Tag: Imyidagaduro

  • Umuhanzi Bruce Melody yishushanyijeho abana be #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melody ubu agaragaraho ibishushanyo adasanzwe azwiho, harimo ibigaragaza amasura y’abana be. Bruce Melody amaze iminsi mu mahanga mu bikorwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-bruce-melody-yishushanyijeho-abana-be

  • Tom Close na Senderi Hit basusurukije abitabi… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe Laboratwari y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL) ikomeje ubukangurambaga buzenguruka mu ntara zose z’igihugu, kuri uyu wa 24 Nzeri hari hatahiwe abatuye mu Karere ka Huye.

    Ni nyuma y’uko RFL yari yabanje gutangira ubutumwa kuri Stade ya Nyamagabe kuwa 23 Nzeri, hagahita hakurikiraho abaturanyi b’i Huye, ahakomereje ubukangurambaga kuri uyu wa Gatandatu.

    Abahanzi n’abakozi ba Rwanda Forensic Laboratory, bafatanyije mu gutanga ubutumwa busobanura Serivisi zose zitangwa na RFL ndetse banashishikariza abaturage kuzitabira.

    MC Anitha Pendo umaze imyaka isaga 10 ayobora ibirori yasomaga ubutumwa bwa RFL

    MC Anitha Pendo wari uyoboye gahunda, yabanje guha umwanya itsinda ry’ababyinnyi rya Afro Hit ryinjiza abantu mu birori by’umuziki, ribyina indirimbo zitandukanye ziganje mu njyana ya ‘Afro Beat’.

    Aba basore bari bambaye amapantalo y’umukara n’imipira y’ubururu yanditseho ‘RFL’, bagaragaje ubuhanga mu mibyinire yiganjemo ama-Siporo banashyushya abantu nyuma y’uko iyi gahunda yatangiye hamaze kugwa imvura.

    Itsinda rya Afro Heats rigizwe n’abasore bangushye basimbuka kakahava

    Hakurikiyeho umwanya wa Senderi Hit uhora ahagaze neza imbere y’abafana, abasaba gufatanya kubyina zimwe mu ndirimbo ze zamamaye hose nka; Kirazira, Twaribohoye, Iyo twicaranye, Iyo  mana dusenga, Tuzarinda igihugu n’izindi.

    Uko yaririmbaga ni nako yatangaga impano ku bafana babyinnye cyane, aho bamwe yabahaga imipira n’ingofero bya RFL ndetse abandi akabaha amafaranga, ari nako avuga ati “Huye, muri abantu banjye.”

    Senderi umenyerewe by’umwihariko mu ndirimbo zisingiza u Rwanda yari ahari

    Haherutse Umuhanzi Tom Close waririmbiye abafana anabasangiza ubutumwa kuri Serivisi zo gupima zitangwa na RFL, akagenda asobanura buri ngingo ku buryo bwumvikana bijyanye n’uko anasanzwe ari umuhanga mu by’ubuvuzi.

    Tom wahamagaye abaturage ku rubyiniro bakamufasha gucinya akadiho, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo; Mama w’abana yakoranye n’itsinda rya Weasel & Radio, Ferrari, Naba umuyonga, Malayika Murinzi, Igikomere yakoranye na Bull Dogg n’izindi zanejeje abafana.

    Umuhanga mu muziki ndetse no mu buvuzi, Tom Close ni we waherutse ku rubyiniro

    Laboratwari (RFL) yari yazanye aba bahanzi, iramenyekanisha mu bukanguramba ko Ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n’imibiri y’abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

    Afro Heats berekanye ubuhanga mu kubyina

    MC Anitha Pendo aganira n’abana nyuma yo kubyina

    Babyinaga umuziki

    Senderi International Hit mu ndirimbo ati “Ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba…. Kirazira”


    Tom Close uri mu kinyacumi cya gatatu nk’umunyamuziki yanyuze abakunzi be

    AMAFOTO: SANGWA Julien

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121280/tom-close-na-senderi-hit-basusurukije-abitabiriye-ubukangurambaga-bwa-menya-rfl-i-huye-ama-121280.html

  • Meddy yinjiye mu cyiciro cyamatora mu bihemb… – #rwanda #RwOT

    Mu 2021, The Ben, Knowless na Meddy nibo bari bahagarariye u Rwanda. Kuri iyi nshuro, Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse kuri uru rutonde rw'ibi bihembo bizatangwa imbona nkubone.

    Bizatangwa ku wa 19 Ugushyingo 2022 mu muhango uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya Gilley's Event mu Mujyi wa Dallas muri Texas.

    Bizatangwa kandi imbona nkubone nyuma y'imyaka ibiri y'icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi mu buryo bukomeye.

    Ibihembo bya 'Afrimma' bihabwa abahanzi b'intyoza bo muri Afurika n'ababarizwa ku migabane y'indi.

    Bihatanamo abahanzi bo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ababyinnyi, abanyamakuru, aba-producers, abahanzi bakizamuka n'abandi.

    Abahataniye ibi bihembo kuri iyi nshuro barimo, Ayra Star, Jay Melody, Marioo, Rema, Black Sheriff, Ruger, Buju, Burna Boy, Diamond Platnumz, Focalistic n'abandi.

    Ni mu gihe Ammarae, Mahkhadzi, Gambo na DJ Snake bahataniye ku nshuro ya mbere ibi bihembo.

    Umuyobozi wa Afrimma, Andreson Obiagwu avuga ko 'umuziki wa Afurika n'iyo 'Essence' buri wese ashaka gukoraho'. Agakomeza ati 'Afrimma yiteguye gukomeza guteza imbere umuziki wa Afurika ukagera ku rwego rwiza, kandi hagashimirwa abahize abandi.'

    Afrimma yibanda ku bakora injyana zitandukanye cyane cyane izifite akarango k'umuco nka Afrobeats, Assiko, Bongo, Decale, Funana, Genge, Soukous n'izindi.

    Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2022, hatangazwa abahataniye ibi bihembo bahise binjira mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet ari kubera ku rubuga rwa www.afrimma.com

    Meddy ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi wahize abandi muri Afurika y'Iburasirazuba, aho ahatanye na John Frog (South Sudan), Sat B (Burundi), Rayvanny (Tanzania), Diamond Platnumz (Tanzania), Eddy Kenzo (Uganda), Otile Brown (Kenya) na Khaligraph Jones (Kenya).

    Ni ku nshuro ya cyenda ibi bihembo bigiye gutangwa. Kuva mu 2012 nta munyarwanda uregukana ibi bihembo. Bitegurwa n'abanyafurika batuye muri Amerika bagamije gushyigikira impano zitandukanye z'abanyafurika. Kanda hano ubashe gutora

    Meddy ni we muhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhataniye ibihembo 'Afrimma 2022'

    Urutonde rwa bamwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma 2022

    1.Best Male West Africa

    Oxlade — Nigeria

    Kidi — Ghana

    Buju — Nigeria

    Black Sheriff— Ghana

    Fireboy— Nigeria

    Didi B — Ivory Coast

    Ruger — Nigeria

    Samba Peuzzi — Senegal

    Omah Lay — Nigeria

    2.Best Female West Africa

    Ammarae— Ghana

    Tems — Nigeria

    Josey — Ivory Coast

    Zeynab — Benin

    Ayra Star — Nigeria

    Gyakie — Ghana

    Tiwa Savage— Nigeria

    Roselyne Layo— Ivory Coast 

    3.Best Male East Africa

    John Frog — South Sudan

    Khaligraph Jones — Kenya

    Eddy Kenzo — Uganda

    Diamond Platnumz — Tanzania

    Rayvanny — Tanzania

    Otile Brown — Kenya

    Meddy — Rwanda

    Sat B — Burundi

     

    4.Best Female East Africa

    Femi One — Kenya

    Zuchu — Tanzania

    Sheebah Karungi — Uganda

    Jovial — Kenya

    Maua Sama — Tanzania

    Sanaipei Tande — Kenya

    Nandy — Tanzania

    Winnie Nwagi — Uganda

    5.Best Male Central Africa

    KoC- Cameroon

    Innos' B — Congo

    TayC — Cameroon

    Fally Ipupa — Congo

    Calema — Sao Tome

    Mic Monsta- Cameroon

    Tenor -Cameroon

    Nelson Freitas — Cape Verde 

    6.Best Female Central Africa

    Rinyu— Cameroon

    Shan'L -Gabon

    Mayra Andrade — Cape Verde

    Liloca- Mozambique

    Blanche Bailly — Cameroon

    Soraia Ramos- Cape Verde

    Edmazia — Angola

    Emma'a — Gabon

    Asaba — Cameroon 

    7.Best Male Southern Africa

    Mark Exodus —Mozambique

    Focalistic- South Africa

    Slap Dee — Zambia

    Dlala Thuzkin -South Africa

    Zakes Bantwini- South Africa

    Edgar Muzah — Zimbabwe

    Master KG — South Africa

    Macky2 — Zambia 

    8.Best Female Southern Africa

    DBN Gogo— South Africa

    Ammara Brown — Zimbabwe

    Mpho Sebina — Botswana

    Msaki- South Africa

    Gemma Griffiths — Zimbabwe

    Makhadzi — South Africa

    Towela — Zambia

    Shekinah — South Africa 

    9.Best Male North Africa

    Ali Loka — Egypt

    Baiti — Tunisia

    SoolKing — Algeria

    Marwan Moussa — Egypt

    El Grande Toto — Morocco

    Dj Snake — Algeria

    Wegz — Egypt

    Snor — Morocco 

    10.Best Female North Africa

    Rym — Morocco

    Emel — Tunisia

    Faouzia — Morocco

    Souhila Ben Lachab — Algeria

    Ruby — Egypt

    Latifa — Tunisia

    Kenza Morsli — Algeria

    Jaylann — Morocco

    11.Crossing Boundaries with Music Award

    Burna Boy—Nigeria

    Aya Nakamura -Mali/France

    Ckay- Nigeria

    Dadju — Congo DR

    Wizkid—Nigeria

    Tay C — Cameroon

    French Montana- Morocco

    Dj Black Coffee — South Africa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121272/meddy-yinjiye-mu-cyiciro-cyamatora-mu-bihembo-afrimma-2022-121272.html

  • Sauti Sol yakoze igitaramo kizahora kibukwa,… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye abantu benshi bawutegereje ndetse warebwe na Madamu Jeannette Kagame, maze ikipe ya Mpoyo itsinda ku mugaragaro. Uyu mukino ukirangira, abantu bakomeje gutegereza bitewe n'igitaramo gikomeye cyari gukurikiraho, ari na ko byagenze nyuma y'umukino.

    Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru Darius yagiye ku rubyiniro atangira gushyushya abantu ari nako abasaba kwegera urubyiniro rwari rugiye kuberaho amateka.

    Umuraperi Ish Kevin waje kuririmba arwaye ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro maze anyura abantu benshi mu ndirimbo ze zitandukanye. Uyu muraperi yavuze ko kubera urukundo akunda umuziki n'abaje kuwushyigikira, ari yo mpamvu yavuye mu bitaro akaza kuririmbira abantu.

    Ageze ku ndirimbo “Vip” yakoranye na Buavan uherutse kwitaba Imana, Ish Kevin yasabye abantu gucana amatoroshi maze bakayiririmbana.

    Saa tatu n'iminota 55 ni bwo Christopher wari utegerejwe nabakunzi be benshi yageze ku rubyiniro, ahera ku ndirimbo “Byanze” imaze imyaka 9 isohotse. Uyu muhanzi waririmbaga mu buryo bwa live anicurangira, yageze ku ndirimbo “Abasitari” abantu benshi bayisubiriramo rimwe.

    Mu buryo butunguranye, Christopher yahamagaye Producer Element ku rubyiniro maze aririmbira abantu indirimbo “Kashe”, ikaba ari nayo rukumbi amaze gusohora. Element yayiririmbiye abakunzi b'umuziki nyarwanda bari bahari, benshi barizihirwa cyane.

    Aririmba abakunzi be bamwikiriza, Christopher yageze kuri Hashtag ari nayo yasorejeho, akurirwa ingofero ku rubyiniro yaririmbye mu buryo bwa Live.

    Saa yine n'iminota 35 nibwo Dj Marnaud yagiye ku rubyiniro atangira gucuranga ahereye ku ndirimbo “Kucyaro” ya Mistaek, akurikizaho “Bahabe” yakoranye na Bushali. Marnaud wanyuze abantu mu buryo bukomeye, yacuranze anavuza ingoma mu buryo bwa gihanga.

    Hafi isaha yamaze ku rubyiniro, Dj Marnaud yerekanye ko ari we muvanzi w'umuziki wa mbere mu Rwanda nyuma yo gushyushya abantu mu buryo bwose bwaba ubw'imibyinire n'imicurangire.

    Dj Marnaud wabyinaga anacuranga, yakoze ibishoboka byose anyura ibihumbi byari biteraniye muri Bk Arena, banyurwa n'umuziki n'ingoma yabakubitiraga yifashishije amapiano agezweho muri iyi minsi.

    Saa tanu n'iminota 25 abakunzi b'umuziki nyarwanda bari bateraniye muri Bk Arena batangiye kuririmba bahamagara itsinda rya Sauti Sol babonaga ko ryatinze kugera ku rubyiniro. Bahamagaraga iri tsinda mu mbaraga nyinshi bamwe bavuza n'amafirimbi.

    Saa Tanu n'iminota 32 ni bwo Sauti Sol bageze ku rubyiniro n'imbaraga nyinshi n'ibicurangisho bitwaza, bakora icyo bise gutwika urubyiniro. Mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Kuliko Jana”, Sauti Sol banyuze imbaga y'abantu benshi bitabiriye igitaramo cyabo.

    Abakunzi b'umuziki bari banyuzwe

    Aba bagabo bane berekanye ko ari abahanga mu miririmbire no mu micurangire, bongeye kuririmba indirimbo bavuzemo Perezida Kagame, maze banyura abatari bake. Mu ndirimbo zirimo “Suzana”, Sauti Sol bavuze ko bakunda abanyarwanda ndetse n'u Rwanda, bahamya ko beretswe urukundo rudasanzwe.

    Ish Kevin yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe

    Mu gihe cyose bamaze ku rubyiniro Sauti Sol bahamije ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gusura, igihugu gifite ubuyobozi bwiza ndetse n'abaturage bakora kugira ngo igihugu gihore gisa neza ‘gutya’. Sauti Sol beretswe urukundo rukomeye i Kigali, batungurwa no gusanga indirimbo zabo zose zizwi na cyane ko bagatera abakunzi babo bakikiriza.

    Ish Kevin yaje kuririmba arwaye anyura abantu benshi

    Christopher yerekanye ubuhanga bwe ku rubyiniro


    Christopher yahamagaye Element ku rubyiniro

    Abantu bari benshi

    Dj Marnaud yaciye impaka mu ba Dj

    Abakunzi b'umuziki bari bahagurutse

    Sauti Sol berekanye ko ari abahanga mu majwi 

    Sauti Sol yakuriwe ingofero

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121279/mu-ijoro-ryaranzwe-no-gushimira-perezida-kagame-sauti-sol-yakoze-igitaramo-kizahora-kibukw-121279.html

  • Anne Kansiime yazanye abanyarwenya babiri nyu… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo ashyira mu ishusho yo kwishimira 'ibyo twagezeho' nyuma y'imiraba. Ati 'Tariki 25 Nzeri bizaba ari umunsi mwiza.'

    Uyu mugore yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, ari kumwe n'abandi banyarwenya babiri b'abanya-Uganda.

    Yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kugaruka i Kigali nyuma y'imyaka itanu yari ishize adataramira mu Rwanda. 

    Ati 'Ndumva nishimye birenze. Ndabinginze, namwe mutekereze kubyo nateguye mu myaka itanu ishize. Ndashaka kubamenyesha ko hari byinshi byahindutse [Yazunguje ikibuno].'

    Nkusir Arthur wateguye iki gitaramo, yavuze ko hari gahunda yo gukorana na Anne Kansiime muri gahunda yo guteza imbere abanyarwenya, yaba abo mu Rwanda n'abo muri Uganda.

    Yavuze ko iki gitaramo kizagaragaramo abanyarwenya umunani bo mu Rwanda n'abanyarwenya batatu bo muri Uganda.  

    Kansiime yavuze ko yari akumbuye Abanyarwanda mu buryo bwihariye. Kuri we, avuga ko kuri iki Cyumweru, ari umwanya mwiza wo guhura n'abafana be.

    Yavuze ko n'ubwo akora ibitaramo ibitaramo imbona nkubone ibizwi nka 'Stand Up' atari byo akunda cyane, kuko aba yumva yashyira imbaraga mu gukora urwenya atambutse kuri Youtube, kuko bitamugora cyane ugereranyije no gutegura ibya 'Stand Up Comedy'.

    Anne aherutse kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze zirimo Facebook, agaragaza ko atiyumvisha ukuntu imyaka itanu ishize adataramira Abanyarwanda akunda.

    Kuri we, atekereza ko bitewe n'igihe gishize, byarenga kuba igitaramo ahubwo bikaba inama ngari imuhuriza hamwe n'abafana ndetse n'abakunzi b'inganzo ye.

    Iki gitaramo kizagaragaramo Andrew Ondongo, Okello Hillary, Merci, Herbert, Admin, Tycoon, Joseph n'abandi. Kwinjira ni 20,000 Frw ndetse na 10,000 Frw. 

    Anne Kansiime yageze i Kigali yakirwa na Nkusi Arthur watumiwe muri iki gitaramo cya Seka Live 


    Kansiime ni we munyarwenya Mukuru muri iki gitaramo

    Nkusi Arthur yavuze ko bari mu biganiro na Kansiime bigamije guteza imbere abanyarwenya bo muri Uganda no mu Rwanda 

    Kansiime yazanye n'abanyarwenya babiri mu Rwanda, mu rwego rwo kubamenyereza ikibuga 

    Kansiime avuga ko afite inkuru nyinshi zo kubwira Abanyarwanda nyuma y'imyaka itanu yari ishize atabataramira

     

    Nkusi Arthur ni we watwaye mu mudoka Anne Kansiime amugeza kuri hotel acumbitsemo

     

    Ibyishimo ni byose kuri Anne Kansiime wagarutse i Kigali nyuma y'igihe kinini



    KANDA HANO UREBE AND MAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Dox Visual

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121278/anne-kansiime-yazanye-abanyarwenya-babiri-nyuma-yimyaka-itanu-adataramira-i-kigali-amafoto-121278.html

  • Ish Kevin yaje avuye mu bitaro, ibyuma by’abazungu biratenguha Sauti Sol igezweho, Christopher akurirwa ingofero (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gitaramo cyo gusoza umwaka w’imikino wa Basketball cyatumiwemo itsinda ry’abahanzi bakomeye muri Kenya, Sauti Sol beretswe urukundo rudasanzwe nubwo mbere y’uko bajya ku rubyiniro ibyuma by’abazungu byabanje kubatenguha amajwi akabura.

    Nyuma y’umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball 2021-22 “All Star Game 2022” aho Team Mpoyo yatsinze Team Steve amanota 126-116, hari hatahiwe abanyabirori, Kigali Arena hahise hakomereza igitaramo cya Sauti Sol yo muri Kenya aho yafashijwemo n’abahanzi Nyarwanda Meneza Christopher na Ish Kevin.

    Umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro saa 21h20′ ari we Ish Kevin.

    Uyu musore ukunzwe n’abiganjemo urubyiruko nubwo ari we wabanje ku rubyiniro ntabwo byamutwaye imbaraga nyinshi ngo abe yamaze gushyira abari muri Arena mu mwuka w’igitaramo, yageze ku ndirimbo ‘Amakosi’ biba ibindi muri Kigali Arena yaririmbanye n’abakunzi be. Ubwo yarimo aririmba iyi ndirimbo yikubise hasi ku rubyiniro inshuro 2.

    Yageze ku ndirimbo VIP yakoranye na Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, yasabye abari muri Kigali Arena gucana amatoroshi ya telefoni za bo maze bagaha icyubahiro uyu muhanzi witabye Imana mu kwezi gushize kwa Kanama.

    Mu minota 30 yamaze ku rubyiniro, mbere yo kuvaho yabwiye abakunzi b’umuziki we ko yaje avuye mu Bitaro.

    Ati “ndagira ngo mbabwire ko naje mvuye mu bitaro. Ndarwaye ariko kubera urukundo mbakunda sinari gusiba kuko namwe muba mwaje kutureba kubera urukundo.”

    Ish Kevin yahise asaba abakunzi be kuririmbana na we indirimbo “No Cap” ari yo yasorejeho.

    Ngo yaje avuye mu bitaro

    Ish Kevin yabasabye gucana urumuri hibukwa Yvan Buravan

    Saa 21:55′ umuhanzi Muneza Christopher yari ageze ku rubyiniro, yakirwa n’amashyi menshi cyane y’abari muri Kigali Arena.

    Uyu muhanzi waririmbye mu buryo bwa Live, yahereye ku ndirimbo ye “Byanze”, akomereza kuri “Abasitari” yishimiwe na benshi.

    Ibintu byahinduye isura ubwo yageraga ku ndirimbo “Ndabyemeye” agahita akurikizaho “Uwo munsi” ndetse na “Ndamukunda”.

    Yahise akurikizaho indirimbo yakoranye n’umuraperi Danny Nanone yitwa “Iri Joro” yahagurukije imbaga, byahumiye ku mirari ubwo yari ageze ku ndirimbo “Ijuru Rito”.

    Yahise akurikizaho “Nibido”, amaze kuyiririmba yahise atungurana ahamagara ku rubyiniro Producer Element maze aririmbira abakunzi be indirimbo ye ikunzwe cyane “Kashe”.

    Yakomereje ku ndirimbo ye ikunzwe cyane yahagurukije Kigali Arena yose “Mi Casa” akurikizaho “Simusiga” imaze imyaka 4 isohotse.

    Christopher mu minota 38 yamaze ku rubyiniro yayisoreje ku ndirimbo “Hashtag”, yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka.

    Christopher yemeje abari bitabiriye iki gitaramo

    Iki gitaramo cyari kitabiriwe ku rwego rwo hejuru

    Hahise hakurikiraho Dj Marnaud wahawe umwanya ngo asusurutse abari muri Kigali Arena mu gihe cy’iminota 45.

    Ubwo Marnaud yari avuye ku rubyiniro ibyuma bisohora amajwi byagize ikibazo maze abari muri Kigali Arena batangira kuririmba indirimbo zitandukanye, bamwe ukumva baririmba bati “oyeeee! Oyeee! Oyeeee!” Abandi na bo bati “murera, murera!” Ni ikibazo cyamaze iminota 11.

    Saa 23:31′ nibwo itsinda rya Sauti Sol ryageze ku rubyiniro ryakiranwa urugwiro rwinshi cyane, baje mu mwambaro wa Made In Rwanda, banzitse n’indirimbo ya bo 'Extravaganza’.

    Bamaze kuyiririmba basabye mu kinyarwanda bagize bati “mwiriwe?” Bakomeje bavuga ko bishimiye gutaramira mu Rwanda.

    Baririmbye indirimbo zitandukanye za bo zakunzwe nka 'Insecure’, ‘Short N Sweet’ bahuriyemo n’umuhanzi 'Nyashinski’ ndetse na ‘Kuliko Jana’ yakiranywe urugwiro n’abari muri Kigali Arena.

    Bomereje kuri 'Isabella', 'Feel My Love', 'Nerea', 'Melanin' bahuriyemo na Patoranking zishimiwe cyane. Baririmbye kandi 'Live and Die in Africa'

    Ubwo bari bageze ku ndirimbo “Nerea” bakoranye na Amos & Josh yasohotse muri 2015, Kigali Arena yitereye ibicu bitewe n’uko baririmbyemo Perezida Paul Kagame. Ni ku nkuru y’umusore aba abuza umukobwa gukuramo inda yamuteye kuko uwo mwana ashobora kuzaba igihangange.

    Indirimbo yabo “Suzanana” na yo yanyeganyeje inkuta za Kigali Arena. Aba bahanzi bakaba bamaze ipfa abitabiriye igitaramo bataha banyuzwe.

    Sauti Sol yishimiwe muri Kigali Arena

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ish-kevin-yaje-avuye-mu-bitaro-ibyuma-by-abazungu-biratenguha-sauti-sol-igezweho-christopher-akurirwa-ingofero-amafoto

  • Baraza wo muri Sout Saul yahishuye ijambo rikomeye yabwiwe na Perezida Kagame ubwo bari mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Sout Sol ryari mu Rwanda Mu ntangiriro z'uku kwezi mu birori byo Kwita Izina abana b'Ingagi ku nshuro ya 18.

    Aba basore bagaragaje ko banyuzwe n'uburyo bakiriwe mu Rwanda ndetse n'ibihe byiza bahagiriye.

    Mu bihe bitandukanye bagiriye mu Rwanda harimo no gukorana Siporo rusange na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeanette Kagame.

    Ni Siporo izwi nka 'Car Free Day' isanzwe iba kabiri mu kwezi imaze kumenyerwa hano mu Rwanda haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi duce dutandukanye tw'Intara z'Igihugu.

    Itsinda rya Sout Sol ryagaragaje ko ryishimiye cyane iyi Siporo rusange ndetse babigaragaza nk'icyifuzo ko yageragezwa iwabo muri Kenya.

    Mu ibaruwa ndende Baraza wo muri iri tsinda yagarutse ku rugendo ruryoshye bagiriye mu Rwanda harimo no gukora Siporo.

    Baraza ati 'Kabiri mu kwezi, iyo perezida ahari akorana siporo n'abaturage mu mihanda ya Kigali. Ni umunsi wiswe 'Car Free Day' nta n'umwe utwara imodoka muri iyo mihanda kuva saa moya kugeza saa yine z'igitondo'.

    Haba kandi hari abaganga bo gusuzuma abaturage indwara zitandukanye. Mu mboni za Baraza, iyo ni yo 'Afurika dushaka twese yita ku baturage bayo'.

    Baraza avuga ko bitabiriye ubutumire bwo gukorana siporo n'Umukuru w'Igihugu na Madamu Jeannette Kagame. Yibuka ijambo Perezida Kagame yavuze akibakubita amaso, aho yagize ati “Mwaramutse Sauti Sol, murishimye?”.

    Baraza avuga ko nta kindi yibuka yasubije kitari ukumushimira ku bwo kubatumira. Mu nyandiko ye, yavuze ko Perezida akunda gukora urugendo n'amaguru, iyi ikaba ari siporo ikora ku ngingo zose kuva ku mutwe kugeza ku mano.

    Yavuze ko yakunze ukuntu abarinda Perezida Kagame bose barimo abasore n'inkumi bakiri bato, babangutse kandi bafite ubuzima bwiza.

    Abigereranya n'iwabo muri Kenya, akavuga ko ho umuntu uhabwa izo nshingano aba ari mu myaka 40, bikaba byerekana uko Kenya yita ku rubyiruko rwayo; kudaha amahirwe abakiri bato, kudashora imari mu rubyiruko n'abagore nk'uko u Rwanda rubikora. (atanga urugero rw'uko Umuyobozi wa RDB afite imyaka 31).

    Baraza avuga ko atiyumvishaga uko Perezida w'imyaka 64 agiye kugendana na we w'umusore muri siporo.

    Ati “Naribeshyaga kuko abarinzi bakiri bato, bafite ubuzima bwiza bambwiraga kwihuta”.

    Mu nzira aho banyuraga hari aho bageze bumva indirimbo ya Sauti Sol, yaba Perezida na Madamu we barahindukira babereka ko indirimbo yabo irimo gukinwa. Nk'abahanzi, nta kwakirwa neza kurenze uko.

    Ikindi Baraza yabonye ni uburyo ubwo bari bageze ku kilometero cya gatanu hari abashoramari b'abanyamahanga begereye Perezida bakamuganiriza.

    Muri iyo siporo, abaturage batari mu itsinda rimwe na Perezida bari ku kindi gice cy'umuhanda, bamubona bakamusuhuza na we akabikiriza.

    Sauti Sol yatunguwe n'uburyo Perezida yabonye umuryango wakoraga siporo agahagarara agafata ifoto na wo 'selfie', akabatera akanyabugabo.

    Baraza ati 'Imiyoborere ntabwo ari ukubaka ibikorwaremezo by'agatangaza muri buri ngengo y'imari ahubwo ni ugukangurira abantu gahunda runaka no kubabera urugero'.

    Baraza ntazibagirwa ijambo Perezida Kagame yamubwiye ubwo bari bagiye gusoza siporo ati 'Twese turabizi ko niba ushaka kwihuta genda wenyine, ariko niba ushaka kugera kure jyana n'abandi'.

    Baraza kandi avuga ko yatunguwe cyane n'uburyo bakiriwe mu Rwanda avuga kuri bo bumvaga bagomba kwakirirwa ahantu h'icyubahiro ariko byarengeje cyane uko babitekereza bitewe nuko mu Rwanda bakiriwe ahantu heza cyane kandi hahenze kuri we aribwo yari araye ahantu hahenze cyane.

    Ati 'Icyo navuga kuri Lodge; twari twiteze kwakirwa byiyubashye kuko Sauti Sol iriyubashye ariko ntabwo twari twiteze kwakirwa ku rwego rwa Singita. Hari ibice bibiri by'iyi Lodge, aho twararaga ni mu gice cyihariye cy'ibihumbi 25 by'amadolari ku ijoro rimwe. Byari ubwa mbere ndaye ahantu hahenze gutya. Ni ahantu hari byose ndetse n'umutetsi wihariye'.

    Baraza avuga ko ijambo Perezida Kagame yamubwiye ari isomo ryo kumva ko abo bakorana ari ingenzi kandi bazafatanya kugera kure kurenza kuba yagenda wenyine.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/baraza-wo-muri-sout-saul-yahishuye-ijambo-rikomeye-yabwiwe-na-perezida-kagame

  • Umurindi w’Abaraperi muri BK Arena wanyuze abitabiriye igitaramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igitaramo RAP City Season 1 cyahurije hamwe Abaraperi bakomeye hano mu Rwanda, mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2022, cyanyuze abakunzi b’iyo njyana bitabiriye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umurindi-w-abaraperi-muri-bk-arena-wanyuze-abitabiriye-igitaramo