Tag: Imyidagaduro

  • Twereke na Prince Kid! Miss Elsa mu ikanzu y… – #rwanda #RwOT

    Miss Elsa abinyujije kuri konti ye ya Instagram yasangije abamukurikira amafoto atandukanye yafashwe mu bihe bitandukanye ariko mu masaha amwe no mu bihe bimwe yitabiriye ubukwe bw'inshuti ze.

    Ubwo yasangizaga abakunzi be aya mafoto uyu mukobwa yavuze ko ari kwishimira ubukwe bushya bwa Hirwa aho yagize ati 'Ukwishimira Mr na Mrs Hirwa.''

    Nyuma y'iyi foto abantu barenga ibihumbi 10 bayikunze kugeza ubwo mu minsi itatu gusa imaze abamaze kuyigenera ubutumwa buganisha kuri nyirabwo barenga 70 bamwifuriza ibyiza gusa ndetse banagaruka ku rukundo rwabo na Prince Kid.

    Uwitwa Kwizera Valentine wabimburiye abandi gutanga ibitekerezo yabwiye Miss Elsa ko iyi ari imipango y'Imana amubwira ko ari mwiza kandi amwigiraho byinshi.

    Hari kandi Rutayisire we wagize ati '…Umwali u Rwanda rusigaranye komerezaho lmana ikomeze ikwagure muri byose komeza ube intwari iguherekeze kugera kutsinzi.'

    Si abo gusa kuko hari nka bavugaga ko Miss Elsa ariwe u Rwanda rusigaranye. cyane cyane bashingiye ku kuntu yafashije Prince Kid ndetse akemera no gufungwa kubwe.

    Nyuma yo gufungurwa hagiye havugwa byinshi birimo no kuba agiye gushyingiranwa na Prince Kid nyuma nabwo andi makuru akavugwa ko uyu mukobwa yaba yarambitswe impeta n'ubwo bombi nta n'umwe atarabitangaza.

    Mu ijoro rya tariki 25 Gashyantare 2017, nibwo Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n'ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Mu gihe cy'umwaka yamaranye iri kamba yahembwaga umushahara w'amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) ku kwezi bivuze ko ku mwaka yahawe miliyoni icyenda n'ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n'ibindi bihembo bitandukanye.

    Kimwe n’ibindi bihembo yagenewe uyu mukobwa yabaye na 'Brand Ambassador' wa 'Made in Rwanda'. Yitabiriye Miss World gusa nubwo atabashije kwegukana ikamba yitwaye neza.

    Yize amashuri abanza muri Le Petit Prince ayisumbuye ayarangiriza muri King David Academy mu ishami ry'Amateka, Ubukungu n'Ubuvanganzo.

    Miss Elsa yasabwe kwerekana na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid

    Miss Elsa yerekana ikanzu y’agaciro yambaye mu bukwe yari yatashye

    Yahindukiye mu mwambaro mwiza, maze abantu bawutangaho ibitekerezo

    Miss Elsa yasabwe ko ariwe wakurikiraho agakora ubukwe na Prince Kid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126443/twereke-na-prince-kid-miss-elsa-mu-ikanzu-yibirori-yaryoheje-ibiganiro-kuri-murandasi-amaf-126443.html

  • Kidum yahawe ibendera, asendereza ibyishimo n… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhanzi w'inararibonye umaze imyaka irenga 25 ari mu muziki. Ariko, avuga ko atibuka neza imyaka amaze mu muziki kuko yaririmbye ubuzima bwe bwose.

    Ajya anatera urwenya akavuga ko nta muntu ukwiye kumugereranya n'abandi bahanzi kuko 'Ndi umupfubuzi w'umuziki'-Yabitangaje ku wa Gatatu.

    Inganzo ye yaragutse cyane, indirimbo ze ziracengera ku buryo abo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, bazimize- Iyo aziririmba bafatanya nawe.

    Imyaka ine yari ishize adataramira Abanyarwanda, kubera impamvu zitandukanye zirangajwe imbere na Politiki.

    Yakomeje gukora umuziki nk'ibisanzwe, ashyira hanze ibihangano, ariko Abanyarwanda bagakomeza kumugaragariza ko bamukumbuye cyane!

    Mu 2022, yaje mu Rwanda mu rugendo rwaharuye inzira y'umuziki w'u Rwanda mu Burundi, n'umuziki w'u Burundi mu Rwanda.

    Icyo gihe yaganiriye na Ambasaderi w'u Burundi, nyuma asubira muri gahunda ze yirinda gutangaza ibyo baganiriye.


    Ijoro rya tariki 24 Gashyantare 2023 ryasize amateka avuguruye mu muziki no mu mibanire y'ibihugu.

    Kidum yongeye gukandagira ku rubyiniro ataramira Abanyarwanda, Abarundi n’abandi mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, mu gitaramo yahuriyemo na B2C bo muri Uganda na Confy wo mu Rwanda.

    Uyu muririmbyi ageze ku rubyiniro, yavuze ko yagarutse mu Rwanda kubera ko yaganirijwe, kandi nawe akumva neza icyo yabwiye.

    Ati 'Ndanezerewe kubabona. Njye naravugishijwe (kuganirizwa) ubu nagarutse mu Rwanda. Na Pasiporo ndayifata (Avuga mu ndimi z’abarokore) arenzaho ati ‘Allelluah.'

    Ku rubyiniro, Kidum yaranzwe no kuririmba yizihiwe, yari yambaye ikositimu, yitwaje ababyinnyi, abaririmbyi n'abacuranzi, kandi yanyuzagamo akaganiriza abafana be n'abakunzi b'umuziki.

    Buri ndirimbo yose yateye yikirijwe, kugeza n'aho bamwe muri bo bafatwaga n'amarangamutima bakamusanga ku rubyiniro bakaramukanya. Cyangwa se bakamukora ku birenge, akabasuhuza.

    Ni we muhanzi wagombaga gusoza iki gitaramo, ahagana saa sita z'ijoro, ariko yongewe indi minota irenga 16'. Yasabaga abantu gufatanya nawe kuririmba, no kubyina kugira ngo igitaramo batagifunga.


    Amarangamutima mu Banyarwanda no mu Barundi:

    Iki gitaramo cyabaye indorerwamu ishimangira imibanire myiza hagati y'ibihugu byombi. Umubare munini w'abitabiriye iki gitaramo ni Abarundi.

    Bamwe bari bitwaje imyenda iriho amabara y'idarapo ry'u Burundi, abandi bari bitwaje ibendera ry’u Rwanda.

    Kidum ni we muhanzi waririmbye abantu bahagaze bafatanya nawe kugeza asoje. Bamwe bagiye bakora amatsinda bakabyinira aho bari bari, abandi bakegera urubyiniro kugira ngo bafatanye na Kidum kubyina.

    Ibi byose byabaga ari nako bamwe bafata amashusho n'amafoto nk'urwibutso rw'uko bitabiriye iki gitaramo.

    Abasore babiri basanze Kidum ku rubyiniro baramushimira, bigaragaza uburyo banyuzwe no kongera kubona uyu munyamuziki.


    Kidum yahawe ibendera ry'u Rwanda, araryifubika:

    Mu gice cya nyuma cy'indirimbo ari kugana ku musozo, Kidum yaririmbye indirimbo ze z'urukundo zakunzwe mu buryo bukomeye.

    Mbere y'uko aziririmba, umwe mu bafana yamusanze ku rubyiniro, maze amuha ibendera ry'u Rwanda, aririmba aryifubitse (Niba ariko navuga).

    Yakoresheje imbaraga nyinshi, ndetse ahagaragara ahantu heza ku rubyiniro ku buryo buri wese amwitegereza neza.

    Bigeze hagati yafashe akanya abaza abitabiriye iki gitaramo ati “Ni bangahe babonye Perezida w’u Rwanda aza mu Burundi'- bose bamanika amaboko’.

    Yavuze ibi, kubera ku wa 4 Gashyantare 2023, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'amateka mu gihugu cy'u Burundi nyuma y'imyaka 10 atahagera.

    Ibi byose byaturukaga ku mubano w'ibihugu byombi utari wifashe neza. Perezida Kagame, kuri iriya tariki yari mu Burundi yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC yatumijwe na mugenzi we w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

    Mu minsi ishize, ifoto ya Perezida Kagame na Ndayishimiye yashyizwe kuri imwe mu modoka zo mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

    Muri iki gitaramo, Kidum yaririmbye indirimbo nka ‘Intimba y’urukundo’, ‘Pokea Sifa’, ‘Amosozi y’urukundo’, ‘Mbwira’ yakoranye Marina, ‘Haturudi Nyuma’, ‘Tucheze Rhumba’ n’izindi.

    Uyu mugabo wibera mu gihugu cya Kenya, afite album zirimo nka Yaramenje (2001), Shamba (2003), Ishano (2006), Haturudi Nyuma (2010), Hali Na Mali (2012) n'izindi.

    Mu kabati ke abitsemo ibikombe birimo nka: Pearl of Africa Music Awards (2011), Kora Award. Best Male Artist of East Africa (2012), ISC'S WORLD MUSIC AWARD (2015), Buja Music Awards (2017) n'ibindi.

    Confy yazanye umubyeyi we mu gitaramo, B2C ishimangira imyaka umunani ishize bari mu muziki:

    Yari amahirwe adasanzwe kuri Confy kuririmba muri iki gitaramo, bikaba urugendo rwo gushimangira kuri B2C bamaze imyaka umunani mu muziki.

    Ni ubwa mbere Confy yari aririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Ni ubwa mbere B2C bakoreye igitaramo mu Rwanda.

    Ubwo bageraga ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ku wa Gatatu, B2C bavuze ko 'twishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro yacu ya mbere'.

    Confy ni we wafunguye iki gitaramo, ariko yabanjirijwe n'itsinda rya Shauku Band ryafashije abaririmbye muri iki gitaramo.

    Iri tsinda ryabanje kwinjiza abantu muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo nka 'Umurashi', 'Sebasare' bakoranye na Riderman izasohoka kuri album yabo n'izindi.

    Nyuma, Confy yabasanze ku rubyiniro baranzika mu ndirimbo nka 'Pole Pole', 'Kloza', Jowana', 'Panga', 'Mali' ndetse na 'Igikwe' yamuhaye ijambo mu muziki.

    Muri iki gitaramo, Confy yavuze ko ari kumwe n'umubyeyi aramushimira cyane ku bwo kumushyigikira. 

    Si ubwa mbere, uyu musore agaragaje umubyeyi we, kuko ubwo yakiraga igihembo cy'umuhanzi mushya mu bihembo bya Kiss Summer Awards mu 2021, nabwo yashimiye umubyeyi we ku bwo kumushyigikira.

    Uyu musore yagaragaje ko kuririmba mu buryo bwa 'Live' ari ibintu yashyizemo imbaraga, ariko kandi ntiyibagiwe no kubyina.

    B2C baserutse mu myambaro ihuje ibara ry'umukara! Bahamagawe ku rubyiniro n'umunyarwenya Michael Sengazi wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo, binjirana imbaraga bagaragaza urukumbuzi bari bafitiye gutaramira Abanyarwanda.

    Aba basore bakoze uko bashoboye, baganiriza abafana, baririmba indirimbo zizwi, ubundi bashimangira ibigwi by'imyaka umunani ishize.

    Ku rutonde bari bateguye, baririmbye indirimbo nka 'No you no Life' bakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben], 'Gutamiza' bakoranye na Radio na Weasel, 'Obulungi bunuma', 'Curvy Neighbour' bakoranye na Bruce Melodie, 'Kiss you', 'Gutujja' bakoranye na Rema, basoreza kuri 'Munda Awo'.

    Itsinda rya B2C [Born to Concur] rigizwe n'abasore batatu b'abanyamuziki, Bobby Lash, Delivad Julio ndetse na Mr Lee.

    Ni abasore b'abahanga bamaze imyaka irindwi batanga ibyishimo ku mubare munini. Iri tsinda rifite intego yo kumenyekanisha umuziki wa Uganda ku rwego mpuzamahanga no gufasha abiyumvamo impano y'umuziki kuba ibihangange.

    Ryashinzwe mu 2016 bigizwemo uruhare na Andy Events, inzu ifasha abahanzi mu bya muzika inategura ibitaramo. 




    Imyaka ine yari ishize Kidum adataramira mu Rwanda- Yavuze ko umutima we wishimye




    Abanyarwanda banyuzwe n’inganzo ya Kidum, ku buryo buri ndirimbo yose yahimbye kuva mu myaka 10 ishize yacengeye muri bo





    Kidum yahawe ibendera ry’u Rwanda nyuma y’uko atanze ibyishimo mu bantu basatira ibihumbi 3000 bitabiriye igitaramo cye





    Uyu muririmbyi yitwaje abaririmbyi n’abacuranzi be basanzwe bazi uburyo yitwa ku rubyiniro








    Kidum yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda byaganishije ku gutaramira i Kigali




    Abaririmbyi n’abacuranzi b’abahanga Kidum yazanye i Kigali mu gitaramo cy’amateka yahakoreye


    Kidum yabajije abitabiriye iki gitaramo niba baramenye ko Perezida Paul Kagame yagiye mu Burundi

    Confy ari kumwe n’umubyeyi we umushyigikira mu buryo bukomeye-Yamushimye

    Umunyarwenya ubimazemo igihe kinini, Michael Sengazi wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo

    Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius yari kumwe na B2C mbere na nyuma yo kuva ku rubyiniro


    Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh [Uncle Austin] ndetse na Victor Rukotana ntibacitswe n’iki gitaramo


    Umunyarwenya Nkusi Arthur yari kumwe n’umugore we Fiona muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction

    Mu gitaramo nk’iki, ukora uko ushoboye ugatahana amafoto n’amashusho by’urwibutso


    Confy yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Mali’, ‘Jowana’ n’izindi zitandukanye zakunzwe

    Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Shauku Band ribarizwamo abarimo Neema ryafashishije benshi gususuruka

    Confy yaririmbye ‘bwa mbere’ mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction

    Inkumi yasanganiye Kidum baganira umwanya muto, ubundi uyu muhanzi aranzika mu muziki

    Abaririmbyi bagize B2C batangaje ko bishimiye gutaramira ku nshuro yabo ya mbere mu Rwanda

    B2C yaririmbye indirimbo zirimo iyo bakoranye na The Ben, Radio&Weasel, Rema n’abandi

    B2C bamaze imyaka umunani bari mu muziki- Kuva mu myaka itatu ishize bahisemo no kwitwa ‘Kampala Boys’

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo ‘Lovers Edition’ cya Kigali Jazz Junction

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye &Jean Nshimiyimana-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126437/kidum-yahawe-ibendera-asendereza-ibyishimo-nurukumbuzi-mu-gitaramo-yahuriyemo-na-b2c-na-co-126437.html

  • Daddy Andre yatumiwe mu gitaramo cya Kigali J… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 nyuma y'igitaramo gikomeye cyiswe 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction cyahuje Kidum wo mu Burundi, B2C bo muri Uganda ndetse na Confy wo mu Rwanda.

    Hagaragajwe integuza y'iki gitaramo 'Affiche' igaragaza Daddy Andre ndetse na Alyn Sano, barenzaho ko amakuru arambuye arimo nk'aho kizabera, ibiciro byo kwinjira n'ibindi bizatangazwa mu gihe kiri imbere. Abakunzi be barahishiwe!

    Inyandiko zitandukanye zihuriza ku kuvuga ko uyu mugabo yavutse ku wa 8 Ukuboza 1980, ku babyeyi Marget Nekesa ndetse na Jackson Ojambo.

    Yavutse yitwa Andrew Ojambo ahitamo kwitwa Daddy Andre nk'izina ry'ubuhanzi. Yakuriye cyane mu gace ka Nsambya mu Mujyi wa Kampala.

    Ubwo yari afite imyaka itandatu nibwo Nyina, Nekesa yitabye Imana. Nyuma, ubwo yari agejeje imyaka 13 y'amavuko, Se Jackson yitaba Imana.

    Uyu muririmbyi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Sikikukweeka', 'Tugende Mu Church' n'izindi, yigeze kuvuga ko nyuma y'uko ababyeyi be bitabye Imana, yanyuze mu bihe bigoye n'abavandimwe be batanu kuko babayeho ubuzima bw'impfubyi, bimenyera buri kimwe- imyaka irahita.

    Daddy Andre yize amashuri abanza ahitwa Modern, akomereza ayisumbuye kuri Old Kampala. Yigeze kubwira bimwe mu binyamakuru ko atakomeje kwiga Kaminuza, kubera ko 'ahanini bitari mu byo nifuza cyane mu buzima'.

    Imyaka icyenda ya mbere y'urugendo rwe rw'umuziki, yashyize imbaraga cyane mu gutunganya indirimbo (Production), kwandika indirimbo ndetse no kumenya kuririmba neza.

    Kuva ku myaka 13, imbaraga nyinshi yazishyize mu kwiga cyane uburyo injyana zitandukanye bazikora kandi bazaririmba. Yagerageje kandi kwiga no gukora neza injyana nka Dancehall, RnB, Hi Hop, Afrobeat n'izindi zamwaguye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, mu 2022 byatangaje ko indirimbo 'Tugende Mu Church' y'uyu muhanzi yatumye izina rye ryigwizaho igikundiro.

    Uyu mugabo yamaze imyaka 10 akorera indirimbo abahanzi banyuranye. Yarambitse ikiganza ku ndirimbo 'Sweet Love' ya John Blaq, 'Weekend' ya Sheebah na Runtwon bakoreye mu Rwanda, 'Easy' ya Bebe Cool n'izindi.

    Ijwi rye kandi ryumvikana mu ndirimbo nka 'Don't Stop' yakoranye na John Blaq, 'Now' na Spice Diana, 'You and Me' yakoranye na Lydia Jazmine n'izindi.

    Daddy yavuzwe mu nkuru z'urukundo n'abakobwa banyuranye barimo nka Kankunda Nina [Nina Roz] afasha mu muziki binyuze mu inzu ifasha abahanzi ya Black Market Records, Angella Katatumba batandukanye bivugwa ko bafitanye abana n'abandi.

    Alyn Sano bagiye guhurira ku rubyiniro, yihagazeho muri iki gihe. Uyu mukobwa mu 2022 yegukanye igikombe cy'umuhanzikazi w'umwaka (Best Female Artist) mu bihembo bya Kiss Summer Awards bitangwa na Radio Kiss Fm ivugira kuri 102.3 Fm.

    Mu mezi abiri ishize yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Say Less' yakoranye na Fik Fameica wo muri Uganda ndetse na Sat B wo mu Burundi.

    Ku wa 1 Ukuboza 2022, ashyira hanze iyi ndirimbo, yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gukora ku mushinga w'iyi ndirimbo mbere y'umwaduko wa Covid-19.

         

    Daddy Andre agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu Rwanda binyuze muri Kigali Jazz Junction 

    Daddy yafashe igihe kinini cyo kwiga gutunganya indirimbo, kuririmba, gukorana n'abandi bikomeza urugendo rwe rw'umuziki 

    Imyaka icyenda ya mbere y'urugendo rwe rw'umuziki, yashyize imbaraga cyane mu gutunganya indirimbo (Production) 

    Uyu mugabo yamaze imyaka 10 akorera indirimbo abahanzi banyuranye 

    Alyn Sano uherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Boo and Bae' ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku wa 31 Werurwe 2023


    Alyn Sano uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Boo and Bae’ agiye gutaramira abakunzi be nyuma y’amezi macye abataramiye muri East African Party

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIKIKUKWEEKA' YA DADDY ANDRE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FOLO FOLO’

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAY LESS' YA ALY SANO, FIK FAMEICA NA SAT-B

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUGENDE MU CHURCH' YA DADDY ANDRE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126435/daddy-andre-yatumiwe-mu-gitaramo-cya-kigali-jazz-junction-azahuriramo-na-alyn-sano-126435.html

  • Miss Gisabo yasezeranye imbere y'amategeko #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Gisabo, yasezeraniye imbere y'amategeko n'umukunzi we Nsengiyumva Mugisha Christia, kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023.

    Ni umuhango wabereye kubiro by'umujyi wa kigali.

    Urukundo rw'aba bombi rwatangiye gututumba muri Mata 2022, aho Miss Gisabo atahwemaga kugaragariza abamukurikira kuri mbuga nkoranyambaga urwo akunda uyu musore, aho wasangaga akenshi bagaragara bari mu bihugu bigiye bitandukanye no mu mijyi nka Dubai.

    Miss Gisabo akenshi yakoreshaga amagambo yo muri Bibiliya, agaragaza uburyo umukunzi we ari impano idasanzwe.

    Ntiharamenyekana amatariki nyakuri y'ubukwe bwabo.

    Icyakora amakuru aturuka zabo za hafi avuga ko butazarenza ukwezi kwa Mata 2023.

    Miss Gisabo yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2017, akaza guhabwa ikamba rya 'Miss Popularity'.

    The post Miss Gisabo yasezeranye imbere y'amategeko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/23/miss-gisabo-yasezeranye-imbere-yamategeko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=miss-gisabo-yasezeranye-imbere-yamategeko

  • Harmonize yise Ariel Wayz umukunzi we nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Bamwe ni ubwa mbere abandi ntibabimumenyereyeho, gusa ababashije kubona aya mafoto ya Ariel Wayz banyuzwe ndetse bishimira uburyo aberewe mu mwambaro wa Kinyarwanda.

    Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Ariel Wayz yasangije abamukurikira barenga ibihumbi 180, amafoto abiri yambaye umukenyero wa Kinyarwanda, maze ayakurikiza amagambo agira Ati 'UmunyaRwandakazi''.

    Ni amafoto yakuruye amarangamutrima ya benshi, barimo n'icyamamare mu muziki Harmonize washizeho amagambo agira ati' 'My Baby'' maze ayakurikiza utumenyetso tw'umutima.

    Usibye Harmonize, Madebeats nawe yishimiye aya mafoto, abwira Ariel Wayz ati ”Ni ibi ubundi nakubwiraga”. Abarimo ba Ange Mutoni n’abakunzi b’uyu muhanzi kandi, bari mu bakunze aya mafoto ye.


    Ariel wayz mu mukenyero

    InyaRwanda yaje kumenya amakuru y'uko aya mafoto ya Ariel Wayz yayifotoje mu bukwe bwa mukuru we buherutse kuba, akaba yari n'umwe mu bari kubutegura nk'umuryango.

    Harmonize wageneye ubutumwa Ariel Wayz bivugwa ko mu gihe yageraga mu Rwanda bakoranye indirimbo, ndetse no mu gitaramo aherutse kuvuga ko azakorera mu Rwanda ubwo ahaherutse bazaba bari kumwe.


    Ariel Wayz yashimishije benshi muri uyu mukenyero

    Amafoto ya Ariel Wayz yavugishije abatari bake

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126336/harmonize-yise-ariel-wayz-umukunzi-we-nyuma-yo-kumubona-mu-mikenyero-amafoto-126336.html

  • Mu mapingu! Umunyarwenya Eric Omondi yagejejwe imbere y’Urukiko ahakana ibyo aregwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Eric Omondi yagejejwe imbere y’Urukiko ashinjwa gutegura imyigaragambyo yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

    Uyu mugabo ukomoka muri Kenya wubatse izina muri Afurika, yareganwaga n’abandi bantu 16.

    Aba bose bashinjwa kuba ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare barigaragambirije ku muhanda uri imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, ngo bagerageje no kwinjira.

    Bigaragambyaga basaba kuvugana na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Moses Wetang’ula ku kijyanye n’izamuka ry’imibereho muri Kenya.

    Benshi mu bari muri iyi myigaragambyo bakaba bari abavuga rikijyana muri Kenya, bavuga ko inzara irimo kwica abaturage miliyoni 55 zituye Kenya, bashakaga kumva icyo leta iteganya mu kuyirwanya nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko w’aba 17, Danstan Omari nk’uko The Citizen ibitangaza.

    Bahise bafatwa maze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, bagezwa imbere y’Urukiko rwa Milimani ‘Law Courts’ bose bahakana ibyo bashinjwa basaba ko ahubwo barekurwa batanze ingwate.

    Baje kurekurwa ariko batanze ingwate y’amashilingi ya Kenya ibihumbi 20, ni ukuvuga ibihumbi 175 by’amafarana y’u Rwanda.

    Bigaragambije kubera inzara iri muri Kenya

    Bahakanye ibyo baregwa basaba kurekurwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mapingu-umunyarwenya-eric-omondi-yagejejwe-imbere-y-urukiko-ahakana-ibyo-aregwa-amafoto

  • Bad Rama yahakanye amakuru yo gutandukana kwa The Mane na Marina #rwanda #RwOT

    Ibi Bad Rama yabihakanye nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacicikana inkuru ivuga ko umuhanzikazi Marina yatandukanye na The Mane Music, ibyo Bad Rama yahakaniye kure, avuga ko impande zombi zikomeje akazi.

    Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com Bad Rama yabajijwe niba koko The Mane yatandukanye na Marina. Asubiza agira ati 'Oya! Marina ari muri Tour du Rwanda mu kazi […] Marina ni uwacu yayivamo akajya he? Ni uwacu, akazi karakomeje.'

    Inkuru zo gutandukana kwa Marina na The Mane benshi bazishingiraga ku kuba uyu muhanzikazi nta ndirimbo aheruka gusohora ndetse bamwe babishimangira ubwo Marina yagaragaraga ari gukora kazi muri Tour Du Rwanda aherekejwe n'umukunzi we Yvan Muziki aho guherekezwa na The Mane.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bad-rama-yahakanye-amakuru-yo-gutandukana-kwa-the-mane-na-marina

  • Shaddyboo yanze guharira n’abanyamakuru ava mu kiganiro kitarangiye #rwanda #RwOT

    Mbabazi Chadia [Shaddyboo] ufatwa nk’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yavuye mu kiganiro n’itangazamakuru kitarangiye nyuma yo guharira.

    Byabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023 ubwo yari kumwe n’abamutumiye baganira n’abanyamakuru ku gitaramo kizabera i Rubavu ku wa 25 Gashyantare 2023.

    Iki kiganiro cyatangiye saa 17h30′, ntabwo abanyamakuru bishimiye kutubahiriza igihe kuko bari babwiwe ko ari saa munani.

    Umunyamakuru w’Umuseke yabajije impamvu batasabye imbabazi kandi bakereje abanyamakuru bahageze saa saba ariko ikiganiro kigatangira saa 17h30′.

    Umwe mu bateguye iki gitaramo yiseguye ku itangazamakuru avuga ko ntacyo bashinja Shaddyboo nta ruhare yabigizemo amakosa ari aya bo ariko bizeza ko ibindi byose byateguwe neza.

    Shaddyboo wabonaga itangazamakuru ritishimye rivugana umujinya cyane ko nubwo yahageze akererewe yabanje gukorana n’undi ikiganiro akabona kujya mu kiganiro rusange, yababwiye ko ntacyo bageraho barakaye ahitamo guhaguruka aragenda.

    Ati “Aho kugira ngo twicare hano turi gutongana gusa, ndabizi ko igihe ari amafaranga ariko n’ubundi cyarangiye. Muri kuburana!'

    Shaddyboo yahagurutse mu kiganiro n’itangazamakuru arigendera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yanze-guharira-n-abanyamakuru-ava-mu-kiganiro-kitarangiye

  • Yayivamo akajya he? Bad Rama avuga ku isezera… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 21 Gashyantare, imbuga nkoranyambaga zasakayeho inkuru ivuga ko Umuhanzikazi, Ingabire Debolah ‘Marina’ yatandukanye na The Mane Music, ibyo Bad Rama yahakaniye kure, avuga ko impande zombi zikomeje akazi.

    Bad Rama asubiza Umunyamakuru wa InyaRwanda wari ubajije niba koko The Mane yatandukanye na Marina, yagize ati 'Oya! Marina ari muri Tour du Rwanda mu kazi […] Marina ni uwacu yayivamo akajya he? Ni uwacu, akazi karakomeje.'

    Muri iki gihe mu Rwanda hari gukinwa isiganwa ry’Amagare rya Tour du Rwanda 2023, Marina ni umwe mu bahanzi batoranirijwe kwamamaza bamwe mu bafatanyabikorwa b’iri rushanwa.

    Bad Rama yemeza ko The Mane Music na Marina bahagaze neza mu kazi

    Marina ni we muhanzi rukumbi bizwi ko akorana na The Mane Music Label muri uyu mwaka. Mu bihe byashize, iyi nzu yarebereye inyungu z’abahanzi nka Nyakwigendera, Jay Polly, Safi Madiba, Calvin Mbanda na Queen Cha bose batakiyibarizwamo.

    Muri Mata 2021, Marina na we yigeze kuva muri The Mane, ariko nyuma y’ukwezi kumwe aragaruka, asaba Imbabazi ku makosa yari yatumye ava muri iyi Label mu buryo butunguranye ndetse arazihabwa, akazi karakomeza.

    Amasezerano y’imikoranire azwi hagati ya The Mane Music Label n’umuhanzikazi Marina, ni ayasinywe mu mpera za 2017 agomba kurangira nyuma y’imyaka 10. Uyu muhanzikazi ni umwe mu bakunzwe mu Rwanda kuva mu myaka isaga itanu ishize, kubera ijwi rya rikurura imbaga.

    Marina Debolah afite ijwi rikurura benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126308/yayivamo-akajya-he-bad-rama-avuga-ku-isezera-rya-marina-muri-the-mane-126308.html

  • #TdRwanda23: Cogebanque yegereye ab'i Gisagara, ibahishurira ibanga ryo gukorana na banki – #rwanda #RwOT

    Umwongereza Ethan Vernon wa Soudal Quick-step ni we wegukanye Etape ya Kabiri ya Tour du Rwanda yakinwe ku wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023. Yahagurukiye muri Kigali Car Free Zone isorezwa i Gisagara nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 21 n'amasegonda 30 ku ntera y'ibilometero 132,9.

    Aho abasiganwa banyuze hose mu baherekeje Tour du Rwanda 2023, ku isonga hari Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque, imaze igihe ishyigikira iri rushanwa riri ku ruhembe rwo kumenyekanisha ibyiza by'u Rwanda.

    Usibye kuba umuterankunga w'imena, Cogebanque ni yo ihemba umukinnyi mwiza uzamuka kurusha abandi kuri buri étape ya Tour du Rwanda. Ku gace ka kabiri umwenda itanga wambawe na Marc Oliver Pritzen ukinira EF Education-Nippo.

    Aho isiganwa ryasorejwe nubwo nta shami iyi banki ihafite ariko abahatuye bafashijwe gufungura konti zitandukanye zabafasha kwiteza imbere binyuze mu gukorana na banki.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko mu gihe Isi igezemo serivisi nyinshi z'imari zitangwa n'iyi banki ziboneka mu ikoranabuhanga ku buryo byorohera ushaka kuyiha.

    Yagize ati 'Turashimira Abanyagisagara kuko ni ubwa mbere tugeze hano muri Tour du Rwanda kandi byabaye byiza. Nta shami tuhafite ariko tuhagira intumwa zacu zidufasha gufungurira abakiliya amakonti, bakabitsa, bakohereza amafaranga kandi ku giciro gito.”

    “Twaje hano rero kugira ngo tubakangurire ko Cogebanque ihari, ihemba umukinnyi uzamuka cyane kurusha abandi. Turagira ngo na bo baze tuzamukane, buri wese agere ku nzozi ze mu by'imari.”

    Cogebanque yahisemo gukomeza gushyigikira Tour du Rwanda kugira ngo inajyane n'icyerekezo cyayo cyo guteza imbere serivisi z'imari no gufasha abayigana koroherwa no kuzigeraho.

    Muri Tour du Rwanda, Cogebanque yakomeje Ubukangurambaga yise 'Tugendane'. Bwatangijwe mu ntangiriro za Gashyantare 2023 mu gufasha abaturarwanda kugera kuri serivisi z'imari nk'inzira igana ku bukungu buhamye.

    Ubu bukangurambaga bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

    Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

    Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe ndetse bizajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazahembwa ibirimo amafaranga, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, frigo, telefoni zigezweho n'amafaranga.

    Cogebanque yaherekeje Tour du Rwanda ku nshuro ya 12. Ni nyuma y'uko mu Ugushyingo yo n'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu azatuma ikomeza gutera inkunga iri rushanwa.

    Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

    Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

    Inkuru wasoma: Ethan Vernon yegukanye 'Etape II' ya Tour du Rwanda 2023 (Amafoto & Video)

    Nsengimana Jean Bosco ni we wahagurutse mu mwambaro wa Cogebanque uhabwa umukinnyi mwiza mu kuzamuka. Aha yaganiraga na Perezida w’Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah

    Iyi etape yasorejwe mu Karere ka Gisagara yahagurukiye mu Mujyi wa Kigali inyura za Huye mu mujyi rwagati

    Marc Olivier Pritzen ukinira EF Education- Nippo ni we wahembwe na Cogebanque nk’umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko guhemba Umunyarwanda nk’umukinnyi uzamuka kurusha abandi ari iby’agaciro gakomeye

    Etape ya Kabiri ya Tour du Rwanda 2023 yakiniwe mu mihanda ya Kigali -Gisagara

    Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda

    Aho isiganwa risorezwa hakorerwa ibitaramo mu kwishimira umukino w’amagare no gusobanurira abaturarwanda ibyiza byo gukorana na Cogebanque nka Banki Nyarwanda

    Cogebanque iri muri Tour du Rwanda ku nshuro ya 12, aho imaze iyo myaka yose ari umuterankunga w’imena w’iri siganwa

    Umuhanzi Chriss Eazy uri mu bagezweho ari mu basusurukije ab’i Gisagara ahageze Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tdrwanda23-cogebanque-yegereye-ab-i-gisagara-ibahishurira-ibanga-ryo-gukorana