Tag: Imyidagaduro

  • Kenny Sol, Jules Sentore na Dj Pius bakoze ig… – #rwanda #RwOT

    Cyari igitaramo cyari cyitezwe mu buryo budasanzwe ariko cyanagiye gicibwa intege, bitewe n'uko cyari kuririmbamo abahanzi nka Okkama na Bwiza babuze Visa.

    Nyuma y'uko babuze Visa hari hatahiwe abahanzi nka Kenny Sol bamaze kuyibona, Dj Pius uherutse i Burayi na Jules Sentore usigaye usa nk'aho ahaba.

    Aba bahanzi bose bageze mu gihugu cy'ububiligi bategerejwe, ndetse baza kuhakorera igitaramo cy'amateka kuko n'icyumba bakoreyemo cyari cyuzuye.

    Mu ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2023 nibwo aba bahanzi bataramiye imbaga y'abantu, bari baje biteguye kumva umuziki wabo maze baranyurwa karahava.

    Byari bimaze igihe bitangajwe ko abarimo Bwiza na Okkama bari bategerejwe mu gitaramo cyagombaga kubera i Bruxelles, gusa bitewe no gutinda kubona uruhushya rubemerera kwinjira i Burayi (Visa), Bwiza na Okkama ntibabashije gutaramira abatuye mu Bubiligi.

    Kenny Sol ku rubyiniro imbere y'abafana

    Kenny Sol yanyuzwe n'abakunzi be bo mu Bubiligi

    Yabyinnye mu buryo byose

    Dj Pius niwe wacuranze muri iki gitaramo

    • Usibye kugicurangamo yanakiririmbyemo
    • Jules Selonte nyuma yo gushimisha abakunzi be yafashe ifoto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126736/kenny-sol-jules-sentore-na-dj-pius-bakoze-igitaramo-cyamateka-mu-bubiligi-amafoto-126736.html

  • Mico The Best ari mu gihome – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda yahawe amakuru ko yafashwe atwaye imodoka yasinze, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2023. Yafatiwe kuri Ruliba , ahatandukanya Kamonyi na Nyarugenge.

    Uyu muhanzi afungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. 

    Mico agomba gufungwa iminsi itanu, agatanga 150 000 Frw biteganywa nk'igihano cy'uwatwaye imodoka yasinze, na 50 000 Frw yo kwishyura imashini ikora akazi ko guterura imodoka y'uwafashwe atwaye yasinze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126734/mico-the-best-ari-mu-gihome-126734.html

  • Karigombe yifashishije Bull Dogg mu gutangiza… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023, nibwo Karigombe afatanyije na Bull Dogg bataramiye abatuye i Kanombe mu gitaramo cyabereye 'Sato Chill'. Aka gace niko umuraperi Bull Dogg yakuriyemo, mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki.

    Nicyo gitaramo cya mbere Karigombe akoze, nyuma y'uko mu mpera z’umwaka ushize asohoye album ye ya mbere yise 'Ikirombe cya Karigombe'. Amaze iminsi yihaye intego yo kuyumvisha abakunzi be, mu bice bitandukanye.

    Bull Dogg bakoranye iki gitaramo, basanzwe bafitanye indirimbo 'Muduhe Inzira' iri kuri album ye. Karigombe yabwiye InyaRwanda ati 'Natangiye urugendo rw'ibi bitaramo, mu rwego rwo kumenyekanisha album ya mbere nkayegereza abakunzi banjye.'

    Uyu muraperi akomeza avuga ko ashingiye ku kuntu iki gitaramo cyagenze, byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora n'ibindi bitaramo.

    Ati 'Twishimiwe! Ku bwanjye byampaye imbaraga zo gukora ibindi bitaramo byinshi kuko abantu banyotewe kumbona ndirimba indirimbo zanjye, kuko abenshi bazi izina ryanjye n’indirimbo zanjye ariko ntibazi isura yanjye.'

    Akomeza ati 'Abandi bazi isura yanjye ariko hari nk'indirimbo naririmbaga bazizi, ariko batazi nyirazo ngo ni njye.'

    Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zigize album ye. Yungamo ati 'Kuko iki gitaramo intego yacyo kwari ukumenyekanisha album yanjye mu bantu, kandi byagenze neza ku nshuro ya mbere.'

    Karigombe yashimye 'Mukuru we' Bull Dogg ku bwo kumufasha gutangiza urugendo rw'ibi bitaramo, bigamije kumenyekanisha album ye.

    Ati 'Ndashimira mukuru wanjye Bull Dogg wemeye kumfasha muri iki gitaramo, kuko twakoreye i Kanombe ku ivuko rye, byari byiza cyane, ndanashimira abantu bose baje kudushyigikira.' 


    Karigombe yatangije ibitaramo bigamije kumenyekanisha album ye ‘Ikirombe cya Karigombe’ 

    Bull Dogg yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, afasha Karigombe kwigaragariza abafana be 

    Karigombe yavuze ko yatekereje gukora ibi bitaramo, mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye 


    Bull Dogg yafashije abatuye i Kanombe kwizihirwa na ‘Weekend’ 

    Karigombe yavuze ko benshi bazi indirimbo ze ariko hari abatamubona


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMVURURU MU MUTWE’ YA KARIGOMBE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126722/karigombe-yifashishije-bull-dogg-mu-gutangiza-ibitaramo-bimenyekanisha-album-ye-amafoto-126722.html

  • RDB yasubije aho igeze ikora ibyo Perezida Ka… – #rwanda #RwOT

    Yabimubwiye ku wa 21 Kanama 2018, mu biganiro bihuza urubyiruko rw’imbere no hanze y’igihugu, bizwi nka ‘Meet the President’ byabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Icyo gihe Igor Mabano yabajije ikibazo agira ati '…Ikibazo cya mbere kijyanye na 'platform' y'uburyo umuziki dukora twawubonamo amafaranga nk'uko twabyize.'

    Mabano ni umwe mu bahanzi bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Nyuma yo gusoza amasomo, yakoze indirimbo anakomeza urugendo rwo gutunganya indirimbo (Production).

    Abaza iki kibazo, yumvikanishaga ko nk'abahanzi bakeneye kwerekwa uburyo babyaza umusaruro ibihangano byabo. Ni ikibazo kimaze igihe!

    Mu kumusubiza, Umukuru w'Igihugu yavuze ko Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ndetse n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, bakwiye 'gufasha bariya bantu (uburyo) abantu twabigeraho.' Akomeza agira ati 'Hanyuma ibishaka ubufasha tukaba twabishaka.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere, Emmanuel Hategeka akaba n'Umuyobozi Mukuru wungirije muri RDB, wari muri iyi Nama, yavuze ko ibyo 'asaba ni byo (Igor Mabano).'

    Hategeka yavuze ko hari Sosiyete Nyarwanda y’abahanzi (RSAU), yashyizweho ihuriza hamwe abahanzi ikabafasha kubyaza umusaruro ibihangano byabo.

    Yavuze ko uru rwego runafasha abahanzi kwandikisha ibihangano byabo 'kugira ngo abandi batabikoresha mu nyungu zabo'.

    Yakanguriye Igor Mabano n'abandi bahanzi kugana RDB, Umukuru w'Igihugu amubwira ko atari ko byakagenze ahubwo bo nka RDB bakwiye kwegera abahanzi.

    Perezida Kagame ati 'Muzamwegere! Muzabegere, mubafashe, kuko bariya ba 'Rwandan Society of Authors (RSAU) wavugaga ntabwo bazi gukora amafaranga […] Ni byo nyine irabahuza (urubuga) bose, ariko barashaka izindi mbaraga zivuye hanze y'ukuntu ibyo byabyazwa umusaruro w'amafaranga.'

    Akomeza ati 'Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by'ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.'

    Ubwo yari mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye ku wa 27-28 Gashyantare 2023 iteraniye muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yibukije abayobozi gushyira mu ngiro ibyemezo biba byafashwe.

    By'umwihariko, yahwituye RDB ku kuba idakora neza gahunda ya 'One Stop Border' igamije gufasha abashoramari kubona serivisi/ibyangombwa byose bakeneye mu gihe cya vuba.

    Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Justin usanzwe ari n'umuhanzi, saa kumi n'ebyiri z'iminota 53' zo kuwa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, yashyize kuri konti ye ya Twitter ubutumwa buherekejwe n'amashusho, abaza RDB aho igeze ishyira mu bikorwa ibyo Perezida Kagame yasabye gukorera abahanzi.

    Yagize ati 'Kuko u Rwanda rukwiye ibyiza! Perezida wacu bwite yadusabiye ko mudusanga kugeza na n’ubu turacyabategereje cyangwa mwaraje ntitwabimenya? Hari igihe azongera akadukorera 'surprise' akatugarukaho wenda muzatureba”.

    Mu batanze ibitekerezo harimo n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi, Intore Tuyisenge, watangiye ubutumwa ashima Perezida Kagame ku bw' 'itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge No50/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018'.

    Yabwiye Perezida Kagame ko n'ubwo iri tegeko ryatowe 'ntiryubahirizwa'. Avuga ko ibi biri mu bigikoma mu nkokora abahanzi. Akomeza ati 'Gusa n'ubwo hari ibitagenda neza ariko hari n'ibyakozwe.'

    Intore Tuyisenge yashimye Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, kubera ibyo bamaze gufasha abahanzi. Avuga ariko ko hari ibindi abahanzi bagikeneye.

    Ati 'Turabizeza nk'abahanzi ko ibyo dusaba bizajyana no kwemera ko dufite inshingano. Bitabaye ibyo mwadukorera byose byaba ubusa.'

    Intore Tuyisenge yatabaje Leta:

    Yavuze ko gufasha abahanzi kwishyira hamwe badafite aho gukorera nta musaruro bizatanga. Ati 'Kuri ubu kubabona biragoye kuko ntaho gukorera dufite.'

    Uyu muyobozi yavuze ko babuze aho gukorera nyamara hari inyubako nyinshi za Leta zidakorerwamo.

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye bagaragaje ibibazo byabo. Igisigaye ni uko bahabwa umwanya n'amahirwe 'tukubaka ubuhanzi butunga ababukora bukanateza imbere Igihugu.'

    Tuyisenge yashimye ko ingingo ya 'One Stop Center' yaganiriwe mu Umushyikirano, yizera ko 'natwe nitugeraho kuko natwe abahazi ibyacu biratatanye'.

    Tuyisenge yabwiye InyaRwanda ko n'ubwo bimeze gutya hari ibyo kwishimira.

    Ati 'Kuba abahanzi twarasubijwe agaciro n’uburenganzira tukaba tutakiri ba Sagihobe kuko dusigaye tubikora by’umwuga kandi hari benshyi bitunze kugeza ubu ni ibyo kwishimira kandi tunabishimira Igihugu cyane.'

    Umuhanzi Limu ukora indirimbo zigaruka ku gukunda Igihugu, yanditse abwira Perezida Kagame ko hari byinshi bimaze gukorwa mu gihugu, ariko kandi umuhanzi aracyabangamiwe na byinshi bituma adatera imbere kandi 'turi mu batanga ibyishimo kubumva ibyo dukora'.

    Akomeza ati 'Ariko ibyo byishimo dutanga binyuze mu bihangano byacu iyo usubije amaso inyuma usanga bisa n'aho nta giciro bihabwa.'

    Nyuma y'ibibazo binyuranye n'ibitekerezo, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), cyasubije ko 'Ku bufatanye n'inzego zitandukanye zirimo RDB, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n'abandi, hari ibikorwa byakozwe n'ibindi bikiri gukorwa kugira ngo abahanzi babone umusaruro uturuka ku bihangano byabo ndetse n'ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.'

    RDB yavuze ko mu byakozwe harimo 'Ubukangurambaga n'amahugurwa byahawe abakoresha ibihangano barimo ba nyiri ibitangazamakuru n'abandi aho basobanuriwe icyo itegeko riteganya ku burenganzira bw'umuhanzi banibutswa kubahiriza itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.'

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, RDB yakomeje ivuga ko Urugaga rw'abahanzi (RSAU) rukomeje 'igikorwa cyo gukusanya amafaranga yishyurwa ku ikoreshwa ry'ibihangano ndetse guhera mu mwaka wa 2019 ikaba iyasaranganya abahanzi biyandikikishije muri icyo kigo.'

    RDB yagaragaje ko hari ibyo imaze gukora nyuma y'ikibazo Igor Mabano yagejeje kuri Perezida Kagame

    Mu myaka itanu ishize, Igor Mabano yavuze ko abahanzi bakeneye kungukirwa n'ibihangano bakora

    Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19, Perezida Kagame yasabye abayobozi gukurikirana no gushyira mu ngiro ibyemezo biba byafashwe


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126699/rdb-yasubije-aho-igeze-ikora-ibyo-perezida-kagame-yasabye-gufasha-abahanzi-126699.html

  • InyaRwanda Music: Chriss Eazy ku isonga! Indi… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu mu Rwanda ubajije umuntu wese hari indirimbo ashobora ku kubwira ko azi atari uko imaze igihe kinini ahubwo uburyo yinjiranye imbaraga zikomeye yaba mu kuyamamaza, uko ikoze n'ibindi.

    Uy'umunsi tukaba twabateguriye urutonde rw'indirimbo zikomeje guhiga izindi yaba ku mbuga zicururizwaho umuziki aho nko kurwa Youtube indirimbo itamaze ibyumweru bibiri ariyo yihariye umusaruro w'inshuro yarebwe nabari mu Rwanda.

    Iyo ikaba ari nayo iyoboye urutonde rwa inyaRwanda Music kuko hashingiwe ku bitekerezo by'abakunzi b'umuziki bakurikira inyaRwanda n'ibindi bitangazamakuru by'amajwi n'amashusho iri hejuru cyane yitwa 'Edeni' ya Chriss Eazy.

    Ikurikirwa n'indirimbo ya Davis D yitwa 'Truth or Dare' iyi kuva yasohoka ntirava mu InyaRwanda Music Top 10 aho igenda isimburanya imyanya ariko igakomeza kugumamo bitewe nuko abantu bakomeza kuyishimira.

    Umutima w'umusirikare ya Rocky Kimomo yahurijemo Sean Brizz na Fireman mu mashusho yayo hagaragaramo n'ibyamamare bitandukanye nayo inkuru yayo bigaragara ko yakoze ku mutima wa benshi.

    Hari kandi Selebura indirimbo imaze igihe gito isohotse ariko yahise igira igikundiro cyo hejuru byatumye ihita izamuka cyane kuri uru rutonde iza ku mwanya wa kane uretse kuba ikunzwe n'umuhanzi ubwe arakunzwe ndetse akunda kwamamaza ibintu bye mu buryo bumeze nko gushotorana.

    Ababyibuka neza bazi ukuntu ijya kujya hanze yabanje guca igikuba avuga ko yari yaratanze agahenge bityo abandi bahanzi bashyira hanze indirimbo mu gihe atarashyira hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2023.

    Umuhoza indirimbo ya Yago nayo iri muzikomeje kuryohera abantu by'umwihariko abakundana dore ko ari nabo yayigeneye wumvise imyandikire yayo n'ibihe yasohocyeyemo uy'umuhanzi akaba anaherutse gushyirwa ku rutonde rw'abahanzi 10 na 'audiomark' batanga icyizere.

    Izi zikurikirwa n'izindi zirimo Liquor Store ya Fifi Raya umwe mu bahanzikazi batanga icyizere, Grateful ya Meddy umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda no mu Karere.

    Reka hashye ya Nel Ngabo uretse uburyo ikozemo bwihariye bigaragara ko yamaze igihe ayitecyerezaho amashusho yayo nayo yarushijeho gutuma abantu bayikunda arimo umukobwa uba winyonga bikomeye.

    Iminsi myinshi ya Dany Nanone ni indirimbo uy'umuraperi usoje amasomo ye ku Nyundo aba aramutsamo abamukunda avuga ko yongeye kugaruka yaba mu buryo bw'amajwi n'amashusho yayo bigaragaza koko uy'umuraperi yamaze kwiyungura ubumenyi mu muziki busumbyeho.

    Hari kandi indirimbo yitwa 'Boo and Bae' ya Alyn Sano umwe mu bahanzikazi bahagaze neza ndetse uvuze uwo kuba yaserukira u Rwanda yaza imbere kuko ari we uri gukora cyane ndetse aheruka no kwegukana ibihembo bitandukanye birimo nicya Kiss Summer Awards.

    Nyuma y'indirimbo 10 zikunzwe hari izindi twabahitiyemo udakwiye gucikwa ziganjemo inshyanshya nka Kuwa 3 ya Jowest yakoze agaruka ku buzima yanyuzemo muri gereza yamazemo iminsi igera kuri 20, Diyama ya Fela Music abasore bari kuzamuka neza babiri bavukana.

    Slow whine y'umunyarwanda Cedric Kgboy umuhanzi w'umuhanga  ukorera umuziki we mu gihugu cya Canada aho amaze imyaka itari micye atuye anakorera.

    Keza ya Kivumbi King uri mu bahanzi bahagaze neza muri iy'iminsi yaba mu ndirimbo akorana n'abandi bahanzi barimo nabo hanze y'u Rwanda nize ku giti cye.

    Hari kandi Komusa ya Confy uheruka gutaramira abantu mu gitaramo cya Kigali Jazz aho yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi muzamahanga barimo itsinda rya B2C na Kidum umunyabigwi w'umurundi wigaruriye imitima yabatagira ingano mu Karere k'Ibiyagabigari.

    InyaRwanda Music Top 10:Urutonde rw’indirimbo 10 zikunzwe udakwiye gucikwa Chriss Eazy umuziki wamaze kuba ubukombe ndetse abafana yamaze kugwirarurira imitima yabo kubwinshiCedric Kgboy ukorera umuziki we ku mugabane w’Amerika idarapo ry’u Rwanda ari kurizamuraConfy yongeye gukora mu nganzo akora indirimbo nshya iri no muzo yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo na B2C na KidumIjwi ry’uyu musore Kivumbi King n’imyandikire ye byamaze kuba ikindi kintu gituma indirimbo yose arimo inyura abakunda umuziki nyarwandaAbasore bavukana bazwi nka Fela Music bazwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Imboni’, ‘Icyihebe’ bashyize hanze iyo bise ‘Diyama’Jowest wari watawe muri yombi mu kwezi kwa Gashyantare akaza kurekurwa yifashishije ubuzima yanyuzemo ashyira hanze indirimbo yise ‘Kuwa 3’ ari na wo munsi yafunzweho

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘EDENI’ YA CHRIS EAZY

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘DIYAMA’ YA FELA MUSIC

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘KUWA 3’ YA JOWEST

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘SLOW WHINE’ YA Cedric KGBOY

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘KEZA’ YA KIVUMBI KING

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126693/inyarwanda-music-chriss-eazy-ku-isonga-indirimbo-10-zikunzwe-udakwiye-gucikwa-126693.html

  • Butera Knowless na Ishimwe Clement bibarutse umwana wa 3 #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana wa 3 (Ubuheture).

    Uyu muziranenge aje akurikira Ishimwe Butera Or imfura ya bo yavutse 2016 n’ubuheta Ishimwe Inzora Butera wavutse 2020.

    Uyu mwana wa bo wa 3 akaba yaravutse ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023.

    Ni umuryango ukunda kubaho mu ibanga ubuzima bw’umuziki bugatandukana n’ubwa bo bwite.

    Guhera 2011 batangira gukundana kugeza Nyakanga 2016 bakora ubukwe aho bwabaye mu muhezo ukomeye cyane bitabdukanye n’ibindi byamamare aho hinjiraga ufite ubutumire, itangazamakuru ryarakumiriwe.

    Kugeza uyu munsi ntushobora kubona ifoto y’abana babo ku mbuga nkoranyambaga, ni mu rwego rwo gukomeza gutandukanya umuziki n’ubuzima babamo.

    Ishimwe Clement na Butera Knowless bibarutse umwana wa 3

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/butera-knowless-na-ishimwe-clement-bibarutse-umwana-wa-3

  • Hateguwe irushanwa rigiye gufungurira amaremb… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye n'ubuyobozi bwa Chufa Company Ltd iri gutegura irushanwa, basobanuye byinshi bati: 'Twatangiye urugendo rwo gufasha abafite impano kuzimenyekanisha, kandi ntabwo tuzahagarara icyo byasaba cyose, icyo twiyemeje tuzakigeraho.'

    Bakomeza basobanura uko gahunda iteguye bati: 'Twateguye irushanwa twise 'Dance Competition 2023' rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga cyane mu rwego rwo korohereza abantu aho baherereye hose, tukazahemba uzahiga abandi ibihumbi 500Frw no kumufasha kubona ibiraka, no kumenyekana mu myidagaduro.'

    Abazitabira iri rushanwa bakaba ari abanyarwanda bafite imyaka iri munsi ya 24, umuntu akaba yemerewe guhatana wenyine cyangwa se mu itsinda gusa, ibihembo bikaba bitazahinduka yaba kuwiyandishije wenyine cyangwa abakora nk'itsinda.

    Kwiyandikisha bikaba bikorwa binyuze mu kohereza amashusho kuri nimero ya WhatsApp +250723693793, ku bindi bisobanuro ukaba wanabariza kuri iyo nimero cyangwa ukabandikira ku rubuga rwa Instagram [@chufa_company_ltd/@ase_gontime]. Kwiyandikisha bizarangirana n'itariki ya 10 Werurwe 2023.

    Ubuyobozi bwa Chufa Company Ltd bwagarutse ku irushanwa rya One Nyota Music Competition rigeze murwa mahina, bati: 'Nibyo koko irushanwa ryo kuririmba naryo rirakomeje, ubu abahanzi batandatu nibo basigayemo.'

    Bongeraho bati: 'Muri iki gihe abahanzi basigaye bari mu myiteguro y'umunsi wa nyuma uzasiga hamenyekanye uzahiga abandi mu birori bizaba muri Gicurasi 2023, uzafashwa mu bikorwa by'umuziki we akorerwa indirimbo z'amajwi n'amashusho, anafashwa kuzimenyekanisha.'

    Ubuyobozi bw'iyi kompanyi bwavuze ko bufite n'indi mishinga itandukanye izaba mu mpeshyi abanyarwanda bazamenyeshwa mu bihe bitari ibya kure, ndetse yo yagutse kurushaho bunizeza kurushaho gutanga serivisi inoze ku bafatanyabikorwa n'abagenerwabikorwa bayo.

    Ikompanyi ya Chufa ikaba yaratangijwe ifite intego yo kuzamura impano nshya, no gutegura imishinga itandukanye irimo n'iy'ibirori n'ibitaramo.

    Mu gihe bamaze bafunguye amarembo hari byinshi bakomeje gukora, bitanga icyizere cy'ejo hazaza h'imikorere yayo.


    Wabandikira unyuze ku rubuga rwabo rwa Instagram ku bindi bisobanuro Uzegukana irushana azahabwa ibihumbi 500Frw anafashwe kumenyekanisha impano ye, no kubona akazi mu gihe cy’umwaka ushobora kongerwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126670/hateguwe-irushanwa-rigiye-gufungurira-amarembo-abazi-kubyina-rizatanga-ibihembo-birimo-nib-126670.html

  • Miss Iradukunda Elsa mu magambo meza yifurije umugabo we Prince Kid isabukuru nziza #rwanda #RwOT

    Mu magambo meza asize umunyu, Nyampinga w’u Rwanda 2017, Miss Iradukunda Elsa yifurije isabukuru nziza umugabo we Ishimwe Dieudonne [Prince Kid].

    Uyu munsi tariki ya 3 Werurwe Prince Kid wamamaye mu gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda binyuze muri Rwanda Inspiration Backup yizihije isabukuru y’igihe amaze ku Isi.

    Mu kuyizihiza neza, umugore bamaze umunsi umwe basezeranye imbere y’amategeko Iradukunda Elsa, yayimwifurije mu magambo meza asize umunyu.

    Mu magambo yanyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Elsa yagize ati “isabukuru nziza nshuti magara, uyu n’undi mwaka w’umugisha, ndakwifuriza ibyiza byinshi Imana izaguhe ibyishimo, umugisha, gutsinda n’urukundo. Ndagukunda cyane.”

    Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y’amategeko ejo hashize tariki ya 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Miss Iradukunda Elsa yifurije isabukuru nziza Prince Kid umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-iradukunda-elsa-mu-magombo-meza-yifurije-umugabo-we-prince-kid-isabukuru-nziza

  • Gahunda y’ubukwe bwa 2nd Lt David umukinnyi wa APR na Nyirasenge na Miss Naomie #rwanda #RwOT

    Uwineza Kelly akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie, yamaze gushyira hanze gahunda y’ubukwe bwe n’umusirikare ukinira APR BBC, 2nd Lt Nsengiyumva David.

    Integuza y’ubukwe bwa bo basohoye mu minsi yashize ni uko buzaba tariki ya 24 Werurwe 2023.

    Kuri gahunda biteganyijwe ko gusaba no gukwa bizabera muri Intare Arena Rusororo ni mu gihe bazasezeranira muri Centre Christus i Remera. Nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakazakirirwa muri Intare Arena Rusororo nk’uko ubutumire Inyarwanda ifite bubigaragaza.

    Itsinda rya Mackenzie ni itsinda rigizwe n’abakobwa 7 bamamaye ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye bakazisangiza ababakurkira.

    Agiye gukura ubukwe nyuma y’uko na Uwase Pamela Loana na we wo muri Mackenzie yakoze na Carlos Mwizerwa tariki ya 15 Ukuboza 2022.

    2nd Lt David Nsengiyumva ugiye gukora ubukwe na Kelly, ni umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ndetse akaba akinira ikipe ya APR Baskteball Club.

    Ubukwe bwa bo buzaba mu mpera z’uku kwezi

    Kelly agiye gukora ubukwe na 2nd Lt David Nsengiyumva

    2n Lt David Nsengiyumva akinira APR BBC

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/gahunda-y-ubukwe-bwa-david-umukinnyi-wa-apr-na-nyirasenge-na-miss-naomie

  • Rihanna na ASAP Rocky bari gutegura ubukwe mu ibanga #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty w'imyaka 35 wamamaye cyane nka Rihanna mu muziki, ni umwe mu bari kugarukwaho cyane biturutse ku nkuru nyinshi zazamuwe no gutangaza ko atwitiye umwana wa kabiri umukunzi we Rakim Athelaston Mayers uzwi nka A$AP Rocky, ubwo yari mugitaramo cya super bowl halftime show tariki 13 Gashyantare 2023.

    Nyuma y'uko Rihanna agaragaye atwite, kuri ubu biravugwa ko agiye gukora ubukwe n'umuraperi A$AP Rocky.

    Mu gihe abafana ba Rihanna bari biteguye kwakira alubumu ye ya cyenda yise 'R9', bashobora kuba bagiye gutenguhwa nuko agiye kwitegura ubukwe, ibyo gukora Alubumu ye akaba abihagaritse.

    Ikinyamakuru Radaronline.com cyanditse ko ubukwe bw'aba bombi buzabera muri Barbados, iwabo wa Rihanna.

    Iki kinyamakuru gukomezwa kivuga ko gutegura ubukwe no kubyara undi mwana, ari byo Rihanna ari kwibandaho muri iki gihe, nubwo ari gukora ibitaramo.

    Amos Bizumuremyi

    The post Rihanna na ASAP Rocky bari gutegura ubukwe mu ibanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/25/rihanna-na-asap-rocky-bari-gutegura-ubukwe-mu-ibanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rihanna-na-asap-rocky-bari-gutegura-ubukwe-mu-ibanga