Tag: Imikino

  • Inkuru y'akababaro: impanuka ihitanye umukinnyi w'amagare ku Kamonyi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeri 2021, ikaba yabereye mu Karere ka Kamonyi aho Ishimwe Patrick yari mu myitozo. Iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa FERWACY, hari ubutumwa bugira buti:

    FERWACY ibabajwe no kubamenya urupfu rwa Ishimwe Patrick wakiniraga Cine Elmay wazize impanuka y'imodoka ari mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Kamonyi.

    Twifatanyije n'umuryango we n'ikipe ye muri ibi bihe bikomeye.

    #RIPPatrick

    Iyi mpanuka ikimara kuba, uyu mukinnyi yagerageje kwitabwaho kugira ngo barokore ubuzima bwe, ariko biranga, birangira ashizemo umwuka.

     

    Inkuru y’akababaro

    FERWACY ibabajwe no kubamenya urupfu rwa Ishimwe Patrick wakiniraga Cine Elmay wazize impanuka y’imodoka ari mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Kamonyi.

    Twifatanyije n’umuryango we n’ikipe ye muri ibi bihe bikomeye.#RIPPatrick pic.twitter.com/NWtTySTTdo

    — Rwanda Cycling Federation (FERWACY) (@cyclingrwanda) September 4, 2021

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-impanuka-ihitanye-umukinnyi-wamagare-ku-kamonyi/

  • Rafael York wari witezwe na benshi ntazakina umukino wa Kenya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wari witezwe ku mukino wa Kenya, Rafael York ntazakina uyu mukino kubera ko ibyangombwa bye bitaruzura neza.

    Ku munsi w’ejo u Rwanda ruzakina na Kenya umukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Umwe mu bakinnyi bari bitezwe kuri uyu mukino ni Rafael York ukinira Eskilstuna muri Sweden, aho ibyangombwa bye bimwemerera gutangira gukinira u Rwanda bitaraboneka.

    Uyu musore akaba ataranakinnye umukino wa Mali aho Amavubi yatsinzwe 1-0.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza Mashami Vincent yemeje ko Rafael York atazaboneka kuri uyu mukino.

    York ubu yamaze kubona ibyangombwa byose nk’umunyarwanda(indangamuntu na Passport) igisigaye ni uko FIFA imuha uburenganzira bwo gukinira Amavubi.

    Kuba afite ibi byangombwa ntibihagije ko ahita akinira u Rwanda, kuko yakiniye amakipe y’abato ya Sweden (U17 na U19), bisaba ko FERWAFA yandikira FIFA igaragaza ko yifuza gukinira u Rwanda, amakuru avuga ko FIFA yandikiwe uyu munsi ariko ikaba itarasubiza, ngo yemerere uyu mukinnyi gutangira gukinira u Rwanda.

    Rafael York bivuze ko Abanyarwanda bamutegereza mu mikino itaha y’u Rwanda mu gihe azaba yamaze kubona ibyangombwa.

    Yakiniye Sweden y’abato

    Ntaremererwa gukinira u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-wari-witezwe-na-benshi-ntazakina-umukino-wa-kenya

  • Umukinnyi w'iteramakofe yishwe n'igipfunsi kiremereye yakubiswe akitura hasi #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 18 ukomoka mu gihugu cya Mexico witwa Jeanette Zacarias Zapata yababaje abakunzi b'umukino w'iteramakofe nyuma yo gukubitwa igipfunsi kiremereye ari mu murwano bimuviramo urupfu.

    Uyu mukinnyi w'iteramakofe Jeanette Zacarias Zapata nyuma yo gukubitwa igipfunsi kiremereye ageze mu gace ka 4 I Montréal bituma umusifuzi ahita arangiza umukino.

    Uyu mukobwa yakubiswe iki gipfunsi cy'inkuba n'uwo bahanganaga witwa Marie Pier Houle ahitwa GVM Gala International mu minsi 6 ishize.

    Uyu mukobwa yahise ahwera akimara gukubitwa iki gipfunsi,yikubita hasi hanyuma ahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga nyuma yo gusuzumwa n'umusifuzi Albert Paduano Junior akemeza ko amerewe nabi.

    Uwitwa Yvon Michel wamamazaga uyu mukino niwe watangaje amakuru y'urupfu rw'uyu mukobwa Kuwa kane aho yihanganishije umugabo we Jovanni Martinez ndetse n'umuryango we wose muri rusange.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-w-iteramakofe-yishwe-n-igipfunsi-kiremereye-yakubiswe-akitura-hasi

  • Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena #rwanda #RwOT

    Igihugu cy'u Rwanda kigiye kwakira ibihugu 16 mu mukino w'intoki wa Volleyball mu irushanwa Nyafurika rigomba gutangira kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri kugeza kuya 16 Nzeri 2021, ni irushanwa rigomba kubera mu nyubako ya Kigali Arena izakira n'abafana bazareba iyi mikino.

    Nkuko bigaragara ndetse byemejwe n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda FRVB ifatanyije na CAVB bemeje ko usibye u Rwanda ruzakira iri rushanwa ry'abagabo rigomba gutangira kuri iki cyumweru aho amakipe biteganyijwe ko aribwo azahagera, bucyeye bwaho ku wa mbere akaba aribwo hazaba inama itegura iri rushanwa ndetse ari nabwo amakipe azamenya uko azahura.

    Biteganyijwe ko irushanwa nyirizina ruzatangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021.

    Kugeza ubu ibihugu bizitabira iri rushanwa ni Tunisia, Tanzania, Niger, Burikin Faso, Burundi, Cameron, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, Guine, Kenya, Mali, Morocco, Nigeria, Rwanda, South Sudan ndetse na Uganda.

    Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino ku ruhande rw'u Rwanda ruzakira iri rushanwa rwakininnye imikino ibiri ya gicuti ntirwabasha gutsinda umukino n'umwe, yakinnye na Morocco ndetse na Cameroon.

    Kugeza ubu mu bihugu 15 bizaturuka hanze, mu Rwanda hamaze kugera ibihugu bitatu aribyo Morroc, Cameroun na Uganda.

    Nk'uko byatangajwe n'abashinzwe gutegura iri rushanwa biteganyijwe ko abafana bashaka kwitabira iyi mikino bemerewe kwinjira mu gihe cyose berekanye ko bikingije COVID-19 ndetse kandi banipimishije iki cyorezo bakagaragaza ibisubizo byabo ko nta bwandu bwa Koronavirusi bafite.

    Baboneyeho kandi gutangaza ko ibiciro byo kwinjira muri Kigali Arena ari ibihumbi birindwi , ibihumbi Icumi ndetse na Cumi na bitanu, gusa muri iyo tike hakazaba harimo no kwipimisha Koronavirusi.

    The post Ibihugu 17 mu bagabo bigiye kwitabira irushanwa Nyafurika mu mukino wa Volleyball rizabera muri Kigali Arena appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibihugu-17-mu-bagabo-bigiye-kwitabira-irushanwa-nyafurika-mu-mukino-wa-volleyball-rizabera-muri-kigali-arena/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibihugu-17-mu-bagabo-bigiye-kwitabira-irushanwa-nyafurika-mu-mukino-wa-volleyball-rizabera-muri-kigali-arena

  • Umutoza Arsene Wenger yasubije abifuza ko yagaruka mu ikipe ya Arsenal igeze aharindimuka #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza w'imyaka 71 yavuze ko ikipe ya Arsenal imeze neza ahubwo yagowe n'intangiriro mbi aho yahuye n'ibigugu birimo Chelsea na Manchester City,yongeraho ko izitwara neza muri uyu mwaka w'imikino.

    Arsenal iri ku mwanya wa nyuma wa shampiyona nyuma yo gutsindwa imikino 3 yose ya shampiyona ndetse ikananirwa no kwinjiza igitego.

    Umutoza Mikel Arteta yagize ibibazo by'imvune n'icyorezo cya Covid-19 byatumye abakinnyi benshi be badakina imikino ibanza yatsinzwe yose.

    Arsenal izagaruka mu kibuga nyuma y'imikino mpuzamahanga aho izahura na Norwich bahuje ibibazo byo kuba bataratsinda na rimwe muri shampiyona.

    Arsene Wenger yatangaje ko adatewe impungenge nuko Arsenal yatangiye nabi nkuko yabiherukaga mu muaka 67 ishize ahubwo ngo Arteta ari kuyerekeza mu cyerekezo cyiza.

    Ati 'Uyu munsi ikipe ihagaze neza,Bagize imikino 2 ikomeye [uwa Chelsea na Manchester City].Ikipe irakomeye kandi nizeye ko izagaruka mu bihe byiza.'

    Wenger kandi yavuze ku bihuha byavugaga ko ashobora kugaruka muri Arsenal kuyifasha kuva mu bihe bibi irimo kuva yayivamo.

    Yagize ati 'Mfite imyaka 71 kandi nahaye Arsenal imyaka yanjye myiza yose.Muri uyu mwanya,ndi umufana.'

    Nyuma y'imikino mpuzamahanga,Arsenal izagarura abakinnyi bayo barimo Ben White, Gabriel,Thomas Partey n'abandi batandukanye batabonetse mu mikino yashize.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-arsene-wenger-yasubije-abifuza-ko-yagaruka-mu-ikipe-ya-arsenal-igeze

  • Cristiano Ronaldo yasabye ikintu gikomeye bagenzi be bagiye gukinana muri Manchester United #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi Cristiano Ronaldo wagarutse mu ikipe ya Manchester United yabwiye bagenzi be ko yaje gutwara ibikombe ndetse ko ashaka ko bafatanya kwigarurira ruhago y'Ubwongereza.

    Uyu munyabigwi umaze gutwara Ballon d'Or 5 yavuze ko yifuza kongera gutwara Premier League ari kumwe n'ikipe yise nziza.

    Ronaldo w'imyaka 36 yageze I Manchester kuwa Kane nyuma yo gukora agahigo k'umukinnyi urusha abandi gutsindira ikipe y'igihugu ibitego byinshi ndetse byitezwe ko azitoreza Carrington kuwa Gatatu nyuma yo kurangiza iminsi 5 yahawe y'akato.

    Bruno Fernandes yatangaje ati 'Abantu bose bishimiye kugaruka kwa Ronaldo.Babonye imbaraga kandi bafite icyizere.Abakinnyi n'abatoza bizeye ko bafite ikipe nziza muri shampiyona ndetse ko uyu mwaka bayitwara.'

    Ronaldo yasabye Bruno Fernandes kubwira abakinnyi ba United ko yifuza ko batwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

    Yavuze ko ashaka ko bakora cyane bakiyizera ndetse ngo kuva uyu rutahizamu yasinyira United ntabwo basiba kumuvugaho.

    United yishyuye miliyoni 12.85 z'amapawundi ziyongera kuri 6.85 zizatangwa bitewe nuko azitwara.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yasabye-ikintu-gikomeye-bagenzi-be-bagiye-gukinana-muri

  • Ubutumwa Manishimwe Djabel yageneye abafana ba APR FC mbere yo gutangira imikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko ikipe ya APR FC itangira imikino Nyafurika muri uku kwezi, Manishimwe Djabel yasabye abafana b’iyi kipe kwirinda amabwire ahubwo bakareba ibyo ikipe ikora mu kibuga.

    Ibi abitangaje nyuma y’uko iyi kipe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, yagiye ishyirwaho akabazo bitewe n’abakinnyi ifite, aho benshi bemeza ko ntaho izagera muri iyi mikino ndetse n’intego yo kugera mu matsinda ari nk’inzozi.

    Manishimwe Djabel akaba kapiteni wungirije w’iyi kipe, yavuze ko koko bafite ikipe idakomeye ku mazina ariko ikomeye mu kibuga, bityo ko badakwiye kumva amagambo ahubwo babashyigikire bazabacire urubanza bitewe n’umusaruro.

    Ati “Ubutumwa naha abafana, nababwira ko bafite ikipe idakomeye mu mazina, ariko mu kibuga iri ku rwego rwo hejuru ndabizi bazayishimira, icyo nabasaba ni ukutumva ahubwo bakareba kandi bagashyigikira ikipe kuko ni iyabo, uruhare rwabo tuba turucyeneye.'

    APR FC ikaba izatangira imikino Nyafurika ya CAF Champions League ikina na Mogadishu City Club yo muri Somalia, umukino uzabera muri Djibouti tariki ya 12 Nzeri, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Nzeri 2021.

    Manishimwe Djabel yasabye abafana b’iyi kipe kudacibwa intege n’amagambo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-manishimwe-djabel-yageneye-abafana-ba-apr-fc-mbere-yo-gutangira-imikino-nyafurika

  • Afrobasket2021: U Rwanda rwishyuriye Uganda a… – #rwanda #RwOT

    Afrobasket2021 ikomeje kubera muri Kigali Arena, yatangiye gukinwa tariki ya 24 Kanama ikazasozwa tariki ya 5 Nzeri 2021 hamenyekana uwegukanye igikombe.

    Ntabwo byabaye byiza ku ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Uganda yaje guhura n'ikibazo gikomeye cy'amikoro, ikabura amafaranga yo kwishyura Hoteli yari iyicumbikiye.

    Nyuma yuko urugendo rw'iyi kipe rusojwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021, nyuma yo gutsindwa na Cape Verde amanota 79-71, yagombaga gusubira iwabo ariko nta mafaranga y'ubwishyu bari bafite, kuko bitabaje inzego zitandukanye muri Uganda zirimo n'umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni ariko birangira nta bufasha bahawe.

    Mbere y'Icyumweru kimwe ngo irushanwa rya Afrobasket2021 ritangire, habuze gato ngo Uganda yivane mu irushanwa kubera ibibazo by'amikoro, ariko Guverinoma ya Uganda iza kwemera gutanga miliyoni za 340 z'ama-shilling ya Uganda ngo ibashe kwitabira irushanwa.

    Ayo mafaranga bahawe nta byinshi yabafashijemo kubera ko yasanze iyi kipe yarafashe andi madeni ubwo yari mo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya Afrobasket irimo kubera mu Rwanda, icyo gihe bakiniraga muri Morocco.

    Baje mu Rwanda bizeye kuzabona andi mafaranga nk'inkunga ya leta yo kubafasha muri iri rushanwa, barategereza baraheba.

    Mu ibaruwa yaje kwandikira Minisitiri w'Uburezi na Siporo akaba n'umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni, bari i Kigali, Sserunjogi yamubwiraga ko hari ibyago ko amadeni yashoboraga gutuma basezererwa irushanwa ritarangiye.

    Yagize ati 'Magingo aya iyi kipe yacu icumbikiwe i Kigali ku ideni, kuko twijeje FIBA n'abatwakiriye ko amafaranga azaza. FIBA yaduhaye ku Cyumweru tariki 29 kugira ngo tube twishyuye ibirarane byose, bitabaye ibyo tugakurwa mu irushanwa'.

    Icyo gihe byavugwaga ko Uganda ikeneye kwishyura nibura miliyoni 360 z'ama-shilling ya Uganda ($104,000) mu madeni.

    Icyo gihe u Rwanda rwitambitse mu kibazo, Uganda yemererwa kuguma mu marushanwa.

    Iyi kipe ya Uganda mu gihe cy'amarushanwa yari icumbitse muri hotel ya Park Inn ishamikiye kuri  Radisson mu Kiyovu.

    Nyuma yo gusezererwa mu irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga hazindukiye amakuru avuga ko ikipe ya Uganda yangiwe gusohoka muri hotel kubera amadeni iyifitiye.

    Mu butumwa Radisson Hotels yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko igihe bahamaze cyose cyishyuwe kandi ikipe yishimiye aho imaze iminsi icumbikiwe.

    Radisson Hotels, yasubije ku byanditswe na Daniel Lutaaya, ivuga ko FERWABA ari yo yishyuye amadeni y'ikipe ya Uganda ndetse iyi kipe yishimiye uko yafashwe.

    Yagize iti 'Mu kubishimangira, ni FERWABA (Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda) yishyuye fagitire'.

    U Rwanda rwakoze iki gikorwa cy'Indashyikirwa, mu gihe mu bijyanye na politiki ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe.


    Ubutumwa bwa Radisson Hotels bwemeza ko FERWABA ariyo yishyuriye Uganda amadeni yari irimo

    Uganda yasezerewe na Cape Vert muri 1/4

    U Rwanda rwishyuriye Uganda amadeni yari ifitiye Hoteli yashoboraga gutuma ifatirwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109160/afrobasket2021-u-rwanda-rwishyuriye-uganda-amadeni-yashoboraga-gutuma-ikipe-yigihugu-ifati-109160.html

  • Cristiano yaciye agahigo mu mupira wamaguru… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 01 Nzeri 2021, Cristiano yatsindiye Portugal ibitego bibiri byaje bikenewe cyane mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi bahura na Ireland, yuzuza ibitego 111, bituma ahita aba umukinnyi wa mbere ku Isi utsindiye igihugu cye ibitego byinshi akuyeho agahigo ka Ali Daei ukomoka muri Iran banganyaga ibitego 109.

    Uyu mukino wabereye kuri Algarve Stadium wabaye uw'amateka akomeye kuri uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago, kubera ko ibitego 111 amaze gutsindira Portugal, ari we wenyine ku Isi umaze gutsindira igihugu cye ibitego byinshi.

    Gukora aya mateka akomeye muri ruhago, byatumye ashyirwa mu gitabo cy'abanyabigwi ku Isi (Guinness World Record) ndetse anahabwa Certificat.

    Cristiano kandi niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri Champions League, aho amaze gutsinda 134, ndetse akaba ari nawe watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa mu mwaka umwe w'imikino aho yatsinze 17, akaba anayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi i Burayi mu mikino Y'ibihugu itegurwa na UEFA, aho amaze gutsinda 23.

    Uyu mukinnyi ufatwa nk'igitangaza mu mupira w'amaguru, yibitseho uduhigo twinshi, ndetse akaba ari nawe cyamamare gikurikirwa n'abarenga miliyoni 200 kuri Instagram.

    Cristiano watangiriye umwuga wo gukina umupira w'amaguru muri Sporting CP ku myaka 12 y'amavuko, ubu niwe uyoboye abandi bakinnyi ku Isi mu gutsinda ibitego byinshi.

    Mbere yo gushyirwa mu gitabo cy'abanyabigwi ku Isi, uyu mukinnyi wegukanye imipira itanu ya zahabu yaherukaga gutangazwa nk'umukinnyi w'ikinyejana.

    Cristiano ayoboye urutonde rw'abakinnyi bamaze gutsindira amakipe y'ibihugu byabo:

    111 CRISTIANO Ronaldo

    109 Ali Daei

    89 Mokhtar Dahari

    84 Ferenc Puskas

    79 Godfrey Chitalu

    78 Hussein Saeed

    77 Pelé

    76 Lionel Messi


    Cristiano yahawe Certificat ya Guiness World Record

    Cristiano yanditswe mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi

    Cristiano niwe uyoboye abandi gutsinda ibitego byinshi ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109153/cristiano-yaciye-agahigo-mu-mupira-wamaguru-ku-isi-yandikwa-muri-guinness-world-record-ama-109153.html

  • Côte d'Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy'irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z'iki cyumweru #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2021 nibwo hasojwe imikino ya Kimwe cya kane cy'irushanwa Nyafurika ry'umukino w'intoki wa Basketball mu Bagabo, ni imikino yarangiye Côte d'Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zigeze muri 1/2.

    Mu mukino wabimburiye indi yose ya kimwe cya kane , ikipe y'igihugu ya Côte d'Ivoire yatsinze ikipe y'igihugu ya Guine amanota 98 kuri 50, bihesha iyi kipe kugera muri kimwe cya Kabiri cy'iri rushanwa rizasozwa ku cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021.

    Mu wundi mukino watanze ikipe yindi igera muri 1/2 ni Senegal yasezereye ikipe ya Angola nyuma yo gutsinda amanota 79 kuri 74 .

    Kuri uyu wa kane, nibwo ikipe ya Tunisia yo yasezereye South Sudan ku manota 80 kuri 65, ni mugihe kandi ikipe y'igihugu ya Cape Verde yo yasezereye ikipe ya Uganda iyitsinze amanota 79 kuri 71.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu aribwo imikino ya kimwe cya Kabiri cy'irushanwa rya Afrobasket itangira aho ku isaha ya saa munani muri Kigali Arena aribwo ikipe ya Cape Verde ikina na Tunisia nyuma yawe ukazakurikirwa n'uzahuza ikipe ya Côte d'Ivoire na Senegal.

    Umukino wa Nyuma biteganyijwe ko uzakinwa kuri iki cyumweru ari nabwo irushanwa rizasozwa hakinwa umukino uzagaragaza ikipe izatwara igikombe ndetse n'izaba yegukanye umwanya wa gatatu.

    The post Côte d'Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy'irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z'iki cyumweru appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cote-divoire-senegal-cape-verde-ndetse-na-tunisia-zageze-muri-1-2-cyirushanwa-nyafurika-rya-afrobasket-rizasozwa-mu-mpera-ziki-cyumweru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cote-divoire-senegal-cape-verde-ndetse-na-tunisia-zageze-muri-1-2-cyirushanwa-nyafurika-rya-afrobasket-rizasozwa-mu-mpera-ziki-cyumweru