Tag: Imyidagaduro

  • Bwa mbere Davis D yerekanye umukobwa yihebeye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yaciye amazimwe ku bibazaga ku mukunzi we ndetse nabandi bamwiyitirira agaragaza umukobwa bari mu rukundo.

    Davis D yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto amugaragaza ari kumwe n'inkumi y'uburanga ndetse ashimangira ko ari we wa mbere mu buzima bwe.

    Muri ayo mafoto Davis D agaragara asa nuha ururabo umukunzi we bahagaze ahantu heza cyane hari umunara muremure mu Bufaransa arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti”Number One”.

    Davis D yerekanye umukobwa bari mu rukundo nyuma y'igihe abazwa ku byerekeranye n'umukunzi we ndetse n'abakobwa benshi bagiye bamwiyitirira ariko ntagire icyo abitangazaho.

    Davis D ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite ndetse ukomeje no kugira uruhare mu gutumbagiza umuziki Nyarwanda abinyujije mu bitaramo bitandukanye agenda akorera ku mugabane w'u Burayi ndetse n'ahandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-davis-d-yerekanye-umukobwa-yihebeye

  • BK Group yamuritse irushanwa 'Rap City’ ryo kuzamura impano z’abakiri bato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BK Group yamuritse amarushanwa ya mbere ya Rap mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko injyana ya Rap, mu rwego rwo kuzamura impano (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/bk-group-yamuritse-irushanwa-rap-city-ryo-kuzamura-impano-z-abakiri-bato

  • Miss Mutesi Jolly yasabye abantu kumutora mu… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: 'Muraho bantu banjye, duhataniye ibihembo byo muri Zambia byitwa Zikomo mu byiciro bibiri birimo 'Best Stylist' na 'Motivational Speaker'.'

    Yongeraho ati: 'Reka tubiharanire maze dukomeze kwagura umubano. Sura urubuga rwabo utore ni ubuntu, mu kuri musure urubuga mutore umukobwa wanyu wirwanyeho kandi ni iby'icyubahiro kuba umwe mu bahatanye.'

    Ibihembo bya Zikomo Africa bikaba bihabwa abantu bakoze kurusha abandi mu bihugu byabo muri Africa mu byiciro birimo umuziki, imideli, ishoramari, ubugeni n'ibindi bitandukanye.

    Nyuma y'amatora abazahiga abandi mu byiciro bitandukanye bakazajya kwakira ibihembo byabo mu birori by'agatangaza bizabera muri Lusaka, Zambia bizasusurutswa n'abahanzi bakomeye muri Africa barimo Awilo Longomba, kuwa 15 Ukwakira 2022.

    Mutesi Jolly atewe ishema no guhatanira ibihembo bya Zikomo AfricaWamutora unyuze kuri www.zikomoawards.com ukamuhesha amahirwe yo kwegukana ibyiciro 2 ahatanyemo

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120846/miss-mutesi-jolly-yasabye-abantu-kumutora-mu-bihembo-ahataniye-bya-zikomo-africa-120846.html

  • Kate Bashabe yashimiye abantu kubw'urukundo bamuha ku isabururu ye y'imyaka 32 #rwanda #RwOT

    Abinyujie ku rukuta rwe rwa Instagram Kate yashyizeho amashusho amugaragaza yishimye afite umutsima n'urumri rwaka ndetse arimo no kubyina bigaragara ko anyuzwe n'umwaka Imana yamwongeye ndetse n'urukundo rw'abamukikije nkuko yabivuze.

    Kate Bashabe yabonye izuba kwa 09 Nzeri 1990 ni rwiyemezamirimo washinze inzu y'imideri ya Kabash Fashion House ndetse akaba azwi mu bikorwa by'ubugiraneza no kuzamura imibereho myiza y'abaturage bari mu buzima bukomeye.

    Mu Kiganiro aherutse kugirana na Yago Tv Show Kate Bashabe yavuze ko kuba agira umutima wo gufasha abantu kandi akanabikora ari ibintu bimurimo kuko ari nabyo yakuze abona.

    Kate Bashabe yavuze ko yamenye ubwenge arererwa kwa Nyirakuru akura abana n'abana benshi haba abo mu miryango ye ndetse n'abandi Nyirakuru yareraga bikaba ari na bimwe byatumye akurana urukundo kuko Nyirakuru arirwp yamutoje kandi akanarumubonamo.

    Uyu mukobwa ukunzwe na benshi hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nkuko bigaragara yavuze ko yakuze akunda gukora cyane kugeza n'uyu munsi kuko muri we akunda kubaho ubuzima bwiza kandi bimuturutseho ntawe asaba.

    Kugeza ubu Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite inzu nziza muri uyu mujyi wa Kigali nubwo yirinze kuvuga amafaranga yamutwaye kugirango yuzure, yavuze ko ari menshi ndetse ko yamutwaye imyaka ine kandi ikaba yari imwe mu nzozi yishimira kuba yaragezeho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kate-bashabe-yashimiye-abantu-kubw-urukundo-bamuha-ku-isabururu-ye-y-imyaka-32

  • Amashyari ni menshi muri Showbiz – Sedy Djano… – #rwanda #RwOT

    Sedy Djano ari mu bagize uruhare mu kumenyekanisha no kuzamura impano z’abagabo batatu Peter, Paul na Andrea aho yabahurije muri filime y’uruhererekane yitwa “Twitonze” yatangiye gusohoka muri Kamena 2020. Ni filime yakozwe binyuze muri “Be Kind Family” umuryango watangijwe ukora ibikorwa by’ubugiraneza watangijwe n’uyu muhanzi.

    Mu muziki, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Be Kind” yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare mu muziki nyarwanda ari bo Riderman na Social Mula ndetse na “Don’t judge me” yakoranye na Uncle Austin. Izindi ndirimbo ze harimo; “Ntabe ari njye” yakoranye na Serge Iyamuremye na “Turagushima” yakoranye na Gikundiro, Kadogo na Mussa.

    Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adashyira hanze indirimbo nshya, Sedy Djano agarukanye iyo yise “Riratse” yifashishijemo umunyarwenya Rusine Patrick ugezweho muri iyi minsi. Ni indirimbo ikubiyemo ubuzima bukakaye abantu bacamo muri iyi minsi, ikaba yarashibutse ku nkuru ye mpamo.

    Sedy Djano agarutse mu muziki

    Sedy Djano yabwiye inyaRwanda ko impamvu yari acecetse mu gihe kingana n’imyaka ibiri “ni uko mu muziki nyarwanda nabonye tudashyigikirana, kuko abo wizeraga ko ari bo bagufata ukuboko muri uru rugendo, ahubwo ni bo bafata iya mbere mu kuguca kwa kuboko barwanya iterambere ryawe”.

    Yahishuye ko yagiriwe ishyari bimuca intege. Ati “Amashyari ni menshi muri Showbiz yacu. Rero mu myaka 2 ishize nari nyimaze mu gahinda ari nako nikoreshaga akanama. Ariko ubu nagarutse noneho n’imizigo ikubita irandurana n’imizi. Nta mpamvu yo gucika intege mu gihe Imana ikidutije iminsi yo kubaho. Ubu ndagarutse rero kandi ndi tayali gupambana mpaka ku ntsinzi”.

    Sedy Djano umuhanzi ukora umuziki usingiza Imana n’ufasha abantu mu buzima busanzwe akaba n’umushoramari muri cinema, yunzemo ati “Gusa tujye tuzirikana ko iyi si tuyirimo si yo iturimo, ejo umunsi wacu nugera tuzayivamo twigendere”.

    “Ese ni ibihe bikorwa byiza wifuza kuzasiga muri iyi si? Ubuse nanjye koko murashaka kuzumva ibihangano byanjye no gushaka kunshyigikira ntakiriho koko? Biteye agahinda, ab’isi ntitugikunda ibyiza”.

    Yavuze ku ntego afite nyuma yo kugaruka mu muziki, ati “Gusa njye ngarutse kuhashumikana ibyiza! Waba unzi cyangwa utari wamenya, nyarukira kuri YouTube yanjye wihere ijisho. Nuvayo, ukomeze imbere gato duhurire kuri Instagram yanjye @sedy_djano turusheho kumenyana ubundi tuhatwikire rimwe”.

    “Iyi ndirimbo irimo inyigisho zirenze pe, kutayumva ni uguhomba” Sedy avuga kuri iyi ndirimbo imugaruye mu muziki. Yavuze ko “ikubiyemo ubuzima bukakaye abantu duhura nabwo umunsi ku munsi, bwaba bwiza cyangwa bubi aho abenshi usanga twihiringa amanywa n’ijoro dushakisha amaramuko ariko mu nzira ducamo ntihaburemo undi muntu wifuza kuduhutaza”.

    Yagarutse ku masomo y’ubuzima ari mu ndirimbo ye, ati “Rero muri iyi ndirimbo hakubiyemo inyigisho zidukangurira kudacika intege mu buzima, kudahutaza undi muntu uwariwe wese kuko ejo arashobora kubariwe ukugoboka”.

    Ati: “Guha agaciro ikiremwa muntu muri rusange utarobanuye ku butoni kuko uyu munsi ushobora kunyima akazi, nyamara mu myaka 5 cyangwa 10 iri imbere tugahura warakubiswe njye meze neza ukifuza ubufasha bwanjye. Rero iyi si ntisakaye uyirimo wese yanyagirwa”.

    Yavuze ko impamvu yahisemo gukoresha Rusine “ni uko ari umuntu uzi neza ingorane z’ubuzima, ndetse n’ubuzima bwe hakaba hari aho buhuriye n’iyi ndirimbo “Riratse”. Ati “Ni ni umu ‘Actor’ mwiza ushoboye ndetse nkunda cyane. Aca bugufi, ni inyangamugayo anaha agaciro buri umwe wese”.

    Asoza avuga ko “Riratse’ isubizamo abantu ibyiringiro. Ati “Uyu munsi ushobora kuba uri mu mwijima w’icuraburindi, ariko humura kuko Itara rigiye kukwakira nawe ku mutima wawe habe umucyo. Gusa, ubuzima nibuduhira, ntitukibagirwe aho twavuye ngo tumere nka ba bandi usanga babayeho nk’abatazapfa aho usanga umuntu ari umuhemu ukibaza ikibumutera ukakibura”.

    “Ugasanga umuntu agufitiye ishyari ntacyo mupfa. Undi ukamusaba akazi agafite akakakwima. Umuherwe ugasanga aramena ibyo kurya, umuturanyi we amaze kabiri atarya, umutindi waje amusaba akamwirukana nabi ari nako amutuka, anamuvuma. Ariko igitangaje ni uko ejo iyo muhuye ikarita yarihindurije, usigaye ubayeho neza, we yarakubiswe nibwo yibukako iyi si idasakaye. Let's be humble before this life humbles us!”.

    Ikinyamakuru cyo muri Amerika giherutse kumwandikaho inkuru y’uburyo ashyigikirana yisunze umuziki

    Sedy Djano yateguje izindi ndirimbo nshya

    Yahishuye ko ishyari ryo muri Showbiz ryamuciye intege

    Sedy Djano ni inshuti y’ibyamamare bitandukanye

    Ari mu bashyigikiye cyane impano za Peter, Paul na Andrea

    Rusine ni we wifashishijwe mu mashusho y’indirimbo nshya ya Sedy Djano

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “RIRATSE” YA SEDY DJANO

    REBA HANO INDIRIMBO “BE KIND” YA SEDY DJANO FT RIDERMAN & SOCIAL MULA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120748/amashyari-ni-menshi-muri-showbiz-sedy-djano-agarukanye-indirimbo-riratse-yubuzima-bukakaye-120748.html

  • Sauti Sol igiye gukorera igitaramo i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ubwo bari mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Sauti Sol, yavuze ko yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye kandi 'buri gihe twiyumva nk’abari mu rugo.' Ati “Imana ihe umugisha u Rwanda.”

    Iri tsinda ni ryo ryise izina umuryango mushya w’ingagi ubarizwa muri Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda. Byari no kwishimira ko uyu muryango wakomotse kuwundi witwa Kwitonda bisobanuye ko imiryango yombi ubu igizwe n’umubare wingagi ungana.

    Kuva kwitonda na Kwisanga byabaho, iyi miryango yahuye inshuro nyinshi kandi ntakibazo igirana ahubwo usanga abayigize bisanzura.

    Icyumweru kidasanzwe kuri Sauti Sol i Kigali!

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye siporo rusange, ihuza abanya-Kigali.

    Ibera mu bice bitandukanye by'uyu Mujyi, ikarangwa no kwiruka, kunyonga igare, gusimbuka n'ibindi bifasha benshi kumva bamerewe neza.

    Iyi Siporo yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye, ibyamamare barimo na Sauti Sol.

    Amafoto yashyizwe hanze na Village Urugwiro, agaragaza Perezida Paul Kagame asuhuzanya na Bien Aime uri mu bagize itsinda rya Sauti Sol, ari kumwe na bagenzi be.

    Abagize iri tsinda kandi bagaragara mu mihanda ya Kigali bakora siporo n'abandi banyamujyi.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, iri tsinda ryatunguranye mu gitaramo 'Kwita Izina Gala Dinner' cyanitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo yari umunya-Senegal Youssou N'Dour, wahuriye ku rubyiniro n'abarimo Mike Kayihura na Ruti Joel.

    Sauti Sol yasanze ku rubyiniro Youssou N'Dour baririmbana indirimbo '7 Seconds' nyuma baranzika mu ndirimbo yabo bise 'Nerea' ari nabwo batangazaga ko ku wa 24 Nzeri 2022, bazagaruka i Kigali mu gitaramo.

    Iri tsinda ryatanze ibyishimo i Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka 'New Year Eve Countdown 2018' cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.

    Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17 Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise 'Live and Die in Africa' cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

    Sauti Sol igizwe n'abasore bane bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master's barimo Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.

    Iri tsinda rifite amateka akomeye mu ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae'.


    Bien-Aimé Baraza w’itsinda Sauti Sol aramukanya na Perezida Paul Kagame|Byari ibyishimo ku bagize iri tsinda bahura na Perezida Kagame 

    Sauti Sol ni bamwe mu bantu bitabiriye siporo rusange yabaye kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022 

    Bien-Aimé Baraza wa Sauti Sol ubwo yaganiraga na Madamu Jeannette Kagame mu muhanda bari muri siporo rusange ihuza abantu batandukanye muri Kigali 

    Itsinda rya Sauti Sol ryatangaje ko ku wa 24 Nzeri 2022 rizakorera igitaramo i Kigali 

    Ubwo bari mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 18, Sauti Sol yavuze ko yishimira ‘kugaruka mu rugo buri gihe’


    Sauti Sol yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Suzanna’, ‘Tujiangalie’, ‘Melanin’, ‘Sura Yako’ n’izindi. 

    Sauti Sol yise izina umuryango mushya w’ingagi, bawita ‘Kwisanga’



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120638/sauti-sol-igiye-gukorera-igitaramo-i-kigali-120638.html

  • Bruce Melodie yongeye kwandikisha izina rye m… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyabereye kuri Zion Beach n'ubundi ahari habereye igitaramo cya mbere, nyuma y'uko aho bari gukorera Mess Des Offciers hajemo ibibazo n'ubundi byaturutse kubyo yahuriye nabyo i Burundi akihagera.

    Atitaye ku kuba ari ahantu yakoreye bwa mbere, atitaye ku kuba igitaramo cyigijweho umunsi umwe kuwo cyari kuberaho, umuhanzi Bruce Melodie yakoreye amateka muri iki gihugu.

    Uwabashije kuganira na inyaRwanda.com ku wari wibereye aho iki gitaramo cyaberaga, yavuze ko guhera mu masaha ya kare ab'inkwakuzi bari batangiye kuza.

    Muri iki kiganiro na inyaRwanda.com kandi yavuze ko butangiye kwira amamodoka yari yuzuye, ku buryo byari bigoye kubona aho usiga imodoka kuko zari zuzuye.

    Bruce Melodie yanyuzwe n'uburyo Abarundi bazi indirimbo ze

    Uyu muhanzi wakoze igitaramo yegereye abakunzi be cyane, yacurangirwaga n'itsinda ry'abahanga rya Symphony Band, mu gihe abarimo Dj Brianne barimo kuvangavanga imiziki.

    Usibye Bruce Melodie kandi muri iki gitaramo harimo abahanzi b'abarundi barimo nka Double Jay, Kirikou, Rappy boy_rapkiller, trey_zo n'abandi.

    Iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye, mugihe kwinjira muri iki gitaramo ari ibihumbi 20 by'amarundi ahasanzwe, ibihumbi 50 n'ibihumbi ijana mu myanya y'icyubahiro.

    Bruce Melodie yabahaye umwanya barabyinana

    Iki gitaramo kibaye nyuma y'icyakibanjirije nacyo cyakubise kikuzura, aho kwinjira muri icyo gitaramo itike ya menshi yari miliyoni eshatu, ibihumbi 350, ibihumbi 200, n'ibihumbi 100 ahasanzwe.

    Bruce Melodie yateraga bakikiriza

    Bruce Melodie yaririmbaga bamukoraho

    Amafoto n'amashusho y'urwibutso bayafashe karahava

    Bruce Melodie yabasezeranyije ko azagaruka nyuma yo gutaha batanyuzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120621/bruce-melodie-yongeye-kwandikisha-izina-rye-mu-burundi-ahakorera-igitaramo-gikomeye-amafot-120621.html

  • Nel Ngabo yataramiye muri Canada, yunamira Bu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, yakoreye mu nyubako y'imyidagaduro ya Union française de Montreal iherereye mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada.

    Nel Ngabo yaririmbiye muri Canada mu gihe ageze kuri 70% ategura album ye ya Gatatu. 

    Yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo yakubiye kuri album ye ya mbere n'iya kabiri, mu rwego rwo kunyura abanyarwanda babarizwa muri iki gihugu n'abandi bahatuye.

    Nel Ngabo yaririmbye mu gihe cy'isaha imwe, ahera ku ndirimbo ye yise 'Solo' akomereza kuri 'Sawa', 'Nzagukunda', 'Agacupa', 'Mutuale' yakoranye na Bruce Melodie, 'Low Key', 'Byakoraho', 'Imyaka 3' ya Cassanova yasubiyemo n'izindi.

    Igice cya kabiri cy'iki gitaramo cyaranzwe no kuririmba indirimbo nka 'Want you back', 'Nzahinduka', 'Fresh' na 'Muzadukumbura' yakoranye na Fireman.

    Mbere y'uko asoza igitaramo cye cya mbere muri Canada, yasabye abakunzi b'umuziki gufatanya nawe kuririmba indirimbo ebyiri z'umuririmbyi Buravan uherutse kwitaba Imana.

    Byari mu rwego rwo kumwunamira. Yaririmbye indirimbo 'Malayika' yatumye Buravan ahangwa ijisho mu rugendo rwe rw'umuziki, anaririmba 'Oya'.

    Nel Ngabo yaririmbye mu gihe cy'isaha imwe, asoreza ku ndirimbo 'Zoli' ndetse na 'Nywe'.

    Iki gitaramo Nel Ngabo yagihuriyemo n’abandi bahanzi barimo Prince Salomon, Boulest, Albina Sydney, Li K HPB n’abandi.  

    Nel Ngabo yakoreye igitaramo gikomeye mu gihugu cya Canada 

    Inkumi zo muri Canada ntizacitswe n’iki gitaramo cy’umuhanzi wo muri Kina Music 

    Wari umwanya wo kubyina ukizihirwa koko! 

    Imbaga y’abantu yahuriye mu gitaramo cya mbere Nel Ngabo yakoreye Canada 

    Nel Ngabo byageze aho yitera idarapo ry’u Rwanda…. 


    Mu gitaramo nk’iki ukora uko ushoboye ugatahana ifoto y’urwibutso 

    Mu gitaramo hagati, Nel Ngabo yafashe umwanya wo kunamira Buravan   

    Mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Malaika’ na ‘Oya’ za Buravan


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120617/nel-ngabo-yataramiye-muri-canada-yunamira-buravan-amafoto-120617.html

  • Bruce Melodie wari ufungiye i Burundi yarekuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie wari warafatiwe i Burundi n’inzego zaho z’umutekano, amakuru aturukayo aravuga ko yarekuwe, ndetse ibitaramo ahafite kuri uyu wa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/bruce-melodie-wari-ufungiye-i-burundi-yarekuwe