Tag: Imyidagaduro

  • #TdRwanda23: Cogebanque yegereye ab'i Gisagara, ibahishurira ibanga ryo gukorana na banki – #rwanda #RwOT

    Umwongereza Ethan Vernon wa Soudal Quick-step ni we wegukanye Etape ya Kabiri ya Tour du Rwanda yakinwe ku wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023. Yahagurukiye muri Kigali Car Free Zone isorezwa i Gisagara nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 21 n'amasegonda 30 ku ntera y'ibilometero 132,9.

    Aho abasiganwa banyuze hose mu baherekeje Tour du Rwanda 2023, ku isonga hari Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque, imaze igihe ishyigikira iri rushanwa riri ku ruhembe rwo kumenyekanisha ibyiza by'u Rwanda.

    Usibye kuba umuterankunga w'imena, Cogebanque ni yo ihemba umukinnyi mwiza uzamuka kurusha abandi kuri buri étape ya Tour du Rwanda. Ku gace ka kabiri umwenda itanga wambawe na Marc Oliver Pritzen ukinira EF Education-Nippo.

    Aho isiganwa ryasorejwe nubwo nta shami iyi banki ihafite ariko abahatuye bafashijwe gufungura konti zitandukanye zabafasha kwiteza imbere binyuze mu gukorana na banki.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko mu gihe Isi igezemo serivisi nyinshi z'imari zitangwa n'iyi banki ziboneka mu ikoranabuhanga ku buryo byorohera ushaka kuyiha.

    Yagize ati 'Turashimira Abanyagisagara kuko ni ubwa mbere tugeze hano muri Tour du Rwanda kandi byabaye byiza. Nta shami tuhafite ariko tuhagira intumwa zacu zidufasha gufungurira abakiliya amakonti, bakabitsa, bakohereza amafaranga kandi ku giciro gito.”

    “Twaje hano rero kugira ngo tubakangurire ko Cogebanque ihari, ihemba umukinnyi uzamuka cyane kurusha abandi. Turagira ngo na bo baze tuzamukane, buri wese agere ku nzozi ze mu by'imari.”

    Cogebanque yahisemo gukomeza gushyigikira Tour du Rwanda kugira ngo inajyane n'icyerekezo cyayo cyo guteza imbere serivisi z'imari no gufasha abayigana koroherwa no kuzigeraho.

    Muri Tour du Rwanda, Cogebanque yakomeje Ubukangurambaga yise 'Tugendane'. Bwatangijwe mu ntangiriro za Gashyantare 2023 mu gufasha abaturarwanda kugera kuri serivisi z'imari nk'inzira igana ku bukungu buhamye.

    Ubu bukangurambaga bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

    Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

    Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe ndetse bizajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazahembwa ibirimo amafaranga, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, frigo, telefoni zigezweho n'amafaranga.

    Cogebanque yaherekeje Tour du Rwanda ku nshuro ya 12. Ni nyuma y'uko mu Ugushyingo yo n'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu azatuma ikomeza gutera inkunga iri rushanwa.

    Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

    Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

    Inkuru wasoma: Ethan Vernon yegukanye 'Etape II' ya Tour du Rwanda 2023 (Amafoto & Video)

    Nsengimana Jean Bosco ni we wahagurutse mu mwambaro wa Cogebanque uhabwa umukinnyi mwiza mu kuzamuka. Aha yaganiraga na Perezida w’Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah

    Iyi etape yasorejwe mu Karere ka Gisagara yahagurukiye mu Mujyi wa Kigali inyura za Huye mu mujyi rwagati

    Marc Olivier Pritzen ukinira EF Education- Nippo ni we wahembwe na Cogebanque nk’umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko guhemba Umunyarwanda nk’umukinnyi uzamuka kurusha abandi ari iby’agaciro gakomeye

    Etape ya Kabiri ya Tour du Rwanda 2023 yakiniwe mu mihanda ya Kigali -Gisagara

    Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda

    Aho isiganwa risorezwa hakorerwa ibitaramo mu kwishimira umukino w’amagare no gusobanurira abaturarwanda ibyiza byo gukorana na Cogebanque nka Banki Nyarwanda

    Cogebanque iri muri Tour du Rwanda ku nshuro ya 12, aho imaze iyo myaka yose ari umuterankunga w’imena w’iri siganwa

    Umuhanzi Chriss Eazy uri mu bagezweho ari mu basusurukije ab’i Gisagara ahageze Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tdrwanda23-cogebanque-yegereye-ab-i-gisagara-ibahishurira-ibanga-ryo-gukorana

  • Chris Eazy yataramiye abitabiriye Tour du Rwa… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, nibwo hakomezaga Tour du Rwanda agace ka gatatu, kahagurutse i Huye kerekeza mu karere ka Musanze. Ni isiganwa ryashojwe ahagana saa 13:30, ryegukanwe na Henok Mulueberhane ukomoka muri Eritrea.

    Nyuma y’iri siganwa, abitabiruye Tour du Rwanda bataramiwe n’umuhanzi Chris Eazy, umwe mu bahanzi bakunzwe n’urubyiruko muri iyi myaka. Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro, ku isaha ya saa 15:00 asoza nyuma y’iminota 20 gusa.

    Chris Eazy yataramiye abitabiriye Tour du Rwanda by'umwihariko bo mu karere ka Musanze, nabo bamwerekea urukundo 

    Abantu benshi bibajije impamvu uyu muhanzi adatinze ku rubyiniro, ariko DJ Buryohe ababwira ko kubera gahunda zo gufungura umuhanda ukongera kuba nyabagendwa, ariyo mpamvu akubise abangura. Iki igitaramo cyabereye imbere y’inyubako ya Goica, aho isiganwa n’ubundi ryashorejwe.

    Abafana n'abari babukereye bishimiye kurya igare bakarenzaho umuziki 

    MC Buryohe, niwe warimo kuganira n’abafana bya hafi 

    Abafana bahashyushyaga bahabwaga amafaranga

    Kanda hano urebe igitaramo cyose cya Chris Eazy muri Tour du Rwanda 2023 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126302/chris-eazy-yataramiye-abitabiriye-tour-du-rwanda-batsindira-amafaranga-amafoto-video-126302.html

  • Auddy Kelly ahangayikishijwe nuwamwiyitiriye – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko uyu muntu amaze igihe amwiyitira ariko atari yarabihaye agaciro.

    At ''Hashize igihe abikora barabimbwiraga simbyiteho, ariko ejo bundi sinzi ukuntu narebye muri 'messages' nsanga hari umukobwa wambuze kubera 'messenger' sinjya nyikoresha cyane, ambwiye ibyabaye numva birakomeye.''

    Yakomeje avuga ko uyu wanyitiriye yagiye abeshya abantu ndetse nyuma yaje kubona n'amafoto ye, kuko hari uwo bahuye wahise umumenya.

    Uyu muntu wiyitiriye Auddy Kelly yahimbye konti ya Instagram, ari nayo yifashisha abeshya abantu.

    Auddy Kelly ubusanzwe uririmba indirimbo ziganjemo iz'urukundo, yari aherutse gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana zirimo iyo mu gitabo yitwa 'Imvura' yafatanyije na Jody Phibi, 'Umuvandimwe' yo mu gitabo yasubiyemo abisabwe na nyina, 'Igitangaza', 'Reka nkubyinire', na 'Arakomeye'.

    Auddy Kelly uzwi cyane mu ndirimbo 'Ndakwitegereza', yakoze izindi zirimo iyitwa 'Sinzagutererana' yakoranye na Jody Phibi byigeze no kuvugwa ko bakundana, 'Ubyumve', 'Sinkakubure' n'izindi zitandukanye.

    Uyu muhanzi yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ku wa 30 Nyakanga 2015, yize mu Ishami ry'Imenyekanishabikorwa (Marketing) muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya CBE.


    Auddy Kelly yatangaje ko ahangayikishijwe n'umuntu wamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga 

    Auddy avuga ko yari amaze iminsi abantu babimubwira ariko ntabihe agaciro

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AHO NTABONA' AUDDY KELLY AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126298/auddy-kelly-ahangayikishijwe-nuwamwiyitiriye-126298.html

  • Afrique agiye kumurika album ya mbere yahuri… – #rwanda #RwOT

    Afrique atangaje ko agiye gushyira hanze iyi album, nyuma y'uko umujyanama we akaba na Producer Niz Beatz amaze igihe ari gutegura Extended Play (EP) ye ya mbere.

    Niz Beatz yabwiye InyaRwanda ko yabaye aretse gutegura EP ye kugira ngo yite kuri album ya Afrique. Ati 'Umuhungu wanjye turi gutegura album igeze kure, EP yanjye nabaye nyihagaritse ngo dusoze indirimbo ze.'

    Nesa avuga ko iyi album izaba iriho indirimbo zitandukanye, zirimo n'indirimbo Afrique yakoranye na Admow wo muri Senegal. Uyu yamaze gusubira mu gihugu cy'amavuko, nyuma y'urugendo yakoreye mu Rwanda mu rwego rwo kwagura umuziki we.

    Iyi album izaba iriho indirimbo 11. Zakozwe na ba Producer barimo nka Elément, Rash, Bob Pro, Big Nash wo muri Uganda ndetse na Loader n'abandi bashobora kwiyongeraho.

    Iyi album yiganjeho indirimbo z'urukundo, biteganyijwe ko izajya hanze muri Mata 2023.

    Drama T bakoranye indirimbo arazwi cyane mu Burundi muri iki gihe, binyuze mu ndirimbo zirimo 'Madamu'.  Ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘ ‘BantuBwoy Entertainment’ y’umunyabigwi mu muziki w’u Burundi, Big Fizzo.

    Ku wa 17 Nyakanga 2022, yatangaje isohoka rya Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Revolution Rose” iriho indirimbo zirindwi (7) nka ‘Sawa’, ‘Math’, ‘Your Man’, ‘Ambulance’, ‘Itunda’ yakoranye na Big Fizzo, ‘Uh Lala’ ndetse na Ye Sir’.

    Mu 2023, Drama yaje mu Rwanda kuhagurira isoko re ry'umuziki 'Kubera ko umuziki w'u Rwanda uri ku rwego rushimishije, kubera ko bamenye kwamamaza ibikorwa byabo'.

    Ni mu gihe Afrique w'imyaka 21 ugiye kumurika album ye ya mbere, yatangiye gukora umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19 mu mwaka wa 2020. Uyu musore yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

    Afrique [Kayigire Josue], akaba yaravukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

    Avuga ko indirimbo ye yise 'Agatunda' yakomeje izina rye yayanditse ubwo yari muri studio, bitewe na 'Beat' yarimo yumva. Ni mu gihe iri jambo 'Agatunda' yarihawe na Njuga, umenyerewe muri filime zitandukanye zo mu Rwanda.

    Agiye kumurika iyi album mu gihe umwaka ushize yaririmbye mu bitaramo bikomeye, birimo East African Party n'ibindi birimo ibyo yakoreye mu Burundi, Uganda no mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu. 

    Admow wo muri Senegal uri gukorana indirimbo na Afrique azwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biss Bi’ yasohoye mu myaka itatu ishize, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 3. 

    Ni umuhanzi w’umwanditsi w’indirimbo uririmba cyane mu rurimi rw’Igifaransa, no mu rurimi rw’iwabo muri Senegal. Inganzo ye yubakiye cyane ku rukundo. Anafite indirimbo zirimo nka ‘Boula Dara Meti’.

    Umuhanzi Afrique ari kumwe na mugenzi we Admow wo muri Senegal bakoranye kuri album ye ya mbere 


    Producer Niz Beatz ari gufasha Afrique gutegura no gutunganya album ye iriho indirimbo 11 

    Drama T ugezweho mu Burundi, ni umwe mu bakoranye indirimbo na Afrique kuri album ye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY BOO’ YA AFRIQUE

    “>

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BISS BI’ YA ADMOW URI GUKORANA INDIRIMBO NA AFRIQUE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126276/afrique-agiye-kumurika-album-ya-mbere-yahurijeho-abarimo-admow-wo-muri-senegal-126276.html

  • Rwanda Global Top Model 2023: Nelly Mukundwa… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Nelly Umukundwa yatangiye agira ati: 'Iyo ukibitangira uba wumva byoroshye icyangombwa ari uko ufite ingano icyenewe nyamara haba hari ibindi bintu byinshi biba bikenewe, birimo n'abagufasha kumenya uko bikorwa.'

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 wasoreje amashuri ye muri Saint Aloys Rwamagana mu birebana n'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'isi yavuze ko aho yize hose yitwaraga nk'umunyamideli n'ubwo atari yakabyinjiyemo.

    Nelly kandi yagiriye inama abakiri bato kuri we bifuza kubyinjiramo agira ati: 'Mu bintu byose ukora ikintu cya mbere uba ugomba kugira ni ikinyabupfura.'

    Avuga ko kandi ibyo bikenewe cyane mu ruganda rw'imyidagaduro kurushaho n'ubwo abantu benshi bishyiramo ko abayirimo bahinduka ukundi, nyamara binyuranye n'ukuri yiboneye.

    Kubirebana n'amarushanwa ya Rwanda Global Top Model 2023 ahatanyemo, yatangaje ko yiteguye, ko aramutse ayegukanye byatuma inzozi yahoze arota ziba impamo.

     Abisobanura agira ati: 'Ikintu cya mbere niteze ni uko yanzamurira urwego ndiho.'

    Mu gihe kandi yaba atayegukanye yavuze ko adashobora gucika intege nk'uko bijya bigenda kuri benshi batabashije gukomeza mu marushanwa atandukanye, ahubwo byamubera umwanya mwiza wo gukosora ibitaragenze neza.

    Yavuze kandi ko umuntu wese umuzi aziko agira isuku mu rwego rwo hejuru, ariko na none ikindi yifuza ko abantu bamumenyaho ni uko uko agaragara mu kazi ko kwerekana imideli bitandukanye n'uwo ariwe wa nyawe.

    Watora Nelly unyuze hano

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE NA NELLY UMUKUNDWA

    “>

    AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126213/rwanda-global-top-model-2023-nelly-mukundwa-yasabye-abantu-kurecyeraho-kurebera-imyitwarir-126213.html

  • Rwanda Global Top Model 2023: Annette yasabye… – #rwanda #RwOT

    Annette ubu wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye mu ishami ry'Ubukerarugendo, yagarutse ku buryo yari yaracitse intege ariko bagenzi be bakongera kumutera imbaraga akongera kubisubiramo.

    Kuri ubu abarizwa muri Rwanda Model Academy imaze kuba ubukombe, inohereza abanyamideli i Burayi.

    Annette yakomojeho ati: 'Iyo mbonye bakuru banjye, banyigisha ko byose bishoboka kuko nabo batangiye nkanjye, nkavuga nti niba barageze aha kuki njyewe ntabikora.'

    Yagiriye inama abifuza kwinjira mubyo kumurika imideli, ati: 'Nibwiraga ko bisaba amafaranga cyane, biranayasaba ariko iyo ufite umuhate bikomeza kugenda bikunda utazi uko bigenze.'

    Mu gihe yagira amahirwe yo kwegukana amarushanwa ya Rwanda Global Top Model 2023, yavuze ko yarushaho gukora cyane.

    Ati: 'Ikintu cya mbere nteganya ni ukwizamura ku giti cyanjye birumvikana, naba ngeze ku rundi rwego nkanashyira imbaraga mu bindi bikorwa.'

    Agira icyo asaba ababyeyi agira ati: 'Icyo nabwira ababyeyi ni uko imideli ari ibintu bisanzwe, n'ubwo batabyumva neza cyane mu Rwanda. Rero bareke abana bajye mubyo bakunze, unabonye abigiyemo agatana umuhanure nk'abandi bose, ariko utamubujije amahirwe.'

    Watora Annette unyuze hano 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ANNETTE UWERA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126216/rwanda-global-top-model-2023-annette-yasabye-ababyeyi-gushyigikira-abana-mu-mpano-zabo-vid-126216.html

  • Christopher yageze mu Bubiligi aho agiye guta… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yageze ku kibuga cy'indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023,  yakiranwa urugwiro n'abamutumiye bari kumwe n'abakobwa  bamushyikirije indabyo zo kumuha ikaze.

    Christopher yageze ku kibuga cy'indege ari kumwe na Daniel Ndayishimiye bari gukorana muri iyi minsi nk'umujyanama we. 

    Uyu Ndayishimiye azwi cyane mu ruganda rw'imideli ndetse ni  nawe utegura Mercedes-Benz Fashion Week Kigali, ibera mu Rwanda.

    Uyu muhanzi  ategerejwe mu gitaramo kirabera i Bruxelles mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2023. Arahuriramo na Riderman, DJ Princess Flor n'abandi.

    We  na Riderman bategerejwe mu bindi bitaramo birimo n'ibyo buri umwe azakora wenyine mu gihe cy'ukwezi kurenga bagiye kumara ku Mugabane w'u Burayi.Uyu muhanzi akigera mu Bubiligi yakiriwe n’abamutumiye n’inkumi zamwakirije indabo

    Christopher mu ndege yerekeza i Burayi-  Ni ku nshuro ya gatanu, uyu muhanzi agiye gutaramira kuri uyu mugabane

    REBA INDIRIMBO CHRISTOPHER AHERUKA GUSHYIRA HANZE IRI MU ZIKUNZWE MU RWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126207/christopher-yageze-mu-bubiligi-aho-agiye-gutaramira-amafoto-126207.html

  • Amag The Black yasinyishije abahanzi babiri… – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi Amag yabasinyishije muri label ndetse ifite studio yamaze no gufungura yise 'Omega Sound Records'. Abahanzi yasinyishije barimo uwitwa  Real Roddy na Mevis.

    Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko kuza mu byo gufasha abahanzi yabitekereje ashaka gutanga umusanzu mu ruganda rw'umuziki.

    Ati ''Nk'umuhanzi ubimazemo imyaka myinshi nashatse gutanga umusanzu mu gufasha abahanzi, kuko nzi imvune bagira mu rugendo rw'umuziki.''

    Yakomeje avuga ko yatekereje gukorana n'aba bahanzi kubera ko ari abanyempano.

    Iyi studio Ama G The Black yayujuje ku Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge, iri kumwe n'aho abadozi be bahangira imideli kuko yahise yinjira mu buhanzi bw'imyenda ikorerwa mu Rwanda.

    Ama G The Black kera yigeze kugira studio yamamaye yitwaga Black Gang yakuriyemo Bruce Melodie, Producer Piano n'abandi.

    Abahanzi babiri Amag yasinyishije Amag ni umwe mu baraperi bamaze igihe bakunzwe mu Rwanda Real Roddy ubanza ibumoso na Mevis batangiye gukorana na Amag 

    Studio ya Amag

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YAHURIYEMO ABA BAHANZI BASINYISHIJWE NA  AMAG THE BLACK

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126202/amag-the-black-yasinyishije-abahanzi-babiri-muri-label-ye-126202.html

  • Hari abo byanze! Bamwe mu bakinnyi Nyarwanda barwaniye ishyaka urukundo rwo mu buto kugeza kukunduro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Urukundo benshi bazarusobanura uko babishaka bitewe n’uko biyumva, gusa akenshi rushingira ku bintu bimwe na bimwe by’ingenzi, kwizerana no guhuza ni bimwe mu bintu bituma ruramba, muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bemeye kurwanira urukundo rwa bo mu buryo bukomeye kugeza bashyingiranywe n’abo bihebeye.

    Sinjye wazanye imvugo ngo 'Ntazibana zidakomanya amahembe', bitabaye ibyo buri uko zikomanye amahambe nta nka yakongera kurara mu kiraro kimwe n’indi, kuba abantu ari inshuti magara ntibivuze ko nta bibazo bagirana ahubwo baba bagomba kwicarana bakabikemura.

    Si ndi umuhanga mu rukundo ariko benshi bafite ibyo bandusha bavuga ko kugira ngo umuntu ajye guhitamo uwo bazamarana ubuzima bwose ari uko aba yarabonye ko hari byinshi bahuza ku buryo urugo rwa bo ruzaba rutameze nk’urwubatse ku mucanga.

    Muri iki gihe biragoye ko abantu bakundana igihe kirekire mbere y’uko babana hari n’abahura mu mezi 6 bakaba bakoze ubukwe ari na cyo benshi bashingiraho bavuga ko ari ko gusenyuka kw’ingo z’ubu zitamaze kabiri, ingero zo ni nyinshi no mu bakinnyi barimo.

    Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi bamwe ndetse bakunzwe mu Rwanda bitangiye urukundo rwa bo barurwanira ishyaka kugeza bashyingiranywe n’abo benshi bafata nk’urukundo rwo mu buto.

    Aba bakinnyi si uko batashwanaga n’abo bakundana, gusa n’iyo bashwanaga ntibihutiraga gushaka abandi ahubwo bashakaga uko bakemura ikibazo ubundi ubuzima bugakomeza.

    Ababikurikirana neza bakubwira ko hagati ya 2015 na 2017 ubwo Usengimana Faustin yari muri APR FC ntabwo urukundo rwe rwari rumeze neza ari na yo mpamvu yatumaga atitwara neza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, gusa baje kwiyunga kugeza banakoze ubukwe. Reka turebere bamwe mu bakinnyi bazwi ko barwaniye ishyaka urukundo rwa bo.

    Bashunga Abouba na Cyuzuzo Djamila

    Bashunga Abouba ni umunyezamu wakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda, yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yakiniye Musanze FC, Gicumbi ndetse na Rayon Sports zo mu Rwanda.

    Ndetse yanakiniye ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya ubu ari Portugal ni ho yagiye gukina.

    Uyu munyezamu w’imyaka 28, Mu mpera za 2017 yakoze ubukwe na Cyuzuzo Djamila bari bamaze imyaka irenga 4 bakundana.

    Bashunga mbere yo gukora ubukwe yavuze ko nubwo atari we mukobwa wa mbere bakundanye ariko we amufata nk’urukundo rwe rwa mbere kuko ari we bakundanye azi icyo ashaka amaze gukura kuko bakundanye amaze kuzuza imyaka 18.

    Yunzemo ko hari igihe cyageze bagashwana bakamara igihe batavugana ariko bakaza kwiyunga kugeza mu Kuboza 2017 bakoze ubukwe.

    Buteera Andrew na Umulisa Yvonne

    Umukinnyi utuje ariko ubu udafite ikipe, bagenzi be bakinanye bakubwira ko atajya yiyenza akunda gusenga, byagera mu kibuga bakamwita 'teacher' cyangwa se mwalimu bitewe n’ubuhanga bwe.

    Yashakanye na Umulisa Yvonne muri 2017 nyuma y’imyaka 6 bakundana. Yemeye gutegereza umukunzi we wigaga muri Kaminuza ya Saint Lawrence i Kampala.

    Buteera Andrew wakuriye muri Uganda ari n’aho ababyeyi babaga yaje mu Rwanda muri 2011 aje mu ikipe y’igihugu y’abatanrenge imyaka 17 yakinnye igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique muri 2011, 2012 yahise asinyira APR FC baza gutandukana muri 2021 ubwo yamutizaga muri AS Kigali. Ubu nta kipe afite.

    Sibomana Patrick Papy na Uwase Housnat Sultan

    Inkuru y’urukundo rwa bo itangirira muri 2012 ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange(Tronc Commun) muri APE RUGUNGA mu mwaka wa 2, icyo gihe Papy yakiniraga Isonga biga bataha muri FERWAFA.

    2021, Housnat yabwiye ISIMBI ko yasanze Papy afite undi mukunzi aza gutegereza ko batandukana na we ahita afatiraho cyane ko ari na we wabanje gukunda Papy mbere.

    Ati 'n’abanyeshuri bose bo muri APE twiganaga iyo nkuru barayizi ko ari njye wabanje gukunda Papy. Icyo gihe yakundanaga n’umukobwa mwiza cyane hahandi wumva na we nta cyizere wifitiye, nyuma rero baje kurekana tuza gukundana. Ntabwo ari njye watumye batandukana, urumva nanjye nari mpari nk’inshuti ariko hari utuntu nagombaga gukora tumwereka ko nanjye yampa amahirwe.'

    Urukundo rwa bo rwaje kuba ikibazo no ku ishuri bituma n’ababyeyi ba Housnat bajya kwihaniza uyu musore muri FERWAFA bavuga ko badakeneye ko akundana n’umukobwa wa bo kuko amubuza kwiga.

    Bakomeje kurwanira ishyaka urukundo rwabo kugeza muri Gicurasi 2017 ubwo bakoraga ubukwe bemera kumarana igihe cyabo cyose basigaje ku Isi. Tariki ya 2 Gashyantare 2018 Imana yabahaye umugisha w’umwana w’umukobwa, Ubaruta Eleanor Mia.

    Sibomana Patrick yakiniye amakipe arimo APR FC, Mukura VS na Police FC zo mu Rwanda, FC Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus, Yanga yo muri Tanzania ubu ari muri Mozambique mu ikipe ya Ferroviario de Beira.

    Usengimana Faustin na Bayingana Daniella

    Inkuru y’urukundo rwa Usengimana Faustin ukinira Al-Qasim SC muri Qatar na Bayingana Daniella uyumvise ushobora kumva ko ari ibintu bidashaboka.

    Aba bombi bakoze ubukwe tariki ya 16 Ugushyingo 2019 hari nyuma y’imyaka 10 bakundana kuko urukundo rwa bo rwatangiye 2009.

    Muri iyo myaka 10 bagiye bahura na byinshi byashobora gutuma n’urukundo rwa bo ruhagarara burundu ariko bakomeje kururwanira kugeza babanye.

    Avuga kuri Bayingana Daniella muri 2016, Usengimana Faustin yagize ati 'Kuva kera wahoze uri umukobwa w’ikiroto kuri nge. Na mbere y’uko duhura, nahoraga nkubona mu bitekerezo byange. Nkakubona uko uri.'

    Usengimana Faustin mu Rwanda yakiniye APR FC na Rayon Sports, yanakinnye hanze y’u Rwanda muri Buildcon muri Zambia.

    Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy

    Yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC kuva 2009 kugera 2013 ubwo yazamurwaga muri APR FC nkuru yakiniye kuva ubwo kugera mu 2017 ajya muri mukeba wa yo Rayon Sports, muri 2019 yerekeje muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède akinira kugeza uyu munsi.

    Urukundo rwe n’umugore we Iribagiza Joy rwatangiye 2015, kuva icyo gihe ntibahwemye kugaragarizanya urukundo kugeza muri 2019 ubwo basezranaga imbere y’amategeko.

    Urukundo rwa bo rwagiye runakomezwa na byinshi harimo n’umwana Joy yemeye kumubyarira batarabana. Bakoze ubukwe muri Mutarama uyu mwaka.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/hari-abo-byanze-bamwe-mu-bakinnyi-nyarwanda-barwaniye-ishyaka-urukundo-rwo-mu-buto-kugeza-kukunduro-amafoto

  • Harmonize yageze i Kigali yakirwa na Bruce Me… – #rwanda #RwOT

    Mu rucyererea rwo kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2023, nibwo Harmonize yageze mu Rwanda yakirwa na Bruce Melodie, umujyanama we Coach Gael, Dj Brianne n'abandi bafite aho bahuriye n'uruganda rw'umuziki.

    Ubwo yari ku kibuga cy’indege, Harmonize yagaragaje urukuta ruriho ikipa kinini cyanditseho amagambo amuha ikaze mu Rwanda, aho ishoramari rishoboka.

    Amashusho yasohowe na Bruce Melodie kuri konti ye ya Instagram agaragaza Harmonize agera ku kibuga cy’indege, akemeza ko ari i Kigali mu Rwanda.

    Avugamo ko afite amahitamo abiri. Imbunda iri ku mutwe we cyangwa se ‘nkemera kurushinga n’umunyarwandakazi. Murumva icyo nshaka kuvuga.”

    Harmonize yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abantu barenga Miliyoni 9. Yavuze ko u Rwanda ruteye ishema, rufite abakobwa beza, ingagi, kikaba igihugu gifite isuku.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko Harmonize akigera i Kigali yahise akomereza mu kabyiniro ka Cadillac mu Mujyi rwagati, aho yari kumwe na Bruce Melodie na Kenny Sol. Uyu muhanzi ari kurara muri Park Inn Hotel.

    Uyu muririmbyi ari mu muziki kuva mu mwaka wa 2009 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye. Abarizwa mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

    Akunze kwiyita Konde Boy. Harmonize yavutse ku wa 15 Werurwe 1990, yujue imyaka 31, aho yavukiye mu gace ka Mtwara muri Tanzania.

    Yanyuze muri Label ya WCB Wasafi ya Diamond yamufashije kumenyekana, nyuma ayivamo ashinga iye yise Konde Music World Wide.

    Uyu muhanzi aje i Kigali nyuma yo gukorana indirimbo ‘The Way you Are’ na Bruce Melodie na NAK yasohotse ku wa 2 Ugushyingo 2022 imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 557.

    Anafitanye indirimbo na Bruce Melodie bise ‘Totally Crazy’ basohoye ku wa 4 Werurwe 2022, imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 1.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125154/harmonize-yageze-i-kigali-yakirwa-na-bruce-melodie-akomoza-ku-bukwe-numunyarwandakazi-125154.html