Tag: Imikino

  • Cristiano Ronaldo yahishuye ko amaze iminsi afite impungenge #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Portugal uheruka gusinyira ikipe ya Manchester United yahozemo, Cristiano Ronaldo yahishuye ko yari amaze iminsi afite impungenge ko atazabona nimero 7 amenyereweho yari ifitwe na Edison Cavani waje kuyimuha.

    Nyuma yo gukaruka muri Manchester United yaherukagamo muri 2009, hatangiye kwibazwa niba Cavani azemera kumuha nimero 7 Ronaldo amaze imyaka 18 yambara adahindura, uretse ibyo kandi ikaba yaranabaye ikirango cye (CR7).

    Uyu mukinnyi witezweho kuza gufasha ikipe ya Manchester United, byaje kwemezwa ko azambara nimero 7 muri iyi kipe agarutsemo.

    Iyi kipe ikaba hari amafaranga yishuye kuko rimwe mu mategeko ya Premier League rivuga iyo ikipe yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi izakoresha na nimero kugira ngo bihinduke umwe yamburwe nimero ihabwe undi, bisaba ko hatangwa impamvu yumvikana cyangwe se uwo mukinnyi wamburwa nimera akaba azatandukana n’iyo kipe.

    Edison Cavani wari ufite iyi nimero akaba yemeye kuyiha Cristiano Ronaldo wamushimiye cyane aho yavuze ko yari afite ubwoba ko atazayibona.

    Ati 'ntabwo nari nizeye ko nzongera kwambara nimero 7, ndashaka kugushimira wa Edi (Cavani) kuri iki gikorwa gitangaje wakoze.'

    Edison Cavani nyuma yo gutanga nimero 7, akaba yahise asubirana nimero ye ya 21 asanzwe amenyereweho, ni nyuma y’uko Daniel James wari uyifite yagurushijwe muri Leeds United.

    Cristiano Ronaldo ngo yari afite impungenge zo atazabona nimero 7

    Cavani yahise afata 21

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yahishuye-ko-amaze-iminsi-afite-impungenge

  • Kagere Meddie yaba yaraguye mu mutego wa Simba SC? Ibye na APR FC byifashe bite? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko yongereye amasezerano mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania y’umwaka umwe, Kagere Meddie amakuru avuga ko ashobora gusohoka muri iyi kipe nk’intizanyo aho bivugwa ko azatizwa ikipe ya APR FC.

    Meddie Kagere amasezerano ye mu ikipe ya Simba SC yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2020-21, amakuru avuga ko Simba SC yahise imwongerera andi masezerano y’umwaka umwe ariko atari uko yari imukeneye ahubwo kubera ko itashakaga ko ajaya muri mukeba wayo Yanga.

    Uyu rutahizamu ntabwo yigeze yifuza kuvuga cyane mu itangazamakuru aho azerekeza mu mwaka utaha w’imikino wa 2021-22, uretse kuvuga ko mu minsi mike abakunzi be bazamenya niba azakomezanya na Simba SC cyangwa niba azayivamo.

    Muri iyo minsi nibwo ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko uyu rutahizamu utarahiwe n’umwaka we wa nyuma muri Simba SC, yamaze kongera amasezerano y’umwaka muri iyi kipe ibarizwa Msimbazi, ni na bwo yahise ajyana n’abandi kwitegura umwaka w’imikino(preseason) muri Maroc.

    Kagere ubu uri mu Rwanda mu ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, yari yifujwe n’ikipe ya APR FC yo mu Rwanda ariko ntibyakunda uretse kuba uyu mukinnyi yumva atarashakaga kugaruka mu Rwanda, ariko na none ikipe y’ingabo z’igihugu yamuhaga amafaranga make.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Simba SC yafashe umwanzuro wo kumwongerera amasezerano itamukeneye cyane ahubwo kwari ukumubuza kuba yajya muri Yanga, mukeba wabo, kuko bari bazi ko yiteguye guhita imusinyisha mu gihe bamurekura.

    Amakuru avuga ko Simba SC yishuye uyu rutahizamu ibihumbi 40 by’Amadorali, ni mu gihe umushahara we ukabakaba ibihumbi 6 by’amadorali.

    Nyuma yo kumara kumusinyisha bari bamaze kwizera ko atajya muri Yanga, hari hasigaye gufata icyemezo niba azahaguma akarwanira umwanya cyangwa se niba bamutiza, gusa kuba umutoza Didier Gomez atamufite muri gahunda ze bafashe umwanzuro wo kuba bamutiza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa w’aho azerekeza ni mu gihe bivugwa ko na APR FC yifuje kuba yamutizwa ariko impande zombi zikaba zitarumvikana, aho Kagere we avuga ko niba aje muri APR FC agomba kubona ibyo yabonaga muri Simba SC biri mu masezerano ye.

    Gusa andi makuru y’inyuma y’amarido avuga ko ari gahunda yateguwe na Simba SC na APR FC ariko umukinnyi ntacyo abiziho, aho we agomba kwisanga yageze muri APR FC nk’intizanyo.

    Kagere Meddie ashobora gutizwa muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-yaba-yaraguye-mu-mutego-wa-simba-sc-ibye-na-apr-fc-byifashe-bite

  • Cristiano Ronaldo atsinze icy'umutwe Leo Messi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro yaciye agahigo gakomeye ahabwa igihembo cya Guiness World Records kubera ko abaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego byinshi ku mugabane w'i Burayi hagati y'umwaka wa 2003 na 2021. Cristiano Ronaldo akaba atsinze icy'umutwe Leo Messi bahora bahatanira umwanya wa mbere mu mupira w'amaguru ku isi.

    Cristiano abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto afite certificat ya Guiness World Records maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Thank you to the Guiness World Records. Always good to be recognized as a world record breaker. Let's keep trying to set the numbers even higher! 💪🏽 “.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-atsinze-icyumutwe-leo-messi/

  • Abakinnyi b'Ubwongereza banyoye inzoga bajugunyiwe n'abafana ba Hongria babatuka ku ruhu [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'Ubwongereza baraye batsinze ibitego 4-0 Hongrie ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu mikino yo gushako itike y'igikombe cy'isi 2022 bituma abafana b'iki gihugu gito mu mupira w'amaguru bagira umujinya batangira kubatera inzoga banywaga ari nako babatuka ibitutsi bishingiye ku ivangura.

    Aba bakinnyi b'Ubwongereza n'umutima mwiza bahise bagenda bafata za nzoga aba bafana babateye barazinywa mu rwego rwo kubarakaza.

    Iyi myitwarire mibi y'abafana ba Hongria yatangiye umukino ugitangira ubwo abakinnyi b'Ubwongereza bapfukamaga mbere y'umukino nk'ikimenyetso cyo kubaha abirabura ariko aba bafana babavugiriza induru.

    Perezida wa Hungarian FA witwa Sandor Csanyi yari yasabye abafana kutaririmba indirimbo z'ivangura no kwibasira abakinnyi b'Ubwongereza ariko byarangiye aba bananiwe guhisha ingeso batuka aba bakinnyi karahava by'umwihariko Raheem Sterling.

    Ubwo ibitego bya Raheem Sterling, Harry Kane, Harry Maguire na Declan Rice byafashaga ikipe ya Gareth Southgate kuyobora umukino,aba bafana barakaye cyane batangira gutera inzoga abakinnyi byatumye Rice na Grealish bagaragara bari nk'abari kuzinywa.

    Umunyamakuru wa ITV witwa Gabriel Clarke yavuze ko abatukwaga ari Sterling na Bellingham ndetse yavuze ko ubwo yari inyuma y'izamu rya Hongira yumvise abafana baririmba indirimbo zo kwita abakinnyi inkende n'ibindi bibi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-b-ubwongereza-banyoye-inzoga-bajugunyiwe-n-abafana-ba-hongria

  • Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y'ikipe y'igihugu #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo yaraye ashyizeho agahigo kuba umukinnyi umaze gutsindira ikipe y'igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y'umupira w'amaguru ku isi.

    Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeli, mu mukino ikipe y'igihugu ya Portugal yatsinzemo iya Ireland ibitego 2-1 byose byatsinzwe na Kabuhariwe Cristiano Ronaldo byatumye yongera kuvugisha menshi abatari bake.

    Ubwo bakinaga na Ireland mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar kuva ku itariki ya 21 Ugushyingo kugeza kuya 18 Ukuboza 2022, ibitego 2 byo mu minota yanyu Cristiano Ronaldo yatsinze Ireland byatumye aca agahigo nk'umukinnyi umaze gutsindira ikipe y'igihugu cye ibitego byinshi.

    Cristiano Ronaldo Yujuje ibitego 111 mu mikino 180 akaba yarabitsinze amakipe y'ibihugu 45, uyu mugabo waguzwe na Manchester United yo mu Bwongerezaa,aciye agahigo k'umunya-Iran Ali Dae we watsinze ibitego 109.

    Urutonde rw'abakinnyi batsindiye ibihugu byabo ibitego byinshi
    1. Cristiano Ronaldo (Portugal ) — 111
    2. Ali Daei(Iran) — 109
    3.Mokhtar Dahari (Malaysia) — 89
    4. Ferenc Puskas (Hongriya) — 84
    5.Godfrey Chitalu (Zambiya) — 79
    6.Hussein Saeed (Misiri) — 78
    7.Pelé (Brazil) — 77
    8. Lionel Messi (Argentina) 76

    The post Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y'ikipe y'igihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/cristiano-ronaldo-yesheje-agahigo-ko-kuba-ariwe-rutahizamu-umaze-gutsinda-ibitego-byinshi-mu-mikino-yikipe-yigihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cristiano-ronaldo-yesheje-agahigo-ko-kuba-ariwe-rutahizamu-umaze-gutsinda-ibitego-byinshi-mu-mikino-yikipe-yigihugu

  • AS Kigali yasinyishije umukinnyi wakiniraga Y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021, AS Kigali yatangaje ko yasinyishije myugariro Lamine Moro, wari umaze imyaka ibiri akinira Yanga yo muri Tanzania.

    Lamine Omar Moro w'imyaka 27 y'amavuko, yageze mu Rwanda uyu munsi, ahita asinyira ikipe ya AS Kigali agiye gukinira.

    Moro azakinira AS Kigali mu ijonjora rya kabiri, bahuye na DC Motema Pembe kuko atatanzwe ku rutonde rwa mbere rwagiye muri CAF, ndetse AS Kigali izatanga 200,000Frw kugira ngo uyu mukinnyi yongerwe ku rutonde ruzakoreshwa mu marushanwa ya CAF.

    Lamine Moro, yaherukaga gutandukana na Yanga muri Nyakanga uyu mwaka, aho byavuzwe ko batandukanye ku bwumvikane, n'ubwo ibitangazamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko impande zombi hari ibyo zitumvikanyeho, byanatumye Yanga imuhagarika.

    Uyu myugariro wanabaye kapiteni w'iyi kipe, yakinnye mu makipe arimo Liberty Professionals yo muri Ghana na Buildcon yo muri Zambia, ubu akaba agomba guhatanira umwanya n'abarimo Rurangwa Mossi, Bishira Latif na Rugwiro Hervé.

    AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup muri uyu mwaka, ikaba yaratomboye kuzahura na Olympique de Missiri yo mu Birwa bya Comores mu ijonjora rya mbere, ndetse izatambuka hagati yazo izakina na DCMP yo muri DR Congo.

    Myugariro Lamine wakiniraga Yanga yerekeje muri AS Kigali

    Lamine Moro yari amaze imyaka ibiri akinira Yanga Africans

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109133/as-kigali-yasinyishije-umukinnyi-wakiniraga-yanga-africans-yo-muri-tanzania-109133.html

  • Amavubi yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Mali mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umukino wa mbere wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha kikabera mu gihugu cya Quatar, mu mukino wo mu itsinda rya gatanu, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego kimwe ku busa.

    Ni mumukino wabereye mu mujyi wa Agadir wo mu Morocco bitewe n'uko mu gihugu cya Mali, impuzamashirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika CAF itangaje ko nta sitade yemerewe kwakira imikino yo ku rwego nk'uru iri muri icyo gihugu.

    Muri uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z'ijoro ku isaha ya Kigali, u Rwanda rwatangiye uyu mukino rusatirwa cyane na Mali kugeza ubwo hari ku munota wa 16 w'umukino iyi kipe yabonye Penaliti maze itewe ikurwamo neza na Mvuyekure Emery wari mu izamu ry'Amavubi.

    Hadashize umunota umwe gusa iyo penaliti ayikuyemo, nibwo rutahizamu Adama Traoré yasize myugariro w'Amavubi Ngwabije Clovis, maze ubwo yari mu rubuga rw'amahina acenga umunyezamu ndetse aboneza uyu mupira mu rushundura bitamugoye, iki gitego akaba ari nacyo cyabonetse muri uyu mukino cyo nyine.

    Igice cya mbere kitararangira umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka akuramo bamwe mu bakinnyi bari babanjemo aho yakuyemo myugariro Ngwabije Brayn asimburwa na Byiringiro Lague, naho Yannick Mukunzi asimburwa na Niyonzima Olivier uzwi nka Seif ndetse Haruna Niyonzima we asimbura Hakizimana Muhadjiri.

    Izi mpinduka zabaye nk'izitanga umusaruro ku Rwanda kuko igice cya kabiri cyagaragaje ko Amavubi yarimo yitwara neza nubwo ntacyo byatanze umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa.

    Gutakaza uyu mukino ku Amavubi biratuma iyi kipe y'igihugu iri bugere i Kanombe kuri uyu wa gatanu aho yitegura gukina na Kenya ku cyumweru bagakinira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'isi.

    Usibye uyu mukino waraye ubaye, kuri uyu wa kane muri iri tsinda ikipe ya Kenya irakira ikipe y'igihugu ya Uganda, naho ku munsi wa Kabiri izakire ikipe y'igihugu ya Mali.

    Abakinnyi ba Mali babanje mu kibuga: Bosso Ibrahim, Kiki Kouyaté, Falaye Sacko, Charles Traoré, Hamari Traoré, Lassana Coulibaly, Alion Dieng, Amadou Haidara, Adama Traoré, Moussa Djenepo, Ibrahima Koné.

    Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga: Mvuyekure Emery, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.

    The post Amavubi yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Mali mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yatsinzwe-igitego-kimwe-ku-busa-na-mali-mu-mukino-wa-mbere-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yatsinzwe-igitego-kimwe-ku-busa-na-mali-mu-mukino-wa-mbere-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022

  • Dusubire Agadir ku mukino wa Mali, imbori z’Amavubi ubanza zisigaye zidwinga ku mabuye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuntu waraye arebye umukino w’umunsi wa mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 u Rwanda rwatsinzwemo na Mali 1-0, ntibyamugora kwemeza ko imbori z’Amavubi zitakidwingana, kuko ni umukino yarushijwe bigaragara.

    Uyu mukino wabimburiye indi yo mu itsinda E, Mali yakiriye Amavubi kuri Adrar muri Maroc mu ijoro ryakeye.

    Ntabwo umusaruro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda wifashe neza muri iyi minsi, gusa muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku myitwarire y’Amavubi ku mukino wa Mali.

    Mashami yateye abanyarwanda ubwoba yibuka ibitereko yasheshe

    Agitangaza 11 agomba kwifashisha kuri uyu mukino, abakunzi benshi b’Amavubi bahise bifata mapfubyi kuko byagaragaraga ko agiye kugarira, si icyo gusa benshi bakanzwe na sisiteme yari agiye gukina kandi mu nshuro zose u Rwanda rwayigerageje bitararuhiriye(3-5-2).

    Yari yahisemo kubanza Nirisarike, Ngwabije na Rwatubyaye nka batatu bakina inyuna, Omborenga na Mangwende bakina basatira igihe Amavubi afite umupira,banugarira igihe u Rwanda rwasatiriwe(wingback).

    Ibi ntibyaje kumuhira kuko byagiye bituma habaho gukora amakosa kwa hato na hato kw’abakinnyi b’Amavubi kubera imikinire batamenyereye, ibi nabyo byaje gutuma Omborenga azamuka cyane ntagaruke, Yannick ajya kumufasha ruhande rwe bimuviramo gukorera ikosa Moussa Djenepo ku munota wa 17, batanga penaliti n’ikarita y’umuhondo, Emery Mvuyekure yaje kwitwara neza penaliti ayikuramo.

    Guhuza kw’abakinnyi bakinaga mu bwugarizi mu mutima wabwo byagoranye, Ngwabije wari ukinanye bwa mbere na Salomon na Abdul(bari kumwe ari batatu), byaje kumugora cyane ari n’aho haje kuva igitego cya Adama Traore ku munota wa 19.

    Ngwabije ashobora kuba yahemukiwe n’umutoza kumuzana kuri uyu mukino w’irushanwa, ari wo mukino wa mbere yari akiniye Amavubi mu irushanwa, bamwe bemeza ko yari kumubanza ku ntebe akaza asimbura n’aho ibyo yahuriyemo nabyo ashobora kuzabyibagirwa bigoranye.

    Mashami yibutse ibitereko yasheshe

    Umutoza yabonye ko ibyo yari yateguye bitamuhiriye, ahita yigira inama yo gukuramo Ngwabije azanamo Byiringiro Lague ku munota wa 29.

    Ntabwo byafashije Amavubi cyane ariko byibuza byasaga n’ibigabanya igitutu bitewe n’uko na Lague yageragezaga gusa nucenga ariko ntacyo byatanze, nta mahirwe yigeze abona. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Amavubi yagize igice cya kabiri cyiza

    Nyuma y’uko havuyemo Yannick Mukunzi na Hakizimana Muhadjiri hakinjiramo Niyonzima Olivier Seif na Haruna Niyonzima, igice cya kabiri u Rwanda rwagerageje guhererekanya ubona ko rushaka kurema igitego ariko rubura aho rumenera.

    Ntabwo nabwo muri iki gice rwigeze rubona amahirwe uretse umupira Haruna yahinduye imbere y’izamu ariko Kagere akawutangwa n’umunyezamu.

    Mali iba yabonye igitego cya kabiri ndetse hakajyamo n’icya gatatu ariko umunyezamu Emery Mvuyekure abyitwaramo neza.

    U Rwanda si igihugu cya ruhago

    Bitewe n’ibyaberaga mu kibuga, n’abogezaga uyu mupira baje kwanga kuripfana bavuga ko u Rwanda atari igihugu cya ruhago.

    Emery Mvuyekure inyenyeri y’Amavubi

    Wari umunsi mwiza kuri Emery Mvuyekure wagiye arokora ikipe ye aho rukomeye.

    Uyu munyezamu Tusker FC muri Kenya, ni kenshi yagiye akuramo imipira y’ibitego byabazwe harimo na penaliti.

    Ijoro ritazibagirana kuri Yannick Mukunzi

    Umwe mu bakinnyi batajya batinya umukino, umukinnyi uzwiho kuba ari we igihe u Rwanda rwugarijwe ari we watabaraga, Yannick Mukunzi byabaye ngombwa ko na we umutoza amutabara amukuramo ku munota wa 46 kuko byari byanze neza neza.

    Yakoraga amakosa menshi ku buryo yashoboraga no kubona ikarita itukura.

    Hakizimana Muhadjiri ubanza atari umukinnyi w’ikipe y’igihugu

    Umwe mu bakinnyi baba bahagaze neza mu ikipe ye, ushobora kurangiza shampiyona arusha na ba rutahizamu ibitego, ni Hakizimana Muhadjiri ariko na none ni umukinnyi utaragira icyo afasha ikipe y’igihugu.

    Mu nshuro zose yagiriwe amahirwe yo kubanza mu kibuga ntibyagiye bimworohera, na ni joro niko byagenze kuko iminota 45 yakinnye nta kintu yigeze afasha ba rutahizamu bari imbere ye Kagere na Jacques ngo babone imipira kandi ari cyo yari ashinzwe.

    Biragoye gucira urubanza Kagere

    Biragoye kuba wakemeza niba Kagere Meddie wari rutahizamu w’u Rwanda kuri uyu mukino byamunaniye kuko na we nta mipira yigeze abona ngo ayipfushe ubusa, ahubwo rimwe na rimwe yanagarukaga inyuma kugarira igihe u Rwanda rwabaga rwugarijwe.

    Jacques Tuyisenge yongeye gushidikanywaho

    Jacques Tuyisenge ni rutahizamu na we wari witezwe kuri uyu mukino, yaje kunyuzwa ku ruhande ngo ajye afasha kugaburira Meddie Kagere imipira ariko ntibyigeze bimukundira.

    Muri rusange abakinnyi barimo Mangwende, Abdul, Djihad na Nirisarike bitwaye neza muri uyu mukino ni mu gihe kandi umuntu atarenza ingohe, Omborenga Fitina wagowe cyane n’uyu mukino weretswe ko agifite urugendo rukomeye rwo kugenda.

    Nta mahirwe u Rwanda rwigeze rubona

    Lague yafashije

    Djihad yagize umukino mwiza

    Penaliti Emery Mvuyekure yakuyemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/dusubire-agadir-ku-mukino-wa-Mali-imbori-z-amavubi-ubanza-zisigaye-zidwinga-ku-mabuye-amafoto

  • Izina ni ryo muntu- Mvuyekure atuvanye aho umwami yakuye Busyete_ Bamporiki #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yashimye uburyo umunyezamu Mvuyekure Emerry yitwaye ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali igitego 1-0.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati 'Umukurambere ati : Izina niryo muntu ! Mvuyekure atuvanye aho umwami yakuye Busyete. Mwakoze Amavubi. Ishyaka mwagaragaje ririmo gutarama u Rwanda, ejo haje muzarwimana. Kwiga ni ukwigana dukomeze Gukotana bizatugeza ku Umutsindo.'

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021, nibwo Ikipe y'u Rwanda 'Amavubi' yatsinzwe umukino wa mbere wo mu itsinda F mu majonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y'igikombe cy'isi 2021 na Mali igitego 1-0. Igitego cya Adama Traore ku munota wa 19 w'umukino nicyo cyahesheje intsinzi Mali imbere y'u Rwanda mu mukino wabereye kuri Adrar Stadium mu gihugu cya Maroc.

    U Rwanda rwatangiye uyu mukino rurushwa cyane,byatumye ku munota wa 18 Mali ibona penaliti nyuma y'ikosa Yannick Mukunzi yakoreye Moussa Djenepo, wayitereye ariko Emery Mvuyekure ayikuramo.

    Nyuma y'umunota umwe gusa,ubwugarizi bw'Amavubi bwakoze ikosa rikomeye ryatumye Adama Traore atsindira Mali igitego cya mbere ari nacyo cyabonetse muri uyu mukino, Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0 gusa igice cya kabiri yari yagerageje kwinjira mu mukino ugereranyije n'igice cya mbere.

    Amavubi azakina na Kenya ku Cyumweru nyuma y'uko iyi kipe izagukina na Uganda kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021.

    Amavubi yatsinzwe na Mali igitego 1_0

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/02/izina-ni-ryo-muntu-mvuyekure-atuvanye-aho-umwami-yakuye-busyete_-bamporiki/

  • Amavubi yatsinzwe na Mali, Umunyezamu Mvuyekure ashimirwa na Bamporiki gukura kure ikipe #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri, umutoza Mashami Vincent yari yakinishije 3-4-1-2 aho yari yabanjemo umunyezamu Mvuyekure Emerry washimiwe na bensi uburyo yitwaye.

    Ni umukino watangiye Mali irusha u Rwanda ho abasore bayo bataha izamu barimo Moussa Djenepo yashatse kwinjiza igitego mu minota ya mbere ariko agasanga Umunyezamu Mvuyekure ahagaze neza.

    Mu minota 15 ya mbere kandi Mali yabonye Penaliti ku ikosa ryakozwe na ba myugariro b’u Rwanda ariko Mvuyekure ayikuramo.

    Mali yakomeje kotsa igitutu u Rwanda aho ku munota wa 20 yaje kubona igitego cyatsinzw na Adam Traore wanyuze mu rihumye ba myugariro b’Amavubi.

    Izina ni ryo muntu- Mvuyekure yakuye kure Amavubi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yashimye uburyo umunyezamu Mvuyekure Emerry yitwaye.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati 'Umukurambere ati : Izina niryo muntu ! Mvuyekure atuvanye aho umwami yakuye Busyete. Mwakoze Amavubi. Ishyaka mwagaragaje ririmo gutarama u Rwanda, ejo haje muzarwimana. Kwiga ni ukwigana dukomeze Gukotana bizatugeza ku Umutsindo.'

    11 babanjemo

    Mu izamu habanjemo Emerry Mvuyekure mu gihe mu myanya y’inyuma habanjemo Rwatubyabye Abdul, Salomon Nirisarike na Ngwabije Bryan Clovis.

    Imbere yabo harabanzamo Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad na Yannick Mukunzi mu gihe Muhadjiri Hakizimana yari hagati naho Tuyisenge Jacques wari na Kapiteni na Kagere Meddie bari imbere bashaka ibitego.

    Mu gice cya kabi Mashami yongereye imbaraga muri ba rutahizamu aho yongeyemo Haruna Niyonzima, Niyonzima Olivier ndetse na Byiringiro Lague.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-yatsinzwe-na-Mali-Umunyezamu-Mvuyekure-ashimirwa-gukura-kure-ikipe