Tag: Imikino

  • Byinshi ku mukinnyi w’Umufaransa witabye Imana amaze imyaka 39 muri koma #rwanda #RwOT

    Jean Pierere Adams umufaransa wakiniye Paris Saint Germain yitabye Imana nyuma y’imyaka 39 ari muri koma.

    Tariki ya 17 Werurwe 1982 nibwo uyu mukinnyi yajyanywe mu bitaro bya Édouard Herriot Hospital mu mujyi wa Lyon kubagwa imvune yo mu ivi.

    Kubera amakosa y’umuganga wamuteye ikinya atari agenewe, umubiri wanze gukanguka ajya muri koma akaba yitabye Imana afite imyaka 73.

    Adams yabazwe n’umuganga wimenyerezaga(trainee doctor), nyuma yaje gutangaza ko akazi yahawe kari karenze ubushobozi bwe byatumye akora amakosa yatumye ubwonko bwa Adams bwangirika n’umutima ugahagarara.

    Mu myaka yo mu 1990 nibwo aba baganga babaze Adams bahagaritswe mu kazi mu gihe cy’ukwezi ndetse bacibwa n’amande y’Amayero 750.

    Nyuma y’amezi 15 Adams yaje kuvunwa muri ibi bitaro ajya iwe mu rugo, aho yitabwagaho n’umugore we Bernadette. Uretse kuba abantu barabonaga ko ahumeka nta kindi gice cy’umubiri we cyakoraga.

    Adams akaba asize umugore n’abana babiri babyaranye(Laurent (yavutse 1969) na Frédéric (wavutse 1976)), n’abo bakaba bari baramaze kubyara, bivuze ko yari afite n’abuzukuru.

    Jean Pierere Adams yavukiye muri Senegal, yari myugariro wakiniye amakipe atandukanye mu Bufaransa nka Nice yakiniye imikino 126 ayitsindira ibitego 15, Paris Saint Germain mu mikino 41 yayitsindiye igitego 1, yakiniye kandi amakipe arimo Nimes, Mulhouse na Chalon zose zo mu bufaransa.

    Aya makipe yanyuzemo yaba Nice, Nimes na PSG, bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu myugariro bahamya ko yabafashije byinshi, bakaba bihanganishije umuryango we.

    Yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva mu 1972-76, yayikiniye imikino 22 nta gitego yigeze ayitsindira.

    Yavutse mu 1948, ku myaka 10 yavuye Dakar muri Senegal yerekeza mu Majyaruguru yo hagati mu Bufaransa muri Komine ya Montargis baba muri Loiret department ari kumwe na nyirakuru wasengeraga muri Kiliziya Gatolika, yaje kumutwara mu ishuri rya Kiliziya Gatolika ryitwa Saint-Louis de Montargis, Adams nyuma y’igihe gito bageze mu Bufaransa yaje kubona ababyeyi b’abafaransa bemeye kumurera(adopt).

    Adam Jean Pierre yitabye Imana nyuma y’imyaka 39 ari muri koma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-ku-mukinnyi-w-umufaransa-witabye-imana-amaze-imyaka-39-muri-koma

  • Manchester City iyoboye izindi kipe mu kugira abakinnyi bahenze cyane ubateranyije [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City iheruka kugura Jack Grealish miliyoni 100 z'amapawundi niyo iyoboye izindi kipe mu kugira abakinnyi bahenze ubateranyije aho yaje imbere ya PSG na Manchester United ziyubatse cyane mu myaka mike ishize.

    Urubuga rwa CIES, rwatangaje ko ikipe City ariyo iyoboye ku rutonde rw'amakipe afite abakinnyi bahenze ubateranyije aho yavuze ko bose ugiye kubashyira ku isoko wakwinjiza miliyoni 926 z'amapawundi.

    Mukeba wa City ariwe Manchester United ari ku mwanya wa kabiri aho iyi kipe ya Cristiano Ronaldo irushwa miliyoni 49 z'amapawundi.

    Guhenda kwa United kwaturutse ko muri iyi mpeshyi yaguze abakinnyi nka Jadon Sancho fkuri miliyoni 73 z'amapawundi, Raphael Varane kuri miliyoni 42 z'amapawundi na Cristiano Ronaldo kuri miliyoni 19.8 z'amapawundi.

    Uru rutonde rwihariwe n'amakipe 6 yo mu Bwongereza arimo na Arsenal ihagaze nabi mu kibuga iri ku mwanya wa 9.

    Chelsea yaguze Lukaku miliyoni 97.5 z'amapawundi iri ku mwanya wa 5 ku rutonde imbere ya Liverpool ya 6.

    PSG yaje ku mwanya wa 3 ahanini kubera ko abakinnyi yazanye nka Georginio Wijnaldum, Gianluigi Donnarumma, Sergio Ramos na Lionel Messi bose baziye Ubuntu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-iyoboye-izindi-kipe-mu-kugira-abakinnyi-bahenze-cyane

  • AS Kigali idafite bamwe mu bakinnyi baheruka kuyisinyira yerekeje muri COMORES (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu birwa bya Comores, aho yabanje kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma igafata urugendo rujya muri Comores.

    Iyi kipe yahagurutse idafite bamwe mu bakinnyi baheruka kuyisinyira barimo Kakule Mugheni Fabrice wasinyiye iyi kipe aheruka kubagwa, umutoza Eric Nshimiyimana akaba yatangaje ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati azamera mu byumweru bibiri.

    Iyi kipe kandi yagiye idafite undi mukinnyi wo mu kibuga hagati, akaba ari Kalisa Rachid uheruka gusinyira iyi kipe andi masezerano y’imyaka ibiri, akaba nyuma y’imvune yagiye agira mu mwaka ushize w’imikino, ubu yongeye kuvunika bizasaba ko yongera kubagwa.

    Undi mukinnyi iyi kipe idafite ni umunyezamu Batte Shamiru wavunitse mu mukino wa gicuti wabahuje na AS Maniema, mu gihe rutahizamu Saba Robert nawe waje muri iyi kipe afite imvune we yatangiye kumererwa neza akaba yajyanye n’ikipe.

    Mu bandi bakinnyi iyi kipe iheruka gusinyisha, harimo myugariro Lamine Moro wakiniraga Yanga yo muri Tanzania, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu wasinye ejo, aba bombi bakaba batarabona ibyangombwa bibemerera gukina iyi mikino mpuzamahanga.

    Bahaguruka i Kanombe

    Urutonde rw’abakinnyi AS Kigali yajyanye mu birwa bya Comores

    1 NTWALI Fiacre
    2 Rugero Chris
    3 RUGWIRO Herve
    4 RURANGWA Mossi
    5 ISHIMWE Christian
    6 AHOYIKUYE Jean Paul r
    7 RUGIRAYABO Hasani
    8 RUKUNDO Denis
    9 KWIZERA Pierre
    10 BUTERA Andrew
    11 KAYITABA Jean Bosco
    12 BIRAMAHIRE Abeddy
    13 LAWAL Abubakar
    14 NIYIBIZI Ramadhan
    15 SHABANI Hussein
    16 BAVAKURE NDEKWE Felix
    17 UWIMANA Guillain
    18 NIYONZIMA Haruna
    19 BISHIRA Latif
    20 SABA Robert

    Ubwo ikipe yari imaze kugera Addis Ababa muri Ethiopia

    source : https://ift.tt/3h8ThCo

  • Niyonzima Olivier Seif yateye utwatsi iby’ibiganiro yagiranye na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Seif wamaze gusinyirira ikipe ya AS Kigali, yahakanye yivuye inyuma ko yaba yaragiranye ibiganiro na Rayon Sports yahozemo.

    Mbere yo kongera amasezerano muri APR FC, byavuzwe ko Seif yifuzwa na Rayon Sports yahozemo, na nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imurekuye, byavuzwe ko yaganiriye na Rayon Sports.

    Amakuru yavugaga ko impande zombi zemeranyijwe miliyoni 18 ariko Rayon Sports ntiyahita izibona.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, nyuma yo gusinyira AS Kigali, yabajijwe icyabuze ngo asubire muri Rayon Sports, aratsemba avuga ko nta biganiro byigeze bibaho.

    Ati “nta kintu na kimwe mbiziho ibyo ngibyo, ni namwe mbyumvanye. Nta biganiro na bike twagiranye.”

    Niyonzima Olivier Seif yasinyiye AS Kigali amazezerano y’imyaka 2, aho yatanzweho miliyoni 20, akaba azajya ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Seif avuga ko nta biganiro yigeze agirana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/niyonzima-olivier-seif-yateye-utwatsi-iby-ibiganiro-yagiranye-na-rayon-sports

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe MINISPORTS na FERW… – #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa yanditswe na Mutore David wakinnye uyu mukino igihe kitari gito, iragira iti:

    Nitwa Mutore David, nkaba ndi Umunyarwanda n'umukunzi w'ikipe y'Igihugu ya Basketball na sport muri rusange. Umukino wa Basketball narawukinnye kugeza ku rwego rwo gukinira ikipe ya Université nigagaho. Nkaba kandi nkurikira n'imikino Mpuzamahanga yawo, na champiyona ikomeye ku Isi yawo izwi nka NBA.

    Ndashaka kuvuga gato aho umukino wa Basketball ugeze ku Isi, aho ikipe yitoje neza yanatsinda ayahoze adakorwaho mbere. Natanga urugero rw'aho nk'ikipe ya Nigeria iherutse gutsinda iya Amerika (USA) mu mukino wa gicuti, kandi abawukurikira kenshi bazi ko byibura mu bakinnyi icumi ba mbere ku Isi haba harimo umunani ba Amerika. Ndetse n'igikombe cy'Isi giheruka cya 2019 cyatwawe n'ikipe ya Espagne. Si aho gusa kuko abakurikira zone ya gatanu duherereyemo bazi uko ikipe ya Misiri yajyaga itsinda izirimo zose biyoroheye cyane atari ko bikimeze ubu.

    Nyuma yo kubona ubushobozi bw'abakinnyi ikipe y'igihugu cy'u Rwanda ifite, nkurikije ko kandi ikipe yadutsinze ikatubuza gufata umwanya wa mbere mu itsinda iturushije amanota umunani gusa yabashije kugera muri 1/2, mu gihe nabonye twaragize ikibazo cy'imitoreze mibi,  mbona twakagombye kuba twarageze mu byiciro bikurikira kurenza aho twagarukiye, bityo nkaba mbona igihe cyo gushimira umutoza ngo yaragerageje cyakagombye kuba cyararenze kuko nta kindi kibura ngo tubone intsinzi.

    Muri rusange turashimira ishyaka abakinnyi bagaragaje, ariko ngasanga barabuze imitoreze myiza ngo bagere kure harenzo aho bageze.

    Amwe mu makosa y'imitoreze itari myiza ikipe yagaragaje natangaho urugero ni aya akurikira:

    1.   Mu kuzibira ngo udatsindwa (defense) barahuzagurikaga cyane, bagakora ikosa udashobora gusangana indi kipe ikomeye iyo ariyo yose, aho abakinnyi bageze kuri batatu bata abo bari bafashe bakajya kwaka umupira wo gukina umukinnyi umwe bamusanze mu rubuga rwe, bakaza abareba mu maso mu busanzwe bizwi nka ‘Pressing’ ariko byakorwaga nabi cyane. Ingaruka byagiraga ni uko uwo mukinnyi yahitaga aha umupira wo gukina bagenzi be bari bafashwe na ba bandi baje bamusanga, ugasanga batsinze amanota aboroheye cyane.

    2.   Kutamenya gukoresha neza abakinnyi afite, aho wasangaga akuramo Ibe cyangwa Gasana bakamara umwanya muremure hanze, mu gihe byagaragaraga ko ibyo batanga mu kibuga nta wundi musimbura wabyo uhari. Natanga urugero kuri Ibe mu gihe twakinaga na Cape verde, kumukuramo mu gace ka kane kandi nta kibazo cy'amakosa afite cyangwa byamunaniye, ari byo byatumye umukinnyi wa Cape verde muremure cyane witwa Tavarez (22) atugora cyane. Mu gihe mu yandi makipe akomeye tubona iyo bafite umukinnyi ukomeye udafite umusimbura bagerageza bagashaka uko yakina iminota myinshi ishoboka ndetse rimwe na rimwe yose, banyuze mu nzira zo kwaka akaruhuko (time out).

    3.  Kudaha Nshobozwanumukiza icyizere ngo abe yamubanzamo cyangwa akine iminota myinshi, mu mukino wa Guinea wo gukuranywamo. Abenshi babonye ibyo Nshobozwanumukiza yakoze mu mukino wa Cape verde, aho yagiyemo ukabona ateye ishyaka bagenzi be bigatuma tubigaranzura hafi kubatsinda, ariko natunguwe n'uko mu mukino wa Guinea n'ubundi umutoza yamubanje hanze ndetse akaza kumushyiramo atinze, kandi nabwo agiyemo agahindura ibintu. Ikindi ni uko Nshobozwanumukiza we na Kenneth Gasana bakora ibintu utapfa gusangana benshi, byo kugerageza gucenga winjira aho batsindira (penetration), bituma abakinnyi muhanganye batangira guta abo bari bafashe bigaha umwanya abo mubana wo guhagarara neza bagatsinda ntawubabangamiye. Ku bw'ibyo nkaba nsanga yagakwiye gukina umwanya muremure ushoboka.

    4.   Kudakoranira ibyo bita ama screen (écran) ahagije, cyane cyane kuyikorera abakinnyi bafite umupira wo gukina mu gihe ashaka kwinjira (penetration) aho usanga mu mikino ikomeye bikorwa cyane, kandi nyamara bigira akamaro natwe twanabishobora.

    5. Kwirundira ku mukinnyi muhanganye ugerageza kwinjira, mukamukurikira mwese mugasiga abo mwari mufashe. Ingaruka ni uko abakinnyi bakomeye bababeshyaga ko bagiye kwinjira cyangwa gutera mu nkangara (to shoot), hanyuma bamwirundaho agahereza uwo bakagombye kuba bafashe. Abasanzwe bareba amakipe akomeye, babona ko n'iyo umukinnyi agucitse, mugenzi wawe akwakira nawe ugahita wihuta ufata uwo yari afashe bitajemo akavuyo no guhuzagurika nk'uko twe twabibonaga.

    6.  Kudakoresha uburyo butandukanye bwo gutsinda mu gihe ubundi buri kugorana. Urugero ni nko gukora ‘Quick transition’ icyo wakwita ‘Counter attack’ mu mupira w'amaguru, aho bamwe bahita biruka vuba vuba bakajya gutsinda bagenzi babo, bagahita bamuhereza umupira imbere badatinze.

    7.   Kudatoza abakinnyi uburyo abandi bakoresha. Urugero ni nko mu kwirinda amakosa yitwa ‘Offence foul’ usanga ari menshi muri iri rushanwa, bitandukanye n'andi akomeye, mu gihe bashaka kwinjira (penetration) bakaba bakwiga gukora nk'icyo bita ‘Euro step’ cyangwa mu gihe ushaka gushyira mu nkangara kandi bagufashe, bakaba bakwiga gukora n'icyo bita ‘Step back’.

    Ibi mvuze ni bicye muri byinshi nshobora kuvuga, kandi ntabwo ari ibintu bisaba ko ugira abakinnyi b'ibihangange n'ubwo n'abacu batoroshye ngo ubikore, ahubwo ni utuntu ducye umutoza mwiza yatoza buri wese ugeze kuri ruriya rwego, no kumenya gukoresha neza abo afite ibintu mbona uyu mutoza dufite adakora neza.

    Murakoze

    Mutore David 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109239/ibaruwa-ifunguye-yandikiwe-minisports-na-ferwaba-nyuma-ya-afrobasket2021-109239.html

  • AS Kigali yahaye Niyonzima Olivier Seif akayabo arayisinyira #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka Seif yamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali nyuma yo guhabwa miliyoni 20FRW akayisinyira amasezerano y'imyaka 2.

    Uyu mukinnyi uheruka gutandukana na APR FC azira imyitwarire mibi,yamaze kubona ikipe nshya nubwo byavugwaga ko ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.

    Kuwa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, ubuyobozi bw'Ikipe y'Ingabo bwafashe icyemezo cyo gutandukana na Niyonzima Olivier 'Seif' kubera imyitwarire mibi nubwo yari yongerewe amasezerano hasigaye kumwishyura.

    Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.

    Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yahaye-niyonzima-olivier-seif-akayabo-arayisinyira

  • Byiringiro Lague azajya yambara casque mu kibuga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na APR FC Byiringiro Lague agiye kuzajya akina yambaye casque nyuma yo gukubitwa inkokora n'umukinnyi wa Kenya ku mukino banganyijemo 1-1.

    Umukino wa kabiri w'u Rwanda mu Itsinda E ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Umukinnyi Lague yavuyemo ku munota wa 27, asimburwa na Meddie Kagere nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso n'umukinnyi wa Kenya.

    Rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' na APR FC, azamara hagati y'amezi atatu n'atandatu adakina ndetse azajya yambara 'casque' imurinda mu isura mu gihe ari mu kibuga.

    Nyuma yo gukomereka uyu mukinnyi yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

    Gukomereka kwe bivuze ko ashobora kutazakinira APR FC mu majonjora abiri abanza ya CAF Champions League ndetse ntazakinira n'Amavubi mu mikino ibiri azahuramo na Uganda

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-azajya-yambara-casque-mu-kibuga/

  • Seif yaruciye ararumira abajijwe impamvu yatandukanye na APR FC, yasobanuye iby’ideni bivugwa ryamwimishije ‘release letter’ #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Seif nyuma yo gusinyira ikipe ya AS Kigali, yavuze ko atakwinjira mu cyatumye atandukana n’ikipe ya APR FC, n’aho ideni rivugwa ryamwimishije’release letter'(urupapuro rumurekura) atari byo kuko ngo niba arifite ni we uzaryishyura.

    Mu mpera za Nyakanga 2021 nibwo APR FC yatangaje abakinnyi yongereye amasezerano, harimo na Niyonzima Olivier Seif.

    Mu ntangiriro za Kanama nibwo APR FC yatangaje ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yatandukanye n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Uyu mukinnyi wamaze gusinyira AS Kigali yavuze ko atakwinjira mu bibazo byatumye atandukana na APR FC ariko na none ngo nta myitwarire mibi yishinja.

    Ati “Urumva ni ibintu biri hagati yanjye n’ikipe yandekuye ntabwo ari ibyo gutangaza mu itangazamakuru. Ibyo byararangiye ntabwo nabisubiramo.”

    “Nta myitwarire mibi nishinja, urumva ushobora kujya mu ikipe ntimwumvikane mugatandukana ni ibintu bisanzwe.”

    Ku kibura ngo abone release letter nk’uko byavuzwe ko ntayo arahabwa na APR FC, yavuze ko nta kintu na kimwe kibura ngo abone uru rupapuro uretse umwanya gusa.

    Ati “Nta kintu na kimwe kibura, nabonye ikipe kandi mbere ntabwo nari nyifite, ubu nta kibazo nayibona, urumva twari mu ikipe y’igihugu ntabwo nabonye umwanya wo kujya kuyifata.”

    Ku kijyanye n’uko byaba byaratewe n’inguzanyo yafashe muri banki ya Zigama CSS agatanga umwishingiziho APR FC, yavuze ko atari byo kuko na we ari umunyamuryango wa banki, bityo ko n’ideni yafashe ko ari we uzaryishyura.

    Ati “Ukuri urumva nanjye ndi umunyamuryango wa banki, nemerewe gufata inguzanyo rero ndumva nta gitangaza kirimo, kuri release letter isaha n’isaha nayifata, ni nk’uko na we wajya gufata ideni ahantu, ideni ni iryanjye ntawuzarinyishyurira. Siyo mpamvu ntarayibona ni amagambo y’abantu bagenda bavuga.”

    Niyonzima Olivier Seif yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, 2015-19 yakiniye Rayon Sports ni mu gihe 2019-21 yakiniraga APR FC.

    Niyonzima Olivier Seif yavuze ko nta kibura ngo ahabwe release letter

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-yaruciye-ararumira-abajijwe-impamvu-yatandukanye-na-apr-fc-yasobanuye-iby-ideni-bivugwa-ryamwimishije-release-letter

  • Nyuma yo gutandukana na APR FC, Seif yasinyiye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    AS Kigali yamaze gisinyisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif watandukanye na APR FC amasezerano y’imyaka 2.

    Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021 nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko itazakomezanya na Niyonzima Olivier Seif bari batangaje ko bongereye amasezerano y’imyaka 2.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2021 nibwo AS Kigali yasinyishije Niyonzima Olivier Seif amasezerano y’imyaka 2.

    Niyonzima Olivier Seif yakiniye ikipe ya Rayon Sports kuva muri 2015 kugeza 2019, kuva 2019 kugeza 2021 umukinnyi w’ikipe ya APR FC.

    Seif asinya amasezerano muri AS Kigali

    Seif yasinyishijwe na perezida wa AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gutandukana-na-apr-fc-seif-yasinyiye-ikipe-nshya

  • Abakinnyi 14 ntakuka b’ikipe y’igihugu bazakina igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres utoza ikipe y’Igihugu ya Volleyball mu bagabo, yamaze gutoranya abakinnyi 14 azifashisha muri iki gikombe kizabera mu Rwanda muri uku kwezi.

    Kuva tariki ya 5 Nzeri (ejo hashize) kugeza tariki ya 16 Nzeri ni bwo igikombe cy’Afurika mu bagabo kizaba gikinwa muri Kigali Arena, gusa irushanwa nyirizina ryo rizatangira ku munsi w’ejo.

    Mu bakinnyi 17 yari asigaranye mu mwiherero, Paulo De Tarso akaba yamaze gusezerera 3 barimo Niyogisubizo Samuel(Tyson), asigaranye 14 bagomba kuzakina iki gikombe.

    Iri rushanwa rizahuza ibihugu 17 ari byo; Rwanda, Tunisia, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Democratic Republic of Congo, Egypt, Ethiopia, Guinea, Kenya, Mali, Morocco, Niger, Nigeria, South Sudan, Tanzania na Uganda.

    Tombola y’uko amakipe azaba ameze mu matsinda ikaba iteganyijwe ku uyu munsi Saa Moya z’ijoro.

    Abakinnyi 14 u Rwanda ruzifashisha muri iki gikombe cy’Isi

    Nsabimana Mahoro Yvan, Ndayisaba Sylvestre, Muvara Ronald, Sibomana Placide, Dusabimana Vincent, Karera Emile, Rwigema Simon, Yakan Guma Lawrence, Dusenge Wickliff, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Akumuntu Kavalo Patrick, Nkurunziza John na Ndamukunda Flavien.

    Umutoza yamaze guhitamo 14 azakoresha muri iki gikombe cy’Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-14-ntakuka-b-ikipe-y-igihugu-bazakina-igikombe-cy-afurika