Tag: Imyidagaduro

  • Bruce Melodie yafunguwe nyuma yo kwitendekwah… – #rwanda #RwOT

    Amakuru meza ari kuvugwa ni uko umuhanzi Bruce Melodie yamaze gufungurwa ndetse ubu akaba amaze gukora Sound Check, ndetse akaba yamaze no kwiyereka itangazamakuru nk'uko umunyamakuru Fatakumavuta bari kumwe muri iki gihugu yabitangaje.

    Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Fatakumavuta yatangaje ifungurwa rya Bruce Melodie riherekejwe n'amafoto maze avuga ibjyanye n'urugendo rwe mbere y'igitaramo ari bukorere mu mujyi wa Bujumbura.

    Yifashishije amashusho ari ku rubyiniro, Fatakumavuta yagize ati''Akimara Gufungurwa @brucemelodie ahise ajya gukora sound check aho igitaramo kiri bubere kuri Zion Beach ndetse no kwiyereka Itangazamakuru. Aciye umugani mu kinyarwanda ko 'ntacyabuza impala gucuranga'.''

    Bruce Melodie yageze i Bujumbura kuwa Gatatu, ku gicamunsi yahise afatwa n'abashinzwe umutekano ahatwa ibibazo ashinjwa 'ubwambuzi bushukana.'

    Bruce Melodie agifungurwa

    Kuri uyu wa Kane ahagana isaa 14h00 ku masaha y'i Bujumbura n'i Kigali, nibwo umuhanzi Bruce Melodie wari ufungiwe mu Burundi yishyuye amafaranga angana na Miliyoni 30 Fbu yishyuzwaga, kugira ngo yidegembye.

    Uyu Toussaint Bankuwiha usanzwe utegura ibitaramo mu Burundi akaba n'umwe mu baherwe bavuga rikijyana muri kiriya gihugu, akimara gucakira Miliyoni 30 yahise asaba iyindi ndishyi ya Miliyoni 30 Fbu.

    Nyuma y'iminota micye, Bruce Melodie yahise afatirwa mu nzira ajya kuri hoteli acumbitsemo, maze asubizwa mu gasho ka Polisi y'u Burundi.

    Bruce Melodie agifungurwa yahise ajya ku rubyiriniro mbere y’igitaramo

    Ahagiye Kubera igitaramo cya Bruce Melodie mu masaha make

    Dj Brianne ku rubyiniro mbere y’igitaramo

    Bruce Melodie Melodie n’umujyanama we Gael ku rubyiniro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120576/bruce-melodie-yafunguwe-nyuma-yo-kwitendekwaho-ku-maherere-amafoto-120576.html

  • U Burundi bwataye muri yombi Bruce Melodie ashinjwa ubwambuzi bushukana #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryanyujijwe kuri Twitter bagize bati 'Bruce Melodie yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana”

    @BruceMelodie est gardé à vue, sous enquête pour escroquerie.

    — MininterInfosBi (@MininterInfosBi) August 31, 2022

    Iri tangazo risohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze amasaha menshi mu maboko ya Polisi abazwa ku byaha by’ubwambuzi bushukana yaba yarakoreye sosiyete yari yamutumiye mu 2018 ntabashe kwitabira igitaramo yatumiwemo.

    Bruce Melodie yatawe muri yombi saa kumi zirengaho iminota mike z’umugoroba ubwo yari akimara kugera mu Mujyi wa Bujumbura kuri uyu wa 31 Kanama 2022, aho byari biteganyijwe ko azakorera ibitaramo.

    Akimara gusohoka ku kibuga cy’indege yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri Polisi gusobanura ibyaha yashinjwaga n’umugabo witwa Toussaint wari wamutumiye mu 2018.

    Bruce Melodie yagombaga gutaramira mu Burundi ku wa 25 Ukuboza 2018, icyakora birangira atabashije kujyayo. Nyuma hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati ye n’uwari wamutumiye wifuzaga ko uyu muhanzi amwishyura amafaranga ye ndetse akarenzaho n’indishyi z’igihombo yatewe no kutitabira kwe.

    Uyu mugabo akurikiranyeho Bruce Melodie kutamwishyura ibihumbi 2$ yamuhaye nk’igice cy’ibihumbi 6$ bari bemeranyije ko azakorera na miliyoni 30 z’amarundi afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.

    Biravugwa ko ko uyu muhanzi kugeza nimugoroba yemeraga kwishyura ibihumbi 2$ yafashe, ariko agahamya ko izo miliyoni 30 z’amarundi zo atazemera kuko atazi n’uko zagiye.

    Ingingo ya 301 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burundi ivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga 50 000 by’amarundi kugeza ku 200 000 by’amarundi, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Kugeza hafi saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa 31 Kanama 2022, abanyamakuru bari bagitegereje Bruce Melodie mu kiganiro bagombaga kugirana gusa biza kurangira byemejwe ko cyimuriwe ku wa 1 Nzeri 2022.

    Bruce Melodie afite ibitaramo bibiri mu Burundi, kimwe kizaba ku wa 2 Nzeri kuri Zion Beach, ikindi kizaba ku wa 3 Nzeri muri Messe des officiers.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/U-Burundi-bwataye-muri-yombi-Bruce-Melodie-ashinjwa-ubwambuzi-bushukana

  • Mukansanga Salima ari ku rutonde rw'abazita abana b'ingagi amazina #rwanda #RwOT

    Umusifuzi Mukansanga Salima ari ku rutonde rw'abazita amazina ku bana b'ingagi mu muhango wo Kwita Izina uzaba muri iki cyumweru mu Rwanda.

    Mukansanaga amaze kubaka izina mu gusifura umupira w'amaguru.Aherutse gusifura umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika cy'abagore bikaba binateganyijwe ko azasifura n'Igikombe cy'Isi mu bagabo, kizabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022.

    Yatoranyijwe mu basifuzi 36 bazaba basifura hagati, aho abandi bagore batoranyijwe ari Stéphanie Frappart wo mu Bufaransa, Yoshimi Yamashita wo mu Buyapani n'abandi.

    Mukansanga Salima Rhadia kandi aherutse kugirwa Ambasaderi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana [Unicef Rwanda] mu kuvugira abana.

    Umuhango wo Kwita izina abana b'ingagi 20 bavutse uteganyijwe kuwa 2 Nzeri 2022.

    Urutonde rw'abazita aba bana b'ingagi 20 bavutse muri uyu mwaka rwatangiye gushyirwa hanze kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mukansanga-salima-ari-ku-rutonde-rw-abazita-abana-b-ingagi-amazina

  • Umukobwa wambaye ikanzu ikoze mu note ya Bitanu muri Bianca Fashion Hub yavuze uko yabitekereje #rwanda #RwOT

    Ikanzu Gisele yaseruksnye buri wese wari ahabereye ibi birori muri Camp Kigali ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 20 Kanama 2022, yatunguwe no kuyibona bitewe n'uburyo ikoze ndetse n'uburyo yagize igitekerezo cyo kuyikoresha.

    Uyu mukobwa uzwi nka Tania cyangwa Tanichou nk'amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yaganiraga na Isimbi tv dukesha iyi nkuru yavuze ko atari amafaranga yari yambaye ahubwo ari ifoto ya yo, kubijyanye n'aho igitekerezo cyavuye avuga ko ahitamo kwambara bitewe n'aho agiye kandi akaba akunda guhanga udushya.

    Ati 'Ni ifoto y'amafaranga ntabwo ari amafaranga. Ikozwe mu gitambaro gisanzwe. Ntabwo nakubwira ngo ni ukubera iki nayitekereje ariko njyewe mba mfite imyenda myinshi cyangwa se imiteguro myinshi niba ariko navuga. Ariko njyewe iyo ngeze mu guhanga udushya bitewe n'ibirori ngiyemo ndeba ibyo ngiye kwambara niba bijyanye n'icyo kirori ngiyemo, hari n'igihe ndeka kujyayo bitewe n'uko imyenda mfite cyangwa ibyo ndimo gutekereza bitajyanye n'icyo kirori.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukobwa-wambaye-ikanzu-ikoze-mu-note-ya-bitanu-muri-bianca-fashion-hub-yavuze

  • Bianca Fashion Hub yahumuye! Eddy Kenzo yavuz… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 20 Kanama 2022, Bianca, Eddy Kenzo, Hamisa Mobeto, Rwema Denis, Alex Muyoboke n'abafatanyabikorwa babo batandukanye barimo Forzza, Ndoli Safaris, abahagarariye Century Park n'abandi banyuranye batangaje uko bizaba byifashe.

    Ku isaha ya saa 16:05 ni bwo abashyitsi bari bategerejwe batangiye kuhagera aho babimburiwe n'umuhangamideli Abryanz waje akurikirwa na Hamisa Mobeto. Abryanz yagize ati:'Nishimiye kuba hano, ndashima Bianca kuntumira, kandi intego ni ukugeza kure uruganda rw'imideli.'

    Uyu muhangamideli kandi yavuze ko intego yatangiranye ubwo yinjiraga mu mideli atangiye kuyigeraho, ahereye ku kuba ari mu Rwanda. Eddy Kenzo we yaje nyuma gato ikiganiro cyatangiye, hari ku isaha ya saa 16:14.

    Hamisa Mobeto nawe yavuze byinshi bitandukanye aho yatangiye agira ati: 'Ni ubwa mbere nje hano kandi mfite amatsiko yo kureba icyo u Rwanda rufite mu ruganda rw'imideli, kandi nka rwiyemezamirimo mu mideli.'

    Hamisa kandi yavuze ko afitiye amatsiko kureba niba abakobwa abona ku mbuga nkoranyambaga n'uko u Rwanda ruvugwaho kugira abeza aribyo, anaboneraho kugira inama abifuza kubyaza umusaruro izi mbuga, avuga ko ubwiza ari kimwe ariko biba byiza iyo buhujwe n'ibindi bintu yaba umuziki, imideli n'ibindi.

    Mobeto kandi yavuze ko uko ateye ariko yaremwe, anongera guhunga ibibazo bivuga kuri Diomond Platnumz na Rick Ross avuga ko atari mu mwanya mwiza wo kubivugaho ariko wenda Imana nibishaka bizakunda, anakomoza ku kuba adakunda kuvuga ku buzima bwe bwite budafite aho buhuriye n'akazi.

    Rwema Denis uri mu itsinda riri gutegura iki gikorwa nawe yatangaje byinshi birimo no kugaruka ku kuba barabuze uko bahagarika ibirori bya Bianca Fashion Hub, kubera aho imyiteguro yari igeze.

    Ati:' N'ubwo iki gitaramo kigiye kuba mu gihe twabuze umuvandimwe wacu, gusa hari ibintu bidahagarara kandi abantu bose bazaeruka bariteguye ku ikubitiro Eddy Kenzo ariteguye cyane. Mbasezeranije kandi kuzabona ibirori bikomeye mu mateka y'imideli.'

    Muri iki kiganiro n'itangazamakuru kandi ku isaha ya 16:19 hafashwe umunota wo kwibuka Yvan Buravan, ndetse hanatangazwa ko ejo hari igihe cyamugenewe mu buryo bwo gutarama dore ko nk'uko Alex Muyoboke yabivuze Yvan Buravan, Yanga na Mama wa Meddy aho bari batakifuza ko abantu bagira agahinda, ahubwo bakishimira kubona bishimira umurage babasigiye.

    Eddy Kenzo nawe yafashe umwanya asobanura uko yiyumva ati:' Nishimiye kuba hano kandi u Rwanda ni mu rugo. Ndi hano gufasha mushiki wanjye kandi imideli n'umuziki iyo bihujwe bibyara ikintu kidasanzwe. Nzakora Live, nazanye na Band y'abantu 25 bizaba ari ibidasanzwe.'

    Yakomoje kandi ku biheruka kuba mu gitaramo yakoze aho yakubise umufana microphone wari umuteye inzoga, avuga ko yamusuguye n'ubwo atahakanye ko uburyo yabikozemo butari buboneye nk'umuntu w'icyamamare.

    Undi muntu wari utegerejwe akaba ari umunyamakurukazi n'umushyushyarugamba Sheila Gashumba bitabashije gukunda ko aba ari mu kiganiro cyashyizweho akadomo saa 17:10, kuko ari bugere mu Rwanda ku isaha ya saa 22:00 z'ijoro.

    Hafashwe umunota wo kwibuka Yvan Buravan

    Abryanz yavuze ko kugera mu Rwanda ari ikimenyetso cyo kwaguka ku mwuga weIbirori bya Bianca Fashion Hub batangaje ko bizagaragaramo udushya twinshiHamisa Mobeto yavuze ko afite amatsiko yo kureba amaso ku yandi ubwiza bw’abari b’u Rwanda buvugwa anabona ku mbuga nkoranyambaga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120153/bianca-fashion-hub-yahumuye-eddy-kenzo-yavuze-ko-yazanye-band-yabantu-25-hamisa-mobeto-ako-120153.html

  • Miss Nishimwe biravugwa ko yambuwe uburenganz… – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuwa Gatandatu  tariki ya 13 Kamena 2022, rigaragaza ko Miss University Burundi 2022 wari wambitswe ikamba tariki ya 5 Kanama 2022 agomba gusimburwa na Miss Niteka Marvella, umukobwa w’imyaka 19.

    Niteka Marvella umukobwa w’imyaka 19 uzahagararira igihugu cy’u Burundi ni umunyeshuri wiga mu  mwaka wa kabiri, muri Kaminuza yitwa Université  Lumière de Bujumbura. Uyu mukobwa akaba yaritabiriye n’amarushwa ya Miss Burundi 2022, kandi yatoranyijwe mu bakobwa 25 bageze mu cyiciro cya Miss Burundi yari yitabiriwe n’abakobwa 136.

    Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu yatumye Miss University Burundi 2022 Nishimwe Claudie Laurie, yamburwa uburenganzira bwo guhagararira u Burundi mu marushanwa ya Miss University Africa 2022.

    Source: Magazine la jeunesse 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119993/miss-nishimwe-biravugwa-ko-yambuwe-uburenganzira-bwo-kujya-mu-marushanwa-asimbuzwa-miss-me-119993.html

  • Kenny sol yashyize hanze ukuri kose nyuma yo kuvugwaho kwanga kuririmba kubera inzoga (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko hagiye hanze amakuru atandukanye aho benshi bategereje Umuhanzi kenny sol mu gitaramo cya yatumiwe the ben, maze igihe cyagera cyo kujya stage akabura.

    Mu kiganiro yagiranye na yago Kenny sol yahishuye ko atari inzoga yatumye atajya kuri stage kuko urukundo akunda abafana be ntabwo yarurutisha Henessy nkuko byavuzwe hanze aha.

    Kenny sol yongeye ho ko yishuje amafaranga ye bari bemeranyijwe n'abateguye igitaramo , maze akaza kwimwa ayo mafaranga bityo ahitamo kwanga kuza stage.

    Reba ikiganiro cyose yagiranye na yago

    Source : https://yegob.rw/kenny-sol-yashyize-hanze-ukuri-kose-nyuma-yo-kuvugwaho-kwanga-kuririmba-kubera-inzoga-video/

  • Miss Iradukunda Elsa yagaragaye ari mu modoka ye akanyamuneza ari kose (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 yagaragaye afite akanyamuneza kenshi ari mu modoka ye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Miss Elsa yerekanye amafoto aho yari afite akanyamuneza kenshi agaragaza n'inseko mu maso ye maze ayaherekesha amagambo agira ati ” Bloom with Grace “.

    Ayo mafoto ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-iradukunda-elsa-yagaragaye-ari-mu-modoka-ye-akanyamuneza-ari-kose-amafoto/

  • Umuhanzikazi wimyaka 14 yatunguranye mu gita… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa 21:25 ni bwo abashyushyarugamba bageze ku rubyiniro batangira gushyushya abari bamaze kuhagera. Dj Ira yaje guhabwa umwanya wo kuvanga umuziki ku isaha ya 21:44. Ku isaha ya 21:45 hakiriwe umuhanzi wa mbere ku rubyiniro ari we Sky2 agerageza gushyushya abantu nubwo byagaragaraga ko bagikonje.

    Ubwo yavaga ku rubyiniro hakiriwe ku rubyiniro umwe mu bahanzikazi bakizamuka w'imyaka 14 wo muri Nigeria waririmbye indirimbo ze zitandukanye mu gihe cy'iminota micye, ashimangira ko yakunze uko abanyarwanda bameze anavuga ko ari beza cyane.

    Umushyushyarugamba Lynda ubica bigacika muri Uganda yakiriwe na Anita Pendo ku isaha ya saa 22:07 yongera uburyohe mu gitaramo.

    Ku isaha ya saa 22:14 ni bwo umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gais Baba, ukomoka muri Nigeria yahamagawe ari kumwe n'abacuranzi n’abamufasha kuririmba nubwo yaririmbaga mu cyongereza n'indimi gakondo zo mu gihugu cy'iwabo ariko abantu bari bamwishimiye.

    Kolade Bless umwe mu bahanzi bo muri Nigeria yaririmbiye abanyabirori bitabiriye iki gitaramo, aririmba indirimbo ze zirimo Helpyourself.

    Umuhanzikazi w’imyaka 14 wo muri Nigeria watunguranye ku rubyiniro

    Sky 2 ari mu bahanzi basusurukije abitabiriye
    Anita Pendo na Tino ni bo bayoboye igitaramo cya Kizz Daniel

    Abantu babucyereye 

    Abahanzi biganjemo abo muri Nigeria nibo bamaze gususurutsa abitabiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119982/umuhanzikazi-wimyaka-14-yatunguranye-mu-gitaramo-cya-kizz-daniel-amafoto-119982.html