Tag: Imyidagaduro

  • Eddy Kenzo yahishuye ko hari abantu bishyuriwe kumwica #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ‘Eddy Kenzo’ yavuze ko afite ubwoba akomeje guterwa n’abantu bashaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/eddy-kenzo-yahishuye-ko-hari-abantu-bishyuriwe-kumwica

  • Justin Shema agiye kumurika ubwiza bwUmushan… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Justin Shema, yagize ati: 'Twateguye imurikabikorwa ry'amafoto yafatiwe mu bice bitandukanye, hagamijwe guha agaciro abari n'abategarugori.'

    Akomeza agira ati: 'Twifuza guhuza ubukerarugendo n'imideli kuko bifite aho bihuriye, no mu busanzwe kuri iyi nshuro tukaba twaribanze ku mushanana.'

    Yongeraho ati:”Intero y’imurikabikorwa ryacu ni ‘Kwanda’ nko kwagura ubwiza bw’Umushanana ukagera hose ku isi, ukajya wambarwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga.”

    Iri murikabikorwa rikaba riteganijwe kuwa 24 Ugushyingo 2022 ahazwi nka Goethe Institut Kigali mu Kiyovu, aho hazerekanwa amafoto atandukanye yagiye afatirwa mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Mu busanzwe Justin akaba ari umwe mu bahanga mu itumanaho, akora mu ikompanyi y'ikoranabunga y'Irembo.

    Ibi byose ariko akaba abifatanya no kumurika imideli ibyo amaze imyaka igera kuri itanu akora, aho yagiye agaragara mu binyamakuru byanditse by'imideli bitandukanye [Magazine].

    Yaserutse ahantu hatandukanye mu birori by'imideli yaba mu Rwanda no hanze, birimo Kigali Fashion Week na Rwanda Cultural Fashion Show zose zo mu mwaka wa 2022.

    Aheruka Dubai aho yiyerekanye muri Rwanda Fashion Connect 2022 hari muri Werurwe.

    Justin Shema amaze kubaka izina mu mideliYifuje guha agaciro abari n’abategarugori binyuze mu mushananaAheruka guserukira u Rwanda i Dubai

    The Gods of Women Exhibition izabera mu Kiyovu, Kigali Umushanana Shema arifuza ko uba umwambaro wamabarwa ku isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122905/justin-shema-agiye-kumurika-ubwiza-bwumushanana-abijyanisha-nubwu-rwanda-amafoto-122905.html

  • Umuhanzi rurangiranwa muri Afurika ategerejwe i Kigali #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria wanditse izina muri Afurika yose, Joeboy agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

    Ni mu gitaramo cyiswe ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyateguwe na East Africa Promoters cyagombaga kuba cyarabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

    Ku munota wa nyuma iki gitaramo cyari giteganyijwe tariki ya 23 Nyakanga 2022 cyaje gusubikwa aho Joeboy yagombaga gufashwa n’abahanzi nka; Bruce Melodie, Davis D, Christopher, Bushali, Juno Kizigenza, Chris Eazy na Kenny Sol.

    EAP ikaba yamaze kwemeza ko iki gitaramo kizaba tariki ya 3 Ukuboza 2022 kibere muri Kigali Arena.

    Joeboy yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Sip’, 'Beginning’, 'Baby’ na 'Nobody’ yahuriyemo na Mr Eazi na Dj Neptune na we uheruka mu Rwanda.

    Uyu musore w’imyaka 24 yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi.

    Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya emPawa Africa.
    Yize muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Imicungire y’Abakozi.

    Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 akora indirimbo ye ya mbere yise 'Gbeseyin’. Yasubiyemo 'Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

    Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s “Banku” Music.

    Joeboy yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri Gashyantare 2020 ubwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction.

    Joeboy agiye kugaruka gutaramira i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuhanzi-rurangiranwa-muri-afurika-ategerejwe-i-kigali

  • Ariel Wayz yahishuye uko yisanze ari umufana wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022 Ariel Wayz yakiriwe nk'umufana wa Rayon Sports, nyamara mbere y'aho ntabwo yajyaga agaragara cyane mu bijyanye no gufana umupira w'amaguru.

    Mu kiganiro n'Igihe Ariel yavuze ko atigeze yisanga cyane mu bijyanye n'umupira w'amagaru gusa yakuruwe n'uburyo abafana ba Rayon Sports bayikunda, bituma nawe ayiyumvamo.

    Ati 'Ntabwo nakundaga umupira w'amaguru ariko abantu batumye nkunda Rayon ni abafana bayo. Narebye ukuntu bayikunda, bituma nanjye nyikunda kubera ukuntu baba bayifana.'

    Uyu muhanzikazi uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo'You should know'ikomeje kuvugisha benshi kubera imyambara yagaragayemo yambaye aho usanga yari yikozeho nk'abakobwa mu gihe abenshi bamumenyereye yambaye nk'abasore.

    Ariel Wayz yavuze ko yategereje kwambara iyo myambaro mu rwego rwo kwerekana ubuhanzi no guha abakunzi be ibishya kugira ngo batamurambirwa.

    Ati 'Abahanzi tuba dufite byinshi dushaka kuvuga imyenda nayo iba ari ikindi kintu gitanga ubutumwa. Impamvu nabikoze ni uburyo bwo kugaragaza ubuhanzi bwanjye no guhindura. Nkeka ko abantu bari bararambiwe uko nambara kwari ukugira ngo abantu batabirambirwa.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ariel-wayz-yahishuye-uko-yisanze-ari-umufana-wa-rayon-sports

  • Ise yabaye Ambasaderi mu Rwanda! Impanga Majo… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru giteguza igitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, Major League Djz bagiriye inama abanyamuziki bo mu Rwanda kugerageza kugira umwihariko muri muzika yabo.

    Iri tsinda rigizwe na Bandile Mbere ucuranga avangavanga umuziki na Banele Mbere umucuranzi wa percussion, rizacuranga mu gitaramo cyiswe 'Amapiano To The World' mu kabyiniro ku munsi umwe kazubakwa muri BK Arena, kiswe 17th Avenue Popup Night Club.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa 3 Ugushyingo 2022, aba ba Djs  bari kumwe na Dj Marnaud bavuga ko bafitanye amateka akomeye n'u Rwanda, kuko ariho umubyeyi wabo yabaye cyane ari ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Rwanda n'u Burundi mu 2003.

    Banele Mbere yagize ati ' Twagiye tuza mu Rwanda igihe umubyeyi wacu yari ambasaderi hano, ari naho yapfiriye. U Rwanda dufitanye amateka akomeye cyane, twahageze kare, twasuye ibikorwa bitandukaye tugeze ahangaha tuvuye kureba Ingagi zo mu birunga.'

    Bandile Mbere we yagize ati 'Nishimiye ko ndi hano mu Rwanda, Abanyakigali bitegure umuziki udasanzwe w'amapiano. Yego sinzi neza uko abanyakigali batarama, gusa nabonye hari uko babigenza ariko hazaba ahari umuziki mwiza cyane kandi usaba kuwubyinana akabaraga.'

    Bandile yasabye abanyamuziki bo mu Rwanda kugira umwihariko muri muzika yabo.

    Ubwo yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru yagize ati 'Icyo nabwira abahanzi bo mu Rwanda ni uko buriya bagerageza kugira umwihariko mu muziki wabo, kuburyo uwumva wese yumva ko ufite aho ukomoka kandi ukagira aho uhurira n'umuco wabo. Ibi nibyo byadufashije kugeza umuziki w'amapiano ku Isi aho mubona ubu.'

    Iri tsinda rya Major League DJs rigiye gucurangira bwa mbere mu Rwanda aho umubyeyi wabo Dr Aggrey Mbere yabaye ari Ambasaderi wa Afurika y'Epfo mu Rwanda, akaba ari naho yitabiye Imana mu 2003 akiri mu nshingano z'akazi.

     

    Abasore b'impamga bakunzwe mu kuvanga umuziki

    Muri  iki gitaramo 'Amapiano To The World' iri tsinda rya Major League DJs rizafatanya na Dj Toxxyk na Dj Marnaud, bacurangire abakunda umuziki w'amapiano ugezweho muri iki gihe.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni 20 000 Frw ku bazagura itike bakoresheje BK Arena Prepaid Card, mu gihe kugura ukoreshe izindi nzira ari 30 000 Frw abo bose bakongezwa amacupa atatu ya Heineken.

    Brian Rugamba Karemera ushinzwe amasoko n'imenyekanishabikorwa muri Bank ya Kigali yemeza ko abafite ikarita ya BK Arena Prepaid Card bazoroherezwa kwinjira muri iki gitaramo, aho itike y'ibihumbi 30.000Frw  bo bazayigura ibihumbi 20.000Frw gusa.

    Iki gikorwa cy'igabanyirizwa kizahoraho no ku bindi bitaramo bizabera muri BK Arena, nk'uko byagenze ku byabanje kuva Banki ya Kigali yatangira gukorana na QA Venue Solutions Ltd iyobora iyi nzu.

    Mtn yaje iri igisubizo muri iki gitaramo 

    Gaga wari uhagarariye ubuyobozi bwa BK Arena avuga ko imwe mu ntego bafite ari ugukomeza gusururutsa Abanya-Kigali, ku buryo nibura rimwe mu gihembwe bazajya babazanira aba-Dj bakunzwe hirya no hino ku Isi bakaza muri ibi birori bimeze gutya. 'Ibi ni intangiriro y'ibindi byinshi bizaza'.

    Musugi J.Paul wari uhagarariye MTN muri iki gikorwa avuga ko ukwezi k'Ugushyingo kwahariwe gahunda ya Mobile Money, bakaba barahisemo gutera inkunga iki gitaramo kugira ngo babashe guhura n'abakiriya babo babashe gusobanukirwa gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

     

    Dj Marnaud yahize gukora amateka muri Club

    Usibye igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu, aba basore bazacurangira muri Ubumwe Grande Hotel ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 mu gitaramo cyiswe 'Balcony Mix', gusa aha ho kwinjira bizaba bisaba ubutumire aho kuba amatike nk'uko bimeze mu cya mbere.

    'Balcony Mix' si ibirori bishya kuri aba basore dore ko hashize amezi abiri babikoze mu mujyi wa New York, basanzwe babikorera mu mijyi itandukanye hirya no hino ku Isi ubu bageze kuri Season ya 5 Episode ya 2.

    Icyo kunywa kizaba gihari ku bwinshi

    Ibi bitaramo byatewe inkunga na Heineken, Momo by MTN, Ubumwe Grande Hotel, Forzza, BK Arena na EAP (East African Promoters).

    Lucky Nzeyimana niwe wari uyoboye ikiganiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122535/ise-yabaye-ambasaderi-mu-rwanda-impanga-major-league-djz-bateguje-igitaramo-cyamateka-amaf-122535.html

  • Menya impamvu isomerwa rya Prince Kid ryasubitswe #rwanda #RwOT

    Icyo cyemezo kivuze ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Princekid rwongeye gupfundurwa, rukazakomeza kuburanishwa, mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 rwagombaga gusomerwa mu ruhame.

    Ni icyemezo cyafashwe n'umucamanza wavuze ko nyuma yo kumva ababuranyi bombi, Urukiko rwaje gusanga hari abatangabuhamya rukeneye kumva bityo rwongera gupfundurwa.

    Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bakenewe bazahamagazwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 saa mbiri za mu gitondo bakumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Yongeyeho ko nubwo Prince Kid azahamagazwa ngo avuge ku buhamya buzatangwa, nubundi urubanza ruzaburanwa mu muhezo nk'uko byagenze ubwo aheruka kwitaba Urukiko.

    Iki cyemezo kivuze ko Prince Kid akomeza kuba afunze hagategerezwa ko yongera kuburana noneho Urukiko rukajya rwafata icyemezo ku rubanza rwe.

    Umucamanza akivuga iki cyemezo abari buzuye icyumba cy'iburanisha biganjemo itangazamakuru, inshuti n'abakoranaga na Pronce Kid bahise bikubita barasohoka, ariko bagenda bijujuta kuko batari basanzwe bamenyereye icyemezo nk'iki.

    Yaba Prince Kid cyangwa abamwunganira mu mategeko nta wabashije kugera ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyakora Umushinjacyaha we yari yitabiriye.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/prince-kid-wari-gusomerwa-urubanza-rwe-rwahagaritswe-hahamagazwa-abandi

  • Abagera kuri 50 bakomeje mu irushanwa rya On… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 mu ishuri rya Elite Music rwagati mu Mujyi wa Kigali muri Centre Missionaire Lavegerie, habereye amajonjora y'irushanwa rya One Nyota Music Competitition ryari ryariyandikishijemo abanyempano 214 baturutse hirya no hino mu gihugu.

    Gusa aba bose ntabwo babashije kuhagera. Abashishije kunyura imbere y'Akanama Nkemurampaka ni 85 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali na bacye baturutse mu Ntara mu turere turimo Rusizi, Nyamagabe, Huye na Bugesera. Buri muhanzi yahabwaga iminota iri hagati y'ibiri n'itatu. 

    Nyuma yuko bose bamaze kuririmba ari na ko bagenda babwirwa ibyo gukosora mu gihe baba bakomeje, ku isaha ya saa kumi n’imwe ishyira saa kumi n'ebyiri z’umugoroba, habayeho umwiherero w'Akanama Nkemurampaka.

    Ku isaha ya saa moya na makumyabiri ni bwo buri umwe yabwiwe amanota y’ibyo yakoze, abagera kuri mirongo itanu (50) akaba aribo bakomeje. Uwitwa Ntagungira Sam ni we wahize abandi, umukobwa waje imbere akaba ari Muhoza Simbi waje ku mwanya wa kane.

    Abanyempano 50 bakomeje ni Samu Ntagungira, Idris Rukundo, Jabo Clever, Muhoza Simbi, Niyigena Eric, Joel Buntu,  Niyonsaba Daniel, Gihozo Christian, Iradukunda Patrick, Charles Muhamiriza, Mbonyinshuti Rafiki, Ngamije Cedric, Irakoze Ange Regis, Nizeyimana Kennedy, Emmanuel Tuyishime, Uwineza Alice, Bizimana Olivier, Niwemugore Natete Nasila;

    Rukundo Ishimwe Kevin na Ufitinema Daniel, Ngoga Freddy, Mupenzi Viateur, King Elliy, Nambajimana Innocent, Manzi Handsome, Malshal Mushaki, Umuhoza Clarisse, Gwizimpundu Aime Chartine, Yambabariye Junior, Jesus Marie Joseph, Bahizi Prince Victory, Byukusenge Malachie, Tuyikundire J.Francois Regis;

    Hagenimana Jen Paul, Iradukunda Bennie, Ntihinyurwa Patrick Thiery, Ikuzwe Jimmy Leandre, Mugabo Aimable na Riziki Etienne, Ninyishu Benie, Niyodusenga Thierry, Mapenzi Rameck, Ingabire Claudine, Alexis Uwiringiyimana, Noel Bikorimana, Cyiza Fidele, Rutayisire J.Pierre, Lenny, Twiringiyimana Emmanuel na Rukundo Kenny Toussaiint.

    Amatora aratangira kuri uyu wa 15 Ukwakira 2022, akaba ari bube mu buryo bw'ikoranabuhanga. Azasozwa kuwa 30 Ukwakira 2022. Nyuma hazakurikiraho ibindi byiciro bizasozwa no kumenya uwahize abandi.

    Uzahiga abandi, azitabwaho mu bikorwa by'umuziki we bya buri munsi mu gihe cy'umwaka, akorerwe ndirimbo z'amajwi n'amashusho anafashwe kuzimenyekanisha, kimwe n'abandi babiri bazakorerwa indirimbo z'amajwi n'amashusho.

    Wabakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zirimo InstagramAbahanzi berekanye impano zidasanzwe mu njyana zitandukanyeHarimo n’abaririmbaga banicurangira Mu bahanzi bitabiriye harimo abasanzwe bafite indirimbo zaboHari n’abitabiriye bavuye mu Ntara Umuntu yari yemerewe kuririmba indirimbo ye cyangwa gusubiramo iy’abandiNadia Kangabe uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda ni umwe mu bari bagize Akanama NkemurampakaUmuyobozi w’ishuri rya Elite Music ari mu bari bagize Akanama NkemurampakaUmwe mu ba Dj bazwi kuri Flash TV ari mu basusurukije amarushanwaUmunyamakurukazi Nina ni we wari MC w’irushanwa 

    Nta rungu ryari rihari ku bitabiriye iki gikorwa

    AMAFOTO: Uwimpuhwe Aline-NKUNDA CREATION

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121902/abagera-kuri-50-bakomeje-mu-irushanwa-rya-one-nyota-music-competition-amafoto-121902.html

  • AMAFOTO:Ihere ijisho ibyamamare mu Rwanda bimaze gukora ubukwe muri uyu mwaka #rwanda #RwOT

    1. RUGAMBA Yves(Yverry)

    Yverry ni umwe mu bahanzi beza hano mu Rwanda akoze ubukwe n'umukunzi we Uwase Vanessa benshi bazi nka (Vanillah )baherutse no kwibaruka umwana wabo w'imfura.

    Imihango y'ubukwe bwa Yverry na Vannilah yabaye tariki ya 12 Kamana 2022 muri Sports View Hotel Kicukiro ari naho basezeraniye.

    2. Clarisse UWIMANA

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana wa B&B FM Umwezi nawe ni umwe mu byamamare hano mu Rwanda byakoze ubukwe muri uyu mwaka.

    Clarisse yakoze ubukwe na Kwizera Bertrand Festus bari bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo mu bukwe bwabaye tariki ya 3 Nzeri 2022.

    Umuhango wo gusaba no gukwa Clarisse wabereye mu busitani bwa Heaven Garden Rebero witabirwa n'ibyamamare nka Intore Massamba wasohoye Uwimana mu nzu na Butera Knowless uri mu bamwambariye mu gihe Umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Evelyne Umurerwa yamubereye maraine.

    3. SHIMWAYEZU Cedrick

    Umunyamakuru Shimwayezu Cedrick wa Isango Star mu kiganiro Isango na Muzika na Sunday Night nawe ni umwe mu basezeye ku kuba ingaragu muri uyu mwaka.

    Cedrick yasezeranye kubana akaramata na Mahoro Guillaine uzwi nka Gigi ku wa 20 Kanama 2022 mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Ndera, basezerana imbere y'Imana mu muhango wabereye muri Shapele ya Centre Christus i Remera naho abatumiwe bakirirwa mu ishuri rya Kigali Parents School.

    4. Miss Umutesi Léa

    Umutesi Léa uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 nawe yasezeye ku bukumi muri uyu mwaka asezerana n'umukunzi we Peter Nasasira bari bamaranye igihe mu munyenga w'urukundo.

    Miss Lea yasabwe anakobwa na Peter kuwa 1 Ukwakira mu muhango wabereye mu busitani bwa Golden Garden buherereye ku musozi wa Rebero, ibirori by'ubukwe bw'aba bombi byakomereje muri EAR Anglican Church aho basezeraniye imbere y'Imana.

    5.Niyomubyeyi Noëlla(Fofo)

    Fofo wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda muri filime zitandukanye harimo iy;uruhererekane izwi nka Papa Sava yanatumbagije izina rye nawe yakoze ubukwe muri uyu mwaka n'umukunzi we Niyigena Daniel bahuye bwa mbere muri 2018.

    Ubukwe bw'aba bombi bwabaye ku wa 2 Ukwakira 2022 mu birori Byabimburiwe n'umuhango gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Mlimani ku musozi wa Rebero.

    Nyuma basezerana imbere y'Imana muri Hotel Sainte Famille iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati ari naho inshuti n'abavandimwe bakiriwe.

    6. Mukayizere Jalia Nelly [Kecapu]

    Kecapu ukunzwe muri Filime Nyarwanda by'umwihariko filime izwi nka Bamenya nawe yasezeranye na Mutabazi Jean Luc bari bamaze imyaka irenga icumi bakundana.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 23 Nyakanga 2022 ubera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza.

    Nyuma yo gusaba no gukwa isezerano ryabo bagiye kurihamiriza imbere y'Imana mu Idina ya Islam mu muhango wabereye mu Musigiti wo kuri Onatracom.

    7. Miss Mutoni Balbine

    Mutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Miss Rwanda mu 2015, yakoze ubukwe na Kwitonda Arsène bari baranye imyaka umunani mu munyenga w'urukundo.

    Ubukwe bwaba bombi bwabaye tariki 1 Ukwakira 2022 bubera mu mujyi wa Kigali mu gihe aba bombi basanzwe babana muri Leta zunze ubumwe z'America.

    8. Samuel Baker Byansi

    Umunyamakuru Sam Baker wamenyekanye mu gukora inkuru zicukumbuye yasezeranye numukunzi we Uwase Jocelyne.

    Ibirori by'ubukwe bw'aba bombi byabaye ku wa 18 Kamena 2022 bibera i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

    Ni umuhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa, hakurikiraho gusezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) Ruherere i Nyarutarama.

    9. Munezero Aline(Bijoux)

    Umukinnyi wa Filime Nyawanda Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri Filime y'uruhererekane izwi nka Bamenya nawe yakoze ubukwe mu ntangiro z'uyu mwaka n'umuhanzi Lionel Sentore usanzwe atuye ku Mugabane w'u Burayi.

    Ni mu birori byabaye ku wa 8 Mutarama 2022, byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Reberon bikurikirwa no gusezerana imbere y'Imana mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ihere-ijisho-ibyamamare-mu-rwanda-bimaze-gukora-ubukwe-muri-uyu-mwaka