Tag: Imikino

  • PNL: Rayon Sports yitwaye neza imbere ya Bugesera ikizere ku gikombe kiragaruka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza imbere y'ikipe ya Bugesera FC , ubwo yayitsindaga ibitego bibiri ku busa mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona.

    Rayon Sports yari yaje gukina umukino ibizi neza ko APR FC yaraye inganyije na Gasogi United, naho Kiyovu Sports itsinda AS Kigali igitego kimwe ku busa.
    Ibintu byagombaga gutuma ishaka amanota atatu ku kibi n'icyiza.

    Rayon Sports yari yitwaje abakinnyi barimo Bonheur , Abdoul, Didier Junior, Elie,Eric, Roger, Joackiam, Osaluwe , Esenu , Luvumbu Heritier Nzinga na Willy Onana.


    Ku munota wa 32 Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Leandre Willy Onana.
    Ku munota wa 64 , Mussa Esenu nawe yaje gutsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

    Gutsinda kwa Rayon Sports byatumye yigira imbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 49 ariko iguma ku mwanya wa gatatu. Aho irushwa amanota ane na APR FC ya mbere na Kiyovu Sports ya kabiri.

    Source : https://yegob.rw/pnl-rayon-sports-yitwaye-neza-imbere-ya-bugesera-ikizere-ku-gikombe-kiragaruka/

  • Ikipe ya Rayon Sports ipfunyikiye Bugesera FC, bihita bituma APR FC itangira guhinda umushyitsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda z'amanwa, uhuza ikipe ya Rayon Sports n'ikipe ya Bugesera FC warangiye ikipe ya Rayon Sports 2-0.

    Uyu mukino watangiye ikipe ya Rayon Sports yataka cyane mu buryo bukomeye cyane ko yari izi ko amakipe ari imbere yitwaye neza nubwo yo yasigwaga amanota 6 n'ikipe ya mbere yagombaga gushaka uko igabanye iki cyinyuranyo.

    Iyi kipe ya Rayon Sports byaje no kuyihira ibona igitego mu gice cya mbere gitsinzwe na Rutahizamu Willy Essomba Onana aza kuyifasha iki gice kirangira Rayon Sports iyoboye n'igitego 1-0.

    Igice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yagarutse ikomeza kwataka cyane Ari nako bikomeza kuyihira iza kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Moussa Essenu arobye neza umuzamu Nsabimana Jean De Dieu uzwi nka Shauline ufatira ikipe ya Bugesera FC bihita bituma Rayon Sports ikomeza kuyobora umukino n'ibitego 2-0.

    Umukino waje kurangira Ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza bituma ihita yegera ikipe zirimo APR FC, Kiyovu Sports zifite amanota 53 nayo ihita igira amanota 49, bivuze ko isi kipe zirimo kuyirusha 4 gusa.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ipfunyikiye-bugesera-fc-bihita-bituma-apr-fc-itangira-guhinda-umushyitsi/

  • Kylian Mbappé yanditse amateka atarakorwa nundi mukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa akaba na Kapiteni wayo Kylian Mbappé ubu ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo muri iki gihugu yamaze guca agahigo katarakorwa nundi mukinnyi wese wakinnye muri iyi kipe.

    Rutahizamu ukomeye cyane ku Isi ndetse ukunzwe n'abenshi kubera ubuhanga afite budasanzwe yamaze guca agahigo ko gutsindira ikipe ya Paris Saint Germain ibitego byinshi muri shampiyona y'Ubufaransa kurusha abandi bakinnyi bose bakiniye iyi kipe dore ko yamaze kuzuza ibitego 139.

    Rutahizamu ukiri muto Kylian Mbappé uzwiho kugira umuvuduko udasanzwe mu kibuga ndetse no gutsinda ibitego byinshi abamukurikirana benshi bemeza ko uyu musore azasimbura ibihangage ku Isi birimo Cristiano Ronaldo ndetse na kizigenza Lionel Messi mu myaka iri mbere.

    Kylian Mbappé wagizwe Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa ubu ari mu byishimo nyuma yuko agejeje ku bitego 139 byahise bimugora umukinnyi wa mbere wa Paris Saint Germain umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Ligue 1 yiki gihugu cy'Ubufaransa.

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Paris Saint Germain bubinyujije kuri Instagram bwashimiye byimazeyo rutahizamu Kylian Mbappé ndetse na kizigenza Lionel Messi watumye abafasha kugera kuri ibi bitego byose.

    Source : https://yegob.rw/kylian-mbappe-yanditse-amateka-atarakorwa-nundi-mukinnyi-wo-mu-ikipe-ya-paris-saint-germain/

  • Rayon Sport yikijije Bugesera FC akamwenyu k… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru kuri sitade y’akarere ka Bugesera  saa kenda habereye umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports.

    Rayon Sports umukino yaherukaga gukina muri shampiyona yatsinzwe na Police FC ibitego 4-2 naho Bugesera FC itsindwa na APR FC ku munota wanyuma ibitego 2-1.

    Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga: NSABIMANA J.Deu Dieu,MUHINDA Bryan,KATO Samuel,BYIRINGIRO David,MUCYO Aime Derrick,NKURUNZIZA Seth,HOZIYANA Kennedy, VINCENT Adams,NYANDWI Theophile,DUSHIMIMANA Olivier na MAKAYA Mampuya.

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:HATEGEKIMANA Bonheur ,RWATUBYAE Abdoul,MUCYO Didier Junior,GANIJURU ISHIMWE Elie,NGENDAHIMANA Eric,KANAMUGIRE Roger,OJERA Joackiam,RAPHAEL Osaluwe ,MUSA Esenu , Luvumbu Heritier Nzinga na ESOMBA Leandre Willy Onana.

    Uko umukino uri kugenda umunota ku munota:

    Umukino urangiye Rayon Sports yegukanye amanota itsinze ibitego 2-0 ikizere kiragaruka

    90+3 BYIRINGIRO David wa Bugesera FC arekuye kufura nziza maze umuzamu ayishyira muri koroneri

    Onana wazonze abakinnyi ba Bugesera FC amaze guhindukiza umuzamu

    Umukino wongereweho iminota 4

    89′ Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Esenu hajyamo Tuyisenge Arsene 

    83′ Rayon Sports irase uburyo aho Onana azamukanye umupira akawuha Esenu nawe arawumusubiza ariko bagiye kongera gukinana bari imbere y’izamu myugariro wa Bugesera FC ahita ashyira umupira muri koroneri

    82′ Bugesera FC iri gusatira ishaka igitego 

    77’CyUBAHIRO Idarusi wa Bugesera FC winjiye mu kibuga asimbuye abonye umupira mwiza ari imbere y’izamu ariko arekuye ishoti rinyura kure y’izamu

    74′ Kufura ya Bugesera FC ku mupira warutewe na Moustafa maze Eric NGENDAHIMANA ahita awurenza

    68′ Onana ahaye umupira mwiza Esenu yongera kurekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu

    67′ MAKAYA Mampuya wa Bugesera FC arekuye ishoti ryari riremereye ariko umuzamu wa Rayon Sports risanze ahagaze neza ahita arifata

    65′ Musa Esenu afashe umupira ba myugariro ba Bugesera FC bibeshako yaraririye maze arekura ishoti riragenda rikubita igiti kizamu riraguraka mu nshundura

    61′ Rodrigue wa Bugesera FC agerageje guhindura umupira mwiza imbere y’izamu usanga Moustafa ashyizeho umutwe umupira unyura hejuru y’izamu gato

    53′ Onana arobye MUHINGA Bryan ariko Rodrigue aratabara umupira awushyira muri koroneri

    49′ NYANDWI Theophile ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yarakoye Ganijuru

    47′ Abasore ba Rayon Sports bari gukinira mu kibuga cyabo

    Bugesera FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Kennedy, Olivier na Derick hinjiramo Farouk,Rodrigue na Moustafa 

    Rayon Sports itangiye igice cyakabiri isimbuza havamo Ojera hinjiramo Haji

    Igice cyakabiri kiratangiye

    Igice cyambere kirangiye Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0

    45′ Onana azamukanye ba myugariro ba Bugesera FC arekura ishoti umuzamu wa Bugesera FC arikoraho habusa umukinnyi wa Rayon Sports utereka mu izamu

    44′ Onana ahaye umupira mwiza Ganijuru agerageje kuwuhindura uragenda unyura hejuru y’izamu

    41’Ojera wa Rayon Sports aryamye hasi abaganga bari kumwitaho

    39’Luvumbu ateye kufura ashaka Esenu ku mutwe ariko myugariro wa Bugesera FC ahita arenza umupira akoresheje umutwe

    33’Bugesera FC ihise irata uburyo ku mupira warutewe na Vincent Adams ari mu kibuga hagati ariko umuzamu wa Rayon Sports awukuramo ahita agwa mu nshundura

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

    32′. Onana wa Rayon Sports afunguye amazamu 

    31′ Luvumbu ateye kufura ashaka kuyitsinda ariko inyura hejuru y’izamu Gato

    30′ Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa KATO Samuel akoreye Ojera wari wamaze kumucika nyuma yo ku mucenga 

    27′ Ojera wa Rayon Sports ari gucengera mu kibuga hagati ashaka inzira ngo ajye gutsinda igitego ariko byanze

    Ishoti rya Onana ryavuyemo igitego

    26’Olivier wa Bugesera FC yeretswe ikarita y’umuhondo kubera ikosa akoreye Ojera hagati mu kibuga

    25′ BYIRINGIRO David wa Bugesera FC arekuye umupira muremure ashaka NYANDWI Theophile ariko umupira uramurengana

    22′ Vincent Adams akomeje kuzonga abakinnyi ba Rayon Sports,acenze Osaluwe agiye gushota nti byamukundira 

    19′ Onana acenze ba myugariro ba Bugesera FC ariko agerageje guha umupira Ojera ngi atsinde igitego nti byamukundira 

    18′ Vincent Adams azamukanye umupira arekura ishoti riremereye riragenda rikubita igiti kizamu rigaruka mu kibuga hagati

    16′ NYANDWI Theophile wa Bugesera FC aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga

    15′ Onana wa Rayon Sports agerageje gushota ariko umuzamu wa Bugesera FC aba maso umupira awukuraho nta nkomyi

    12′ Bugesera FC ibonye koroneri ku mupira mwiza waruhinduwe na David maze Rwatubyaye Abdul ahita awurenza, Vincent Adams ahise ayitera ntihagira ikivamo

    10′ Bugesera FC yongeye kubona uburyo ariko Olivier yongera gutera umupira hejuru y’izamu

    7′ Bugesera FC nayo igeze imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko DUSHIMIMANA Olivier ashose umupira unyura impande y’izamu

    5′ Rayon Sports iri gusatira cyane buri mukinnyi wese ari kubona umupira agahita ashota maze NSABIMANA ufatira Bugesera FC agatabara 

    3′ Onana arekuye umupira mwiza washoboraga kuvamo igitego maze umuzamu wa Bugesera FC awushyira muri koroneri

    2’Rayon Sport ibonye kufura itewe neza na Luvumbu ariko iragenda inyura impande y’izamu gato

    1’Luvumbu niwe watangije umupira awushyira kwa Osaluwe agerageje gushaka Ojera umupira uhita urenga

    Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya mbere y’umukino

    Abakinnyi ba Bugesera FC mbere y’umukino

    Abakinnyi barimo Onana na Osaluwe bishyushya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128091/live-bugesera-fc-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-wa-shampiyona-128091.html

  • Uko umutoza wa APR FC yakubise hasi ikoti ry'ikipe bikamuviramo ikarita itukura #rwanda #RwOT

    Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati,yahawe umutuku mu mukino iyi kipe yanganyije na Gasogi United kuri Stade ya Bugesera FC 0-0.

    Umutoza wungirije wa APR FC, Umunya-Tunisia, Jamel Edine Neffati yafashe umwenda uriho ikirangantego cy'Ikipe awukubita hasi, kubera umujinya w'umuranduranzuzi yagize nyuma yo guhabwa ikarita y'umuhondo.

    Hari ku munota wa 79 ubwo Umutoza wungirije wa APR FC, yaregaga Umunyezamu wa Gasogi United, Cuzuzo Aime Gael, ku musifuzi wa kane Akingeneye Hicham, ko akomeje gutinza iminota.

    Amwereka ko ari gutinza iminota, hashize umunota umwe, Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati Ruzindana Nsoro aha Cuzuzo ikarita y'umuhondo.

    Umutoza Jamel Eddine yakomeje kwinubira imyitwarire y'umusifuzi Akingeneye kuko yakomeje kumubuza kenshi guhagarara ndetse no gutanga inama, akamubaza impamvu ku ruhande rwa Gasogi United bo yabaretse bakidegembya ku murongo ari abatoza babiri, Paul Kiwanuka n'Umwungiriza Dusange Sasha, haba mbere ndetse no mu gihe cyo gusimbuza.

    Urugero ni ku munota wa 77 ubwo Umunyarwanda Ishimwe Kevin ukina ku mpande afasha abasatira izamu yasimbuye rutahizamu w'Umunya-Centrafrique, Theodor-Christian Yawanendji-Malipangou.

    Ibi byakomeje kurakaza umusifuzi wa kane wakomeje kwihanangiriza Jamel Eddine amusaba kwicara ku ntebe, mu gihe uyu mutoza we yamwerekaga ko amakipe yombi atari kuyafata kimwe.

    Jamel Eddine wifuje kuvugana n'Umutoza mukuru wari uri ku murongo akimwa umwanya yaje kubwira Akingeneye ko yifuza kubwira umutoza akantu gato hanyuma agakomereza ku nguni Gasogi United yatsindagaho, kujya gushyushya abakinnyi.

    Ni ibintu bitashimishije uyu musifuzi wahise ahamagara uwo hagati Ruzindana Nsoro maze amusaba ko yamuha ikarita y'umuhondo.

    Mbere y'uko Nsoro akora mu mufuka, habayeho gusobanurira Jamel Eddine wungirije na Ben Moussa mukuru ko bari guteza ikibazo ndetse ko uwungirije akwiye kugenda akicara ntiyongere huhaguruka.

    Mu gihe aba batoza bombi bari bahanze amaso Umusifuzi wa kane Akingeneye, ntibamenye ko Nsoro ari gukura ikarita y'umuhondo mu mufuka.

    Ubwo Umutoza wa APR FC wungirije Jamel Eddine yayikubitaga amaso itarazamurwa yakubiswe n'inkuba atungurwa n'uko ari we igiye guhabwa. Muri uku gutungurwa nibwo yitakumye atera intambwe eshatu, asubira inyuma imbere y'intebe y'abasimbura ari nako akuramo ikoti rya APR FC maze arikubita hasi, mu buryo bwp kwerekana ko atishimiye ibyemezo bimufatiwe.

    Ubwo yagezaga hasi uyu mwenda w'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu nibwo Nsoro nawe yazamuraga ikarita y'umuhondo. Nyuma yo kubona ibyo uyu mutoza akoze, uyu musifuzi na we yahise akora mu mufuka w'inyuma maze azamura ikarita y'umutuku, ndetse akoresheje ukuboko kw'iburyo amwereka ko agomba gusohoka mu kibuga akajya mu rwambariro.

    Nyuma y'iyi karita itukura, habaye guterana amagambo gukomeye.

    Amakuru avuga ko yaba Umutoza mukuru Ben Moussa ndetse n'Umwungiriza Jamel Eddine Nefatti mu ijwi ryuje uburakari babwiraga Umusifuzi Nsoro ko atari ubwa mbere basifuriye nabi Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, ndetse hagarukwaho imikino imwe n'imwe bamwibutsaga.

    Aha harimo umukino w'umunsi wa cyenda wa shampiyona APR FC yanganyijemo 0-0 na Mukura VS kuri Stade Huye n'uw'umunsi wa 12 APR FC yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda.

    Aho ni naho yakiniye undi mukino washyizwe mu majwi Etincelles FC yanganyijemo na APR FC igitego 1-1 ku munsi wa 14 ndetse n'umukino w'umunsi wa 18 APR FC yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, kitavuzweho rumwe.

    Jamel Eddine yumvikanye abwira Nsoro ati: “Kuki mutadusifurira neza nk'abandi, turabizi ntimutwifuriza gutwara igikombe [cya Shampiyona].'”

    Umutoza mukuru Ben Moussa abonye ko Umwumgiriza we akomeje kugaragaza umujinya mwinshi ndetse asatira umusifuzi, yamufashe mu mashingu aramusunika amwigiza inyuma ndetse amusaba gusohoka, agakomereza mu rwambariro kuko yari yamaze guhabwa ikarita itukura.

    Uyu yahise afatwa n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ikipe (Team Manager) ya APR FC, Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul ndetse n'Umutoza w'abanyezamu Mugabo Alex, bamuherekeje muryango usohoka uruzitiro rw'ikibuga, akomeza mu rwambariro.

    Naho ntiyatinzemo kuko yahise agaruka ku ngazi zizamuka mu myanya y'icyubahiro ya Stade ya Bugesera, aba ariho ahagarara. Iminota itatu yaburaga ngo umukino wuzuze iminota 90 wagenewe ndetse n'itandatu y'inyongera, yayirebeye kuri izo ngazi.

    Nyuma y'uko umukino urangiye, Umutoza Ben Moussa yagiye mu kibuga gushimira abakinnyi be ndetse n'abasifuzi uko bayoboye umukino, maze basohokana mu kibuga.

    Mu gihe bageraga ku muryango w'uruzitiro usohoka mu kibuga, bahasanze Umutoza Jamel Eddine Nefatti wakomeye amashyi abasifuzi kugeza bamunyuzeho, iruhande rwe hari Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony wamucungiraga hafi ngo atongera guteza umutekano muke.

    Maj Uwanyirimpuhwe yasohotse maze asanga aba bombi ku muryango, bajyana mu rwambariro baganira uko umukino wagenze.

    Ibi byose byaberaga imbere ya Chairman wa APR FC akaba n'Umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uko-umutoza-wa-apr-fc-yakubise-hasi-ikoti-ry-ikipe-bikamuviramo-ikarita-itukura

  • CS Karongi yahigitse arimo Mako Sharks yegukana irushanwa ryo Kwibuka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Cercle Sportif de Karongi yegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ihigitse Mako Sharks yari ifite iry’umwaka ushize.

    “Genocide Memorial Swimming Tournament 2023”, yabaye ajo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 muri Green Hills Academy.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi bagera ku 120 baturutse mu makipe atandukanye aho barushanyijwe mu byiciro bitandukanye birimo “backstroke”, “freestyle”, “butterfly”.

    Nyuma yo kurushanwa hakaba harehembwe abakinnyi ku giti cyabo bitwaye neza ndetse n’amakipe 3 yahize andi.

    Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi ni yo yegukanye iri rushanwa ryo Kwibuka ryabimburiye andi marushanwa no mu yindi mikino, yahawe igikombe n’imidali, Mako Sharks yari yararyegukanye umwaka ushize ni yo yabaye iya kabiri ni mu gihe Les Dauphins ari yo yabaye iya 3, yose yahawe imidali.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie wari intumwa ya Minisitiri yavuze ko iyi mikino yo Kwibuka ifasha kwibuka abasiporutifu bishwe muri Jenoside no kurwanya amacakubiri yabibwe n’abari abayobozi ba Siporo muri icyo gihe.

    Ati “iki ni igikorwa dukora tugira tuti ba basiporutifu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ba bakunzi ba Siporo ndetse no kuvuga ngo ba bayobozi bari mu nzego za Siporo bagize ibitekerezo bibi ndetse bakabiba amacakubiri, ni gute twakomeza kugendera mu murongo w’igihugu wo kuzingatira ubumwe bw’abanyarwanda no guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.”

    Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwansa (Rwanda Swimming Federation), Girimbabazi Rugabira Pamela yavuze ko iyi mikino yo Kwibuka ifasha mu gusobanurira abakiri bato amateka yaranze igihugu kugira ngo babashe guha agaciro ibikorwa byose byo Kwibuka Jenoside yakorewe mu 1994.

    Ni irushanwa ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Rwemalika Félicite ubarizwa muri Komite Olempike ku rwego rw’Isi, uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Sharangabo Alexis wo muri Komite Olempike y’u Rwanda ariko ukuriye komite ifite mu nshingano zo gutegura imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.

    Barushanyijwe abeza baba ari bo batsinda

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iri rushanwa

    Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Pamela yavuze ko ari ingenzi abana gukura bazi amateka y’igihugu

    CS Karongi ni yo yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cs-karongi-yahigitse-arimo-mako-sharks-yegukana-irushanwa-ryo-kwibuka-amafoto

  • Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'u Rwanda, Primus National League yakomezaga ku munsi wayo wa 26 ku mikino yo mu kiciro cya mbere, imikino yakinwe kuri uyu wa gatandatu yasize Kiyovu isanze APR FC ku mwanya wa mbere.

    Mu mikino yakinwe, ikipe ya Gorilla FC yatsinze ikipe ya Etincelles ibitego 4-1, ni mu mukino wabereye kuri Sitade y'akarere ka Bugesera uhereye ku isaha ya saa sita n'igice.

    Ni ibitego byatsinzwe na Adeshola Adeaga Johnson ndetse na Bobo Camara bose batsinzemo ibitego bibiri kuri buri ruhande rwa Gorilla FC naho ku ruhande rwa Etincelles itsindirwa Benoit Gedeon.

    Uyu mukino wakurikiwe n'uwahuje APR FC na Gasogi United warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa ibi byanatumye ikipe y'ingabo z'igihugu imibare ikomeza kuremera kuko ubu iranganya na Kiyovu SC.

    Gutakaza kwa APR FC, kwakurikiwe no gutsinda kwa Kiyovu SC yo yakiniye i Muhanga, urucaca rwasabwaga gutsinda As Kigali ngo bagere ku mwanya wa mbere babigezeho nyuma y'igitego kimwe cyatsinzwena Elissa Sekissambu.

    Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu wahuje ikipe ya Rwamagana City yo yatsindiwe i Ngoma na Musanze FC ibitego 2-1.

    Nyuma y'imikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 53 ikaba iyanganga na Kiyovu SC gusa bagatandukanywa n'umubare w'ibitego amakipe yombi azigamye.

    Indi mikino isoza umunsi wa 26 irakinwa kuri iki cyumweru:

    Bugesera FC vs Rayon Sports

    Police FC vs Rutsiro FC

    Espoir FC vs Sunrise FC

    Mukura VS&L vs Marine FC

    The post Kiyovu SC yatsinze As Kigali isanga APR FC ku mwanya wa mbere yo yanganyije na Gasogi United appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yatsinze-as-kigali-isanga-apr-fc-ku-mwanya-wa-mbere-yo-yanganyije-na-gasogi-united/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yatsinze-as-kigali-isanga-apr-fc-ku-mwanya-wa-mbere-yo-yanganyije-na-gasogi-united

  • AS Kigali WFC ikomeje kuba mpatsamakipe ikora ibyananiye basaza babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali y'abari n'abategarugori, ikomeje kwigarurira ibikombe bya Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda mu gihe basaza babo byabananiye.

    AS Kigali y'abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru umwaka w'imikino wa 2022-2023.

    AS Kigali yatsinze IPM ibitego 5-0,yuzuza amanota 50,irusha ane,Inyemera ya kabiri,habura umukino umwe ngo shampiyona urangire , bivuze ko yarangije gutwara igikombe. Icyi ni igikombe cya shampiyona cya 12 iyi kipe yegukanye.

    AS Kigali WFC igaragaza itandukaniro n'andi makipe

    Uko imikino y'umunsi wa 21 yagenze:

    -Bugesera WFC 0-5 Inyemera WFC

    As Kigali 5-0 IPM WFC

    -Kamonyi 1-0 Fatima WFC

    -Rambura WFC Vs Es Mutunda [Ntiwabaye]

    Imikino izaba ejo:

    APAER WFC Vs Kayonza WFC.

    YOUVIA WFC Vs Freedom WFC.

    Source : https://yegob.rw/as-kigali-wfc-ikomeje-kuba-mpatsamakipe-ikora-ibyananiye-basaza-babo/

  • Gasogi United yahagamye APR FC biha amahirwe Kiyovu Sports yihanije AS Kigali #rwanda #RwOT

    APR FC yongeye guhagamwa na Gasogi United, zinganya ubusa ku busa mu mukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona.

    Nkuko byagenze mu mukino uheruka kubahuza, Gasogi United yongeye guhagama APR FC,iyitesha gukomeza kuyobora shampiyona.

    Mu wundi mukino wari utegerejwe,Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 cyatsinzwe na Erissa Ssekisambu ku munota wa 67 w'umukino.

    Ikipe y'Ingabo iyoboye urutonde n'amanota 53 izigamye ibitego 22 mu gihe Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0, na yo yagize amanota 53 izigamye ibitego 14.

    Mu yindi mikino yabaye, Musanze FC yatsindiye Rwamagana City i Ngoma ibitego 2-1 naho Gorilla FC inyagira Etincelles FC ibitego 4-1.

    Kuri iki Cyumweru,Bugesera FC irakira Rayon Sports mu mukino iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda isabwa gutsinda hagasigara ikinyuranyo cy'amanota ane.

    Imikino yabaye:

    APR FC 0-0 GASOGI UNITED
    KIYOVU SPORTS 1-0 AS KIGALI
    Rwamagana City 1-2 Musanze FC
    Gorilla FC 4-1 Etincelles FC

    Urutonde:

    1. APR FC 53 Pts (22 Goals)
    2. KIYOVU SPORTS 53 Pts (14 Goals)
    3. RAYON SPORTS 46 Pts (-1)
    4. AS KIGALI 42 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gasogi-united-yahagamye-apr-fc-biha-amahirwe-kiyovu-sports-yihanije-as-kigali

  • Abatoza ba APR FC bari bamize umusifuzi Ruzindana Nsoro byanze bajugunya imyambaro y’ikipe_ VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abatoza b'ikipe ya APR FC basagariye umusifuzi Ruzindana Nsoro mu mukino ikipe batoza yanganyijemo na Gasogi United.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi , saa Kenda, kuri sitade ya Bugesera habereye umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda , uwo mukino wahuje APR FC na Gasogi United urangira impande zombi zinganyije ubusa ku busa.


    Muri uwo mukino habereyemo agashya ubwo abatoza ba APR FC bashwanaga bikomeye n' basifuzi basifuye umukino.

    Umutoza wa APR FC ajugunya ikoti ry'ikipe

    Ibyi byabaye ku munota wa 85 ubwo abatoza ba APR FC batishimiye icyemezo cya Ruzindana Nsoro wasifuye ikosa Mugisha Bonheur yakoreye Ishimwe Kevin.
    Nyuma yo gusifura iryo kosa ,umutoza wungirije, Jamel Eddine Neffati, na we yahise ahaguruka, ajya kuburana n'abasifuzi.
    VIDEWO ubwo abatoza bashwanaga n'umusifuzi Nsoro:

    Aba basifuzi bahise bahamagaza Ruzindana Nsoro wari hagati, ahageze bamwereka ko aha ikarita Jamel Eddine. Mukuyimuha n'umujinya mwishi yahise akuramo ikoti yari yambaye arijugunya hasi.Ahabwa ikarita itukura.

    Source : https://yegob.rw/abatoza-ba-apr-fc-bari-bamize-umusifuzi-ruzindana-nsoro-byanze-bajugunya-imyambaro-yikipe_-videwo/