Tag: Imyidagaduro

  • #MissRwanda2022: Abahatanye basuye Isange One… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ishami rifasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Shafiga Murebwayire, yabwiye aba bakobwa ko IOSC ikora mu buryo butandukanye buhuza serivisi zatangwaga n'ibigo bitandukanye bishinzwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, iy'Ubuzima n'iy'Ubutabera.

    Izi serivisi zose byorohera abagana IOSC kuzisanga ahantu hamwe. Ati 'Ishyirwaho rya Isange ryaje nk'igitekerezo cyo guhuza imbaraga zinyuranye mu gukemura ibibazo by'ihohotera rishingiye ku gitsina n'ihohoterwa ry'abana.'

    Yasobanuye ko iki kigo gifasha buri wese haba umugabo, umugore, umukobwa ndetse n'umuhungu igihe yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ati 'Iyi service ntabwo ari iy'abakobwa gusa. Ni iy'abantu bose. Ni iy'abagore, abagabo, abakobwa n'abahungu.'

    Muri iki kigo harimo ibyumba bitandukanye nk'icyo kuganiriza umwana wahohotewe, umuntu mukuru, icyo gufatiramo ibizamini bya muganga n'ibindi bitandukanye bifasha abakozi ba IOSC kuzuza inshingano zabo neza.

    Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 batemberejwe muri ibi byumba byose, basobanurirwa ibikorwa bibera muri buri kimwe.

    Bahavuye biyemeje kuba ba Ambasaderi b'iki kigo mu kumenyekanisha amakuru ya serivisi zihatangirwa ku bandi baturage kugira ngo zirusheho kugera kuri buri wese mu Rwanda.

    Madamu Jeannette Kagame ni we watangije Isange One Stop Centre mu 2009, iza ije gushyigikira izindi gahunda zari ziriho zijyanye no guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guhohorera abana.

    Muri izo gahunda hari harimo nk'ubukangurambaga bwa 'Fata Umwana Wese nk'Uwawe' n'izindi zitandukanye zashyizweho bitewe n'ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo ndetse n'umubare uri hejuru w'abahohoterwa wakomeje kugenda uzamuka.

    Serivisi zitangwa na IOSC zirimo iz'iperereza, izo gufasha mu mitekerereze abahungabanyijwe, ubujyanama, kuvura, kwipimisha byemewe n'amategeko n'icumbi ry'agateganyo.

    Kuva ikigo Isange One Stop Center cyatangira mu mpera z’umwaka wa 2009 kugeza tariki 31 z’ukwezi gushize kwa 5 mu 2019, cyari kmaze kwakira abahohotewe 19 047.

    65% by’abakiriwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho 35% bakaba ari abahuye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, aho 82% byabo ari abagore naho 18% bakaba ari abagabo. 

    Abakobwa 19 bahataniye ikamba basuye ikigo Isange One Stop Center gitanga ubufasha ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina



    Isange One Stop Center iherereye ku kacyiru ikaba yarashinzwe ku bufasha bwa Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame


     

    Aba bakobwa basobanuriwe ko kuva iki kigo cyatangira mu 2009, cyakira amanywa n'ijoro abahohotewe abenshi baba biganjemo abagore


     

    Ba Nyampinga babwiye ko IOSC ifasha mu kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina 

    Ba Nyampinga banditse mu gitabo cy'abasuye IOSC, bashima imikorere y'iki kigo


     

    Buri mwaka iki kigo cyakira abantu benshi bakigana baje kwigira ku mikorere yacyo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115295/missrwanda2022-abahatanye-basuye-isange-one-stop-centre-ifasha-abakorewe-ihohoterwa-rishin-115295.html

  • Igitaramo cya Masamba na Jules Sentore cyasub… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyari gitegerejwe kuba mu masaha y'umugoroba ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, kuri Romantic Garden ku Gisozi.

    Ni kimwe mu bitaramo byari gufasha abakunzi b'umuziki gakondo gusoza neza umwaka wa 2021 binjira mu 2022. Cyari cyatumiwemo Ruti Joel.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, umuhanzi Jules Sentore yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko iki gitaramo cyasubitswe 'Ku bw'impamvu z'icyorezo cya Covid-19 hamwe na Omicron'

    Avuga ko 'Bibaye ngombwa ko cyimurirwa [igitaramo] indi taliki muzamenyeshwa nyuma yo kumenya uko bizaba bihagaze.'

    'Igitaramo umurage' gisubitswe cyiyongera ku bindi birori n'ibitaramo byamaze gusubikwa nyuma y'uko mu ijoro ryo ku wa 19 Ukuboza 2021, itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ku gukumira ikwirakwira harimo ko 'ibitaramo bibaye bihagaritswe'.

    Mu birori n'ibitaramo bimaze gusubikwa harimo ibyo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021, ibihembo bya Rwanda Influencer Awards 2021, Iserukiramuco rya Noheli 'Wave Nohel Fest' n'ibindi.

    Mu ijoro ry'uyu wa Kabiri, inyubako ya Kigali Arena iberamo ibirori n'ibitaramo bitandukanye yasohoye itangazo ivuga ko ibyari kuberamo bibaye bihagaritswe mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Bati 'Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya ya Covid-19 mu gihugu no kurinda umutekano wa buri wese, turifuza kubamenyesha ko ibikorwa bibera kuri Kigali Arena bibaye bihagaritswe kugeza igihe kizatangazwa.'

    'Mugihe hakomeza kuba impinduka, tuzagumya kubagezaho amakuru mashya. Mukomeze kwirinda kandi tuzanezezwa no kongera kubakira vuba.'    Igitaramo cy'abahanzi Masamba Intore na Jules Sentore cyasubitswe ku munota wa nyuma


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112849/igitaramo-cya-masamba-na-jules-sentore-cyasubitswe-ku-munota-wa-nyuma-112849.html

  • MU MAFOTO 50: Uburanga bwabakobwa bahataniye… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi akabakaba 6 bitangajwe ku mugaragaro ko hagiye kubaho irushanwa rya Miss East Africa, hari kuwa 09 Kamena 2021; ubwo Miss Mutesi Jolly yakirwaga ku kibuga cy'indege cya Julius Nyerere International Airport agahita akomereza mu gikorwa cyo kwitegura gutangaza bwa mbere ku mugaragararo byinshi kuri iri rushanwa, kuwa 12 Kamena 2021 nibwo hatangajwe ko bwa mbere mu buryo bwagutse ko irushanwa rya Miss East Africa rigiye kongera gusubukurwa nyuma y'imyaka 9 ritaba.

    Icyo gihe, Miss Mutesi Jolly wabaye imbarutso yo kubaho kwaryo na none yagize ati:' Bakobwa mwitegure gufata uyu mwanya, reka tubwire isi ko umugore ari ikirenze imisatsi n'ibirungo, ntabwo turi abeza batagira ubwenge bo kwambarira amakanzu inyuma y'ibirahure'.

    Ashimangira ibyo agira ati:'Dushobora kwishimira kuba turi igitsinagore kandi tukagira uruhare mu kubaka umuryango.' Kuwa 16 Kamena 2021, abagize ikompanyi ya Rena Event itegura irushanwa rya Miss East Africa, bakiriwe mu nteko ishingamategeko ya Tanzania, ibintu Mutesi Jolly yagaragaje ko byamukoze ku mutima cyane.

    Ati:'Ibihe by'umunsi mu Nteko Ishingamategeko ya Tanzania, byari iby'icyubahiro kwakirwa no gutecyerezwaho n'uhagarariye inteko ishingamategeko.' Abategura iri rushanwa baje no kugenda bahura n'aba Minisitiri n'abandi bayobozi mu nzego za Leta ya Tanzania batandukanye, baganira kumitegurirwe y'irushanwa n'imigendecyere myiza yaryo.

    Kuwa 18 Kanama 2021, nibwo kandi bahuye na Diamond Platnumz. Mu butumwa bwashyizwe hanze na Rena Event, bagaragaje umunyamigabane muri iyi kompanyi na Visi Perezida w'Akanama gategura iri rushanwa, Mutesi Jolly,  yahuye na Diamond.

    Nawe ubwe abitangaza agaragaza ko byamushimishije, ati:'Ku gicamunsi cy'icyumweru, twasuye ibiro by'umuhanzi mpuzamahanga akaba n'uwashinze ikompanyi ya Wasafi, tuganira kubijyanye n'imikoranire muri Miss East Africa 2021.' Byaje no kurangira Wasafi kugeza n'uyu munsi ibaye umufatanyabikorwa w'irushanwa muri uyu mwaka wa 2021'.

    Kuwa 31 Kanama 2021, nibwo hatangajwe gutangira ku mugaragaro kw'irushanwa rya Miss East Africa, ibihembo n'ibindi bitandukanye mu ijambo Miss Mutesi Jolly yatangaje kuri uwo munsi. Yagize ati:' Bizafata igisekuru cyacu cyose kugira ngo dukureho urujijo rwibazwa kubijyanye n'itegurwa ry'amarushanwa y'ubwiza.'

    Akomeza agira ati:'Reka dukoreshe uyu muyoboro mu kwerekana ko imbaraga zitari ukuba mu biro bya Leta gusa, ziri mucyo wahisemo gukora, reka dukoreshe uyu mwanya n'imbaraga.'

    Hanatangajwe ibihembo bizagenerwa abazegukana amakamba anyuranye muri iri rushanwa, aho uzegukana ikamba rya Miss East Africa azahabwa imodoka ya Nissan Xtrail 2021 nshya ihagaze miliyoni zirenga 44 ndetse akazajya ahembwa miliyoni 1.5 y'amafaranga y'u Rwanda mu gihe cy'umwaka yambaye ikamba.

    Igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni 5, icya kabiri miliyoni 3 yose nayo ari mu mafaranga y'u Rwanda. Iri rushanwa kuri ubu rigeze kure aho habura amasaha mbarwa hakamenyekana uzaryegukana mu bakobwa bagera kuri 16 baryitabiriye, n'ubwo 12 aribo babanje kuhagera mbere kubera ibibazo by'icyorezo cya COVID-19.

    Ibihugu byitabiriye ni Tanzania ari nayo yakiriye irushanwa, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, South Sudan, Ethiopia, Eritrea, Somalia, Malawi, Djibouti, Seychelles, Madagascar, Comoros, Reunion na Mauritius


    Mutesi Jolly yageze muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena

    Abategura irushanwa bagize ikompanyi ya Rena bakiriwe mu nteko ishingamategeko

    Ambasaderi Mbarouk Naser yakiriye abagize Rena Event


    Umunyamabanga Mukuru wa Africa y’Uburasirazuba yakiriye Miss Mutesi Jolly n’abandi bategura Miss East Africa

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wasafi ari kumwe na Mutesi Jolly nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire

    Diamond Platnumz na Mutesi Jolly

    Minisitiri w’Ibikorwa Karemano n’Ubukerarugendo muri Tanzaniya yakiriye Perezida na Visi Perezida b’Akanama gategura Miss East Africa

    Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss East Africa n’uhagarariye Uganda

    Umukobwa waserukiye Somalia

    Umukobwa waserukiye Ethiopia

    Shanitah yakomeje kwisanzura no gusangira ibyishimo na bagenzi be


    Imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu byakomeje kuranga umwiherero





    Abakobwa bitabiriye iri rushanwa ubona ko bagororotse

    Byari umunezero

    Baratembereye



    Miss World Russia ni umwe mu babaye hafi aba bakobwa 

    Mutesi Jolly yakomeje guhagararira irushanwa n’u Rwanda neza



    Mutesi Jolly ari kumwe n’umunyamideli ukomeye muri Tanzania Ria Paul

    Wasafi yakiriye abakobwa 12 bageze mu mwiherero mu mbere 


    Mutesi Jolly n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wasafi

    Abakobwa babaga bishimye bari kumwe na Jolly

    Byari ibyishimo mu ijoro ryo gusangira rya Miss East Africa riherutse kuba




    Benshi banyuzwe n’irushanwa rya Miss East Africa





    Shanitah yaririmbye indirimbo ya Meddy

    Shanitah aryohewe n’ubuzima mu gafoto k'urwibutso k'ubwato ku mazi







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112841/mu-mafoto-50-uburanga-bwabakobwa-bahataniye-ikamba-rya-miss-east-africa-nibihe-byagatangaz-112841.html

  • Miss Nishimwe Naomie yagiranye ibihe byiza na Bahati Grâce wagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grâce ari mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Abinyujije kuri instagram story ye, Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasangije abantu amashusho ari kumwe na Bahati Grâce bahuje urugwiro, yaherekejwe n’amagambo agira ati “Bahati Grâce ari mu mujyi.”

    Bahati Grâce agarutse mu Rwanda nyuma y’uko kuva muri 2011 yajya muri Amerika yari ataragaruka.

    Ntabwo bizwi niba Bahati Grâce yazanye n’umugabo we Murekezi Raphaël baheruka kurushinga muri Nzeri 2021, ubukwe nabwo bwabereye muri Amerika.

    Naomie yakiriye Bahati Grâce waherukaga mu Rwanda 2011 bagirana ibihe byiza

    Byari ibyishimo kuri aba ba nyampinga

    Ntibizwi niba yazanye n’umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-yagiranye-ibihe-byiza-na-bahati-grace-wagarutse-mu-rwanda-nyuma-y-imyaka-10-amafoto

  • Irushanwa rya Miss world 2021 ryasubukuwe #rwanda #RwOT

    Miss World 2021 yagombaga gusozwa mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, ariko abaritegura bafashe icyemezo cyo kuyisubika by'agateganyo kubera impamvu z'ubuzima bw'abakobwa bahatana, abategura n'abandi bose bafite aho bahuriye n'iri rushanwa.

    Mu banduye iki cyorezo harimo Manasa Varanasi uhagarariye u Buhinde muri iri rushanwa, ndetse anamaze iminsi ari mu kato.

    Mu ijoro ry'uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, abategura iri rushanwa basohoye itangazo rigenewe abanyamakuru bavuga ko irushanwa ryasubukuwe.

    Muri iri tangazo, bavuze ko bishimiye gutangaza ko irushanwa rya Miss World ryasubukuwe nyuma y'iminsi micye yari ishize barisubitse kubera Covid-19.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/irushanwa-rya-miss-world-2021-yasubukuwe

  • Ba nyampinga b’u Rwanda 5 bifatanyije na Miss Ingabire Grace ufite urubanza rutoroshye #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make hakamenyekana Nyampinga w’Isi wa 2021 (Miss World 2021), Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ry’ubwiza ririmo kubera muri Puerto Rico, bakuru be bamweretse ko bamushyigikiye ndetse bamwifuriza kuza kuryegukana.

    Tariki ya 19 Ugushyingo 2021 nibwo Ingabire Grace yerekeje muri Puerto Rico yitabiriye iri rushanwa ryari rigiye kuba ku nshuro ya 70.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ukuboza nibwo hari bube umuhango wo gutanga ikamba kuri Nyampinga uhiga abandi ku Isi, mu bwiza, ubumenyi, umuco n’ibindi.

    Amatsiko ni menshi ku banyarwanda kuza kumenya uko umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, Ingabire Grace ari buze kwitwara muri iri rushanwa.

    Amahirwe y’uyu mukobwa asa n’aho ari make bitewe n’ibyiciro byabanjirije uyu muhango nyirizina kuko atigeze yitwara neza yaba mu kumurika imideli, imikino, head to head challenge n’ibindi.

    Mbere y’amasaha make kugira ngo iri rushanwa ribe, abakobwa begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mbere ye barimo Mutesi Jolly wa 2016, Nimwiza Meghan wa 2019, Iradukunda Elsa wa 2017, Iradukunda Liliane wa 2018, Bahati Grace wa 2009 bose banyijujije kuri Instagram zabo bamwifurije kuza gutsinda.

    Ingabiri Grace ahatanye muri Miss World

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ba-nyampinga-b-u-rwanda-5-bifatanyije-na-miss-ingabire-grace-ufite-urubanza-rutoroshye

  • Mu magambo y'urukundo ,Umuhanzi Lionel Sentore yifurije isabukuru nziza umukunzi we Bijoux #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 16 Ukuboza ,nibwo Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya bamenya yizihiza isabukuru y'amavuko, akaba ari kunshuro ya mbere agiye kwizihiza iyi sabukuru ari kumwe n'umukunzi we Lionel Sentore banitegura kurushinga.

    Mu butumwa yashyize kuri story ye ya Instagram, Lionel Sentore yifurije umukunzi we Aline amwibutsa ko yihariye cyane mubuzima bwe kandi amukunda cyane.

    Yagize ati'Isabukuru nziza rukundo,rurema akomeze akureme mubwiza bwiwe kuko urihariye ,kukuvuga bwakwira bugacya gusa ndagukunda'

    Uyu muhanzi uririmba indirimbo za gakondo yasesekaye i Kigali ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 , aho aje mu myiteguro y'ubukwe we na Bijoux buzaba tariki 8 Mutarama 2022.

    Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Aline yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w'urukundo n'uyu muhanzi. Agira ati Ati 'Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.'

    Kuva icyo gihe urukundo rw'aba bombi rwatangiye guhwihwiswa, ruza kujya ku karubanda nyirizina ubwo Lionel Sentore yazaga mu Rwanda uyu mwaka kuganira n'umukunzi we Aline Munezero (Bijoux). Ni bwo hatangiye kujya hanze amafoto yabo bari kumwe, basomana basohokana nk'abakunzi.

    Lionel usanzwe uba ku mugabane w'u Burayi aho akorera akazi n'ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yahamirije inyaRwanda ko umukunzi we yihebeye ari Aline Munezero. Aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye.

    Impapuro zerekana amatariki y'ubukwe bwa Aline Munezero na Lionel Sentore zigaragaza ko buzaba Tariki 8 Mutarama 2022. Twabibutsa ko umwaka ushize Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe n'umukunzi we Abijuru Benjamin

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-magambo-y-urukundo-umuhanzi-lionel-sentore-yifurije-isabukuru-nziza-umukunzi

  • Abakobwa bagiye gutangira kwiyandikisha muri… – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri INYARWANDA, aravuga ko tariki 23 Ukuboza 2021 ari bwo abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bazatangira kwiyandikisha muri iri rushanwa binyuze ku rubuga rwa Miss Rwanda.

    Kuri iyo tariki, ni bwo abategura iri rushanwa bazatangaza ku mugaragaro uko iri rushanwa rizakorwa harimo aho rizabera ndetse n'amatariki y'uko iki gikorwa kizagenda.

    Ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yiyandikishe muri iri rushanwa ntibyahindutse cyane, kuko hazakurikizwa ibyagendeweho bivuguruye byo mu mwaka w' 2020.

    Indi mpinduka yitezwe muri iri rushanwa, ni uko abakobwa bazatsinda ku rwego rw'Intara nabo bazahabwa ibihembo. Ni mu gihe mu 2020, abakobwa bose bageze mu mwiherero wahawe Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

    Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021 iri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico.

    Iri rushanwa rizasozwa ku wa 26 Ukuboza 2021, ari bwo hazamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss World asimbura umunya-Jamaica, Tonn-Ann Singh.

    Miss Rwanda ya 2021 yiswe 'Miss Rwanda y'impinduka', kubera amavugurura n’imitegurire yakozwe, kuko yakinguriye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw'umubiri (BMI).    

    Uhereye ibumoso: Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace, Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 aritegura gutanga ikamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112573/abakobwa-bagiye-gutangira-kwiyandikisha-muri-miss-rwanda-2022-112573.html

  • Hagiye gutangwa igihembo cy'umukobwa uhagarariye Intara muri Miss Rwanda 2022 #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Igihe ni uko kuri iyi nshuro nta mpinduka nyinshi zizagaragara ku byo umukobwa witabira iri rushanwa asabwa kuba yujuje.

    Zimwe mu mpinduka byitezwe ko zizagaragara muri Miss Rwanda 2022, ni uko hazahembwa buri mukobwa uzatsindira guhagararira Intara.

    Abakobwa bose bahagarariye Intara bagiye guhabwa ibihembo muri Miss Rwanda nyuma y'uko mu riheruka ababashije kujya mu mwiherero bemerewe kwishyurirwa kaminuza ku bufatanye na Kaminuza ya Kigali nk'igihembo gishya cyari cyinjiye muri iri rushanwa.

    Icyakora nubwo hari amakuru ko buri mukobwa uzatsindira itike yo guhagararira Intara ye azatahana ishimwe, ntabwo haramenyekana ibihembo bazahabwa.

    Byitezwe ko tariki 23 Ukuboza 2021 ari bwo hazaba ikiganiro n'abanyamakuru cyo gutangiza iri rushanwa, hakazatangarizwamo amakuru arambuye. Uyu munsi ni nabwo abakobwa bazatangira kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022.

    Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 azaba asimbuye Ingabire Grace watowe nka Miss Rwanda 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hagiye-gutangwa-igihembo-cy-umukobwa-uhagarariye-intara-muri-miss-rwanda-2021

  • Ibitaramo n’utubyiniro byahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye mu ijoro ry'uyu wa Kabiri iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Iyi nama yateranye mu gihe u Rwanda rumaze kurenza intego rwari rwihaye yo kuba rwakingiye mu buryo bwuzuye nibura 30% by'abaturage barwo.

    Mu byemezo byafashe bigamije gukomeza kwirinda Covid-19 harimo ko 'Ibitaramo by’umuziki no kubyina (night clubs/live bands/karaoke) bibaye bihagaritswe.'

    Kandi ko ibitaramo/konseri bizajya bitegurwa bizajya bibanza kwemeza n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

    Iyi nama y'Abaminisitiri ifashe icyemezo cyo gufunga ibitaramo n'utubyiniro mu rwego rwo kwirinda Covid-19, mu gihe hari ibitaramo byari byitezwe mu mpera z'uyu mwaka birimo nk'igitaramo cya Chorale de Kigali cyari kuba ku wa 19 Ukuboza 2021.

    Ibitaramo byaherukaga gufungurwa mu ntangiriro z'Ukwakira 2021. Kuva, icyo gihe abashoramari mu muziki bateguye ibitaramo bikomeye abantu bongera kwishima.

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112563/ibitaramo-nutubyiniro-byahagaritswe-112563.html