Tag: Imyidagaduro

  • Ariel Wayz ati ndamutse nsubiranye numusore twakundanaga naba nasaze (video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda umaze kubaka izina mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda, Ariel Wayz yifashishije akaririmbo yabwiye abamukurikira ko Yaba yasaze aramutse asubiye ku musore bahoze bakundana.

    Bimnyuze ku rubuga rwa TikTok ndetse hifashoshijwe akaririmbo Kari mu cyongereza kavuga bene ariya magambo nyine, Ariel Wayz yakoze amashusho maze ayasangiza abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/ariel-wayz-ati-ndamutse-nsubiranye-numusore-twakundanaga-naba-nasaze-video/

  • Ibyavuzwe n’abafana nyuma yo kubona mu gituza cy’umunyamakurukazi Isheja Sandrine (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Isheja Sandrine uri mu bakunzwe cyane kubera ijwi rye riryohera abumva radio Kiss FM yazamuye amarangamutima y'abafana be ndetse bamwe mu bamukurikira batangira kumuvugaho amagambo akomeye.Nkuko bigaragara kuri Facebook uyu munyamakurukazi yashyize hanze ifoto yambaye imyenda imwegereye cyane ndetse igaragaza imiterere yo mu gituza cye bituma abafana batangira gutanga ibitekerezo bitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-nabafana-nyuma-yo-kubona-mu-gituza-cyumunyamakurukazi-isheja-sandrine-amafoto/

  • Kenny Sol yahagurukije Minisitiri Munyangaju Aurore, Sherrie Silver afasha Tekno, Nasty C, Khaligraph, Neptune batanga ibyishimo #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cya ‘Choplife Kigali’, abahanzi baturuka hanze y’u Rwanda n’abakunzwe mu gihugu banyuze abakitabiriye bataha baseta ibirenge, Minisitiri Munyangaju anyurwa n’umuziki wa Kenny Sol.

    Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022 kibera muri Kigali Arena, hari mu rwego rwo gususurutsa abanyarwanda n’abandi bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM.

    Iyi nama yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 20-26 Kamena 2022. Yitabiriwe n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byose 54 by’ibinyamuryango bya Commonwealth.

    Iki gitaramo cyari cyahuje amazina akomeye mu muziki w’Afurika nka Dj Neptune, Tekno Miles, Fave bakomoka muri Nigeria, umuraperi Khaligraph wo muri Kenya ndetse na Nasty C wo muri Afurika y’Epfo.

    Aba bakaba biyongeraga ku banyarwanda bakunzwe nka Bruce Melodie, Afrique, Ariel Ways, Okkama na Kenny Sol.

    Dj Ira umwe mu bakobwa bamaze kwandika izina mu kuvanga vanga imiziki mu Rwanda, ni we wabanje ku rubyiniro asusurutsa abantu bari muri Kigali Arena nubwo bari bataraba benshi, yaje gukorerwa mu ngata na Dj Toxxyk na we wo mu Rwanda.

    Saa 20h zirengaho iminota mike nibwo umuhanzi wa mbere ari we Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy yageze ku rubyiniro, uyu muhanzi ukunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko muri iyi minsi, yishimiwe cyane n’abari muri Kigali Arena mu ndirimbo ze zikunzwe nka ‘Amashu’, ‘Fasta’ ndetse n’Inana irimo kubica muri iyi minsi.

    Nyuma ye nibwo hakiriwe Dj Neptune wagombaga no kuyobora iki gitaramo aho buri nyuma ya buri muhanzi yafataga umwanya agasusurutsa abari muri Arena, yasabye abari muri Kigali Arena kumwereka ko bamwishimiye, aho bacanye amatoroshi ya telefoni za bo.

    Yahise aha umwanya Dj Toxxyk ngo asusurutse abitabiriye igitaramo avanga vanga imiziki.

    Saa 21h zibura iminota mike nibwo hakiriwe umuhanzi wa kabiri ari we Okkama, yaririmbye indirimbo zirimo “Puculi” yatangiriyeho. Yayikurikije izindi zirimo 'No”, asoreza ku yakunzwe mu ze yitwa 'Iyallah'.

    Dj Neptune yagarutse ku rubyiniro maze afatanya n’abakunzi b’umuziki we gutanga ibyishimo aho yacuranze indirimbo zitandukanye.

    Uyu mugabo uzwi no mu gutunganya indirimbo wamenyekanye nko; “1,2,3” yakoranye na M.I, Naeto C na Da Grin, “Skoobi Doo” yahuriyemo na General Pype, Lynxxx na Jesse Jagz , “So Nice” yakoranye na Davido na Del B.

    Hari kandi “Baddest” yakoranye na Olamide, BOJ na Stonebwoy, “Marry” yakoranye na Mr Eazi, “Wait” yahuriyemo na Kizz Daniel n’izindi, yishimiye uburyo abanyarwanda bamwakiriye.

    Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo z’urukundo Afrique, ni we wari utahiwe, yishimiwe cyane n’abiganjemo igitsina gore.

    Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Agatunda’ yatumye amenyekana cyane, ‘Spy’, ‘Don’t’, 'Rompe’, ‘Robine’.

    Saa 21h30′, FAVE ukomoka muri Nigeria yageze ku rubyiniro. Mu maso ya bamwe yabonekaga nk’aho ari mushya ariko hari abandi bagendanaga na we mu kuririmba indirimbo ze zitandukanye zirimo 'Mr Man', 'Beautiful” na “My baby.”

    Hakurikiyeho Ariel Ways winjiriye ku ndirimbo ye nshya ‘Good Luck’, yakiranywe urugwiro rwinshi, yaririmbye izirimo 'La Vida Loca' na 'Chamber”.

    Umuhanzi Kenny Sol ni we wari utahiwe aho yinjiriye ku ndirimbo ye yakunzwe ‘Haso’, yahagurikije benshi barimo na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na we wafatanyije n’abandi kuyiririmba, Kenny Sol kandi yaririmbye indirimbo ze zirimo na ‘Joli’.

    Hari kakurikiyeho izamu ry’umuraperi Nasty C ukomoka muri Afurika y’Epfo, yageze ku rubyiniro saa 22h zirenga, yakiranywe urugwiro rwinshi cyane, indirimbo zose yaririmbye yafatanyije n’abakunzi be.

    Yishimiwe cyane mu ndirimbo 'Said' yakoranye na Runtown, 'Particula' yahuriyemo n’abarimo Major Lazer, DJ Maphorisa, Ice Prince, Patoranking na Jidenna. Indirimbo enye yaririmbye zose yishimiwe ku rwego rwo hejuru.

    Yakurikiwe n’umuraperi Nyarwanda benshi bita Nyiri Kigali Arena kubera amateka ahakorera, ni Bushali no kuri iyi nshuro ni ko byagenze kuko yakiranywe urugwiro rudasanzwe.

    Yahereye ku ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi 'Kamwe', akurikizaho 'Agasima', 'Kurura' iyi yahamagaye Juno Kizigenza baheruka kuyikorana bafatanya kuyiririmba, 'Umwana w’umwirabura' yasoje aririmba agace gato iyo yise 'Ni Tuebue'.

    Hari hatahiwe umuraperi wo muri Kenya, Khaligraph wakiranywe urusaku rwinshi kubera uburyo yari yishimiwe.

    Uyu mugabo w’imyaka 32, yahereye ku ndirimbo yise 'Yego', 'Champagne', 'Sifu bwana' yakoranye na Nyashinski, 'Sawa Sawa' yakoranye na Bruce Melodie wanahise amusanga ku rubyiniro n’izindi.

    Urubyiniro rwahise rusigaranwa na Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’imyandikire y’indirimbo ze, yeretswe urukundo rukomeye n’abari muri Kigali Arena.

    Melodie yaririmbye indirimbo zirimo 'Kungola' yakoranye na Sunny, 'Saa Moya', 'Katapila', 'Bado', 'Henzapu' n’izindi, kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma
    baririmbanaga na we.

    Umuhanzi w’uminsi wari utegerejwe na benshi bari muri Kigali Arena ni Tekno, yahamagawe saa 23:40′, induru yanise ivuzwa muri Arena ibintu bihindura isura.

    Yinjiriye ku ndirimbo ye 'Pana', yafashijwe n’ababyinnyi barimo Sherrie Silver na Higa Sharon umenyerewe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

    Tekno Miles yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo 'Go', 'Diana', 'Skeletum' na 'Rara', yavuye ku rubyiniro abantu batabishaka.

    DJ Neptune yatanze ibyishimo

    Yatunguranye yambara umupira wa Visit Rwanda

    Chris Eazy yatanze ibyishimo bikomeye

    Umuhanzikazi Ariel Ways ku rubyiniro

    Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, Fave

    Kenny Sol na Dj Neptune

    Umuraperi Khaligraph hagati mu bafana

    Nasty C na we ni umuhanzi werekanye akomeye ndetse yanishimiwe cyane

    Tekno yatanze ibyishimo bisesuye ku banyabirori bari muri Kigali Arena

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kenny-sol-yahagurukije-minisitiri-munyangaju-aurore-sherrie-silver-afasha-tekno-nasty-c-khaligraph-neptune-batanga-ibyishimo

  • Senderi Hit yatanze amafaranga, Igisupusupu kigaruka ku rubyiniro – Nyamirambo yari yafashwe #rwanda #RwOT

    Ryari ijoro ridasanzwe i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis mu gitaramo cya ‘People’s Concert’ cyari cyahuje ibyamamare mu muziki aho bataramiye abantu bagataha batabishaka.

    Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gusurutsa abanyarwanda ndetse n’abandi bantu bitabiriye inama ya CHOGM ikomeje kubera i Kigali.

    Itorero Intayobera n’Inganzo Ngari mu mudiho gakondo nibo babanje ku rubyiniro muri iki gitaramo cyari kiyobowe na Anita Pendo na Phil Peter.

    Umuhanzi Senederi International Hit yageze ku rubyiniro maze yakiranwa urugwiro rwinshi cyane.

    Uyu muhanzi wanamenyekanye mu ndirimbo zo kubaka u Rwanda yafashijwe n’abakunzi be kuzibyina aho yanatanze amafaranga ku barushije abandi.

    ‘Mariya Jeanne’, ‘Mutesi’ izo ni zimwe mu ndirimbo Nsengiyumva François [Igisupusupu] yamenyekanyemo, nyuma y’igihe adahura n’abakunzi be, yongeye kugaragara ku rubyiniro aho yashimye Imana kongera guhura n’abakunzi be.

    Uyu mugabo na we yishimiwe mu buryo budasanzwe n’abari muri iki gitaramo banyuzwe n’umuduri we.

    Byageze mu gice cy’abahanzi bagezweho muri iyi minsi biba ibindi bindi, abahanzi nka Ariel Ways waririmbye imwe mu ndirimbo ze nshya ‘Good Luck’, Chris Eazy mu ndirimbo ‘Inana’, Bwiza yakoze mu muhogo mu ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Ready’, Platini P umwe mu bahanzi bakunzwe yaririmbye izirimo ‘Ibyapa’, Mico The Best ntiyari kuva ku rubyiniro ataririmbye ‘Indembo’, batanze ibyishimo karahava.

    Igitaramo nk’iki kandi cyarimo kibera i Rugendo aho abahanzi nka Siti True Kaligombe, Riderman, Alyn Sano, Juno Kizigenza, Bushalin’abandi bahakoreye amateka.

    Anita Pendo ni we wari umushyushyarugamba

    Itorero Intayoberana mu mudiho gakondo

    Abantu bo bari benshi

    Igisupusupu cyishimiwe na benshi

    Senderi yatanze ibyishimo bisesuye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/senderi-hit-yatanze-amafaranga-igisupusupu-kigaruka-ku-rubyiniro-nyamirambo-yari-yafashwe

  • Tekno, Fave, Dj Neptune, Khaligraph Jones na… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize mbere gato y'uko icyumweru cya CHOGM2022 gitangira, nibwo hamenyekanye urutonde rw’ibitaramo bitandukanye biteganijwe hirya no hino muri Kigali.

    Muri ibyo bitaramo harimo icyateguwe na VISIT RWANDA ku bufatanye n’ikompanyi yitwa Empawa Africa, yashinzwe n’umuhanzi Mr Eazi nawe uri kubarizwa mu Rwanda. 

    Iki gitaramo cyiswe Choplife kikaba kiraba kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena, mu nyubako y’imyidagaduro izwi cyane nka Kigali Arena ariko kuri ubu isigaye yitwa BK Arena.

    Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi barimo Tekno, Fave na Dj Neptune wamaze kugera i Kigali mu ma saa 21:11, Khaigraph Jones wahageze saa 21:58 kimwe na Nasty wahageze saa 22:07.

    Mu bandi bategerejwe muri iki gitaramo b'abanyamahanga harimo Fave naho mu bahanzi b’abanyarwanda harimo Bruce Melodie, Afrique, Okkama, Kenny Sol n’abandi batandukanye.

    Tekno ukunzwe muri ‘Buga’ yakoranye na Kizz Daniel yageze i Kigali

    Fave wamamaye mu ndirimbo ‘Beautiful’ yamamaye cyane kuri Tik Tok yageze i Kigali

    Khaligraph Jones uheruka gukora indirimbo na Bruce Melodie nawe yageze i Kigali

    Nasty C uri mu baraperi bakomeye muri Africa yageze muri Kigali

    Dj Neptune uri mu bavanzi b’umuziki akaba n’umuririmbyi yamaze kugera i Kigali

    Dj Toxxyk uri mu bateguye kandi bazasusurutsa abazitabira Choplife ari mu bari baje kwakira abahanzi b’ibyamamare baje gutaramira muri Kigali

    Abakobwa bagize Kigali Protocal nibo baje kwakira abahanzi b’abanyamahanga bazataramira Kigali ejo

    Aba bahanzi baje baherekejwe n’abazabafasha 

    Ubwo Nasty C yageraga ku kibuga cy’indege

    Abakobwa ba Kigali Protocal bagiye bashyikiriza umuhanzi umwe ku wundi indabo

    Choplife hazaca uwambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118444/tekno-fave-dj-neptune-khaligraph-jones-na-nasty-c-bageze-i-kigali-amafoto-118444.html

  • Mico The Best, Bwiza na Chriss Eazy bongerewe… – #rwanda #RwOT

    'People's Concert' ni ibitaramo byatewe inkunga n'Uruganda Nyarwanda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye. Ibi bitaramo biratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, guhera saa cyenda. Birabera i Rugende ndetse no kuri Tapis Rouge i Nyamirambo muri Kigali.

    Bralirwa yateye inkunga ibi bitaramo, ifite ku isoko ibinyobwa birimo Primus yanyuze benshi kuva mu 1959 yagera ku isoko, Mützig, Amstel, Turbo King, Legend na Heineken, Fanta Orange, Fanta Cytron, Fanta Fiesta, Sprite, Krest, Tonic, Stoney na Vital'O.

    Ibi bitaramo bizongera kuba ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2022. Bizaririmbamo abahanzi barimo, Mico The Best, Bwiza, Chriss Eazy, Senderi Legend, Alyn Sano, Rafiki, Platini, Ariel Wayz, Kenny Sol, Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara, Riderman, Bushali, Juno Kizigenza;

    Okkama, Itorero Intayoberana, Esther Niyifasha, Mani Martin, Intore Tuyisenge, Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] n’umubyinnyi Jojo Breezy.

    Mico The Best, Bwiza na Chriss Eazy bongerewe ku rutonde rw’abazaririmba muri bitaramo kuri uyu wa Gatanu nyuma y'uko Butera Knowless, Niyo Bosco na Fireman batangaje ko bazabiririmbamo.

    Butera Knowless yagize ati 'Bantu banjye, kubera impamvu ziturutse 'kubateguye' ibi bitaramo, mbabajwe no kubamenyesha ko ntakibonetsemo byombi.'

    Kwinjira ni ubuntu. Ibi bitaramo kandi bizacurangamo Dj Brianne, Dj Ira, Dj Bisoso na Dj Marnaud.

    Bwiza uzwi mu ndirimbo ‘Ready’ ubarizwa muri Kikac Music Label ategerejwe muri ibi bitaramo 

    Chris Eazy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Inana’ azaririmba muri ibi bitaramo

    Mico The Best uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Igare’ ategerejwe mu bitaramo bya CHOGM

    REBA HANO INDIRIMBO “INANA” YA CHRISS EAZY UTEGEREJWE MU BITARAMO BYA CHOGM

    REBA HANO INDIRIMBO “READY” YA BWIZA UZARIRIMBA MU BITARAMO BYA CHOGM

    REBA HANO INDIRIMBO “IGARE” YA MICO THE BEST YAHAWE IBIHE BYINSHI NK’INDIRIMBO NZIZA YA SUMMER

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118438/knowless-na-niyo-bosco-bikuye-mu-bazaririmba-mu-bitaramo-bya-chogm-kubera-kutanyurwa-nimit-118438.html

  • Abahanzi 5 bakomeye bo hanze y’u Rwanda baraye i Kigali #rwanda #RwOT

    Abahanzi batumiwe mu gitaramo cya Choplife bamaze kugera mu Rwanda aho biteganyijwe ko bataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu.

    Ni mu gitaramo cyo gususurutsa abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bitabiriye inama ya CHOGM izasozwa ku Cyumweru tariki ya 26 Kamena 2022.

    Kabuhariwe mu kuvangavanga imiziki ukomoka muri Nigeria, Dj Neptune w’imyaka 31 byitezwe ko azanayobora iki gitaramo, ni we wabimburiye abandi aho yahageze saa z’ijoro zo ku wa Gatanu.

    Dj Neptune akaba yaje mu ndege imwe n’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo waherukaga mu Rwanda 2017 muri ‘My 250 Concert ‘ Tekno Miles, bari kumwe na Fave bose bakomoka muri Nigeria.

    Hahise hasesekara umuraperi w’umunyakenya, Khaligraph Jones ndetse n’umunyafurika y’Epfo waherukaga mu Rwanda 2018, Nasty C.

    Iki gitaramo cya ‘Kigali Choplife’ giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022 muri Kigali Arena, aba bahanzi bazafatanya n’abandi b’abanyarwanda barimo Ariel Ways, Okama, Bruce Melodie, Kenny Sol na Afrique ni mu gihe Dj Toxxyk na Dj Ira ari bo bazaba basusurutsa abantu.

    Nasty C ubwo yageraga i Kigali

    Tekno Miles na we yaraye i Kigali

    Umuraperi Khaligraph ukomoka muri Kenya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-5-bakomeye-bo-hanze-y-u-rwanda-baraye-i-kigali

  • Mu butumwa busa Knowless na Fireman bagragaje ko hari kibazo cyatumye bikura mu bitaramo bari bategerejwemo, Niyo Bosco yigira mu kindi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi n’ejo hateganyijwe ibitaramo byiswe “People’s Concert” bigamije gususurutsa abitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma Commonwealth izwi nka CHOGM iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

    Uyu munsi igitaramo cya mbere kikaba kirimo kubera i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis ni mu gihe ejo iki gitaramo kizabera i Rugende.

    Mu buryo busa n’ubutunguranye, abahanzi babatu mu bari batumiwe muri iki gitaramo ari bo; Knowless, Niyo Bosco na Fireman bikuye muri iki gitaramo.

    M Irene ureberera inyungu za Niyo Bosco yavuze ko batanyuzwe n’imitegurire y’ibi bitaramo.

    Ati ” Bantu mukunda Umuziki wa Niyo Bosco mutwihanganire ntabwo akiri muri ibi bitaramo kuko tutanyuzwe n’imitegurire yabyo ariko kandi agomba gutaramira abantu bamukunda n’abashyitsi baje gusura u Rwanda rwacu!! Mureke duhurire mu Gisimenti iri joro. Nyamirambo na Rugende ntacyigiyeyo.”

    Knowless n’umuraperi Fireman, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga za bo bashyizeho ubutumwa busa bagaragaza ko batakije muri ibi bitaramo kubera impamvu zitabaturutseho ahubwo ari abateguye ibi bitaramo.

    Fireman yagize ati “Bantu banjye kubera impamvu zitanturutseho, ziturutse kubateguye ibi bitaramo mbabajwe no kubamenyesha ko ntakibibonetsemo byombi.”

    Knowless we yagize ati ” Bantu banjye, kubera impamvu iturutse ‘ku bateguye’ ibi bitaramo, mbabajwe no kubamenyesha Ko ntakibibonetsemo byombi.”

    Ibi bitaramo byateguwe n’uruganda rw’inzoga rwa Blarirwa, bahise basimbuza aba bahanzi Chris Eazy, Bwiza na Mico The Best.

    Uretse aba bahanzi abandi bateganyijwe muri ibi bitaramo barimo Mani Martin, Platin, Ariel Ways, Ndandambara, Eric Senderi, Jojo Breaz, Intayoberana, Makanyaga n’Ingazo Ngari.

    Abahanzi bari batumiwe muri ibi bitaramo

    Niyo Bosco yakuyemo ake karenge yigira Gisimenti

    Knowless yavuze ko ari impamvu zitamuturutseho

    Fireman na we yatunze agatoki abateguye ibi bitaramo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-butumwa-busa-knowless-na-fireman-bagragaje-ko-hari-kibazo-cyatumye-bikura-mu-bitaramo-bari-bategerejwemo-niyo-bosco-yigira-mu-kindi

  • Amafoto: Abakobwa 10 bakundirwa kwambara neza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko umuntu yambaye niko agaragara neza, kuri ubu hari abambara neza ndetse bikanakurura abandi kubarebereho niyo mpamvu twakusanyije amafoto yose hamwe kugira ngo ubone uko abandi bambara bakanaberwa.

    Muri abo harimo Shadyboo, Allia cool,Kate bashabe, Muyango,Yolo Queen ndetse n'abandi batandukanye.

    Miss Muyango umugore wa Kimenyi Yves.
    Muyango kuri ubu ni Mama Miguel.

    Yolo

     

     

    Source : https://yegob.rw/amafoto-abakobwa-10-bakundirwa-kwambara-neza/

  • Reba imodoka yegukanye igihembo cy'umwaka nk'ibereye abagore(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye i Paris mu Bufaransa aho bagendera ku buryo ikoze, itatse ndetse n'uburyo yoroheye ab'igitsinagore kuyitwara n'uburyo ikomeye, umutekano wayo ndetse n'igiciro.

    Peugeot 308 yatsindiye igihembo cy'uyu mwaka aho yari ihanganye n'izindi modoka 65.

    Umuyobozi mukuru wa Peugeot Linda Jackson wakiriye iki gihembo mu Bufaransa, yashimiye aba Banyamakuru bashimye iyi modoka y'uru ruganda.

    Yagize ati 'Iki gihembo ni ishema ry'ikirenga ku bakozi bose ba Peugeot. Byahoze mu nzozi zanjye ko abagore bagira uruhare rukomeye mu ruganda rwacu. Kubera iki gihembo, twizeye ko tugiye kugira icyerekezo kiza.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/reba-imodoka-yegukanye-igihembo-cy-umwaka-nk-ibereye-abagore-amafoto