wakwitwara-mu-buzima-kugirango-ubeho-neza-video/

  • Inkundura yo gusaba ko ibitaramo bihagarikwa ikomeje kuvuza ubuhuha ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT


    Ibitaramo byari bikumbuwe na benshi
    Ku ikubitiro kuwa 23 Ukwakira uyu mwaka, Bianca Fashion Hub yabimburiye abandi mu gutegura igitaramo cyo kwerekana Imideli cyakunzwe ndetse kikanitabirwa na benshi harimo n'Ibyamamare by'amazina aremereye mu Rwanda.

    Kuri uwo munsi kandi hatanzwe Kiss Summer Awards zitegurwa zikanatangwa na radio ya Kiss Fm , yateguye iki gitaramo cyo gutanga ibi bihembo umuhango wabereye muri Kigali Arena.

    Ni nkaho bamwe mu bategura ibitaramo bari bategereje kureba aho ibintu byerekeza, impapuro zamamaza ibitaramo zahise zitangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zishishikariza rubanda kubyitabira!

    Weekend yakurikiyeho yo kuwa 31 Ukwakira, abategura ibitaramo ntago bahaye agahenge abanyabirori, dore ko kuri Canal Olympia ku Irebero, hari hategajwe ndetse haza kubera igitaramo cy'imbaturamugabo cyiswe Trapish Concert. cyaritabiriwe ku buryo buhambaye ndetse n'abakitabiriye bataha banyuzwe nibyo bari bishyuriye.

    Uko iki gitaramo cya Ish Kevin cyari kiri kuba, niko bamwe mu bari bakitabiriye ndetse n'abandi bakunda umuziki nyarwanda, bari bari gutekereza ahazava amafaranga yo kwitabira icyagombaga gukurikiraho muri weekend yari gutangira kuwa 5 Ugushyingo.

    Ibi byasobanurwaga cyane n'amafoto yamamaza ibitaramo bibiri byaje bishoreranye ariko birimo ibyamamare bitandukanye. ku ikubitiro kuwa 5 Ugushyingo 2021, umu nya Nigeria Adekunle Gold yagombaga gususurutsa abanyamugi, igitaramo kitabirirwe bikomeye ndetse cyaje no kwitabirwa n'Umukobwa wa Nyakubahwa Paul Kagame perezida w'U Rwanda.

    Bucyeye bwaho kuwa 6 Ugushyingo, hagombaga kuba Igitaramo cya Bruce Melodie, icyo yise 10YearsOfBruceMelody, ni igitaramo cyari kigamije kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze mu muziki nyarwanda.

    Ni igitaramo kandi kitabiriwe bihambaye ndetse akaba ari we wa mbere wagurishije amatike hafi ya yose yari yateguwe nyuma y'uko ibitaramo bisubukuwe, ukuyemo 1000 yahawe Abamotari.

    Umunyabirori kandi wari muri iki gitaramo , kandi ukunda umuziki, Melodie yaririmbaga nawe atekereza aho azakura andi mafaranga yo kwitabira igitaramo cya Kigali Fest cyatumiwemo umuhanzi uharawe na benshi muri ikigihe w'umu nya Nigeria uzwi nka Omah Lay ugomba gutaramira Abanyarwanda kuwa 13 Ugushyingo uyu mwaka.

    Hadateye kabiri, hahise hasohoka indi foto yamamaza igitaramo kizaririmbamo umunya Nijeria Rema, uzasusurutsa abanya Kigali mu mukino wa BK ALL STAR GAME muri Kigali Arena kuwa 20 Ugushyingo uyu mwaka.

    Ni mugihe uwari uri gutekereza aho azakura aya mafaranga yibi bitaramo byombi, hahise hasohoka inkuru ko umuhanzi w'icyamamare muri Afurika, Koffi Olomide agomba gutaramira abanyarwanda mbere y'uko uyu mwaka Urangira. Gusa ntabyinshi birajya hanze kubijyanye naho kizabera cyangwa igisabwa uzakitabira.

    ABANYAKIGALI BARATABAZA
    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter, hacicikanye ubutumwa butandukanye bwamagana ibi bitaramo, nubwo abenshi impamvu batangaga basaba ihagarikwa ryabyo zitavugwagaho rumwe.

    Urugero, gusaba ko ibitaramo bihagarikwa kubera abantu baba begeranye kandi ari benshi nyamara ngo mu rusengero ho batemerewe no gukuramo agapfukamunwa.

    Uwanditse ibi, abenshi bamusubije ko ibitaramo byitabirwa n'uwafashe urukingo byibuze rumwe rwa Covid-19 ndetse akanipisha iki cyorezo mbere y'amasaha 48 ngo yemererwe kwinjira. Bishimangira ko ababa binjiye bose ahabereye igitaramo, nta numwe uba wasanzwemo Covid-19.

    TUREBERE HAMWE MU NDORERWAMO Z'UBUKUNGU BWABITABIRA IBI BITARAMO

    Umwe mu baganiriye na UMURYANGOutifuje ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yatubwiye ko mu gihe ibitaramo byasubukurwaga nta gitaramo na kimwe yasibye uretse icya Bianca Fashion Hub, bitewe nuko byabereye umunsi umwe n'icya kiss Summer Awards ari naho yahisemo kujya. Ibi bitaramo kandi byose aba yishyuye itike yo mu banyacyubahiro (VIP)

    Yatubwiye ko abategura ibitaramo barimo kwirengagiza ibihe abanyarwanda tuvuyemo ndetse bagakurikiranya ibitaramo nta n'ukwezi gushize abanyeshuli bagiye ku mashuli, ariko urukundo n'urukumbuzi abanyabirori bari bafite, utabaye maso wakisanga mu bihombo utigeze utekerezaho.

    Ati “Reba nkange maze kwishyura amafaranga arenga ibihumbi 100, ayo si amafaranga abonwa n'uwo ariwe wese muri kigali, abategura ibitaramo bakagombye korohereza bamwe na bamwe bakaba bagabanya igiciro cyangwa hakareba uko basiga intera ihagije hagati y'igitaramo n'ikindi”

    Ahanini kubirebana n'ubukungu, abenshi mu bakomeje gusaba ko ibitaramo byaba bihagaritswe, bamwe muri bo bemeza ko ikibabaje aruko ari abanyamahanga bari kuza bagatwara amafaranga, “byibuze ari umunyarwanda ntacyo bitwaye”

    Uwitwa Kemnique yagize ati “Turasaba guhagarika ibi bitaramo birimo kuba cyane ibi bya Nigeria batigeze bajya muri lockdown birimo kongera ubwiyongere bwa covid kandi turashaka kuzatsinda ndaje nkore tag kubo bireba kandi tugiye kubihagurukira hoya hoya ntitubishaka”

    Uwitwa Umusore_witunze we yagize ati” Ariko rero burya kuvuga ni ugutaruka Leta ikwiriye gushaka uko yafasha n'abakunda football bakidagadura kuri za stade kuko twese ntidukunda ibitaramo tuuh kandi bimaze kugaragara ko amabwiriza agenga football agoranye ahari wenda ubushobozi ntibunangana. “

    Claude Karangwa we ati” Mwari mumeze nabi musabako ibitaramo n'utubari dufungurwa none birakozwe mutangiye gusabako bifungwa nta n'impamvu ifatika mutanga! Mwabaye mute?”

    Uwiyita No Brainer we yagize ati” Amafaranga y'abanyarwanda si ayo kujyanwa mu bitaramo gusa mwibukeko ababyeyi bafite inzu bakodesha n'abana bakeneye kwiga.Kwishinga abanya Nigeria babuze isoko iwabo mubivemo mwite ku miryango yanyu.”

    Nta rwego rwa Leta ruragira icyo rutangaza kuri iyi ngingo, gusa imibare y'abandura Covid-19 igaragazwa na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko iki cyorezo kiri kugabanuka cyane ku butaka bw'u Rwanda ndetse n'abikingiza bakomeje kwitabira iyi gahunda ku bwinshi.


    Igitaramo cya Bruce Melody cyaritabiriwe cyane

    Umunya nijeria Adekunle yeretswe urukundo i Kigali

    Ish Kevin yakoreye amateka kuri Canal Olympia

    Igitaramo cya Kiss Fm kitabiriwe na Mbarwa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/inkundura-yo-gusaba-ko-ibitaramo-bihagarikwa-ikomeje-kuvuza-ubuhuha-kumbuga

  • Shaddyboo yahawe urwamenyo yibasirwa bikomeye nyuma nyuma yo kwiyita umwamikazi wa Africa #rwanda #RwOT

    Shaddyboo nyuma y'uko agiye kuri twitter, yatangiye kuyikoresha cyane ndetse akajya atangira gutungurana bitewe n'ibintu yandikaga abantu batari bamumenyereyeho, ariko akabikora mu buryo bwo gutebya no gushimisha abantu agamije kubaganiriza.

    Ababarizwa kuri Twitter ntibajya baripfana. Nyuma y'ubutumwa bwa Shaddyboo, batangiye kumutera imijugujugu bamubwira ko atazashobora Twitter, nyamara izina yari afite mu myidagaduro rimwemerera kuyobora ari na ko bimeze magingo aya.

    Yifashishije konti ye n'ubundi, yanditse ko ariwe mwamikazi wa Afurika ndetse mu buryo yabyanditsemo wabonaga ko nta nama ari kugisha, ahubwo ahita abaza abafana be ati “Umwami ni nde”.

    I m Africans Queen #africanqueen
    who is King ? pic.twitter.com/kOyzhDZfVG

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) November 6, 2021

    Shaddyboo yifashishije ifoto yambaye imyenda y'umweru ndetse n'imisatsi ari umweru, yicaye ahantu afashe igikombe cy'icyayi cyangwa ikawa maze abwira abantu batandukanye ko ariwe mwamikazi wa Afurika.

    Yagize ati: 'Ndi umwamikazi wa Afurika, umwami ni nde?.'' Mu gushyiraho ayo magambo, yerekanye ko ahamanya nayo maze abimenyesha (Tag) abiyita 'abamikazi' bose, biyita aba Afurika, ababwira ko ariwe wa nyawe.

    Nyuma yo gushyiraho ibyiyumviro bye n'uko abyumva, Shaddyboo yahise ahabwa urw'amenyo n'abakoresha twitter, benshi bamubwira ko yaba umwamikazi w'isibo cyangwa umudugudu. Gusa si bose kuko hari benshi bakunze ibyiyumviro bye, bamubwira ko bamukunda cyane.

    Hari uwitwa Dismas official wamuciriye umugani agira ati'' Baca umugani mwiza ngo ihene yibonye ubwiza igeze imbere barayibaga ushatse wareka kwibona.''

    Naho Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) we ati''Umwamikazi abana n”umwami niba utamuzi ubwo warapfakaye.''

    Hari uwitwa Dismas official wamuciriye umugani agira ati'' Baca umugani mwiza ngo ihene yibonye ubwiza igeze imbere barayibaga ushatse wareka kwibona.''

    Naho Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) we ati''Umwamikazi abana n”umwami niba utamuzi ubwo warapfakaye.''

    Naho Sebastien Niyo we ati''Ko umwami agabira abantu se wowe niba uri umwamikazi utugabiye iki? Mbwira nguhe momo yanjye unageho akantu ndaq!hahahahaha.''

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yahawe-urwamenyo-yibasirwa-bikomeye-nyuma-nyuma-yo-kwiyita-umwamikazi