Tag: Imikino

  • Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza muri #Qatar2022 atsindwa #rwanda #RwOT

    Igitego cya Adama Traore ku munota wa 19 w'umukino nicyo cyahesheje intsinzi Mali imbere y'u Rwanda mu mukino wabereye kuri Adrar Stadium mu gihugu cya Maroc.

    U Rwanda rwatangiye uyu mukino rurushwa cyane,byatumye ku munota wa 18 Mali ibona penaliti nyuma y'ikosa Yannick Mukunzi yakoreye Moussa Djenepo, wayitereye ariko Emery Mvuyekure ayikuramo.

    Nyuma y'umunota umwe gusa,ubwugarizi bw'Amavubi bwakoze ikosa rikomeye ryatumye Adama Traore atsindira Mali igitego cya mbere ari nacyo cyabonetse muri uyu mukino.

    Ku munota wa 29, Mashami Vincent yakoze impinduka za mbere Ngwabije Bryan Clovis aha umwanya Byiringiro Lague mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi gusa ntabwo byagize icyo bitanga kuko igice cya mbere cyarangiye ari 1 cya Mali ku busa bw'u Rwanda.

    Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka,Niyonzima Olivier Seif asimbura Yannick Mukunzi wari wabonye ikarita y'umuhondo ku munota wa 15, Haruna Niyonzima nawe asimbura Hakizimana Muhadjiri.

    Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0 gusa igice cya kabiri yari yagerageje kwinjira mu mukino ugereranyije n'igice cya mbere.

    Umunyezamu Mvuyekure niwe witwaye neza cyane ugereranyije n'abandi ku ruhande rw'u Rwanda.

    Amavubi azakina na Kenya ku cyumweru nyuma y'uko iyi kipe izaba yesuranye na Uganda kuri uyu wa Kane.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku Rwanda: Emery Mvuyekure, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatangiye-urugendo-rwo-gushaka-itike-yo-kwerekeza-muri-qatar2022

  • Cristiano Ronaldo yakoze agahigo gashya mu mupira w'amaguru ku isi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022,Ronaldo yakiniye Portugal umukino wa 180 bahura na Ireland birangira ayitsindiye ibitego 2 byatumye ahita aba umukinnyi wa mbere ku isi utsindiye igihugu cye ibitego byinshi akuyeho agahigo ka Ali Daei ukomoka muri Iran banganyaga ibitego 109.

    Igihugu cya Ireland cyari icya 45 Cristiano Ronaldo yinjije igitego.

    Ronaldo nk'ibisanzwe yabaye umucunguzi wa Portugal kuko nyuma yo guhusha Penaliti ku munota wa 15,Ireland yabonye igitego gitsinzwe na myugariro John Egan.

    Iki gitego cyagoye Portugal ku cyishyura kugeza ku munota wa 89 ubwo Ronaldo yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yahawe na Goncalo Guedes.

    Nyuma y'iminota 90,umusifuzi yongeyeho 8 yatumye Ronaldo akora amateka aho yatsinze igitego cy'intsinzi ku munota wa 7 w'inyongera ahesha Portugal amanota 3 y'ingenzi.

    Cristiano Ronaldo aherutse kwerekeza mu ikipe ya Manchester United avuye muri Juventus.

    𝐔𝐫𝐮𝐭𝐨𝐧𝐝𝐞 𝐫𝐰'𝐚𝐛𝐚𝐦𝐚𝐳𝐞 𝐠𝐮𝐭𝐬𝐢𝐧𝐝𝐢𝐫𝐚 𝐢𝐛𝐢𝐡𝐮𝐠𝐮 𝐛𝐲𝐚𝐛𝐨 𝐢𝐛𝐢𝐭𝐞𝐠𝐨 𝐛𝐲𝐢𝐧𝐬𝐡𝐢

    111 CRISTIANO Ronaldo
    109 Ali Daei
    89 Mokhtar Dahari
    84 Ferenc Puskas
    79 Godfrey Chitalu
    78 Hussein Saeed
    77 Pelé
    76 Lionel Messi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yakoze-agahigo-gashya-mu-mupira-w-amaguru-ku-isi

  • Ninde winjiye, ninde wasohotse mu makipe muku… – #rwanda #RwOT

    Amakipe menshi akunda gutungurana mu masaha ya nyuma mbere y'uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifungwa, bakagura cyangwa bagatizwa abakinnyi bakomeye, banafite izina riremereye i Burayi.

    Mu masaha ya nyuma mbere y'uko iri soko ry'abakinnyi i Burayi rifunga, abakinnyi batandukanye bahinduye amakipe, barimo abaguzwe abandi baratizwa. Uru ni urutonde rw'abakinnyi bahinduye amakipe mu masaha ya nyuma y'iri soko:

    23:45 Saul Niguez wakiniraga Atletico Madrid yatijwe Chelsea

    23:00 Salomon Rondon wakiniraga Dalian Professional yerekeje muri Everton

    22:54 Takehiro Tomiyasu wakiniraga Bologna yerekeje muri Arsenal

    21:50 Odsonne Edouard wakiniraga Celtic yerekeje muri Crystal Palace atanzweho £14m

    20:30 Alex Kral wakiniraga Spartak Moscow yatijwe West Ham United

    18:30 Emerson Royal wakiniraga Barcelona yerekeje muri Tottenham atanzweho £25.8m

    18:10 Ademola Lookman wakiniraga RB Leipzig yatijwe Leicester

    17:30 Abdallah Sima wakiniraga Slavia Prague yerekeje muri Brighton

    16:15 Daniel James wakiniraga Manchester United yerewkeje muri Leeds United atanzweho £25m

    09:39 Cristiano Ronaldo wakiniraga Juventus yerekeje muri Manchester United atanzweho £12.85m aziyongeraho £6.85m

    09:00 Nikola Vlasic wakiniraga CSKA Moscow yerekeje muri West Ham

    00:25 Antoine Griezmann wakiniraga FC Barcelona yatijwe Atletico Madrid

    22:15 Hector Bellerin wakiniraga Arsenal yatijwe Real Betis

    20:45 Alex Runarsson wakiniraga Arsenal yatijwe OH Leuven

    18:40 Ethan Ampadu wakiniraga Chelsea yatijwe Venezia

    17:30 Eduardo Camavinga wakiniraga Rennes yerekeje muri Real Madrid

    17:30 Andre-Frank Zambo Anguissa wakiniraga Fulham yatijwe Napoli

    16:35 Reiss Nelson wakiniraga Arsenal yatijwe Feyenoord

    08:12 Moise Kean wakiniraga Everton yatijwe Juventus

    Isoko ry'abakinnyi i Burayi rizongera gufungura muri Mutarama 2022.

    Edouardo Camavinga yerekeje muri Real Madrid

    cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United nyuma y’imyaka 12

    Griezmann yasubiye muri Atletico Madrid atijwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109089/ninde-winjiye-ninde-wasohotse-mu-makipe-mukunda-mu-masaha-ya-nyuma-yigura-nigurisha-ryabak-109089.html

  • Mali ntabwo twayubaha birenze – Mashami Vincent wagize icyo asaba abafana b’Amavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko ikipe ya Mali bagiye guhura ari ikipe ikomeye yo kwitondera ariko na none atari ikipe yo kubaha birenze kuko n’Amavubi yiteguye neza.

    Uyu munsi u Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, Amavubi akaba ari mu itsinda E na Uganda, Kenya na Mali.

    Amavubi aratangira asura Mali, ni umukino uri bubere muri Maroc, aho ubu abakinnyi bose bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko Mali ari ikipe yo kwitondera ariko na none atari ikipe yo kubaha cyane kuko n’Amavubi yiteguye neza ashaka gutangira atsinda.

    Ati 'Ni ikipe twakitondera, ni ikipe tutasuzugura cyangwa se ngo tuyubahe na none birenze, gusa turabizi ko ari ikipe ikomeye yiteguye neza, ifite abakinnyi beza, kandi koko buri wese aba yifuza gutangira umukino wa mbere atsinda, turabyifuza nabo barabyifuza, twese tugomba kubikorera.'

    Yasabye abanyarwanda kubasengera, bakabashyigikira kuri uru rugamba batangiye uyu munsi kuko abizi neza ko n’abo bashaka iyi ntsinzi.

    Ati 'Abanyarwanda birumvikana nk’abakunzi b’ikipe y’igihugu cyabo, barabizi ko dufite urugamba, ndabizi ko atari twe twenyine kuko iyo dufite nabo baba barufite, baba baturi inyuma badusengera, ndibaza ko kuri uyu mukino bazadushyigikire ku mateleviziyo hirya no hino aho bazaba bari, bazadusengere, natwe tuzakora ibishoboka byose ntituzabatabe mu nama.'

    Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, abona umusaruro bamaze iminsi babona hari icyo ushobora kuza kubafasha kuri uyu mukino.

    Ati 'Twari tumaze iminsi twitwara neza, tudatsindwa, nanavuga ko bishobora kongera kuduha imbaraga kuri uyu mukino n’ubwo buri mukino uba ufite isura yawo, natwe nk’u Rwanda dufite intego yacu nizera ko Imana nidufasha tutagomba gutsindwa uyu mukino.'

    Uyu mukino w’u Rwanda na Mali uraba ku isaha Saa Tatu z’ijoro z’i Kigali mu Rwanda ukaba uri bubere kuri Adrar Stadium yakira ibihumbi birenga 45.

    Mashami ngo nubwo Mali ari ikipe nziza ariko ngo ntabwo bayubaha cyane

    Haruna Niyonzima abona umusaruro bamaze iminsi batanga ushobora kubafasha ku mukino w’uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mali-ntabwo-twayubaha-birenze-mashami-vincent-wagize-icyo-asaba-abafana-b-amavubi

  • Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira Kalimba Alice wakiniraga ikipe ya Scandinavia y'abagore y'umupira w'amaguru yasinye imyaka ibiri muri The Tigers Sports Academy, ikipe y'umupira w'amaguru yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzaniya.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Kanama 2021, ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo The Tigers Sports academy yatangaje ko yamaze gusinyisha, Kalimba Alice umunyarwandakazi wari usanzwe ukina hagati mu kibuga muri Scandinavia WFC.

    Kalimba Alice w'imyaka 22, biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda, mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Nzeli, cyane ko iyi kipe yamaze no kumwoherereza amafaranga yo gushaka ibyangombwa.

    Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y'imyaka ibiri, ishobora kongerwa mu gihe yaramuka yitwaye neza.

    Alice yazamukiye muri Remera Rukoma ubwo yari akiga, yayivuyemo ajya muri AS Kigali yavuyemo muri 2020 yerekeje muri Scandinavia WFC banatwaranye igikombe cya shampiyona.

    Undi mukinnyi watangajwe n'iyi kipe ni umunyezamu witwa Umubyeyi Zakia nawe wakiniraga ikipe ya Scandinavia Women Football Club.

    Uyu mwali w'imyaka 22 nawe yasinye amasezerano y'imyaka ibiri, ni umukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye arimo Ecole Secondaire Mutunda, As Kamonyi ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi.

    The Tigers Sports academy yerekejemo ni ikipe nshya mu cyiciro cya mbere muri Tanzaniya, iherereye mu mujyi wa Dodoma , gusa igaragaza ko ifite amikoro bigendeye ku bakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu bitandukanye ikomeje gusinyisha.

    The post Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kalimba-alice-na-umubyeyi-zakia-bakiniraga-scandinavia-wfc-berekeje-mu-ikipe-ya-tigers-sports-academy-yo-muri-tanzania/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kalimba-alice-na-umubyeyi-zakia-bakiniraga-scandinavia-wfc-berekeje-mu-ikipe-ya-tigers-sports-academy-yo-muri-tanzania

  • Amakipe 20 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko amakipe 20 ari yo yamaze kwiyandikisha kuzakina icyiciro cya kabiri umwaka w’imikino 2020-2021 hashakwamo amakipe abiri azamuka.

    Aya makipe uko ari 20 agomba gukina shampiyona yishakamo amakipe abiri azamuka mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022 asimbura Sunrise FC na Muhanga FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

    Byari byitezwe ko amakipe 28 ari yo yagombaga kuzakina iki cyiciro, gusa tariki ya 27 Kanama 2021, umunsi wa nyuma wo kwiyandikisha ku makipe yiteguye gukina, warangiye hiyandikishije amakipe 20 gusa.

    Aya makipe uko ari 20 ntabwo azakina ngo buri imwe ihure n’indi, ahubwo bitewe n’igihe gihari ko ari gito, hazaho tombola maze amakipe atsinze akomeze mu kindi cyiciro, atsinzwe avemo.

    Biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 18 z’uku kwezi, ni mu gihe izasozwa tariki ya 11 Ukwakira, ni mbere y’iminsi 5 gusa kugira ngo icyiciro cya mbere gitangire.

    Amakipe 20 yamaze kwiyandikisha

    Rwamagana City FC, Vision FC, The Winners FC, Heroes FC, Kirehe FC, Intare FC, Impeesa FC, Rugende FC, Gasabo United, Vision Jeuness Nouvelle FC, Interforce FC, Esperance Sportive de Kigali, Nyanza FC, La Jeunesse FC, Amagaju FC, Gicumbi FC, UR FC, Etoile del’Est FC na Pepiniere FC

    Amakipe 20 yamaze kwiyandikisha gukina icyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-20-niyo-yiyandikishije-gukina-icyiciro-cya-kabiri

  • Ibyo Umukinnyi w'imena w'Amavubi yavuze nyuma yo gusezererwa muri #Afrobasket – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 30 Kanama 2021 nibwo ikipe y'U Rwanda, Amavubi, ya Basketball yasezerewe mu mikino ya Afrobasket 2021 irimo kubera muri Kigali Arena aho yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Guinée amanota 72 kuri 68.

    Gasana Kenneth Herbert, umwe mu bakinnyi b'imena b'Amavubi, abinyujije kuri story ye ya instagram yavuze amagambo akomeye yiganjemo gushimira abanyarwanda ukuntu bashyigikiye ikipe y'U Rwanda muri Afrobasket 2021.

    Gasana Kenneth Herbert

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umukinnyi-wimena-wamavubi-yavuze-nyuma-yo-gusezererwa-muri-afrobasket/

  • Kwizera Olivier yavuze ku kwirukanwa mu mwiherero w'Amavubi yigarika Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye B&B FM, yavuze ko atigeze abwirwa ikosa yakoze mbere yo kwirukanwa ndetse yemeza ko ibyabaye byari bigamije kumwangisha abafana.

    Ati “Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi, kuri njye numva bari kubanza kumbwira ikosa nakoze mbere yo kunyirukana.

    Narabyutse ngiye kujya mu myitozo bambwira ko ntari bukore, nagumye kuri Hoteli noneho njya ku cyumba cy'umutoza nshaka kumusobanurira, ambwira ko bafashe umwanzuro w'uko ndi butahe. Namubajije ikosa nakoze yanga kugira icyo ambwira.'

    Avuga ko abona ari umugambi wacuzwe wo kumwangisha abafana kuko akantu kose kabaye gakabirizwa, we abona nta kibazo kuko nta tegeko yishe.

    Ati “Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi…Ku byabaye ntacyo nabirenzaho, nibaza impamvu ahubwo abantu bahora bangendaho ikibaye cyose kigahita kijya mu itangazamakuru, ubwo bukangurambaga bwo kunyangisha abantu kuki ari njyewe? Ni ukubera iki?'

    Kwizera Olivier wakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w'imikino, yahakanye ko nta masezerano ayifitiye ahubwo iri kubangamira uburenganzira bwe.

    Ati 'Njye icyo nzi nasinye umwaka umwe udafite andi mabwiriza, nasabye amasezerano yanjye kuva umwaka ushize muri Kanama ubwo nasinyaga kugeza nubu barayanyimye.”

    Kwizera yavuze ko yagiye abona amakipe arimo abiri yo muri Angola, Young Africans yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya n'izindi zo hanze ariko yabuze ibaruwa imurekura kuko Rayon Sports yayimwimye.

    Uyu musore yavuze ko agiye gushaka indi kipe akinamo kuko aricyo cyihutirwa ndetse yemeza ko Rayon Sports nta masezerano bafitanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kwizera-olivier-yavuze-ku-kwirukanwa-mu-mwiherero-w-amavubi-yigarika-rayon

  • Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, APR FC yateguye umukino wa gicuti uzayihuza na AS Maniema Union yo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, APR FC yatangajeko yateguye umukino wa gicuti uzayihuza na AS Maniema Union yo muri Kongo Kinshasa.

    Ni umukino uzakinwa kuri uyu wa gatatu, tariki ya 1 Nzeri 2021, biteganyijwe ko uzakinwa ku isaha ya saa cyenda z'amanywa kuri stade Ikirenga iherereye i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo.

    Ni umukino wo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, aho APR FC izakina na Mogadishu City FC yo muri Somalia, umukino ubanza ukazabera muri Djibouti bitewe n'umutekano muke urangwa muri Somaliya.

    Imikino ibanza y'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League izakinwa hagati y'iya 10 n'iya 13 Nzeli 2021, APR FC ikazahura na Mogadishu City FC, mu gihe AS Maniema Union izahura na Buenguidi Sports yo muri Gabon.

    The post Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-apr-fc-igiye-gukina-umukino-wa-gicuti-na-as-maniema-mu-rwego-rwo-kwitegura-imikino-nyafurika-ihuza-amakipe-yabaye-aya-mbere-iwayo-aho-bazakina-na-na-mogadishu-city-fc-yo-muri-somalia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-apr-fc-igiye-gukina-umukino-wa-gicuti-na-as-maniema-mu-rwego-rwo-kwitegura-imikino-nyafurika-ihuza-amakipe-yabaye-aya-mbere-iwayo-aho-bazakina-na-na-mogadishu-city-fc-yo-muri-somalia