Tag: Imikino

  • Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ni bwo mu Rwanda hatangiye kubera Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu cyiciro cy'abagabo yitabiriwe n'ibihugu 16. Iri rushanwa riri kubera muri Kigali Arena.

    Mu gutangiza iri rushanwa ryatangiye ahagana mu masaha ya mugitondo bitewe nuko harimo gukinwa imikino myinshi bigatuma ariyo moamvu itangira gukinwa kare, gusa umukino wari utegerejwe cyane wari uwo gufungura iri rushanwa ukaba wahuje u Rwanda na Burundi.

    Ni umukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madame Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino Nyarwanda wa Volleyball Ngarambe Raphael.

    Muri uyu mukino, u Rwanda rworohewe nawo bitewe n'uko u rwego rw'ikipe y'igihugu y'u Burundi rutari ruri kimwe gusa bikiyongeraho ko iyi kipe yarwaje abakinnyi batatu icyorezo cyo koronavirusi.

    U Rwanda rwatsinze uyu mukino ku maseti atatu ku busa (25-15, 25 — 19 na 25 kuri 14 ).

    Uko imikino y'umunsi wa mbere yagenze:

    Uwa mbere wahuje Uganda na Burkina Faso biri mu itsinda rimwe n'u Rwanda warangiye aba baturanyi bo mu Majyaruguru batsinze amaseti 3-1 (25-15, 25-18, 26-28 na 25-13).

    Ikipe y'Igihugu ya Cameroun ifite iri rushanwa inshuro ebyiri yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 (25-19, 22-25, 25-15 na 25-17).

    Mu yindi mikino, Ethiopia yatsinze Sudani y'Epfo 3-2 (25-23, 20-25, 25-20, 21-25 na 15-9) mu gihe Mali yatsinze Niger bigoranye kuko hakinwe amaseti atanu nyuma y'uko amakipe anganyije amaseti abiri, akitabaza iya kamarampaka.

    Muri uyu mukino wabanjirije uw'u Rwanda, Niger yatsinze iseti ya mbere (25-21), Mali itsinda iya kabiri (25-22), Niger itsinda iya gatatu (31-29) mu gihe Mali yagarutse itsinda iya kane (26-24) igahita inegukana iya gatanu ku manota 15 kuri 13 ya Niger.

    Imikino y'umunsi wa kabiri w'iri rushanwa irakinwa muri ubu buryo: Niger vs RDC, Tunisia vs Ethiopia, Nigeria vs Sudani y'Epfo, Mali vs Cameroun, Maroc vs Tanzania ndetse Misiri isoze ikina na Kenya.

    The post Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/shampiyona-nyafurika-ya-volleyball-yatangiye-u-rwanda-rutsinda-u-burundi-mu-mukino-wakurikiwe-na-perezida-paul-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=shampiyona-nyafurika-ya-volleyball-yatangiye-u-rwanda-rutsinda-u-burundi-mu-mukino-wakurikiwe-na-perezida-paul-kagame

  • Myugariro w’umunyarwanda ukina muri Uganda yavuze ko ashobora gukina mu Rwanda, ni Rayon Sports? Bite muri APR FC? #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya KCCA muri Uganda, Kato Samuel yemeje ko umwaka utaha w’imikino ashobora kuwukina mu Rwanda, ni mu gihe ngo nta biganiro yigeze agirana na Rayon Sports nk’uko byavugwga, APR FC niyo ihabwa amahirwe yo kumwegukana.

    Ku munsi w’ejo nibwo uyu musore wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntabashe kwitabira ubutumire, yatangaje ko yamaze gutandukana na KCCA yari amazemo imyaka 2.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Kato Samuel yavuze ko ashobora kuza gukina mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino.

    Ati 'KCCA twatandukanye, ubu ndi umukinnyi udafite ikipe. Ndatekereza nsobora gukina mu Rwanda.'

    Hari amakuru yari yavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Rayon Sports, yasubije muri aya magambo, ati 'nta muntu n’umwe wigeze umvugisha avuye muri iyo kipe.'

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi kandi yavuze ko nta biganiro birabaho hagati ye na APR FC, ariko amakuru avuga ko iyi kipe nyuma yo gutakaza Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy, abakinnyi bazanye basanze batabasimbura, ku buryo uyu mukinnyi ashobora kuza kuziba icyuho cyabo.

    Kato Samuel ahamya ko umwaka utaha ashobora kuzakina mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-umunyarwanda-ukina-muri-uganda-yavuze-ko-ashobora-gukina-mu-rwanda-ni-rayon-sports-bite-muri-apr-fc

  • Volleyball: U Rwanda rwatsinze u Burundi mu mukino Perezida Kagame yarebye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena hatangiye ku mugaragaro igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo, aho imikino y’umunsi wa mbere yanarebwe na Perezida Kagame, by’umwihariko umukino wahuje u Rwanda n’u Burundi.

    #AfricaVolleyChampionship2021 game between Rwanda and Burundi. pic.twitter.com/pc1dgvcLlY

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 8, 2021

    Umukino w’u Rwanda n’u Burundi wari uteganyijwe gutangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, waje kwimurwa utangira ahagana mu ma Saa tatu z’ijoro.

    Uyu mukino waje kurangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinze u Burundi amaseti atatu ku busa, aho iya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-15, iya kabiri 25-19 naho iya gatatu u Rwanda ruyitsinda ku manota 25-12.

    Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze

    Uganda 3-1 Burkina Faso
    Cameroon 3-1 DR Congo
    Ethiopia 3-2 South Sudan
    Mali 3-1 Niger
    Rwanda 3-0 Burundi

    Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08/09/2021

    10h00:Niger vs RDC
    12h00:Tunisia v Ethiopia
    14h00:Nigeria v S. Sudan
    16h00:Mali v Cameroon
    18h00:Morocco v Tanzania
    20h00:Egypt v Kenya

    Andi mafoto yaranze umukino w’u Rwanda n’u Burundi wareba HANO

    source : https://ift.tt/2X8K6ea

  • U Rwanda rwatangiye igikombe cy’Afurika ruha isomo u Burundi mu maso ya Perezida Kagame(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunsi wa mbere w’igikombe cy’Afurika muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda, wasize mu itsinda A, u Rwanda rutsinze u Burundi amaseti atatu ku busa.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo iki gikombe kiri kubera mu Rwanda muri Kigali Arena cyatangiye, habaye imikino igera muri 6.

    Mu itsinda A ririmo u Rwanda, Burkina Faso, u Burundi na Uganda.

    U Rwanda rukaba rwari rwatomboye kubanza guhura n’u Burundi.

    Ni umukino woroheye abasore b’u Rwanda kuko bawutsinze amaseti atatu ku busa, akaba ari n’umukino wakurikiranywe na Perezida Paul Kagame.

    Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze 25-16, iya kabiri ruyitsinda ku manota 25-19 ni mu gihe iya gatatu rwayitsinze ku manota 25-12.

    U Rwanda umukino wa kabiri ruzahura na Burkina Faso ni mu gihe ruzasoza itsinda rukina na Uganda.

    Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa bakurikiranye uyu mukino

    Kavalo agarura umupira

    Mahoro Yvan na Vincent bakora ‘block’ y’umupira wari utewe n’u Burundi

    Yakan yitegura gutera ikiro

    Muvara ashaka uburyo aroba Abarundi

    Ikipe y’u Burundi igerageza gukora ‘Block’ y’umupira wari utewe na Kavalo

    Yakan atera ikiro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-igikombe-cy-afurika-ruha-isomo-u-burundi-mu-maso-ya-perezida-kagame-amafoto

  • Volleyball: U Rwanda rwatsinze u Burundi mu mukino warebwe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Mu mukino warwo wa mbere w'Igikombe cya Afurika cya Volleyball y'abagabo ihuza ibihugu,u Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0 imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame,wagejeje saa 23:40 akiri muri Kigali Arena.

    U Rwanda rwiteguye bihagije iyi mikino,rwatsinze u Burundi bwahuye n'ikibazo cya Covid-19 kuri bamwe mu bakinnyi babwo bivugwa ko ari 3 ndetse n'abandi 3 bakagorwa n'imyirondoro mibi.

    Uyu niwo mukino wa mbere u Rwanda rwakiniye muri Kigali Arena ndetse witabiriwe na Perezida Paul Kagame,Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju ndetse na Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball muri Afurika, Madamu Bouchra Hajij.

    u Rwanda rwatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 15.Seti ya kabiri yarangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amanota 25 kuri 19mu gihe iya nyuma rwayitsinze ku manota 25 kuri 12.

    U Rwanda rwari hejuru rubifashijwemo n'abakinnyi nka Yakan Guma Laurence,Mutabazi Yves,Mahoro Ivan na Kavalo Patrick.

    u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Uganda,Burkina Faso n'Uburundi aho umukino wa 2 ruzakina kuwa Kane na Burkina Faso yatsinzwe na Uganda amaseti 3-1 uyu munsi.







    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/volleyball-u-rwanda-rwatsinze-u-burundi-mu-mukino-warebwe-na-perezida-kagame

  • Gerard Pique yahishuye uko yashwanye na Pep Guardiola kubera gukundana na Shakira #rwanda #RwOT

    Myugariro Gerard Pique wa FC Barcelona yatangaje ko yigeze gushwana n'uwari umutoza we Pep Guardiola ubwo yatangiraga gukundana n'umugore we Shakira.

    Urukundo rwa Pique na Shakira rwatangiye muri 2011 nyuma yo guhurira mu gikombe cy'isi bakamenyana.

    Pique yavuze ko uyu mutoza yakundaga kugenzura buri kantu kose ndetse ngo igitutu yamushyiragaho cyari kigiye gutuma ava muri iyi kipe akigira ahandi.

    Pique na Guardiola bishimiye gutwara ibikombe 3 bya La Liga guhera muri 2008 kugeza 2012, n'ibindi 2 bya Champions League gusa nyuma y'aho urukundo rwabo rwajemo agatotsi.

    Pique yavuze ko guhangana kwa Pep Guardiola na Jose Mourinho kwarambiye abakinnyi ba FC Barcelona kugeza naho Pep Guardiola yashakaga kubuza uyu mukinnyi gukundana na Shakira.

    Pique yabwiye Marca ati 'Twageze aho dutangira gushwana nawe[Guardiola],by'umwihariko ikipe muri rusange.Guhangana kwe na Mourinho kwari guteye umujinya.Pep yashakaga kugenzura buri kimwe cyaberaga mu ikipe.Natangiye gukundana na Shakira turashwana ariko ubu umubano wacu umeze neza.

    Nari mfite igitutu cyinshi.Numvaga ko mu myitozo tugomba gukora ibitunganye gusa.Niba hari igihe numvaga nshaka kuva muri Barcelona hari mu mpeshyi ya 2011.

    Pique na Shakira batangiye gukundana mu ntangiriro za 2011 ari nawo mwaka Barcelona yatwaye LaLiga na Champions League.

    Aba bombi bahuza umunsi w'isabukuru gusa umuhanzikazi Shakira arusha Pique imyaka 10 yose.Aba bombi bahuye uyu muhanzikazi ari gukora amashusho y'indirimbo Waka waka y'igikombe cy'isi 2010.

    Aba bombi babanye nyuma y'aho Shakira atandukanye n'umugabo we Antonio de la Rua bari bamaze imyaka 11 bakundana.

    Aba bombi bafitanye abana 2 b'abahungu Millan na Sasha ndetse muri 2020 Forbes yatangaje ko Pique na Shakira ariwo muryango w'ibyamamare ukomeye kurusha indi yose ku isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gerard-pique-yahishuye-uko-yashwanye-na-pep-guardiola-kubera-gukundana-na

  • Reba andi mafoto y'indege ya Cristiano Ronaldo watangiye imyitozo muri Manchester United [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi Cristiano Ronaldo ari mu bakinnyi bake ku isi batunze indege zabo bwite ndetse batajya batega iyo bagiye muri gahunda zabo cyangwa mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ronaldo w'imyaka 36 yaguze indege ya Gulfstream G200 muri 2015 kuri miliyoni 20 z'amapawundi.

    Inshuro nyinshi CR7 n'umukunzi we Georgina Rodriguez bakunze kugaragara bagiye mu biruhuko muri iyi ndege y'igitangaza.Iyi ndege yiswe 'Astra Galaxy', ifite umuvuduko wa 560mph.

    Iyi ndege ishobora kugenda ibirometero bisaga 4000 irimo abagenzi 10 bicaye neza mu rugendo rumwe.

    Iyi ndege yakoze urugendo rwayo rwa mbere muri 1997 hanyuma ihabwa icyangombwa na the US na Israeli aviation agencies muri 1998.Iyi ndege ya G200 yashyizwe ku isoko 1999.indege z'ubu bwoko zimaze gukorwa ni 250.

    Muri iyi ndege,Ronaldo afitemo akabati ashyiramo imyenda ye ihenze,harimo wi-fi,telefoni, fax machine, electric oven, microwave, refrigerator.

    Abagenda muri iyi ndege bagenda bareba ibitego uyu munyabigwi yatsinze bijya gukabakaba 800.

    Nyuma yo gusinyira ikipe ya Manchester United,Cristiano Ronaldo yageze ku kibuga Carrington uyu munsi aho yatangiye imyitozo yitegura umukino wa Newcastle muri shampiyona uzaba mu mpera z'iki cyumweru.

    Uyu munya Portugal w'umuhanga cyane mu gutsinda ibitego,yavuye muri Juventus yari amazemo imyaka 3 agaruka muri Manchester United izajya imuhemba akayabo k'ibihumbi 385 by'amapawundi ku cyumweru mu myaka 2 yasinye.









    Cristiano Ronaldo ufite indege y'akataraboneka yatangiye imyitozo uyu munsi muri United

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-andi-mafoto-y-indege-ya-cristiano-ronaldo-watangiye-imyitozo-muri

  • La liga yasubitse imikino ibiri harimo n’uwa… – #rwanda #RwOT

    Intandaro yo guhagarika iyi mikino yaturutse ku mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi, imikino y’amajonjora iri kubera muri Amerika y’Epfo, aho amakipe y’ibihugu azagumya gukina kugeza ku wa gatanu. Villarreal na Barcelona zifite imikino ya Champions League kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha, kandi Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne, ritegeka amakipe afite imikino ya Champions League gukina ku wa Gatandatu.


    Ikipe ya Sevilla ifite abakinnyi bagera kuri batatu bakinira Argentina barimo Gonzalo Montiel, Papu Gomez na Marcos Acuna, kandi ikipe y’igihugu ya Argentina ikaba izakina umukino wa nyuma mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa gatanu, bivuze ko haba habura umunsi umwe gusa ngo aya makipe akine umukino wa shampiyona.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109273/la-liga-yasubitse-imikino-ibiri-harimo-nuwa-fc-barcelona-109273.html

  • Ubuyobozi bwa Musanze FC bwasinyishije abatoza babiri bubasaba igikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prezida Tuyishimire n
    Prezida Tuyishimire n’Umutoza Frank Ouna Onyango

    Babisabiwe mu muhango wo gusinya amasezerano no kwerekanwa abo batoza ku mugaragaro, mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021, aho berekanye na ba Rutahizamu babiri, aribo Angua Erick Kanza wo mu gihugu cya Congo (RDC) na Ben Ocen wo mu gihugu cya Uganda.

    Umutoza Frank Onyango yatoje amakipe akomeye cyane cyane ayo mu gihugu avukamo cya Kenya, arimo Sofapaka FC, Wazito United, KCB FC, atoza GorMahia yungirije, aho aje gutoza Musanze avuye muri Mathare Unided.

    Ubwo burambe bwe mu mwuga wo gutoza, ngo ni cyo ubuyobozi bwa Musanze FC bwagendeyeho buhitamo kumuha akazi mu rwego rwo gusubize Musanze FC mu bihe byiza yigeze kujyamo ndetse ikanarenzaho nk’uko yabisabwe n’ubuyobozi bw’ikipe burangajwe imbere na Tuyishimire Placide Umuyobozi w’iyo kipe.

    Ati “Umupira w’amaguru ni urugendo, ntabwo ari ikintu umuntu ashobora kubaka umunsi umwe ngo bishoboke, guhitamo uriya mutoza twabyizeho tumuganiraho, nyuma y’uko twari tumaze kwakira amabaruwa menshi y’abasaba gutoza Musanze FC, barimo n’abo ku mugabane w’i Burayi, ariko birangira dufashe umuturanyi wa hafi twegeranye”.

    Arongera ati “Ni uburyo bwo kugira ngo turebe ko na we hari icyo yadufasha, twamuhisemo dukurikije CV (umwirondoro) ze, guhiramo ni ikintu kigorana, dutegereje kumubona tugeze mu gikorwa nyirizina”.

    Uwo muyobozi yagarutse ku byo abo batoza basabwa, aho yemeje ko Musanze FC nk’ikipe yo mu mujyi wa kabiri mu gihugu, idakwiye guhatanira kuza mu myanya myiza, aho yasabye abo batoza guhatanira kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

    Yagize ati “Aba batoza bombi, icyo tubatumye ni igikombe kandi imyaka yose nzamara mu mupira ni igikombe nzatuma abatoza, umutoza uzaza adashaka igikombe ntabwo azaba ari umutoza, igikombe ni zo ntego. Ubu twatekereje kubaka ikipe itwara ibikombe, ikipe ikina umupira wo ku rwego rwo hejuru, aho tugiye gushyiraho amakipe ya U 20 na U 17, ni mu rwego rwo kubaka ikipe irambye kuko guhora tugura bamwe bagenda ntacyo twaba turimo kubaka”.

    Ubuyobozi bw’ikipe kandi, bwerekanye na ba rutahizamu babiri aribo Angua Erick Kanza wo mu gihugu cya Congo (RDC) wakiniraga ikipe ya Diable Noir, na Ben Ocen wakiniraga Police FC yo muri Uganda, aho Perezida Tuyishimire Placide yemeje ko abakinnyi bose baguzwe, barimo abanyamahanga batatu, babanje kubiganiraho n’umutoza.

    Umutoza Frank Ouna Onyango, aganira n’abanyamakuru, yavuze ko yishimiye ikipe ya Musanze, kandi ko u Rwanda ari igihugu akunda cyane ari nayo mpamvu yaje kugikoreramo, aho yanashimye ubuyobozi bw’ikipe bwamugiriye icyizere avuga ko aje gufasha iyo kipe kwitwara neza nk’ikipe yubakitse neza, kandi iri mu biganza byiza nk’ikipe y’akarere.
    Nshimiyimana Maurice nk’umutoza wungirije, yavuze ko imyaka itari mike amaze mu mupira yungirije, yagiye yesa imihigo yo gutwara ibikombe, avuga ko azaharanira ko ikipe ya Musanze itwara ibikombe, agendeye ku bufatanye azagirana n’itsinda bagiye gukorana mu ikipe ya Musanze agarutsemo.

    Abakunzi ba Musanze FC n’abafana banyuranye, barunga mury’ubuyobozi bw’ikipe bavuga ko intego z’ikipe zinyuranye n’izo mu myaka yashize, ubu bakaba bizeye ko bagiye guhatanira ibikombe.

    Harerimana Canisius uzwi ku izina rya Drogba ati “Abayobozi bashyize imbaraga mu ikipe, k’ubwanjye ntabwo turi kurwanira big 4, twe turi ku rwego rwo guhatanira ibikombe na Rayon Sports na APR, niba umutoza atasinyiye guhatanira ibikombe byose bicaracara mu Rwanda, njye ntabwo ndi kumwe nawe, tumusabye igikombe”.

    Uwitwa Ndabazi Jean Damascène Umufana ukomeye wa Musanze FC uzwi ku izina rya Cangirangi, ati “Abatoza turabasaba intsinzi, kandi iyo ubona intsinzi urumvamo ibikombe, ahari ubushake byose birashoboka”.

    Abo ba rutahizamu bashya, baje basanga abandi bakinnyi b’abanyarwanda baherutse gusinya muri iyo kipe Musanze FC, barimo Nshimiyimana Imran wahoze akinira Rayon Sports, Nyirinkindi Saleh n’abandi.

    Muri uyu mwaka w’imikino, ni ubwa mbere Musanze FC igiye gukoresha ingengo y’imari nini, ingana n’amafaranga ari hagati ya miliyoni 250 na 300.

    source : https://ift.tt/3jLGxTP