
Tag: Imikino
-
Noam Emeran wa Manchester wifuzwa n’Amavubi yasoje shampiyona mu byishimo #rwanda #RwOT
Nubwo Manchester United U21 itasoje ku mwanya wa mbere, Noam Emeran yasoje shampiyona mu byishimo atsinda ibitego 2 mu mukino banganyijemo na Leicester City.
Uyu rutahizamu usatira anyuze ku ruhande w’imyaka 20 ukinira Manchester United y’abatarengeje imyaka 21, yakinnye iminota 90 mu mukino banganyijemo na Leicester City.
Ejo hashize nibwo iyi kipe yasozaga shampiyona y’abatarengeje imyaka 21 mu Bwongereza aho yari yakiriye Leicester City.
Umukino waje kurangira amakipe yombi anganya 2-2 aho ibitego byose bya Manchester United byatsinzwe n’umunyarwanda Noam Emeran ku munota wa 37 ndetse na 84 kuri kufura.
Mu gihe amakipe nka West Ham na Wolves ashobora kubakura ku mwanya bariho, iyi iri ku mwanya wa 9 n’amanota 30, Manchester City isigaje umukino umwe ni yo ya mbere 57.
Emeran Noam yasoje shampiyona atsinda ibitego 2 -
abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
20″ Police FC irasimbuje
Umutoza Mashami Vincent nyuma yo kurushwa mu kibuga hagati, Mugiraneza Miggy amuvanye mu kibuga, hinjira RutoneshaÂ
Police FC yabuze umunyezamu wayo Kwizera Janvier usanzwe ubanza mu kibuga, ndetse biri gutuma umutekano wo mu izamu udahagaze neza.
abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
13″ Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri
Rayon Sports ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Musa Esenu uraje umupira ba myugariro ba Police FC bahagaze nabi, ntibamenya aho umupira uciye
10″ Rayon Sports irimo kugora ikipe ya Police FC kubera abakinnyi barimo kunyura mu mpande, Joachim arimo aragora cyane Rutanga uri ibumoso, ndetse na Onana akaba ari kuzenguruka ikibuga cyose
06″ Igitego cya Rayon Sports
Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Ngendahimana Eric ku mupira uvuye muri koroneri, ashyiraho umutwe
15:30 umukino uratangiye
15:20″ umukino ugiye gutangira.
Amakipe yombi avuye mu rwambariro, ikipe ya Police FC yakiriye ikaba yambay imyenda yayo, mu gihe ikipe ya Rayon Sports yasuye, yambaye imyenda y’umuhondo irimo utubara dutukura
Ni umukino ugiye kuba harabanje impaka zikomeye hagati y’ikipe ya Rayon Sports n’intare zagombaha kwishakamo ikipe izamuka muri 1/2
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128552/live-police-fc-0-1-rayon-sports-amafoto-128552.html
-
Kiyovu Sports yanyagiye Rwamagana City ihura… – #rwanda #RwOT
Kiyovu Sports yabaye ikipe ya kabiri ibonye itike ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda ibitego 5-3 mu mikino ibiri yahuyemo na Rwamagana City. Kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Muhanga, nibwo aya makipe yagombaga kwikiranura mu mukino wo kwishyura.
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kimenyi
Serumogo
Eric
Thierry
Aimable
Janvier
PitchouNorodien
Muhozi
Abedi
BertrandNi umukino watangiye ku isaha ya Saa 12:30 PM, kuko nyuma yaho hagombaga kuba umukino wa kabiri uhuza Police FC na Rayon Sports.
Kiyovu Sports yatangiye umukino iri kurusha ikipe ya Rwamagana City, kuko yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yigaranzure Rwamagana City yari yayitsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza.
Ku munota wa 39 Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere, cyatsinzwe na Muhozi Fred. Amakipe yagiye kuruhuka ikipe ya Kiyovu Sports yizeye itike ya 1/2, kubera igitego cyo hanze.
Abakinnyi 11 Rwamagana City yabanje mu kibuga
HABINEZA SAMUEL GK
MURANGAMIRWA SERGE
UWUMUKIZA OBEDI
NSHIMUMUGENZI JEAN
KWIBUKA NSHUMBUSHO AFLODICE
DIMBUMBA JORDAN
TUYISHIMIRE J.PAUL
NICLAS KAGABA
NDUWIMANA ROMEO
SEDRIC LISELE
MBANZA CALEBMu gice cya kabiri Kiyovu Sports yaje yariye karungu ndetse ishaka ibitego byinshi, ku munota wa 58 Erisa atsinda igitego cya kabiri.
Rwamagana City umutoza wayo abonye ikipe itsinzwe yatangiye gukuramo abakinnyi bakomeye, ndetse ikipe irushaho kuganzwa. Mu minota ya nyuma y’umukino Iradukunda Bertrand yatsinze igitego cya gatatu, umukino urangira Kiyovu Sports itsinze Rwamagana City ibitego 3-0.
Mu mikino ya 1/2 Kiyovu Sports izahura na APR FC yabonye tike kuri uyu wa Kaburi, ubwo yatsindaga Marine FC ibitego 4-2.
![]()
Kiyovu Sports izacakirana na APR FC mu mikino ya 1/2Â -
Igikombe cy’Amahoro: Kiyovu yikijije Rwamagana isanga APR FC muri ½ – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze Rwamagana City ibitego bitatu ku busa mu mukino wo kwishyura wa ¼ mu Gikombe cy'Amahoro , wabaye kuri uyu wa Gatatu ukabera I Muhanga.Umukino wabanje kubera i Ngoma wari warangiye Rwamagana itsinze Kiyivu Sports ibitego bitatu kuri bibiri
Uyu munsi Kiyivu yagombaga kwisubiraho maze iza gutsinda ibitego bitatu. Ibitego bya Kiyovu Sport byatsinzwe na Muhozi Fred, Ssekisambu Erisa na IRADUKUNDA BERTRAND.
Kiyovu Sports izacakirana na APR FC muri ½ cy'igikombe cy'Amahoro.Source : https://yegob.rw/igikombe-cyamahoro-kiyovu-yikijije-rwamagana-isanga-apr-fc-muri-%C2%BD/
-
Umukunnyi wa Rayon Sports yemeje umubare w’ibitego bagomba gutsinda Police FC yabanyagiye umukino uheruka wabahuje – YEGOB #rwanda #RwOT
Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports yemeje ko bagomba gutsinda ikipe ya Police FC iheruka kubatsinda ibitego 4-2.
Harabura amasaha macye gusa kugirango umukino urahuza ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya Police FC, ariko uyu mukino wakaniwe cyane na Rayon Sports nubwo ari yo yasuye ikipe ya Police FC.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko Hertier Luvumbu Nzinga yabwiye abakinnyi bagenzi be ko bagomba gutsinda Police FC ibitego bitari munsi ya 2 kugirango bihorere nabo bereke iyi kipe ko hari byinshi ibura.
Uyu mukino ni umukino ubanza w'igikombe cy'amahoro 1/4, nubwo Andi makipe araba akina umukino wo kwishyura bivuze ko Rayon Sports na Police FC umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 3 Gicurasi 2023.
-
Myugariro wa APR FC arabagwa uyu munsi #rwanda #RwOT
Myugariro wa APR FC wo ku ruhande rw’ibumoso, Niyomugabo Claude arabagwa imvune yo mu ivi yagize muri Gashyantare 2023.
Uyu mukinnyi ni we nimero ya mbere kuri uyu mwanya mu ikipe y’ingabo z’igihugu aheruka mu kibuga tariki ya 12 Gashyantare 2023 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-23 wo Rayon Sports yabatsinzemo 1-0.
Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta mukino Claude yongeye gukina, yarivuje ariko biranga birangira abaganga bemeje ko agomba kubagwa.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2023 Niyomugabo yagiye kubagwa, ni igikorwa kigomba kubera Kicukiro ku ivuriro rya Dream Medical Center.
Niyomugabo Claude yinjiye muri APR FC muri 2019 avuye muri AS Kigali aho yayisinyiye imyaka 2, irangiye muri 2021 yongereye andi masezerano y’imyaka 2.
Niyomugabo Claude arabagwa uyu munsiSource : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-apr-fc-arabagwa-uyu-munsi
-
Ferwafa yashyizeho intekorusange izatorerwamo usimbura Olivier weguye #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatumiye abanyamuryango mu nama y'intekorusange izaba muri Kemena, ikaba ari nayo izaberamo amatora y'uzasimbura Olivier nizeyimana uherutse kwegura ku mwanya w'umuyobozi w'iri shyirahamwe.
Iyi nama yatumiwemo abanyamuryango bose izaba tariki 24 Kamena 2023, ingingo nyamukuru izaba yatumye iterana ari ugushyiraho abayobozi mu myanya itandukanye, basimbura abaherutse kwegura nk'uko amategeko ya Ferwafa abitaganya.
Biteganyijwe ko abazatorwa bazafasha abasanzwe mu nshingano kurangiza manda yari isigaje imyaka 2 yari isigaye, manda y'ubuyobozi muri Ferwafa ubundi imara imyaka 4.
Ibindi byavuzwe ku murongo w'ibizigwaho mu ntekorusange harimo kwemeza ingengo y'imari y'umwaka, gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari y'uyu mwaka no kwemeza abanyamuryango bashya.
The post Ferwafa yashyizeho intekorusange izatorerwamo usimbura Olivier weguye appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Ikipe ya Rayon Sports ishaka kwihaniza Police FC yakoze impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 barabanza mu kibuga – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Rayon Sports irakina n'ikipe ya Police FC mu mukino ubanza wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro.
Ni umukino uraba ari mwiza ku makipe yombi bijyanye ni uko ikipe ya Rayon Sports ishaka kwihorera nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 4-2 muri Shampiyona ndetse kandi Police FC nayo ikaba ishaka gukora amateka ikongera gutsinda Gikundiro incuro 2 zikurikiranya.
Uyu mukino wakaniwe cyane na Rayon Sports hamwe na Police FC kubera ko yose kugeza ubu ari mu karere ka Muhanga mu mwiherero zitegura uyu mukino uratangira ku isaha ya saa cyenda z'amanwa kuri Sitade y'aka karere.
Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports irakoresha
Mu izamu: Hakizimana Adolphe
Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Ganijuru Ellie, Mucyo Didier Junior
Abo hagati: Rafael Osaluwe, Ngendahimana Eric, Hertier Luvumbu Nzinga
Ba rutahizamu: Leandre Willy Essomba Onana, Iraguha Hadjii, Joachim Ojera
-
Rutahizamu Mike Trésor mu Mavubi, umushinga ushobora gukomwa mu nkokora n’isezera rya Nizeyimana Olivier #rwanda #RwOT
Amakuru avuga ko ibiganiro byari bigeze aharyoshye ku kuba rutahizamu wa Genk mu Bubiligi, Mike Trésor Ndayishimiye yaza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, gusa uyu mushinga ushobora kudindira nyuma y’uko Nizeyimana Olivier bavuganaga umunsi ku munsi yeguye ku mwanya w’umuyobozi wa FERWAFA.
Ndayishimiye w’imyaka 23, avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi ariko akaba yarakiniye abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ndetse amahitamo ye akaba kwari ugukinira u Bubiligi.
Uyu musore amakuru akaba avuga ko yababajwe bikomeye no kubona abana kuri we nka Johan Bakayoko ukinira PSV Eindhoven mu Buholandi (na we ufite inkomoko mu Rwanda) muri Werurwe 2023 yahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru y’u Bubiligi, we abona ko nta mahirwe afite yo gukinira iki gihugu.
Uyu mukinnyi wifujwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuva kera, amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI avuga ko bitewe n’ibiganiro yari amaze iminsi agirana na Nizeyimana Olivier yasaga n’uwamaze kwemera gukinira Amavubi aho byari binitezwe ko muri Kamena 2023 ashobora kuza.
Uyu mukinnyi wavugana na Nizeyimana Olivier umunsi ku munsi, nyuma yo kwegura ku mwanya w’umuyobozi wa FERWAFA amakuru avuga ko bishobora no gukoma mu nkokora kuza kwa Trésor.
Amakuru avuga ko Olivier yanyuze muri nyina w’uyu mukinnyi ari na we wabahuje cyane ko yifuza ko umwana yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, mu gihe hari ibyari byamaze kumvikanwaho n’impande zombi, Olivier yahise asezera mu nshingano bishobora gusaba ko n’uzamwegera yazatangira bushya.
Trésor Ndayishimiye yari yamaze guhuzwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Alos Ferrer ndetse kuri gahunda yagombaga kujya kureba uyu mukinnyi mu Bubiligi muri iki cyumweru, gusa na we bivugwa ko ashobora kuba yamaze kwegura ku mwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu.
Mike Trésor yari yamaze kwemera gukinira u Rwanda
Kwegura kwa Olivier bishobora gukoma mu nkokora kuza kwa Mike Tresor

Kiyovu Sports izacakirana na APR FC mu mikino ya 1/2Â