Tag: Imikino

  • Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d'Ivoire amanota 78 kuri 75 #rwanda #RwOT

    Ubwo hasozaga imikino Nyafurika mu mukino w'intoki wa Basket ku makipe y'abagabo yo kuri uyu mugabane, iyi mikino yaberaga mu Rwanda muri Kigali Arena yasojwe ikipe y'igihugu ya Tunisia yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d'Ivoire amanota 78 kuri 75.

    Ni umukino wa nyuma wabaye kuri iki cyumweru ku isaha ya saa kumi n'imwe, iyi kipe yatangiye uyu mukino ifite icyizere cyo kuba yatwara iki gikombe kuko Afrobasket iheruka iyi kipe niyo n'ubundi yari ifite iki gikombe.

    Muri uyu mukino ikipe ya Tunisia niyo yatangiye neza kuko mu gace ka mbere iyi kipe yakoze amanota 25 kuri 18 ya Côte d'Ivoire, agace ka kabiri nako ikipe y'abarabu nayo ikaba yakoze amanota 22 kuri 16.

    Mu gace ka gatatu nibwo ikipe ya Côte d'Ivoire yo yakitwayemo neza kuko yatsinze amanota 25 kuri 18 ya Tunisia ndetse n'aka nyuma karangiye iyi kipe ikoze amanota 16 kuri 13 gusa uyu mukino warangiye Côte d'Ivoire itsinzwe ku manota 75 kuri 78 ya Tunisia.

    Iyi kipe yegukanye iki gikombe cy'uyu mwaka ku ncuro ya kabiri yikurikiranya gusa iki gikombe kikaba cyabaye igikombe cya gatatu itwaye kuri uyu mugabane wa Afurika.

    Usibye uyu mukino wa nyuma wabaye, ikipe y'igihugu ya Senegal yegukanye umwanya wa gatatu, ni nyuma yaho yatsinze ikipe ya Cape Verde amanota 86 kuri 73.

    Nk'uko ishyirahamwe ry'umukino w'intoki hano mu Rwanda ryabitangaje, binyuze kuri Twitter uyu mukino wa nyuma wakurikiwe kandi n'umukuru w'igihugu Perezida Paul Kagame wagiye agaragara cyane muri iyi mikino ya Afrobasket yaberaga muri Kigali Arena.

    Ubwo hasozwaga iyi mikino, umunya Tunisia Slimane Radhouane yashimiwe nk'umukinnyi umaze gukina Afrobsket nyinshi kuko kuri ubu amaze gukina iri rushanwa incuro icyenda, ndetse n'umunya Cote d'Ivoire Stephane Konate yakinnye umunani.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Kenya, umutegarugori Liz Mills yahembwe nk'umugore wa mbere wagaragaye atoza ikipe y'igihugu y'abagabo.

    The post Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d'Ivoire amanota 78 kuri 75 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mukino-wakurikiwe-na-perezida-paul-kagame-tunisia-yegukanye-igikombe-cya-afrobasket-cyaberaga-mu-rwanda-ni-nyuma-yo-gutsinda-ikipe-ya-cote-divoire-amanota-78-kuri-75/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mukino-wakurikiwe-na-perezida-paul-kagame-tunisia-yegukanye-igikombe-cya-afrobasket-cyaberaga-mu-rwanda-ni-nyuma-yo-gutsinda-ikipe-ya-cote-divoire-amanota-78-kuri-75

  • Bwa mbere Mashami yavuze kuri Kwizera Olivier wasezerewe mu Mavubi, ngo umupira uri mu ntoki ze #rwanda #RwOT

    Mashami Vincent yavuze ko icyemezo cyo kwirukana Kwizera Olivier mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yamuganirije ariko ngo na none n’ubwo yasabye abantu kumufasha na we akwiye kubafasha.

    Olivier Kwizera ni umunyezamu umuntu yavuga ko Ari mu bihe bitoroshye, harimo amakosa akora ya hato na hato adakwiye, gufungwa azira urumogi n’ibindi.

    Mu ijoro ryo ku wa 19 Kabama uyu munyezamu wari wahamagawe mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yitabaje mu kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi yakinnemo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri, yagaragaye akora ikiganiro mu buryo bwa Live kuri Instagram n’umukobwa Manzi Shallon wamenyekanye ubwo byavugwaga ko yafungishije abahanzi barimo Davis D.

    Iki kiganiro cyabaye mu ma saa tanu z’ijuro, Kwizera Olivier yaganiriye n’abari babakurikiye ndetse arabaririmbira.

    Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu wari mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ariko akaza kwisubiraho.

    Mu gitondo ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama akaba yaraje gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ibi byatunguye benshi bitewe n’amagambo Mashami yari yavuze ko abantu bakwiye kumwihanganira ariko we bikaba bimunaniye kubera telefoni, ni mu gihe hari n’abavugaga ko iki cyemezo gikwiye.

    Mashami Vincent utifuje kuvuga koko niba ari telefoni yirukaniwe, yavuze ko n’ubwo abantu bifuza kumufasha ariko na we akwiye kubafasha.

    Ati “ku cyemezo nafashe cya Olivier ntabwo ndibugisobanureho kuko n’ubundi muhamagara ntabwo byakiriwe neza, ndibaza na none kumusezerera bitari kwakirwa neza, ngira ngo ni yo si tubamo ariko ni umusore tugomba gufasha ariko na none ni byiza ko tumufasha ariko na we akadufasha kumufasha, hari ugufasha umuntu na we akagufasha kumufasha.”

    “Twaraganiriye, hari ibyo namubwiye kandi ntabwo twamuciye, nabishaka azakina umupira uri mu kibuga cye. Ibyo ni ibintu by’imbere ntabwo najya gushyira ibintu by’ikipe hanze mu itangazamakuru, gusa twafata amakuru yatanzwe agisohoka.”

    N’ubwo umutoza yavuze ibi ariko Kwizera Olivier aherutse gutangaza ko nta kintu na kimwe yigeze abwirwa ubwo yasohorwaga mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ndetse atazi icyo yazize.

    Mashami yavuze ko Kwizera Olivier agomba gufasha abantu kumufasha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwa-mbere-mashami-yavuze-kuri-kwizera-olivier-wasezerewe-mu-mavubi-ngo-umupira-uri-mu-ntoki-ze

  • Perezida Kagame yavuze imyaka amaze afana Arsenal, ibyo kuyivaho agashaka indi afana #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yahishuye ko amaze imyaka irenga 30 afana ikipe ya Arsenal bityo ko atayivaho kubera akantu gato cyane ko n’iyo yaba agiyeho itazatsinda buri gihe.

    Perezida Kagame ni umwe mu bantu bagaragaza ko bakunda siporo bakanayishyigikira kandi bakanagira amarangamutima yo kuba bagira ikipe bafana.

    Mu mupira w’amaguru ni umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, iyo yatsinzwe arababara kimwe n’abandi bafana bayo.

    Iyi kipe itari mu bihe byiza, aherutse kugaragaza amarangamutima ye nyuma y’uko itsinzwe na Brentford FC mu mukino ufungura shampiyona, aho yavuze ko bikwiye guhinduka hakarebwa uburyo hubakwa ikipe ishoboye.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 5 Nzeri, ubwo umunyamakuru Barore yari umubajije niba azumvira inama z’abantu bamugiriye akava kuri Arsenal agashaka ikipe itsinda, yavuze ko Arsenal yayihisemo bitewe n’ibigwi byayo ndetse hashize imyaka irenga 30 bityo ko bitakunda.

    Ati “Hari ibintu bibiri, Arsenal njya kuyihitamo kuba ikipe nkunda, hashize igihe kinini, igomba kuba irenze imyaka 30 cyangwa n’indi. Ifite amateka, ugiye kureba muri ariya makipe yose, ni imwe mu za mbere zabanje, irengeje imyaka 100 ariko banakinaga neza icyo gihe njya kuyifana, nkakunda abakinnyi bayirimo n’umukino wayo.'

    Yahishuye kandi ko tweet nk’iriya atari ubwa mbere ayikoze kuko no muri 2011 yayikoze avuga ko hari ikigomba guhinduka.

    Ati 'Niba nibuka mu 2011 nabwo hari indi tweet nigeze gukora, indi ni iy’ejo bundi. Narebaga bitagenda neza, ndetse nza kuvuga nti hakwiye kugira igihinduka. Nti ntabwo nzi niba igihinduka ari abakinnyi, umutoza, nti ariko hagomba kugira igihinduka.'

    Akantu gato ntabwo katuma ureka ikintu ukunda, urakomeza ukihangana byanaba ngombwa ugatanga inama.

    Ati 'Iyo ukunda ikintu ntabwo akantu gato kaba ugahera ko ukireka, n’aho wajya watsindwa, wahora uhindura se? Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga ngo ibi nafanaga, nakurikiranaga, ubu ndashaka iriya, ibyo ni uburenganzira bw’umuntu. Njye ntabwo ariko meze, niba naragikunze ndahendahenda, ndihangana, najya n’inama aho bibaye ngombwa bishoboka ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera impamvu ngo ndahinduye kubera ko batsinzwe.'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko ubu n’ikipe ya Paris Saint Germain nayo asigaye ayikurikirana bitewe n’uko ifitanye ubufatanye n’u Rwanda bwo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri Visit Rwanda.

    Kugeza ubu muri shampiyona y’u Bwongereza imaze gukinwa imikino 3, Arsenal iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 0.

    Perezida Kagame yavuze ko atava kuri Arsenal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-yavuze-imyaka-amaze-afana-arsenal-ibyo-kuyivaho-agashaka-indi-afana

  • Perezida Kagame yasubije uwamusabye kuva kuri Arsenal afana #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri RBA,perezida Kagame yavuze ko yatangiye gufana Arsenal igihe yakinaga neza ariyo mpamvu atayireka kuko ngo iri gukina nabi gusa yemeje ko hakenewe impinduka.

    Yagize ati “Hashize igihe kinini [ntangiye kuyifana] ishobora kuba irenze imyaka 30,icyo gihe yari ikipe ifite amateka muri Premier League.Muri ariya makipe yose iri mu zabanje irengeje imyaka 100.Yakinaga neza icyo gihe ntangira kuyifana,ngakunda abakinnyi bayirimo,umukino wabo uko umeze,hanyuma biza mu bihe by'ejo bundi.

    Hambere muri 2011,hari n'indi tweet nigeze gukora,indi n'iyejo bundi.Nabwo nabonaga bitagenda neza,mvuga nti hagomba kugira igihinduka niba ari abakinnyi,niba ari umutoza ariko hagomba kugira igihinduka.

    Perezida Kagame yavuze ko Arsenal yabaye ikipe ihatanira igikombe,iramanuka iba iya kabiri hanyuma isigara ishaka umwanya wa 4 none ubu iri kurwanira kuba mu myanya 10.

    Avuga ku kuba yareka gufana Arsenal,Kagame yagize ati “Buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ati “ikipe nafanaga,nakurikiranaga,ubu ndashaka iriya.Ibyo n'uburenganzira bw'umuntu kuba yabikora ariko njye siko meze,ndahendahenda,ndihangana,njya n'inama iyo bibaye ngombwa,bishoboka ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera ko batsinzwe.Ni ikibazo ariko bakwiriye kugishakira umuti.

    Ntabwo waguma uhindura ikintu kubera ko habaye akabaz,ukemura ikibazo.Ndabyemera iyo yatsinzwe kuko biba bigaragara ubibona no mu minota ya mbere.Ubona ukuntu bakina ukavuga uti aba bantu bari butsindwe.Kenshi ndangiza umukino kuko njyewe ntabwo njya mpunga ibibazo nicyo kintunze.Mfite inshuti yanjye ikagira ikibazo akomeza kuba inshuti yanjye kereka ari ikibazo cyo kwangiza ubucuti twari dufitanye.”

    Perezida Kagame yavuze ko igihe uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger, aheruka mu Rwanda,baganiriye amubwira ibibazo biri mu ikipe. yemeje ko n'iyo ari hanze akagera London Arsenal iri gukina, ajya kuyireba.

    Yavuze ko nubu avugana n'abo muri Arsenal abagira inama ndetse ko yizeye ko ibibazo bizakemuka.

    Perezida Kagame yavuze kuri Paris Saint-Germain nayo iri gukorana n'u Rwanda muri “VISIT RWANDA” ko ihagaze neza kubera abakinnyi beza cyane ifite barimo Messi,Mbappe na Neymar Jr.

    Yemeje ko ubu nayo yiyongereye mu makipe akunda ndetse ko ikiniye rimwe na Arsenal yazireba 50-50.

    Abajijwe ku kintu akumbuye yabujijwe na Covid-19,Perezida Kagame yagize ati “Iyo ugomba gucunga intera yawe n'undi muntu,kwigengesera muri buri kimwe ukora bituma ukumbura buri kimwe.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yasubije-uwamusabye-kuva-kuri-arsenal-afana

  • Amafoto – Amavubi y'u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022 #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Quatar, u Rwanda rwanganyije n'ikipe y'igihugu ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 guhera ku isaha ya saa cyenda zuzuye, uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana ariko ku ruhande rrwa Kenya niyo yaje guhirwa n'uyu mukino mu minota ya mbere yawo.

    Ubwo hari ku munota wa 10 w'umukino nibwo kapiteni wa Harambe Stars ikipe y'igihugu ya Kenya, Michael Olunga yafunguye amazamu nyuma yaho ba myugariro b'u Rwanda ndetse n'umunyezamu bananiwe kugarira neza ngo barinde izamu ry'Amavubi.

    Muri uyu mukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda ntabwo yakomeje guhirwa kuko hashize umwanya muto, rutahizamu Byiringiro Lague yaje gukorerwa ikosa bimuviramo no kuva mu kibuga ntiyakomeza umukino, uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya APR FC yahise anajyanwa mu mbangukiragutabara nyuma yaho byagaraga ko yababaye.

    Nyuma byasabye iminota 18 kugirango u Rwanda rwizere inota rimwe muri uyu mukino, ni nyuma yaho myugariro w'Amavubi Rwatubyabye Abdoul yatsinze igitego cyo kwishyura ubwo hari ku munota wa 29 w'umukino, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego kimwe kuri kimwe.

    Kunganya igitego kimwe kuri kimwe, byabagejeje ku munota wa 90 w'umukino aho uyu mukino wo mu itsinda rya gatanu warangiye impande zombi zinganyije uyu mukino.

    Kugeza ubu hategerejwe undi mukino uzahuza ikipe ya Uganda izakira Mali kuri uyu wa mbere ku kibuga cya St Mary's Kitende.

    Kugeza ubu aho imikino ibiri imaze gukinwa, Amavubi afite inota rimwe inganya na Uganda yo ifite undi mukino, Mali kugeza ubu iyoboye iri tsinda aho ifite amanota 3 naho Kenya ifite amanota abiri.

    Imikino y'umunsi wa gatatu yo guhatanira igikombe cy'isi muri iri tsinda izakomeza mu kwezi gutaha kw'Ukwakira 2021, aho u Rwanda ruzakira ikipe y'igihugu ya Uganda naho Mali yo izasura ikipe y'igihugu ya Kenya.

    Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
    Rwanda: Mvuyekure Emery, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Haruna, Byiringiro League, Tuyisenge Jacques na Bizimana Djihad

    Kenya : Otiengo Ian Aubrey, Okumu Joseph Stanley, Asike Eugene Ambuchi, Macheso Daniel Sakari, Otiengo Eric Ouma, Odada Richard, Ochieng Lawrence Juma, Muguna Keneth Mugambi, Omondi Eric Johana, Ogada Michael Olunga, Choka Masudi Juma

    The post Amafoto — Amavubi y'u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-yu-rwanda-yanganyije-na-harambe-stars-ya-kenya-igitego-kimwe-kuri-kimwe-mu-mikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-yu-rwanda-yanganyije-na-harambe-stars-ya-kenya-igitego-kimwe-kuri-kimwe-mu-mikino-yo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022

  • Amavubi akomeje gutakaza amahirwe yo kwerekeza muri Qatar 2022 #rwanda #RwOT

    Kenya yatangiye neza umukiko aho ku munota wa 5 wayo, Michael Olunga Ogada yateye mu izamu ishoti ariko umunyezamu Emery Mvuyekure awukuramo.

    Amavubi yahise azamukana umupira ku munota wa 8,Haruna atera mu izamu umupira ukurwamo na ba myugariro ba Kenya, usanga Djihad whise asongamo ariko unyura hanze gato y'izamu

    Kenya yahise izamukana umupira,kapiteni wayo Micheal Olunga ahita ayitsindira igitego ku munota wa 9, nyuma y'umupira Emery Mvuyekure yashatse gufata ngo awukomeze uramucika usanga uyu rutahizamu ukomeye awusongamo.

    Amavubi yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 21, ku mupira wavuye muri koroneri Lague yahereje Haruna Niyonzima ahindura imbere y'izamu Jacques ashyiraho umutwe maze Rwatubyaye awuboneza mu izamu.

    Ku munota wa 27 Mashami yakoze impinduka kubera Lague wakomeretse nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso na myugariro wa Kenya,asimburwa na Meddie Kagere.

    Amakipe yombi yagerageje gushaka uibindi bitego ariko igice cya mbere kirangira anganyije igitego 1-1.

    Mu gice cya kabiri,Kenya yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 56 ubwo Olunga yacengaga ubwugarizi bw'Amavubi ariko umupira awutera hanze y'izamu.Ku munota wa 61 nabwo yabonye amahirwe yo gutsindira Kenya ntibyamukunira.

    Umutoza Mashami Vincent yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Mali,aho yabanje hanze Kagere, Ngwabije na Muhadjiri,abasimbuza Haruna,Muhire Kevin na Lague.

    Umukino warangiye ari 1-1 bituma u Rwanda rubona inota rimwe mu mikino 2 dore ko kuwa Gatatu rwatsinzwe na Mali igitego 1-0.

    Undi mukino wo muri iri tsinda E uzaba ejo, Mali isura Uganda.Iri tsinda riyobowe na Mali ifite 3, Kenya 2, Uganda n'u Rwanda zifite 1.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-akomeje-gutakaza-amahirwe-yo-kwerekeza-muri-qatar-2022

  • U Rwanda runganyije na Kenya rukomeza kuba ur… – #rwanda #RwOT

    Kuba u Rwanda runganyije na Kenya mu mukino wa kabiri birarishyira ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe. Uganda igomba gukina na Mali mu wundi mukino wo mu itsinda rimwe n’ u Rwanda. Bivuze ko kugeza ubu u Rwanda ari rwo rwa nyuma mu itsinda n’inota rimwe mu mikino ibiri runganya na Uganda ariko imaze gukina umukino umwe.

    KURIKIRA UKO UMUKINO W’U RWANDA NA KENYA WABEREYE I KIGALI WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

    90+3′ Umukino waberega kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo urangiye u Rwanda ruganyije na Kenya igitego kimwe kuri kimwe. U Rwanda rubonye inota rimwe mu manota 6 rwari rwemerewe.

    90+1′ Amakipe yombi aracyanganya. Kenya inganyije uyu mukino yahita igira amanota 2, u Rwanda rukagira inota rimwe.

    90′ Umusifuzi yongeyeho iminota 3 igomba kugaragaza niba aya makipe yombi yemera kunganya cyangwa imwe ibona igitego.

    85′ Umutoza w’ikipe ya APR FC, Adil na we yaje kureba uyu mukino.

    84′ Haruna Niyonzima avuye mu kibuga asimbirwa na Twizeyimana Onesme.

    83′ Kufura itewe na Kenneth Muguna ku ikosa rikozwe na Haruna Niyonzima ubwo yari ataze Muchiri Boniface winjiye mu kibuga asimbuye ariko umupira awuteye uca ku ruhande.

    76′ Mashami Vincent akomeje kubura ibisubizo mu gihe ba rutahizamu be yakoresheje bakomeje kubura igitego.

    75′ Kufura ya Kenya yatewe na Kenneth Muguna ariko umupira awuteye Mvuyekure Emery awufata neza cyane.

    73′ Koroneri y’Amavubi itewe na Bizimana Djihad ariko umupira awushota hanze uterekwa imbere y’izamu rya Otieno.

    70′ Twizeyimana Martin Fabrice kuva yagera mu kibuga ubona ko yahinduye imikinire y’Amavubi ubu nibura ikipe iranashaka kugera imbere y’izamu rya Kenya kandi bahererekanya.

    67′ Kenya yongeye gusimbuza aho Nimero 10 Omondo Eric avuyemo hinjira nimero 7 Muchiri Boniface.

    64′ Kagere Meddie ahushije igitego ku buryo bwiza bwa mbere yari abonye kuva yagera muri uyu mukino, ateye umupira unyura ku ruhande gato.

    60′ Amavubi arongeye ararokotse ku mupira muremure utewe na Otieno ashakisha Michael Olunga ateye umupira uca ku ruhande gato. Michael Olunga yagoye cyane ba myugariro ba Amavubi.

    58′ Gusimbuza kwa mbere ku ruhande rw’u Rwanda, Nimero 11 Muhire Kevin asimbuwe na Twizeyimana Martin Fabrice ukinira Police FC.

    56′ Michael Olunga akaba Kapiteni wa Kenya asebeje ba nyugariro b’u Rwanda hano afashe umupira ashyira kuri Nirisarike acenga Rwatubyaye ateye umupira ujya hanze. Uyu mukinnyi ni umuhanga cyane.

    52′ Twizeyimana Martin Fabrice na Hakizimana Muhadjiri barimo kwishyushya bashobora kuza gusimbura mu kanya.

    51′ Amakipe yombi ari gukina umupira mu kibuga hagati.

    50 Kenya ikaba isimbuje aho Nimero 21 Lawrence Juma avuye mu kibuga hinjira Abdallah Hassan.

    48′ Umutoza mushya wa Police Frank akaba yaje kureba uyu mukino.

    46 Kufura ya Kenya itewe na Michael Olunga ariko umupira ujya hanze.

    45′ Igice cya Kabiri kiratangiye kikaba gitangiye hano kiui sitade ya Kigali aho amakipe yombi atangiranye imbaraga ashakisha uko yakegukana uyu mukino.

    Igice cya mbere kirarangiye hano kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo aho Amavubi akinganya na Kenya igitego kimwe kuri kimwe.

    46′ Kenya izamukanye umupira aho Nimero 21 Lawrence Juma ageze mu rubuga rw’amahina ariko ateye umupira Rwatubyaye awukuramo.

    45′ Umusifuzi yongeyeho umunota umwe, biracyari igitego kimwe kuri kimwe ku mpande zombi.

    44′ Kenya ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Masud Juma azamukanye ariko awuteye habura umukinnyi wa Kenya ukoraho urarenga.

    42′ Umupira wongeye urakonja, amakipe yombi arimo gukinira mu kibuga hagati. Kuko na Kenya imbaraga yatangiranye zagabanyutse.

    39′ Byiringiro Lague ingobyi y’abarwayi ikaba imujyanye kwa muganga bishoboke ko yabaye.

    37′ Koroneri itewe na Haruna Niyonzima umupira ujya hanze.

    34′ Amavubi akomeje kotsa igitutu, ntakindi gikenewe usibye gutsinda kuko aya makipe asa nk’aho ari ku rwego rumwe kandi u Rwanda ari rwo rwakiriye.

    31′ Kufura y’Amavubi itewe na Haruna Niyonzima ariko ayirenza izamu.

    29′ Ikarita y’umuhondo ihawe Tuyisenge Jacques kubera kutumvikana n’umusifuzi.

    28′ Kufura y’ u Rwanda ku mupira Mangwende yari azamukanye ateye umupira myugwariro wa Kenya arawukora. Gusa Haruna Niyonzima umupira awuteye umuzamu Otieno awukuramo neza cyane.

    27′ Meddie Kagere akaba asimbuye Byiringiro Lague. Kagere Meddie wambaye nimero 5 yari yabanje mu kibuga ku mukino wa Mali.

    26′ Byiringiro Lague akaba agize ikibazo gikomeye ashobora no kudasubira mu kibuga kuko banamwerekeje mu ngobyi y’abarwayi.

    23′ Ubu amakipe yombi ari mu karuhuko ko kunywa amazi ndetse Mashami Vincent n’abatoza bamwungirije bagenda baganiriza abakinnyi bababwira ibyo bagomba guhindura ndetse n’umutoza wa Kenya abwira ba myugariro be ko bagomba kwisubiraho.

    19′ Goalllllllllllll Igitego cya mbere cy’Amavubi gitsinzwe na Rwatubyaye Abdoul ku mupira uturutse muri koroneri yari itewe na Haruna Niyonzima, umupira ushyirwaho umutwe na Tuyisenge Jacques usanga Rwatubyaye Abdoul aho yari ahagaze umukoraho werekeza mu izamu.

    17′ Biracyari igitego kimwe cya Kenya ku busa bwa Amavubi.

    14′ Kenya yongeye gusatira izamu ry’Amavubi ariko umupira Lawrence Juma awuteye Rwatubyaye awukuramo.

    10′ Goalllllllllllll Igitego cya mbere cya Kenya gitsinzwe na Michael Olunga ku mupira umuzamu Mvuyekure Emery yari yamaze kugwa, Rwatubyaye Abdoul na Nirisarike bose barwanira mu izamu umupira bawukuyemo usanga aho Kapiteni Michael Olunga ahagaze awushyira mu izamu neza.

    9′ Umupira uzamukanwe neza na Byiringiro Lague ahereza Haruna Niyonzima, Haruma na we awuhereza Bizimana Djihad umupira awuteye uca ku ruhande.

    7′ Ikipe y’igihugu cya Kenya imaze kugera imbere y’izamu kenshi kurusha Amavubi yakiriye.

    6′ Michael Olunga ateye ishoti rya mbere rigana mu izamu umupira Mvuyekure Emery awufata neza yitonze.

    04′ Umukino urakomeje mu mbaraga nyinshi ku basore b’u Rwanda bagomba gushaka uko bakwitwara neza nyuma yo kuva muri Maroc batanateye mu izamu.

    03′ Kenya bahererekanyije umupira neza ariko umupira bawuteye ujya hanze.

    15:01′ Tubahaye ikaze Nshuti bakunzi ba Inyarwanda.com ni umukino tugiye kubagezaho Live, hano kuri sitade ya Kigali i Nyambirambo. Umukino ukaba umaze gutangira utangije na Tuyisenge Jacques.

    14:57′: Ubu harimo kuririmbwa indimbo yubahiriza igihugu cy’ u Rwanda.

    14:55: Amakipe yombi amaze kugera mu kibuga ubu harimo kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Kenya.

    Amavubi yakiriye umukino wa Kabiri mu mikino y’ihonjora rya Kabiri mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022. Umukino wa mbere wabaye tariki ya mbere Nzeri 2021 ubwo u Rwanda rwasuraga Mali mu Gihugu cya Maroc rugatsindwa igitego kimwe ku busa.

    Kenya iri gukina n’u Rwanda, tariki 2 Nzeri yari yakiriye igihugu cya Uganda banganya ubusa ku busa. U Rwanda rurasabwa gutsinda uyu mukino ngo rwizere kuva ku mwanya wa nyuma, ndetse no kwizera ku guma mu irushanwa ryo kuyobora itsinda.

    Abakinnyi ba Kenya barimo kwishyushya mbere yo gutangira umukino

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kenya

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109208/live-u-rwanda-vs-kenya-kurikira-umukino-wo-guhaka-tike-yigikombe-cyisi-uri-kubera-i-kigali-109208.html

  • Police FC yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Umunya-Scotland, Frank Nuttall watozaga ikipe yo muri Ethiopia ni we wagizwe umutoza mushya wa Police FC.

    Police FC yamaze gusinyisha umutoza wungirije ari we Alain Kirasa, yatangaje ko Frank Nuttall ari we mutoza mukuru w’iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe.

    Uyu mutoza w’imyaka 53, amenyerewe mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba uretse kuba yaratoje Gor Mahia yo muri Kenya, yari umutoza wa St George yo muri Ethiopia.

    Frank Nuttall andi makipe yatoje akomeye arimo Zamalek yanyuzemo nk’umutoza wungirije, yanyuze kandi mu makipe nka; West Bromwich Albion, Rangers, Middlesbrough nka fitness coach.

    Frank Nuttall yagizwe umutoza wa Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yabonye-umutoza-mushya

  • Umukinnyi w’amagare, Ishimwe Patrick yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishimwe Patrick witabye Imana
    Ishimwe Patrick witabye Imana

    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, ni we watangaje ayo makuru abinyujije ku rubuga rwa Twitter, aho yavuze ko Ishimwe yakoreye iyo mpanuka yamuhitanye mu Karere ka Kamonyi ari mu myitozo.

    Minisitiri Munyangaju yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’umuryango mugari w’abakinnyi b’amagare.

    Imana imuhe iruhuko ridashira.


    source : https://ift.tt/2WSKnS0

  • Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d'Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo hakinwaga imikino ya kimwe cya kabiri cy'irushanwa Nyafurika mu mukino w'intoki wa Basketball mu bagabo, ni umukino yatanze amakipe akina umukino wa nyuma kuri iki cyumweru ariyo Cote d'Ivoire na Tunisia.

    Ubwo hari ku isaha ya saa munani z'amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya4 Nzeri nibwo hakinwe umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri wahuje ikipe ya Tunisia yatsinze ikipe ya cape Verde amanota 75 kuri 65.

    Mu uyu mukino wayobowe cyane na Tunisia inafite igikombe giheruka yakoze amanota 16 kuri 14 ya Cape Verde, mu gace kakabiri nabwo yagatsinze ku manota 20 kuri 15, ni mu gihe agace ka gatatu ikipe ya Cape Verde yongeye gutsindwa ku manota 23 kuri 15 ariko akanyuma yitwara neza itsinda 21 kuri 16 ya Tunisia nubo ntacyo byayifashije.

    Uyu mukino wahise ugaragaza ko ikipe y;igihugu ya Tunisia ariyo igeze ku mukino wa Nyuma aho yagombaga gutegereza ikipe bari buhure hagati ya Cote d'Ivoire na Senegal wahise ukurikiraho.

    Ku isaha ya saa kumi n'imwe nibwo uwo mukino wa kabiri wa kimwe cya kabiri wahise ukurikiraho, ni imikino yose yabereye mu nyubako ya Kigali Arena, by'umwihariko uyu mukino wa kabiri wakurikiwe na Perezida Paul Kagame nk'uko byatangajwe n'ibiro by'umukuru w'igihugu.

    Mu mafoto yashyizwe hanze, Perezida Paul Kagame yari kumwe na Minisitiri wa Siporo ariwe Madame Aurore Munyangaju Mimosa ndetse n'umuyobizi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire.

    Uyu mukino aba banyacyubahiro bakurikiye warangiye ikipe ya Senegali isezerewe na Cote d'Ivoire ku manota 75 kuri 65 (17-13, 19-16, 17-19, 22-17).

    Nyuma yaho ikipe ya Tunisia na Cote d'Ivoire zigeze ku mukino wa nyuma, zirakina kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 ku isaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba, uyu mukino uraza ukurikira uwo guhatanira umwanya wa gatatu uri buhuze Senegal na Cape Verde ku isaha ya saa saba n'igice muri Kigali Arena.

    The post Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Cote d'Ivoire yatsizemo Senegal ibasha kugera ku mukino wa nyuma wa AfroBasket uri buyihuze na Tunisia appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-paul-kagame-yakurikiye-umukino-cote-divoire-yatsizemo-senegal-ibasha-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-afrobasket-uri-buyihuze-na-tunisia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-paul-kagame-yakurikiye-umukino-cote-divoire-yatsizemo-senegal-ibasha-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-afrobasket-uri-buyihuze-na-tunisia