Tag: Imyidagaduro

  • Ahorana udushya: Bahavu Jannet yagaragaye mu ishusho nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Usanase Bahavu Jannet yagaragaye yambaye neza ndetse kuburyo amafoto ye yatangiye kuvugisha benshi.

    Bahavu Jannet umwe mu bagore bakunzwe cyane muri filime nyarwanda ndetse ufite n'uburanga buvugisha benshi yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ubwiza bwe ndetse yongera gushimangira ko ari umwe mu beza mu bakinnyikazi ba filime nyarwanda.

    Uyu mukinnyikazi wa filime akaba aherutse no kwegukana imodoka nk'igihembo cy'umukinnyi mwiza wahize abandi gitangwa na Rwanda international movie awards.

    Source : https://yegob.rw/ahorana-udushya-bahavu-jeannette-yagaragaye-mu-ishusho-nshya/

  • Tuff Gang yongeye gutuma benshi bamwenyura #rwanda #RwOT

    Benshi mu bakunzi ba Hip Hop bakiranye yombi amashusho agaragaza bamwe mu baraperi bagize itsinda rya Tuff Gang bicaye muri Studio abagaragaza ko bongeye guhuza imbaraga.

    Ni amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaraperi 3 bagize Tuff Gang ari bo; Fireman, P FLA na Bull Dogg aho haburamo Green P usigaye wibera Dubai na Jay Polly witabye Imana.

    Ni amashusho agaragaza bari muri Studio barimo kumva amajwi y’indirimbo zitandukanye bakoze aho bivugwa ko hari 'Mixtape’ bitegura gusohora vuba.

    Ni umushinga bivugwa ko urimo gukorwaho na Producer Davydenko ndetse yanatangiye muri 2020 ariko uza gukomwa mu nkokora n’uko Jay Polly yitabye Imana na we wagombaga kugaragara muri iyi Mixtape, ntabwo bizwi niba mu ndirimbo zizahoka hazumvikamo ijwi rya Jay Polly.

    Tuff Gang ni itsinda ryari rigizwe n’abaraperi 5, Jay Polly, Fireman, Green P, P FLA na Bull Dogg bigaruriye imitima ya benshi kuva 2008 binyuze mu ndirimbo zirimo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi. Ryagiye rigira ibibazo byamye risa n’irisenyuka ariko Jay Polly yitabye Imana muri 2021 baramaze gusa n’abiyunga.

    Tuff Gang yongeye guhuza imbaraga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tuff-gang-yongeye-gutuma-benshi-bamwenyura

  • Rocky Kimomo yavuze imyato Junior Giti ahishu… – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko baba ibyamamare, aka gasobanuye kari kicaweho nya nyakwigendera Yanga akaba ari nawe mwami wako ufatwa nk'uw’ibihe byose, nyuma y'uko agakundishije abantu batagira ingano, bakagakunda koko.

    Mu kugakunda kwabo ni nako abinjira muri uyu mwuga wo gusobanura bawinjiyemo ari benshi, ari ho Rocky Kimomo na Junior bahoraga bawuhanganiyemo, umunsi ku munsi ugasanga abakunda agasobanuye bari kubahanganisha.

    Mu mvugo za bamwe wumvaga bavuga ko Rocky ari we urenze, abanda bati ‘Junior ararenze’, ugasanga hari n'abatangiye kugereranya filime babaha bavuga ko umwe arenze kuri filime z'Ibihinde, undi ku nyakoreya, undi ku ziteye ubwoba, undi nawe ku zirimo ubwenge cyangwa tekinoroji.

    Nyamara nubwo byavugwaga ndetse bigahabwa intera, aba bagabo bo ku ruhande rwabo babaga biturije bafite intumbero yo gukora, ndetse nta kibazo cyabaga gihari kuko ari umuryango nk'ibisanzwe.

    Rocky Kimomo aganira na inyaRwanda.com, yavuze ko yubaha cyane Junior ndetse ko yamufunguriye inzira cyane cyane ku byo yagiye akora, ahishura ko no mu gihe yarwaraga nta wundi wamurwazaga atari we.

    Yavuze ko ari ihangana rye nawe kuko hatariho Junior nawe atakora cyane ndetse na Rocky adahari atakora cyane. Ibi butuma avuga k ikintu yishimira cyane “nuko nkora cyane nawe agakora cyane.''

    Rocky Kimomo yasohoye filime ye ya mbere “Wrath of Soldier” cyangwa se umujinya w'umusirikare, aho iri kunyuzwa ku rubuga rwa Eastflix.tv.Wifuza kureba iyi filime wishyura amafaranga 5,000 gusa ukayireba yose.


    Rocky Kimomo yavuze ko we na Junior Giti ari abavandimwe nbwo hataburaho ihangana

    Junior Giti ni umwe mu babereye inzira Rocky Kimomo

    Filime Rocky Kimomo yashyize hanze

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ROCKY KIMOMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127531/rocky-kimomo-yavuze-imyato-junior-giti-ahishura-byinshi-kuri-we-no-kubakunda-kubagereranya-127531.html

  • Diamond Platumz na Tanasha bongeye gushyushya abantu imitwe #rwanda #RwOT

    Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Global Publishers nyuma y’urwango nk’urw’amazi n’umuriro, Diamond Platnumz na Tanasha baba bariyunze ubu umubano wa bo umeze neza.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ko Tanasha Donna yavuye muri Kenya ageze muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam yahitiye mu rugo rwa Diamond Platnumz.

    Hafashwe amashusho uyu mugore ari kumwe n’umuhungu we Naseeb Jr yabyaranye na Diamond bicaranye mu ntebe kwa Diamond.

    Nyuma y’uko amakuru agiye hanze byatangiye kuvugwa ko biyunze ndetse basubiye mu rukundo bikaba bivugwa ko baba barimo no gutegura ubukwe.

    Umuhungu wa Diamond na Tanasha akaba yari amaze iminsi muri Tanzania aho yari yaragiye gusura se ndetse bakaba baranagiranye ibihe byiza, gusa andi makuru akavuga ko Tanasha yagiye gucyura umuhungu we.

    Muri Gashyantare 2020 nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu Naseeb Jr, Diamond Platnumz ni bwo yatandukanye n’uwari umukunzi we ukomoka muri Kenya akaba n’umuhanzi, Tanasha Donna.

    Nyuma yo gutandukana na Tanasha yagiye yumvikana mu itangazamakuru ashinja Diamond kumuca inyuma no kutamuha agaciro, ibi byagiye bikurikirwa n’andi magambo menshi arimo kuba Diamond Platnumz ntacyo ajya amufasha.

    Diamond Platnumz amaze iminsi agirana ibihe byiza n’umuhungu we Naseeb Jr

    Tanasha yagaragaye kwa Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platumz-na-tanasha-bongeye-gushyushya-abantu-imitwe

  • Selena Gomez aravugwa mu rukundo na Zayn Malik wahoze muri One Direction #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakomeye ku isi mu njyana ya Pop,Selena Gomez na Zayn Malik baravugwa mu rukundo ndetse biravugwa ko bombi bafitanye amateka akomeye.

    Umuhanzikazi Selena Gomez w'imyaka 30 yasohokanye na Zayn nawe w'imyaka 30 mu ibanga rikomeye bajya gusangira i New York.

    Zayn wahoze ari umukunzi wa Gigi Hadid banabyaranye,yasohokanye muri resitora n'uyu mukobwa mu ntangiriro ziki cyumweru ndetse bivugwa ko 'harimo akantu' mu mubano wabo kuva mu myaka yashize, nk'uko bivugwa na Page Six.

    Bivugwa ko bombi bahuye bwa mbere muri 2012, ubwo inshuti magara ya Selena,Taylor Swift yakundanaga na mugenzi wa Zayn mu itsinda rya One Direction, Harry Styles.

    Uwahaye amakuru Page Six yagize ati “Bafitanye akantu kuva mu myaka ishize,ubwo Taylor na Harry bari mu rukundo.

    Ntabwo byatunguye kuko ubu bari kumwe cyane.”

    Undi muntu yabwiye US Weekly ko Zayn na Selena bakundana ariko mu ibanga ndetse ko badakomeje cyane.

    Uyu yagize ati “Selena yemerewe kureba abandi bantu ko byakunda mu gihe Zayn yifuza kureba Selena n'aho ibintu byerekeza.”

    Gomez na Malik ngo bari bameze neza umunsi basohokana muri resitora imwe muri New York muri iki cyumweru.

    Yaba Selena na Zayn barazwi cyane mu nkundo zabo za mbere kuko uyu muhanzikazi yagacishijeho na Justin Bieber mu gihe Zayn yakundanye igihe kinini n'umunyamideli Gigi Hadid.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/selena-gomeza-aravugwa-mu-rukundo-na-zayn-malik-wahoze-muri-one-direction

  • Alliah Cool ari mu mashimwe akomeye nyuma kurokoka impanuka[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umukobwa ugezweho muri Cinema mu Rwanda Isimbi Alliance uzwi ku izina rya Alliah Cool ari mumashimwe akomeye nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye yahitanye 2 harimo n'umupolisikazi.

    Mu butumwa yasangije abamukurikira kuri instagram abuherekesheje amafoto yagize ati 'Imana yatwongereye iminsi yo kubaho', Iyi mpanuka ikomeye yabere mu karere ka Rubavu ku mugoroba wo ku ya 27 Werurwe 2023 .

    Umuvugizi wa Polisi CP. JB Kabera yatangarije RBA ko mu bantu babiri baguye mu mpanuka y'imodoka yabereye hafi y'ibitaro bya Gisenyi, harimo IP Niyonsaba Drocella, umupolisi wari uri kuri moto ndetse n'umumotari wari umutwaye. Abaturiye aha hantu bavuga ko hakunze kubera impanuka ku buryo habaye hari icyakorwa ngo zikumirwe cyakorwa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/alliah-cool-ari-mu-mashimwe-akomeye-nyuma-kurokoka-impanuka-amafoto

  • Mu magambo asize umunyu, umuryango wa Meddy wifurije imfura yabo isabukuru nziza #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 23 Werurwe 2023, nibwo Ngabo Medard yashyize hanze amafoto ye n'umugore we, bifuriza isabukuru nziza Imfura yabo Myla Ngabo wujuje umwaka amaze avutse .

    Meddy ifoto imwe y'uyu mukobwa yayiherekeresheje amagambo agira ati 'igikomangomakazi cyanjye. Umwana wanjye yujuje umwaka 1 w'amavuko.'
    Nyuma y'amasaha make na Mimi umugore we abinyujije kuri Instagram nawe yanditse amagambo yifuriza uyu mukobwa wabo isabukuru nziza yagize ati ' akamikazi kanjye Myla kujuje umwaka! Hashije umwaka duhawe umugisha wo kubyara umwana w'umukobwa . Tuzirikana uwo mugisha buri munsi.uyu mwaka wambere tumaranye wabaye uwudadanzwe kubuzima bwacu .ndizerako uyu mwaka ugiye kuba intangiriro y'indi myinshi y'urukundo n'ibyishimo.ndagukunda birenze byose mwana wanjye.
    Isabukuru nziza.
    Tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Meddy ni bwo yahishuye ko umugore we Mimi yibarutse imfura ya bo bise Myla Ngabo.

    Aba bombi bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, bubera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

    The post Mu magambo asize umunyu, umuryango wa Meddy wifurije imfura yabo isabukuru nziza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/mu-magambo-asize-umunyu-umuryango-wa-meddy-wifurije-imfura-yabo-isabukuru-nziza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-magambo-asize-umunyu-umuryango-wa-meddy-wifurije-imfura-yabo-isabukuru-nziza

  • Imana yampaye umugore! Bwa mbere Meddy yereka… – #rwanda #RwOT

    Mu mafoto yashyize hanze mu masaha make ashize akaba aje akurikira amashusho y'ibirori byakorewe umwana wabo Myla, Meddy yongeye kwerekana urwo akunda umuryango we.

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Meddy yabanje gusangiza ifoto y'umwana we abwira abantu ko umwamikazi we muto yujuje umwaka umwe avutse.

    Nyuma y'iyo foto yahise ayikurikiza andi atatu hari aho ateruye umwana we n'indi mama we, ubona ko ari gukina nawe bishimana.

    Ayo ni nayo yahise atangariza ko Imana yamuhaye umugore. Yongeraho ko umwana n'umugore we ari Paradizo ye.

    Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y'igihe kinini bakundana.

    Myla, imfura ya Meddy na Mimi yujuje umwaka

    Aba bombi ibirori by'ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n'abandi.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.

    Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye, yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

    Ni ibyishimo biseseka mu muryango wabo bose

    Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y'Ikinyarwanda amubwira ati 'Mutima wanjye, ndagukunda', arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima.

    Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga, amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.

    Mimi na Myla bameze nka Paradizo kuri Meddy

    Urukundo rwabo ruba rwigaragaza aho bari hose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127351/imana-yampaye-umugore-bwa-mbere-meddy-yerekanye-umwana-we-ahishura-ikintu-gikomeye-kuri-mi-127351.html

  • Pamella yasubije abibaza ko yaba afite ikibazo cyamuteye kogosha umusatsi akawumaraho #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanditse nyuma yuko asangije abamukurikira amafoto yogoshe umusatsi wose bamwe bagatekereza ko yaba afite ikibazo cyabimuteye cyane ko usanga bose bashimangira ko ubwiza bw'umugore ari umusatsi.

    Ibyo byose n'ubwo byakorwaga Uwicyeza Pamella yerekanye ko no mu nshuti ze ariko byafataga indi ntera bibaza icyo yabaye, nyamara kuri we yabikoze nk'ibisanzwe n'ubundi ari uguhindura inyogosho ku mukobwa.

    Ubwo yasubizaga abibazaga ibi byose, Uwicyeza Pamella yahumurije abakunzi be, inshuti ze ndetse n'abibazaga ko hari ikibazo yagize ababwira ko ntacyo ahubwo akomeje kurindwa n'ubuntu bw'Imana kandi ko abakunda.

    Yagize ati 'Muraho neza bantu beza, ndizera ko mumeze neza, ku bambajije niba meze neza yegomeze neza ni ukuri ubuntu bw'Imana bukomeje kundinda. Ntacyo nyishinja kandi murakoze, nishimiye ukuntu abantu bakomeje kunyitaho bambaza uko meze. Nkunda abantu banjye bo kuri Instagram, kandi ndizera ko namwe mumeze neza Imana ikomeze ibarinde.''

    Uwicyeza Pamella yakomeje abwira abantu ko ibintu bihabanye n'ukuri bajya babireka bikagenda, ndetse ko ari ukwishima bajya babwishimira mu Rukundo ndetse anabasabira ku Mana ko yabagirira neza ndetse ikabarinda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/pamella-yasubije-abibaza-ko-yaba-afite-ikibazo-cyamuteye-kogosha-umusatsi

  • Bwa mbere Miss Sonia Rolland yagaragaje uruha… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, ubwo yabazwaga ku bimaze hafi umwaka bivuzwe ko muri Miss Rwanda harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Miss Sonia Rolland yavuze ko n'ubwo atazi byinshi ariko yizeye ko u Rwanda rufite ubutabera.

    Yagize ati: 'Birangoye kugira icyo mbivugaho kuko nta makuru menshi mbifiteho, gusa icyo navuga ni uko bidakwiye ko habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Sinzi icyabaye neza, ariko nzi ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutanga ubutabera biramutse byarabayeho.”

    Sonia Rolland azwi cyane muri Miss Rwanda, kuko yabaye inshuro ebyiri umwe mu bagize akanama nkemurampaka.

    Sonia yagize uruhare mu itorwa rya Miss Iradukunda Liliane nka Miss Rwanda mu 2018, ndetse na Miss Nishimwe Naomie 2020.

    Miss Rwanda iracyari ihurizo kuko uwayiteguraga akiri mu rukiko kuburana ubujurire, nyuma y'uko agizwe umwere ariko urukiko rukajurira.

    Prince Kid agiye kuzuza umwaka akurikiranwa n'ubutabera, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherutse kumugira umwere ku byaha yari akurikiranyweho.

    Icyakora, n'ubwo Urukiko Rwisumbuye rwamugize umwere, ntabwo Ubushinjacyaha bwanyuzwe n'imikirize y'uru rubanza ahubwo bwahise bujurira, bikaba byitezwe ko azongera kwitaba Urukiko ku wa 10 Werurwe 2023.

    Miss Sonia Rolland yabaye Nyampinga w'u Bufaransa 2000

    Akunda kwerekana ikimero cye yagiye kuruhuka

    Mu Bihe bitandukanye yajyaga aza kuyobora akanama nkemurampaka

    Sonia amaze igihe ari mu Rwanda

    Sonia yagaragaje uruhande rwe kuri Miss Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126735/bwa-mbere-miss-sonia-rolland-yagaragaje-uruhande-we-kuri-miss-rwanda-ikiri-ihurizo-126735.html