Tag: Imyidagaduro

  • Birangiye Dore imbogo ahuye n’ibibazo bikomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike uwitwa Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dore imbogo, yiyunze na manager we Laila ku kibazo bari bagiranye, nyuma y'uko hari hakozwe video yamamaza Laila atabishaka, byatumye Vava ava iwabo I Nyamasheke akagaruka I Kigali gukomeza imishinga y'umuziki we na Laila nka manager.

    Kuri uyu wa 13 kanama 2022, mu kiganiro Vava ubwe yagiranye na urugendo tv, yatangaje ko umwanzuro afashe ari ndakuka wo gutandukana na manager we Laila kubwo kuba bapfuye kumwima agaciro, ndetse yewe nubwo byagizwe ibanga mbere ariko kuri ubu akaba yemera kubivuga, ahereye ku kwikunda ndetse no kumusahura, yagize ati' Laila arikunda cyane, ndetse yewe mfashe umwanzuro wo gutaha dore Bruce melody yanguriye kariya gakoresho ngiye kugira uko nigenza, naho kuba abafana banjye ndetse n'aba diaspora baranyohererezaga amafranga njye na Laila tukayagabanamo kabiri, nabyo abihombe ndagiye'.

    Abajijwe impamvu afashe umwanzuro wo kugenda akajya gushaka ahandi aba, Vava yavuze ko ubwo yamaraga kugaruka I Kigali yari azi ko agiye gukora akazi kajyanye n'umuziki ndetse akabona umwanya uhagije wo kubyitaho, ariko akihagera akazi ko mu rugo yakarekaga gusa igihe itangazamakuru ryabaga ryaje, ati' iyo itangazamakuru ryabaga ryaje nibwo narekaga akazi ko mu rugo, Laila namusabye ko yashaka undi mukozi byibura kugira ngo nanjye nshake umwanya wo kujya nsubiramo indirimbo mbere yo kuyikora arabyanga, ahubwo azana murumuna we ari nawe ntandaro yo kuba ngiye'.

    Source : https://yegob.rw/birangiye-dore-imbogo-ahuye-nibibazo-bikomeye-cyane/

  • Juno nawe yemeje ko abahanzi barambiwe agasuzuguro k'abigize abakomisiyoneri muri muzika #rwanda #RwOT

    Ibi abitangaje nyuma y'ubutumwa bukuraho urujijo ku mpamvu umuhanzi Kenny Sol atagaragaye ku rubyiniro rw'igitaramo The Ben aherutse kuririmbamo muri BK ARENA i Kigali.

    Mu ibarurwa Kenny Sol ku Cyumweru yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko nk'umuhanzi wakoze ubutaruhuka ngo agere ku rwego ariho, yashenguwe no kuba bagisuzugurwa ntibahabwe agaciro k'imirimo bakora ko 'yasanze ari umwanya wo kuvuga ibibazo abahanzi bakizamuka bahura nabyo.'

    Yagaragaje ko 'ubunyamwuga bucye mu myidagaduro mu Rwanda' ari imwe mu mpamvu ituma bahora inyuma ndetse no kumva ko abategura ibitaramo bakomeye kurusha abahanzi.

    Uyu muhanzi yavuze ko abategura ibitaramo babakoresha mu nyungu zabo bwitebabyise ubufasha, abibutsa ko abahanzi bashora byinshi bakora indirimbo ko badakwiriye 'kubashakiraho amaramuko biyuzuriza imifuka yabo.'

    Ati 'Ndabwira abafana banjye ko nari nageze muri BK Arena, bityo ntawagakwiye kuvuga ko Kenny Sol ntagaragaye mu gitaramo. Ndavuga ibi kuko abahanzi bagiye bafatwa nk'abadafite ikinyabupfura, badakorera ku gihe n'ibindi, ibyo bikwiye guhinduka. Kenshi abantu batumira abahanzi nibo bafite ikibazo ubwabo.'

    Kenny Sol yunzemo ati 'Ijoro ryashize ryanyeretse nanone ko abategura ibitaramo bakoresha abahanzi mu nyungu zabo bwite, East Gold 2022 gute mwakitega gucuruza amashusho yanjye mutanyishyuye? Mukeka ko ndi umwana? Nkeka ko mwbeshya.'

    Uyu muhanzi yagaragaje ko kutaririmba kwe kwaturutse ku bwumvikane bucye bwabaye hagati ye n'abateguye kiriya gitaramo banze kumwishyura amafaranga bumvikanye. Bagerageje no 'Kugwatiriza telefone ngendanwa nk'ikimenyetso cyo kwizerana ababera ibamba !'

    Juno Kizigenza nawe yagaragaje ko hari abigize aba Komisiyoneri b'abahanzi bagamije indamu zabo ariko ntibite kumvune abahanzi baba bahuye nazo.

    Uyu muhanzi yagaragaje ko abo ba komisiyoneri iyo ushatse guharanira uburenganzira bwawe 'bakugira ishyamba' bagamije kukwangisha abantu.

    Ati 'Iyo muri kuvugana baba bigize abana beza , bakubeshyako bagiye kuguha opportunities (amahirwe) ukeneye, ubundi wamara gusinya contract cyangwa ku munsi wa event bigira nkaho batakuzi, hanyuma iyo ushatse guharanira uburenganzira bwawe bagenda babeshya ko usuzugura, wiyemera kubakuzamuye.'

    Yakomeje agira ati 'Kandi benshi muri bo ninabo bitambika hagati y'umuhanzi n'ibigo bitera inkunga cyangwa ibya leta, bigize abakomisiyoneri b'abahanzi bakabeshya ko abahanzi bose ari abasinzi kandi ko aribo bonyine bazi kuduhandlinga.'


    Yeruye ko hari impamvu zatumye areka gukora bimwe mu bitaramo bibera mu Rwanda ndetse bamwe mu babitegura bakamufungira inzira, yizera ko igihe kizagera akitegurira ibye.

    Avuga ko abo bigize abakomisiyoneri b'abahanzi bateye imbere ku giti cyabo mu gihe abahanzi babanjirije abagezweho muri iyi minsi bashaje bazi ko inganzo nta mafaranga itanga ahubwo 'basaruye ama depression (kwiheba) gusa abandi barambiwe agasuzuguro bigira muzindi business (ubushabitsi)'

    Juno Kizigenza yavuze ko 'Iyo uhemukiye umuhanzi uba uhemukiye, imiryango ibayeho kuberako yakoze ndetse binaca intege generations zizakurikira kuko twese mu ntangiriro tuba turebera kubatubanjirije.'

    Yibukije ko badasaba ibya mirenge ko bifuza ko hajya habaho kubahiriza amasezerano yasinywe n'impande zombi.

    Asaba abahanzi gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe bakirya bakimara ndetse bagashaka abanyamategeko bazajya babafasha 'gukurikirana iyubahirizwa ry' amasezereno tugirana n'aba bacommissionaire.'

    Uyu muhanzi avuga ko barambiwe agasuzuguro kandi ko impinduka zigorana biyemeje guharanira uburenganzira bwabo.
    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abiganjemo abo mu gisata cy'imyidagaduro bakomeje gutanga ibitekerezo basaba Leta gushyiraho umurongo urengera inyungu z'umuhanzi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/juno-yunze-murya-kenny-sol-yemeza-ko-abahanzi-barambiwe-agasuzuguro-k-abigize

  • Amaze gukura: Umuhungu wa Muyango Claudine na Kimenyi Yves yagaragaye ari gukina na mam we (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye nyuma y'igihe atagaraga.

    Kimenyi Miguel, umuhungu w'imfura wa Kimenyi Yves na Muyango Claudine yagaragaye binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yafungurijwe n'ababyeyi be.

    Kimenyi Miguel afite urukuta rwa Instagram rugenzurwa n'ababyeyi be mu gihe we atari yageza igihe cyo kuyigenzurira.

    Muri ayo mashusho yashyizwe hanze n'ababyeyi be, Kimenyi Miguel aba ari gukina na mama we Muyango Claudine.

    ko

     

    Source : https://yegob.rw/amaze-gukura-umuhungu-wa-muyango-claudine-na-kimenyi-yves-yagaragaye-ari-gukina-na-mam-we-videwo/

  • Umunyamakuru Emmalito yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Emmalito ukorera Isibo Tv yambitse impeta umukunzi we Umwali Liliane usanzwe atuye muri Canada mu Mujyi wa Ottawa.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri Taliki 2 Kanama 2022 kibera mu Gihugu cya Kenya aho aba bombi bahuriye.

    Emmalito ubwo yaganiraga n'Inyarwanda yavuze ko umukunzi we bamaranye imyaka igera kuri itanu bari mu rukundo, ahamya ko yamubonyeho ibintu byinshi bimwemeza ko akwiye kumubera umufasha w'ubuzima bwe bwose.

    Ati” Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, Dukundana mu bihe bitoroshye bya 'Long Distance Relationship'ariko igihe cyari iki y'uko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka”.

    Emmalito avuga ko avuga ko yafashe umwanzuro wo kwambika impeta umukunzi we mu gihe bari bafite ibiruhuko mu Gihugu cya Kenya.

    Ati”Twari tumaze iminsi dutekereza kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye, urabona ko ahantu twafatiye amafoto ari heza cyane”.

    Emmalito yambikiye impeta umukunzi we mu Gihugu cya Kenya ahazwi nko mu gace ka Nyeri gakunda gusurwa na ba Mukerarugendo cyane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-emmalito-yambitse-impeta-umukunzi-we-bitegura-kurushinga-amafoto

  • Umunyamakuru Phil Peter yashyize hanze ukuri kose kubyo gufungisha Moses yavuzweho (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko havuzwe byinshi kubijyanye nuko Phil Peter yaba yarafungishije mugenzi we moses bakoranye mu kiganiro the choice.

    Mu magambo ye Phil Peter yabwiye umunyamukuru yago yahakanye amakuru Moses yashyize hanze ko ariwe watumye afungwa, ahishura ko ariwe wasabye imbabazi ndetse atanga amafaranga ye kugirango arekurwe aburane ari hanze nkuko yabyeretse yago mu nyandiko y'urukiko.

    Phil peter yongeye gukuraho urushijo kubyo gufungisha Moses ahubwo yemeza ko yafunzwe nibyo yakoze mu kigo Phil peter arebera inyungu zacyo,bityo akuraho urujijo kubyo benshi bamenye mu nkuru zitandukanye.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-phil-peter-yashyize-hanze-ukuri-kose-kubyo-gufungisha-moses-yavuzweho-video/

  • Miss Muheto nibisonga bye basuye ahabumbatiy… – #rwanda #RwOT

    Ni mu rugendo shuri bakoze kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, rwateguwe n'Inteko y'Umuco bari kumwe n'abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'umuganura.

    Miss Muheto yari kumwe na Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 na Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2022].

    Muri uru rugendo, basuye i Rutunga mu Karere ka Gasabo ndetse n'i Huro mu Karere ka Gakenke. Aha hantu hafitanye isano n'umuganura ku buryo bw'umwihariko.

    Inteko y'Umuco ivuga ko i Huro ari ho hahingwaga imbuto nkuru zakoreshwaga mu muganura. Hari hatuye abiru bashinzwe imihango yawo, ndetse hari n'ivubiro ribafasha kumenya niba imvura izagwira igihe, bitaba ibyo bakitabaza abavubyi kugira ngo imbuto z'umuganura zibibwe kare.

    Abiru b'abahinzi banitwaga abiru bo kwa Myaka, bari bafite icyicaro ku musozi bigengaho wa Huro. Basimburanaga ku mazina ya Nyamurasa, Musana na Mumbogo.

    Umwiru wo kwa Myaka yari afite inshingano zo gukusanyiriza i Huro imyaka, uburo n'amasaka yakoreshwaga ibwami mu mihango y'umuganura; akazisohozayo ndetse akagira uruhare kimwe n'umwami n'umwiru w'umuganura, mu mihango yakorwaga ku munsi nyir'izina w'umuganura.

    Miss Muheto yabwiye InyaRwanda ko gusura ahantu nyaburanga habumbatiye amateka y'umuganura yahungikiye byinshi, ariko kandi abona ko hari byinshi urubyiruko rw'u Rwanda rukeneye kumenya.

    Ati 'Nungutse byinshi ariko icya mbere nyamukuru nabonye, ni uko twe nk'urubyiruko hari byinshi tutazi ku mateka kandi dukwiye kwiga tukamenya, kuko nitwe Rwanda rw'ejo.'

    Mu kiganiro 'Dusangira ijambo' cya Televiziyo Rwanda cyo ku wa 31 Nyakanga 2022, Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera yavuze ko umuganura udakwiye kugaragara mu ishusho y'ibiryo, ahubwo ushingiye ku kugira umutima ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Muri iki kiganiro cyagarutse ku mateka y’Umuganura n’imyiteguro yo kwizihiza umuganura, Masozera yagize ati 'Ntabwo umuganura ukwiye kugaragara mu ishusho ry’ibiryo cyangwa ibinyobwa. Ntabwo ari cyo cyari ibanze. Niyo mpamvu tuvuga ngo umuganura ntabwo ari umutsima ahubwo ni umutima, kubera ko ririya robe ry’umutsima baganuraga rirobetsemo indangagaciro nyinshi cyane ari wo mutima w’u Rwanda.'

    Akomeza ati 'Rero mu myemerere y’abanyarwanda bemeraga ko umutima ari wo ugize umunyarwanda, ari ryo zingiro ry’indangagaciro; kwa kunga ubumwe, kwa gufashanya, kwa kuramirana, umuntu akeza akaganuza abandi. Uwo mutima rero w’ubunyarwanda, iyo urebye umuganura usanga mu muganura harobetsemo izo ndangagaciro zose.”

    Ku wa 5 Kanama 2022 nibwo hazaba igitaramo ‘i Nyanza twataramye’ kizabanzirizwa n’ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura, bizabera kuri sitade ya Nyanza.

    Ibi birori bizakurikirwa n’inama y’ishoramari. Ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 hateganyijwe umutambagiro wo gusura ahantu ndangamurage n’ibikorwa by’ubukerarugendo. 

    Inteko y'Umuco n’abafatanyabikorwa bayo basuye ahantu ndangamurage habumbatiye amateka y’Umuganura 

    Uhereye ibumoso: Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Miss Nshuti Divine Muheto, Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 na Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2022] 

    Miss Nshuti Divine Muheto avuza ingoma za Kinyarwanda 

    Intore zasusurukije abitabiriye urugendo rwo kwiga amateka y'umuganura 

    Ivubiro rya huro ryafashaga Abanyarwanda bo hambere gupima imvura n’ikirere 

    Miss Muheto, Keza Maolithia na Kayumba Darina    

    Ruzindana Kelia yagaragaje ko yanyuzwe no gusura ahabumbatiye amateka y'umuganura mu Rwanda


    Umwanditsi w’ibitabo Mutangana Boshya Steven ari mu bakoze urugendo shuri ku muganura  

    Umwe mu bakuze bazi neza amateka y'umuganura mu bice bya Gasabo na Gakenke





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119590/miss-muheto-nibisonga-bye-basuye-ahabumbatiye-amateka-yumuganura-amafoto-119590.html

  • Abanyamakuru batunguye Bahavu Janet ku isabukuru ye y'amavuko ||Mu kiganiro live – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Bahavu Janet uri mu bakunzwe muri filime zitandukanye arimo impanga serie ndetse niyo yahozemo citymaid.

    Bahavu Janet umaze kwigarurira imitima y'abatari bake muri sinema nyarwanda kubera ubuhanga bwe mu gukina aribyo bimushyira mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda.

    Mu kiganiro Sunday choice yaje gutungurwa n'abarimo Phil peter n'abagenzi ubwo yaraje gutanga ikiganiro akaza kwisanga atungujwe umutsima , dore ko yari ku munsi we w'amavuko.

    Bahavu yashimiye abanyamakuru bamuzirikanye ndetse akomeza ashimira benshi bamuzirakanye bakamuha impano zitandukanye n'ubutumwa mu mwifuriza ibyiza.

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-batunguye-bahavu-janet-ku-isabukuru-ye-yamavuko-mu-kiganiro-live/

  • Butera knowless yahishuye ikibazo umwana we aherutse kumubaza cyamubabaje (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Butera knowless umaze kwigarurira imitima y'abenshi kubera ubuhanga bwe agaragaza mu ndirimbo zitandukanye akunze gukora.

    Knowless uherutse kujya mu biruhuko hanze y'u Rwanda aho yagiriye ibihe byiza we n'umugabo we ndetse akaba atazibagirwa ibyo bihe bagize.

    Mu kiganiro yahishuye ikibazo imfura ye iherutse kumubaza ko umubyeyi ubyara knowless atajya aza kubasura mu rugo, bityo bituma yibaza byinshi aribwo yasubije umwana ko yagiye mu ijuru.

    Source : https://yegob.rw/butera-knowless-yahishuye-ikibazo-umwana-we-aherutse-kumubaze-cyamubabaje-video/

  • Riderman yasusurukije abaturage bitabiriye um… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu nibwo Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba, akarere ka Nyagatare ndetse n’inzego z’umutekano batashye ku mugaragaro sitade y’Akarere ka Nyagatare. Iyi sitade yari imaze imyaka itatu ikoreshwa, ariko itaratahwa ku mugaragaro. Uyu muhango wari witabiriwe n’ingeri zose, abana, abakecuru n’abasaza, dore ko kwinjira byari ubuntu.

    Igitego cya Riderman cyatangiye ibyishimo ari byose ku bakunzi ba Sunrise FC 

    Kuva ku isaha ya saa 16:00, abaturage bakurikiye umukino wa gicuti wahuje Sunrise FC izajya yakirira imikino yayo kuri iyi sitade ndetse n’ikipe ya APR FC, maze Sunrise FC itsinda APR FC ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri (62’90’) bitsinzwe na Ruhinda Faruku uri mu igerageza muri iyi kipe.

    Nyuma y’uyu mukino nk'uko bari babisezeranyijwe, umuhanzi Riderman yuriye urubyiniro maze aririmbira abaturage karahava. 

    Ku isaha ya 18:10 nibwo uyu Muhanzi ukunzwe n’ingeri zose yazamutse mu rubyiniro, aho yahereye ku ndirimbo 'Ntakibazo' yakoranye n’itsinda Urban Boys. Riderman kandi yakurikijeho indirimbo 'Romeo and Juliet' yafatanyije na Dream Boys. Indirimbo ya gatatu yabaye 'Ikinyarwanda' yafatanyije na Bruce Melody. Nyuma y’izi ndirimbo, Riderman yafashe akanya ashishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge by'umwihariko urubyiruko kuko ari imbaraga z'ejo hazaza. 

    Abafana ibyishimo byari byose nyuma yo kubona Riderman btaherukaga

    Riderman washinze itsinda Ibisumizi, yongeye kandi asaba umuvanzi w’imiziki nawe wari wabucyereye ubundi bongera kuririmbira abaturage nabo bari banze gutaha. 'Horo' niyo ndirimbo ya kane uyu Muhanzi yaririmbye, gusa ikirangira abwira abafana ko iyi ndirimbi ayiririmba nk'aho yasinze ariko inzoga atari nziza ku buzima bw’umuntu. Riderman yahise azamuka n’indirimbo ya Gatanu ariyo 'Nisamehe' yafatanyije na Safi Madiba.

    Abafana ibyo gutaha ntibabikozwaga

    Aho iminota yari igeze, abafana bari batangiye kwishimira Riderman ndetse nawe atungurwa n’uburyo indirimbo zose ari kuririmba asanga abafana bazizi. Ahagana mu ma saa 18:35, nibwo Riderman yaririmbye 'Ntakabya' yakoranye na  Christopher nayo asanga abafana bayizi mu busa. Ubwo Riderman yaririmbaga 'Nyumbani' yafatanyije na Bruce Melody, nibwo ibuntu byatangiye gufata indi ntera abafana bajya hejuru, bamwe batangira no guta indangamuntu kuko zarangishwaga ubutitsa. Indirimbo 'Simbuka' y’uyu muhanzi nayo yaje ihuhura byose kuko nta muntu n’umwe wasigaye yicaye muri sitade, ahubwo bose bari bubahirije umuvuduko w’iyo ndirimbo ndetse n’izina ryayo maze barasimbuka karahava.

    Ibice byose bya sitade byari byabaye mwidagadure kuko hari nabahisemo kujya kubyinira mu kibuga ubwo Riderman yaririmbaga

    Riderman yakurikijeho indirimbo zindi zirimo: Igicananiro, Umwana w’imuhanda, Come back yakoranye na Safi Madiba, Intahiro yakoranye na Urban Boys, Nikonabaye ndetse na till i die.

    Indirimbo zose uyu muhanzi ufite guma guma ya 2013 yaririmbye, yatunguye n’uburyo abafana ba Nyagatare bazishimiye kandi bazi no kuziririmba kugera n'aho nawe amarangamutima amufata akabashimira avuga ko anyuzwe n’urukundo bamweretse.

    Ubwo Riderman yari arimo kuririmba Horo

    Senderi niwe wagombaga gusimbura Riderman ku rubyiniro ariko byabanje kugorana kuko abafana bari banze ko Riderman agenda, biba ngombwa ko afatanya na Senderi ku rubyiniro. Abafana batangiye batumva neza Eric Senderi ariko nyuma yo kubaririmbira indirimbo 2 zirimo Tuzarwubaka, bose bahise bayoboka.

    Aha Eric Senderi yari aje gukorera mungata Riderman 

    Abafana bati” wowe Riderman nta hantu uri bujye”

    Mu myanya y’icyubahiro naho abafana bari buzuye

    Abaturage ba Nyagatare batahanye ibyishimo by’impanga nyuma yo gutsinda APR FC bakanataramirwa n’umuhanzi w’ikirangirire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118851/riderman-yasusurukije-abaturage-bitabiriye-umuhango-wo-gutaha-sitade-yakarere-ka-nyagatare-118851.html