Tag: Imyidagaduro

  • P-Fla yakoreye amateka mabi mu gitaramo cy’i… – #rwanda #RwOT

    Tariki 11 Ukuboza 2021 ni bwo abahanzi batandukanye barimo P-Fla, Fireman, Javanix, Mc Tino, Nessa na Fax Rapper bataramiye i Rusizi ahazwi nka Motel Rubavu. Kuri uwo munsi abahanzi bose bitwaye neza cyane aho batanze ibyishimo ku bafana benshi bari baje kwihera ijisho. Cyari igitaramo cy’amateka mu karere ka Rusizi.

    P-Fla yarishimiwe bikomeye muri Rusizi ahazwi nka Motel Rubavu nubwo yaje kubabaza abafana be muri Bugarama yitwaje ko ibiryo byatinze kuboneka

    Bukeye bwaho tariki 12 Ukuboza 2021, aba bahanzi bakomereje mu murenge wa Bugarama gukorera igitaramo ahazwi nko kwa Ncogoza mu nyubako ya Prince House Motel, gusa ntabwo Fireman we yari ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmbira kwa Ncogoza.

    Igitaramo cyari giteganijwe gutangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Abahanzi bari biteguye baza, gutenguhwa na mugenzi wabo P-Fla wanze kuririmba. Umunyamakuru wa InyaRwanda.com wari mu Karere Rusizi muri iki gitaramo, yakurikiranye aya makuru, yegera P-Fla amubaza impamvu yatengushye abafana, maze uyu muraperi amusubiza ko batamugaburiye. Iki kibazo cyamubujije kuririmba, abandi bahanzi nta cyo bari bafite.

    Mc Tino na Javanix bashimishije abafana mu gitaramo cya mbere muri Motel Rubavu

    P-Fla wananiwe no kwihangana gutegereza ibiryo, yahisemo guhita yigendera asiga abahanzi bagenzi be. Kubura kwa P-Fla byatumye igitaramo gisubikwa. Abafana bari baguze amatike yabo barababaye cyane kubera isubikwa ry’iki gitaramo, gusa ku bijyanye n’amafaranga bari bishyuye habayeho ubwumvikane babavunjiramo icyo kunywa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112503/p-fla-yakoreye-amateka-mabi-mu-gitaramo-cyi-rusizi-nyuma-yuko-bamwimye-ibiryo-112503.html

  • Umunyamakuru Rugangura Axel yaciye amarenga ko ari mu rukundo n’inkumi yo muri Amerika #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu Rwanda ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Rugangura Axel yaciye amarenga y’uko ari mu rukundo n’inkumi yibera muri Amerika.

    Axel akaba ari mu rukundo n’umukobwa witwa Ashley Jojo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Axel yaciye amarenga ko bari mu rukundo nyuma y’ifoto y’iyi nkumi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram igaherekezwa n’amagambo agira ati “Umurongo w’ubuzima.'

    Ntabwo aba bombi bakunze kugaragarizanya urukundo rwabo ariko bakunze guca amarenga yarwo binyuze mu magambo babwirana ku mbuga nkoranyambaga.

    Ashley Jojo amakuru avuga ko yavuye mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye aho yayize muri APE Rugunga.

    Ifoto Axel yifashishije agaragaza ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa

    Iby’urukundo rwabo ntibakunze kubishyira hanze

    Imiterere ye ntacyo wagaya

    Ashley yavuye mu Rwanda arangije amashuri yisumbuye

    Axel Rugangura asanzwe ari umunyamakuru w’imikino ukomeye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-rugangura-axel-yaciye-amarenga-ko-ari-mu-rukundo-n-inkumi-yo-muri-amerika

  • Iserukiramuco ribera mu Buhinde rigiye kubera… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ariko rizajya riba buri mwaka. Ni nyuma y'uko kompanyi ya Show Makerz yo mu Buhinde yeretswe aho gushora imari mu Rwanda no kubenguka uburyo u Rwanda rutegura inama.

    Isaac Kagara uri mu bategura iri serukiramuco, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 ko batekereje gutegura iri serukiramuco mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi kuzinjira neza mu byishimo bya Noheli basoza umwaka wa 2021.

    Ati 'Ni ubwa mbere rigiye kubera mu Rwanda murabizi mu bihe bya Noheli dukunda kutagira ibitaramo kugira ngo abantu babone aho bajya. Niyo mpamvu twatekereje turavuga tuti reka tuzane iserukiramuco mu minsi Mikuru ya Noheli.'

    Isaac avuga ko iri serukiramuco rigiye kuba mu gihe cya Covid-19, ari na yo mpamvu bashyize imbere ingamba zo kwirinda iki cyorezo, bityo ko buri wese uzaryitabira asabwa kuba yakiringije kandi yipimishije Covid-19.

    Yavuze ko iri serukiramuco bazakomeza kuritegura. Ati 'Ibi bintu turashaka ko kubikomeza. Ntabwo ari ibintu dushaka ko biba rimwe. Ni ngarukamwaka ku buryo ubutaha tuzabitegura noneho hakiri kare ntabwo tuzakererwa ariko ubu ngubu twafashe umwanzuro turavuga tuti reka dutangire dushyiremo ingufu.'

    Isaac yavuze ko Show Makerz bageze mu Rwanda babonye ko mu gihe cya Noheli nta bitaramo bikunze kubaha, biyemeza gufasha Abanyarwanda gususuruka.

    Ati 'Iserukiramuco nk’iri ribera mu Buhinde. Show Makerz bararikora. Kubera umubare w'abatuye u Buhinde urabizi butuwe n'abarenga miliyari imwe buri bantu baba bafite ibitaramo bitandukanye n'umuntu ukoze akantu gato abona ibihumbi n'ibihumbi by'abantu, rero rirahabera.'

    Uyu muyobozi avuga ko ku nshuro ya mbere bifuje gukorana n'abahanzi Nyarwanda mu rwego rwo kubateza imbere. Ahamya ko bari ku rwego rwiza kandi bari kwitwara neza mu bitaramo bitandukanye batumirwamo.

    Rizaririmbamo Yvan Buravan, Ish Kevin, Ririmba, Kenny K Shot, Logan Joe, Bushali, Alyn Sano na Davis D.

    Buravan uzaririmba muri iri serukiramuco, ashima abamutumiye akavuga ko yiteguye gufasha abantu kuzinjira neza mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2021.

    Ati 'Twebwe akazi kacu nk'abanyamuziki ni ugutanga ibyishimo. Tuzakora uko dushoboye kugira ngo abantu bazaba bari kumwe natwe bazamererwe neza bazarangize umwaka bari mu munezero.'

    Umuhanzikazi rukumbi uzaririmba muri iri serukiramuco Alyn Sano, yashimye 'Show Makerz' yamuhaye amahirwe yo kuririmba muri iri serukiramuco, avuga ko nawe yiteguye uko ashoboye kuzanezeza abantu. Ati 'Gahunda nyine ni tariki 24 Ukuboza 2021 ubundi tukishima.'

    Iri serukiramuco rizabera kuri Canal Olympia ku Irebero mu gihe cy'iminsi ibiri, kuva ku wa 24-25 Ukuboza 2021. Igitaramo kizajya gitangizwa n'ibikorwa bitandukanye birimo nk'ibikorwa by'abana n'ibindi bizajya bitangira guhera saa Saba z'amanywa.

    Rizacurangamo Dj Phil Peter, Dj Ira na Dj Waxy bazafatanya n'aba bahanzi mu gususurutsa abazitabira iri serukiramuco. Hazacuranga kandi Target Band, ndetse hari abashyushyarugamba babiri Mc Ange ndetse na Mc Tino.

    Muri iri serukiramuco kandi abantu bazatsindira ibihembo bitandukanye birimo Televiziyo, Frigo n'ibindi. Ni mu rwego rwo gufasha abazitabira gususurutsa ariko no kugira icyo batahana. 

    Kwinjira muri iri serukiramuco ni 10, 000 Frw ku munsi umwe mu myanya isanzwe na 15.000 Frw igihe uguze tike y’iminsi ibiri ukicara mu myanya isanzwe. VIP ni 25.000 Frw, wagura itike y’iminsi ibiri ukishyura 40.000 Frw. VVIP ni 35.000 Frw, wagura itike y’iminsi ibiri ukishyura 50.000 Frw. Kanda hano ugure itike.


    Ish Kevin uzwi mu ndirimbo zirimo ‘No Cap’, ‘Amakosi’ n’izindi yavuze ko yiteguye gushimangira ko ari umwami wa ‘Trapish’

    Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gusohora indirimbo ‘Setu’ avuga ko yiteguye gutanga umuziki w’umwimerere

    Umuhanzi Buravan witegura gushyira hanze Album ye ya kabiri, yavuze ko azinjiza neza abantu mu byishimo bya Noheli

    Umuhanzi Davis D uherutse gusohora indirimbo ‘Eva’ yashimye abamutumiye iri serukiramuco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112342/iserukiramuco-ribera-mu-buhinde-rigiye-kubera-mu-rwanda-rihuje-abahanzi-9-bazinjiza-abantu-112342.html

  • Impinduka muri Miss World ninkumi 10 zishobo… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore usanzwe ukora mu by'imiti, ategura abakobwa bitabira amarushanwa y'ubwiza [Pageant Coach]. Ni we wateguye abakobwa bitabiriye Miss Supranational, ni nawe wateguye Miss Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda muri Miss East Africa iri kubera muri Tanzania n'abandi.

    Irushanwa rya Miss World riri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico mu mpera z'Ugushyingo 2021, aho u Rwanda ruhagarariwe na Miss Ingabire Grace.

    Riri kuba ku nshuro ya 70, ndetse umukobwa uzatorwa azasimbura umunya-Jamaica Toni-Ann Singh.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Christelle Mucyo yavuze ko mu myaka umunani ishize [Ubwo ni uguhera ku nshuro ya 62], iri rushanwa ryakoze impinduka mu buryo bugaragarira buri wese.

    Akavuga ko ibi bigaragarira ku gihe abakobwa bafata baryitegura. Ati 'Ubona ko ari irushanwa rikomeye cyane, aho n’abakobwa baryitabira usanga bafata amezi menshi yo kuryitegura mu buryo bwa kinyamwuga.'

    Akomeza ati 'Bazanyemo igice cya 'Head to head Challenge' aho abakobwa bakoreshwa ibiganiro, bakabazwa hagati yabo, bongeyemo n'agace ka Siporo no kumurika imideli ndetse no kwiyerekana muri 'Bikini'.'

    Ni irushanwa ryitabirwa n’abakobwa barenga ijana bavuye hirya no hino ku isi bahagaririye ibihugu n’imico yabo. Ingingo y’umuco ni nayo ituma benshi batavuga rumwe ku kwambara bikini aho usanga hari abatabikozwa harimo nk'u Rwanda.

    Ni irushanwa avuga ko ari iry'igiciro kinini, ku buryo hari abakobwa babuze ubushobozi bwo kuryitabira. Akomeza ati 'Iri rushanwa rinasaba ubushobozi mu buryo bw’amafaranga kuko hari nk’abari bafite amahirwe yo kwitwara neza ariko bataryitabiriye kubera inzitizi zimwe na zimwe harimo no kubura Visa.'

    Atanga urugero rw'abarimo Nyampinga wa Uganda n'uwa Tanzania bagowe no kwitabira iri rushanwa kubera kubura Visa, bikarangira uwa Uganda ari we ugiyeyo nabwo ku munota wa nyuma. Ni mu gihe abandi bamazeyo igihe, hari n'ibikorwa bibahesha amanota batangiye gukoraho.

    Christella avuga ko ashingiye ku isesengura yakoze yabonye buri mukobwa uri mu irushanwa yarakoze uko ashoboye mu myiteguro ye. Ati 'Bamwe ubona ko bafashe igihe cyo kwitegura, yaba ari imyenda batwayeyo, uburyo bifotoza, uburyo bavuga, bigaragaza ko byose babifitemo ubushobozi buhanitse.'

    Uyu mugore avuga ko kugeza ubu abakobwa 10 muri 116 bahatanye bashobora kuvamo Nyampinga w'Isi ari umukobwa uhagarariye Cote d'Ivoire [Yahize abandi muri Top Model Competition], U Bufaransa, U Buhinde, Venezuela, Indonesia Afurika y'Epfo, Mexico, Czech Republic, Colombia na Cameroon.

    Christelle abona Miss Ingabire Grace ari kwitwara neza, ariko 'hari byinshi atiteguyeho neza birimo nk'imyenda, uburyo bwo kwifotoza n'ibindi. Ati 'Gusa muri rusange aragerageza kandi akeneye ko Abanyarwanda bamushyigikira.'

    Irushanwa rya Miss World ryatangiye ku 24 Ugushyingo 2021 rizasozwa tariki 18 Ukuboza 2021. Abakobwa bagera ku 116 bavuye hirya no hino ku Isi bahagarariye ibihugu byabo, inzozi za buri wese ni ukuzatahukana ikamba.


    Christelle yavuze ko mu myaka umunani ishize, abategura Miss World bakoze impinduka zigaragarira buri wese

    Christelle Mucyo ukora ikiganiro ‘Ishya’ kuri Televiziyo Rwanda yagaragaje abakobwa 10 bashobora kuvamo Nyampinga w'Isi 2021


    Christelle avuga ko Miss Ingabire Grace ari kwitwara neza, ariko ko hari aho bigera ukabona ko atiteguye neza
    Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri Miss World, aha barimo bamusiga ibirungo by'ubwiza 'Make up'


    Ingabire Grace ntiyahiriwe mu gace ko kumurika imideli gakondo n'iyindi [Top Model Competition]- Aha yiyerekanaga mu gace k'umwambaro gakondo

    Abakobwa 116 barahatanira kuvamo Miss World 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112325/impinduka-muri-miss-world-ninkumi-10-zishobora-gutungurana-uko-christella-mucyo-abona-iri–112325.html

  • Miss Elizabeth agiye guhagarira Uganda muri Miss World kumunota wanyuma #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa atinze kubera ibibazo byo kubura Viza ,yahise ashyirwa mu itsinda ry'abambaye ubururu.

    ubwo yabashije kugera muri Puerto Rico, Miss Bagaya hari ibikorwa yasanze abandi baratangiye ndetse bigeze kure.

    Miss Bagaya yageze muri Puerto Rico mu gihe nta byumweru bibiri bisigaye ngo hamenyekane uwegukanye Ikamba rya Miss World 2021 rizatangwa ku wa 16 Ukuboza 2021.

    Uyu mukobwa yari yiteguye kimwe n'abandi kugera muri Puerto Rico tariki 19 Nzeri 2021, ariko aza guhura n'imbogamizi yo kubura Visa ya Leta Zunze Ubumwe za America yari kumubashisha kwinjira muri iki gihugu cyakiriye iri rushanwa.

    Miss Bagaya yatakambiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije ku mbuga nkoranyambaga asaba ko yafashwa kubona Visa akitabira iri rushanwa yagombaga guhagariramo igihugu cye.

    Miss Bagaya wabaye igisonga cya mbere cya Miss Uganda mu 2019/2020, yahawe inshingano zo guhagararira iki gihugu muri Miss World mu 2021 bitewe n'uko Olivier Nakakande wari wabaye Nyampinga wa Uganda yaje kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).

    Miss Bagaya yashyizwe mu itsinda ryabambaye ubururu

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-elizabeth-agiye-guhagarira-uganda-muri-miss-world-kumunota-wanyuma

  • Rwanda Influencer Awards: Pamela Mudakikwa, S… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa 18 Ugushyingo 2021, abahatanye bari guhatana mu cyiciro cy'amatora gifite amajwi 60%, azarangira mbere y'amasaha macye ngo ibihembo bitangwe. Akanama Nkemurampaka gafite amajwi 40%.

    Rwanda Influencer Awards ni byo bihembo rukumbi bizaba bigaragaramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu Rwanda, aho bizatangwa ku wa 18 Ukuboza 2021.

    Mu gihe habura iminsi 12 ngo ibi bihembo bitangwe, hari abayoboye abandi bamaze gutorwa cyane kurusha abandi.

    Pamela Mudakikwa ayoboye abandi mu cyiciro ‘Social Media Influencers’ aho afite amajwi 2, 867; agakurikirwa na Kubwimana Dominique ufite amajwi 1, 848.

    Sam Karenzi ni we uri imbere mu majwi mu cyiciro cya ‘Journalist Influencers’ aho afite amajwi 855 agakurikirwa na Ingabire Egidie Bibio aho afite amajwi 114.

    Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko mu cyiciro ‘Art and Creative Influencers’ ni we wa mbere aho afite amajwi 327, Butera Knowless ufite amajwi 34.

    Mu cyiciro cya ‘Content Creator Influencers’, Rose Nishimwe ni we uyoboye abandi aho afite amajwi 323, agakurikirwa na Irene Murindahabi ufite amawi 10.

    Uwamahoro Joyce mu cyiciro cya ‘Lifestyle Influencers’ ni we uri imbere n’amajwi 737, agakurikirwa na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 ufite 149.

    Ibi bihembo bizahuriza hamwe ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social media influencers), ibyamamare mu itangazamakuru (Journalist influencers), ibyamamare mu muziki, sinema, mu gutegura ibiganiro, mu myambarire ndetse no mu bwiza.

    Mu Rwanda hagiye hagaragara ibihembo mu muziki, sinema n'ibindi ariko ni bwo hagiye gutangwa ibihembo bigaragaramo abantu bo muri ibyo byiciro icyarimwe.

    Ibyiciro bihatanye muri Rwanda Influencer Awards 2021:

    1. Ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga [Social media influencers]
     Mbabazi Shadia (Shaddyboo), Bugingo Bonny (Junior Giti), Rukundo Patrick (Patycope), Uwase Claudine Muyango, Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na Ishimwe Claude.
     

    2. Ibyamamare mu itangazamakuru [Journalist influencers]

    Luckman Nzeyimana, Angelbert Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio, Oswakim Mutuyeyezu, Butera Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi.

    3. Ibyamamare muri muzika, urwenya na cinema [Art and Creative Influencers]

    Mugisha Emmanuel [Clapton], Kamirindi Joshua, Nkusi Arthur, Rusine Patrick, Japhet&Etienne bazwi muri Bigomba Guhinduka.

    Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody, Niyitegeka Gratien [Papa Sava], Benimana Ramadhan [Bamenya], Usanase Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Ndayizeye Emmanuel [Nick dimpoz].

    4.Ibyamamare mu gutegura ibiganiro [Content Producer Influencers]

    Murungi Sabin [Isimbi], Nyarwaya [Yago], Rose Nishimwe, Dashim [Dash Dash] na Irene Murindahabi.
     

    5.Ibyamamare mu myambarire ndetse no mu bwiza [Lifestyle Models]
    Turahirwa Moses [Moshions], Niyitanga Olivier [Tanga Design], Izere Laurien, The Mackenzie [Zoë], Joyce Designer, Miss Mutesi Jolly, Vanessa Raïssa Uwase [Hermajesty_vanessa], Miss Nishimwe Naomie, Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole.

    Muri ibi bihembo hazabamo ibirori byiswe 'We share party' aho byitezwe ko abazabyitabira bazabanza gutambuka ku itapi itukura (Rea Carpet) bagafata ifoto cyangwa bakabanza kuganira n'itangazamakuru. 

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO USHYIGIKIYE

    Mbabazi Shadia [Shaddy Boo]

    Fiona Rutagengwa Kamikazi


    Bugingo Bonny [Junior Giti]

    Rukundo Patrick [Patycope]


    Uwase Claudine Muyango


    Kubwimana Dominique

    Pamela Mudakikwa

    Richard Kwizera


    Ishimwe Claude

    Bayingana David


    Luckman Nzeyimana


    Angelbert Mutabaruka


    Anita Pendo

    Phill Peter


    Ingabire Egidie Bibio

    Oswakim Mutuyeyezu

    Butera Sandrine Isheja


    Aissa Cyiza

    Anne Nimwiza


    Sam Karenzi

    Mugisha Emmanuel [Clapton]

    Kamirindi Joshua


    Nkusi Arthur


    Rusine Patrick


    Japhet&Etienne [Bigomba Guhinduka]


    Clarisse Karasira


    Mico the Best


    Butera Knowless

    Aline Gahongayire

    Bruce Melody

    Niyitegeka Gratien [Papa Sava]

    Benimana Ramadhan [Bamenya]

    Usanase Bahavu Jannet


    Bazongere Rosine

    Ndayizeye Emmanuel [Nick dimpoz]


    Murungi Sabin [Isimbi]

    Nyarwaya [Yago]


    Rose Nishimwe


    Dushimana JD Dashim [Dash Dash]

    Irene Murindahabi

    Turahirwa Moses [Moshions]


    Niyitanga Olivier [Tanga Design]


    Izere Laurien

    The Mackenzie [Zoë]

    Joyce Designer


    Miss Mutesi Jolly

    Vanessa Raïssa Uwase [Hermajesty_vanessa]


    Miss Nishimwe Naomie


    Umukundwa Clemence

    Ishimwe Winnie Nicole

    Ibyamamare 50 bahatanye mu bihembo ‘Rwanda Influencer Awards 2021’

    Ushobora kunyura aho hose ugatora uwo ushyigikiye; ibihembo bizatangwa tariki 18 Ukuboza 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112280/rwanda-influencer-awards-pamela-mudakikwa-sam-karenzi-na-seburikoko-bayoboye-abandi-mu-mat-112280.html

  • Ibyaha bikomeye umukambwe Koffi Olomide utege… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize nibwo Koffi Olomide yarimo yizihiza isabukuru y'imyaka 35 amaze mu muziki yaronkeyemo akayabo karenga miliyari 18Frw, yatumye agura ubutaka n'inyubako mu bihugu byo mu Burayi birimo u Bufaransa, u Bubiligi n'ahandi hanyuranye harimo no mu gihugu cy'amavuko cye cya Congo.

    Ariko kuva havugwa iby'igitaramo azakorera mu Rwanda, hakomeje kuzamuka amakuru menshi arimo ay'abagaragaza ko batifuza ko yagera ku butaka bw'u Rwanda, igihugu kimakaje iterambere ry'umwari n'umutegarugori, uburenganzira bwa muntu kandi rwubakiye ku mahame ya demokarasi ibyo Koffi Olomide asa n'udakozwa.

    INYARWANDA nyuma y'ibikomeje kugaragazwa n'ibihumbi binyuranye by'abantu hirya no hino ku isi, yabateguriye urutonde rw'ibyaha Koffi Olomide ashinjwa harimo ibyamuhamye n'ibyo yahanaguweho.

    Mu mwaka wa 2019 Koffi Olomide yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwangavu w'imyaka 15, akatirwa igihano gisubitse cy'imyaka 2 anacibwa asaga miliyoni 5 mu manyarwanda y'impozamarira.

    Yanasabwe gutanga angana gutyo n'urukiko rwo muri Nanterre kubera abagore batatu yinjije mu buryo bunyuranije n'amategeko mu Bufaransa.

    Ibi byabaye kandi nyuma y'uko uyu mukambwe yari yageze imbere y'urukiko na none mu mwaka wa 2012, ashinjwa kuba yarahohoteye akanafata ku ngufu ababyinnyi be muri Paris, aho yari yarabafungiraniye muri Kamena 2006 bakaza kumucika bagahunga ntibongere no gusubira muri Congo Kinshasa aho baturukaga batinya ko yazongera kubashimuta. Nyamara nyuma y'uko umushinjacyaha yasabiraga Koffi Olomide igihano cy'imyaka 7, urukiko rwatesheje agaciro ibirego byose yashinjwaga.

    Na none 2012 nabwo yashinjwe gukubita umufasha gutunganya imiziki ye [producer], akatirwa amezi atatu asubitswe. Mu mwaka wa 2016 yatawe muri yombi ariko aza kurekurwa nyuma yo gukubita umwe mu babyinnyi be, hari muri Kenya.

    Mu mwaka wa 2018 yasabiwe gutabwa muri yombi nyuma yo gukubita umufotozi w'umunyarwanda hari muri Zambia. Koffi Olomide mu mwaka wa 2008 ntabwo yakurikiranweho icyaha cyo gukubita uwafataga amashusho amumenera 'camera' ariko baje kwiyunga.

    Koffi Olomide yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwangavu w’imyaka 15


    Koffi Olomide akomeje gusabirwa ko atakorera igitaramo i Kigali

    Mu byaha Koffi ashinjwa kandi harimo guhohotera no gufata ku ngufu ababyinnyi be  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112155/ibyaha-bikomeye-umukambwe-koffi-olomide-utegerejwe-kigali-yahamijwe-nibyo-yashijwe-112155.html

  • Umuhanzi Koffi araye i Rubavu ejo arasesekara i Kigali #rwanda #RwOT

    Amashusho yagaragaje uyu muhanzi umaze iminsi yarazamuye impaka mu Rwanda, yinjira muri Hoteli Serena i Rubavu.

    Muri aya mashusho, Koffi Olomide agaragara ari gutambuka ajya ku bwakiriro bw’iyi hoteli agiye kuraramo, yambaye imyambaro y’umakara n’umweru n’ingofero y’umukara ahetse n’igikapu mu mugondo.

    Biteganyijwe ko Koffi Olomide arara i Rubavu ubundi ejo ku wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 akazerecyeza mu Mujyi wa Kigali aho buzacya ataramira abaturarwanda ku wa Gatandatu tariki 04 Ukuboza 2021.

    Igitaramo cy’uyu muhanzi cyagarutsweho cyane kuva mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu bavuga ko bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bahagurukaga ku mbuga nkoranyambaga bamagana ko aza gutaramira mu Rwanda kubera ibikorwa yakunze kugaragaza byo guhohotera ababyinnyikazi be ndetse n’urugomo yagiriye abantu banyuranye.

    Uko aba bitwa aba-Feminists bamaganaga ko uyu muhanzi aza gutaramira mu Rwanda, ni na ko ku ruhande rw’abamushyigikiye na bo bakomeje kugaragaza ko ntacyamubuza kuza gutaramira mu Rwanda kuko mu byo yahanishijwe bitamubuza gutaramira abantu mu bice binyuranye by’Isi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Koffi-araye-i-Rubavu-ejo-arasesekara-i-Kigali

  • Intore Entertainment yateguye igitaramo cya Koffi Olomide yagize icyo ivuga ku bari kucyamagana #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi humvikana bamwe mu baturarwanda bamagana ko umuhanzi w’Icyamamare Koffi Olomide aza gutaramira mu Rwanda kubera ibikorwa avugwaho byo guhohotera abari n’abategarugori birimo n’ibyo yahamijwe n’inkiko.

    Umwe muri bo witwa Nsanga Sylvie ukomeje kurwanya ko iki gitaramo kiba, yatangaje ko afite icyizere ko ababishinzwe batazemera ko iki gitaramo kizaba ndetse ko n’iyo baba bemeye ko kiba, we n’abamushyigikiye bazajya kwigaragambya.

    Kompanyi ya Intore Entertainment yateguye iki gitaramo, yashyize hanze itangazo imara impungenge abazitabira iki gitaramo ko ntakizagiharagarika.

    Iri tangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, rivuga ko nka kompanyi y’imyidagaduro bizera inzego zifitiye ububasha ibijyanye n’ibikorwa bigize ibyaha ko bikemurwa binyuze mu nzira z’amategeko.

    Iyi kompanyi kandi ivuga ko isanzwe yubaha ibijyanye n’uburinganire kandi ko yubaha igitsinagore. Iti 'Ikindi kadi twubaha ibitekerezo n’uburenganzira bw’abakomeje gutanga ibitegerezo ku myidagaduro.'

    Iri tangazo kandi rikomeza rigira riti 'Nk’urwego rw’Imyidagaduro kandi twubaha ibihumbi by’abafana bagaragaje ko bifuza kuzitabira iki gitaramo kandi tuzakora ibishoboka kugira igitaramo cyo ku ya 04 Ukuboza 2021 kizabe kandi mu mutekano.'

    Iri tangazo risoza rivuga ko nka kompanyi yigenga, bafite intego yo guhuriza hamwe abantu kandi ko bazakomeza kubiharanira.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Intore-Entertainment-yateguye-igitaramo-cya-Koffi-Olomide-yagize-icyo-ivuga-ku-bari-kucyamagana

  • No mu Rwanda hari uwakubise umugore ubu ni Senateri- Byansi yavuze ku bamaganira Koffi urugomo rwe #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru Samuel Baker Byansi uri mu ruhande rw’abashyigikiye ko Umuhanzi w’Ikirangirire Koffi Olomide ataramira mu Rwanda, avuga ko ababirwanya badashingira ku mpamvu ifatika.

    Ati 'Ni impamvu ishingiye ku bihuha kandi ni n’impamvu yirengagiza iyubahirizwa ry’amategeko.'

    Samuel Baker Byansi avuga ko nubwo Koffi Olomide yahamijwe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko yabihaniwe. Ati 'Rero nta muntu uhanwa inshuro ebyiri.'

    Uyu munyamakuru usanzwe unamenyerewe mu gusesengura ingingo zinyuranye, avuga ko mu muryango nyarwanda hari abantu benshi bahamijwe ibyaha bimwe n’ibyakozwe na Koffi Olomide bakabihanirwa ndetse bakarangiza ibihano ubu bakaba bari mu muryango mugari.

    Avuga kandi ko mu bihano byahawe Koffi Olomide hatarimo kutajya gutaramira abantu mu bihugu binyuranye.

    Samuel Baker Byansi agaruka ku bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bazwi nk’aba-Feminists, ariko ko bashyize imbere ibyo kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide mu gihe mu Rwanda hari ibibazo byinshi bibangamiye abari n’abategarugori.

    Ati 'Pads [impapuro z’isuku zikunze kwitwa Cotex] ndatekereza bakabaye bashyira ingufu ibyo.'

    Uyu munyamakuru avuga ko bariya barwanya igitaramo cya Koffi batari bakwiye kuba babishyize imbere kuko kuba yakubita umuntu ari kamere muntu kandi ko aramutse abikoreye mu Rwanda yabihanirwa na Polisi.

    Ati 'Ubu se nkubwire umuntu wakubise umugore ? Nako muranamuzi, byamukuyeho se ko babonye inyungu afite akongera akajya mu nshingano agakora, umuntu aranikosora erega.'

    Samuel Baker Byansi avuga ko abari kurwanya iki gitaramo, bashobora kuba bafite izindi inyungu.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/No-mu-Rwanda-hari-uwakubise-umugore-ubu-ni-Senateri-Byansi-yavuze-ku-bamaganira-Koffi-urugomo-rwe