Tag: Imikino

  • Nyina wa Hakimi yatunguwe n’ibyo umuhungu we yakoze ariko ahamya ko amushyigikiye #rwanda #RwOT

    Nyina wa Achraf Hakimi, Saida Mouh yavuze ko ibyo kuba umuhungu we yaramwanditseho imitungo ye yose ntabyo yari azi.

    Ni nyuma y’inkuru zaje zivuga ko umugore wa Hakimi Achraf, Hiba Abouk yasabye gatanya yifuza ko imitungo yose Hakimi afite bayigabana.

    Uyu mugore yatunguwe no kubwirwa ko nta mutungo n’umwe uyu mukinnyi afite umwanditseho ndetse n’umushahara wa miliyoni ku kwezi w’amadorali ahembwa unyura 80% binyura kuri konti ya nyina.

    Ni inkuru yatunguye benshi ndetse bamwe babifata nk’urwenya cyane ko kugeza uyu munsi ari Hakimi na Hiba Abouk nta kintu barabitangazaho.

    Nyina w’uyu mukinnyi ukomoka muri Morocco ukinira PSG mu Bufaransa, yabwiye itangazamakuru ryo muri Morocco ko ibyo kumwandikaho imitungo ntabyo umuhungu we yamubwiye kandi ko niba yaranabikoze ngo yirinde ntabyo nabyo azi.

    Ati 'niba hari igikorwa icyo ari cyo cyose yafashe ngo yirinde, ntacyo mbiziho.'

    Yakomeje avuga ko uretse ko abaye yaranabikoze yumva nta kibazo kirimo.

    Ati 'ubundi ikibazo kirihe ayo makuru abaye ari ukuri? Umuhungu wanjye abaye atabikoze ntabwo yazabasha gucika uriya mugore.'

    Umugore wa Hakimi, Abouk yasabye gatanya nyuma y’uko umugabo we ashinjwe guhohotera umukobwa w’imyaka 24, Abouk yifuzaga ½ cy’imitungo ya Hakimi ariko asanga nta mutungo n’umwe umwanditseho.

    Nyina wa Achraf yavuze ko ibyo kwandikaho imitungo n’umuhungu ntabyo yari azi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-wa-hakimi-yatunguwe-n-ibyo-umuhungu-we-yakoze-ariko-ahamya-ko-amushyigikiye

  • INTARE FC yanze gukina umukino yari ifitanye na Rayon Sports iterwa mpaga #rwanda #RwOT

    Ikipe ya INTARE FC yanze gukina umukino wa 1/8 wo kwishyura na Rayon Sports ivuga ko itanyuzwe n'icyemezo cy'ubujurire cyemeje ko uwo mukino uba.

    Uyu mukino wagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata saa cyenda ku kibuga cya Bugesera.

    Ikipe ya Rayon Sports n'abasifuzi bari gusifura uyu mukino bageze ku kibuga babura ikipe ya Intare FC byatumye hemezwa ko itewe mpaga y'ibitego 3-0 kuko itabonetse.

    Rayon Sports yakomeje mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy'Amahoro ku kinyuranyo cy'ibitego 5-1,mu mukino ubanza batsinze 2-1 kongeraho 3 bya mpaga

    Ubwo Rayon Sports yari ishishikariye uyu mukino,Intare FC yashyize hanze ibaruwa ndende yemeza ko abashinzwe kwakira ubujurire babogamiye kuri Rayon Sports ndetse ko n'abategura amarushanwa ari uko ariyo mpamvu itakina.

    Yavuze ko Rayon Sports yakabaye yaratewe mpaga kubera ko yananiwe gutangaza ku gihe nyacyo ikibuga bazakiniraho.

    Yavuze ko itishimiye ko yategetswe gukina nyamara hirengagijwe ibihombo bya miliyoni 5 FRW yagize kubera gutegura uyu mukino utrabaye kubera ko Rayon Sports yari yikuye mu irushanwa.

    Intare zivuga ko n'uburyo umukino ubanza wagenze,habayemo kuyiba kuko utegura amarushanwa ariwe unagena abasifuzi.

    Intare yavuze ko gukina uyu mukino byaba ari ugutiza umurindi ihonyorwa ry'amategeko rigamije gushyigikira amafuti.

    Yasabye abategura amarushanwa kuba abanyakuri bakubaka umupira ubereye abanyarwanda bakirinda kwica amategeko cyangwa kuyagoreka no kwirengagiza ukuri ngo banezeze bamwe.

    Ubundi uyu mukino wagombaga kuba warabaye taliki 08 Werurwe ariko FERWAFA iratungurana ihita yimurira uyu mukino taliki 10 Werurwe bituma Rayon Sports ifata umwanzuro wo kwikura mu irushanwa bitewe nibyo yitaga akavuyo kari mu mitegurire y'irushanwa.

    Rayon Sports nyuma yahise yongera yisubiraho igaruka mu irushanwa taliki 10 Werurwe bitewe n'ibiganiro bari bagiranye na FERWAFA,nubwo Murera yagarutse mu irushanwa ariko ntabwo umukino wigeze uba. Aha niho Intare FC zatangiriye ikirego cyazo zivuga ko Rayon Sports igomba guterwa mpaga bitewe nuko barenze ku mategeko agenga igikombe cy'Amahoro bakikura mu irushanwa, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ntabwo ryigeze riha agaciro ikirego cya Intare FC kuko ryahise ritangaza ko umukino washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera.

    Aha Intare FC zavuze ko zitajya gukina bituma FERWAFA yongera kuvuga ko umukino wimuwe,guhera icyo gihe amakipe yombi yatangiye kwitaba kuri FERWAFA buri kipe yerekana ingingo iyirengera. Muri iki gihe abayobozi ba Intare FC bo bavuga ko batazigera bakina na Rayon Sports ahubwo ko bo bazakina na Police FC muri 1/4.

    Tariki 04 zukwezi kwa 04 nibwo FERWAFA yatangaje ko umwanzuro wafashwe na komisiyo ishinzwe amarushanwa utegeze uhindika ko umukino ugomba kuba uyu munsi tariki 19 zukwezi kwa 04 none Intare FC zanze kugera ku kibuga ziterwa mpaga.

    Ibi bije bikurikira ko Nizeyimana Mugabo Olivier wari umuyobozi wa FERWAFA yeguye ku nshingano yari afite zo kuyoborairi shyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/intare-fc-yanze-gukina-umukino-yari-ifitanye-na-rayon-sports

  • Dore ibaruwa ikipe ya Intare FC yandikiye FERWAFA iyimenyesha impamvu itagiye ku kibuga bigatuma iterwa mpaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Intare FC yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko itari bwitabire umukino wa kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy'amahoro wari kuyihuza na Rayon Sports byarangiye iyewe mpaga.

    Mu ibatuwa ndende, dore iyo barwariye ubuyobozi bwa Intare FC bwandikiye FERWAFA.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibaruwa-ikipe-ya-intare-fc-yandikiye-ferwafa-iyimenyesha-impamvu-itagiye-ku-kibuga-bigatuma-iterwa-mpaga/

  • Bidasubirwaho Rayon Sports igeze muri 1/4 cy’igikombe cy’amahoro ku mpamba y’ibitego 5 kuri 1 cya Intare FC – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byari bizwi ko umukino wo kwishyura uhuza Rayon Sports na Intare FC mu irushanwa ry'igikombe cy'amahoro uri bube kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, ukabera kuri sitade ya Bugesera.

    Byaje kurangira ikipe ya Intare FC itabonetse ku kibuga maze abasifuzi bahitamo kuyitera mpaga ya 3-0.

    Bivuze ko Rayon Sports izacakirana na Police FC muri 1/4 kiri rushanwa kuko ubwo ihise ikomeza ku mpamba y'ibitego 5 — 1, kubera ko umukino wa mbere wari warangiye ari ibitego 2 bya Rayon Sports kuri kimwe cya Intare FC.

    I Bugesera ikipe ya Intare FC yabuze ku kibuga

    Source : https://yegob.rw/bidasubirwaho-rayon-sports-igeze-muri-1-4-cyigikombe-cyamahoro-ku-mpamba-yibitego-5-kuri-1-cya-intare-fc-amafoto/

  • Nkuko Intare zabivuze, Rayon Sports igiye gukina na FERWAFA idafite President weguye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino w'igikombe cy'amahoro utarabereye igihe wari uteganyijwe kuba none ku wa gatatu kugira ngo hamenyekane ikipe ikomeza mu kiciro gikurikira.

    Kugeza magingo aya nkuko tubikesha umunyamakuru rugangura, ntabwo Intare FC bari bagera kuri Stade ya Bugesera aho uyu mukino wari bubere.

    Perezida wa Intare FC aherutse gutangaza ko batazigera bakina na Rayon Sports ndetse ko nta makuru ajyanye n'umukino bashaka kumva nyuma y'uko Rayon Sports yikuye mu irushanwa .

    Source : https://yegob.rw/nkuko-intare-zabivuze-rayon-sports-igiye-gukina-na-ferwafa-idafite-president-bagiye-gukina/

  • Igiye guterwa mpaga! Inkuru ibaye impamo koko wa mukino wari guhuza Intare FC na Rayon Sports ntukibaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byari biteganyijwe ko umukino wo kwishyura mu irushanwa ry'igikombe cy'amahoro uhuza Rayon Sports na Intare FC, wari gukinwa uyu munsi tariki 19 Mata 2023 ku Isaha ya Saa kenda none ntukibaye.

    Uyu mukino byari biteganyijwe ko uri bubera kuri sitade ya Bugesera none kugeza izi saha ntabwo ikipe ya Intare FC iraboneka ku kibuga.

    Ubu abakinnyi n'abatoza ba Intare FC bibereye ku Irebero kuri Camp yabo, bivuze ko Rayon Sports iyitera mpaga

    Source : https://yegob.rw/igiye-guterwa-mpaga-inkuru-ibaye-impamo-koko-wa-mukino-wari-guhuza-intare-fc-na-rayon-sports-ntukibaye/

  • Manchester United yungutse abakinnyi bayo b’ingenzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yungutse abakinnyi bayo b'ingenzi bagarutse mu myitozo yitegura umukino na Sevilla muri Europa League ejo kuwa Kane.

    Nkuko urubuga rwa Manchester United rubitangaza mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu mu gitondo yajemo Marcus Rashford, Marcel Sabitzer, Luke Shaw na Tyrell Malacia.

    Marcus Rashford wagarukanye akamwenyu mu myitozo

    Aba bose bakoze muri iki gitondo mbere y'uko ikipe yerekeza muri Espagne gukina umukino wo kwishyura wa Europa League uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 20 Mata 2023.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yungutse-abakinnyi-bayo-bingenzi/

  • Breaking News: Biravugwa ko Perezida wa FERWAFA yaba yeguye ku mirimo ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amakuru avuga ko Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa yeguye ku mirimo ye.

    Nk'uko bitangazwa n'umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ngo biravugwa ko Perezida wa FERWAFA yeguye.

    Biracyari ibivugwa nta rwego na rumwe rwari rwagira icyo rutangaza kuri ayo amakuru.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-biravugwa-ko-perezida-wa-ferwafa-yaba-yeguye-ku-mirimo-ye/

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC isatira ikipe za mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona waberaga mu Bugesera ihita yegera amakipe ya mbere.

    Mu mukino wari utegerejwe na benshi,Rayon Sports yongeye kwereka Bugesera FC ko ari insina ngufi iyitsinda ibitego 2-0.

    Rayon Sports yatangiye neza umukino,kuko ku munota wa 4 gusa yabonye uburyo bukomey ubwo Luvumbu yari ahawe umupira ari inyuma y'urubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye, umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu awukoraho gato ujya muri koruneri.

    Bugesera yahise isatira ibona uburyo bwiza bubiri mu minota 10 ya mbere ariko ntiyabubyaza umusaruro.

    Ku munota wa 15' Rayon Sports yahushije igitego ubwo Onana yyinjiranaga umupira ahereza Luvumbu, atera ishoti rikurwamo na Nsabimana 'Shaolin'.

    Ku munota wa 17 Bugesera FC yahushije igitego cyabazwe ubwo Vincent Adams yinjiragamu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports, ateye umupira usubizwa inyuma n'igiti cy'izamu.

    Ku munota wa 32 Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere ibifashijwemo na Willy Onana ku mupira yatereye hagati ya ba myugariro ba Bugesera FC, umunyezamu Nsabimana ntiyabasha kuwuhagarika.

    Mu mpera z'igice cya mbere,Ojera yavuye mu kibuga asimburwa na Iraguha Hadji.

    Ku munota wa 45,Onana yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, awuteye mu izamu ukorwaho na Nsabimana n'ikiganza, mbere y'uko Kato Samuel awurenza.

    Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0.

    Ku munota wa 64,Musa Esenu yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku mupira muremure waje awufungisha igituza, aroba umunyezamu Nsabimana wari uhagaze imbere.

    Ku munota wa 75 Bugesera FC yirangayeho ubwo Ssentongo Farouk yakinanaga na Cyubahiro Idarusi wari usigaye arebana n'izamu, ariko ateye umupira ujya ku ruhande.

    Ku munota wa 78' Rayon Sports yarokotse ubwo Makaya yateraga umupira usubizwa inyuma na Hategekimana Bonheur bigoranye, usubijwemo na Farouk ujya ku ruhande.

    Umukino warangiye ari ibitego 2-0 bya Rayon Sports.

    Iyi kipe yambara ubururu n'umweru igize amanota 49 ku mwanya wa gatatu, irushwa ane n'amakipe ya APR FC na Kiyovu Sports ziyoboye Shampiyona.

    Ku wa Gatatu, Rayon Sports izakina umukino w'Igikombe cy'Amahoro uzahuza na Intare FC.

    Mu mikino 15 imaze guhuza Rayon Sports na Bugesera FC kuva izamutse mu Cyiciro cya Mbere, iyi kipe yo mu Burasirazuba yatsinzemo umwe, itsindwa 13.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatsinze-bugesera-fc-isatira-ikipe-za-mbere

  • PL: Arsenal yishyize mu mazi abira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yishyize mu mazi abira ubwo yananirwaga gustinda ikipe ya West Ham United , bakanganya ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino w'umunsi wa 31 muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza.

    Bukayo Saka wahushije penaliti yari kurokora ikipe

    Arsenal niyo yari yabanje kwitwara neza itsindw ibitego bibiri mu gice cya mbere byatsinzwe na Gabriel Jesus ku munota wa 7 na Martin Ødegaard ku munota wa 10.
    Mu gihe West Ham United yatsindiwe na Benrahma ku munota wa 33 na J. Bowen ku munota wa 55.
    Arsenal kunganya kwayo byatumye irusha Manchester City amanota 4 gusa kandi City ifite ikirarane cy'umukino umwe.

    Source : https://yegob.rw/pl-arsenal-yishyize-mu-mazi-abira/