Tag: Imyidagaduro

  • Amafoto ya Kevin Kade arikumwe n'umuwahoze arumukunzi Harmonize akomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Ku mbugankoranyambaga hamoje gusakazwa amashusho y'umuhanzi Kevin Kade arikumwe n'inkumi ikomoka muri Australia iheruka murukundo n'umuhanzi w'icyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba Harmonize ubu iri kubarizwa mu Rwagasabo.

    Ku gicamunsi cyo ku munsi w'ejo tariki ya 16 Gicurasi nibwo yahosotse aya mashusho ya Kevin Kade arikumwe na Briana bari kwishimana muri imwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ya-kevin-kade-arikumwe-n-umuwahoze-arumukunzi-harmonize-akomeje

  • None se Kid naryamana nawe dukorana bikavamo?… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonne uyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yari yaje gusomerwa ku byaha yarezwe byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranyweho ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Urukiko kandi rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zagaragajwe zatuma Ishimwe Dieudonne akurikiranwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Ibi bivuze ko Ishimwe akurikiranyweho ibyaha bibiri, akaba agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.

    Ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, umucamanza yavuze ko mu byo urukiko rwagendeyeho harimo ubutumwa Ishimwe yandikiranye na Nshuti Muheto wamushinje.

    Havuzwe ko ubwo Ishimwe Dieudonne na Nshuti Muheto Divine bari muri Hoteri mu gihe cy’ingendo z’akazi, Ishimwe yahamagaye Muheto mu masaha akuze ashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

    Bishimangirwa kandi n’ubutumwa Muheto yandikiye Ishimwe bugira buti “None se Kid, naryamana nawe dukorana bikavamo..?”

    Umucamanza yasobanuye ko ubutumwa aba bombi bandikiranaga ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma Ishimwe Dieudonne akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Kuwa Gatanu tariki 13/05/2022 ni bwo Prince Kid yaburanye ku byaha akurikiranyweho, abanza gusaba urukiko kuburanira mu ruhame, urukiko rwanzura ko urubanza rwe rubera mu muhezo ku bw’umutekano w’abahohotewe. Mu kuburana, yasabye gukurikiranwa adafunze. Kuri uyu wa Mbere mu gusoma umwanzuro w’urubanza, urukiko rwatangaje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Ubwo Prince Kid yari avuye kuburana kuwa Gatanu w’icyumweru gishize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117222/none-se-kid-naryamana-nawe-dukorana-bikavamo-bumwe-mu-butumwa-bwa-miss-muheto-bwashingiweh-117222.html

  • Bruce Melodie na Massamba Intore basusurutsaga Abanyarwanda n'inshuti baba Norvège (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abahanzi Massamba Intore na Bruce Melodie bitabiriye igitaramo cyabereye muri Norvège cyahurije hamwe Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda.

    Iki gitaramo cyabaye mu ijoro rishyira ku wa 8 Gicurasi 2022 cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira umushinga wo gutunganya no kubika indirimbo nyarwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Norvège, Dr Gashumba Diane, yashimiye abagize uruhare kugira ngo iki gikorwa gishoboke barimo Abanyarwanda baba muri iki gihugu na Kaminuza ya Agder, leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco n'ubuyobozi bwa Ambasade.


    Uretse Abanyarwanda batuye muri Norvège, iki gitaramo cyanitabiriwe n'abaturutse mu bihugu by'u Burayi bw'Amajyaruguru byose nka Finland, Suède na Danemark. Harimo kandi inshuti z'u Rwanda, Abarundi, Abanya-Tanzania, Abanye-Congo ndetse n'Abanyarwanda baturutse mu Bubiligi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/bruce-melodie-na-massamba-intore-basusurutsaga-abanyarwanda-n-inshuti-baba

  • Miss Nishimwe Naomie na Paul bishimiye uko bakiriwe muri Nigeria{AMAFOTO} #rwanda #RwOT

    Aba bombi berekeje mu Gihugu cya Nigeria kuwa 6 Gicurasi 2022 mu muhango wo gutoranya uwahize abandi mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Style Nigeria ryasojwe mu ijoro ryo kuwa 7 Gicurasi 2022.

    Miss Style ni rimwe mu marushanwa mashya ari kugerageza kuzamura izina muri Nigeria cyane ko ryatangiye kugira imbaraga mu 2020.

    Miss Nishimwe Naomie yifashishije urkuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye uko bakiriwe cyane ashimira Joe Ugonna sanzwe ari Umunyamideli, umuhanzi ndetse nibindi mu myidagaduro yagize ati”Joe Ugonna mwakoze kutwakira neza”.

    Willy Ndahiro wari kumwe na Naomie uretse kuba umukinnyi wa filime ufite izina rikomeye mu Rwanda, asanzwe ari n'umuyobozi wa Federasiyo ya sinema mu Rwanda.

    Miss Naomie uretse kuba yarabaye nyampinga w'u Rwanda kuri ubu abarizwa mu mwuga wo kumurika no gutunganya imideli.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-na-paul-bishimiye-uko-bakiriwe-muri-nigeria-amafoto

  • Ihere ijisho uburanga bwa Ngaruko Kelly wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2022 i Bujumbura nibwo habaye ibi birori byo gutora Nyampinga ryaje kwegukanwa na Ngaruko Kelly.

    Ngaruko Kelly avuka mu muryango ukomeye mu gisekuru cy'u Burundi akaba ari umwuzukuru wa Minisitiri w'intebe wa mbere w'u Burundi Bwana Pierre Ngendandumwe wishwe n'abatarifuzaga ko akomeza kuyobora kuwa 15 Mutarama 1965.

    Ngaruko Kelly yaminuje mu Imibare n'inganda muri Kaminuza yigenga ya Millikin iherereye muri Leta ya lllinois yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yishyura akayabo kangana na Miliyoni 54 z'amanyarwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bwa-ngaruko-kelly-wegukanye-ikamba-rya-miss-burundi-2022

  • Teta Diana arahakana gukora ubukwe rwihishwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Teta Diana, umuhanzi nyarwanda wamamaye mu njyana gakondo akaba asanzwe anakorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi, yatangarije abantu bose bibaza ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/teta-diana-arahakana-gukora-ubukwe-rwihishwa

  • Mimi, umugore wa Meddy agiye kubyara (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Meddy abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto igaragaza umugore we, Mimi, akuriwe cyane maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Blessed Mama “. Nkuko byatangajwe, Mimi na Meddy baritegura kwibaruka imfura yabo akaba ari umwana w'umukobwa.

    Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/mimi-umugore-wa-meddy-agiye-kubyara-amafoto/

  • Zari yavuze ko yishimira ubuzima abayemo nyuma yo gutandukana na Diamond babyaranye #rwanda #RwOT

    Zari yavuze ko yagerageje gukora buri kimwe kugirango agumane n'uyu mugabo babeho bishimye nubwo yarazi neza ko Diamond atari uwo kwizerwa, ariko akanga akamunaniza kugeza batandukanye.

    Ati 'No mu gihe nziko wankoreye amakosa nkomeza guceceka kugira ngo ngire amahoro. Kuri twe kugira ngo twishime, turareka ibintu bigahita. Papa T [Diamond] urabizi nari mpari ku bwawe nk'uko nakwitangira ariko wagiye ukora ibihabanye n'ibyo nakoze. Njye n'abana bawe turibasirwa ntaho guhungira dufite.'

    Uyu mugore yavuze ko ubu yishimye kandi nawe azi neza ko yishimye. Ati 'Ndishimye aho ndi, nawe nzi neza ko aho ari yishimye.'

    Muri iyi filime aba bombi bavuga ko bafatanya kurera abana babiri bafitanye barimo uw'umukobwa witwa Tiffah Dangote ndetse n'umuhungu wabo bise Prince Nillan.

    Diamond yavuze ko n'ubwo yatandukanye na Zari ariwe mugore yakundanye nawe utandukanye n'abandi. Ati 'Niwe mugore twakundanye utangaje. Ni mama w'abana banjye ndamwubaha cyane kuko yambyariye.'

    Young, Famous & African yagiye hanze ku wa 18 Werurwe 2022. Igaruka ku buzima butandukanye bw'ibyamamare burimo ubw'urukundo, umubabaro, ubuzima buhenze babamo n'ibindi.

    Uretse Diamond na Zari abagaragara muri iyi filime mbarankuru bo muri Afurika y'Epfo barimo Khanyi Mbau, umunyamakuru Quinton Masin (Naked DJ), Nadia Nakai, Andile Ncube na Kayleigh Schwark.

    Abanya-Nigeria barimo ni Annie Macaulay-Idibia, 2Baba na Swanky Jerry. Iyi filime ifite 'episode' zirindwi. Yakorewe muri Afurika y'Epfo.

    Zari yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

    Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko 'ibye na Diamond byarangiye' amushinja kumuca inyuma.

    Muri Mata 2019 Zari Hassan yateranye amagambo na Diamond Platnumz nyuma yo gutangaza ko yamucaga inyuma akaryamana na Mr P wo muri P-Square ndetse n'uwari ushinzwe kumukoresha imyitozo ngororamubiri.

    Mu kiganiro Diamond Platnumz yahaye Radiyo ya Wasafi yavuze ko uretse kuba Zari yaramucaga inyuma yari akimubabaza yanga ko avugana n'abana be.

    Zarinah Hassan wabyaranye na Diamond bahuriye muri filime bise 'Young famous &African'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-ko-yishimira-ubuzima-abayemo-nyuma-yo-gutandukana-na-diamond

  • Umwe mu begukanye ikamba muri Miss Rwanda yakiriwe nk’umwamikazi iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Saro Amanda wegukanye ikamba rya Miss Talent mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda 2022 yakiriwe n'umuryango we mu buryo budasanzwe.

    Mu rukerera rwo ku cyumweru nibwo uyu mukobwa yegukanye iryo kamba biturutse ku ndirimbo yaririmbye yifashishije igikoresho cya muzika kizwi nka Piano mu ndimi z'amahanga.

    Uyu mukobwa wari ufite nimero 48 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yakiriwe mu buryo budasanzwe n'abagize umuryango we kubera yabahagarariye neza.

    Ubwo uyu mukobwa yatahaga iwabo avuye muri ayo marushanwa, yasanze abo mu muryango w'iwabo bamwiteguye ndetse banamuteguriye ahantu ari bwicare.

    Saro Amanda yegukanye igihembo cya Miss Talent nyuma yo guhigika bagenzi be barimo Marlene ukina umukino jyarugamba wa Karate na Dorina wabaye igisinga cya Miss Nshuti Muheto Divine.

    Dore uko mu mashusho byari bimeze

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-begukanye-ikamba-muri-miss-rwanda-yakiriwe-nkumwamikazi-iwabo/

  • Miss Congeniality 2021 Gaju Evelyne yongeye gucyura ikamba nyuma yo kubura uwo aryambika #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wari witabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2022 byabaye kuwa 19 Werurwe 2022, yaje yiteguye gutanga ikamba yambitswe umwaka ushize akariha murumuna we wari kurihabwa ariko birangira yongeye kurisubirana.

    Gaju Evelyne yahagurukijwe kimwe n'abandi bakobwa begukanye amakamba muri 2021 ngo ajye kwitegura gutanga ikamba icyakora ategereza uwo ariha aramuheba asubirana ikamba mubyicaro bye.

    Nyuma yo gutanga amakamba yose nibwo abitabiriye ibirori bya Miss Rwanda baje gusobanukirwa ko ikamba rya Miss Congeniality risanzwe rihabwa umukobwa wabanye neza n'abandi ritigeze ritangwa.

    Icyakora kudatangwa kwaryo si impanuka kuko ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwavuze ko bahisemo kurikuramo ahubwo bagategura umushinga uzahuriza hamwe abakobwa mu rwego rwo kugira ngo barusheho gukomeza kubana neza.

    Ibi bisobanuye ko Gaju Evelyne yongeye gucyura ikamba yambitswe umwaka ushize, harakibazwa niba rizongera kubaho mu irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa niba abaye uwa nyuma uryambitswe rigahita ribe irye burundu.

    Miss Rwanda 2022 yakuyeho ikamba rya Miss Congeniality ryongeramo amakamba abiri mashya arimo Miss Sports na Miss SRHR umukobwa wagaragaje ubushake mu kwigisha abandi ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Miss Congeniality 2021 yasubiranye ikamba mugihe yaje yiteguye kuritanga

    Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-congeniality-2021-gaju-evelyne-yongeye-gucyura-ikamba-nyuma-yo-kubura-uwo