Tag: Imikino

  • Imwe mu mikino mu Rwanda yakomorewe

    Hashize amezi arenga 3 mu Rwanda ibikorwa by’imikino byarahagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19, kuri ubu Minisiteri ya Siporo yamaze gutangaza ko imikino irimo Tennis, Golf, Cycling… yemerewe gusubukurwa guhera ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2020.

    Ni mu itangazo rya Minisiteri ya Siporo yashyize hanze ishingiye ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 2 Kamena 2020 ku ngamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko hari imikino yemerewe gusubukurwa guhera tariki ya 8 Kamena 2020 ariko ikubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, izi ngamba zikazasubirwamo nyuma y’iminsi 15.

    Iyo mikino ni Tennis, Golf, Cycling, imikino ngororamubiri, gutwara imodoka, Fencing, kugenda n’amaguru(jogging).

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Myugariro wahoze akinira Rayon Sports yayireze ayishyuza umushahara w’amezi 40

    Runanira Amza nyuma yo kwirukanwa muri Rayon Sports yareze iyi kipe muri FERWAFA avuga ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho ayishyuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri 18 475 000 arimo umushahara w’amezi 40 yari asigaje muri iyi kipe.

    Muri Kamena 2019 ni bwo Runira Amza yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4 avuye muri Marines FC, muri Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yaje kumwirukana imuziza amakosa yakoze yanahanwa ntakore ibihano yahawe.

    Uyu musore n’umunyamategeko we, Uwineza Neema bandikiye FERWAFA bayibutsa ikirego bayishyikirije tariki ya 11 Werurwe 2020 aho arega Rayon Sports kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Mu ibaruwa ya Runanira Amza yandikiye perezida w’akanama nkemurampaka ka FERWAFA abasaba kumurenganura ku karengane yakorewe n’uwari umukoresha we Rayon Sports.

    Yakomeje avuga ko hari ingingo zitubahirijwe mu masezerano yagiranye na Rayon Sports ubwo iyi kipe yamwandikiraga imusezerera ku kazi.

    Uyu musore muri rusange arishyuza Rayon Sports amafaranga angana na 18 475 000 frw harimo amafaranga y’umushahara w’amezi 40 nk’amasezerano yari asigaje muri iyi kipe afite agaciro ka miliyoni 12 kuko yahembwaga ibihumbi 300. Umushahara w’amezi 2(Mutarama na Gashyantare 2020) atabonye ungana n’ibihumbi 600, agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 75 ko ku mikino ya Kiyovu Sports na AS Muhanga, indishyi zo guseza amasezerano aho asaba amezi 6 y’umushahara, ni ukuvuga 1.800.000, indishyi zo kuba yarasebejwe mu itangazamakuru zingana na miliyoni 3 ndetse n’igihembo cy’umuhagarariye mu mategeko kingana na miliyoni.

    Ibaruwa yo kwibutsa FERWAFA

    Ikirego batanze muri FERWAFA

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Kimenyi Yves wasinyiye Kiyovu Sports ashobora kongera kwisanga muri Rayon Sports

    Nyuma y’uko Kiyovu Sports itangaje ko Kimenyi Yves wari umunyezamu wa Rayon Sports yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 2, iyi kipe yamaze kwandikira Kiyovu Sports iyimenyesha ko bakoze amakosa yo kumusinyisha batavuganye n’ikipe agifitiye amasezerano.

    Tariki ya 26 Gicurasi 2020 ni bwo inkuru yamenyekanye ko Kimenyi Yves wari usigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe kuko yari yarayisinyiye amasezrano y’imyaka 2 muri 2019.

    Impamvu nyamukuru yateye Kimenyi Yves gusinyira Kiyovu Sports bivugwa ko ubwo yasinyiraga Rayon Sports hari amafaranga agera kuri miliyoni 6 iyi kipe itamuhaye imwizeza ko izayamuha vuba ndetse mu masezerano ye bivugwa ko hari ingingo irimo ivuga ko mu gihe adahawe amafaranga ye mu gihe bumvikanye afite uburenganzira bwo kuba yakwigendera.

    Ikipe ya Rayon Sports binyuze muri CEO wa yo, Itangishaka Bernard yamaze kwandikira Kiyovu Sports bayimenyesha ko bakoze amakosa yo gusinyisha Kimenyi Yves batavuganye n’ikipe afitiye amasezerano.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho n’uyu muyobozi iri mu rurimi rw’igifaransa, yavuze ko batunguwe no kumva mu itangazamakuru ko umukinnyi wa bo Kimenyi Yves yasinye amasezerano y’akazi na Kiyovu Sports kandi agifite amasezerano ya Rayon Sports, iyi kipe kandi ikaba itaregereye Rayon Sports ngo baganire niba bamwifuza babangire cyangwa babemerere.

    Akomeza avuga ko bakimubara nk’umukinnyi wa bo kuko nta n’urwandiko rumurekura (release letter) yigeze ahabwa kandi bakaba bashingiye no ku ibaruwa FIFA yandikiye FERWAFA tariki ya 19 Mata 2020 ivuga uburyo abakinnyi bashobora kurangiza amasezerano bari bafitanye n’amakipe bitewe n’ibi bihe bya COVID-19, babamenyesheje ko iyo baza kuba bakeneye uyu mukinnyi bakabaye barubashye byibuza amabwiriza agenga isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi batararangiza amasezerano y’akazi.

    Yasoje ibaruwa we abwira perezida wa Kiyovu Sports ko yizeye ko bumvishe kandi bakanemera ibyo bamaze kubasobanurira.

    Iyi baruwa kandi bivugwa ko ari nayo yandikiwe Police FC nyuma y’uko na yo yasinyishije kapiteni w’iyi kipe, Rutanga Eric.

    Ibaruwa yandikwe Kiyovu Sports

    Kimenyi Yves yasinyiye Kiyovu Sports agifite amasezerano ya Rayon Sports

    Rutanga Eirc na we ashobora kugaruka muri Rayon Sports

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Impamvu Iradukunda Eric Radu yahisemo gutera umugongo Rayon Sports akerekeza muri Police FC

    Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo uherutse gusinyira Police FC, Iradukunda Eric Radu avuga ko impamvu yahisemo kwerekeza muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano ari uko yabonaga ikipe ye ya Rayon Sports yari asoreje amasezerano nta kimenyetso na kimwe imwereka cy’uko ikimukeneye.

    Iradukunda Eric Radu, yari asoje amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, akaba ari n’umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe mu myaka 2 ishize dore yari ntyasimburwa ku mwanya we, bitunguranye abantu bumvise yasinyiye Police FC aho kongerera amasezerano Rayon Sports.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko kugeze ubu ari umukinnyi wa Police FC kuko yamaze kuyisinyira imyaka 2.

    Yagize ati“ni byo njyewe ubu tuvugana ndi umukinnyi wa Police FC, nayisinyiye imyaka 2, ni ukuvuga imyaka y’imikino 2(seasons 2)”

    Yakomeje avuga ko impamvu yasinyiye Police FC ntiyongere amasezerano muri Rayon Sports, ngo iyi kipe ntiyigeze imwegera ngo imwereke ko ikimukeneye.

    Yagize ati“urabona twagiye muri bino bihe bya #GumaMuRugo kubera COVID-19, ikipe yacu hahise hazamo ibintu by’ibibazo ariko turavuga ngo reka dutegereze turebe, ariko muri ibyo bihe byose amakipe yaratwegeraga ariko tuavuga ngo reka dutegereze turebe kuko ntitwari tuzi niba shampiyona izakomeza cyangwa igikombe bazahita bagitanga, rimwe na rimwe ntitubavugishe.”

    “Igitekerezo cyo kugenda cyaje ubwo bavuga ngo shampiyona igikombe baragitanze, ikipe yanjye mbona ntinyegereye nkabona abandi barimo kuvugana n’andi makipe, ikipe yanjye ntiyanyegera ngo imvugishe, Police FC inyegereye ndavuga no byashoboka ko nagenda.”

    Iradukunda Eric Radu yinjiye muri Rayon Sports muri 2018 avuye mu ikipe ya AS Kigali, akaba yaramaze kuba umukinnyi wa Police FC yahoze akinira n’ubundi mbere yo kwerekeza muri AS Kigali.

    Radu ngo yahisemo kwisubirira muri Police FC nyuma y’uko yabonye nta muyobozi wa Rayon Sports urimo kumwegera

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Nyuma yo kuvugwa muri Rayon Sports na Kiyovu Sports ntibumvikane, Kawunga yongereye amasezerano muri Sunrise

    Kapiteni w’ikipe ya Sunrise FC, Uwambazimana Leon uzwi nka Kawunga, yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe, ni nyuma yo kutumvikana na Kiyovu Sports.

    Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yananiranywe na Kiyovu Sports yamwifuzaga bikomeye.

    Ibi byatewe n’uko iyi kipe ngo itubahirije ibyo bari bumvikanye mbere yo guhagaruka Nyagatare aza i Kigali kuyisinyira aho bashatse kugabanya amafaranga bumvikanye bavuga ko afite imvune mu ivi kandi akaba azi ko nta kibazo na kimwe afite.

    Nyuma yo kunaniranwa na Kiyovu Sports byavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports yahoze akinira mbere.

    Ibi nabyo ntibyaje gukunda kuko uyu musore ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira Sunrise FC.

    Uwambazimana Leon akaba amaze imyaka 4 muri iyi kipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, akaba ari umwe mu bakinnyi yubakiyeho mu kibiga hagati cyane ko ari na kapiteni wayo.

    Kawunga yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Sunrise FC

    Kawunga asanzwe ari kapiteni wa Sunrise FC

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri Siporo – Minisitiri Munyangaju

    Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’amafederasiyo atandukanye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2020 batangije icyumweru cyo Kwibuka Abasiporitifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ukaba witabiriwe n’abanyacyubahiroo batandukanye barimo na Minisitiri wa Sports, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26, ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahashyinguye imibiri igera kuri 250,000.

    Mu butumwa bwe, Minisitiri wa siporo yasabye abasiporitif kwimakaza umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri siporo.

    Yagize ati“abasiporutifu bahuzwa na byinshi ariko na siporo ikagira umuyoboro mu guteza imbere igihugu binyujijwe mu mahoro no gutanga urukundo. Iyo abantu ari nk’abafana ba Rayon, abafana ba Arsenal cyangwa Real Madrid uba usanga bakundana. Igihe ni iki ngo twimakaze umuco w’amahoro n’urukundo binyuze muri Siporo.”

    Iki ni igikorwa ngaruka mwaka gisanzwe kiba n’ubundi muri uku kwezi Kamena, cyahuriranaga n’imikino yo kwibuka abasiporutifu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 izwi nka “GMT” ariko uyu mwaka kubera icyorezo cya #COVID-19 iyi mikino ntizaba.

    bashyize indabo ku Rwibutso rwa Kigali

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju asinya mu gitabo cy’abashyitsi

    Yasabye abasiporutifu kurwangwa n’umuco w’amahoro n’urukundo

    Click here for more…
    from #Bangladesh #News aka Bangladesh News Now!!!

  • Umukinnyi Iradukunda Bertrand yakuze afata nk’icyitegererezo baje no gukinana

    Rutahizamu mushya w’ikipe ya Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand avuga ko umukinnyi yakuze afata nk’icyitegererezo ari Michel Rusheshangoga bakaba baraje no gukinana.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bertrand yavuze ko umukinnyi yakuze afata nk’icyitegererezo cye ari Michel Rusheshangoga kuko yakuze ari we muntu abona azi umupira cyane ko bakuriye mu gace kamwe.

    Yagize ati“rero kuko nakuriye i Muhanga dukina umupira, umuntu nakuze mfata nk’icyitegererezo cyanjye ni Michel Rusheshangoga, yari mu bantu bakinnye imbere yanjye rero aho twari dutuye twese twaramwemeraga no ku ishuri bavugaga ko ari we mukinnyi uzi umupira.”

    Yakomeje avuga ko abantu badakwiye gutungurwa n’uko ari rutahizamu ariko umukinnyi afata nk’icyitegererezo akina mu bwugarizi ahazwi nko kuri 2 kuko uyu mukinnyi mbere yakinaga na we mu busatirizi.

    Yagize ati“oya Michel yahinduye umwanya, mbere yakinaga imbere kuri 7 na 11, yaje guhindura umwanya nyuma, ariko yari azi umupira buri wese yifuzaga kuba nka we.”

    Uyu mukinnyi yakuze afata nk’icyitegererezo baje no gukinana, bakinanye mu ikipe ya APR FC ndetse bakaba banakinana mu ikipe y’igihugu.

    Bertrand Michel yakuze afatiraho ikitegererezo barabanakinanye

    Michel Rusheshangoga ubu asigaye akinira AS Kigali, ni we mukinnyi Bertrand yakuze afatiraho ikitegererezo

    source https://webrwanda.com/