Tag: Imyidagaduro

  • Masamba yafashije Abanyarwanda batuye i Dakar… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda, ku wa 28 Ugushyingo 2021, agiye kwifatanya n'Abanyarwanda batuye i Dakar mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ishize u Rwanda ruhafunguye Ambasade.

    Ku mugoroba w’uyu wa 30 Ugushyingo 2021, ni bwo yafashije Abanyarwanda batuye muri uyu Mujyi kwishimira imyaka 10 ishize, u Rwanda rufunguye Ambasabe yababereye amarembo yagutse mu bikorwa bitandukanye bayitabazamo, ingendo n'ibindi.

    Ni mu gitaramo cyabereye ahari ibiro bya Ambasade y’u Rwanda ahitwa 21 Villa la Fleche des Aimadies, ku muhanda wa King Fadh Palace, inyuma y’inyubako 2K Plaza. Cyanizihijwe n'itsinda ry'abaririmbyi Washa Band ndetse n'Itorero Igicumbi.

    Masamba yabwiye INYARWANDA, ko iki gitaramo kitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n’Igenamigambi (Minecofin), ba Ambasaderi benshi bafite icyicaro i Dakar n'abandi.

    Mbere y'uko aririmba muri iki gitaramo Masamba yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga 'Nakiranywe ubwuza n'abacu muri Senegal. Nashimye, nanyuzwe.' Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yataramye u Rwanda anataramira Abanyarwanda.


    Masamba Intore yakoreye igitaramo i Dakar muri Senegal

    Masamba yavuze ko iki gitaramo kitabiriwe na ba Ambasaderi b'ibihugu bitandukanye bakorera muri Senegal


    Iki gitaramo cyari kigamije gufasha Abanyarwanda kwizihiza imyaka 10 ishize, u Rwanda rufunguye Ambasade muri Senegal 
    Masamba umaze iminsi asohora amashusho y’indirimbo ze, yafashije benshi kwizihirwa

    Masamba yakiranywe ubwuzu n'umwe mu bakozi bakora ku kibuga cy’indege i Dakar


    Masamba yahuye kandi agirana ibiganiro n'abantu batandukanye babarizwa i Dakar

    Masamba yagiranye ibiganiro by’umuhezo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga 

    Masamba yavuze ko yataramye u Rwanda i Dakar

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112122/masamba-yafashije-abanyarwanda-batuye-i-dakar-kwizihiza-imyaka-10-yambasade-112122.html

  • Yiyamwe kenshi na Zari! Ibyo wamenya ku mukob… – #rwanda #RwOT

    Miss Kamwelu, akunda kwitabazwa n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo akazibyinamo ari byo byamugize icyamamare kurenza akazi k’imideli. Yitabiriye kandi amarushanwa y’ubwiza hirya no hino ku isi nko mu mwaka wa 2011 yitabiriye amarushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yabereye muri Brazil, yitabira kandi amarushanwa ya Miss Tourism Queen International yabereye mu Bushinwa na Miss Earth yabereye muri Philippines ndetse na Miss International yabereye mu Bushinwa.

    Uyu mukobwa w’uburanga akomoka ku babyeyi bo mu bihugu bitandukanye aho umwe ari w’Umutanzania undi akaba Umurusiya. Mu mwaka wa 2020, yaje kugirana umwuka mubi na Zari Hassan bapfa Diamond Platnumz. Amakimbirane yaje nyuma yaho hagaragaye amashusho ya Diamond na Kamwelu basomana, ibintu byababaje cyane Zari Hassan bituma yibasira uyu munyamidelikazi amubwira ko agomba kugendera kure umugabo we niba ashaka amahoro.

    Icyo gihe Miss Kamwelu, yatangarije ikinyamakuru Pulselive ko Zari afuhira ubusa kuko Diamond bakundana bisanzwe ndetse ko hashize imyaka isaga 10. Miss Kamwelu yagize ati: “Mu by’ukuri Diamond ni inshuti yanjye kuva cyera asohora indirimbo ‘Nataka Kulewa’, mbese twamaze kuba abavandimwe, kuba naragaragaye dusomana ntabwo ari ibintu bikaze.” 

    Yongeyeho ati “Zari rero kuba narasomanye n’umugabo we Diamond byaramubabaje cyane, yanyandikiye ambwira ko ngomba kumugendera kure, ariko mu by’ukuri nshaka kumuca inyuma biba byarabaye cyera ariko nta kindi mba ngamije. Diamond nanjye ni ibisanzwe n’ubwo bimubabaza”.

    Kamwelu azagaragara mu mashusho y’indirimbp ya Diamond na The Ben

    Kamwelu ni umukobwa w’uburanga wifashishijwe mu mashusho y’indirimbo ya Diamond na The Ben

    Diamond na The Ben baritegra gushyira hanze amashusho y’indirimbo bakoranye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112096/yiiyamwe-kenshi-na-zari-ibyo-wamenya-ku-mukobwa-wuburanga-buhebuje-ugiye-kugaragara-mu-ndi-112096.html

  • Umunyana Shanitah yagiye muri Tanzania yitabi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, avuga ko yiteguye kumenyekanisha u Rwanda ku Isi yose. Irushanwa rizasozwa tariki 17 Ukuboza 2021.

    Abamukurikira kuri Instagram, bamwifurije urugendo ruhire no gutahukana ikamba.

    Miss Shanitah yagiye muri Tanzania, nyuma y'uko abategura Miss East Africa bashyize kuri konti ya Instagram amashusho ye amugaragaza mu bihe bitandukanye ari mu marushanwa y'ubwiza, akora ibikorwa bitandukanye n'ibindi.

    Muri aya mashusho, avugamo intego ashyize imbere mu buzima bwe, ibikorwa by'ubushabitsi yinjiyemo n'ibindi. Akanavuga ko atewe ishema no guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ry'ubwiza.

    Ku wa 17 Ugushyingo 2021, ni bwo abategura irushanwa rya Miss East Africa batangaje urutonde rw'abakobwa 16 bujuje ibisabwa, bashaka guhatanira ikamba rya Miss East Africa 2021.

    Bavuze ko abakobwa barenga 2047 ari bo biyandikishije bashaka guhatana muri Miss East Africa. Bongeraho ko kari akazi katoroshye guhitamo abakobwa 16 bajya mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania guhatanira ikamba.

    Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda, avuga ko akora ibikorwa by'urukundo bigamije gufasha abatishoboye mu rwego rwo kuzamura urwego rw'imibereho yabo, cyane cyane abatuye ku mugabane wa Afurika.

    Uyu mukobwa anavuga ko akorera ubuvugizi abanyeshuri babuze amafaranga y'ishuri. Akifashisha ijambo rya Nelson Mandela wayoboye Afurika y'Epfo, aho yavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye wakoresha mu guhindura isi.

    Miss Shanitah kandi avuga ko iyo ufashije umugore kwiga 'uba wigishije igihugu. Ko mu gihe cye cyo kuruhuka, asoma ibitabo kandi akumva umuziki.

    Undi mukobwa uhatanye muri iri rushanwa ni Nzisa Matulu wo muri Kenya. Uyu mukobwa avuga ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye muri Miss East Africa.

    Akavuga ko afite imyaka 23 y'amavuko, kandi ko yakuriye mu Burasirazuba bwa Kenya. Ngo yakuriye mu cyaro, aho ubuzima bw'umugore bushingira ku mugabo, akaba ari we ufata ibyemezo byose.

    Ibi ngo byamuteye gushyira imbaraga mu kumvikanisha ko umugore akwiye agaciro, kandi akagira uruhare mu gufata ibyemezo byose.

    Michaella Damour ahagarariye Reunion Islands. Avuga ko akunda siporo no gusoma.

    Jescar Mponda w'imyaka 22 ahagarariye Malawi. Avuga ko yiga muri Kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi, imitegekere na 'science'. Uyu mukobwa avuga ko ashyize imbere kwigisha abana bo ku muhanda guhanga amaso ejo hazaza habo, akabakura ku muhanda, akabafasha gukurikira impano zabo no kugera ku nzozi zabo. Avuga ko akunda kubyina, kwandika no kureba filime.

    Malyun Abdullahi Ali ahagarariye Somalia. Avuga ko ashyize imbere gukangurira abakobwa kwiyumvamo abayobozi b'ejo hazaza.
    Ajok Aleer Deng w'imyaka 21, ahagarariye Sudani y'Epfo. Avuga ko asanzwe ari umunyamideli, uzi kwita ku bantu, ukunda, kandi ko ari gushaka impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n'inganda, ubugeni no gushushanya.
    We, avuga ko akunda gutembera no kumva umuziki. Kandi, yemeranya n'abavuga ko iyo ukurikiye inzozi zawe ugera ku ntsinzi.

    Oceanne Rose w'imyaka 20 y'amavuko ahagarariye Mauritious. Avuga ko ari umunyamideli, ukina filime akagaragara no mu mashusho y'indirimbo.

    Avuga ko afitiye urukundo ibihangano bishushanyije n'imideli inyuranye. Avuga ko ashaka kuzahanga umwambaro we. Akavuga ko akunda gukina Volleyball, kwiruka n'ibindi.

    Gorreth Mary Nagganja ahagarariye Uganda. Uyu mukobwa w'imyaka 27 y'amavuko, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'itumanaho, kandi akora akazi kajyanye n'ibyo yize kuva mu 2018 mu kigo cyitwa Lyca Mobile Uganda.

    Ni Ambasaderi w'agace kitwa Buganda kuva yakwegukana ikamba rya Miss Tourism Buganda mu 2019.

    Avuga ko ashyize imbere mu kwigisha abakobwa gutinyuka, bagakora imirimo imwe nk'iyo abagabo bakora; ndetse ko afasha abangavu batewe inda kongera gusubira mu ishuri no kubashakira akazi.

    Uyu mukobwa yakuriye mu Ntara ya Masaka, ni umwana wa Gatatu mu muryango. Akunda ubugeni no koga.

    Nikunze Annie Bernice w'imyaka 25 y'amavuko ahagarariye u Burundi. Mu 2017, uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2017.

    Muri iki gihe ari kwiga mu cyiciro cya 3 cya kaminuza 'Master's Degree', ndetse ni n’umukozi muri sosiyete y'ubucuruzi yitwa PMES. Avuga ko akunda cyane Cinema.
    Bitaniya Yosef w'imyaka 27 y'amavuko ahagarariye Ethiopia. Uyu mukobwa yize ibijyanye n'umuziki mu Mujyi wa Addis Ababa. Avuga ko akunda kumurika imideli.

    Miss East Africa 2021 azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail 2021 ifite agaciro k'amadorali 44, 000 [Arangana na miliyoni 44, 362, 428 Frw]. Ndetse buri kwezi azajya ahembwa umushahara wa buri kwezi ungana n'amadorali 1500 [Arangana na miliyoni 1, 512, 3550].

    Igisonga cya mbere azahembwa amadorali 5000 [Arangana na miliyoni 5, 041, 185 Frw] naho igisonga cya Kabiri azahembwa amadorali 3000 [ Arangana na miliyoni 3, 024, 711].

    Umunyana yagaragaje ibikorwa bitandukanye yakoze, intumbero ye n'ibindi

    Umunyana Shanitah yerekeje muri Tanzania guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021
     Abantu batandukanye bifurije ishya n'ihirwe Miss Umunyana Shanitah no gutahukana ikamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111999/umunyana-shanitah-yagiye-muri-tanzania-yitabiriye-miss-east-africa-111999.html

  • Umunyamakuru Tracy Agasaro wa RBA yasabwe ana… – #rwanda #RwOT

    Mu birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahanzwi nko kuri Gigi’s Garden, niho habereye imihango yo gusaba no gukwa k'umunyamakurukazi Tracy Agasaro.

    Nk'uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire Tracy na Rene bari batanze zo gusaba no gukwa; Tariki 27 Ugushyingo 2021 nibwo byari biteganyijwe ko ku isaha ya Saaa Munani aribwo ibirori byose bizaba bitangiye.

    Tracy n’umukunzi we mu birori byo gusaba no gukwa

    Saa kumi nibwo ibirori byose byari bitangiye maze abari aho barizihirwa ubwo umugeni ababyeyi bemeraga kumutanga, bakamuha Rene Patrick wamukunze kugira ngo azamubere umugore ubuziraherezo.

    Biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba ku itariki 04 Ukuboza 2021

    Mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo René Patrick yasabye Agasaro ukora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y'u Rwanda, ko yamubera umugore. Uyu nawe atazuyaje yahise amubwira 'Yego'.

    Tracy n’umukunzi we bizihiwe

    Ni inkuru yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bizihiwe no kubona umuhanzi wagize uruhare mu kwandika no kuririmba ibihangano bibahembura atera intambwe imuganisha ku gushinga urugo rwe.

    Agasaro yemereye umukunzi we kuzamubera umufasha mu buzima basigaje ku Isi, mu buryo bugaragaza ibyishimo by'ikirenga byanatumye asuka amarira.

    Tracy yanyuzagamo agacinya akadiho

    René Patrick ni umwe mu bahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse bakunzwe, uyu azwi cyane mu ndirimbo nka “Arankunda”, “Ni byiza” n'izindi zinyuranye.

    Tracy na Martina Abera bakorana ikiganiro

    Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo yari yakenyeye yitabiriye ubukwe bwa Tracy na Rene

    Abarimo Selekta Faba na Klepy abanyamakuru ba KC2 bari babukereye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111987/umunyamakuru-tracy-agasaro-wa-rba-yasabwe-anakobwa-numukunzi-we-rene-patrick-amafoto-111987.html

  • Iwacu Muzika Festival: Christopher wahamije u… – #rwanda #RwOT

    Christopher ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki bakiri bato ndetse bagaha ibyishimo abakunzi bab,  bitewe n’indirimbo ziganjemo urukundo uyu muhanzi yaririmbaga zigakora ku mitima y’abakundana n’abandi batwarwaga nazo.

    Uyu muhanzi wari utahiwe  kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika yinjiye mu muziki akiri muto cyane kuko ku myaka 16 yari afite igikundiro kinshi cyane, maze ku myaka 18 yitabira Primus Guma Guma Super Star ari naho izina Christopher ryiganje cyane.

    Mu kwitabira ibyo bitaramo bya Guma guma byamuhaye agatubutse, maze uyu muhanzi wari ukiga muri Segonderi atangira no kwiyishyurira ishuri kuva mu mwaka wa kane kugeza asoje amashuri ye yisumbuye afite asaga miliyoni 12.

    Christopher ku rubyiniro

    Christopher yagiye ku rubyiniro ategerejwe n’abatari bake bakurikiranaga iki gitaramo imbonankubone kuri Tereviziyo y’igihugu ndetse n’imbugankoranyambaga za East African Promoters, kuko bakomezaga bandika bavuga ko bamwiteguye.

    Nk'uko bisanzwe umuhanzi ugiye gutaramira abantu abanza kugirana ikiganiro n’umunyamakuru ari nako byagenze kuri Christopher wagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Luck Nzeyimana, maze ahishyura byinshi abantu batari bazi.

    Umuhanzi Christopher yerekanye ko afite ubuhanga bw’ijwi rye

    Muri Iki kiganiro, Christopher yahishuye byinshi birimo ku rugendo rwe, uburyo yiyishyuriye ishuri kuva muri Segonderi n’uburyo yarangije afite miliyoni 12 yakuye muri Guma Guma, anakomoza ko n’ubwo atatwaye igihembo ko ariwe muhanzi wafashe amafaranga menshi.

    Uyu muhanzi kandi yagarutse kuri mama we n’abo mu muryango we bitabye Imana mu bihe bijya gusa kandi ko byose byabaye mu mwaka wa 2021, aho awusobanura nk’umwaka wamubereye uw'inzitane cyane.

    Yagize ati” Imyaka 12 ni urugendo rutoroshye, ni urugendo rurerure rufite impinduka zitandukanye, njye nashyize umukono ku masezerano mfite imyaka 16, nagiye muri Guma Guma mfite imyaka 18 ni ikintu nshima Imana.

    Nirihiye ishuri guturuka muri Segonderi kubera umuziki kandi buri kimwe cyose cyarahindutse kugeza muri uyu mwaka wa 2021, kuko uyu mwaka ntabwo wanyoroheye, mama yitabye Imana tariki 21 mu kwa mbere nyuma y’ukwezi kumwe mama mukuru yitaba Imana, tuvuye kumushyingura Tonto nawe yitaba Imana byarangoye cyane njye n’abavandimwe banjye.”’

    Christpher yavuze ko yiyishyuriye segonderi kugeza ayirangije abikesha umuziki

    Christopher ageze kuri mama we yakomeje agira ati”Umubyeyi w’umumama aguha ibintu byose, namenyekanye nkiri umwana muto impamvu ntigeze nsara ni ukubera we yarandeze ampa uburere bukwiye, yanyigishije guca bugufi, gukunda abantu no kutanyurwa nugera kuri iki uhore ufite inyota yo kugera no kuri iki.”

    Uyu muhanzi kandi yavuze uburyo ariwe watwaye amafaranga menshi muri Guma Guma agira ati” Ninjye muntu wa mbere wakoreye muri Guma Guma amafaranga menshi kuko uko nagarukagamo kenshi nkaba uwa kabiri nkabona amafaranga menshi gutyo gutyo, nkiri muto kuko nkiga muri segonderi nari umumiriyoneri niyishurira ishuri nishyurira n’abandi ishuri, Narangije kwiga mfite miliyoni 12.”

    Umwe mubagize Band The Target

    Nyuma y’icyo kiganiro n’umunyamakuru, umuhanzi Christopher yagiye ku rubyiniro ari kumwe na Band yitwa The Target y’abahanga yamucurangiraga maze ahera ku ndirimbo bamumenyeyeho n'izindi zitandukanye, maze aririmba indirimbo ‘Trainer’ yakoranye na Dj Miller maze amushimira uruhare yagize mu muziki nyarwanda.

    Band yitwa The Target niyo yacurangiraga umuhanzi Christopher

    Christopher yahishuye ko yasohoye indirimbo 'Iri Joro' adafite imyaka y’ubukure yo kujya kuyibyina mutubyiniro

    Christopher yarangije kwiga segonderi afite miliyoni 12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111979/iwacu-muzika-festival-christopher-wahamije-ubuhanga-bwe-yahishuye-ko-yarangije-kwiga-segon-111979.html

  • Miss Elsa, Meghan na Liliane bishimiye kwitab… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byiswe 'L'Oréal-UNESCO For Women in Science Sub-Saharan Africa Young Talents Awards' byo guha agaciro abahanga muri siyansi ariko b'igitsinagore. Bitegurwa ndetse bigatangwa na kompanyi ruranginwa mu bijyanye no gukora ibikoresho by'ubwiza ya L'Oreal ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO).

    Ibi bihembo bimaze gutangwa inshuro 12. Kuri iyi nshuro, ibi birori byatangiwe mu Rwanda muri Kigali Convention Center byitabirwa n'intiti, ibyamamare n'ibikomerezwa bitandukanye. Muri abo harimo ba Nyampinga w'u Rwanda batatu ari bo Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019. Aba ba Nyampinga bagaragaje ko banyuzwe cyane n’ubutumire bahawe barekana akanyamuneza batewe no kugira uruhare muri iki gikorwa.

    Miss Iradukunda Elsa yagize ati:'Ni gikorwa cy'agatangaza cya L'Oreal cyo gufasha abari n'abategarugori muri siyansi, warakoze Sylvère Henry Cissé ku butumire kandi amashimwe ku bari n'abategarugori bahawe ibihembo”. Miss Nimwiza Meghan nawe yunze mu rya mugenzi we agira ati:'Mwarakoze L'Oreal kugira uruhare mu iterambere ry'umwari n'umutegarugori binyuze muri siyansi. Warakoze Sylvère Henry Cissé kudutumira ngo tube bamwe mu bahamya b'ijoro ry'agatangaza.'

    Mu bagore 20 bahembwe kuri iyi nshuro harimo Dr Uwineza umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ryigisha ubuvuzi. Amashuri yisumbuye yayize muri muri Ecole des Sciences de Byimana, mu ishami rya Bio-chimie, aho yavuye ajya mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare.

    Yarangije amasomo ye muri iyi kaminuza mu mwaka wa 2006 afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buvuzi rusange. Dr Uwineza afite kandi impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri University of Liège, aho yaminuje mu bijyanye na Human/Medical Genetics. Yagiye akora ubushakashatsi butandukanye ariko bwose bufite aho buhuriye n'indwara z'uruhererekane mu muryango.

    Ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya 12, intero ikaba ari 'Isi ikeneye siyansi kandi siyansi ikeneye abari n'abategarugori'. Ni ibirori byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

    Miss Iradukunda Elsa yashimye ababatumiye, abahanze ibi bihembo n’ababyegukanye

    Miss Nimwiza Meghan yashimye ababahaye ubutumire ngo nabo bazabe abahamya b’ijoro ryatangiwemo ibi bihembo

    Ifoto y’urwibutso ya Miss Iradukunda Liliane, Iradukunda Elsa na Nimwiza Meghan mu birori bya L’Oreal-UNESCO

    Ibikombe byahawe abari n’abategarugori bahize abandi muri siyansi muri uyu mwaka 

    Ifoto y’urwibutso y’abantu bitabiriye ibi birori

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111971/miss-elsa-meghan-na-liliane-bishimiye-kwitabira-ibirori-byatangiwemo-ibihembo-ku-bari-naba-111971.html

  • Umunyamakuru Ally Soudy agiye kugaruka mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imyidagaduro wakunzwe cyane mu Rwanda, Ally Soudy usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kugaruka mu Rwanda aho ari we uzayobora (MC) igitaramo cya 'Fantasy Music Concert’.

    Ni igitaramo kizaba tariki ya 4 Ukuboza 2021 kikaba kizabera muri Kigali Convention Centre aho kizaba cyatumiwemo umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Ric Hassani.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ally Soudy yagaragaje ko azaba ari we uzaba ari muyobozi wa gahunda muri iki gitaramo.

    Ally Soudy akaba yaherukaga mu Rwanda muri 2019 aho ari we wayoboye ibirori byo gutanga ikamba kuri Nyampinga w’u Rwanda 2019.

    Ni igitaramo cya Symphony ariko hakaba hari n’abandi bahanzi nyarwanda nka Mike Kayihura, Nel Ngabo ndetse na Comfy batumiwe bagomba kuririmba.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo akaba yaratangiye kugurishwa aho itike ari ibihumbi 15 mu myanya isanzwe na 25 mu myanya y’icyubahiro, ariko kubazagura amatike ku munsi w’igitaramo buri tike izaba yiyongereyeho ibihumbi 5. Iki giciro kikaba kirimo no kwipimisha Coronavirus.

    Ally Soudy ni we uzayobora igitaramo cya Fantasy Music Concert

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-ally-soudy-agiye-kugaruka-mu-rwanda

  • Abakobwa bo muri Afurika begukanye ikamba rya… – #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye mirongo 70 irushanwa ry'ubwiza rya Nyampinga w'isi ritangiye kubaho, akaba ari inshuro ya gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Abakobwa bo muri Afrika bamaze kwegukana iri kamba ni batanu gusa, muri bo batatu ni abo muri Afrika y’Epfo. Miss Grace Ingabire uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 aramutse aryegukanye yaba yanditse amateka akomeye.

    Kuva tariki 18 Ukuboza 2021 Nyampinga w'u Rwanda, Ingabire Grace yatangiye urugendo mu irushanwa rya Nyampinga w'isi aho yashyikirijwe ibendera ry'igihugu anahabwa impanuro nk'umukobwa mwiza ugiye guhagararira abeza b'u Rwanda. Ni impanuro yahawe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyirukp n’Umuco, Bamporiki Edouard. Kuwa 19 Ukuboza 2021 ni bwo Ingabire Grace yafashe urugendo yerekeza muri Puerto Rico ku mugabane wa Amerika aho iri rushanwa riri kubera.

    Mu gihe u Rwanda rukomeje guhatanira intsinzi muri aya marushanwa mpuzamahanga, INYARWANDA yabateguriye ubuzima bw'abakobwa begukanye ikamba rya Nyampinga w'isi bakomoka mu bihugu byo ku mugabane wa Africa. Icyakora twibanze hagati ya 2000 na 2019 ubwo iri rushanwa riheruka kuba, aho rimaze kwegukanwa n’Abanyafurikakazi 5 bakomoka mu bihugu 3 ari byo; Afrika y’Epfo, Nigeria na Misiri.

    Miss Ingabire Grace ni we uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 aho yitezweho kurugeza ku intsinzi

    Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria benshi bazi nka Darego ni we wambaye ikamba nyuma y’umwaka wa 2000 akomoka muri Afrika muri babiri bamaze guca aka gahigo. Agbani Darego yabonye izuba kuwa 22 Ukuboza 1982 muri Lagos, Nigeria. 

    Ni umunyamideli n'umwamikazi w'ubwiza wambaye ikamba rya Nyampinga w'isi mu mwaka wa 2001. Avuka mu muryango w'abana umunani akaba uwa gatandatu. Yoherejwe kwiga aba mu kigo afite imyaka 10 mu gihe nyina umubyara yarimo ahangana n'ibibazo bya kanseri y'ibere yaje no kumuhitana. Nyuma y'imyaka ibiri Agbani yinjiye mu kigo aho yigaga abamo.

    Darego ni we wabaye Miss World mu 2001 aba uwa kane ukomoka ku mugabane wa Africa n’uwa mbere ukomoka muri Nigeria

    Darego yasobanuye ukuntu kubura umubyeyi byatumye anyura mu bihe bikomeye mu bwangavu bwe. Yinjiye mu bijyanye no kwerekana imideli, ibintu atari ashyigikiwemo na se yari asigaranye nk'umubyeyi umwe ari na ko akomeza kwiga amashuri yasoreje muri kaminuza ya Port Harcourt aho yize ibijyanye na siyansi ishingiye kuri mudasobwa n'imibare.

    Ibijyanye no kwerekana imideli by'umwuga yaje kubigira umwuga aho yagiye ayerekana afashijwe na Naomi Campbell mu bihugu birimo Spain mu gace kazwi nka Barcelona. Nyuma yayimuritse no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Amaze kwegukana ikamba rya Nyampinga w'isi, umwuga we waje kwaguka atangira kugenda akorana na kompanyi zikomeye ku isi.

    Yagiye kandi ayobora utunama nyempurampaka mu marushanwa y'ubwiza n’ayo kwerekana imideli arimo Nyampinga w'isi 2014, Nyampinga w’u Bwongereza, amarushanwa akomeye y'imideli mu gihugu cye cya Nigeria ya 'Elite Model Look' 2012 na 2014. Darego ni umushabitsi akaba afite kompanyi zinyuranye zicuruza imyenda n'ibindi bikoresho by'ubwiza.

    Undi mukobwa waciye agahigo ko kwegukana aya marushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'isi hagati ya 2000 na 2019 ubwo riheruka, ni Rolene Strauss wavutse kuwa 22 Mata 1992 mu gihugu cya Africa y’Epfo. Yambaye ikamba rya Nyampinga wa Africa y’Epfo mu mwaka wa 2014 aza no kwegukana ikamba rya Nyampinga w'isi muri uwo mwaka.

    Yahise aba umukobwa wa gatatu ukomoka muri Africa y’Epfo wegukanye ikamba rya Nyampinga w'isi nyuma ya Peneloppe Anne Coelen waryambaye mu mwaka wa 1958 na Anneline Kriel waryambaye mu mwaka wa 1974. Strauss kuri ubu ayoboye umuryango udaharanira inyungu wa 'The Strauss Fundation'. Yize amasomo ajyanye n'ubuvuzi muri kaminuza ya Free State dore ko n'ababyeyi be ari byo bize aho nyina ari umuforomokazi se akaba dogiteri.

    Miss Roselene Strauss ni we uheruka kwambara ikamba rya Miss World mu bakomoka muri Africa aho yabaye uwa gatanu muri Afrika n’uwa gatatu mu bakomoka muri Africa y’Epfo

    Strauss yashyingiranwe na D'Niel kuwa 06 Gashyantare 2016 nyuma y'imyaka ibiri bakundana baje kwibaruka umwana wabo wa mbere muri Mutarama 2017, banibaruka ubuheta muri Gashyantare 2020, bose bakaba ari abana b'abahungu.

    Bwa mbere Strauss yinjira mu marushanwa y'ubwiza akanayegukuna yari afite imyaka 15. Icyo gihe hari mu 2007 akaba yari yitabiriye ibijyanye no kwerekana imideli. Yaje kwitabira amarushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'igihugu cya Africa y’Epfo mu mwaka wa 2011, asoreza mu bakobwa 5 bitwaye neza ariko ntiyabasha kuryegukana.

    Nyuma y'imyaka 3 ni bwo yongeye gusubiramo aza kuryegukana, hari mu mwaka wa 2014. Byari byitezwe ko yagombaga guhagararira iki gihugu mu marushanwa akomeye arimo Nyampinga w'isi [Miss World] na Nyampinga w'isanzure [Miss Universe].

    Ubwo yitabiraga irushanwa rya Nyampinga w'isi mu 2014 mu murwa mukuru w’u Bwongereza, London ikibazo cya nyuma yabajijwe cyari  iki: 'Ni iki gituma wumva waba Nyampinga w'isi ukurikira?” Strauss asubiza agira ati:'Nizera ko inkuru y'igitabo cyanjye isobanutse kurenza urupapuro rwacyo rubanza.'

    Akomeza agira ati: 'Ntewe ishema no kuba umunyafurika y’Epfo, ncigatiye inararibonye y'igisonanuro cy’icyo ubumwe, kubahana no kubabarina ari cyo kandi iyo ni indangagaciro y'amarushanwa ya Nyampinga w'isi. Byaba ari iby'agaciro guhagararira umuryango w'icyizere cy'isi.'

    Nyuma yo kwegukana ikamba byahise biha amahirwe Igisonga cya mbere cye Ziphozakhe Zokufa yo guhagararira igihugu muri Nyampinga w'isanzure [Miss Universe] Strauss. Kuva yakegukana ikamba yagiye azenguruka mu bihugu binyuranye mu gusohoza inshingano yahawe.

    Mu mwaka wa 2018 yaciye agahigo ko kuba ariwe Nyampinga wa nyuma ya 2010 wari uhawe inshingano zikomeye zo kuba umwe mu bagize akanama nyempurampaka ka Nyampinga w'isi, hari mu mwaka wa 2018. 

    U Rwanda ruhanze amaso Miss Ingabire Grace

    Mu irushanwa rya Miss World 2021, Miss Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 ni e uhagarariye igihugu cy’u Rwanda. Aramutse yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi, yaba abaye umukobwa wa gatandatu mu mateka ya Africa uciye aka gahigo nyuma ya batatu bo muri Africa y’Epfo babashije guca aka gahigo barimo Penelope Coelen waryegukanye mu 1958, Aneline Kriel wa 1974 na Rosele Strauss 2014, ndetse n’umunya-Nigeria waryegukanye mu 2001, na Antigonde Costanda wo muri Misiri waryegukanye mu 1954.

      

    Antagonde Costanda wabaye umunyafurikakazi wa mbere wambaye ikamba rya Miss World, kuri ubu afite imyaka 87

    Penelope Coelen wambaye ikamba rya Nyampinga w’isi mu mwaka 1958

    Anneline Kriel wambaye ikamba rya Nyampinga w’isi mu mwaka wa 1974 

    Miss Grace Ingabire (hagati) hamwe n’abakobwa bambitswe ikamba rya Miss World mu 2018 na 2019

    U Rwanda ruhanze amaso Miss Grace Ingabire muri Miss World 2021

    Miss Grace yashyizwe mu itsinda rya 13 hamwe na bagenzi be bo muri Ireland, Columbia, Curacao na Finland

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111833/abakobwa-bo-muri-afurika-begukanye-ikamba-rya-nyampinga-wisi-u-rwanda-ruhanze-amaso-miss-i-111833.html

  • Yemerewe gushaka! Amagambo Juno Kizigenza yab… – #rwanda #RwOT

    Umuziki w'u Rwanda ukomeje kugenda waguka  mu nguni zose, ari nako ubyara abahanzi bashya kandi beza. Muri abo harimo Juno Kizigenza, umusore uherutse guhatanira ibihembo mu byiciro bikomeye bya Kiss Summer Awards birimo icy'indirimbo y'impeshyi nicy'umuhanzi mwiza.

    Juno Kizigenza wizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 21 umunyarwanda aba yemerewe gushaka mu buryo bw'amategeko, yatangiye mu buryo bw'umwuga umuziki amaze kwandikiramo ibigwi bikomeye mu mwaka wa 2019 ashyira hanze indirimbo yitwa 'Mpa Formulae'.

    Mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA kuri uyu munsi w'isabukuru y'amavuko ye, yavuze ko uyu munsi yahisemo kuwizihiza ari kumwe na nyina umubyara kandi wishimira ibikorwa n'intambwe amaze gutera, agira ati:'None nasuye mukecuru, aterwa ishema cyane n'ukuntu nahatwitse, aba abona birenze.'Juno Kizigenza wizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 21

    Akomeza asobanura uko yiyumva kuri uyu munsi we agira ati:'Nishimiye kuzuza iyi myaka kandi haracyari iyindi 'y'amahiti' imbere.' Juno Kizigenza kandi yagarutse ku mpamvu yatumye adatanga ibyishimo ku rubyiniro mu buryo bwagutse, mu gitaramo cyabaye kuwa 13 Ugushyingo 2021 cyari cyatumiwemo n'umuhanzi w'umunya Nigeria, Omah Lay cya Kigali Fiesta.

    Juno ati:'Habayeho utubazo tujyanye n'igihe ariko nta kibazo n'ubundi haza n'ahandi henshi.' Aboneraho kugenera ubutumwa abafana be kuri uyu munsi agira ati:'Ndabashima cyane n'abari kunyifuriza isabukuru nziza bose.'

    Asoza, Juno yagarutse ku butumwa yagenewe na Ariel Wayz benshi bemeza ko baba bari mu rukundo bashingiye kandi ku myitwarire yabo n'ubwo bo bahamya ko ari inshuti magara agira ati:'Yambwiye ngo isabukuru nziza nshuti yanjye magara.'Imyitwarire ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz ituma abantu bahora bemeza ko bari mu munyenga w’urukundo

    Ubundi Juno Kizigenza yongera gushimangira ko nta kindi kiri hagati yabo bombi kindi kitari ubucuti, ahubwo ari uko abantu batabyemera agira ati:'Wayz ni inshuti yanjye magara niko kuri, ahubwo ni uko abantu batabyemera.'

    Kuri ubu Juno Kizigenza ari mu bahanzi bahagaze neza kandi bamaze igihe gito bakiri na bato, aho kandi akomeza kugenda agaragaza ubuhanga mu bitaramo agenda agaragaramo no mu ndirimbo akora zikundwa n'abantu b'ingeri zose kubera ukuntu ziba zivanze  ubuzima busanzwe we yita ubw'umuhanda n'inkuru z'urukundo. Benshi babona aba bahanzi bamaze gukorana indirimbo zirenga imwe nk’abari mu munyenga w’urukundo

    Ibyo Juno Kizigenza yatangaje ntibiri kure y'ibyo Ariel Wayz yashyize kuri instagram amwifuriza isabukuru y’amavuko, n'ubwo yongeyeho agatima kavuze urukundo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111798/yemerewe-gushaka-amagambo-juno-kizigenza-yabwiwe-na-ariel-wayz-ku-isabukuru-yamavuko-ye-111798.html

  • Christian wari wambitse impeta Miss Mwiseneza Josiane yerekanye undi mukobwa yamusimbuje [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Christian abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto aherekeresha amagambo y'urukundo, akabwira uyu mukobwa ko yamubereye inkoramutima. Hari ifoto imwe ibagaragaza bahagaze imbere ya Kiliziya ya Saint Famille muri Kigali, aho uyu musore yashimye Annah ku kuntu yitwaye mu rukundo rwabo.

    Agira ati 'Kuva mu 2018! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki ni cyo gihe. Inkuru y'urukundo rwa nyarwo. Birabaye.'

    Amafoto menshi Tuyishimire yari ahuriye na Miss Mwiseneza Josiane yarayasibye kuri konti ye ya Instagram asizagazaho macye. Ni mu gihe Mwiseneza Josiane yazinutswe, asiba buri kimwe cyose cyamwibutsa uyu musore.

    Tariki 15 Nzeri 2020 nibwo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss popularity 2019 yambitswe impeta n'umusore bamaze igihe bakundana. Nkuko amashusho atandukanye ndetse n'amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje muri icyo gihe.

    Mwiseneza Josiane yasabywe n'ibyishimo bikomeye cyane ubwo yasabwaga n'uyu musore kuzamubera umugore maze nawe aramwemerera, umusore ahita amwambika impeta.

    Mwiseneza Josiane ni Umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w'U Rwanda mu mwaka wa 2019 akaba ndetse ari n'umwe mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse akanakundwa na benshi kubera kwigirira ikizere no gukora ibyo abandi batekerezaga ko bitashoboka.

    Nyampinga Josiane, Ku munsi we w'amavuko nibwo yaje gutungurwa n'Umukunzi we ndetse banitegura kubana amwambika Impeta ihamya urukundo amukunda ku mugaragaro.

    Amakuru twatohoje nuko Christian ari mu myiteguro y'ubukwe bwe na Anne. Ni umukobwa utari mushya kuri we nkuko yabivuze ko bamaranye imyaka itatu bakundana , kandi muri iyo myaka itatu harimo n'iyo yakundanaga akanambikamo impeta Miss Mwiseneza Josiane.

    Ubwo twashakaga kumenya ibirenzeho ,Amakuru twahawe ni uko uyu Christian ari mu myiteguro yo gushyira ukuri kose hanze ku rukundo rwe na Miss Mwiseneza Josiane n'irangira ryarwo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/christian-wari-wambitse-impeta-miss-mwiseneza-josiane-yerekanye-undi-mukobwa