Tag: Imyidagaduro

  • 'Icyo mbarusha sha'-Clapton Kibonke yeretse urukundo rudasanzwe umufasha we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Clapton Kibonke umaze kwigarurira imitima y'abenshi kubera ubuhanga bwe mu gukina filime z'urwenya.

    Clapton Kibonke wamenyekanye muri filime seburikoko ndetse kuri ubu akaba yarashoje amafaranga muri filime ye umuturanyi.

    kuri uyu munsi Clapton Kibonke yasangije abakunzi be kuri instagram ye amafoto y'umufasha we yongera amagambo 'icyombarusha'.

    Kuri ubu Clapton Kibonke n'umufasha we Ntambara Jacky bafitanye abana babiri umuhungu n'umukobwa.

    Source : https://yegob.rw/icyo-mbarusha-sha-clapton-kibonke-yeretse-urukundo-rudasanzwe-umufasha-we/

  • The Ben na Bruce Melodie ni bo bahanzi bakuru… – #rwanda #RwOT

    Kuva umubano w'u Rwanda na Uganda wasubira mu buryo, ibihugu byose bikongera kugirana imigenderanire myiza, yaba muri Uganda ndetse no mu Rwanda, hakomeje gukorwa ibitaramo bikishimirwa n'inguni zose.

    Kuri ubu hagiye kuba iserukiramuco ryitezweho kuzitabirwa n’abanyaRwanda benshi muri Uganda bagiye kwishimira iminsi mikuru irimo n'igitaramo kigiye kubera muri iki gihugu kizabahuriza hamwe n'inshuti n'abavandimwe.

    Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben akaba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda na Uganda ndetse na Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie unaherutse gutaramira muri Uganda mu gitaramo cya Edddy Kenzo, bateguje iki gitaramo.

    Ku nteguza z'iki gitaramo hagaragaraho Then ndetse n'abandi bahanzi barimo nka Ykee Benda na Levixone bazafatanya n'aba Mc bakunzwe barimo Anita Pendo ndetse na Mc Nario banakomeje gushishikariza abantu kuzakitabira.


    The Ben mu gitaramo gitegerejwe muri Uganda

    Bruce Melodie n'ubwo atagaragara kuri izi mpapuro zamamaza iki gitaramo, yamaze gukora amashusho mato atumira abantu kuzitabira iki gitaramo ndetse akaba yavuze ko abantu bamwitega bitandukanye n'ibyabanje.


    Iki gitaramo kizabera kuri Lugogo Cricket, giteganyijwe kuba ku itariki 17 Ukuboza 2022. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 50 ahasanzwe, ibihumbi 100 muri Vip ndetse na Miriyoni 3 mu myanya y'icyubahiro yisumbuyeho. Aya yose akaba ari mu mafaranga yo muri Uganda.


    Ni igitaramo kizayoborwa n’umunyarwenya Salvador


    Mc Anita Pendo ni we uzaba ari umushyushyarugamba

    Bazafatanya gususurutswa na Mc Nario

    Ni ubwa mbere iri serukiramuco rigiye kuba, ku nshuro ya kabiri rizabera mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123713/the-ben-na-bruce-melodie-ni-bo-bahanzi-bakuru-mu-iserukiramuco-kigampala-ritegerejwe-muri–123713.html

  • Sandra Teta yateguje igitaramo muri Uganda bitangaza benshi #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w'abana babiri yabyaranye na Weasel, abinyujije ku rubuga rwa Snapchat yemeje ko agiye kujya mu Mujyi wa Kampala mu minsi ya vuba.

    Agiye muri gahunda y'ibirori yateguye bizaba ku wa 14 Ukuboza 2022 mu kabari kitwa B. Club, kamwe mu dukunzwe mu Mujyi wa Kampala muri iyi minsi.

    Mu babonye iyi nteguza bamwe batunguwe n'uyu mwanzuro yafashe wo guubira muri Uganda aho bamwe bavuze ko bishobora kumuviramo ibindi byago bitewe nuko yaje atameranye neza n'umugabo we.

    Sandra Teta aheruka muri Uganda muri Kanama 2022 nyuma yo kugirana ibibazo n'umugabo we Weasel wamamaye muri Goodlyfe, byatumye agarurwa i Kigali n'abana be.

    Muri Gicurasi 2018 nibwo Teta yari yerekeje mu ruhando rwo gutegura ibitaramo mu Mujyi wa Kampala, nyuma yo kubengukwa n'abayobozi b'akabari kitwa Hideout Lounge Bar & Restaurant.

    Yahise yigarurira imitima ya benshi muri iki gihugu kuva yagera i Kampala, aho yagiye ategura ibitaramo byiswe 'Boss Lady Wednesday' n'ibya 'Kigali Nation'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sandra-teta-yateguje-igitaramo-muri-uganda-bitangaza-benshi

  • Bitunguranye Travis Greene ntagitaramiye mu R… – #rwanda #RwOT

    Travis Greene wari watumiwe mu Rwanda na RG Consult, yahamije ko atakije i Kigali mu itangazo yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 05 Ukuboza 2022. Yiseguye ku bakunzi b’umuziki we, avuga ko atazabataramira muri iki cyumweru, gusa abizeza ko umwaka utaha bishoboka.

    Uyu muramyi umaze iminsi mui Nigeria, yatangiye avuga ko afite inkuru ibabaje ku Rwanda na Uganda. Yavuze ko ku bw’impamvu zirenze intekerezo ze [ntizisobanutse kuri we], uwateguye igitaramo ntiyigeze agura amatike y’indege imuzana mu Rwanda.

    Ni ibintu yise ubunyabwuga bucye, agasaba ko abaguze amatike y’igitaramo basubizwa amafaranga yabo. Ati “Ndasenga ngo promoter [uwateguye igitaramo] nibura azabasubize amatike yanyu”. Iyi nkuru yababaje benshi barimo Aline Gahongayire washyize kuri Instagram utumenyetso tw’umutima ushenguwe n’agahinda.

    Travis yababajwe no kuba atagitaramiye i Kigali

    Travis yari gutaramira bwa mbere mu Rwanda kuwa Kane tariki 08 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali. Ku munsi w’igitaramo, itike yari kuzaba igura 15,000 F mu myanya isanzwe, 25,000 Frw muri VIP, 50,000Frw muri VVIP na 450,000 Frw kuri Table y’abantu 10. Yari kuzasangira uruhimbi n’abarimo Gaby Kamanzi na Papi Clever & Dorcas.

    Yari kuzaza i Kigali avuye i Kampala muri Uganda aho yari afite ibitaramo bibiri. Icya mbere cyari kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022 muri Imperial Royal Hotel. Kwinjira byari kuba ari amashiringi ibihumbi 150, ibihumbi 100, ndetse na Miliyoni 2 n’igice kuri table.

    Kuwa Gatatu tariki 07 Ukuboza 2022 uyu muramyi w’umunyamerika yari kuzakorera igitaramo gikomeye muri Stade nini muri Kampala, Lugogo Hockey Gronds, aho kwinjira byari kuzaba ari amashiringi ibihumbi 30 mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi 50 muri VIP.

    Abari batumiye Travis Greene mu Rwanda ntacyo baratangaza kugeza ubu. Gusa hari kuvugwa byinshi ku ihagarikwa ry’igitaramo cye aho bamwe bavuga ko hari guhagarikwa ingendo nyinshi z’indege bakabihuza n’uko ikirere uko kimeze. Hari n’andi makuru avuga ko Travis yifuzaga itike y’indege ye bwite, ibintu bishobora kuba byagoranye mu kubyumvikanaho n’abamutumiye.

    Travis Greene yamamaye mu ndirimbo 'Nara' kuva ubwo izina rye riraguka mu buryo bukomeye. Kuva mu 2007 yakwinjira mu muziki, amaze gushyira hanze album eshatu zirimo 'Stretching Out' yo mu 2010, 'The Hill' yo mu 2015 na 'Crossover' yo mu 2017. Anafite ku isoko Extended Play (EP) yise 'International'.

    Uyu muhanzi waririmbye mu muhango wo kurahira kwa Donald Trump ubwo yabaga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavukiye mu gace ka Delaware ku wa 17 Mutarama 1984, kuri Nyina witwa Charleather Greene, ariko yakuriye mu gace ka Warner Ribins muri Georgia. Se yitabye Imana 1989, hashize imyaka itanu avutse.

    Itangazo rya Travis rivuga ko atagitaramiye i Kigali

    Igitaramo Travis yari ategerejwemo i Kigali

    Igitaramo Travis yari ategerejwemo i Kampala

    REBA INDIRIMBO YAZAMUYE IGIKUNDIRO CYA TRAVIS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123543/bitunguranye-travis-greene-ntagitaramiye-mu-rwanda-123543.html

  • Mu mitoma itangaje umukunzi wa Bushali yamwifurije isabukuru nziza y'amavuko #rwanda #RwOT

    Umukunzi w'umuhanzi Bushali, banabyaranye umwana w'umuhungu, ukoresha izina rya Pontesiano, yifurije isabukuru uyu muhanzi mu buryo bw'uzuye imitoma itagira uko isa.

    Mu butumwa yageneye uyu musore babyaranye, yagize ati 'Isabukuru nziza y'amavuko ku mugabo w'inzozi zanjye! Imana ikundindire kuri uyu munsi udasanzwe. Usobanuye Isi kuri njye, byose byanjye. Ndakwifuriza ibyiza byose Data'.

    Uyu mugore yabwiye Bushali ko amukunda ndetse amwifuriza imigisha myinshi.

    Muri 2021 nibwo byamenyekanye ko umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka @bushali_ yibarutse imfura y'umuhungu, abyaranye n'uwahoze ari umufana we bikarangira bakundanye.

    Uyu mukunzi wa Bushali akaba na Mama w'umwana we ni umwe mu bafana bakomeye Bushali afite kuko usanga anamushyigiira aho uyu muhanzi yagiye gutaramira akenshi.

    Bushali kandi uretse kuba ashyigikirwa n'umukunzi we n'umwana wabo ntibamusiga kuko mu minsi yashize Bushali yakunze kugaragara bari kumwe ku rubyiniro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-mitoma-itangaje-umukunzi-wa-bushali-yamwifurije-isabukuru-nziza-y-amavuko

  • Uduhigo tudasanzwe Davido yaciye dufite mbarw… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ni umwe mu byamamare bikomeye muri Africa ukomeje kugenda akora indirimbo zitandukanye, kandi zigira igikundiro cyo hejuru kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2011.

    Kuri uyu munsi yizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 30, InyaRwanda.com yagerageje kwinjira mu bikorwa by'indashyikirwa yagezeho bituma ari mu b'imbere bayoboye mu muziki.

    Gusa winjira muri iyi nkuru icyo ugomba kumenya ni uko uyu mugabo afite ibikorwa bikomeye yamaze kugeraho, bifite mbarwa bafite imyaka nk'iye yaba mu muziki no mu buzima busanzwe, cyane cyane muri Afurika.

    Uyu muhanzi ni we wa mbere ukora injyana ya Afrobeat wabashije kwifashishwa mu ndirimbo y'igikombe cy'isi, yatunganijwe na Red One ufatwa nka Producer w'ibihe byose. Iyi ndirimbo kandi yayihuriyemo na Trinidad na Aisha.

    Muri iki gihe kandi afitanye imikoranire n'ikompanyi itunganya imyenda yo mu Budage ya PUMA. Yagizwe umwe mu ba Brand Ambassador bayo, aho yanatambutse muri New York Fashion Week.

    Uretse kandi umuziki kuri Davido n'ubwo wabaye imbarutso, yagize uruhare muri filimi zitandukanye, zirimo 'Queen Of Katwe' yo mu wa 2016 na 'Coming to America II' yo mu mwaka wa 2020.

    Ni we kandi muhanzi wo muri Africa wabashije kwesa agahigo ko guhabwa igihembo gikomeye mu muziki cya BET, hari mu mwaka wa 2018. Ijambo yavuze kuri uwo munsi ryavugishije benshi, ashishikariza abantu gusura no kuza gufata ku mafunguro ya Africa.

    Yashyizwe kandi ku rutonde rw'abanya Africa bari munsi y'imyaka 30 bari guhindura imibereho yabatuye isi, hari mu wa 2018 kandi ku mwanya wa mbere w'abanyabigwi muri Africa mu wa 2021.

    Davido kandi yagiye asohoka mu binyamakuru byinshi by'ubukungu. Kuwa 30 Ugushyingo 2017 yabaye umuhanzi wo muri Africa wa mbere ubashije gutaramira abantu muri MOBO Awards, ahita anegukana igihembo cya 'Best African Act'.

    Ku myaka 26 hari muri Mutarama 2019, yabaye umunyafurika muto ubashije kuzuza inyubako rurangiranwa y'imyidagaduro ya O2 Arena iherereye mu Bwongereza mu gitaramo, iyi nyubako ikaba ifite ubushobobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 20.

    Ubwo yuzuzaga O2 ArenaDavido yegukanye icyiciro cya Best African Act muri MOBO AwardsAri mu banya Africa bacye bavuga rikijyana

    Ubwo yitabiraga BET Awards

    Aha ni muri filimi ya ‘Coming to America II’

    Afitanye amasezerano y’imikoranire na PUMA

    Ari mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo y’igikombe cy’isi cya 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123088/uduhigo-tudasanzwe-davido-yaciye-dufite-mbarwa-mu-rungano-rwe-123088.html

  • Umuhanzi Cyusa nyuma yo gutandukana na Jeanine yerekanye imfura ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Cyusa Ibrahim yerekanye umwana we w’imfura wujuje umwaka yabyaye ari mu rukundo na Jeanine Noach baheruka gutandukana.

    Mu Gushyingo 2021 nibwo inkuru y’urukundo rwa Jeanine na Cyusa rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru bitewe n’amafoto ya bo yagiye hanze bagiranye ibihe bidasanzwe by’urukundo.

    Nyuma y’iminsi mike baje kwemeza ko bari mu rukundo ariko muri Gashyantare 2022 baje kubishyira ku mugaragaro ko bari mu munyenga w’urukundo.

    Mu gihe barimo bitegura ubukwe, imyiteguro irimbanyije, mu Kwakira 2022 nibwo baje kwemeza ko bamaze gutandukana.

    Cyusa yahishuye ko ubwo yari mu rukundo n’umukunzi we Jeanine Noach yaje kubyara umwana.

    Ejo hashize ku wa 18 Ugushyingo 2022, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cyusa yashyizeho ifoto ari kumwe n’umwana we w’umukobwa amwifuruza isabukuru y’amavuko y’umwaka umwe, bivuze ko yamubyaye ari mu rukundo na Jeanine.

    Yagize ati “Isabukuru nziza mukobwa wanjye nkunda. Ndashaka ‘avance’ ku nkwano z’umukobwa wanjye!'

    Umwana wa Cyusa yujuje umwaka

    Yamubyaye ari mu rukundo na Jeanine

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-cyusa-nyuma-yo-gutandukana-na-jeanine-yerekanye-imfura-ye

  • Black AD wo muri Mali yegukanye Prix Dcouver… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2022, RFI yatangaje ko Black AD ari we wegukanye Prix Decouverte 2022.

    Ni nyuma y'uko atowe n'akanama nkemurampaka kagizwe n'abahanga mu muziki ku rwego mpuzamahanga, barimo umunyarwanda Ben Kayiranga.

    Black yahigitse Garçin Lagaçant [Gabon], Ayam [Madagascar], Greg Burkimbila [Burkina Faso], Niino Md [Sénégal], Magdaline Mytil [Haïti], Lukas Luna [Congo (Kinshasa)], Masterland [Burundi], Queen Rima [Guinée] na Tripia Gninnin [Côte d'Ivoire].

    Ubuyobozi bwa Prix Découvertes RFI bwatangaje ko hatoye abantu 70, 000. RFI ivuga ko uyu muhanzi yatsindiye amafaranga 10 000€, no gukora ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika n'igitaramo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

    Nyuma yo kwegukana Prix Découvertes RFI, Black AD yashimye abanya-Mali bamushyigikiye muri iri rushanwa kuva ku munsi wa mbere w'amatora. Uyu mwari yavuze ko iki gihembo yegukanye gisobanuye ikintu kinini mu buzima bwe.

    Akanama Nkemurampaka kari gakuriwe n'umuhanzikazi wo muri Nigeria, Yemi Alade. Hawa Dialo cyangwa se Black AD, asobanura umuziki we nk'inzira yo kugaragaza isura nziza y'umugabane wa Afurika.

    Uyu mukobwa yakuriye mu muryango w'abana bane, nta munyamuziki uvukamo uretse we. Impano y'umuziki yayiyumvisemo kuva afite imyaka 12 y'amavuko.

    Umuryango we waramushyigikiye kuva akiri muto kugeza akuze. Avuga ko afatira urugero kuri Oumou Sangaré na Nomceba wo muri Afurika y'Epfo. Afite inzozi zo kuzakorana indirimbo na Fatoumata Diawara, ndetse na Salif Keita.

    Indirimbo ye yise 'Mali' niyo yaciye inzira yo kumenyekana kwe, ariko amaze gushyira hanze EP ebyiri zirimo 'Hold on' yasohoye muri Kanama 2022. 

    Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w'Abavuga Igifaransa na Unesco.

    Kuva iri rushanwa ryatangira kuba rimaze kwegukanwa n'abarimo Tiken Jah Fakoly (Côte d'Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang's (Guinée), King Lesh (2021), Waye (2020), Céline Banza (2019) na Yvan Buravan (2018).

    Mu 2021, u Rwanda rwahagarariwe na Kaya Byinshi, ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Green Feery Music. Uyu mukobwa yisanzuye mu njyana ya Pop ariko n'izindi arazizi.

    Mu 2020, u Rwanda rwahagarariwe na Mike Kayihura, ni mu gihe Social Mula yahatanye muri iri rushanwa mu 2019.

     

    Black AD wo muri Mali ni we wegukanye Prix Découvertes RFI 2022. Yahembwe Miliyoni 10 Frw 

    Black yashimye buri wese wamushyigikiye mu rugendo rw'iri rushanwa 

    Uyu mwari avuga ko agamije kugaragaza Afurika, kandi akubakira kuri gakondo ya Mali 

    Black yegukanye Prix Découvertes RFI 2022 yatuwe Buravan uherutse kwitaba Imana 

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MALI’ YA BLACK AD

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123017/black-ad-wo-muri-mali-yegukanye-prix-decouvertes-rfi-2022-123017.html

  • Hatangajwe abahanzi bahataniye ibihembo bya G… – #rwanda #RwOT

    Grammy Awards ibihembo ngaruka mwaka biza ku isonga mu bikomeye mu muziki ku rwego mpuzamahanga byongeye kugaruka kuri iyi nshuro hanatangazwa abahanzi batandukanye babihataniye. 

    The Academy itegura ibi bihembo yasohoye urutonde rw’abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye babihataniye ndetse iboneraho no gutangaza ko ibirori by’itangwa ry’ibi bihembo bizabera mu mujyi wa Los Angeles ku itariki 05/02/2022.

    Abahanzi barimo Beyonce, Lizzo, Taylor Swift, Kendrick Lamar, Adele, DJ Khaled, Harry Styles bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2023.

    Dore urutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2023 mu byiciro bitandukanye:

    Abahanzi bahataniye mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka (Record of the Year):

    -'Don't Shut Me Down,' ya Abba

    -'Easy on Me,' ya Adele

    -'Break My Soul,' ya Beyoncé

    -'Good Morning Gorgeous,' ya Mary J. Blige

    -'You and Me on the Rock,' ya Brandi Carlile afatanije na Lucius

    -'Woman,' ya Doja Cat

    -'Bad Habit,' ya Steve Lacy

    -'The Heart Part 5,' ya Kendrick Lamar

    -'About Damn Time,' ya Lizzo

    -'As It Was,' ya Harry Styles

    Mu cyiciro gihataniyemo Album nziza y’umwaka (Album of The Year):

    -'Voyage,' ya Abba

    -'30,' ya  Adele

    -'Un Verano Sin Ti,' ya  Bad Bunny

    -'Renaissance,'  ya Beyoncé

    -'Good Morning Gorgeous (Deluxe),'  ya Mary J. Blige

    -'In These Silent Days,' ya Brandi Carlile

    -'Music of the Spheres,' ya Coldplay

    -'Mr. Morale & the Big Steppers,' ya Kendrick Lamar

    -'Special,' ya Lizzo

    -'Harry's House,' ya  Harry Styles

    Mu cyiciro cy’indirimbo yakunzwe kandi yanditse neza y’umwaka harimo:

    -God Did ya DJ Khaled yafatanije n’abaraberi benshi barimo Jay Z, Lil Wayne, Rock Ross hamwe na John Legend

    -Break My Soul ya Beyonce

    -As It Was ya Harry Styles

    -Easy On Me ya Adele

    -All Too Well ya Taylor Swigt yafatanije na Liz Rose

    -About Damn Time ya Lizzo

    -The Heart Part 5 ya Kendrick Lamar

    Mu cyiciro gihaniyemo umuhanzi mushya w’umwaka (Best New Artist) harimo:

    -Anitta

    -Omar Apollo

    -Domi & JD Beck

    -Muni Long

    -Samara Joy

    -Latto

    -Maneskin

    -Tobe Nwigwe

    -Molly Tuttle

    -Wet Leg

    Mu cyiciro cy’indirimbo nziza ya R&B (Best R&B Song) harimo:

    -'Virgo's Groove,' ya  Beyoncé

    -'Here With Me,' ya Mary J. Blige afatanije na Anderson .Paak

    -'Hrs & Hrs,' ya Muni Long

    -'Over,' ya Lucky Daye

    -'Hurt Me So Good,'  ya Jazmine Sullivan

    Mu cyiciro cy’indirimbo nziza ikoze mu njyana ya Rap harimo:

    -God Did ya DJ Khaled afatanije na Jay Z, Lil Wayne, Rick Ross hamwe na John Legend

    -Churchill Downs ya Jack Harlow afatanije na Drake

    -The Heart Part 5 ya Kendrick Lamar

    -Wait For You ya Futura na Drake bafatanije na Tems

    -Pushing P ya Gunna afatanije na Future hamwe na Young Thug

    Mu cyiciro cy’indirimbo nziza mpuzamahanga harimo:

    -'Udhero Na,' ya Arooj Aftab afatanije na Anoushka Shankar

    -'Gimme Love,' ya Matt B afatanije Eddy Kenzo

    -'Last Last,' ya Burna Boy

    -'Neva Bow Down,' ya Rocky Dawuni afatanije na Blvk H3ro

    -'Bayethe,' ya Wouter Kellerman afatanije na  Zakes Bantwini hamwe na Nomcebo Zikode.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122914/hatangajwe-abahanzi-bahataniye-ibihembo-bya-grammy-awards-2023-122914.html